Perezida Kagame yongeye kugira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, yongeye kugirira Dr Edouard Ngirente icyizere cyo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda ni ryo ribyemeza. Dr Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda […]

Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri wa MINECOFIN yahawe imirimo mishya

Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Group Plc gifite amashami arimo Banki ya Kigali. Iki kigo mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri cyavuze ko Dr Ndagijimana agomba kukibera Umuyobozi Mukuru (CEO) guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama. Umwanzuro wo kumuha izi nshingano wafatiwe mu […]

Rutsiro: SEDO afunzwe akekwaho kurya amafaranga ya Mutuelle

Sindayigaya Janvier, usanzwe ari Sedo w’akagari ka Bunyunju, mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kurya amafaranga ibihumbi 64 Frw yahawe n’abaturage ngo abishyurire Ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle). Yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2024, ku isaha ya saa tanu zuzuye, nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga. […]

Nta munyarwanda n’umwe uhejwe mu Burundi: Ndayishimiye asubiza Umunyarwandakazi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta munyarwanda n’umwe uhejwe mu gihugu cye, mu gihe amaze amezi menshi yarafunze imipaka igihuza n’u Rwanda. Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru gisoza ingendo yise ‘Inkebuzo’ amazemo iminsi, akaba yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu rubyiruko w’umunyarwandakazi. Yavuze ko “urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo rumaze iminsi […]

Kuki ukwiye kurya amavuta y’inka ?

Hari abavuga ko batinya indwara zituruka ku mavuta zirimo umubyibuho ukabije, na wo ugira uruhare mu gutuma uwufite agira ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, diyabete, n’izindi. Ariko umutu yakwibaza niba amavuta yose ari mabi ku buzima. Ubusanzwe amavuta amenyerewe gukoreshwa muri sosiyete nyarwanda ni akomoka ku bimera (nk’ubunyobwa, ibihwagari, amamesa, elayo, n’ibindi) hakaba n’amavuta […]

RDC: Augustin Kabuya yanze kwemera iyirukanwa rye ku bunyamabanga bwa UDPS

Nyuma y’amasaha 24 y’icyemezo cy’inama ya demokarasi y’ishyaka UDPS (CDP) yemeje kumukura ku mirimo ye nk’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riharanira ubumwe bwa demokarasi n’iterambere ry’imibereho (UPDS), Augustin Kabuya, ku wa Mbere, itariki ya 12 Kanama 2024, yagize icyo abivugaho ku cyicaro cy’ishyaka I Kinshasa. Yasobanuye ko giteye isoni icyemezo cya CDP, abibona ko kinyuranyije n’ingingo […]

U Rwanda na Eswatini byinjiye mu mikoranire ya gisirikare

U Rwanda na Eswatini kuri uyu wa Kabiri byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano; ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate. Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mswati III wa Eswatini. Umwami Mswati ari mu […]

Umugore n’abana be bane bapfiriye mu mpanuka ikomeye

Abagize umuryango w’abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi y’umuhanda wa Nakuru-Nairobi.Aba uko ari batanu bari barimo umugore n’abana be bose babahungu. Iyi mpanuka yabaye saa moya za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n’umushoferi uzwi nka Christopher Ambani , […]

Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 7 ku mupaka wa Kenya na Ethiopia

Abantu bitwaje imbunda barashe bica abantu barindwi banatwika ikamyo bakoreshaga mu gitero cyagabwe mu gace ka Elle Dimtu ko muri Moyale, mu Ntara ya Marsabit. Aka gace kari ku mupaka wa Kenya na Ethiopia. Polisi yavuze ko abandi bantu babiri bakomerekeye mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri. […]

Vuba aha hashobora gutangazwa ibiciro bishya byo kwivuza bisimbura ibyagenwe mu 2017

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko gutinda gushyiraho ibiciro bishya by’ubuvuzi bisimbura ibiriho ubu ibigo nderabuzima byigenga bivuga ko biri hasi kandi bibatera igihombo, byatewe n’imyitozo igoye isaba amasezerano hagati y’inzego zose bireba. Ibi bibaye nyuma y’uko abayobozi ba minisiteri bari batangaje ko itangazwa ry’ibiciro bishya by’ubuvuzi ryashyizwe muri Kamena kandi ko byagombaga gutangira gukurikizwa muri Nyakanga […]

Ishyaka FRODEBU riravuga ko amabendera yaryo akomeje kurigiswa ubutegetsi burebera

Abo mu ishyaka ‘Sahwanya Frodebu’ barimo gutabaza umuhisi n’umugenzi nyuma yo kwibwa amabendera y’ishyaka ubugira kane mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu Ntara zitandukanye z’Uburundi haravugwa amakuru y’uko amabendera y’ishyaka rya Sahwanya Frodebu akomeje kuzimira mu bihe bitandukanye. Abo muri iri shyaka bavuga ko mu gihe kitarenze icyumweru, hibwe amabendera ane y’iri shyaka mu turere […]

Burundi: Harikangwa amanyanga mu itangwa ry’indangamuntu mu gihe amatora yegereje

Mu nama yo gutegura ishyirwaho ry’abagize komisiyo y’amatora yigenga ku rwego rwa komini (CECI) yabaye ku wa Kane mu murwa mukuru wa politiki w’ u Burundi, Gitega, Musenyeri Évariste Nijimbere, umwepiskopi wa diyosezi y’Abangilikani ya Buhiga, yamaganye uburiganya bumaze kugaragara mu gihe amatora yegereje . Musenyeri Nijimbere avuga ko muri 2020, hagaragaye abantu bafite indangamuntu […]

Mayweather na Elon Musk bategerejwe mu Rwanda

Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather ndetse n’umuherwe Elon Musk uri mu ba mbere ku Isi, bitezwe mu Rwanda bazasura muri Nzeri ndetse no mu Ukwakira. Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda, mu kiganiro na Sanny Ntayombya. Mwenda usanzwe yegereye ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’ubw’u Rwanda yavuze ko “Floyd Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha, […]

RDC: Sama Lukonde wahoze ari minisitiri w’intebe yatorewe kuyobora Sena

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Kanama 2024, Jean-Michel Sama Lukonde wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na Senateri w’intara ya Haut-Katanga, yatorewe kuba Perezida wa Sena ku majwi 84 y’abamushyigikiye. Uwo bari bahanganye ukomeye, Jonas Mukamba, yabonye amajwi 9 gusa . Umukandida w’ihuriro Union Sacree, Sama Lukonde yari yabanje kugeza kuri bagenzi be impamvu […]

Putin yaciye amarenga ko agiye kwihorera kuri Ukraine Amerika igaragaza ko ari iterabwoba

Leta zunze ubumwe za Amerika isanga amagambo Putin akomeza kuvuga yo kwikiza Ukraine ko ari nko kwikirigita agaseka. Amerika yatangaje ibi , nyuma y’uko Putin akoranyije inama ya Gisirikare yo kwigiramo uko yagaba ibitero muri Ukraine. Muri iyi nama Putin yabwiye igisirikare, ko bagomba guhashya umwanzi bakamukura ku butaka bw’uburusiya ku kiguzi byasaba cyose. Amerika […]

Zambia yongeye gufungura imipaka iyihuza na RDC yari yafunze

Guverinoma ya Zambia yatangarije iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko yongera gufungura imipaka nta mananiza ya Kasumbalesa-Sakania-Mukambo guhera kuri uyu wa kabiri, itariki ya 13 Kanama 2024, mu rwego rwo kwemerera abantu n’ibicuruzwa kugenda mu bwisanzure. Nk’uko byatangajwe n’ishami ry’itumanaho rya minisiteri y’ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga ya DRC, ngo abategetsi ba Zambia biyemeje gukurikirana igabanywa […]

Ethiopia na Somalia mu nzira z’ibiganiro

Ibihugu bya Somalia na Ethiopia, birimo kugerageza kwicara ku meza y’ibiganiro ngo bicoce amakimbirane bifitanye bibifashijwemo na Turukiya. Umwuka mubi w’ibi bihugu watangiye igihe Etiyopiya n’intara ya Somaliland byagiranaga amasezerano yo gukorana hagati yabyo mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka. Ayo masezerano avuga ko Ethiopia yakodesheje ubutaka bwa Somaliland kugirango ishobore gushyirayo ikambi y’igisirikare cyayo […]

Kigali: Imirimo yo kubaka ibitaro bigezweho bizita ku ndwara z’umutima irarimbanyije

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu Mbere basuye ahari kubakwa ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro . Biteganyijwe ko ibi bitaro byatangiye kubaka mu 2021 bizatwara miliyoni 20$, bizatanga ubuvuzi […]

Tshisekedi yishimiye agahenge, yiyemeza kutazigera abura mu biganiro bya Luanda

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23, yiyemeza ko igihugu cye kutazigera kibura mu biganiro bya Luanda. Ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama Tshisekedi yakiriye i Kinshasa mugenzi we JoĂŁo Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politiki […]