Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda
Nyuma yo kwanga gukina bambaye imyenda yanditseho “Visit Rwanda” bagaterwa mpaga, ikipe ya Dynamo BBC yaje kwemera gukina yambaye uwo muterankunga . Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu yemeza ko Dynamo BBC yemeye gukina yambaye imyenda yanditseho “Vist Rwanda” nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza. Dynamo yari gukina na FUS Rabat yo muri Maroc ku Cyumweru […]
Abarenga 100,000 bakoresha ikoranabuhanga rya EBM kuva ritangiye gukoreshwa mu Rwanda
Abarenga ibihumbi 100,000 mu Rwanda bamaze guhabwa imashini izwi nka EBM zibafasha gutanga inyemezabwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ni ibyatangajwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority), bwana Mbanza Emmy, aho yagarutse ku kuba umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya EBM ukomeje kwiyongera aho mu 2013 rigitangira abatarenga igihumbi aribo barikoreshaga none ubu rikaba […]
Rusizi: Meya arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abarokotse
Inama njyanama y’akarere ka Rusizi, yasabye Dr Kibiriga Anicet ukayobora gutanga ibisobanuro, nyuma yo kumushinja kuba amaze igihe arangwa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanashengura imitima abacitse ku icumu ryayo. Ku itariki ya 8 Werurwe ni bwo njyanama ya Rusizi yandikiye Meya Kibiriga, imusaba ibisobanuro ndetse inamagana “inyandiko [ye] idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”. Muri iyo […]
Rutayisire Jackson wahagaritswe mu Amavubi, ahagarariye FPR mu matora y’abadepite

Rutayisire Jackson wahoze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ akaza kwirukanwa kubera amakosa yatumye Amavubi aterwa mpaga, agiye kwiyamamariza kuba umudepite. Jackson wahoze ari Team Managera wa ‘Amavubi’ ari mu bakandida ba FPR Inkotanyi baziyamamariza kuba abadepite muri Nyakanga. Ubwo FPR yatangazaga abakandida bayo ku mwanya wa Perezida n’abadepite, uyu mugabo uyoboye ikipe ya Bugesera […]
Indonesia: Batangiye iperereza ku bapilote basinziriye iminota 30 batwaye indege
Muri Indonesia barimo gukora iperereza ku ndege yaho Batik Air nyuma y’uko abapilote bombi basinziriye hafi iminota 30 indege batwaye iri hagati mu rugendo. Abo bapilote, ubu babaye bahagaritswe by’agateganyo, basinziriye batwaye iyi ndege mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama yari ivuye mu mujyi wa Sulawesi igiye mu murwa mukuru Jakarta. Umwe muri bo bivugwa ko […]
Umunya-Nigeria wahoze muri Rayon Sports yasabye umunyarwandakazi kumubera umugore

Umunya-Nigeria wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports, Osaluwe Rafael yambitse impeta ya finà §ailles umukunyarwandakazi, Hoza Lily Chris bamaze igihe bakundana. Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yaraye yambitse impeta umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Great Hotel. Ku muteguro udasanzwe kuri iyo hoteli, […]
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Angola yakirirwa na mugenzi we , Joà £o Lourenà §o . Ni uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2014 , nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje. Ni amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X agira ati […]
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo baraye mu kibuga cy’indege, minisitiri wa siporo yirarira muri hoteli y’inyenyeri 5

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye hasi kuri sima mu kibuga cy’indege cya Accra muri Ghana. Aba bakinnyi bitabiriye imikino ya ‘All African Games’ iri kubera muri Ghana, baraye ku kibuga cy’indege cya Accra nyuma yo kubara aho bacumbika. Mu mafoto akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana abakinnyi b’ikipe […]
Ismael Mwanafunzi n’umugore we bibarutse
Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bicukumbuye no gusoma amakuru, Ismael Mwanafunzi n’umugore we Claudine bibarutse imfura yabo y’umuhungu kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru. Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 nibwo hamenyekenye amakuru ko uyu munyamakuru n’umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura y’umuhungu. Aya makuru yahamijwe n’umwe mu bari hafi y’uyu muryango ubwo yaganiraga na […]
Musanze:Abiyise abateruzi bagacucura abantu utwabo bakozwemo umukwabu 50 barafatwa
Abasore bagera kuri 50 bakoreraga mu karere ka Musanze by’umwihariko muri gare ya Musanze , bajyanywe mu kigo ngoraramuco cya Kinigi nyuma y’umukwabo wakozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi. Izi nsoresore, zatawe muri yombi nyuma y’uko hashize iminsi abantu bataka bavuga ko zibabwira ko zigiye kubatwaza imizigo hanyuma bagashiduka bayitwaye. Abagenzi bamwe bavuga ko iki […]
Rutshuru: Inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Vitshumbi bitazigoye
Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Werurwe 2024, inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Vitshumbi nyuma y’imirwano itabagoye na FARDC ifatanyije na Wazalendo nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri RD Congo ku mbuga nkoranyambaga avuga. Amakuru arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Vitshumbi, undi mujyi w’ingenzi wo […]
Hagati ya Gashyantare 2023 na Gashyantare 2024 ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byiyongereyeho 11.4% – NISR
Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.2% ku rwego rw’Igihugu ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023 nk’uko imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ibigaragaza. Ku Cyumweru, itariki ya 10 Werurwe 2024 nibwo iyi mibare yatangajwe ishimangira ko icyo kigereranyo cyiyongereyeho gake ugereranyije n’uko byari byifashe […]
MONUSCO yahakanye kureberera M23 ubwo yigaruriraga Rwindi
Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), bwahakanye kurebera abarwanyi b’umutwe wa M23 ubwo bigaruriraga agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru. Mu cyumweru gishize ni bwo M23 yigaruriye kariya gace itarwanye. Nyuma yo kukigarurira Ingabo za MONUSCO zashyizweho igitutu zishinja kitagira icyo zikora ku nyeshyamba, ubwo zarimo zinjira i Rwindi. Amashusho […]
Byagenze gute ngo Tshisekedi yisange wenyine na Touadera mu nama ya CEEAC ?

Amakuru aturuka Malabo, mu murwa mukuru wa Guinea Equatorial, aravuga ko abakuru b’ibihugu ; Joà £o Lourenà §o wa Angola, Oligui Nguema wa Gabon, Sassou Nguesso wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroon, Mahmat Idriss Deby wa Tchad na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batitabiriye iyi nama isanzwe y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati […]
Burundi:Agathon Rwasa yatewe Cout d’état ku buyobozi bw’ishyaka rye
Kongere y’ishyaka rya CNL itavugwaho rumwe yashyizeho Nestor Girukwishaka nka perezida w’iri shyaka , asimbuye Agathon Rwasa warishinze kuri uyu mwanya. Iyi kongere idasanzwe yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2024,ibera mu murwa mukuru w’intara ya Ngozi, ariko ntiyavugwaho rumwe kuko habayeho uguhangana hagati y’abashyigikiye Agathon Rwasa n’ikindi gice cyamwiyomoyeho ari nacyo cyateguye iyo nama. […]
Umujenerali wo hejuru wo mu Ngabo za Sudani yateye utwatsi agahenge mu kwezi gutagatifu
Umujenerali wo hejuru wo mu ngabo za Sudani yateye utwatsi agahenge mu kwezi gutagatifu kwa kisilamu kwa Ramadhan m gihe umutwe wa Rapid Support Forces bahanganye nawo ukiri ahantu wigaruriye haba aha gisivili cyangwa aha leta. Aya magambo yavuzwe na Yasser al-Atta, umuyobozi wungirije w’ingabo, aje nyuma y’uko ingabo zivuze ko zateye imbere muri Omdurman, […]
Tchad: Impungenge mbere y’amatora nyuma y’urupfu rw’utavuga rumwe n’ubutegetsi
Urupfu rwa Yaya Dillo wari uhanganye na perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss Déby mu matora ari imbere muri Gicurasi, byakajije umurego mu makimbirane ya politiki yibasiye igihugu. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryangio Human Right Watch byasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Dillo. Mu ruzinduko i Paris ku wa kabiri ushize, Minisitiri w’intebe […]
Umukobwa wa Museveni yatandukanye n’uwari umugabo we
Bucura bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Diana Kyaremera Kamuntu, yatandukanye na Geoffrey Kamuntu wari umugabo we. Diano ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ayo makuru, avuga ko yari yaragerageje kudashyira ku karubanda amakuru ya gatanya ye ku bw’abana be. Yakomeje agira ati: “Gusa ndumva kuri ubu nkeneye kubitangaza. Mbatangarije ko natandukanye [n’umugabo we] […]
Senegal: Kwiyamamariza kuba Perezida byatangiye
Muri Senegali, ku wa gatandatu taliki ya 09 Werurwe, kwiyamamariza mu matora ya perezida byaratangiye. Abakandida 19 biyamamariza bazagerageza kwemeza abatora ngo bazabahitemo. Ubu bukangurambaga buzaba mu minsi 12 aho kuba iminsi 21 nkuko bisabwa n’amategeko agenga amatora yo muri Senegali. Umukandida Khalifa Sall, n’abamushyigikiye basa n’abatangiye kare. Umwe mu bagize ihuriro rishyigikiye kandidatire ya […]
Ibihano bikakaye ku Burundi ku bwo kubuza Dynamo kwambara ‘Visit Rwanda’
Ikipe ya Dynamo Basketball Club n’Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi batangiye guhura n’ibihano biremereye, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza agenga imyambarire mu irushanwa rya Karahari Basketball Africa league riri kubera muri Afurika y’Epfo. Ku Cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa league bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino yagombaga guhuriramo na FUS […]
Inyeshyamba za M23 zatangiye kuvugwaho gukorana n’abacanshuro b’Abazungu
Inyeshyamba za M23, zatangiye kuvugwaho gukorana n’abacanshuro b’Abazungu, zageze i Bwalanda, Mines, Katolo na SOMIKIVU, kuri iki cyumweru, itariki ya 10 Werurwe nyuma ya saa sita, nyuma y’iminsi 4 FARDC na wazalendo bihavuye ngo mu buryo buri stratégique kuva ku wa 6 Werurwe 2024, bituma hafatwa imijyi ya Nyanzale, Kibirizi, Kirima, na Rwindi. Nk’uko byatangajwe […]
Umuryango wa Dani Alves wavuze ku byo kuba yiyahuriye muri gereza
Nyuma y’uko umunyabigwi wa FC Barcelona, Dani Alves akatiwe gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza azira gufata ku ngufu, hari amakuru yavuzwe ko yaba yiyahuriye muri gereza. Ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter niho hasakaye amakuru avuga ko Dani Alves yaba yiyahuriye muri gereza afungiyemo yo muri Esipanye. Umunyamategeko wa Daniel Alves ahakana ayo […]
Haiti:Amerika yatangiye gucyura abaturage bayo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakuye abakozi ba ambasade yayo muri Haiti, bahungishwa akaduruvayo n’ubwicanyi bukomeje kuhabera. Ni nyuma y’uko muri iki gihugu agatsiko k’amabandi gakomeje guhohotera abaturage kagamije gukuraho ubutegetsi burangajwe imbere na Minisiteri w’intebe Ariel Henry . Kuri iki Cyumweru ambasade ya Amerika muri Haiti nibwo yanditse ku mbuga nkoranyambaga(X), igira […]
John Cena yaje yambaye ubusa buri buri mu bihembo bya Oscar2024

John cena wamenyekanye mu mukino wo gukirana uzwi nka ‘Kaci’ (WWE) yaserutse ku rubyiniro yambaye ubusa mu bihembo bya Oscar 2024 byatanzwe mu ijoro ryakeye. Mu ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo bya Oscar 2024 ku nshuro ya 96 aho byahawe abakinnyi bitwaye neza muri sinema mu mwaka washize wa 2023. Muri ibi birori, […]
Jacob Zuma yagiye mu rusengero kuvugirayo ko yafunzwe azira uko asa bikitirirwa ruswa
Muri Afurika y’Epfo ishyamba si ryeru hagati y’Ubutegetsi burangajwe imbere Ramaphosa na Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu nyuma y’uko yafunzwe ashinjwa ruswa mu myaka yashize. Kuri iki cyumweru rero taliki 10 Werurwe2024,Zuma yagiye mu rusengero avugirayo amagambo akomeye ashimangira ko ubwo yafungwaga atazize ruswa nk’uko ngo yabyitiriwe ahubwo ko yazize ko ari umwirabura. […]
Abafite ubutaka batabyaza umusaruro bategujwe ko bashobora kubihanirwa
Muri iki gihembwe cy’ihinga abafite ubutaka buhingwa, barasabwa kubuhinga bakabubyaza umusaruro bitaba ibyo bakaba bashobora kubihanirwa. Ni Gahunda bashishikarizwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho buri wese ufite ubutaka buhingwa kububyaza umusaruro kugirango ubukungu bw’Igihugu bukomeze kwiyongera. Gushikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa ,yatangiye mu gihembwe cyashize kandi abaturage bagaragaza ko yatanze umusaruro. Dr Musafiri […]
Rubavu: Isata yasenyeye Imiryango 17 n’ amashyamba 5 arangirika bikabije

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu avuga ko imiryango 17 ariyo imaze kumenyekana ko yangirijwe n’ibiza by’umuyaga udasanzwe (Isata), mu gihe amashyamba 5 harimo irya Leta yangiritse bikabije. Ni umuyaga ukomeye wibasiriye umurenge wa Mudende mu kagari ka Bihungwe, ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024. Umuyobozi w’akarere ka […]
Rutsiro: Rurageretse hagati ya Gitifu uvugwaho gusambanya umugore wa Sedo

Mu karere ka Rutsiro haravugwa intambara hagati y’abagabo babiri, bose basanzwe ari abakozi b’akarere ku rwego rw’Akagari bapfa kuba umwe avugwaho gusambanya umugore wa mugenzi we. Uyu mugabo usanzwe ari Gitifu wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo arashinjwa na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi. Ibivugwa ni […]