CG Dan Munyuza yasimbuwe ku buyobozi bukuru bwa Polisi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuye ku nshingano Commissioner General Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, CG Munyuza yasimbuwe na DCG Felix Namuhoranye wari umwungirije. Naho CP Vincent Sano we yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa. Muri Minisiteri y’ingabo, Perezida […]

Abareberera inyungu z’umuhanzi Jowest bemeje ko amaze ibyumweru birenga bibiri afunzwe

Kompanyi ireberera inyungu z’umuhanzi Giribambe Joshua wamampaye nka Jowest yemeje ko amaze igihe kirenga ibyumweru bibiri afunzwe nyuma yo guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 ni bwo hasakaye amakuru y’uko uyu muhanzi amaze iminsi atawe muri yombi, aho byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utari wuzuza […]

FARDC irashinja M23 kuyigabaho ibitero bikomeye ku birindiro bine

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) kirashinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kuzigabaho ibitero bikomeye ku birindiro byacyo bine. Umuvugizi wa Zone ya 3 ya FARDC ifite icyicaro i Goma, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, asobanura ko M23 yagabye ibi bitero ku birindiro bya Kyahemba, Butchalwichi, Kihusha na Lubula muri teritwari ya Masisi, […]

Mary Magdalene wibagishije amabere aricuza

Nyuma yo kwerekana ibere rye ryaturitse, umunyamideli Mary Magdalene wamamaye kuri Instagram nka @1800leavemaryalone, yavuze amagambo atangaje ku bijyanye n’ingaruka yatewe no bushaka kugaragara neza ahindura imiterere ye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Magdalene ukomoka muri Canada yasangije abamukurikira ubutumwa burebure bwiganjemo kwicuza kwinshi ndetse agira inama abakobwa bifuza kugagarara neza, bagahitamo kubagisha amabere […]

Kagame participera au sommet Transform Africa au Zimbabwe

Le prĂ©sident Paul Kagame participera Ă  la 6e Ă©dition du sommet Transform Africa au Zimbabwe, a appris The New Times . Selon le bureau du prĂ©sident, Kagame honorera le sommet de trois jours prĂ©vu du 26 au 28 avril, en tant que prĂ©sident de Smart Africa, les organisateurs du sommet. Le Sommet Transform Africa est […]

Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023. Mu murwa mukuru, Kyiv, Biden yakiriwe na mugenzi we uyobora Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro cyibanda ku bufatanye mu kurwanya ibitero by’ingabo z’u Burusiya. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ubwo Biden yari muri […]

FARDC yazanye izindi ndege z’indwanyi na Kajugujugu z’intambara

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyabonye izindi ndege z’intambara zirimo za kajuguugu ndetse n’izindi ndege z’indwanyi zishobora kuba nazo ari izo mu bwoko bwa Sukhoi nk’uko amashusho yashyizwe kuri twitter abigaragaza . Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, uvuga ko FARDC ikomeje kwigwizaho ibikoresho bihambaye by’intambara. Yabitangarije Bwiza TV na […]

Uburyo bwatuma umugore wawe acururuka mu gihe yarakaye cyane

Nta mugabo wifuza kubona umugore we yarakaye kuko ubwo burakari bushobora guteza ibibazo mu mibanire yabo bombi mu gihe butitaweho ngo bukemurwe. Ku bw’izo mpamvu, niba ugira umugore ujya arakara cyane, ukeneye kumenya uburyo bwiza wakoresha umucururukisha. Abagore bakunda kugira uburakari bwinshi, akenshi ugasanga abagabo babo ntibafite uburyo bwo guhangana na bwo. Ugomba kuba umugabo […]

AU ihangayikishijwe n’imyenda ibihugu bya Afurika bifitiye amahanga

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uhangayikishijwe n’imyenda ibihugu byo kuri uyu mugabane bibereyemo ibyo hanze yawo kuko kwishyura bikomeje kuba ingorabahizi Ku wa 17 Gashyantare 2023, inama yahurije abakuru b’ibihugu byo muri Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia, ubuyobozi bwa AU bwerekanye uburyo amadeni akomeje kwiyongera. AU ibinyujije muri abanki yayo itsura amajyambere, yagaragaje impungenge […]

Rutsiro: Umwana w’imyaka 8 yatoraguye igikapu cyatawe na ba mukerarugendo, arakibasubiza

Igikabu cyari cyatawe ni iki uyu mukerarugendo w'ibumoso afite

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba yashimiwe nyuma yo gushyikiriza ba mukerarugendo igikapu cyabo yatoraguye. Umuholandikazi Mirka Eikelschulte utuye mu Rwanda, mu butumwa bushimira by’umwihariko uyu mwana,yasobanuye ko inshuti ze zasuraga iki gihugu ku nshuro ya mbere, zaburiye iki gikapu mu muhanda wa Musanze-Kibuye. Mirka yatangaje ko inshuti ze […]

Mukuralinda arasaba urubyiruko kwamamaza ko M23 atari Abanyarwanda

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, atasaba urubyiruko rw’u Rwanda kwamamaza ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda. Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, ashingira ku byemezo byafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Luanda muri Angola. Yavuze ko muri […]

Burera: Abakoresha umuhanda Gahunga-Kirambo baratabaza kubera ububi bwawo

Abakoresha n’abaturiye umuhanda Gahunga-Kinoni-Gitovu-Kirambo uri mu karere ka Burera baratabaza kubera ububi bwawo kuko wangiritse bikabije, n’abakozi bawubungabungaga bakaba batakiwugaragaramo. Abawukoresha umunsi ku w’undi harimo abatwara abantu n’ibintu mu buryo butandukanye nk’abamotari, abanyonzi, abatwara abagenzi muri bisi nto, abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abandi bawukoresha n’amaguru cyangwa abawuturiye, babwiye BWIZA ko ubahangayikishije kuko wabasubije inyuma mu […]

Ibibazo by’umuhanzi Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel byafashe indi ntera

Nyuma yo gushinjwa guhemukira Musanze Caves Hotel ndetse ntiyegere n’ubuyobozi bwayo, umuhanzi Chriss Eazy yahamagawe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, inshuro ebyiri. Ni nyuma y’aho Bwiza ibagejejeho inkuru yo ku wa 03 Gashyantare 2023 yavugaga ku buriganya n’ubuhemu Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Chriss Eazy ashinjwa gukorera Musanze Caves Hotel. Ubuyobozi bw’iyi hoteli […]

Afghanistan: Ahahoze ibirindiro by’ingabo z’amahanga hagiye guhindurwa ibyanya by’inganda

Guverinoma y’Abatalibani muri Afghanistan iravuga ko izahindura bimwe mu byahoze ari ibirindiro by’ingabo z’amahanga ibyanya by’inganda n’ubucuruzi. Afghanistan yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu n’ubutabazi kuva Abatalibani bongera kwigarurira iki gihugu muri Kanama 2021. Ingabo z’amahanga zari zimaze imyaka makumyabiri muri iki gihugu. Iki cyemezo cyatangajwe na minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ibibazo by’ubukungu, Mullah Abdul Ghani Baradar, […]

Kampala: Abasore babiri bafunzwe bashinjwa gufata ku ngufu undi musore

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abasore babiri bakekwaho gufata ku ngufu umusore mugenzi wabo w’imyaka 19 i Kampala . Bivugwa ko bashutse uyu musore bakamujyana mu nzu iri mu gace ka Makindye, mu mujyi wa Kampala mu kwezi gushize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko aba bakekwa bafungiye kuri sitasiyo […]

Nyuma y’inama ya AU imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 i Kitshanga

Nyuma y’amasaha 48 inama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga i Addis Abeba, yagarutse no ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, irangiye, biravugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Gashyantare, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 mu bice bya Kitshanga, Kalengela no mu nkengero zaho […]

RDC iravuga ko hari umurongo ingabo za EAC zitagomba kurenga

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kugaragaza ko yinubira kuba ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu gihugu cyabo zitarwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu gihe izi ngabo ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu zigenzura ibice birekurwa na M23, guverinoma ya RDC yo ivuga ko uyu mutwe witwaje intwaro wanze kubahiriza ibyemezo […]

RDC: Inzego z’umutekano zavumbuye igisasu cyari giteze ahakorera Umujyi wa Beni

Inzego z’umutekano zaburijemo igitero nyuma yo kuvumbura, ku Cyumweru, igisasu cyari giteze mu kibanza cy’Umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi w’umupolisi . “Igisasu cyavumbuwe inyuma ya salle ya Thomas d’Aquinas cy’umujyi. Yari grenade yo mu bwoko bw’inshinwa, yasaga nk’aho iteze. Inzobere zatubwiye […]