Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 4 nyuma yo gukomorerwa na FIFA

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusoza isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi nyuma yo gukomorerwa na FIFA, nyuma y’igihe kinini yari imaze itemererwa gusinyisha abakinnyi bashya kubera kutishyura umutoza Haringingo Christian. Kuri uyu munsi, tariki ya 31 Mutarama 2025, ni bwo Rayon Sports yahawe uburenganzira bwo kongera kugura no gusinyisha abakinnyi. Biteganyijwe ko isoko ry’igura n’igurisha mu […]

Ibimenyetso 9 bizakwereka ko umugore agukunda ariko akagerageza kubihisha

Akenshi, umuntu ashobora gukunda undi ariko akagerageza kubihisha kubera impamvu zitandukanye—ishyaka, gutinya kwerekana amarangamutima cyangwa kutamenya uko undi abyakira. Ku bagore, hari ibimenyetso bito bishobora kugaragaza ko bamukunze ariko bakabihisha. Niba wibaza niba hari umugore ugufitiye amarangamutima ariko akabihisha, reba ibi bimenyetso bishobora kukwereka ukuri. Nubwo atavuga neza ko agukunda, imyitwarire ye ishobora kukwereka byinshi. […]

Rusizi: Abanyeshuri 2 bakurikiranweho kugerageza kuroga bagenzi babo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye iregwamo abanyeshuri 2 bashatse kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba bagasobanura ko babitewe nuko bashakaga kubihimuraho ngo kuko nabo babanga bakanababwira amagambo abasesereza. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Mutarama 2025, ubwo abanyeshuri babiri, umukobwa w’imyaka 20 n’undi w’imyaka 21 biga mu mwaka wa gatandatu mu […]

Umukinnyi wa prono yaguye mu kazi ubwo yari aryamanye n’abagabo babiri icyarimwe

Anna Beatriz Pereira Alves wamenyekanye ku rubuga rwa OnlyFans uzwi ku izina rya Anna Polly, yaguye uuri hoteli mu Mujyi wa Nova Iguaçu, Rio de Janeiro, ku wa 23 Mutarama 2025 ubwo yari ari mu kazi ko gukina filime z’urukozasoni. Uyu mugore w’imyaka 27 bivugwa ko yaguye kuri hoteri ubwo yari kumwe n’abagabo babiri bari […]

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’Akarere. Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Brig Gen Jean Paul […]

Se wa The Major wo muri Symphony band yapfuye

Mugengakamere Joachim uzwi nka The Major, umucuranzi wa guitar solo muri Symphony Band ndetse n’inzobere mu gutunganya umuziki, ari mu kababaro nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana afite imyaka 76. Uyu muhanzi yemeje ko se yaguye mu bitaro bya CHUK mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2025, aho yari amaze iminsi arwariye. Nyakwigendera […]

Nta bushobozi bwa gisirikare dufite bwo kurwana n’u Rwanda: Julius Malema

Umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yatangaje ko iki gihugu nta bushobozi gifite bwo kuba cyajya mu ntambara n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Malema usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka EFF, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo ku ntumwa za ririya shyaka zari zahuriye mu nama yabereye mu […]

Israel yarekuye imfungwa 110 z’Abanyapalestine

Israel yari yaratindije igikorwa cyo kurekura imbohe mu rwego rwo kwamagana uburyo abantu barindwi bari barafashwe bugwate na Hamas bafashwe igihe bashyikirizwaga abakozi ba Croix-Rouge muri Khan Younis. Israel ikaba yarekuye imfungwa 110 z’Abanyapalestine ngo nayo ihabwe imbohe umunani zifunzwe na Hamas, ku nshuro ya gatatu yo kugurana imbohe kuva amasezerano yo guhagarika imirwano muri […]

Uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo kigiraga umurinzi wa Afurika cyasebejwe n’inyeshyamba

Afurika y’Epfo ikunze gukoresha ubuhangange bwayo muri dipolomasi mu kwigira umurinzi wa Afurika ku rwego rw’Isi, ariko impfu z’abasirikare bayo 13 mu burasirazuba bwa Congo zerekanye ko idashobora kugaragaza igitinyiro no mu gikari cyayo. Guverinoma ya Perezida Cyril Ramaphosa yashatse kugerageza ubuhangange bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifata icyemezo gikomeye cyo kurwanya ibikorwa bya […]

M23 yafashe Sukhoi-25 ya FARDC n’imbunda nyinshi zayo ziremereye

Umutwe wa M23 uheruka kwigarurira Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wafashe ibikoresho byinshi Ingabo za leta zifashishaga mu ntambara yari ihanganyishije impande zombi, birimo n’indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Iyi ndege n’izindi ntwaro nyinshi zirimo izo mu bwoko bwa Katyusha, BM-21 n’izindi nyinshi z’imisada, M23 yazifatiye mu kibuga cy’indege cya […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa i Kigali nyuma ya Kinshasa

Umunyamakuru wa AFP yavuze ko umuyobozi wa diplomasi y’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yageze i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 30 Mutarama 2025, kugira ngo aganire na Perezida Paul Kagame ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yo guca muri i Kinshasa akaganira na Tshisekedi. Minisitiri w’Uburayi n’ububanyi n’amahanga w’u […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 24 arashinjwa gusambanya abana 6 bato

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 24 y’amavuko wasambanyije abana batandatu, abahungu bane n’abakobwa babiri. Abana basambanyijwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 6 na 12, akaba yarabasambanyije mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi ku Ugushyingo 2024 nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru. Uregwa yemera icyaha, […]

Harare: Harateranira inama idasanzwe y’abayobozi ba SADC ku kibazo cya RDC

Mu gihe Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wohereje ingabo z’amahanga zigizwe n’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi mu burasirazuba bwa DRC, hateganijwe inama idasanzwe y’abakuru b’uyu muryango kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Mutarama i Harare, muri Zimbabwe, kugira ngo baganire uko ibintu byifashe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Mu […]

EAPCCO: Abitabiriye irushanwa SWAT Challenge bashimiwe umuhate no gukorera hamwe bagaragaje

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa EAPCCO, CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, yayoboye umuhango wo gusoza irushanwa rimaze iminsi ibiri rihuza amakipe yatoranyijwe mu Karere, afite ubumenyi bwihariye bwo gukoresha intwaro na tekiniki mu guhangana n’ibihungabanya umutekano (EAPCCO SWAT Challenge). Ni umuhango […]

Ikibazo cy’u Rwanda si ngombwa kukivugaho buno: Perezida Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirinze kugira icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko icyo kibazo atari ngombwa kukivugaho muri iki gihe. Trump wari mu kiganiro n’itangazamakuru, yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba hari icyo ateganya gukora ngo amahoro hagati y’u Rwanda na RDC kuri […]