Perezida Kagame yagize Cyubahiro Bagabe Umuyobozi Mukuru mushya wa RICA

Perezida Kagame yagize Mark Cyubahiro Bagabe Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) nk’uko bigaragagara mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Dr. Mark Bagabe yanabaye Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda (RAB), mbere yo guhagarikwa ku mirimo ye nyuma y’icyemezo cy’abaminisitiri ku wa “19 […]
RDC: Ubwato bwari butwaye imiti i Minova bwarasiwe mu Kivu
Ibisasu biremereye byatewe ku bwato bwari butwaye imiti bwerekeza muri Minova mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo.Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu , ubwo ubu bwato bwari buvuye mu Mujyi wa Goma. Amakuru avuga ko ibi bisasu byatewe biturutse mu misozi ya Ndumba muri teritwari ya Masisi.Ni ubwato bivugwa ko ari ubwa kompanyi yitwa Baraka […]
Ndayishimiye yakoze impinduka mu gisirikare
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu gisirikare zasize ahinduriwe imirimo abarimo Gén. de brigade à ‰lie Ndizigiye byasaga n’aho akuriye ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruuguru. Iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe ryerekana ko Gen. Ndizigiye bakuunze kwita Muzinga yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere […]
Perezida Kagame yifurije imirimo myiza abayobozi barahiye
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Werurwe, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya; Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, wagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Perezida Kagame yabwiye abayobozi bashya barahiriye inshingano nshya ko uretse kuba ziremereye ariko zigomba kujyana n’imico n’imyifatire. Ati […]
Imikorere y’ubwenge buhangano igiye kujya icungirwa hafi na EU
Mu ntangiro z’iki Cyumweru,nibwo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibwo wicaye utora itegeko rigamije gucunga imikoreshereze y’Ubwenge bw’Ubukorano(Artificial Intelligent).Impamvu ishingirwaho n’ukurebera hamwe uko ikoreshwa ry’ubu bwenge buhangano butazarengera. Ni ryo tegeko rya mbere ku isi rijyanye muri uyu murongo ritowe mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rikomeje gutera imbere. Abanyaburayi basabwe ko bakwizera iryo koranabuhanga ariko kandi […]
Rayon Sports yitabaje RIB

Rayon Sports yatanze ikirego muri RIB, irega ikigo cyahawe isoko ryo gucuruza amatike ku bibuga muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aricyo Urid Technology Ltd. Iyi kipe ishinja Urid Technology Ltd kwinjiza abafana batishyuye mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindwamo na APR FC ibitego 2-0. Mu ibaruwa yanditswe tariki 13 Werurwe 2024, yandikirwa Umuyobozi wa […]
Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye Bwana Thomas à –stros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi ushinzwe ingufu, ubuzima, siyansi n’iterambere. Baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu buhinzi, uburezi, ubuzima ndetse n’ingufu. Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi (European Investment Bank ), nyuma y’uko aherutse no kwakira […]
RDC:Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare rwahamagaje mushiki wa Joseph Kabila
Mushiki wa Joseph Kabila, Jaynet Désirée Kabila Kyungu,akaba n’umukobwa wa nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagajwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (DEMIAP). Mu ibaruwa yohererejwe n’uwungirije umukuru w’uru rwego, Mjr .Gen Ndaywel Okula Christian , yategetswe ko agomba kwitaba bitarenze kuri uyu wa kane. Ibaruwa igira iti”Ku mpamvu z’amakuru […]
Uburusiya bwateye igisasu mu mujyi utuyemo Bizimana Djihad utegerejwe mu Amavubi
Umujyi wa Kryvyi Rih utuyemo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana watewemo igisasu karahabutaka cyahitanye abantu bagera kuri 5 ndetse cyinasenya zimwe mu nyubako zo mru uyu mujyi. Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2024, aho igisasu cyasenye zimwe mu nyubako nini Mujyi wa Kryvyi Rih bamwe bakahasiga ubuzima […]
Icyoba ni cyose mu birindiro bya FDLR bisigaye muri Rutshuru mu gihe M23 ikomeje kubisatira
Mu gihe hakomeje imirwano hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) na M23, biravugwa ko by’umwihariko M23 irimo kongera ibitero byibasira inyeshyamba z ‘Abanyarwanda za FDLR muri Teritwari za Rutshuru na Masisi, kuri ubu FDLR ikaba iri gutaka ivuga ko ari impunzi gusa z’Abanyarwanda atari umutwe witwaje intwaro. Ibi birimo kuvugwa mu gihe mu mirwano iherutse kuba, […]
MINADEF igiye gushaka uko abageni ‘Ofisiye’ bazajya bambarirwa na bagenzi babo
Minisiteri y’Ingabo ‘MINADEF’ yatangaje ko igiye gushaka igisubizo cy’uburyo abageni b’abasirikare bari mu rwego rwa Ofisiye nabo bazajya bambarirwa na bagenzi babo mu gihe bakoze ubukwe nk’uko ab’abagabo babikorerwa iyo barongoye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Bri.Gen Juvenal Marizamunda, ku kibazo Depite Hindura Jean Pierre yari amubajije ejo hashize ku wa kane taliki 14 Werurwe 2024 […]
Menya impamvu RDF itagira icyiciro cy’ingabo zirwanira mu mazi
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe w’izirwanira mu mazi nta cyiciro cyihariye zifite kubera ko u Rwanda nta nyanja zarwaniramo rugira. Yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo. Uyu mushinga ukubiyemo zimwe mu mpinduka […]
Amerika yafatiye ibihano Abanya-Israel bane
Amerika yatangaje ibihano ku Banya-Israel bane, kandi ku nshuro yabo ya mbere, amafamu abiri y’ubuhinzi, mu rwego rw’ingamba nshya zafashwe na Washington na Londres mu guhagarika kwimurwa ku ngufu kw’Abanyapalestine mu Ntara ya West Bank yigaruriwe na Israel. White House yavuze ko Abanya-Israel bane ari bo bagenewe ibihano: David Chai Chasdai wa Givat Ronen; Yinon […]
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ategerejwe mu Rwanda
Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yemeje ko azitabira umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uteganyijwe mu kwezi gutaha. Uyu mukambwe yemeje aya makuru ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC). Ku bwa Mbeki, kwibuka ni ikimenyetso ndetse n’isomo ku […]
Afurika y’Iburengerazuba: Ibihugu icumi byabuze internet
Ku wa kane taliki ya 14 Werurwe 2024, , ibihugu icumi byo muri Afurika byahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura rya interineti mu guhe kimwe, nyuma y’uko insinga nyinshi z’itumanaho zica munsi y’inyanja zigize ikibazo, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukurikirana ibya interineti . Itsinda rya MTN, umwe mu batanga imiyoboro ya interineti muri Afurika, yavuze ko ihungabana rikomeje […]
Leta ikwiye kumenyesha abanyarwanda aho ibashyirira Nkunganire ikabateguza n’icutswa
Inkuru iri kuvugwa muri iyi minsi, ni izamuka ry’ibiciro ry’ingendo ryatumbagiye cyane ku ngendo zijya mu ntara ugereranije n’izo mu mugi wa Kigali. Gusa iryo gereranya naryo riterwa n’urikora kuko kuba abantu benshi batajya mu ntara buri munsi, bivuze ko batishyura amafaranga y’urugendo buri munsi, bitandukanye n’abanyamugi basabwa gutega buri munsi, aho usanga nabo ayo […]
Igitero cya Al-Shabaab hafi y’ingoro ya perezida cyahitanye abarimo abadepite
Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wagabye igitero kuri hotel mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, kuwa kane nyuma y’iturika ryibisasu byinshi n’amasasu. Imirwano yadutse nyuma y’igitero cyagabwe kuri hotel izwi cyane ya SYL, iherereye hafi y’ingoro ya perezida. Abantu benshi bakomeretse, barimo Umuvugizi wa Guverinoma, Farhan Jimale, abanyamakuru ndetse n’abadepite benshi. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko bamwe […]
Sudani: Gen. Burhan yiyemeje gukurikirana abarwanyi ba RSF aho bazajya hose
Gen. Burhan, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani yatangaje ko zigiye kwigarurira utundi duce nyuma y’uko zambuye radio na televiziyo by’igihugu abarwanyi bigometse ku butegetsi ba Rapid Support Forces (RSF), bamaze amezi 11 bahanganye. Ababibonye baravuga ko ingabo za leta zakoresheje indege zitagira abapilote kuwa kabiri zigarurira ingoro ya radiyo na televiziyo by’igihugu mu mujyi wa […]
Inkeragutabara na zo zemerewe guhahira mu Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano
Umutwe w’Inkeragutabara ugiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed Forces Shop (AFOS) kuko na wo ubyemerewe nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko […]
Russia: Umutekano wakajijwe ku munsi w’amatora
Mu gihe mu gihugu cy’Uburusiya hateganyijwe amatora, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2024 iki gihugu cyakajije umutekano hirindwa ko Ukraine yagica mu rihumye ikagaba ibitero. Ni amatora azamara iminsi itatu hatorwa Perezida bivugwa ko azongerera Vladimir Putin manda y’imyaka itatu. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barwanya Putin, bahamagariye imyigaragambyo iteganyijwe ku […]
Amagambo Perezida Kagame yabwiye Tshisekedi ubwo FARDC yarasaga mu Kinigi
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo Ingabo za Congo zarasaga ibisasu mu Kinigi ho mu karere ka Musanze yihanangirije mugenzi Félix Antoine Tshisekedi, gusa bikarangira RDC yanze guhagarika ubushotoranyi bwayo ku Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru James Smart ukorera Televiziyo ya NTV yo muri Kenya. Perezida Kagame yakomeje ku bisasu […]