Mukuralinda avuga ko hari ibyo bamwe mu Banye-Congo bari gukora bishobora gutuma ibintu bijya irudubi
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko imvugo zikomeje kuvugwa na bamwe mu Banye-Congo barimo n’abayobozi n’abahoze mu buyobozi, zikwiye kwamaganwa kuko zishobora guhembera umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi. Nyuma y’uko havutse umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu bategetsi bo muri iki Gihugu giherereye mu […]
Ituri: Umutwe w’inyeshyamba wa FPIC wahagaritse ku mugaragaro ibikorwa byawo
Umutwe wa Front patriotique et intégrationniste du Congo (FPIC), ukorera mu karere ka Irumu, wahagaritse ku mugaragaro ibikorwa byawo mu ntara yose ya Ituri nk’uko uyu mutwe wabimenyesheje Guverineri wa Ituri kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Gicurasi. Mu cyemezo cyawo cyashyikirijwe Guverineri Johnny Luboya, FPIC igira iti “Twese tuzi ko ari ngombwa gutanga amahirwe […]
Field Officer at DUTERIMBERE NGO
Job Advertisement Field Officer for Horticulture Value Chain Project DUTERIMBERE ONG is located in Muhima Sector, Nyarugenge District of Kigali City. It is a national Non-Government Organization (ONG) governed by the Law nº04/2012 of 17 February 2012 and revised in 2014. It is working in Rwanda to empower women in eradication of poverty. The organization […]
U Bushinwa bwohereje indege 30 z’intambara mu kirere kigenzurwa na Taiwan
Taiwan iravuga ko yohereje indege z’intambara kugira ngo ziburire indege 30 z’intambara zoherejwe n’u Bushinwa mu kirere cyayo cy’ubwirinzi. Ibyabaye kuri uyu wa Mbere byaranze kuvogera kunini kubaye kuva muri Mutarama. Bije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aburiye u Bushinwa abusaba kwirinda gutera Taiwan, ubwo uyu muyobozi wa […]
Musanze: Uwakomerekejwe n’imbogo yapfuye asize abana barimo uruhinja
Umugore witwa Mukarugwiza Agnes wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo yari yatorotse muri Pariki y’Ibirunga yapfuye azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa, asiga abana bane barimo uruhinja rw’amezi ane. Mukarugwiza Agnes yari afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicari 2022, imusigira […]
Mukuralinda abona Leta ya RDC ikwiye gukemura ibibazo bya M23
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda abona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bukwiye kwita kandi bugakemura ibibazo byagaragajwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa 29 Gicurasi 2022 cyerekeye intambara y’ingabo za Leta ya RDC na M23 yagize ingaruka ku mubano w’iki gihugu n’u […]
Uko Perezida Zuma yasambanye n’urwaye SIDA, akihutira koga ngo atandura
Urukiko rwa Johannesburg tariki ya 6 Ukuboza 2005 rwahamije Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ibyaha birimo gusambanya uwo yitaga umukobwa we wari urwaye SIDA. Ku itariki 8 Gicurasi 2006, urukiko rwaje guhanagura kuri Zuma iki cyaha, rwemeza ko imibonano mpuzabitsina yakoze hagati ye n’uyu mugore yari iy’ubwumvikane aho kuba ku ngufu nk’uko urukiko […]
Rayon Sports yasinyishije umunya-Nigeria wakiniraga Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC ko agomba kuyibera umukinnyi mu mwaka utaha w’imikino. Uyu musore ukina hagati mu kibuga yumvikanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, kuri Frw miliyoni 15 ya Recruitment. Osalue umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye muri […]
Centrafrica: Inyeshyamba zishe abacanshuro 2 b’Abarusiya zikomeretsa bane mu mirwano ikaze
Abacanshuro babiri b’Abarusiya bo mu isosiyete yigenga ishinzwe umutekano ya Wagner bishwe abandi bane barakomereka mu gitero cy’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Bangui, umurwa mukuru wa Centrafrica. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Gicurasi 2022, ku rubuga rwawo rwa Facebook, Ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi ‘Coalition des patriotes pour le changement’ ryerekanye ko “abacanshuro babiri […]
Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 90 arasaba gutabarwa kubera inzu ishobora kumugwira

Umukecuru witwa Nyirampakaniye Thérèse ufite imyaka 90, utuye mudugudu wa Ryamirenge, akagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana arasaba ubuyobozi kumufasha gusana inzu abamo kuko ishobora kumugwira. Nyirampakaniye yabwiye Bwiza.com ko abayeho nabi kubera kutagira ibimutunga kuko nta nkunga zihabwa abatishoboye ahabwa bitewe n’uko yarisanze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi inteko […]
Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa aritaba Guverinoma ya Congo kuri uyu wa Kabiri
Nk’uko byatangajwe, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Gicurasi ni bwo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iza kugaragaza ku mugaragaro ko itemeranya n’u Rwanda nyuma y’ibimenyetso byagaragajwe na FARDC ku ruhare ngo Kigali yagize mu kongera kubyutsa umutwe M23, aho biteganyijwe ko saa cyenda Ambasaderi w’u Rwanda yitaba agatanga ibisobanuro. Ku wa […]
Gicumbi: Moto y’umwe mu mirenge yaburiwe irengero uyitwaye akimara kuyiparika
Moto yaguzwe n’abaturage isanzwe ifasha inzego z’umutekano mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi yaburiwe irengero, itwarwa n’abantu bataramenyekana ubwo uwari uyitwaye yari ayiparitse. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa moya za mu gitondo na saa moya n’igice, aho iyi moto yibiwe mu murenge wa Muko, Akagari ka Rebero, mu mudugudu wa […]
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko Visi Meya wanze gusubiza abanyamakuru yirengagije inshingano
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko Visi Meya w’akarere ka Musanze wanze gusubiza ikibazo abanyamakuru bamubajije imbere y’imfatashusho (camera) yirengagije inshingano amategeko amusaba gukora. Kuri uyu wa 30 Gicurasi, Flash TV yashyize hanze agace k’amasegonda 51 k’ikiganiro umunyamakuru wayo hamwe n’abandi bagiranye n’uyu muyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle. Uyu munyamakuru yamubajije […]
Nigeria confirms 21 monkeypox cases as Rwanda confirms no case yet
BY XINHUA, BWIZA Nigeria has recorded 21 confirmed monkeypox cases across nine states and one death since January 2022, the country’s disease control agency has said. The Nigeria Centre for Disease Control (NCDC) says the West African economic powerhouse has recorded 66 suspected monkeypox cases across more than 20 states this year. Nigeria’s “risk of […]
Abacungagereza banzanye kuburana ku ngufu, wenda bari kunkubita_Karasira Aimable
Karasira Aimable Uzaramba ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, yatangarije Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abacungagereza bamujyanye kuburana ku ngufu, abyemera kubera ko yatinyaga inkoni zabo. Mu gitondo cy’uyu wa 30 Gicurasi 2022 ni bwo Karasira umaze umwaka wuzuye afunzwe yagejejwe muri uru rukiko, aherekejwe n’abacungagereza bane. Yari agiye gutangira kuburana mu mizi ibyaha […]
Gakenke: Barinubira ingurane bahabwa babonamo ubusumbane bakurikije ihabwa abaturanyi babo
Mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu baturage baganya kubera kutishimira ingurane y’ubutaka babariwe kuri meterokare y’ubuso bw’ubutaka, bavuga ko itandukanye n’ingurane iri hejuru ihabwa bagenzi babo bo mu midugudu baturanye mu gihe ubuyobozi bwemeza ko ibikorwa byose byubahiriza amategeko agenga igenagaciro. Abaturage bafite iki kibazo ni abafite ubutaka […]
Biden yasobanuye ko USA itazohereza muri Ukraine ibisasu byaraswa mu Burusiya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasobanuye ko igihugu cye kitazohereza muri Ukraine roketi zishobora kuraswa ku butaka bw’u Burusiya. Ni ibisobanuro binyomoza amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye muri USA, CNN na The Washington Post tariki ya 27 Gicurasi 2022. Ibi binyamakuru byatangaje ko ubutegetsi bwa Biden buri kwiga kuri gahunda yo […]
Gucana umubano n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi warwo byose birashoboka – Patrick Muyaya
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyu wa mbere, itariki ya 30 Gicurasi 2022, yemeje mu kiganiro n’abanyamakuru, ko guhagarika umubano n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi warwo i Kinshasa, Vincent Karega, byose bishoboka. Nk’uko umuvugizi wa guverinoma abitangaza ngo kuri iki cyiciro, ibitekerezo byose biri ku meza. “Uyu munsi, […]
Kagame, Tshisekedi hold talk on phone amid security tensions
President Paul Kagame and his Congolese counterpart Félix Tshisekedi have held phone conversations aimed at resolving the current security issues. The encouraging development was revealed by the Chairperson of the Africa Union, Senegal President MackySall, on Monday, May 30, when he tweeted thanking both leaders for “our telephone conversations yesterday and today in the quest […]
Leta ya RDC yemeje ko idashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko Leta idashobora kugirana ibiganiro by’amahoro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko ngo ari umutwe w’iterabwoba. Muyaya yabitangarije mu kiganiro kirebana n’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022. Yabajije ati: “Byaba bimaze iki […]
Abimukira 100 bazaturuka mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha
Abimukira 100 bazaturuka mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha, hashingiwe ku masezerano guverinoma z’ibigugu byombi ziherutse kugirana muri Mata. Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 cyatangaje ko cyabonye inyandiko isobanura ko aba bimukira baramenyeshwa gahunda yo kwimurwa muri iki cyumweru. Naho ngo igikorwa cyo kubohereza mu […]
Beni: ADF iravugwaho kwica abantu 16 no gutwika imodoka n’inzu z’abaturage
Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kuba zarishe abantu 16 zigakomeretsa abandi 7 ndetse zigatwika imodoka 5 mu gitero zagabye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ushize hagati ya Beni na Kasindi mu Murenge wa Rwenzori wo muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, kuri uyu wa Mbere […]
Rusizi: Imwe mu miryango yari imaze igihe ibana mu makimbirane iricuza igihe yataye n’ibyo yahatakarije

Nyuma yo kuganirizwa mu gihe cy’iminsi 2 n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’umwe mu bapasiteri bahakorera ,imiryango 35 yari isanzwe ibana nabi,mu makimbirane y’urudaca, yavuze ko yicuza igihe yataye n’ibihombo yahagiriye, igera muri 11 itaha yiyemeje guhinduka no kuba abigisha b’imibanire myiza muri bagenzi babo, isigaye ivuga ko igiye kubitekerezaho neza,ariko na yo ko igana mu […]
Perezida wa Kenya ababajwe n’uko umutungo wa RDC ukiza amahanga, abenegihugu bagakena
Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, aherutse kugaragaza ko ababazwa n’uko umutungo kamere wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ukiza abanyamahanga, abenegihugu bo bagakomeza gukena bitewe n’amakimbirane. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangaga umuti kuri aya makimbirane atera umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, abona ko ari hagati y’umwenegihugu n’undi. Yagize ati: […]
Impinduka mu mukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal i Huye
Umukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal mu cyumweru gitaha ntukibereye kuri Stade ya Huye, nk’uko amakuru aturuka muri FERWAFA abivuga. Byari biteganyijwe ko Amavubi azakira i Huye Les Lions de la Téranga ya Sénégal, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire ku wa Kabiri Tariki ya 07 Kamena. […]
Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baganiriye kuri Terefoni ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu bayoboye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buhuza bwa Perezida Macky Sall wa Sénégal ari na we wemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi na […]
Abikorera bo muri EAC banenze icyemezo DRC yafatiye RwandAir
Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwasabye Leta ya Congo kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhagarika ingendo za RwandAir muri icyo gihugu, kuko kibangamiye amahame y’ubucuruzi n’ubuhahirane muri uyu muryango Congo iherutse kwinjiramo. Umuyobozi wungirije w’uru rugaga, Dennis Karera akaba ari n’Umunyarwanda, avuga ko icyemezo cyo guhagarika indege za RwandAir muri DRC giherutse […]