U Rwanda na RDC mu yindi nama i Luanda mbere y’umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birateganya guhurira mu yindi nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga rwagati muri uku kwezi k’Ukwakira. Iby’iyi nama byatangajwe n’intumwa ihoraho ya Angola mu muryango w’Abibumbye, Fransisco Jose da Cruz. Yavuze ko muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zerekeye umuhuro wa ba Perezida Paul Kagame […]

Akayabo k’amadorali Loni ishinja M23 kwinjiza mu mabuye y’agaciro ya Rubaya

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yashinje M23 kwinjiza $300,000 iyakuye mu gucukura Colta mu Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi. Keita yabitangaje ku wa Mbere ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’umutekano ka Loni. Yavuze ko gushinga imizi kw’ubutegetsi bwa M23 muri teritwari za Masisi na Rutshuru […]

Kagame na Tshisekedi bategerejwe kwa Macron

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bategerejwe i Paris mu Bufaransa aho bazakirwa na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu. Abakuru b’ibihugu bombi bazitabira inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie). Ni inama iteganyijwe kubera i Villers-Cotterêts hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 z’ukwezi […]

Ingabo za Israel zinjiye muri Lebanon

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamaze kohereza ingabo zacyo muri Lebanon, mu bikorwa bya gisirikare bigamije gusenya ibikorwa remezo by’umutwe wa Hezbollah wo muri iki gihugu ndetse no kuvana abarwanyi bawo mu midugudu ituwe n’abasivile. IDF yemeje aya makuru mu itangazo yaraye inyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeza ko yahisemo gusanga Hezbollah mu matware […]

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi 9 mu nzego zitandukanye

img-20240930-wa0026.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki ya 30 Nzeri, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasohoye ryerekana ko abayobozi icyenda ari bo Umukuru w’Igihugu yashyizeho. Aba barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika na Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Ni […]

Nduhungirehe yatanze umucyo ku wadobeje gahunda yo gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yemeje amakuru y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo iheruka kudobya gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari yateguwe. Ku wa 29 na 30 Kanama ni bwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriye i Rubavu, mu nama bateguriyemo gahunda yo […]

Umurundi rukumbi utari Ndayishimiye Gen Muhoozi abona usobanutse

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza gusura igihugu cy’u Burundi ku nshuro ye ya mbere, gusa avuga ko muri iki gihugu ahazi umuntu umwe rukumbi usobanutse. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Amb. Ngoga Fred ari we muntu wenyine azi usobanutse i Burundi. Ati: […]

Iby’ingenzi wamenya ku gihugu cya Latvia Perezida Kagame agiye gusura

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, azagirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Latvia. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu. Latvia ni igihugu giherereye mu karere ka Baltique, mu gice cy’amajyaruguru y’umugabane w’u Burayi. Mu majyaruguru yacyo hari Estonia mu gihe mu majyepfo yacyo hari Lithuania. Latvia kandi ihana […]

Gen Muhoozi yashyize P. Kagame ku mwanya wa 4 mu bantu yubaha

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida Paul Kagame aza ku mwanya wa kane mu bantu yubaha kurusha abandi. Muhoozi yabitangaje mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko Umukuru w’Igihugu aza inyuma ya se Yoweri Kaguta Museveni, nyina umubyara Janet Museveni na se wabo Gen Salim […]

Abishwe n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda biyongereye

Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru yatangaje ko hari abandi bantu babiri bishwe n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu umunani. Ni mu mibare mishya yerekeye iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje. Iyi mibare irerekana ko n’ubwo umubare w’abapfuye wiyongereye, nta bwandu bushya bwigeze buboneka. […]

MINISANTE yatangaje umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri yatangaje ko abantu batandatu mu gihugu ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa bw’amashusho yatanze kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi […]

Iran yahishe umuyobozi w’ikirenga wayo nyuma y’urupfu rwa Nasrallah wivuganwe na Israel

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yajyanwe guhishwa ahantu hatekanye kandi harinzwe cyane nk’uko amakuru aturuka i Tehran mu murwa mukuru abivuga. Ni icyemezo Iran yafashe nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban wivuganwe na Israel. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje […]

OMS yijeje ubufasha u Rwanda rwagaragayemo icyorezo cya Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg cyarugaragayemo. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda. Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba […]

M23 yateye utwatsi raporo iyiregana na RDF kurasa abasivile

Umutwe wa M23 wateye utwatsi raporo y’Umuryango Human Rights Watch iwuregana n’ingabo z’u Rwanda kurasa abaturage b’abasivile muri Kivu y’Amajyaruguru. Ku wa 26 Nzeri ni bwo uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu washinje RDF na M23 kuba bararashe “nta kurobanura” mu nkambi z’abasivile no mu tundi duce dutuwe cyane hafi y’umujyi wa Goma, bakica abasivile. […]

FDLR ikomeje kurasana na FARDC yikomye RDF

Umutwe wa FDLR wemeje ko umaze iminsi ugabwaho ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa ushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba ari zo zibiri inyuma. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru BWIZA yatangaje bwa mbere ko FDLR yaramutse irasanira na FARDC mu duce twa Shovu na Mubambiro duherereye hafi y’Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi. […]

Israel yivuganye Hassan Nasrallah

Igisirikare cya Israel (IDF) biravugwa ko cyaba cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon/Liban. Ni nyuma y’ibitero IDF yaraye igabye ku cyicaro gikuru cy’uriya mutwe giherereye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban. Israel imaze iminsi irasa mu birindiro bitandukanye by’uriya mutwe, nyuma yo kurasa ku butaka bwayo za missile […]

Ndayishimiye bivugwa ko akomeje kwitegura intambara yasuye abasirikare bari ku ikosi (Amafoto)

20240927_171710.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri yasuye ku ikosi bamwe mu basirikare bakomeje guhabwa imyitozo ibategurira kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi. Abo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje ni abakomeje gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Camp Mabanda giherereye mu ntara ya Makamba. Iki kigo […]

Mu Rwanda habonetse abarwayi banduye icyorezo cya Marburg

20240927_154742.jpg

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye yavuze ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. MINISANTE yavuze ko “hatangiye igikorwa […]

U Rwanda rwaraye rwakiriye abimukira 119

U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ku wa Kane bakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri Libya. Abaraye bakiriwe bagize icyiciro cya 19 cy’abo u Rwanda rumaze kwakira. Abaraye bageze i Kigali barimo abanya-Sudani 41, abanya-Eritrea 36, abanya-Somalia 12, abanya-Ethiopia 17 n’abanya-Sudani y’Epfo 13. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa […]

NESA yasubije abarimu bakosoye ibizamini bya Leta batarahabwa agahimbazamusyi kabo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka ngo gikemure ikibazo cy’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/25 ariko bakaba batarahabwa agahimbazamusyi ibagomba. NESA yatangaje ibi, nyuma y’uko hari abarimu bamaze iminsi binubira kuba bagenzi babo barabonye amafaranga na ho bo akaba atarabageraho. Itangazo rihuriweho NESA na Koperative […]

Dr Kalinda yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Dr Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuba Perezida w’umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Igikorwa cyo gutora Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida be cyakurikiye umuhango wo kurahira w’abasenateri 20 baheruka gutorerwa no kugenwa kwinjira muri Sena. Perezida Paul Kagame ni we wakiriye […]

FARDC ikomeje guhiga rwihishwa Gen Omega wa FDLR ngo imwivugane

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko imaze iminsi ihiga rwihishwa Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cy’umutwe wa FDLR, kugira ngo imwivugane. Iyi FDLR imaze igihe ifatanya n’ingabo za Congo mu ntambara zimaze imyaka hafi itatu zihanganyemo n’umutwe wa M23, nk’uko raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri Congo zibigaragaza. Amakuru avuga ko ku wa […]

RDF na TPDF bashimangiye ubufatanye mu by’umutekano

Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Brigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), ku wa Gatatu zahuriye mu nama yari igamije gukemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka ndetse no gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Ni inama yabereye i Karagwe muri Tanzania, ikaba yarabaga ku nshuro ya 11. Abasirikare bayitabiriye basuzumiye hamwe intambwe imaze […]

New York: Tshisekedi yingingiye amahanga guhana u Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gutakambira Umuryango Mpuzamahanga awusaba gufatira u Rwanda ibihano. Tshisekedi yasabye ibi bihano ku wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi mbwirirwaruhame y’amapaji 12, ingingo yerekeye ikibazo […]

U Rwanda na RDC mu nzira yo gusinyana amasezerano y’amahoro?

Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko yahaye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyifuzo cy’uko ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro. Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, iby’uyu mushinga yabutangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye. […]

Bwa mbere abagore bagiye kwiganza muri Sena y’u Rwanda

Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere bazahagararirwa muri Sena y’u Rwanda n’abagore baruta ubwinshi abagabo; ibigiye kubaho ku nshuro ya mbere. Kuri ubu mu badepite 26 bari muri Sena 17 muri bo ni abagore, bakaba bangana na 65% by’abasenateri bose bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibi bivuze kandi ko umubare w’abagore bari muri Sena wazamutseho […]

Bwa mbere Biden agiye gusura igihugu cya Afurika

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha azasura Angola, mu ruzinduko rwa mbere azaba agiriye ku mugabane wa Afurika. Ni uruzinduko azamaramo iminsi itatu, hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukwakira. White House yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Biden na mugenzi we, João Lourenço wa Angola bazaganira ku ngingo […]

RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare benshi b’u Burundi na FDLR

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kwivugana abasirikare babarirwa muri 20 barimo ab’u Burundi na FDLR bamaze iminsi barwanira na yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wabitangaje mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024. Wavuze ko “hashize iminsi y’imirwano ikomeye yasakiranyaga abarwanyi ba RED-Tabara n’Ingabo z’u […]

Inkuba yiciye abasirikare b’u Burundi barimo Major muri Congo

Abasirikare bane bo mu ngabo z’u Burundi barimo n’ufite ipeti rya Major, baherutse gupfira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gukubitwa n’inkuba. Major Rénovat Nzeyimana ni we byamenyekanye ko ari mu bapfuye. Usibye abo inkuba yiciye muri Teritwari ya Kalehe, amakuru avuga kandi ko hari n’abandi 12 barembye nyuma yo gukomeretswa na yo. Bivugwa […]

Green Party yakuye mu nshingano ba Komiseri bayo bose

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryafashe icyemezo cyo kuvana mu nshingano ba komiseri baryo bose. Ni icyemezo iri shyaka ryafashe ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri. Cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi Nshingwabikorwa yari iyobowe na Perezida w’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza. Itangazo rigenewe abanyamuryango ba […]

Uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yagendereye u Rwanda rwihishwa

Daniel Chapo uhagarariye ishyaka Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukwakira, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kigali. Ku wa 15 Kamena uyu mwaka ni bwo Chapo uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yaje mu Rwanda atwawe n’indege yigenga (Jet Privé), nk’uko Africa Intelligence ibivuga. Ni […]

Kera Kabaye UEFA yemeye ko u Budage bwibwe Penaliti bukina na Espagne

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yemeye ko ubwo ikipe y’Igihugu y’u Budage yakinaga na Espagne habayeho amakosa y’imisifurire yatumye Abadage bimwa Penaliti, mbere yo gusezererwa. Mu mezi abiri n’iminsi 18 ishize ni bwo u Budage bwahuriye na Espagne mu mukino wa ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2024). Uyu mukino ubwo wari […]

FDLR yaramutse irasana na FARDC, ba Jenerali bayo bararusimbuka

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza MONUSCO zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyo mirwano yatangiye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, mu duce twa Shovu na Mubambiro ho […]

U Rwanda na Amerika byaganiriye ku kurushaho gushimangira umubano

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere byaganiriye uko byarushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Ibiganiro by’impande zombi byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Mary Catherine Phee usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika. Nduhungirehe ari i New York muri Leta […]

Yago yatanze intabaza ku marozi ari muri Showbiz Nyarwanda

Umunyamakuru akanaba umuhanzi, Nyarwaya Innocent ‘Yago’, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ibikorwa by’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo kwita ku bibazo birimo icy’amarozi yugarije imyidagaduro nyarwanda. Yago yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube wa Yago TV show. Minisitiri Utumatwishima aheruka kugaragaza itsinda ry’abafana bazwi nka Big Energy bashyigikiye Yago nk’”agatsiko bishobora kuzarangira gakoze ishyano”, […]

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri 4 barimo abashya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri yashizeho abasenateri bane muri Sena y’u Rwanda. Dr Kalinda François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wenyine mu bari bayisanzwemo wongewe kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu. Abandi yashyizeho barimo Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi […]

Depite Bitakwira yise intambara RDC ivuga ko irimo n’u Rwanda ‘ikinamico’

Umunyapolitiki akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bitakwira Justin, yagaragaje ko intambara Leta ya RDC ivuga ko irwanamo n’u Rwanda ari ‘ikinamico’. Uyu mugabo ukomoka i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radiyo Top Congo FM, mu kiganiro cyayo cyitwa ‘Top7’. Ni ikiganiro yumvikanyemo anenga […]

Imfungwa 1,600 zari zirembeye muri gereza ya Makala zarekuwe

Imfungwa zirenga 1,600 ziri mu zari zifungiye muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa, zarekuwe ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri kubera impamvu z’uburwayi. Uyu ni wo mubare munini RDC irekuye icyarimwe, mu gikorwa kimaze iminsi cyo kugabanya ubucucike muri za gereza. Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye iki gikorwa, yumvikanye anenga gereza gufunga abantu […]

Kenya yataye muri yombi umudipolomate wa Uganda

Umunya-Uganda, Dr Caroline Asiimwe usanzwe ari umudipolomate mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatawe muri yombi afatiwe muri Kenya. Asiimwe usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Igiswahili, yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mombasa mu ijoro ryacyeye. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyatumye atabwa muri yombi, ndetse Polisi ya Kenya ntacyo irabitangazaho. Icyakora amakuru aturuka muri […]

Abanye-Congo baranenga Leta yabo kwigana u Rwanda

Abanya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kunenga Leta y’igihugu cyabo, nyuma yo kwinjira mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani. Ku wa Gatanu tariki ya 20 ni bwo Guverinoma ya RDC yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati yayo na AC Milan, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’iki gihugu. Nyuma yo gutangaza iby’aya masezerano […]

Gen Muhoozi yaretse ibyo kwiyamamariza kuyobora Uganda, aharira se

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atacyiyamamarije kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2026; aharira se Yoweri Kaguta Museveni. Gen Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yahisemo gukomeza kwibanda ku gisirikare. Yagize ati: “Ndagira ngo ntangaze ko muri 2026 nzaba ntari ku rupapuro rw’itora. […]

P. Kagame yashimiye Ingabo za RDF zivuye muri Mozambique ku bwo kuba zarahashyije ibyihebe

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimiye itsinda ry’ingabo n’abapolisi basoje ubutumwa i Cabo Delgado muri Mozambique ku kuba barashoboye ibyihebe. Ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri ni bwo itsinda ry’Ingabo n’abapolisi bari bayobowe na Maj Gen Alex Kagame bageze i Kigali, nyuma yo gusoza inshingano bari bamazemo umwaka. Umugaba […]

Musanze: Abataramenyekana bari bahishe amasura batemye umusaza w’imyaka 77

Umusaza witwa Hakizimana Alphonse wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, yasanzwe mu nzu yarakomeretse nyuma yo gutemwa n’abantu bataramenyekana. Ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri ni bwo uyu musaza yasanzwe mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Kabusunzu ho mu kagari ka Cyivugiza yakomerekejwe. Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi zo muri aka gace […]

Gen Mubarakh Muganga yasabye APR FC guhigura umuhigo yahize

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akanaba Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe guhigura umuhigo bahize bagasezerera Pyramids FC. Gen Mubarakh mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yabwiye abakinnyi ba APR FC ati: “Bakinnyi ba APR FC, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’intego ni yayindi. Mwarahize natwe […]

Lourenço yaganiriye na Perezida Kagame, yoherereza Tshisekedi ubutumwa

Perezida Manuel João Conçalves Lourenço wa Angola ku wa Kane yagiranye ikiganiro kirekire cyo kuri telefoni na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, anohereza intumwa ye kwa Félix Antoine Tshisekedi wa RDC. Iki kiganiro cyabaye mu rwego rwo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, gusa nta byinshi Perezidansi ya Angola yigeze igitangazaho. Angola ni […]

Ibyihebe byatwitse indege ya Perezida wa Mali

Urujijo rukomeje kuba rwinshi muri Mali, nyuma y’igitero ibyihebe byagabye ku ishuri ritangirwamo imyitozo igenewe abapolisi kabuhariwe no ku zindi nzego zikomeye mu gihugu. Ni igitero cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri, cyicirwamo abapolisi bari ku ikosi ndetse kinatwikirwamo indege ya Perezida ya Mali, nyuma y’uko ibyihebe byari bimaze kwigarurira ikibuga yariho. Kugeza […]

U Burusiya burateganya kubaka mu Rwanda ikigo gitunganya ingufu za nucléaire

U Burusiya bwatangaje ko buteganya gushinga mu Rwanda uruganda ruto rukora ingufu za nucléaire ndetse n’ikigo kizitunganya, nyuma yo kubiganiraho n’u Rwanda. Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov, yatangaje ko usibye iby’uyu mushinga intumwa z’igihugu cye ziteganya gusura u Rwanda bakanaganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira ubutwererane. Polyakov icyakora yavuze ko uriya mushinga […]

RDC irakeka ko RDF yaba ari yo yarashe mu cyico umusirikare wayo

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu ijoro ryo ku wa Kabiri yarasiwe ku gice cya RDC giherereye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Bushwaga, chefferie de Bukumu ho muri Teritwari ya Nyiragongo isanzwe ihana imbibi n’umurenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu. Sosiyete Sivile […]

U Rwanda rwifashe ku mwanzuro usaba Israel kuvana ingabo zayo muri Palestine

20240918_203853.jpg

U Rwanda ruri mu bihugu byahisemo kwifata, ubwo kuri uyu wa Gatatu inteko y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro usaba Israel kuba yavanye ingabo zayo mu bice bya Palestine igenzura mu gihe kitarenze umwaka. Ibihugu 124 ni byo byashyigikiye uyu mwanzuro, 14 birawurwanya mu gihe 43 birimo n’u Rwanda byahisemo kwifata. Ku isonga y’ibihugu byagaragaje ko uriya […]

Centrafrique: Ishyamba si ryeru hagati y’abacanshuro ba Wagner n’Abanyarwanda

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Centrafrique aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’umutwe w’abacanshuro wa Wagner n’Abanyarwanda, bijyanye no kuba abarwanyi b’uriya mutwe batishimiye umubano wa hafi ukomeje kurangwa hagati ya ba Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Kuva mu Ukuboza 2020 u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique ingabo […]

Perezida Kagame agiye kumara iminsi 6 muri Singapore

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Singapore, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu agomba kugirira muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu atangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, akazarusoza ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024. Kuri gahunda y’uru ruzinduko byitezwe ko Umukuru w’Igihugu agomba kwakirwa na mugenzi […]

Ndayishimiye na ba Jenerali be baba bari mu myiteguro idasanzwe y’intambara

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko muri iki gihugu hari kongerwa umubare w’abasirikare mu buryo budasanzwe, ibica amarenga y’uko iki gihugu cyaba kiri mu myiteguro idasanzwe y’intambara. Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Evariste Ndayishimiye yahuriye mu nama ya rwihishwa na bamwe mu bajenerali bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi. Ni inama […]

Kwa Tshisekedi bigaramye kwiyegereza Capt Sagahutu na bagenzi be, Nduhungirehe arabanyomoza

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye amakuru avuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu yaba yaratangiye kwiyegereza Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bamufashe mu mugambi wo gutera u Rwanda. Ni nyuma y’inyandiko y’ibanga yo ku wa 26 Nyakanga yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole yagaragaje […]

KNC yateze iminsi Rayon Sports yirirwa yishongora ko yageze mu matsinda

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yanenze Rayon Sports n’abafana bayo birirwa bigamba ko bigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abateguza kuzakubitwa iz’akabwana mu gihe bazaba bitabiriye imikino ya Champions league. Muri 2018 ni bwo Rayon Sports yarenze amatsinda ya CAF Confederation Cup, igera muri ¼ cy’irangiza ariko ntiyakirenga kuko yaje […]

RIB yeretse itangazamakuru 6 ikurikiranyejo ubujura bw’amamodoka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri rweretse itangazamakuru abagabo batandatu rukekaho ubujura bw’imodoka. Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko abafashwe “bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na ba nyirazo, nyuma bagahita bazikorera ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babone uko bazigurisha mu turere dutandukanye tw’igihugu”. Bafashwe nyuma y’ibirego by’ubujura bw’imodoka […]

Abasirikare 32 ba FARDC barimo Jenerali bakurikiranweho gucura umugambi wo guhirika Tshisekedi

Abasirikare 32 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abasivile 11, bafunzwe bakurikiranweho ibyaha birimo icyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa RDC. Aba basirikare barimo ufite ipeti rya Général de Brigade witwa Inyengele Bakati Erickson. Ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rufite icyicaro […]

FARDC irigamba kwambura M23 ‘ibiturage n’imijyi myinshi’

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Mbere cyigambye kwambura umutwe wa M23 ibiturage n’imijyi myinshi yo muri Kivu y’Amajyaruguru. FARDC na M23 kuva mu cyumweru gishize barwaniraga mu duce twa Teritwari za Rutshuru na Masisi, aho ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigenzura uduce dutandukanye. FARDC mu butumwa yanyujije ku […]