Uko byagenze ngo abanyekongo bacibwe ibiganza n’Ababiligi

Imyaka myinshi n’ibinyejana bishize hari ibikorwa bya kinyamaswa byakorewe abirabura bari batuye umugabane wa Afurika. Bamwe bacurujwe mu bucakara hirya no hino ku Isi, bakorerwa irondaruhu, bamwe bapfira mu mirimo y’agahato cyangwa bakicwa n’ibihano bahawe. Muri iyi nkuru turagaruka ku nkuru y’ifoto yamamaye cyane y’umugabo w’Umunyekongo witwa Nsala; se w’umwana wishwe ashinyaguriwe mu buryo bw’iyicarubozo. […]

General Shirreff wayoboye ingabo za NATO yateguje Isi intambara y’intwaro kirimbuzi

Umwongereza General (Rtd) Sir Richard Shirreff wigeze kuyobora ingabo z’umuryango NATO yateguje Isi ko intambara y’intwaro kirimbuzi ishoboka mu gihe ingabo z’u Burusiya zihanganye n’iza Ukraine zizaba zitsinzwe kandi ngo umwaka w’2023 ntuzagera zitaratsindwa. Uyu musirikare yavuze ko ingabo z’u Burusiya zigiye guhura no gutsindwa kwa mbere gukomeye mu myaka 100 ishize kandi ngo birashoboka […]

Nyaruguru: Umugabo yatemwe ibirenge azira kwiba imbuto y’ibirayi

Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko witwa Habimana uzwi ku izina rya Bandeke, utuye mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yakubiswe bikomeye, anatemwa ku birenge byombi, ubwo yafatwaga ari kwiba imbuto y’ibirayi yari iteye mu murima w’uwitwa Mukarwego Consolata. Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 rishyira uwa […]

Rusizi: Abana benshi barahohoterwa bagaceceka kubera kudasobanukirwa uburenganzira bwabo

Sebagabo Michel abasaba kudaceceka igihe hagize uhohoterwa

Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) buvuga ko akarere ka Rusizi ari kamwe mu tugaragaramo cyane ihohoterwa rikorerwa abana, barimo n’abarikorerwa n’abo mu miryango yabo, abenshi bagaceceka kubera kubura ukundi bagira cyangwa kudasobanukirwa uburenganzira bwabo n’aho babariza, ukagasaba guhera ku ibarura ry’abana bose bafite ibyo bibazo, kagafatanya n’abo bireba bose kubikemura. Mu biganiro […]

Umuvandimwe wa Katumbi yamuteye umugongo, ayoboka Tshisekedi

Soriano yari asanzwe agaragaza ko yizeye ko Katumbi azaba Perezida wa RDC

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washinje ishyaka Ensemble yatewe n’umuvandimwe we Soriano Kitanika Abraham usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Abadepite 34 bahagarariye igice cya Grand Katanga kigizwe n’intara ya Haut Katanga [iwabo wa Katumbi), Haut-Lomami, Lualaba na Tanganyika, kuri uyu wa 11 Ukwakira bashyize umukono ku itangazo […]

Mukuralinda yasobanuye impamvu Prince Kid atakurikiranweho icyaha Perezida Kagame yamuvuzeho

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda usanzwe ari n’inzobere mu mategeko, Alain Mukuralinda, yasobanuye impamvu Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid atakurikiranweho icyaha yavuzweho na Perezida Paul Kagame cyo gucuruza abakobwa. Tariki ya 30 Mata 2022 ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yahishuye ko Prince Kid watawe muri yombi na RIB […]

Ushinja Kabuga yahaswe ibibazo ku gace ka Gatsata mu rubanza rwabayemo kujya mu muhezo kabiri

U?rubanza rwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rukomeza we adahari ariko agace ka Gatsata kagarukwaho cyane. BBC yakurikiranye i?buranisha ivuga ko mu gitondo habayeho kubaza ibibazo (cross-examination) umutangabuhamya ushinja Kabuga. Umunyamategeko Françoise Matte, […]

Museveni yashyizeho umusimbura wa Lt Gen Muhanga aheruka guha inshingano nshya

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yagize Maj Gen Dick Olum umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi amusimbuje Lt Gen Kayanja Muhanga wahoze aziyobora. Maj Gen Dick Olum kandi Museveni yanamuhaye kuba Umuyobozi w’Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ziri gufatanya […]

Aung San Suu Kyi wahoze ayobora Myanmar yahamijwe ibindi byaha igifungo cye kigera ku myaka 26

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Myanmar, iyobowe n’igisirikare, rwahamije umuyobozi wahiritswe ku butegetsi, Aung San Suu Kyi, ibindi byaha bibiri bya ruswa, rumukatira imyaka itatu bimugeza ku myaka 26 y’igifungo . Suu Kyi w’imyaka 77 yafunzwe ku ya 1 Gashyantare 2021, ubwo ingabo zafataga ubutegetsi zihiritse guverinoma yatowe. Yahakanye ibyo aregwa muri uru […]

Plus de 30,000 élèves ont déposé une demande de transfert scolaire

Plus de 30,000 Ă©tudiants, qui se sont prĂ©sentĂ©s aux examens nationaux, ont dĂ©posĂ© des rĂ©clamations demandant Ă  l’AutoritĂ© nationale des examens et de l’inspection scolaire (NESA) de changer d’Ă©cole qui leur avait Ă©tĂ© attribuĂ©e . Les Ă©tudiants qui ont dĂ©posĂ© des rĂ©clamations ont sollicitĂ© diverses raisons telles que la maladie chronique, l’invaliditĂ©, entre autres. Selon […]

RDC: FARDC irigamba kwigobotora igico cy’inyeshyamba za Twirwaneho

Uruhererekane rw’imodoka za gisirikare za FARDC rwaguye mu gico cy’inyeshyamba za Twirwaneho kuri uyu wa Mbere ushize hagati ya Mikenge na Minembwe, aho bivugwa ko igisirikare cyabashije gusubiza inyuma izo nyeshyamba ariko abasirikare bamwe bakahakomerekera . Kurasanaho kwabaye icyo gihe kwakomerekeyemo abasirikare ba FARDC batavuzwe umubare. Ingabo za leta zivuga ko zakomeje urugendo rwazo zerekeza […]

U Burusiya bwataye muri yombi abarenga 8 bushinja kugaba igitero ku kiraro cya Crimea

Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu mu Burusiya rwataye muri yombi abantu umunani rushinja gutegura igitero byagabwe ku kiraro cya Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022. Abatawe muri yombi nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bibivuga barimo Abarusiya batanu, Abanya-Ukraine batatu ndetse n’abo muri Armenia nk’uko uru rwego ruzwi nka FSB rwabitangaje kuri uyu wa 12 Ukwakira. Ruti: “Abenegihugu […]

M23 yasubije Leta ya DR Congo ivuga ko igiye kwisubiza Bunagana

Umuyobozi wa M23 ishami rya politiki, Bertrand Bisimwa, yavuze ko badateze kureka imirwano mu gihe Kinshasa yatangaje ko igiye kwambura uyu mutwe Bunagana ndetse ikarangiza ikibazo cyawo burundu. Kuwa 10 Ukuboza 2022, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, yatangaje ko igihugu cye iri gukoresha inzira za Diporomasi kugirango isubirane […]

Sudani y’Epfo: Amakimbirane hagati y’abaturage yaguyemo byibuze abantu 25

Byibuze abantu 25 barishwe muri Sudani y’Epfo nyuma y’aho urubyiruko rwo mu miryango ibiri ituranye y’abaturage mu majyaruguru y’igihugu rwahanganaga rupfa imipaka itandukanya aho batuye nk’uko yatangajwe n’abayobozi . Ubugizi bwa nabi nk’ubu burasanzwe mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo, aho kenshi amakimbirane aterwa no kurwanira ubutaka bwo kuragiraho amatungo, ubwo guhingaho, uburiho amazi ndetse […]

FIFA yategetse ko Luc Eymael watoje Rayon Sports yishyurwa arenga Frw miliyoni 152

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yategetse ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kwishyura Umubiligi Luc Eymael wahoze ari umutoza abarirwa muri $152,000 (arenga Frw miliyoni 152) kubera kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko. Luc yageze mu Rwanda muri 2014 aje gusimbura Umufaransa Didier Gomez da Rosa wari umaze kwerekeza muri Coton Sports de Garoua […]

Perezida Kagame yakebuye ibihugu bibwiriza ibindi ibyo bikwiriye gukora

Perezida Kagame yakebuye ibihugu atavuze amazina byiyumva ko bifite demukarasi n’amahoro maze bikadukira ibindi bibibwira ko hari ibyo bikwiriye gukora kuri izi ngingo. Umukuru w’igihugu avuga ko ibibazo byugarije Isi muri iki gihe bitihariwe n’umugabane wa Afurika nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko hakenewe ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amahoro na demokarasi bibashe kugerwaho. Ni […]

Brig. Gen. Rwivanga yasobanuye icyiciro RDF igiye gukurikizaho muri Mozambique

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, aravuga ko icyiciro Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zigiye gukurikizaho ari ukuvugurura inzego z’umutekano z’iki gihugu ku buryo Ingabo z’u Rwanda nizihava zizaba zibasha guhangana n’ibibazo by’umutekano ubwazo, nyuma yo guca intege mu buryo bugaragara umutwe w’iterabwoba wari umaze imyaka 4 uyogoza amajyaruguru y’igihugu . Agace […]

Umwami Charles III w’u Bwongereza azambikwa ikamba ku mugararo muri Gicurasi 2023

Umwami Charles III azambikwa ikamba ku mugaragaro mu rusengero rw’ibwami rwa Westminster Abbey ku ya 6 Gicurasi umwaka utaha, mu birori ingoro ya Buckingham ivuga ko “bizaba bijyanye n’igihe” . Mu itangazo ryayo, Ingoro yemeje ko Charles azambikwa ikamba mu birori bizayoborwa na Arkiyepiskopi wa Canterbury, ari kumwe n’umugore we, Camilla. Yongeyeho ko kwimikwa bizagaragaza […]

Mu Nteko ya EU, hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer

Small ushinzwe amasoko muri Pfizer asobanurira abadepite ba EU

Mu ibazwa ryakozwe na komite y’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ishinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, ku wa 10 Ukwakira 2022 hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer. Umudepite Robert Roos uhagarariye u Buholandi muri iyi nteko, yabajije Janine Small ushinzwe amasoko muri Pfizer niba mbere y’uko uru rukingo rugera ku isoko, harabanje gukorwa […]

Nyiragongo yongeye guteza inkeke, abarimo ab’i Gisenyi basabwa kuba maso

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga cy’i Goma (OVG), cyasabye abanye-Congo n’abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso, nyuma y’uko hari ibimenyetso cyabonye byerekana ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka. OVG yatanze iyi mpuruza nyuma y’amakuru yerekeye ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira yari imaze iminsi ikusanya igendeye ku bikorwa bidasanzwe bikomeje kugaragara hafi y’ibi […]

Umuzamu w’urusengero arakekwaho kurwiba miliyoni 13 Frw yari agenewe kuruvugurura

Polisi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, iravuga ko irimo gushakisha umuzamu w’urusengero ukekwaho kwiba miliyoni 1.5 z’amashilingi (13,232,009 Frw), abagize itorero bakusanyije kugira ngo bavugurure urusengero . Polisi ikeka ko umujura yinjiye binyuranyije n’amategeko mu nyubako yera ACK All Saints Mountain View i Kangemi, mu nkengero za Nairobi. Ngo yahise afata amafaranga yari imbere […]

Perezida Kagame yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark

20221012_080435.jpg

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, uyobora Louisenlund Foundation. Perezidansi yatangaje ko Perezida Kagame na Princess Ingeborg, bagiranye ibiganiro byerekeranye n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi. Louisenlund Foundation, ni umuryango washinzwe mu 1949, aho wagiye ushyiraho gahunda zifasha amashuri mu buryo bw’imyigishirize, mu rwego […]