Perezida Kagame yahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex na Andrew Kagame
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka zasize ahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame. Muri izi mpinduka Umukuru w’Igihugu yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara asimbuye kuri izo nshingano Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wari umaze igihe azikora by’agateganyo. Mbere yo guhabwa izi nshingano Maj […]
Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ‘nyuma y’igihe agaragaza imyitwarire mibi
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwatangaje ko Munyangeyo Dieudonné Kennedy wayoboraga Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye, nyuma y’igihe agaragaraho imyitwarire idahwitse. RBA yemeje aya makuru biciye mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira. Iryo tangazo rivuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ruramenyesha abantu ko Munyangeyo […]
Kylian Mbappé aravugwaho gufata ku ngufu
Polisi y’i Stockholm muri Suède yatangije iperereza kuri rutahizamu Kylian Mbappé wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyuma yo kuregwa n’umwe mu bagore bamushinja kumufata ku ngufu. Itangazamakuru ryo muri Suède riravuga ko Mbappé yakoreye aya mahano muri imwe muri Hoteli zo muri iki gihugu, ubwo mu cyumweru gishize yari yahasohokeye n’incuti ze zirimo […]
Ubusambanyi buravuza ubuhuha mu ngabo za SANDF zagiye kurwanya M23
Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje, ziravugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi. Iby’iyi myitwatire byamenyekanye nyuma y’ibaruwa yinubira iyi myitwarire mibi iheruka kwandikirwa diviziyo ishinzwe ibikorwa bya ziriya ngabo ifite icyicaro gikuru i Pretoria ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO). Ingabo […]
Abakinnyi ba Nigeria banze gukina na Libya nyuma yo guhura n’uruva gusenya
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria batangaje ko batari bukine umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagombaga guhuriramo na Libya, nyuma yo guhera ku kibuga cy’indege. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira ni bwo The Super Eagles yagombaga kwesurana na Libya, mu mukino wa kane wo mu tsinda D amakipe yombi ahuriyemo n’ikipe […]
Katumbi yashimangiye ko abayoboye RDC bafite inyungu mu ntambara ya FARDC na M23
Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abona hari bamwe mu bantu bo hejuru mu butegetsi bwa kiriya gihugu bafite inyungu mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe wa M23; ikaba impamvu nyamukuru itarangira. Kuri ubu imyaka irakabakaba itatu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano […]
Capitaine Traoré yavuze imyato les Etalons nyuma yo kwisengerera u Burundi
Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yavuze imyato ikipe y’Igihugu cye nyuma yo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Les Etalons babaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya CAN 2025, nyuma yo gutsinda Intamba mu Rugamba z’u Burundi ibitego 2-0. Ibitego […]
Mu bitabara Rayon Sports yatsinze AS Kigali, Musanze na APR FC rubura gica
Mu gihe ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje urugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc, amakipe afite abakinnyi batari kumwe n’Amavubi akomeje kwipima mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukomeza kuguma ku murongo. Mu mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yipimaga na AS Kigali, iyitsinda igitego 1-0. Igitego cy’umunya-Senegal Fall Ngagne […]
Luanda: U Rwanda na RDC byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu byongeye guhurira i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe; mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba […]
Kirehe: Batatu bafunzwe bakekwaho gutsinsura urutoki rwa Ntahompagaze
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafunze abantu batatu bo mu karere ka Kirehe bakekwaho gutema urutoki rw’umuturage bakarwararika. Umuturage watemewe urutoki ni uwitwa Ntahompagaze Théoneste wo mu mudugudu w’Umutuzo, akagari ka Bisigara ho mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe. Amakuru avuga ko yatemewe insina zibarirwa muri 200. Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, […]
Harmonize yatanze umucyo ku by’itandukana rye na Fiancée we
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yemeje ko yamaze gutandukana Poshy Queen bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo. Uyu musore yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yagize ati: “Ibirimo kuvugwa byose ku rukundo rwanjye ndimo kubibona kandi simbyishimiye, ndarahira ko ntashobora guhisha ibyo nari nashyize ku mugaragaro. […]
Rulindo: Meya yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro umusaba gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye Meya w’akarere ka Rulindo imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro imaze igihe yaramugejejeho wo gusubiza mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo wirukanwe arengana. Ku wa 7 Ukwakira ni bwo iriya Komisiyo yandikiye Meya Mukanyirigira Judith imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald. Muri Mata […]
Charles Onana yijunditse Perezida Paul Kagame
Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, yijunditse Perezida Paul Kagame avuga ko ari we uri inyuma y’urubanza aregwamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki cyumweru ni bwo i Paris mu Bufaransa hatangiye kuburanishirizwa urubanza uyu mugabo aregwamo. Ni urubanza yarezwemo n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri […]
Amavubi yaterewe igisa na mpaga muri Côte d’Ivoire
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye inyagiwe na Bénin ibitego 3-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Bénin yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa gatatu wo mu tsinda D waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Felix Houphouet Boigny muri Côte d’Ivoire. Byasabye umunota wa karindwi w’umukino ngo Steve Mounie […]
Caméroun: Kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya byaciwe
Leta ya Caméroun yaciye kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya w’iki gihugu, mu gihe ibihuha bivuga ku buzima bw’uyu mukambwe bikomeje kuba byinshi. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru z’uko Perezida Biya yaba atakiriho. Guverinoma ya Caméroun mu itangazo yasohoye yavuze ko Perezida Biya w’imyaka 91 y’amavuko ari mu bitaro, […]
Amb. Col (Rtd) Karemera yapfuye
Ambasaderi akanaba Col (Rtd) Karemera Joseph wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024. Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi ndetse n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yabaye kandi Minisitiri wa mbere w’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mukambwe wanabaye mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kuzivamo afite […]
U Burundi burasaba Loni kwemeza ko bwabereyemo Jenoside yakorewe Abahutu
Guverinoma y’u Burundi yasabye Umuryango w’Abibumbye kwemeza ko mu 1972 muri iki gihugu habereye Jenoside yakorewe Abahutu. U Burundi bwabisabye biciye mu ntumwa yabwo mu muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga. Uyu mu ijambo aheruka kugeza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi isanzwe yaremeje ko ubwicanyi bwakorewe Abahutu bo muri iki […]
Abandi bantu mu Rwanda bakize Marburg
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane yatangaje ko hari abandi bantu batatu bamaze gukira indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo ugera ku bantu 15. Indi nkuru nziza kandi ni uko mu bipimo 183 byafashwe nta muntu n’umwe wanduye wigeze agaragara, ikindi nk’uko byari byagenze ku wa Gatatu Marburg […]
Bahala wari ufungiwe ‘kujya mu mishyikirano na M23’ yarekuwe
Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yamaze kurekurwa nyuma y’amezi abiri afunzwe. Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uyu mugabo yarekuwe. Bahala yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga […]
Imikino irimo uwa Rayon Sports na APR FC yakuweho
Rwanda Premier league itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakuyeho imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi. Umunsi wa gatandatu wa shampiyona wagombaga gukinwa hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ukwakira. Ku wa 19 Ukwakira kandi ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi […]
RDC yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama ka Loni k’uburenganzira bwa muntu
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye. Ni amatora yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye. RDC yabaye umunyamuryango wa kariya kanama, nyuma yo kugira amajwi 172 ku 190 y’abatoye. Ibindi bihugu byatorewe kwinjira muri kariya kanama muri manda ya 2025-2027 ni […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr Kaseya wo muri RDC
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Dr Jean Kaseya, umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyobora Ikigo Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC). Dr Kaseya ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika […]
U Bushinwa burishyuza RDC abaturage babwo bashimuswe na FARDC
U Bushinwa biciye muri Ambasaderi yabwo i Kinshasa, bwasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubuha ibisobanuro ku baturage babwo bamaze icyumweru kirenga barajyanwe ahantu hatazwi n’abasirikare ba FARDC. Iyi Ambasade ivuga ko ku wa 30 Nzeri uyu mwaka ari bwo bariya Bashinwa babuze. Ni nyuma yo gutwarwa n’abasirikare bari bayobowe na Colonel mu […]
Gen Muhoozi yateguje Amerika ibihano
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateguje ibihano abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe iki gihugu cyaba gikomeje guhana abanyafurika. Yabitangarije ku rubuga rwe rwa X akunze kunyuzaho ubutumwa butavugwaho rumwe. Yagize ati: “Afurika ntabwo yigeze ifatira ibihano abayobozi ba Amerika bagize uruhare mu bwicanyi bukabije bwakorewe abayobozi bacu nka […]
Kenya: Abadepite beguje Visi-Perezida
Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ku wa Kabiri watoye umwanzuro ushyigikira ko Visi-Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua yeguzwa. Ni umwanzuro washyigikiwe n’abadepite 282, mu gihe 44 bonyine ari bo bawurwanyije. Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muri Kanama 2022, ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha […]
Nduhungirehe yahishuye ko Tshisekedi ari we watanze itegeko ryadobeje gahunda yo gusenya FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watanze itegeko ryatumye gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa isinzira. Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje anyomoza mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner. Uyu wa Kabiri […]
Museveni na Gen Muhoozi bagiye guhurira na Ambasaderi wa Amerika mu mishyikirano
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Kane w’iki cyumweru arateganya guhura na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gushyira iherezo ku mwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka guteza. Iyo nama izabera muri Perezidansi ya Uganda byitezwe ko izanitabirwa na Gen Muhoozi cyo kimwe na Gen Jeje […]
Igikomangoma cya Iran kirifuza ko ubutegetsi buyiyoboye bwavaho
Igikomangoma cyo muri Iran, Reza Pahlavi, yagaragaje ko ubutegetsi buyoboye iki gihugu bukwiye kuvaho kugira ngo amahoro aboneke mu karere k’uburasirazuba bwo hagati iki gihugu giherereyemo. Pahlavi w’imyaka 63 y’amavuko, ni umuhungu wa Mohammad Reza Pahlavi wabaye umwami wa nyuma wa Iran. Kuri ubu aba mu buhungiro i Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]
RURA yamanuye igiciro cya lisansi na mazutu
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bikaba byagabanutse cyane ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri bikurikizwa. RURA mu itangazo yasohoye yavuze litiro ya lisansi itagomba kurenga Frw 1,574, mu gihe iya mazutu yo itagomba kurenga Frw 1,576. Ibi biciro bisimbura ibyari byashyizweho muri Kanama aho litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,629; mu gihe […]
Perezida Ndayishimiye yacyeje Ndayizeye Mushikiwabo yagize intumwa ye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, cyacyeje Domitien Ndayizeye wagennwe na Madamu Louise Mushikiwabo nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi yahawe ziriya nshingano na Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ishyirwaho ry’iyi […]
Mushikiwabo yagize Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi intumwa ye
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagennye Domitien Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti. OIF mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uyu muryango yo gufasha Haïti kongera kugira ituze. […]
Amerika yateye utwatsi ibyo kuba Ambasaderi wayo yasabye Museveni imbabazi
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yanyomoje amakuru avuga ko ambasaderi wazo i Kampala yasabye Perezida Yoweri Kaguta imbabazi, nyuma yo kubisabwa na Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida w’iki gihugu yari yahaye Ambasaderi William […]
Rubavu: Polisi yarashe umwana abaturage bahangana na yo
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yakomerekeje abaturage mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuyitera amabuye na yo ikabarasaho. Byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu murenge wa Bugeshi. Intandaro y’iri hangana yabaye abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Jenerali wayoboraga Special Force ya Iran yaburiwe irengero nyuma yo gusura agace Israel yarashe
Général de Brigade Esmail Quaani wayoboraga umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran (Quds), yaburiwe irengero nyuma yo gusura Umujyi wa Beirut umaze iminsi uraswaho n’Ingabo za Israel. Amakuru y’ibura ry’uyu musirikare Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byayahamirijwe n’abasirikare babiri bakuru b’abanya-Iran. Aba bavuze ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero. Gen Quaani yasuye Beirut nyuma y’ibitero Israel yagabye […]
Amerika yahaye Gen Muhoozi gasopo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda gasopo, nyuma yo kotsa igitutu Ambasade wazo i Kampala. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Gen Muhoozi yari yahaye Ambasaderi William Popp saa 09:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, nk’igihe ntarengwa cyo kuba […]
Abantu bashya banduye Marburg mu Rwanda n’abayikize barangana
Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira yatangaje ko hari abandi bantu batatu bashya bakize indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg. Aba bahise basezererwa mu bitaro biyongera ku bandi bantu batanu basezerewe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bose hamwe bahita baba umunani. Batatu bakize Marburg mu gihe ku Cyumweru hari abandi bantu […]
Macron yemeye ko yananiwe guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko yateganyaga guhuriza mu biganiro ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi, gusa birangira bimunaniye bitewe na Tshisekedi wivumbuye. Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku wa Gatanu n’ejo ku wa Gatandatu bari mu Bufaransa, aho bari bitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa […]
Inama ya OIF: Tshisekedi yigaragambije kuri Perezida Macron
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaragambije kuri mugenzi we, Emmanuel Macron. Tshisekedi ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF). Ni inama yanitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ku wa Gatanu tariki ya 4 […]
Amahirwe ya Rayon Sports yo kwakirira APR FC kuri Stade Amahoro yaba yayoyotse?
Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC, wongeye kwimurwa usimbuzwa uwa APR FC na Gasogi United. Ku wa 19 Ukwakira ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakiniwe ku gihe bitewe n’uko Nyamukandagira yari mu mikino ya CAF […]
Israel yatangaje umubare w’abarwanyi ba Hezbollah imaze guhitana
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kimaze kwivugana abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah babarirwa muri 250, nyuma yo kuwutangizaho ibitero byo ku butaka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo IDF yatangije ibitero ku birindiro by’uyu mutwe biherereye mu majyepfo ya Lebanon/Liban; mu rwego rrwo gusenya ibikorwa remezo bya gisirikare byawo. Mu barwanyi 250 Israel […]
Amezi 6 ya FARDC yo kuba yamaze guca FDLR umutwe
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko cyamaze gutegura operasiyo y’amezi atandatu igamije ‘guca umutwe’ FDLR isaanzwe igifasha mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23. Muri iyi Operasiyo nk’uko Africa Intelligence ibivuga, ngo FARDC irashaka kwivugana abayobozi bakuru ba FDLR ndetse ikanayiniga mu buryo bw’ubukungu. Hashize igihe hari amakuru avuga ko ku wa […]
Inkuru nziza kuri Paul Pogba wari warahagaritswe imyaka 4 adakina ruhago
Umufaransa Paul Pogba wari umaze igihe yarafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina umupira w’amaguru, azagiye kongera kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Pogba waherukaga gusubira Juventus yo mu Butaliyani yari yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga. Uyu mukinnyi w’imyaka […]
Gen Muhoozi yahaye Ambasaderi wa Amerika igihe ntarengwa cyo kuba yasabye Museveni imbabazi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gusaba imbabazi Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yamenyesheje Ambasaderi William Popp ko nibigera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha atarasaba Museveni imbabazi, agomba guhita […]
Kwa Tshisekedi bashyize impanuka y’ubwato bwiciye benshi mu Kivu kuri M23
Ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko umutwe wa M23 ari wo wabaye nyirabayazana y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu. Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubu bwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova bwakoreye impanuka hafi y’icyambu cya Kituku i Goma. Guverineri wungirije […]
Gen Muhoozi yateguje intambara kuri Ambasaderi wa Amerika arega kubahuka Museveni
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda iri hafi guhangana na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu ashinja kubahuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen Muhoozi yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu […]
Goma: Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kivu
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko abantu 23 ari bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu. Mu ma saa tanu yo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova muri Teritwari ya Kalehe bujya i Goma bwakoreye impanuka muri metero […]
Abarwayi ba mbere mu Rwanda bakize Marburg
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane yatangaje ko hari abarwayi batanu mu bari barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg bamaze kuyikira. Iyi Minisiteri yemeje aya makuru ubwo yatangazaga imibare ngarukamunsi y’uko iriya ndwara ihagaze mu Rwanda. Batanu byatangaje ko bakize bari bamaze icyumweru kirenga bitabwaho n’abaganga. Usibye aba bakize, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima […]
Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira yageze i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa. Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Latvia. Kuva kuri uyu wa […]
Loni yashyize M23 mu gatebo kamwe na ADF na CODECO
Umuryango w’Abibumbye biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), washyize M23 mu mitwe ikorera muri Congo yica abaturage benshi kurusha indi. Ni ibikubiye muri raporo MONUSCO iheruka gusohora; izashyira M23 mu gatebo kamwe n’imitwe y’iterabwoba ya ADF na CODECO. Iyo raporo ishinja iyi mitwe uko ari itatu kuba […]
Israel yaba yarashe ibirindiro by’ingabo z’u Burusiya
Igisirikare cya Israel biravugwa ko ku wa Gatatu cyaba cyararashe ibirindiro bya Khmeimim by’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere. Ibirindiro bya Khmeimim Airbase biherereye mu mujyi wa Lattakia wo muri Syria. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Syria avuga ko Israel yarashe ububiko bw’intwaro bwari rwagati muri ibi birindiro. Ni intwaro bivugwa ko zari zizanwe […]
Imirwano ya RDF, FADM n’ibyihebe yaguyemo abasirikare 4
Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko abasirikare bacyo bane baguye mu mirwano cyo n’ingabo z’u Rwanda baheruka gusakiraniramo n’ibyihebe. Ni imirwano yabereye mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado, ku wa 25 Nzeri 2024. Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig […]
Myugariro wa Gasogi afungiwe gukwirakwiza amashusho y’ubwambure bw’uwari ‘Cherie’ we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi myugariro Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United, rukaba rumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwari umukunzi we. Nshimiyimana w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri, nyuma yo kuregwa muri RIB ko akoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B […]
Umubare w’abanduye Marburg ukomeje gutumbagira
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatatu yatangaje ko mu Rwanda hari abantu bashya banduye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Ni ibigaragazwa n’imibare y’uko iyi ndwara ihagaze mu gihugu yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024. Abarwayi barindwi bashya babonetse batumye umubare w’abanduye iki cyorezo ugera ku bantu 36, […]
Israel yemeje ko abasirikare 8 bayo bivuganwe na Hezbollah
Igisirikare cya Israel (IDF), cyemeje ko hari abasirikare bacyo umunani baguye mu mirwano iri gusakiranya ingabo zacyo n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah. Ni nyuma y’amasaha make IDF itangije ibitero byo ku butaka bigamije gusenya uriya mutwe wo muri Lebanon. Hezbollah n’indi mitwe yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ishyigikiwe na Iran bamaze […]
M23 yandagaje MONUSCO
Umutwe wa M23 ku wa Gatatu wateye utwatsi ibirego by’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwawushinje gusahura amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya. Ni ibirego uyu mutwe iheruka gushinjwa n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita. Uyu ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri ubwo […]
Umushinga wo kweguza Perezida Macron wakubise igihwereye
Komisiyo ishinzwe amategeko mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa, yateye utwatsi umushinga wo kweguza Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu. Igitekerezo cyo kweguza Perezida Macron mu mpera za Kanama uyu mwaka cyari cyatanzwe n’ishyaka La France Insoumise (LFI), nyuma y’igihe gito ryegukanye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Iri shyaka ryashatse kweguza Macron, rimuhora […]
Ba Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs bagiranye ibiganiro byo mu muhezo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia. Perezida Kagame ari muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’umugabane w’u Burayi kuva ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ejo ku wa Kabiri Umukuru w’Igihugu yasuye inzu ndangamurage […]
MINEDUC yahagaritse gusura abanyeshuri biga muri ‘internat’

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (internat), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg. Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi minisiteri yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi […]
Iran yakoze amakosa akomeye ndetse izayishyura: Netanyahu
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje Iran ko igomba kwishyura amakosa yakoze ubwo yagabaga igitero ku gihugu cye. Ni nyuma y’igitero cya missile ziraswa kure (ballistic missiles) zibarirwa mu 180 Iran yaraye irashe kuri Israel. Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyabikoze gihorera urupfu rwa Ismail Haniyeh wahoze ayobora umutwe wa Hamas na Hassan Nasrallah […]
Iran yarashe ‘imvura ya za missile’ kuri Israel
Igisirikare cya Iran ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira, cyarashe amagana y’ibisasu byo mu bwoko bwa missile ziraswa kure kuri Israel. Ni amakuru yemejwe n’Ibiro Ntaramakuru IRNA by’abanya-Iran. Televiziyo y’Igihugu ya Iran na yo yanyujijweho itangazo ry’igisirikare ryemeza ko ibisasu bya missile “bibarirwa muri mirongo” byarashwe kuri Israel. Muri iryo […]