Perezida Kagame yirukanye Dr Nsabimana wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic

20230301_205802.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yirukanye ku mirimo Dr Nsabimana Aimable wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic). Byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo yasohoye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame. Iryo tangazo rivuga ko Dr Nsabimana yirukanwe […]

U Rwanda rufite Coltan y’umwimerere kurusha n’iboneka muri RDC_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye gusubiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja Ingabo z’u Rwanda kuyitera kugira ngo ruyibe amabuye y’agaciro, avuga ko na rwo rufite amabuye y’agaciro kandi y’umwimerere kurusha ayo muri Congo. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu ndetse n’iryo […]

Shampiyona y’u Rwanda igiye gusubikwa

fqirpprxsaaxm5n.jpg

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere ko umunsi wa 24 wari gukinwa hagati ya tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe 2023 usubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu itangire umwiherero wa Benin. Ibi FERWAFA yabinyujije mu ibaruwa yandikiye amakipe. Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, yari iteganyijwe […]

RDC: Leta yafatiriye amabuye y’agaciro ya miliyari 1,5 $ yendaga koherezwa hanze

Ububiko bw’umuringa na cobalt bibarirwa agaciro ka miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika byafatiwe muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo aho bivugwa ko sosiyete y’Abashinwa, Cmoc, nyiri amabuye y’agaciro yafatiriwe, itari ifite uruhushya rwo kuyohereza hanze . Inkomoko y’ikibazo, ngo haba harabaye kutumvikana hagati y’Abashinwa n’umufatanyabikorwa, ari we Gécamines, sosiyete ya RDC ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro […]

KABUGA: Nta makuru ku rubanza, nta butabera (IBUKA)

“Niba Abanyarwanda batabona amakuru ku rubanza rwa Kabuga Felesiyani, ubutabera barabuha nde?” Ari urukiko ubwarwo rwa MTPI rumuburanisha, cyangwa se ibiro by’uru rukiko rwa LONI i Kigali, bimaze iki mu gutanga amakuru? Kuri Bayingana Janvier, Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango IBUKA uvugira abacitse ku icumu rya jenoside mu 1994, “hakenewe gukosorwa byinshi mu mikorere yarwo!” […]

Museveni yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida Cyril Ramaphosa

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yambitswe na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo umudari w’ishimwe uzwi nka ‘Order of South Africa’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’umusanzu we mu kubohora abaturage ba Afurika y’Epfo ingoyi y’ubukoloni. Museveni kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare yari i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rw’akazi […]

Kinshasa: Fayulu arasaba UN na AU gukura FDLR muri RDC

Umuyobozi w’ihuriro LAMUKA rigizwe n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Martin Fayulu arasaba Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika yunze ubumwe gukura abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu gihugu cyabo. Ubu busabe Fayulu yabutangiye mu itangazo rihamagarira Abanyekongo batuye mu mijyi minini yo muri RDC kwitabira imyigaragambyo y’amahoro yamagana by’umwihariko […]

Nyagatare en tête des contrats de performances

Le district de Nyagatare a été classé premier pour la réalisation des Imihigo (contrats de performance) avec 81,64 % pour l’année 2021-2022, suivi des districts de Huye et de Rulindo, avec 80,97 % et 79,86 %, respectivement. Burera est arrivé dernier avec 61,79% . Les trois premiers districts ont été récompensés pour leurs performances exceptionnelles […]

Nyagatare: Abagizi ba nabi bateze umunyamakuru, bamukomeretsa bikomeye

Abagizi ba nabi bataramenyekana bategeye mu nzira umunyamakuru wa Radio Flash ukorera mu karere ka Nyagatare, Gumisiriza John, bamukomeretsa bikomeye mu mutwe. Kwigira Issa uyobora abanyamakuru bakorera mu ishami ry’iyi radiyo riri muri Nyagatare yatangarije Taarifa ko Gumisiriza yategewe hafi y’umugezi w’Umuvumba, akubitwa ikaro mu mutwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, […]

France: Noël Le Graët wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FFF) yeguye ku mirimo ye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Gashyantare, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) , Noël Le Graët yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza ku itoteza ndetse na nyuma y’ubugenzuzi bwategetswe na minisiteri ya siporo . Muri Mutarama, uyu mugabo w’imyaka 81 yari yahagaritswe ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) […]

Umuhanzi Fally Ipupa yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa ku ntambara ya M23 na FARDC

Fally mu kiganiro na Perezida Macron w'u Bufaransa

Umuhanzi wo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Fally Ipupa N’Simba yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyabo, by’umwihariko ku ntambara ya M23 n’igisirikare cya Leta. Fally yatangarije inkuru yo guhura na Macron ku rubuga rwa Twitter, agira ati: “Nishimiye guhura na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. […]

U Bufaransa: Urukiko rwateye utwatsi ikirego cy’imiryango y’Abagande irega TotalEnergies

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Gashyantare, urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ikirego kirega sosiyete TotalEnergies kubera umushinga munini wa peteroli muri Uganda na Tanzaniya nyuma y’uko imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yasabye guhagarika umushinga utavugwaho rumwe . Nirwo rubanza rwa mbere rw’ubu bwoko mu Bufaransa, kandi impirimbanyi zari zizeye ko bizatangiza urubanza rwemewe n’amategeko […]

Leta yiyamye Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kujya muri ‘Ejo Heza’

20230301_093359-3.jpg

Leta y’u Rwanda yiyamye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kwizigama muri ‘Ejo Heza’, ibwibutsa ko kujya muri iyo gahunda ari ubushake. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; ndetse n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tuwugize. Ibikubiye muri iyi baruwa byamenyeshejwe abarimo […]

Inteko ya Uganda yiyemeje guhangana n’abakwirakwiza ubutinganyi bifashishije amafaranga

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yiyemeje guhangana n’abakwirakwiza ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina bizwi nk’ubutinganyi bifashishije amafaranga. Umuyobozi w’iyi Nteko, Anita Annet Among, ubwo yari mu kiganiro n’abadepite bagenzi be kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, yatangaje ko batazemera ko hari abakomeza kugurisha indagagaciro z’abenegihugu. Yagize ati: “Ntabwo twishimira kubona indagagaciro z’abanya-Uganda bazangiza. Ntabwo twishimira […]

Perezida Paul Kagame n’umwami Mohammed VI bagiye guhabwa igihembo gikomeye

Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mohammed VI wa Maroc, bagiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bazahabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bazahererwa kiriya gihembo i Kigali […]

Intara ya Los Angeles yemeye kwishyura umugore wa Kobe Bryant miliyoni hafi 29$ nyuma yo kuyitsinda mu rubanza

Intara ya Los Angeles yemeye kwishyura miliyoni hafi 29 z’amadorari umupfakazi w’icyamamare muri NBA, Kobe Bryant, nyuma y’uko abapolisi basangije amashusho y’impanuka ya kajugujugu yamuhitanye mu myaka ibiri ishize . Bryant n’umukobwa we Gianna bapfiriye hamwe n’abandi barindwi igihe indege yagwaga mu gace ko muri Los Angeles. Umugore we, Vanessa Bryant, yareze, avuga ko abatabaye […]

RDC yarakajwe n’amagambo Perezida Macron yavuze kuri M23

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yanenze amagambo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ku ntambara y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo z’igihugu cyabo. Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, aganira n’abanyamakuru bari i Paris ku ruzinduko agiye kugirira ku mugabane wa Afurika, Perezida Macron yabajijwe n’umunyamakuru Christian Lusakueno w’Umunyekongo […]

Nigeria: Umunyemari Bola Tinubu yatsinze amatora ya Perezida

Umunyemari Bola Ahmed Tinubu usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka APC (All Progressives Congress) riri ku butegetsi muri Nigeria, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu. Komisiyo ya Nigeria ishinzwe amatora, INEC, kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 yatangaje ko Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko yatsindiye ku majwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wagize 29%, hakurikiraho Peter Obi wagize 25%. Nk’uko […]