U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 100 babaga muri RDC
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022 yakiriye Abanyarwanda 103 bari bamaze imyaka myinshi ari impunzi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Aba Banyarwanda bakubiye mu miryago 36 barimo abagabo 15, abagore 23 n’abana 65. Bose bakiriwe mu kigo cy’agateganyo cya Kijote giherereye mu karere ka Nyabihu, aho baraba bigishwa uburere mboneragihugu […]
Blaise CompaorĂ© yasubiye i Ouagadougou nyuma y’imyaka 8 ari mu buhungiro
Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise CompaorĂ©, yamaze gusubira mu gihugu cye nyuma y’imyaka umunani ari mu buhungiro. Muri 2014 ni bwo CompaorĂ© yari yarahungiye i Abidjan muri CĂ´te d’Ivoire, nyuma yo kweguzwa n’imyigaragambyo y’abaturage. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo indege imutwaye yamugejeje ku kibuga cy’indege cya gisirikare i Ouagadougou; […]
Huye: Uwari ukurikiranweho gusambanya mwishywa we yakatiwe igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Bayavuge Jean icyaha cyo gusambanya mwishywa we, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buravuga ko n’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cya burundu nk’uko byari byasabwe […]
Kenya: Guverineri Mohammud Ali yitakanye Visi Perezida William Ruto
Guverineri wa Marsabit, Mohammud Ali, yitakanye Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ubwo yari mu ruzinduko mu ntara ye aho yari yagiye kwiyamamariza. Guterana amagambo byatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 6 Nyakanga, ubwo Visi Perezida Ruto yavugaga ko Mohammud ataramenya umukandida azashyigikira hagati y’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Raila Odinga na we (William Ruto). Ruto […]
Gen. Cirimwami uherutse kwamburwa imodoka na M23 yimuriwe muri Ituri

Gen. Maj. Peter Cirimwami uherutse kwamburwa imodoka n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano ikomeje kubera muri teritwari ya Rutshuru, yahinduriwe akazi. Hashingiwe ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga akaba n’Umukuru w’Igihugu, Perezida FĂ©lix Tshisekedi, Gen. CĂ©lestin Mbala uyobora ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yasimbuje Cirimwami Lt Gen. Bitangalo Bulime ku mwanya wa […]
Icyo RIB ivuga ku kuba Umunyamabanga wa FERWAFA ukekwaho ibyaha yarasubijwe mu kazi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yarasubijwe mu kazi byabazwa iri shyirahamwe kuko bitarureba ndetse ko rwamaze gukora akazi karwo. Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu kazi Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart nyuma y’ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mpamvu zo kubazwa inshingano. Umuvugizi wa RIB, Dr […]
Les écoles rurales demandent des salles de classe plus intelligentes
Les enseignants des lycĂ©es, en particulier dans les zones rurales, ont fait part de leurs inquiĂ©tudes concernant les salles de classe intelligentes inadĂ©quates pour numĂ©riser l’Ă©ducation. La demande a Ă©tĂ© faite par certaines Ă©coles situĂ©es dans les districts de Rutsiro et Rubavu de la province de l’Ouest visitĂ©es par The New Times. Dans le district […]
Perezida Lourenço uhuza u Rwanda na RDC ni muntu ki?
Perezida wa Angola, JoĂŁo Manuel Gonçalves Lourenço yavutse ku itariki ya 5 Werurwe 1954. Ni umugabo ufite abana batandatu yabyaranye n’umugore we, Ana Dias Lourenço. Yatorewe ku itariki ya 26 Nzeri 2017. Kuva muri 2014 yari Minisitiri w’umutekano, muri Nzeri 2018 yabaye umuyobozi w’ishyaka MPLA (Movement for the liberation of Angola) riri ku butegetsi. Yabaye […]
Uko byagenze ngo umugabo w’ i Nyanza akekweho gusambanya umukobwa yibyariye
Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa, yavuze ko yabyohejwe n’inzoga yari yanyoye, zanatumye irari rye rizamuka. Uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 12 y’amavuko, akekwaho gukora aya mahano cyumweru gishize, mu ijoro ryo ku ya 29 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Kigarama, […]
Aimable Karasira aravuga ko ashobora kwikura mu rubanza
Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha birimo gupfobya jenoside aavuga ko nakomeza gukubitwa n’abacungagereza azikura mu rubanza. Uyu uvuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza akubitwa azira ko aburana mu buryo badashaka, yishinganishije mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Karasira yagaragarije impungenge umucamanza avuga ko ashobora kuzagwa muri gereza. Yongeyeho ko nibikomeza bityo azasaba kwikura mu […]
Perezida Macky Sall yishimiye ibyavuye mu biganiro by’i Luanda
Nyuma y’ibiganiro byaraye bihuje abakuru b’iihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Senegal, Macky Sall, ari nawe uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, kuri uyu wa Kane, itariki 7 Nyakanga, yishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro. Abinyujije kuri twitter, Perezida Macky Sall yagize ati “Nishimiye ibisubizo […]
Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 7 yamaze kumvikana n’umukinnyi wakiniye Caméroun
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-CamĂ©roun Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo wigeze gukinira ikipe y’Igihugu cye. Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo, yari asanzwe akina hagati mu kibuga mu kipe ya Colombe Sportive du Dja et Lobo y’iwabo. Bivugwa ko Rayon Sports izamutangaho Frw miliyoni 10, agasinya amasezerano y’umwaka umwe. Man-Ykree Dangmo Ngnowa Hapmo w’imyaka 25 y’amavuko, […]
Gisagara: Abafite ubumuga bavuga ko hari amahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye
Bamwe mu bantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara,bavuga ko hari amwe mu mahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye bitewe n’ubumuga bwabo kandi nyamara bo babona bashoboye, cyane cyane nko muri gahunda ya gira inka, guhabwa akaza n’abikorera, gutorerwa imyanya imwe n’imwe n’ahandi, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kabo, NUDOR n’izindi nzego zirimo izishinzwe kubitaho, gukangurira cyane cyane […]
Swiegelaar washinze itorero rya Satani yitandukanyije na ryo, agarukira Yesu
Umunyafurika y’Epfo Riaan Swiegelaar uri mu bashinze itorero rya Satani, SASC (South African Satanic Church), yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na ryo, agarukira Yesu. Tariki ya 29 Gicurasi 2020, Swiegelaar yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Lester Kiewit, amusobanurira ko SASC ari itorero nk’andi yose, ryanditswe kandi ryemerewe gukorera muri Afurika y’Epfo. Muri kiganiro, uyu mugabo wigeze kuba Pasiteri, […]
MINICOM iravuga ko ubu ntacyo yakora ku izamuka rikabije ry’igiciro cy’ibishyimbo
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko ntacyo yakora ku giciro cy’ibishyimbo gikomeje kuzamuka ikavuga ko ahubwo nibikomeza hazitabazwa ibituruka hanze kugirango umuturage arengerwe, aho kuri ubu ikiro kigeze ku mafaranga 800 mu gihe ku mwero cyaguraga 400. Yaba abacuruzi n’abaguzi b’ibishyimbo muri iki gihe bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rikabije ry’igiciro cyabyo ku masoko mu gihe […]
Ukraine iyoboye urutonde rw’ibihugu 10 bikennye kurusha ibindi mu Burayi
Igihugu cya Ukraine kiri mu ntambara n’u Burusiya ni cyo gihugu cya mbere gikennye kurusha ibindi ugereranyije n’ibindi byo mu Burayi hagendewe ku musaruro mbumbe wa buri muturage buri mwaka nk’uko tubikesha worldpopulationreview.com. Ubukungu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ni bumwe muri butatu bwa mbere ku Isi iruhande rw’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubw’u […]
Boris Johnson agiye kwegura bitewe n’igitutu cyinshi
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ukomeje gushyirwaho igitutu n’abayobozi bakomeye bo mu ishyaka riri ku butegetsi, Conservative, ari mu nzira yo kwegura. Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Sky News na The Telegraph bisobanura ko Boris agiye kwegura nyuma y’aho abagize guverinoma barenga 40 bo muri iri shyaka bamaze kwegura mu rwego rwo kwamagana uburyo […]
Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe
Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe kigera ku myaka 99 kivuye ku myaka 49 nkuko bikubiye mu iteka rya Minisitiri w’intebe riherutse gusohoka tariki 3 Nyakanga uyu mwaka. Ibi bikubiye mu iteka rya minisitiri w’intebe No 008/03 ryo kuwa 03 Nyakanga 2022, rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo kubukodesha mu buryo burambye n’ubwo gutiza no […]
Ibihano ku gihugu nk’u Burusiya gitunze intwaro za kirimbuzi bishobora gushyira ikiremwamuntu mu kaga – Medvedev
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev (uri kumwe na Putinku ifoto), yavuze ko kugerageza gufatira ibihano ighugu gitunze intwaro za kirimbuzi nk’u Burusiya bikorwa n’Uburengerazuba kubera intambara yo muri Ukraine bishobora gushyira mu kaga ikiremwamuntu, mu gihe intambara imaze amezi atanu ikomeje gusenya imijyi ari nako ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage basigara batagira aho kuba. Ku […]
M23 ivuga ko ititeguye gukurikiza ibyo yasabwe n’inama ya Tshisekedi na Perezida Kagame
Umutwe wa M23 watangaje ko utiteguye gukurikiza ibyemejwe n’inama yateraniye i Luanda muri Angola yawusabye kuva mu duce twose yafashe, ngo kuko nta handi ufite ho kujya. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahuriye i Luanda mu murwa mukuru wa […]
Igisirikare cya Uganda cyitandukanyije n’ibitangazwa na Lt Gen. Muhoozi kuri twitter
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abavuye ku rugerero, ndetse n’Igisirikare cya Uganda (UPDF), yatangaje ko ibyanditswe n’umugaba w’ingao zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ku byerekeye inyeshyamba za Tigray zo muri Ethiopia ari igitekerezo cye bwite, atari icya UPDF. Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC ku wa Mbere, Brig Felix Kulayigye, yirinda kuvuga […]
Dr Murigande yasubije Sekimonyo uvuga ko Tshisekedi afite ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu biganza
Dr Charles Murigande wamaze igihe kinini muri guverinoma yasubije Umunyekongo Dr Jo Sekimonyo watangaje ko ahazaza h’u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo hari mu maboko ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi. Dr Sekimonyo mu nyandiko y’igitekerezo cye, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini kuri RDC, bityo ko igihugu cyabo gihagaritse imikoranire […]
PM Boris refuses to quit as many officials resign in protest
Aljazeela British Prime Minister Boris Johnson has told MPs he would “keep going” despite a growing list of Conservative ministers and other officials resigning in protest over his handling of the case of a senior official accused of sexual misconduct. A delegation of Cabinet ministers planned to meet with Johnson at his Downing Street office […]
U Bushinwa bwahakanye ibyo guha intwaro inyeshyamba zo muri RDC
Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahakaniye ikigo gishinjwa guha intwaro imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika. Mu itangazo ryo kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, iyi Ambasade yasobanuye ko yabonye amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ikigo cy’Abashinwa cyitwa Xinxing Group giha intwaro […]
Kagame na Tshisekedi bemeranyije kurandura burundu FDLR n’imitwe iyishamikiyeho
Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bemeranyije ko bagomba gutsinda burundu umutwe wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho; nyuma y’igihe iteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC. Abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga bari bahuriye i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku […]
Musanze: Imirenge 4 yashyizwe mu kato kubera icyorezo cyagaragaye mu matungo
Aborozi n’abacuruzi b’akaboga gakomoka ku matungo bahangayikishijwe n’icyorezo kitaramenyekana ubwoko bwacyo cyateye mu matungo none imirenge 4 cyagaragayemo ikaba yashyizwe mu kato. Imirenge 4 yashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko bivugwa ko ariyo mirenge yagaragayemo icyorezo mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze. Bamwe mu baturage bafite inka zagezweho n’iki cyorezo babwiye […]