Ubukene bugiye gutuma SADC ivana ingabo zayo muri Mozambique

Guverinoma ya Mozambique kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Ingabo umuryango wa SADC wohereje muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado zizahava bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, kubera kubura amafaranga. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo. Uyu yavuze ko “SAMIM (Ingabo za SADC […]

Mukasanga Salima yaguze imodoka ya miliyoni 46

Mukasanga Salima uri mu bsifuzi mpuzamahanga b’abanyarwandakazi, yaguze imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ifite agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw. Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024. Salima yatanze ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw) nk’icyiguzi cy’iyi modoka iteye amabengeza aho iri mu ibara […]

STT mu bujura bw’amafaranga bumeze nk’ubwa Ponzi wibye Abanyamerika Miliyari 19 Frw

ponzi1920.jpg

Bamwe mu banyarwanda bari kurira ayo kwarika nyuma yo gushora amafaranga yabo mu kigo Super free to trade Ltd (STT) bizezwa inyungu y’umurengera none cyarafunze batabonye ibyo bizezwaga. Iki kigo cyizezaga abantu bashoyemo amafaranga kubaha inyungu y’umurengera bitewe n’amafaranga wabaga warashoyemo. Imikorere y’iki kigo ihura neza n’iya Charles Ponzi wazanye ikizwi nka Ponzi Scheme cyibye […]

Burundi: Dr Bitangumutwenzi yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Dr. Patrick Bitangumutwenzi yatawe muri yombi ku wa gatatu ushize n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) afatiwe i Bujumbura. Arashinjwa kunenga mu itsinda rya WhatsApp gutaburura kwa komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge (CVR) kw’amagufa y’abahohotewe mu bibazo u Burundi bwanyuzemo. Dr. Patrick Bitangumutwenzi ni umuganga w’abana muri Polyclinique […]

Goma: Hakozwe inama ihuza igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga kuri M23

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma , habereye inama ihuza ubuyobozi bw’igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga ku barwanyi ba M23. Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’abahagarariye abategamiye kuri Leta, harimo uwitwa Carly Nzanzu wanavuze ko guhura kwabo n’igisirikare byabongereye ubushobozi bwo kumenya uko bahangana na M23. Baganiriye ku bibazo by’umutekano […]

Bruce Melodie arashinjwa ubujura butaziguye

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi, Sunny arashinja Bruce Melodie bakoranye indirimbo ’Kungola’ kuyimwiba mu buryo butaziguye akayiyitirira kandi nta mafaranga yayishoyemo. Muri 2019 nibwo ’Kungola’ Sunny yakoranye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Nyiri ndirimbo Sunny, avuga ko Bruce Melodie yayimwibye bikaza kumuviramo guhura n’igihombo gikomeye. Umushinga w’iyi ndirimbo washowemo na […]

USA: Ikiraro kinini muri Bartimore cyaguye nyuma yo kugongwa n’ubwato

Ikiraro kinini mu mujyi wa Baltimore wo muri Amerika cyaguye mu ruzi rwa Patapsco nyuma y’uko ubwato bwikoreye kontineri bukigonze. Ikiraro cyashwanyutse kandi kiroha mu mazi ahagana saa 01:30 ET (05:30 GMT) hamwe n’imodoka n’abantu bari bakiriho. Ubuyobozi buvuga ko hakomeje gukorwa igikorwa kinini cyo gushakisha byibuze abantu barindwi, mu gihe abantu babiri bavanywe mu […]

Cameroun: Ntibashaka ko Paul Biya w’imyaka 91 arekura ubutegetsi atiyongeje indi manda

Abashyigikiye Perezida wa Cameroun, Paul Biya, baramusaba kongera kwiyamamariza uwo mwanya mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2025. Bavuga ko Biya ari we wenyine ushobora kuzana amahoro n’iterambere mu gihugu, ariko abatavuga rumwe na leta bavuga ko Biya agomba kuva ku butegetsi nyuma yo kuyobora Cameroun mu myaka mirongo. Ku cyumweru, abantu babarirwa mu magana baririmbye […]

Umutoza w’u Burundi yishimiye gusoza inyuma y’u Rwanda

Umutoza mukuru w’Intamba mu rugamba, Etienne Ndayiragije yemeza ko anyuzwe n’umusaruro w’inota rimwe bakuye muri Madagascar mu mikino ya gicuti. Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Madagascar hasojwe imikino ya gicuti yahuzaga amakipe y’ibihugu agera kuri ane yari yateguwe na Federasiyo ya Madagascar. Ku munsi w’ejo hashize nibwo Intamba mu rugamba zakinaga umukino wabo wa […]

Goma: Abasirikare babiri bakuru ba FARDC bakurikiranweho kunyereza imishahara

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe , Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru rwatangiye iperereza ku rubanza rwa kabiri ku bijyanye no kunyereza amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare no kugerageza guha ruswa komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF) kw’abasirikare babiri bakuru babarizwa mu Karere ka 34 ka gisirikare. Aba basirikare bakuru bombi […]

FEBABU irashinja Dynamo BBC kuganira na BAL itabizi

Umuyobozi mukuru wa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Burundi ‘FEBABU’, Jean Paul Manirakiza yihakanye ikipe ya DynamoBBC iyishinja gusinyana amasezerano na BAL batabamenyesheje. Mu minsi yashize nibwo Dynamo BBC yatewe mpaga mu mikino ya BAL24 yaberaga muri Afurika y’Epfo izira kwanga kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda. Icyo gihe Leta ibinyujije muri Federasiyo ‘Fefabu’ yabujije Dynamo […]

Kenya: Bane biciwe mu gitero cyabereye I Mandera

Abantu bane biciwe kuri uyu wa mbere mu gitero cyabereye kuri Hotel mu mugi wa Mandera mu majyaruguru ya Kenya, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Kenya. Abayobozi bavuze ko mu bitabye Imana harimo abapolisi batatu, abandi bantu benshi bakaba bakomerekejwe n’icyo gitero. Nk’uko www.africanews.com ibitangaza, abayobozi b’uyu mugi wegereye igihugu cya Somalia, igisasu gikozwe gakondo […]

Kagame yemeje ko nta wundi ambasaderi uzoherezwa i Buruseli utari Karega u Bubiligi bwanze

Mu Rwanda, Paul Kagame, Mu kiganiro na Jeune Afrique cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza undi ambasaderi i Buruseli utari Vincent Karega, u Bubiligi bwanze ntibutange “ibisobanuro byumvikana”. Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati “Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane […]

MONUSCO irashinjwa guta ibirindiro byayo kugirango ibererekere M23

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinja Ingabo za MONUSCO guha urwaho M23 kugirango yigarurire ibice bimwe na bimwe. Ni amakuru yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ko izi ngabo ngo zasize ibirindiro byazo biri i Kihondo ho muri teritware ya Rutshuru zikajya mu gace ka Rwindi. Imiryango itegamiye kuri Leta, ivuga […]

Minisitiri w’ingabo n’umugaba wazo bakiriye Brig Gen (Rtd) Kahuria ukuriye ubunyamabanga bwa EASF

gjinswgxsaa8pl_.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Werurwe 24, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF, Gen. Mubarakh Muganga, bakiriye Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, umuyobozi w’ubunyamabanga bwa Eastern Africa Standby Force (EASF), aherekejwe na Col Jens Lindvig, Chairman w’Inshuti za EASF. Uru ruzinduko rwari rugamije kumenyesha Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba […]

Byiringiro Lague yahanwe

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler yahanishije Byiringiro Lague kumukura ku rutonde rw’abakinnyi yifashishije imbere ya Madagascar. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ‘Amavubi’ yisasiraga ikipe y’igihugu ya Madagascar yari iri imbere y’abafana bayo, aho yayitsinze ibitego 2-0. Uyu mukino ntiwagaragayeho Byiringiro Lague wari wagaragaye ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana. […]

Hari andi makuru yatanzwe ku kirombe giherutse kugwira batandatu i Rwamagana

Taliki 16 Werurwe 2024, nibwo abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Muri abo abagera kuri batandatu bahasize ubuzima ariko kandi nanone haracyari impungenge ku batuye ahari icyo kirombe. Abaturage bo Murenge wa Kigabiro ari naho hari iki kirombe gicukurwamo amabuye y’agacuro bavuga ko imyobo yacyo yageze munsi […]

Tshisekedi yongeye kwibasira Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yise umutegetsi w’u Rwanda ‘Kidobya n’ Umunyabyaha wishyize hejuru’ amutega iminsi agaragaza ko yifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwavaho ngo kuko ari bwo abatuye mu bihugu byombi bazagira amahoro. Uyu mukuru wa DRC yabigarutseho mu ijambo ryagarukaga ku byaranze uruzinduko perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva […]

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda yahagaritse gukina

Irambona Eric wakanyujijeho mu makipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports, yamanitse inkweto. Uyu musore wigaragaje muri Rayon Sports gusa wari umaze imyaka ibiri adafite ikipe, yeruye kumugaragaro ahamya ko yahagaritse ruhago nk’uwabigize umwuga. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze, nibwo uyu rutahizamu yahamije ko yahagaritse […]

M23 irashinja FARDC n’abafatanyabikorwa kubyuka batera ahantu hatuwe cyane

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Werurwe 2024, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo baravugwaho kubyuka bagaba ibitero ahantu hatuwe cyane. Ibi ni ibitangazwa na M23 ibinyujije ku Muvugizi wa yo, Laurence Kanyuka, mu butumwa yacishije kuri X muri iki gitondo. Kanyuka avuga ko «  guhera muri iki […]

UPDF ku kuba Gen. Muhoozi yasimbura Museveni ku butegetsi

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo afite uburenganzira bwo kuba yakwiyamamariza kuyobora Uganda, kimwe n’undi muturage uwo ari we wese w’iki gihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu we inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo; asimbuye Gen […]

Dani Alves yarekuwe

screenshot_2024-03-26_084021.png

Umunyabigwi muri ruhago cyane cyane mu ikipe ya FC Barcelona, Dani Alves yarekuwe nyuma yo kwishyura miliyoni y’ingwate. Dani Alves w’imyaka 40 yarekuwe n’urukiko rwo muri Espagne nyuma yo kwishyura ingwate yatswe n’urukiko. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 25 Werurwe 2024 nibwo uyu mugabo yasohotse muri gereza nyuma y’uko yari amazemo umwaka umwe urengaho […]

London: Amafaranga azagenda ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda akomeje guteza impaka

Umushinga w’itegeko ryerekeranye no kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro warenze ikindi cyiciro mu nteko nshingamategeko y’u Bwongereza, ariko ntiwitezweho kurangira mbere yo mu kwezi gutaha kwa Kane hagati. Ku itariki 18 y’uku kwezi kwa Gatatu, abadepite banze impinduka icumi zose zari zakozwe n’urwego rwa sena kuri uwo mushinga mu ntangiriro z’uku kwezi. Raporo iheruka y’ibiro […]

Umunya-Kenya uyobora Binance yatorotse kasho muri Nigeria

Umuyobozi w’isoko ry’imitungo mvunjwafaranga idafatika ‘Binance’, Nadeem Anjarwalla w’imyaka 38, yatorotse aho yari afungiye muri Nigeria nyuma yo gufungwa ashinjwa gutesha agaciro amafaranga y’igihugu, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubukungu. Nadeem Anjarwalla ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Kenya, yatorotse ku wa 22 Werurwe 2024 mu mujyi wa Abuja aho we na mugenzi we, […]

Afurika y’Epfo iri mu mafuti: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yanenze Afurika y’Epfo yohereje muri RDC ingabo zo kurwana ku ruhande ruriho umutwe wa FDLR, agaragaza ko bitari bikwiye. Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) byohereje ingabo zabyo muri Congo, mu rwego rwo gufasha FARDC za kiriya gihugu guhangana n’umutwe wa M23. […]

Senegal: Macky Sall yashimye uko amatora yagenze

Mu gihe imibare Igaragaza ko Bassirou Diomaye Faye ariwe watsinze amatora amatora y’umukuru w’Igihugu muri Senegale , uwari Perezida Macky Sal yashimye uko amatora yagenze. Perezida Macky yavuze ko amatora yabaye muri iki Cyumweru ari nta makemwa, ndetse yemera n’ibyavuye mu matora. Diomaye ukomoka mu ishyaka Pastef (Patriotes Africains du SĂ©nĂ©gal pour Travail, Ethique et […]

Ingofero z’Abamotari zacyemanzwe

Mu gihe hirya no hino usanga hari abagenzi binubira ko ingofero abamotari baha abagenzi batwaye zidafite isuku , ubu noneho hongeweho ko zitujuje ubuziranenge. Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere taliki 25 Werurwe 2024, ubwo amatsinda y’abamotari mu Mujyi wa Kigali yagiranaga inama n’inzego zitandukanye. Urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge (RSB) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bavuga […]

Ibitero bya RED-Tabara nta byigeze bibaho, u Burundi bwarabihimbye: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma Leta y’iki gihugu yahimbye mu rwego rwo gusiga icyasha u Rwanda. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Burundi bwijunditse u Rwanda runafata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, nyuma y’igitero […]