Kenya: Birabujijwe gucira no kwipfunira ku muhanda utubahirije amategeko
Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya ‘Nairobi’, bwatangaje ko bitemewe gucira, kwipfunira ndetse no kwihagarika mu muhanda. Ubu buyobozi bwashyizeho n’ibihano bidasanzwe birimo gufungwa ku muntu uzabikora. Geoffrey Moisria, uyoboye ikigo gifite mu nshingano kurengera ibidukikije i Nairobi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 aho yagarukaga kuri bimwe […]
Kirehe: Amanyanga na Ruswa byatumye ibitoki bibura isoko ubuyobozi bwigaramiye
Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe,bibumbuye muri koperative “KAWUNA”, bavuga ko amafaranga ya ruswa yakwa abacuruzi bashaka kugura umusaruro wabo ,ariyo ntandaro yo kubura isoko ry’ibitoki byabo mu gihe bagaragaza ko byatangiye guhira mu nkoki zabo. Aba bahinzi bavuga ko ubuyobozi bwa Koperative busanzwe bwishyuza umuntu wese ushaka kugura ibitoki […]
Pakistan: Abapolisi 11 biciwe mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana
Abantu bitwaje intwaro zirasa grenade bateze igico imodoka ya polisi muri Pakistan bica nibura abapolisi 11 nkuko bitangazwa n’abayobozi. Umuvugizi wa Polisi ya Punjab yavuze ko abandi bapolisi icyenda bakomerekeye muri iki gico nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga. Iki gitero, hatagize itsinda ryahise rikigamba, cyabereye mu karere ka Rahim Yar Khan gaherereye mu […]
Nigeria: Abahinzi 13 bishwe n’abashumba bazira gutanga amakuru
Abahinzi 13 bishwe n’abantu bataramenyeka bitwaje intwaro mu gitero cyagabwe mu Majyaruguru ya Nijeriya,nta tsinda ryahise rivuga ko ariryo nyirabayazana w’ubwo bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu muri leta ya Nigeriya. Ni mu gihe mu Majyaruguru ya Nijeriya hakomeje kurangwa n’imirwano ishingiye ku butaka no ku mazi hagati y’abashumba n’abahinzi bo mu cyaro. Ikindi gitera ubwumvikane […]
Abagore bakora Ubuhinzi barishimira Intambwe bamaze kugeraho
Bamwe mu bagore bakora Ubuhinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye bagiye bafashwa kwiteza imbere na Leta ndetse n’imishinga itandukanye irimo Women for Women Rwanda, barashima ko batekerezwaho bagafshwa kwiteza imbere, bakaba bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere. Aba bagore bigishijwe gukora ubuhinzi aho bahinga imboga n’imbuto, bavuga ko biteje imbere ubu bakaba bateganya kongera […]
Ibipimo by’imvura y’umuhindo ntibinyuranye n’iby’iyaguye mu myaka 30 ishize- Meteo Rwanda
Imvura y’umuhindo iteganyijwe mu Rwanda, ni ukuvuga mu mezi atatu ari imbere, ntihabanye n’iyaguye mu myaka 30 ishize nk’uko ibipimo bitangwa n’ Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda bibigaragaza. “ Meteo Rwanda, itangaza ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, izaterwa n’ubushyuhe bw’inyanja ya Atlantika n’u Buhinde. Ubwo iki kigo cy’amurikaga uko ibi […]
Abahesha b’inkiko b’umwuga bo mu Rwanda na Caméroun mu bufatanye ku gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abahesha b’Inkiko baturutse i Douala muri CamĂ©roun, bakaba bari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano n’imikoranire, gusangira ubumenyi ndetse no gushaka ahaboneka amahirwe impande zombi zakungukiramo; by’umwihariko mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Abahesha b’inkiko bo muri CamĂ©roun bari i Kigali kuva ku wa 19 kugeza ku wa 26 Kanama […]
NEC yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba abasenateri

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni ibiganiro byagarutse ku mabwiriza agenga amatora y’Abasenateri n’ingengabihe y’uko amatora azagenda. Biteganyijwe ko kwiyamamaza kw’abakandida bizatangira kuva ku itariki ya 26 Kanama 2024 kugeza ku itariki ya 14 Nzeri […]
Sudan: Bombe yatewe mu bitaro abantu 15 bahita bapfa
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Kanama 2024, hasakaye amakuru y’igitero cy’indege ya gisirikare cyagabwe ku bitaro biherereye muri Darfur yo mu gihugu cya Sudan abantu benshi bakahaburira ubuzima. Biravugwa ko iturika ryabaye rigahitana abantu 15, ni mu gihe kandi na serivisi z’ubuvuzi zahagaze bigateza icyoba mu gace n’ubundi gasanzwe karabaye isibaniro ry’imirwano y’imitwe […]
Wari uzi ko Tangawizi ifasha umugore mu gihe cy’imihango?
Ikimera cya Tangawizi gikunze gukoreshwa cyane haba mu kugishyira mu kinyobwa cyangwa mu biribwa. Iki gihingwa gifite akamaro kenshi harimo no kugabanya uburibwe ku mugore uri mu gihe cy’imihango. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Tangawizi ifasha kugabanya ububabare ku b’igitsina gore mu gihe bari mu mihango. Ubushakashatsi bwagaraje ko abagore bafashe Milligarama 1500 z’ifu ya Tangawizi ku […]
Senegal: Amashyaka 40 harimo irya Macky Sall yashinze ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Muri Senegal hamaze gushingwa ihuriro rishya, ryiswe ” Bloc des LibĂ©raux et des DĂ©mocrates ” (BLD)-Takku , rigizwe n’amashyaka 40, harimo n’iry’uwahoze ari Perezida Macky Sall n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Idrissa Seck, rikaba ryatangijwe mu gihe ibihuha bivuga ku iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko bigenda byiyongera. ” Bloc des LibĂ©raux et des DĂ©mocrates ” (BLD) nk’uko […]
Igitutu cya P. Kagame cyatumye Umujyi wa Kigali ushaka indi moteri yo gucanira KPS ikubagahu
Umujyi wa Kigali wemeje ko washatse moteri yo gucanira Kigali PelĂ© Stadium, mu gihe iyo watumije itaragera mu Rwanda. Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwafashe nyuma yo kunengwa na Perezida Paul Kagame wagaragaje ko ikibazo cya moteri icanira iriya Stade cyatumye imikino yagombaga kuyikinirwaho nijoro yigizwa imbere kitagakwiye kuba cyaranabayeho, na mbere y’uko ubuyobozi bw’Umujyi […]
Komanda wa UNMISS arashima ubuhanga n’ubwitange bya RDF

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan SUBRAMANIAN, n’intumwa zaturutse ku cyicaro cya UNMISS kuwa Gatatu basuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) ku birindiro byabo, bakirwa na Lt. Col. Charles RUTAGISHA, Komanda wa Rwanbatt-2 . Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda yahaye amakuru umuyobozi w’ingabo y’uko ibintu byifashe […]
Afurika: Ibihugu 10 bifite abaturage bafite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru kurusha ibindi

Iyo uhuye n’inshuti cyangwa umuryango wawe mukagirana ibiganiro akenshi ubumva arasesengura cyangwa namwe ubwanyu mukigereranya ku buryo ubyumva amenya ngo ubwenge bw’uyu buri hejuru cyangwa buri hasi. Gusa iryo gereranya ntirihagije ngo hamenyekane igipimo cy’ubwenge umuntu afite, keretse iyo habayeho kubupima hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe. Urubuga rwa africa.businessinsider, ruvuga ko iyi mitekerereze ya muntu yo gusuzuma […]
Somalia yahaye integuza Ethiopian Airlines ko iri bukumire ingendo zayo
Guverinoma ya Somalia, yavuze ko yahagaritse iri buhagarike ingendo z’indege za Ethiopian Airlines zerekeza muri Somaliya kugeza igihe hakemuwe ibibazo impande zombi zifitanye. Mu itangazo, Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Somaliya (SCAA), cyasohoye ejo ku wa Kane, cyavuze ko ku ya 14 Kanama 2024, Cyandikiranye na Ethiopian Airlines kuri iki kibazo ariko habura igisubizo. […]
Ibirindiro bya NATO mu Budage byakajije umutekano nyuma yo kwikanga igitero
Ku wa Kane, ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere cya NATO mu burengerazuba bw’u Budage byatangaje ko byazamuye umutekano wabyo ku rwego rwa kabiri rwo hejuru bitewe n’amakuru y’ubutasi avuga ko hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba. Ikigo cyavuze ku rubuga nkoranyambaga X kiti: “Abakozi bose b’ingenzi badakenewe cyane boherejwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda”. “Umutekano w’abakozi […]
Lewis Hamilton yahishuye ko ari gukorana n’u Rwanda ngo Formula 1 ikinirwe i Kigali

Igihangange Lewis Hamilton yavuze kuri uyu wa Kane, itariki 22 Kanama, ko iki ari cyo gihe cya nyacyo ngo isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 ribere muri Afurika kandi ko amaze iminsi abikoranaho n’u Rwanda na Afurika y’Epfo inyuma y’amarido ngo bigerweho. Hamilton watwaye iri rushanwa inshuro zirindwi yaganiriye n’abanyamakuru muri Grand Prix yo mu Buholandi […]
Leta yahagaritse amadini n’amatorero arenga 40 yakoreraga mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku wa Kane yatangaje ko yahagaritse amadini n’amatorero 43 yakoreraga mu Rwanda “mu buryo butemewe n’amategeko”. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu ibaruwa yandikiye abayobozi bose b’uturere two mu gihugu, yasabye ko iriya miryango 43 ishingiye ku myemerere igomba guhagarikwa. Ibaruwa ya Minisitiri wa MINALOC ivuga ko kuva muri Nyakanga […]
Kagame yavuze ku kibazo cya moteri yagize ingaruka ku barimo Rayon Sports
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pele Stadium cyatumye imikino y’amakipe arimo Rayon Sports yigizwa imbere kitagakwiye kuba cyaranabayeho, na mbere y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangira kugishakira igisubizo. Umujyi wa Kigali uheruka kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) urimenyesha ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium, […]
Amakamyo 15 muri 131 ni yo yahawe uburenganzira bwo kwambutsa imfashanyo zijya muri Sudan
Amakamyo 15 muri 131 y’imfashanyo yari ku mupaka wa Chad, niyo yemerewe kwambuka umupaka yerekeza muri Sudan. Izi mfashanyo zabonetse, zambukijwe umupaka wa Adre, zivuye muri Chadi zijya mu ntara ya Darfur yibasiwe n’inzara, muri Sudani. Impamvu izi mfashanyo zari zatinze, ni uko ingabo za Sudani zari zarafashe icyemezo kibuza imfashanyo kuhagera. Abasirikare bashyamiranye mu […]
RDC: Abapfuye mu mpanuka y’ubwato iheruka bamaze kuba 29
Umubare w’abantu bapfiriye mu mpanuka y’ubwato iherutse kuba mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze kugera kuri 29 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi. Ni mu gihe abarokotse muri ubwo bwato bwarimo abantu hagati ya 250 na 300 bamaze kuba 128 mu gihe abandi bagishakishwa. Abashinzwe ubutabazi, bamaze iminsi bashakisha ababa bakirimo akuka mu ruzi ruri […]
Musonera wari watorewe kuba umudepite arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Musonera Germain wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Musonera wari wiyamamaje nk’umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi yakuwe ku rutonde rw’abadepite binjiye mu nteko habura amasaha make ngo bagenzi be barahire. Yakuwe ku rutonde nyuma y’uko hari abaturage bari bamaze gutanga […]
Abacuruzi b’intwaro muri Yemen bari gushaka isoko bifashishije urubuga rwa X
Abacuruza intwaro muri Yemeni bari gukoresha ku mugaragaro urubuga nkoranyambaga rwa X, rwahoze ari Twitter, kugira ngo bagurishe intwaro zirimo za Kalashnikov, pistolet, grenade n’imbunda zirasa grenade . Abacuruzi bakorera mu murwa mukuru Sana’a no mu tundi turere tugenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthis, umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Guverinoma za Amerika na […]
Kayonza: Mudugudu arashinjwa kwaka ruswa y’igitsina abagore bakeneye serivisi
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rwakavuna wo murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, barashinja umuyobozi w’umudugudu wabo kuba yaka ruswa y’igitsina n’amafaranga abagore baba bakeneye serivisi, bityo bagasaba ko yasimbuzwa. Uyu mukuru w’umudugudu uzwi nka Silas bitangazwa ko ajya anatera ubwoba bwo kwirukana mu mudugudu abo yaka ruswa bakazuyaza kuyimuha, kandi ngo […]