Rayon Sports yisasiye APR FC, ikuraho umuvumo wari umaze imyaka ine

Rayon Sports byayisabye gusohoka mu mujyi wa Kigali kugira ngo ikureho umuvumo wari umaze imyaka 4, dore yaherukaga gutsinda APR FC mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19. Ku isaha y’isaa cyenda zuzuye ni bwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatangije umukino w’ishiraniro w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, wahuje ibikonyozi bibiri mu gihugu, APR FC […]

Kim Jong-un yajyanye umwana we ushobora kuzamusimbura mu birori byo kumurika misile

screenshot_20230212-122724_1.jpg

Mu birori byo kumurika ibisasu kirimbuzi byitabirwa na bake muri Koreya ya Ruguru, ni ho Perezida Kim Jong Un yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 10 byatumye benshi bavuga ko ari guharurirwa inzira. Tariki ya 8 Gashyantare 2023, ubwo Koreya ya Ruguru yamurikaga ibisasu byambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missiles) ICBM, iruhande […]

U Burundi bwohereje itsinda ryo gutabara abibasiwe n’umutingito muri Turukiya

Guverinoma y’u Burundi yohereje itsinda ry’abatabazi 10 muri Turukiya, rizafasha abagizweho ingaruka n’umutingito wibasiwe iki gihugu na Syria tariki ya 6 Gashyantare 2023. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangarije kuri Twitter ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Shingiro yagize ati: “Twitaye ku bucuti n’ubufatanye […]

Uganda: Hari abacuruzi bagishidikanya kuza mu Rwanda, bakayoboka isoko rya RDC

Bamwe mu bacuruzi bo muri Uganda b’imyaka irimo ibigori, umuceri, ibirayi ndetse n’ibishyimbo bavuga ko bagishidikanya kuza gucururiza mu Rwanda, bagahitamo kuyoboka isoko ryo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Ni ikibazo gikomoka ku gitotsi cyari cyaraje mu mubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse kitanakemutse byuzuye kuko, nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga, ubwo […]

Me Kabengera aremeza ko M23 na Twirwaneho ari amakiriro y’Abatutsi muri RDC

Umunyamategeko Ally Kabengera uhagarariye Abanyekongo b’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 n’uw’urinda Abanyamulenge wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo ishobora kuba amakiriro yabo. Me Kabengera ukunze kugaragaza ko Leta ya RDC yirengagiza ukuri kw’ikibazo cy’abarwanyi ba M23, mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, […]

Arsenal yongeye gutsikira mu rugo, yigabanyiriza amahirwe ku gikombe

Arsenal yongeye gusitarira mu rugo maze amahirwe y’igikombe aragabanuka ari na ko itanga uruvugiro ku bayishidikanyaho. Uyu mukino Mikel Arteta n’abasore be baje bashaka kwikosora bitewe no kutitwara neza ku mukino wabanje bari batsinzwemo na Everton ku kibuga Goodison Park igitego kimwe ku busa (1-0). Arsenal ntibyaje kuyikundira kuko yananiwe kurinda igitego yari yatsinze maze […]

Rwanda-Burundi: Biyemeje gukomeza ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bukorwe nka mbere

Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Kayanza na Ngozi mu Burundi biyemeje gukomeza ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka busubukurwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Uwo ni umwe mu myanzuro irindwi yafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, yahuje abayobozi b’izo ntara uko ari eshatu […]

Real Madrid yakuye igikombe gisumba ibindi muri Morocco

7dc944365b91d485.jpg

Real Madrid yegukanye UEFA Champions League 2022, yegukanye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs itsinze Al Hilal yo muri Arabie Saoudite ibitego 5-3. Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, Real Madrid yakuye igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs i Rabat muri Morocco. Real Madrid yatangiye iyoboye umukino ndetse mu buryo bwihuse cyane, ku munota wa 13 gusa VinĂ­cius JĂşnior yari afunguye […]

Imanitwitaho bikekwa ko yishwe azira guhinduza igitsina yashyinguwe

Imanitwitaho yabaga muri Louisville kuva mu 2019

Umunyarwandakazi Imanitwitaho ZachĂ©e bikekwa ko yishwe azira kuba yarahinduje igitsina, akaba umugore, yashyinguriwe i Louisville muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Imanitwitaho yarasiwe hafi y’uruganda yakoragamo rubika inyama mu bikombe ku gicamunsi cya tariki ya 3 Gashyantare 2023, imiryango yiganjemo irengera umuryango wa LGBTQ ubamo abaryamana bahuje ibitsina n’ababihindura isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse. […]

M23 yongeye kumenyesha amahanga ko FARDC iri kuyirashisha imbunda ziremeye n’indege

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye kumenyesha Abanyekongo n’amahanga ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), imitwe bifatanye n’abacancuro bari kurasa ku birindiro byayo bifashishije imbunda ziremereye, ibifaru n’indege z’intambara. M23 yasobanuye ko kandi ibi bitero biri kugabwa mu bice bya Kibirizi, Kishishe, Kirolirwe, Kabati, Ruvunda no mu nkengero, biri kugera ahatuwe n’abasivili […]