Sukhoi-25 ya FARDC yari yararashwe yasubiye mu kirere

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yasubiye mu kirere kuri uyu wa 11 Mata 2023 nyuma y’amezi hafi 3 irashwe. Iyi ndege yarashwe n’ingabo z’u Rwanda ku ibaba tariki ya 24 Mutarama 2023 ubwo yavogeraga ikirere cy’i Rubavu, iturutse ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […]
Ubutasi bwa Kinshasa bwahuje Mwangachuchu n’u Rwanda mu buryo bukabakaba 10
Urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, ANR, rwahuje umushoramari akaba n’umudepite wo muri teritwari ya Masisi, Edouard Mwangachuchu, mu buryo bukabakaba 10. Raporo y’uru rwego yifashishijwe n’Ubushinjacyaha ubwo bwagaragazaga ibimenyetso bishinja Mwangachuchu mu rukiko rwa gisirikare, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu hamwe no kugihungabanya. Iyi raporo, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, igaragaza […]
U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara zirenga 200
Igihugu cy’u Burusiya n’icya Ukraine byatangaje ko hari abasirikare barenga 200 b’impande zombi batashye mu bihugu byabo, nyuma yo kubahererekanya nk’imfungwa z’intambara. Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku wa Mbere yatangaje ko hari abasirikare 106 b’iki gihugu barekuwe na Ukraine, nyuma y’uko ibihugu byombi bibyumvikanyeho. Ukraine biciye muri Andriy Yermak usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zayo zirwanira […]
Amabanga ya Pentagon yerekanye uko Koreya y’Epfo yatinye kohereza intwaro muri Ukraine
Inyandiko za Pentagon ziherutse gushyirwa ku karubanda BBC yabashije kubona, ziragaragaza ikiganiro hagati y’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Koreya y’Epfo ku bijyanye no kugurisha intwaro zashoboraga gukoreshwa muri Ukraine . Ni ikiganiro cyabaye hagati y’abajyanama bakuru ba Perezida Yoon Suk Yeol. Muri icyo kiganiro humvikanamo kutumvikana hagati y’igitutu cya Amerika cyo kohereza […]
Kenya: Abarimu bakubise umunyeshuri bimuviramo gutakaza agasabo k’intanga
Abarimu bane bigisha mu ishuri ryisumbuye rwa Nyabisia muri Kenya bari mu mazi abira nyuma yo gukubita bikabije umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane, bikamuviramo gutakaza agasabo k’intanga (ibya) kari kangiritse cyane. Radiyo Capital FM isobanura ko uyu munyeshuri yakubiswe tariki ya 8 Mata 2023 nyuma y’aho umwarimu w’Imibare yamufashe akopera ikizamini yifashishije urupapuro yari […]
Les douaniers rwandais et ougandais se rencontrent après un prétendu problème de scanner à  la frontière de Gatuna
Un article paru dans The Daily Monitor dimanche dernier, le 9 avril, sous le titre “Une panne du scanner de cargo paralyse le commerce à  Katuna”, impliquait qu’il y avait des retards de camions de cargo en raison de problèmes techniques avec le scanner de camion au poste frontière à  guichet unique, Katuna, du côté […]
Museveni yinjiye mu kibazo cy’amabati yageneye abatuye Karamoja bikarangira abaminisitiri bayifunze
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse abaminisitiri bo muri Guverinoma y’Igihugu cye kugarura amabati yari yarageneye abaturage batishoboye bo mu gace ka Karamoja bakaza kuyifunga. Muri Werurwe uyu mwaka Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha muri Uganda rwatangije iperereza ku baminisitiri 22, abadepite 31 ndetse n’abayobozi 13 bakekwaho kugabagabana ariya mabati. Amabati abarirwa mu 10,000 […]
Ethiopia: Abakozi 2 b’umuryango utabara imbabare wa CRS biciwe muri Amhara
Abakozi babiri mu by’ubutabazi bakorera Catholic Relief Services (CRS) biciwe mu Ntara ya Amhara muri Ethiopia nk’uko byatangajwe n’uyu muryaango kuri uyu wa Mbere ushize . CRS yavuze ko Chuol Tongyik, w’imyaka 37, wari umuyobozi ushinzwe umutekano, na Amare Kindeya w’imyaka 43, wari umushoferi, barashwe bakicirwa mu modoka ya CRS ku Cyumweru ubwo basubiraga ku […]
Ibyatangajwe na NYT byamaganwe n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yamaganye ibyatangajwe n’ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa 11 Mata 2023, NYT yasohoye inkuru ndende y’igitekerezo (opinion) inenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, igera aho ivuga uwabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye […]
Nyamasheke: Mudugudu ukekwaho imikoranire n’irondo ryiba abaturage yegujwe
Nyuma y’igihe kirekire abaturage b’umudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke bataka kwibwa imyaka mu mirima nijoro, bagashyira mu majwi abanyerondo babo, abo beguje Umukuru w’uwo mudugudu Sibomana Cyrille akajya abagaruramo mu buryo budasobanutse, bikaza kugaragara ko akorana na bo nyuma y’aho aba banyerondo biraye mu bacuruzi bakabasahura, Mudugudu […]
RDC mu biganiro na EAC bigamije kongerera Manda Ingabo za EACRF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije kongerera Ingabo zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF) igihe zigomba kuhamara. Ni nyuma y’uko igihe izi ngabo zagombaga kumara muri Kivu y’Amajyaruguru cyamaze kurangira. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harabarizwa Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u […]
Dalai Lama yasabye imbabazi nyuma ya video imugaragaza asaba umwana muto kumwonka ururimi
Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi mu by’umwuka wo muri Tibet, Dalai Lama, yasabye imbabazi nyuma y’amashusho amugaragaza asaba umwana w’ umuhungu kumwonka ururimi bigateza ikibazo ku mbuga nkoranyambaga . Iyi videwo yagiye ahagaragara, yerekana Dalai Lama w’imyaka 87, asoma ku minwa umwana w’umuhungu ubwo yari agiye kumusuhuza. Uyu mupadiri wo mu idini rya Buddha agaragara […]
Paul Kagame yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’Inkotanyi guhagarika jenoside

Mu rugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, Maj. Gen. Paul Kagame wari uyoboye abasirikare ba RPA/Inkotanyi yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya na bo kuyihagarika ariko zirabyanga. Lieutenant General Innocent Kabandana uri mu basirikare bakuru b’u Rwanda avuga ko byabaye tariki ya 8 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe jenoside itangiye gukorwa mu gihugu cyose. […]
USA na Philippines byatangije imyitozo karundura ya gisirikare nyuma y’u Bushinwa
Nyuma y’umunsi umwe u Bushinwa busoje imyitozo minini hirya no hino hafi ya Taiwan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Philippines nabyo byatangije imyitozo minini ya gisirikare ihuriweho . Mu minsi itatu, Igisirikare cy’u Bushinwa kitoje kugota Taiwan mu rwego rwo gusubiza guhura k’umuyobozi w’icyo kirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu cyumweru […]
Tariki 11 Mata 1994: Umunsi Ingabo z’Ababiligi zitererana Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro
Ku itariki nk’iyi ya 11 Mata mu 1994, “Leta y’Abatabazi” yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994 . Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga […]
Kentucky: Umukozi wa banki yishe arashe bagenzi be batanu mbere yo kwicwa
Abantu batanu bapfuye ubwo umukozi muri banki yo mu Mujyi wa Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga bagenzi be kandi icyo gitero akagicisha kuri instagram imbonankubone nk’uko Polisi ivuga . Abishwe bari hagati y’imyaka 40 na 64. Mu bandi icyenda bakomeretse harimo umupolisi winjiye vuba wari wasoje amasomo mu byumweru […]
Muhanga: Polisi yarashe mu cyico umusore wemeraga ko yishe umwarimu wa UR
Umupolisi w’u Rwanda yarashe mu cyico umusore witwa Dusabe Albert wemeraga ko yishe umwarimu wo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare, Dr Muhirwe Karoro Charles. Dusabe ufite imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kwemerera urwego rw’ubugenzacyaha ko yiciye uyu mwarimu mu murenge wa Cyeza w’akarere ka Muhanga tariki ya 3 Mata 2023, nyuma yo guhabwa […]
M23 yikomye Ingabo za EAC ziri muri RDC
Umutwe wa M23 wikomye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo (EACRF), uvuga ko kuba ziri gutinda kujya muri tumwe mu duce wahoze ugenzura biri guha urwaho Ingabo za Congo Kinshasa n’abo bafatanya rwo kutwinjiramo. Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wayo mu bya Politiki. Kanyuka […]