Handball: Ikipe y’u Rwanda yasatiriye itike y’igikombe cy’Isi

Ibyishimo byari byinshi mu bafana

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Handball y’abatarengeje imyaka 18 y’amavuko (U-18) yasatiriye itike yo kuzakina irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Croatia mu mwaka utaha. Ni nyuma yo kunganya n’iya Algeria 30 kuri 30, mu mukino w’irushanwa nyafurika waberaga muri B.K Arena ku mugoroba w’uyu wa 2 Nzeri 2022. Inota rya nyuma, ikipe y’u Rwanda […]

Rusizi: Barasabwa kwita by’umwihariko ku bibazo by’abana bafite ubumuga

Abakora mu burezi n’ubuvuzi mu karere ka Rusizi barasabwa kwita by’umwihariko ku bibazo by’abana bafite ubumuga,kuko hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa byuzuye n’uburenganzira bw’abo bana, aho hari abana bakigorwa no kuvuzwa no kwiga, bamwe mu babyeyi bakavuga ko batabifitiye ubushobozi cyangwa batazi ko ari uburenganzira bw’abana, aba bo mu burezi n’ubuvuzi bagasabwa uruhare rwabo ngo […]

Kisoro: Impunzi z’Abanyekongo zanze kwimukira mu nkambi zasenyewe

Inzego z’umutekano za Uganda zikorera mu karere ka Kisoro, zasenyeye impunzi z’Abanyekongo zaturutse mu gace ka Bunagana, nyuma y’aho zanze kujya mu nkambi ya Nyakabande. Nk’uko VOA yabitangaje, amahema izi mpunzi zari zarashinze hafi y’umupaka wa Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasenywe, abashinzwe umutekano basobanura ko zitemerewe kuba hanze y’inkambi. Izi mpunzi […]

APR FC yanyagiye Mukura VS nyuma yo kuyiremera

Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bibiri bya Kwitonda Alain ‘Bacca’, icya Nshuti Innocent ndetse n’icya Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ ni byo byafashije ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukura intsinzi kuri Mukura VS. Mukura VS […]

Bruce Melodie yamaze kurekurwa

Bruce Melodie ubwo yageraga ahabera igitaramo

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yamaze kurekurwa na Polisi mu kanya gashize. Urubuga Iteka Magazine rwo mu Burundi rwemeza ko nyuma yo kurekurwa kw’uyu muhanzi, agirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Zion Beach, aho yateganyije gukorera igitaramo. Imbuga zitandukanye zo mu Burundi zimaze gutangaza amafoto atandukanye ya Bruce […]

Mahama: Impunzi z’Abarundi ziravugwaho kwanga gushinga komisiyo ya “Go and See”

Impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda zanze gushyiraho komisiyo yagombaga kujya mu Burundi kureba uko ibintu byifashe bakagaruka gukangurira bagenzi babo gutaha ku bushake, zivuga ko ibibera mu Burundi babizi nta cyo bakeneye kujya kwiga . Biravugwa ko mu minsi ishize itsinda rigizwe n’abayobozi muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’impunzi, MINEMA, […]

Ngororero: Polisi yarashe mu cyico uwahanganye na yo agatema imbunda ebyiri

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, yarashe umugabo wahanganye na yo agatema imbunda ebyiri z’abapilisi bayo arapfa. Uwarashwe ni uwitwa Akarikumutima Gilbert w’imyaka 28 y’amavuko, wari utuye mu murenge wa Gatumba, akagari ka Karambo ho mu mudugudu wa Rugara. Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatanu ari bwo inzego […]

Rwanda, Uganda agree to revive relations following standoff

Rwanda and Uganda have officially resumed diplomatic talks, a significant step towards reviving relations between the two countries that were at loggerheads for almost three years till the beginning of this year. A delegation of Ugandan officials led by the Foreign Affairs Minister Odongo Jeje Abubakhar held talks with their Rwandan counterparts on Thursday in […]

Abana 20 b’ingagi biswe amazina n’ibyamamare birimo Drogba na Prince Charles

Abana 20 b’ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri biswe amazina n’ibyamamare bitandukanye, mu birori byabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze. Abana biswe amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa. Mu bise amazina barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George […]

Commission Permanente Mixte Rwanda-Ouganda relancée après dix ans

fbjqqedwyaa_xvi.jpg

Le Rwanda et l’Ouganda ont convenu de relancer la Commission permanente mixte (CPM) qui s’est rĂ©unie pour la dernière fois en 2012. La dĂ©cision a Ă©tĂ© prise lors d’une rĂ©union entre le ministre ougandais des Affaires Ă©trangères, Jeje Odongo, et son homologue rwandais, Vincent Biruta, le 1er septembre . Odongo est dans le pays pour […]

Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri

Mu gice giheruka cya Meghan Markle kuri podcast ye, Archetypes, ” The Duality of the Diva,” umuhanzikazi Mariah Carey na Duchess of sussex baganiriye ku miterere yo kugira uruhu ruvanze aho bitavugishije abantu kuri internet gusa ahubwo byanasize ikintu cyifuzwa. Markle yabwiye Carey ati: “Ntekereza ko kuri twe, biratandukanye cyane kuko dufite uruhu rujya kwera“. […]

Angola: Ishyaka rya UNITA ryatanze ikirego cyamagana ibyavuye mu matora

Kuri uyu wa Kane ushize, ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola ryatangaje ko ryajuririye urukiko ryamagana ibyavuye mu matora y’abadepite yahaye intsinzi ishyaka riri ku butegetsi ndetse na manda ya kabiri kuri perezida ucyuye igihe, Joao Lourenço . Faustino Mumbika, Umunyamabanga w’ishyaka UNITA ku rwego w’igihugu, yatangarije AFP ati: “Ubujurire bwo guhangana n’ibisubizo bya […]

Myanmar: Urukiko rwakatiye indi myaka 3 uwahoze ari perezida ushobora kuzakatirwa 200 y’igifungo

Urukiko bivugwa ko rukorera mu kwaha kw’abasirikare muri Myanmar rwakatiye Aung San Suu Kyi wahoze ari perezida indi myaka itatu y’igifungo kubera ibirego by’uburiganya mu matora, nk’uko abamwunganira babitangarije BBC. Madamu Suu Kyi wahoze ayobora igihugu, ubu amazegukatirwa igifungo cy’imyaka 20 ku byaha 11, mu gihe hasigaye ibirego byinshi. Yahakanye ibyo aregwa byose, kandi imanza […]

Bwa mbere mu myaka 26 ishize Amerika yohereje Ambasaderi muri Sudani

thumbnail_news-020922-sudan.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nzeri, John Godfrey, Ambasaderi wa mbere wa Amerika muri Sudani mu myaka 26 ishize, yashyikirije umuyobozi w’inama y’ikirenga iyobowe n’abasirikare Gen Abdel Fattah al-Burhan, ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye i Khartoum . Godfrey yanditse ku rubuga rwa tweet nyuma y’imihango ati: “Ntegereje gushimangira umubano wa Amerika n’abaturage ba Sudani, […]

Weasel fronts new alleged pregnant girlfriend following break up with Teta Sandra

Goodlyfe singer Douglas Mayanja alias Weasel Manizo has hooked up a new girlfriend days after his fiance Sandra Teta flying back to Kigali, he has bragged that she is already pregnant with his 29th Kid and probably the last born. According to a video clip circulating on socila media, the rough voiced singer, Weasel Manizo […]

Umwuzukuru wa Perezida Kagame yasoje amasomo muri ECD yatashywe muri V. Urugwiro

Imfura ya Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame usanzwe ari umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ari mu bana 17 basoje amasomo mu rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) ruheruka gutahwa muri Village Urugwiro. Ni irerero kuva mu mwaka ushize wa 2021 rirererwamo abana b’abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rikaba ryatashywe ku mugaragaro na Madamu […]

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

edd7a598-3e0e-4034-aa89-038d92437ab4.jpg

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix, yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi . Lacroix yashimye by’umwihariko uruhare rw’abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi umunyamabanga Mukuru […]

Mushikiwabo yamaze kwizera kuzayobora OIF muri manda ya kabiri bitamugoye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri ubu yizeye gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya kabiri nyuma y’aho nta wundi mukandida wabashije kwitaba umuhamagaro wo guhatana nawe kugeza igihe ntarengwa cyo gutanga ibisabwa kigeze kuwa 23 Kanama. Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuri ubu uyoboye OIF kuva mu 2018, […]

Weasel yerekanye uwo yasimbuje Teta Sandra umutwitiye umwana wa 29

Umuhanzi Weasel Manizo yagaragaye ari kumwe n’indi nkumi avuga ko imutwitiye umwana wa 29 ushobora kuba ari we wa nyuma kugira ngo intego yo gukora ” Ishuri ry’abana” yihaye igerweho. Weasel yerakanye iyi nkumi mu gihe uwo baherukana bizwi ari Umunyarwandakazi, Teta Sandra batakiri kumwe nyuma y’inkuru z’uko yahondaguye uyu mugore babyaranye abana babiri. Muri […]

Premier league: Abatoza batangiye gucurira hamwe umugambi w’uko bahagarika Haaland wabakuye imitima

Abatoza bo muri shampiyona y’Abongereza, biravugwa ko bari guhamagarana ubutitsa mu rwego rwo gucura umugambi w’uko babasha guhagarika rutahizamu Erling Haaland wamaze kubakura imitima. Uyu munya-Norvège ukinira Manchester City kuri ubu amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu ya Premier league amaze gukina, ibyakuye imitima abatoza bose muri shampiyona y’Abongereza. Haaland aheruka gutsinda ibitego bitatu […]

Visi Perezida wa Argentine yarusimbutse nyuma y’aho imbunda itengushye uwari ugiye kumurasa

Visi-Perezida wa Argentine yarusimbutse ha Mana nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda wari ugiye kumurasa imbunda imutengushye . Cristina Fernandez de Kirchner, w’imyaka 69, yari arimo gusuhuza abamushyigikiye hanze y’urugo rwe, ubwo umugabo yavaga mu bari aho akamutunga imbunda mu maso. Perezida Alberto Fernandez yavuze ko imbunda yari irimo amasasu atanu ariko igakwama ubwo yakururaga imbarutso. […]

Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo cyamufungishije mu Burundi kitamuturutseho

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yasobanuye ko ikibazo cyatumye afungirwa mu Burundi kitamuturutseho. Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Fatakumavuta, yasobanuye ko mu 2018 yahawe amafaranga miliyoni 2 kugira ngo azaririmbire mu Burundi, andi akazayahwa yaragezeyo, ariko igitaramo nticyabaho kubera impamvu zitamuturutseho. Yagize ati: “Nahawe miliyoni ebyiri zo kuza kuririmba i Burundi mu […]