RDC: Imirwano hagati ya FARDC na M23 yakomeje gufata intera muri Jomba

Imirwano imaze iminsi ibiri hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe na MONUSCO ndetse n’inyeshyamba za M23 iragenda ifata intera muri Gurupoma ya Jomba, muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nyuma y’imirwano ikaze ku cyumweru, itariki ya 22 Gicurasi, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye kandi zoroheje kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Gicurasi, […]

RDF yasabye iperereza ‘ryihuse’ ku ngabo za RDC zarashe ibisasu i Musanze

inzu.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kimaze gusaba urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mbibi ruzwi nka EJVM, gukora iperereza ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zateye ibisasu mu karere ka Musanze. Mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze haguye ibisasu Bwiza.com yamenye ko […]

Havumbuwe ko Mozambique yari ifite abasirikare 7,000 ba baringa kandi bahembwa

Ikinyamakuru Carta de Moçambique cyavumbuye ko Mozambique yari ifite abasirikare bagera mu 7,000 ba baringa, mu gisirikare gihembwa nabi, gifite imyitozo idahagije, bigaragaza impamvu igihugu cyitabaje amahanga ngo agifashe guhangana n’ibyihebe. Iki kinyamakuru cyamenye ko imishahara y’aba basirikare ba baringa yajyaga mu mifuka ya bamwe mu basirikare bakuru, kandi ko hari umubare uzamuka w’abana b’abahoze […]

Musenyeri Rucyahana yakebuye abakirisitu basenga bakibagirwa kwita ku miryango yabo

img-20220523-wa0022.jpg

Mu nyigisho Mgr John Rucyahana yatangiye mu giterane ‘Ngoma Shima Imana’ cyabereye mu murenge wa Kibungo kuri stade y’akarere Ngoma, yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero guhindura imyumvire bagahuza gusenga no gukemura ibibazo biri mu miryango yabo. Iki giterane cyabaye kuri sitade Perezida Paul Kagame yahaye abaturage ba Ngoma, ku wa 22 Gicurasi 2022. Mu myaka ibiri […]

Biden, Zuckerberg na Morgan Freeman bakumiriwe ku butaka bw’u Burusiya Trump ahabwa ikaze

U Burusiya bwakumiriye burundu ku butaka bwabwo abanyapolitiki b’Abanyamerika, ibyamamare n’abayobozi barenga 900, barimo Perezida Joe Biden, Visi Perezida Kamala Harris, Umuyobozi mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg n’umukinnyi wa filime, Morgan Freeman, ariko buha ikaze Donald Trump. Ku wa Gatandatu, nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ikumira ry’aba bantu mu rwego rwo gusubiza ibihano […]

APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye, ikomeza kuyobora shampiyona

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, biyifasha gukomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura imikino ibiri ikarangira. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Gorilla FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Ibitego bya Omborenga Fitina (kuri Coup-Franc) yo ku munota wa 66 […]

Rusizi/Mashesha: ADEPR yaremeye abarokotse jenoside, isabwa n’ubufasha ku batagira aho baba

mukasine_emmanuelia_yaremewe_inka_mujawayezu_lidie_ahabwa_sheki_y_amafaranga_250.000_ubwo_baremerwaga.jpg

Ubwo ADEPR/Paruwasi ya Mashesha mu karere ka Rusizi yibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakirisito b’iri torero basengeraga muri paruwasi ya Nyakabwende y’icyo gihe, yaremeye imiryango 2 yarokotse, isabwa na Ibuka gufasha no mu kubonera amacumbi ababa mu nzu zishaje cyane, umushumba w’iyi paruwasi, Rév.past Nzarora André avuga ko kwita ku […]

Ibintu 5 wamenya ku Munyafurika wa mbere watunze milliyari y’amadolari

Inkuru ya vuba aha ngaha yanditswe n’ikinyamakuru Forbes igaruka ku mugabo wa mbere wabaye Umunyafurika watunze miliyari imwe y’amadolari, akaba yitwa Patrice Patrice Tlhopane Motsepe. Motsepe yavukiye muri Soweto muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 28 Mutarama 1962, aba umushoramari ukomeye muri iki gihugu. Ibintu byamukundiye kurushaho ubwo yatangirga kwinjira mu gucukura amabuye y’agaciro byateye […]

U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG rutsinze Brésil

Irerero rya PSG rya hano mu Rwanda ni ryo ryegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryahuzaga amarerero y’iriya kipe yo mu Bufaransa ari hirya no hino ku Isi, nyuma yo gutsinda iryo muri Brésil igitego 1-0. U Rwanda na Brésil bari bahuriye ku mukino wa nyuma wabereye i Parc Des Princes kuri Stade ya PSG mu batarengeje imyaka […]

Ukraine yakatiye umusirikare wa mbere w’u Burusiya kubera ibyaha by’intambara

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Ukraine rwakatiye umusirikare w’u Burusiya igifungo cya burundu azira kwica umusivili udafite intwaro mu rubanza rwa mbere rw’ibyaha by’intambara byaturutse ku gitero cy’u Burusiya. Ku ya 28 Gashyantare, Vadim Shishimarin, umusirikare ukoresha igifaru w’imyaka 21, yemeye icyaha cyo kwica Oleksandr Shelipov w’imyaka 62 y’amavuko mu mudugudu wa Chupakhivka […]

Uganda: Depite Adeke n’abandi bantu bane bafatiwe na polisi ku rugo rwa Besigye

Umudepite w’umugore uhagarariye Soroti mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anna Adeke hamwe n’abandi bantu bane batawe muri yombi nyuma yo guhangana n’abapolisi mu mujyi wa Kasangati mu karere ka Wakiso ubwo bageragezaga kwerekeza mu rugo rw’uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida, Dr Kizza Besigye. Uyu mudepite yavuze ko yamenyeshejwe ibijyanye n’ifatwa rya Dr […]

Abakinnyi 2 ba Kiyovu Sports muri 33 ba Uganda bahamagawe n’umutoza Micho

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Mulitin Micho Sredojevic, yahamagaye abakinnyi 33 barimo babiri ba Kiyovu Sports bagomba kuvamo abo azifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Imisambi ya Uganda izatangira iyi mikino isura Algeria ku wa 04 Kamena, mbere yo kwakira Niger nyuma y’iminsi ine mu […]

Musanze: Haguye ibisasu, bikekwa ko byaturutse muri RDC

Mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe […]

Gakenke: Gitifu arashinjwa kwigira umupolisi akaka abamotari ibyangombwa akabaca n’amande

Bamwe mu bamotari bakorera mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Gasasa Evergiste, kuba yarigize umupolisi akajya abaca amande, akabaka ibyangombwa uwanze agatwara moto ye. Umwe mu bamotari wavuganye na BTN yasobanuye ibibazo bafitanye n’uyu muyobozi. Ati “Nuko gitifu aduhagarika akatwaka ibyangombwa. Akadutangira…wenda kutubaza ibya covid […]

The office of the Ombudsman of Rwanda signed an mou with ACTA Aatar

Attorney-General HE Dr Issa bin Saad Al Jafali Al Nuaimi met with Chief Ombudsman of Rwanda Nirere Madeleine

In Qatar, on Sunday, May 15,2022, the Office of the Ombudsman of Rwanda signed a Memorandum of Understanding (MoU) with the Administrative Control and Transparency Authority (ACTA) of Qatar in promoting integrity and transparency. The Memorandum was signed by H.E the President of Administrative Control and Transparency Authority, H.E Hamad Bin Nasser Al-Misnad and the […]

Le directeur général adjoint de RGB arrêté pour escroquerie, faux documents

Le Bureau d’enquête rwandais (RIB) a arrêté le Dr Emmanuel Nibishaka, directeur général adjoint du Conseil de gouvernance du Rwanda (RGB) pour fraude et utilisation de faux documents. Nibishaka est actuellement détenu à la station RIB de Remera alors que son dossier est en cours de constitution en vue de poursuites. Thierry Murangira, porte-parole de […]

Urwego rw’Umuvunyi rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na QATAR

Attorney-General HE Dr Issa bin Saad Al Jafali Al Nuaimi met with Chief Ombudsman of Rwanda Nirere Madeleine

Kuri iki cyumweru,Muri Qatar, tariki ya 15 Gicurasi 2022, Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rufite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane rwa Qatar (ACTA) mu guteza imbere ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo. Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa ACTA Nyakubahwa Hamad Bin Nasser Al-Misnad hamwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Madamu NIRERE Madeleine hari n’Abayobozi […]

Colonel mu ngabo kabuhariwe za Iran yishwe

Leta ya Iran yatangaje ko Colonel mu mutwe w’ingabo kabuhariwe zayo uzwi nka Quds, Hassan Sayyad Khodayari, yishwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana bari kuri moto. Khodayari yishwe arashwe amasasu atanu mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, ubwo yatahaga mu rugo rwe mu murwa mukuru, Tehran, nk’uko ikinyamakuru Al Jazeera kibivuga. Leta ya Iran […]

Perezida Macky Sall wa Senegal aritegura gusura u Burusiya na Ukraine

Perezida wa Senegal, Macky Sall, kuri iki Cyumweru yatangaje ko azajya mu Burusiya na Ukraine vuba aha mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ayoboye muri uyu mwaka. Uruzinduko rwe rwari ruteganyijwe ku itariki ya 18 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu z’imitegurire mbere yo kwegezwa inyuma nk’uko Perezida Sall yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na […]

Huye: Urukiko rwakatiye umugabo wishe umugore azira umwana yari atwite

Mu mpera z’icyumweru gishize ku gicamunsi cy’itariki ya 20 Gicurasi 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri Kigoma mu karere ka Huye ahabereye icyaha, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Havugiyaremye Vianney w’imyaka 40 icyaha cyo kwica umugore amukubise ifuni, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu. N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo […]

Joe Biden yatangaje ko USA izatabara Taiwan, mu gihe yazaterwa n’u Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yatangaje ko igihugu cye kizatabara Taiwan mu gihe yazaterwa n’ingabo z’u Bushinwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gihe ari mu ruzinduko mu Buyapani, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022. Nk’uko Fox News ibivuga, umunyamakuru yabajije Biden ati: “Mu buryo bwihutirwa ntabwo […]

RDC: Uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Aimé Ngoy Mukena, ntakiri ku Isi y’abazima

Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Aimé Ngoy Mukena, ndetse wigeze kuba na Guverineri wa Katanga yapfuye yishwe n’indwara nk’uko byatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 22 Gicurasi 2022. Amakuru atandukanye atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo aravuga ko Ngoy Mukena yapfiriye I Lubumbashi kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi micye […]

Mu Bufaransa: Academy ya PSG mu Rwanda yageze kuri ‘final’

Abakinnyi batarengeje imyaka 13 y’amavuko b’irerero ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain mu Rwanda, babonye itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa ry’amarerero y’iyi kipe ku Isi, nyuma yo gutsinda imikino yose. Mu mukino ubanza wabaye tariki ya 21 Gicurasi 2022, iyi kipe yatsinze Koreya y’Epfo ibitego bine ku busa (4-0), uwakurikiyeho itsinda Qatar ibitego bitandatu ku […]

Sgt Robert wafashwe akarekurwa, inama y’umutekano, Natacha Polony wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye umutekano, ubutabera na siporo. Harimo: Sgt Robert yarafashwe nyuma ararekurwa Umusirikare Sgt Major Kabera Robert watorotse ubutabera bw’u Rwanda mu 2020, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare ufite […]

Ingabo za MONUSCO zashenye ibirindiro bya M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO) zashenye ibirindiro byawo, nyuma yo kubirasaho hakoreshejwe kajugujugu z’intambara. Uyu mutwe ejo ku Cyumweru wavuze ko abarwanyi bagera mu 100 ba FDLR-FOCA na FDLR-RUD Urunana ndetse n’ab’imitwe ya Mai-Mai na Nyatura, bafatanyije FARDC bateye ibirindiro byawo ahitwa […]