FARDC itangiye gushinja imitwe imwe ya Wazalendo gukorera M23
Ubuyobozi bwa FARDC mu gice cyâamajyaruguru bushinzwe ako gace kuva Kanyabayonga kugera Goma bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose yitwa Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ya FARDC yegereye ingabo zabo. Ingabo za guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorera umwanzi” muri zone […]
Beirut: Ingabo za Liban zarashe umugabo witwaje imbunda wari uteye Ambasade ya Amerika
Kuri uyu wa Gatatu, abasirikare ba Liban barashe kandi bafata umuntu warashe kuri Ambasade ya Amerika i Beirut, nk’uko Ingabo za Liban zibitangaza. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko habaye kurasana nâuwagabye igitero, uzwi gusa ko afite ubwenegihugu bwa Syria, mu minota igera kuri 30 mbere yâifatwa rye. Abayobozi b’ingabo na ambasade bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye […]
Afurika y’Epfo Minisitiri wa Sports yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ruswa
Minisitiri wâimikino, ubuhanzi nâumuco muri Afurika yitabye urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi azira ruswa mu gihe ishyaka rye (ANC) ryateraniye mu biganiro bya guverinoma. Ku wa gatatu, Zizi Kodwa washinjwaga ruswa , yagaragaye mu cyumba cyâurukiko mu majyepfo ya Johannesburg, ari kumwe na Jehan Mackay baregwa hamwe.Urubuga News24 rwatangaje ko Kodwa yafunzwe ashinjwa gufata […]
Mu Rwanda hari kubera inama y’ibihugu 9 yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera
Mu Karere ka Musanze hatangijwe inama mpuzamahanga yâiminsi ibiri yiga ku mutekano, amahoro nâubutabera yafunguwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 ikazasozwa ku wa 06 Kamena 2024. Iyi nama ikaba iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) ku bufatanye na Kaminuza yâu Rwanda, ijyanye na gahunda yâamasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru baturuka […]
RIB iraburira abanyarwanda bakoresha WhatsApp
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) ruraburira abakoresha âWhatsAppâ uburyo bwâubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo nyuma yâuko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone zâabandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp. Mu butumwa bwâamashusho Umuvugizi wâUrwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo nâamakuru […]
Perezida Kagame yahawe PhD y’icyubahiro
Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange yashyikirijwe na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya yâEpfo. Umukuru wâIgihugu yahawe iyi mpamyabumenyi kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere. Perezida Kagame nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Yonsei, avuga ko ari “ikimenyetso […]
Akarere ka Gicumbi ni ko kahawe Inka nyinshi ku ruta utundi muri Gahunda ya Girinka
Akarere ka Gicumbi gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda niko kahawe Inka nyinshi muri Gahunda ya Girinka kuva yatangira kugeza ubu. Kuba aka Karere kagizwe n’imirenge myinshi, biri mu byatumye n’abaturage bagombaga guhabwa Inka baba benshi bityo Inka nazo zikiyongera. Gusa n’ubwo aka Karere katanzwemo Inka nyinshi zagiye zitanga umusaruro mwinshi , igitangaje n’uko ngo […]
Darfur: Ingabo za RSF zirashinjwa gukora ubwicanyi bushingiye ku moko
Ku wa kabiri, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishe abantu icyenda bishingiye ku bwoko bwabo ubwo bahungaga amakimbirane akomeje kubera El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru, berekeza mu mujyi wa Mellit. Kuva ku wa 10 Gicurasi, umurwa mukuru wâamateka washenywe nâintambara zikaze hagati yâingabo za Sudani (SAF) nâumutwe witwaje intwaro wa RSF, […]
Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga na Niger aho kujya gukinira na yo muri RDC
Congo-Brazzaville yatangaje ko yahisemo guterwa mpaga na Niger, aho kujya gukinira i Kinshasa umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bari bafitanye. Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena ni bwo Les Diables Rouges yagombaga kwakira le onze national, mu mukino wo mu itsinda E. Ku ikubitiro uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Alphonse […]
RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutse mu Rwanda, aho kugeza ubu litiro imwe ya lisansi yageze ku 1,663Frw naho iya mazutu igera ku 1,652Frw. Ni ibiciro byagenwe n’urwego rwâIgihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere yâInzego zimwe na zimwe zâimirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA). RURA yatangaje ibi biciro binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara rikavuga ko ibi biciro bishya bitangira […]
Sergey Lavrov aremeza ko Ingabo zâu Bufaransa zigiye kuba ibipimo byâIngabo zâu Burusiya

Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye inama ku mutekano wa Ukraine izabera mu Busuwisi muri Nyakanga, mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Uyu mudipolomate mukuru wâu Burusiya yavuze ko mu ruzinduko arimo muri Afurika ku wa Kabiri, ko abarimu bâabasirikare bâAbafaransa muri Ukraine bazaba âibipimo byemeweâ ku Ngabo zâu Burusiya. Sergey […]
Rubavu: Batatu barimo Gitifu w’umurenge bakekwagaho kurigisa umutwe w’umuntu bafunguwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 04 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruri ku cyicaro cyarwo rwahafatiye icyemezo gifungura by’agateganyo gifite RDP 00192/2024/TB/GI. Umwanzuro w’Urukiko Bwiza ifitiye Kopi uvuga ko Rwemeje ko ibyagezweho nâiperereza ryâUbushinjacyaha bidahagije, nta mpamvu ikomeye irimo yatuma Barebereho Nsengiyaremye Emmanuel, Nzabahimana Evariste na Niyonkuru Alexandre bakekwaho icyaha cyo […]
RDC: Icyoba ni cyose ku batuye i Mulenge nyuma y’uko ingabo z’u Burundi ziri kuhisukiranya
Muri Kivu y’Amajyepfo mu gace k’i Murenge haravugwa ko Abasirikare benshi b’i Burundi barimo kwisukiranya mu duce dutandukanye two muri bice bityo bikaba bibateye ubwoba. Aba basirikare bavugwa, ni abibumbiye mu itsinda rya TOFOC bivugwa bava i Bujumbura bakajya Uvira bakahavanwa bajyanwa mu bice by’i Mulenge. Bamwe mu baturiye aka gace k’i Mulenge na Ndondo […]
Depite Manirambona Prosper yapfiriye mu mpanuka yahitanye umupolisi n’umushoferi
Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cy’u Burundi yatangaje ko umudepite witwa Manirambona Prosper yaraye apfuye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2024. Depite Manirambona Prosper watorewe kuba intumwa ya rubanda mu Ntara ya Muramvya yapfuye nyuma y’impanuka ikomeye yanahitanye umushoferi we ndetse n’umupolisi wari ushinzwe kumurindira umutekano . Depite Manirambona Prosper wabaye […]
Bad Rama ararembye
Umwe bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda mu myaka yatambutse Bad Rama arembejwe n’uburwayi na we yaburiye igisobanuro kugeza no ku baganga. Uyu mugabo uri mu bafite izina mu myidagaduro yâu Rwanda ari gusaba amasengesho nyuma yâuburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko nâabaganga babuyobewe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yavuze […]
Abo muri Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi kubera inzara
Abatuye mu ntara ya Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi bakarenzaho amazi mabi nyuma y’uko Intambara ikomeje gufata indi ntera. Hanan Balkhy uyobora ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS , mu karere intara ya Gaza iherereyemo yavuze ko abanyagihugu bâiyo ntara nta buvuzi babona bamwe bakaba bapfa amarabira kubera inzara. Imfashanyo zâabenegihugu bo muri Gaza […]
Ethiopia: Gen MK Mubarakh yitabiriye inama yâabagaba bakuru bâingabo za Afurika

Gen MK Mubarakh, Umugaba Mukuru wâIngabo za RDF yitabiriye inama isanzwe ya cumi n’icyenda yâabayobozi bakuru bâingabo za Afurika nâabayobozi bashinzwe umutekano . Iyi nama ibera i Addis Abeba, muri Ethiopia kuva ku itariki ya 3 irasozwa kuri uyu Gatatu, itariki 5 Kamena 2024. Mu ijambo rye mu nama ya 19 isanzwe yâabayobozi bakuru bâingabo […]
Ani Elijah yabenze Rayon Sports asinyira ikipe izasohokera u Rwanda
Ani Elijah wifuzwa na Rayon Sports yayibenze ku munota wa nyuma aza gusinyira Police FC izasohokera u Rwanda mu Nyafurika CAF Confederation Cup. Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, amasezerano y’imyaka ibiri. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nk’uko byemezwa na Inyarwanda Bitangazwa ko Ani […]
Hari impungenge ko umutingito ushobora kongera kwibasira Papouasie-Nouvelle-Guinée
Abahanga mu bumenyi bwa jewoloji bavuga ko mu gushakisha abantu baburiwe irengero mu mpanuka yo ku ya 24 Gicurasi, abaturage bagenda bakomeza kwangiza ubutaka bwâahabereye umutingito. Abayobozi bâIgihugu cya Gineya barahamagarira abatuye muri ako gace kwimuka. Abayobozi bo muri Papouasie-Nouvelle-GuinĂ©e baraburira abaturiye ako gace ko hashobora kubaho impanuka nyinshi zitewe nâiyangirika ryâubutaka bwâaho hantu haherutse […]
Ukraine irasaba umudendezo wo kugaba ibitero
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze inshuro nyinshi ko inzira imwe yo kurangiza intambara ,ari ugukoresha intwaro ziva mu Burengerazuba bwâisi zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende. Mu cyumweru gishize, nyuma yo gukuraho igice cyâuko Leta Zunze Ubumwe zâAmerika zabuzaga intwaro zimwe na zimwe zahawe Kiev, Washington yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha ibikoresho yahawe […]
M23 yafashe Umujyi wa Kanyabayonga FARDC na MONUSCO bakwira imishwaro

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kamena, imiryango itegamiye kuri Leta yashinje inyeshyamba za M23 gutera igisasu mu gace gatuwe nâabasivili, mu gihe uruhande rwegereye izi nyeshyamba rwemeza ko igisasu cyatewe na FARDC igihe yahungaga Kanyabayonga bivugwa ko yaraye ifashwe na M23. Kuri ubu, nta cyo uruhande rwa guverinoma ruratangaza kuri aya makuru. Icyakora, […]
Nyarugenge: Yafatanywe amacupa arenga 4700 yâamavuta yo kwisiga yangiza uruhu
Polisi yâu Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu nâibicuruzwa bitemewe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, yafatiye mu Karere ka Nyarugenge umugabo wâimyaka 43 yâamavuko, amavuta yo kwisiga 4792 yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukologo. Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Ăclair 600, Extra Claire, […]
DRC:Imirwano y’i Kanyabayonga yatumye abahatuye bahagarikirwa imfashanyo
Mu gihe Intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo mu bice bitandukanye, kuri ubu Umuryango utabara imbabare kw’isi, CICR, warahagaritse igikorwa cyo gutanga imfashanyo y’ibiribwa by’umwihariko ku bantu bateshejwe ibyabo babarizwa mu gace ka Kanyabayonga, Burangiza na Bulindi. Icyo gikorwa cyari cyatangiye tariki 30 z’ukwezi gushize, bikaba byari byitezwe ko kizarangira mu byumweru bibiri. Itangazo rya […]
As Kigali ishobora guseswa muri iki cyumweru

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye Umujyi wa Kigali nkâumuterankunga mukuru wa yo buvuga ko bukeneye miliyoni 750 zâamafaranga yâu Rwanda cyangwa igasezera muri shampiyona. Ni ibaruwa yasinyweho nâUmuyobozi wâIcyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane byâamezi 7 byâumwaka wâimikino ushize wa 2023-24 ndetse nâamafaranga izakoresha mu mwaka wâimikino utaha wa 2024-25. […]
RGB yasabye amadini kubahiriza amategeko n’amahwiriza mu gihe cy’amatora
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora. Dr Usta Kayitesi uyobora uru rwego, yasabye abayobozi bâamadini nâamatorero kubahiriza amategeko nâamabwiriza agenga amatora ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo imiterere y’iki gikorwa cyane ko bahawe ubumenyi buhagije ku migendekere yayo. Komisiyo yâIgihugu yâAmatora kandi nayo irakangurira abayobozi bâamadini nâamatorero, […]