Sheilah Gashumba yatangiye akazi gashya kuri radiyo ari kumwe n’umukunzi we
Umunyamakurukazi Sheilah Gashumba wamampaye kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda yakomereje umwuga we kuri radiyo iri muzigezweho muri icyo gihugu, atungura benshi ubwo yajyanaga n’umukunzi we aho iyo radiyo ikorera. Nyuma y’ibyumweru bike afunguye kumugaragaro iduka rye yise glam, Sheilah Gashumba yatangiye akazi gashya kuri radiyo ‘NRG ndetse aba ari na bwo bwa mbere […]
Bebe Cool yateguye amasengesho adasanzwe yo gusabira Jose Chameleone no kwirukana amadayimoni
Umuhanzi Bebe Cool hamwe n’abahanzi bagenzi be bateguye amasengesho adasanzwe yo gusabira Dr. Jose Chameleone wahuye n’ibyago igitaramo cye “Gwanga Mujje” kigasubikwa ku munota wanyuma. Gwanga Mujje ni izina ry’igitaramo cyari cyateguwe na Jose Chameleone ndetse akaba yari no kukiririmbamo, gusa kiza gusubikwa ku munsi nyurizina. Iki gitaramo cyari kuba ku wa Gatanu tariki ya […]
Abasirikare 7 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23
Urukiko rwa Gisirikare rw’i Goma kuri uyu wa Gatandatu, rwakatiye urwo gupfa abasirikare barindwi bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazira guhunga ubwo bari bahanganye ku rugamba na M23. Urubanza rwa’aba basirikare bo mu mutwe w’abakomando rwabereye mu ruhame mu mujyi wa Sake. Uko ari barindwi bari bakurikiranweho ibyaha birimo “ubwicanyi bw’ubugwari, […]
Umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City agiye kurongora ikizungerezi bamaze igihe bakundana
Umunya-Portugal Bernado Silva usanzwe akinira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza, aritegura gukora ubukwe n’umunyamiderikazi Ines Degener Tomaz bamaze igihe bakundana. Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba muri Nyakanga uyu mwaka. Ikinyamakuru Correio de Manha kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino muri Portugal, cyavuze ko abatumirwa basaga 350 biganjemo ibyamamare mu mupira […]
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine yagendereye RDC ‘bahuje ibibazo’
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Denys Sharapov, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri Denys Sharapov wari uherekejwe na Ambasaderi wa Ukraine muri Sénégal, Yurii Pyvovarov, bakigera i Kinshasa bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Gilbert Kabanda; baganira ku mubano ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Ibiro […]
Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukobwa mukundana yakwihebeye
Umuntu kuba yagira umukunzi umukunda by’ukuri biba mu nzozi za buri wese winjiye mu rugendo rushya rw’urukundo, n’ubwo atari bose bigendekera bityo. Nko ku basore, burya ngo kuba wasaba inkumi urukundo ikarukwemerera ntibihagije kuba wamwizera ko agukunda by’ukuri. Impamvu hari umukobwa ushobora kugukundira amafaranga cyangwa hari indi nyungu runaka agukeneyeho, yamara kuyigeraho agahita akujugunya. Ni […]
Abayobozi bo mu nzego zo mu Burundi n’ab’u Rwanda bateraniye i Huye

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 mu karere ka Huye hateraniye inama ihuriweho n’intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Ngozi na Kayanza mu Burundi. Inama yatangiye muri iki gitondo cyo kuwa 11 Gashyantare 2023 biteganijwe ko isozwa ku gicamunsi. Ibiganirirwamo byerekeye ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi. Ihuje abayohozi b’izo ntara, abayobozi b’uturere two mu Majyepfo, […]
Impanuro za ba Jenerali Muganga na Murokore ku bakinnyi ba APR FC bitegura Rayon Sports
Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutsinda Rayon Sports nk’uko basanzwe babigenza anababwira ko abizeyeho intsinzi. Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC igomba kwesurana na Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino amakipe yombi agiye guhuriramo […]
Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC bategetse ko Uganda na Sudani y’Epfo bihita byohereza ingabo muri RDC
Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bategetse ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hahita hoherezwa izindi ngabo za EAC zo kuhagarura amahoro. Byemerejwe mu nama abagaba bakuru b’Ingabo za EAC baheruka gukorera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango yabereye i Bujumbura mu Burundi […]
FC Barcelona igiye kugurisha intebe zo muri Stade yayo kubera ubukene
Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne iri mu nzira zo kugurisha intebe zo muri Stade yayo ya Spotify Camp Nou, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amikoro make kimaze igihe kiyugarije. Ni nyuma yo kwisanga mu mwenda w’abarirwa muri $ miliyari 1.24. Umunyamakuru Achraf Ben Ayad wa Televiziyo ya beIN Sports, yatangaje ko Perezida Joan […]
Uburyo 5 watunguramo umukunzi wawe kuri Saint-Valentain
Tariki 14 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint-Valentain mu rurimi rw’Igifaransa. Mu gihe habura iminsi itatu yonyine ngo uyu munsi wizihizwe, abenshi mu bafite abakunzi bari gupanga uburyo babanezezamo, dore ko abenshi bakunze gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo batungure ba Valentin na ba Valentine babo. Ni muri uru rwego […]
FARDC yahamagariye EAC kuzirikana ko ‘M23 yanze guhagarika imirwano’ ikayifatira ibyemezo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyahamagariye amahanga ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuzirikana ko ‘M23 yishe amasezerano ayisaba guhagarika imirwano’, gisaba kuyifatira ibyemezo. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Njike Kaiko, mu itangazo yasomeye imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu i Goma. Uyu musirikare yarondoye ibitero […]
Afurika y’Epfo: Umuraperi AKA yarashwe mu cyico
Umuraperi Kiernan Forbes wamampaye mu muziki wa Afurika y’Epfo nka AKA, yarasiwe mu gitero cy’abagabo bitwaje intwaro bari bari mu modoka barashe abantu ku muhanda wa Florida, i Durban. Byabaye mu ijoro rya ku wa Gatanu rishyira saa moya z’ijoro, aho abagabo bitwaje intwaro barasaguye abantu ku muhanda wa Florida bigatuma abagabo babiri barimo na […]
Ubutinganyi bwatumye itorero Angilikani ryo mu Rwanda rica umubano n’iryo mu Bwongereza
Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guca umubano n’iryo mu Bwongereza; nyuma y’uko iri rya kabiri rifashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Sinodi y’itorero Angilikani ry’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina, dore ko abayobozi bakuru muri ririya torero bahaye umugisha […]