Umusenateri umwe mushya ni we uri muri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024. Ni amatora yasize hatowe abasenateri 12 bagomba guhagararira guhagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda. Abatawe barimo Amb. Rugira Amandin wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu by’u […]

Tshisekedi yitabaje abacanshuro bo muri Israel

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze igihe yaritabaje sosiyete ya gisirikare yo muri Israel kugira ngo ijye imucungira umutekano ndetse inatoze umutwe w’abasirikare bashinzwe kumurinda. Ku wa 20 Kamena ubwo Tshisekedi yari mu mujyi wa Lubumbashi, ni bwo yagaragaye arinzwe n’abagabo b’abazungu bari bambaye imyambaro ya gisirikare ariko itariho ibirango […]

Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena yamenyekanye

Senateri Nyirasafari Espérance kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, yatorewe guhagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena. Nyirasafari wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena, yatowe ku majwi 63 ahigitse Mfurankunda Pravda, Katusiime Hellen na Nkubito Edi Jones bari bahatanye. Mfurankunda ni we wamuguye mu ntege n’amajwi 28, […]

Nta muntu uzagutwara umukunzi wawe numwandikira ubu butumwa

Screenshot 20240916

Mu rukundo hari utuntu duto duto ukorera umukunzi wawe ntabe yakwibagirwa cyangwa ngo agusimbuze undi. Guha ubutumwa bugufi umukunzi umwifuriza ijoro ryiza ni kimwe muri ibyo bikorwa, mwaba mukundana cyane cyangwa byoroheje, yaba ari kure yawe cyangwa mubonana kenshi. Dore bumwe mu butumwa buzatuma ubasha kwigarurira umutima w’umukunzi wawe ndetse bukazamutera guhora amwenyura igihe agutekereje: […]

Luanda: RDC yaba yitambitse gahunda yo gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, biravugwa ko yateye utwatsi gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, Congo na Angola baherukaga kwemeranyaho. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ni bwo uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo yari yahuriye na bagenzi be b’u Rwanda na Angola i […]

Charles Onana wakunze gukingira ikibaba leta ya Habyarimana agiye kuburanishwa

Kuva mu kwezi gutaha k’Ukwakira, i Paris mu Bufaransa hazatangira kuburanishwa urubanza umunya-Caméroun Charles Onana unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aregwamo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Ugushyingo 2019 ni bwo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), watanze ikirego mu bushinjacyaha bwa Repubulika muri Parike ya Paris, urega uriya mugabo usanzwe ari umwanditsi. […]

Perezida Azali Assoumani yarusimbutse

Perezida Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores yarusimbutse, nyuma yo kugabwaho igitero cy’abitwaje ibyuma cyasize akomerekejwe. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde. Madamu Fatima Ahamada yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ati: “Turashima Imana kuba ubuzima bwe butari mu kaga”. Guverinoma ya Comores yasobanuye ko Perezida Azali Assoumani yaterewe […]

2024: Menya ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi

Muri Mutarama urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara […]

Luanda: U Rwanda na Congo byahuriye mu bindi biganiro

Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu zahuriye mu bindi biganiro by’inyabutatu bigamije gukemura ibibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kubera i Luanda muri Angola. Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe. Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yanditse […]

Ba Jenerali 2 ba UPDF bishwe n’impanuka

Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde na Brig Gen Fred Twinamasiko bombi bo mu ngabo za Uganda (UPDF), bapfuye bazize impanuka y’imodoka. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Brig Gen Kyambadde n’abandi basirikare bakuru barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi ya Uganda bari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Brig Gen Fred bapfanye we yari akiri […]

Joseph Kabila uhangayikishije Tshisekedi yaba yakiriwe mu Bubiligi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu yaba aherutse kwakirwa i Bruxelles mu Bubiligi. Kuri ubu amezi arakabakaba ane nta wuca iryera uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kinshasa butangiye kumushinja ibyaha by’uko yaba akorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi […]

Byatahuwe ko Putin afite abahungu 2 yabyaranye n’ihabara rwihishwa

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya byatahuwe ko afite abana babiri b’abahungu yabyaye rwihishwa, nk’uko biheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The Dossier Center gikora inkuru zicukumbuye. Aba bana, Ivan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Vladimir Jr w’imyaka itanu; Perezida Putin yababyaranye na Alina Kabaeva, Umurusiyakazi usanzwe ari icyatwa mu mikino ya Gymnastics. Amakuru avuga ko Putin yanejejwe cyane […]

Perezida Kagame yagize Mirembe Alphonsine Umuyobozi wungirije w’ibiro bye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri, yagize Mirembe Alphonsine Umuyobozi wungirije w’ibiro bye. Mirembe yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Perezida wa Repubulika. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasohoye mu izina rya Perezida Paul Kagame ni ryo rivuga ko […]

Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports yeguye

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida w’umuryango wayo yeguye kuri izo nshingano. Rayon Sports yemeje ayo makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iryo tangazo rivuga ko “Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi”. Amakuru […]

M23 yateguje ‘intambara yeruye’ hagati yayo na FARDC

Umutwe wa M23 watanze integuza y’uko ushobora kujya mu mirwano yeruye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibitero zikomeje kugaba ku baturage ndetse no kubirindiro byawo. Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri imirwano yumvikanye hafi umunsi wose hagati y’uyu mutwe na FARDC i Sake ho muri Teritwari ya Masisi. […]

Perezida Faye yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku wa 17 Ugushyingo. Mu ijambo rye yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Sénégal yavuze ko […]

Umugore wa Sabin wahindutse iciro ry’imigani yashimangiye urwo amukunda

Madamu w’umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin, Gasagire Raissa, yashimangiye urwo akunda umugabo we mu gihe amaze iminsi yibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kumuca inyuma. Sabin amaze icyumweru kirenga yotswa igitutu, nyuma y’amashusho bivugwa ko ari aye amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni amashusho uwo bivugwa ko ari uyu munyamakuru ufite umuyoboro wa YouTube wa ISIMBI […]

Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n’Igisirikare cya Ndayishimiye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB). Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n’ishyamba rya Kibira. Iri […]

Urujijo ku irengero rya Kikuni bikomeje kuvugwa ko yaba yarishwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Urujijo rukomeje kuba rwose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umunyapolitiki Seth Kikuni uheruka gutabwa muri yombi akomeje kuburirwa irengero. Kikuni utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, ari mu bakandida bahatanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu natora ya Perezida wa Repubulika yo mu Ukuboza 2023. Mu minsi 12 ni bwo yatawe muri yombi […]

Gen Kagame yatangaje umusaruro w’imirwano ya RDF n’ibyihebe mu mashyamba y’i Macomia

Maj Gen Alex Kagame uherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander) muri Mozambique, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zongeye kugarura ituze mu karere ka Macomia, nyuma y’imirwano yari imaze ibyumweru izisakiranya n’ibyihebe. Kuva mu ntangiriro za Kanama havuzwe amakuru y’uko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zari […]

Vigoureux wazamuye abakinnyi benshi b’Abanyarwanda yapfuye

Umutoza Mungo Jitiada ’Vigoureux’ wamenyekanye kubera kuzamura abakinnyi batandukanye ba ruhago mu Rwanda, yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024. Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na hépatite […]

MINEDUC yahawe Minisitiri wa 17: Menya abamaze kuyiyobora bose kuva mu myaka 30 ishize

joseph-nsengimana-jpg.webp

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri yagize Nsengimana Joseph Minisitiri mushya w’Uburezi, asimbuye Twagirayezu Gaspard wagizwe Umuyobozi w’Urwego rushinzwe isanzure. Nsengimana wagizwe Minisitiri mushya w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga. Mbere yo gukorana na Mastercard, kuva muri 2018 Nsengimana […]

P. Kagame yahinduriye imirimo Twagirayezu Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri yahinduriye imirimo Twagirayezu Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi, amugira Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe isanzure. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo ibiro bye byasohoye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu. Iryo tangazo rivuga ko Nsengimana Joseph ari we wasimbuye Twagirayezu ku nshingano za […]

M23 yaciye amarenga y’uko yaba iteganya kwigarurira Goma vuba

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu waciye amarenga y’uko waba wifuza gufata Umujyi wa Goma, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bumaze igihe buwurangwamo. Abatuye uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bamaze igihe bamagana ubwicanyi buwukorerwamo, ndetse abawutuye kuva mu kwezi gushize bakunze kwigaragambya babwamagana. Kuri uyu wa Gatatu uyu mujyi nanone […]

Imyigaragambyo iri kubera i Nairobi yagize ingaruka kuri RwandAir

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi kubera imyigaragambyo y’abakozi b’Ihuriro ry’Abakora ku bibuga by’Indege muri Kenya iri kuhabera. Aba bakozi baramukiye mu myigaragambyo bamagana icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kwegurira Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta Sosiyete yitwa […]

Ibitaravuzwe ku biganiro M23 yakiriwemo i Luanda muri Angola

arton171685-0526f.jpg

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri Leta ya Angola yakiriye i Luanda intumwa z’umutwe wa M23, mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ntambara. M23 yakiriwe i Luanda nyuma y’amasaha make mu karere ka Rubavu habereye inama yahuje abakuriye ubutasi bwa mu […]

Amafoto utabonye y’umukino Amavubi yaguyemo miswi na Super Eagles

img-20240910-wa0050.jpg

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ku wa Kabiri yaguye miswi na Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, urebwa n’abarimo Perezida Paul Kagame wari umaze imyaka umunani atagaragara muri Stade. Amavubi […]

U Burundi buherutse kwakira abayobozi ba FDLR na FLN

Leta y’u Burundi mu byumweru bishize yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN; imitwe yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ikinyanyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko umuhuro w’abahagarariye iyi mitwe n’u Burundi wabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu ntara ya Cibitoke). Nta byinshi […]

Amavubi yahagamiye The Super Eagles mu maso ya Perezida Kagame

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye misiwi na The Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu wabaye kuri uyu wa Kabiri. Amavubi y’u Rwanda yakiriye Kagoma za Nigeria kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera […]

Rutshuru: M23 yaramutse irasana na FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Kabiri ingabo zawo zaramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu duce twa Teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko imirwano yaramukiye mu duce twa Katale, Kaniro ndetse no mu nkengero zatwo, […]

Uganda yataye muri yombi umuyobozi mukuru wo muri AFC/M23

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, nyuma yo kumufatira mu nkambi ya Kyangwali iherereye mu karere ka Kikuube ashaka impunzi zo kwinjiza muri M23. David Baraka Elonga watawe muri yombi asanzwe ari Komiseri ushinzwe Politiki muri AFC/M23. Yatawe muri yombi ku wa 5 […]

Igihe cyo kwihangana kiri gushira: Nyusi waburiye ibyihebe byayogoje Cabo Delgado

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yasabye abakuru b’ibyihebe bimaze igihe byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuyamanika, ababurira ko igihe cyo kubihanganira kiri gushira. Nyusi yabitangarije mu mujyi wa Matola ho mu ntara ya Maputo, ahaberaga ibirori byo kwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubwigenge bwa Mozambique hagati y’ishyaka Frelimo n’abakoloni b’abanya-Portugal. Yagize ati: “Tuzi amazina […]

Avoka wa Mwangachuchu yavuze ku bivugwa ko yaba yaratorotse gereza

Umunyamategeko wa Depite Edouard Mwangachuchu wakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukorana na M23, yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yaba yaratorotse gereza. Amakuru y’itoroka rya Mwangachuchu yatangiye kuvugwa mu Cyumweru gishize nyuma y’uko zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala zigerageje kuyitoroka. Leta ya RDC yemera ko hari abantu 129 […]

Ishyamba si ryeru hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’imitwe ya Wazalendo Kinshasa yitabaje ngo iyifashe guhangana n’umutwe wa M23. Wazalendo ihuriwemo n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 30 yahoze ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Iyi mitwe imaze imyaka ibarirwa muri ibiri yitabajwe ku rugamba ngo ifashe […]

UPDF igiye guha icyubahiro Gen Nyakairima wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Late Maj Gen Aronda Nyakairima wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo. Hagati y’itariki ya 10 n’iya 12 Nzeri ni bwo i Kampala hazabera imurikabikorwa rizaba rifite insanganyamatsiko yo “kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, ubutwari […]

RIB yerekanye 45 bari barajujubije abantu babiba kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere rweretse itangazamakuru abantu 45 bakekwaho kuba abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane Mobile Money. Aberekanwe biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, gusa hari n’abo mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga. Bafashwe […]

Gicumbi: Umugeni yakubise ishoka umugabo we bamaze icyumweru bashyingiranwe

Umugabo witwa Seleman wo mu murenge wa Nyankenke w’akarere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gukubitwa ishoka na Bantegeye Yvonne bamaze icyumweru bashyingiranwe. Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse […]

Jordan: Special Force ya RDF yitwaye neza mu irushanwa ryo kurwana

screenshot_20240909-094444_1.jpg

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (SOF) ziri mu bitwaye neza mu irushanwa ryahurizaga muri Jordan imitwe y’ingabo zidasanzwe zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Ni irushanwa ry’iminsi itanu ryahuzaga amakipe 32 ya za Special Forces zo mu bihugu 18 byo hirya no hino ku Isi. U Rwanda muri iri […]

Abiy Ahmed yaburiye ibihugu ‘biteganya gutera’ Ethiopia

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma. Abiy yabivugiye mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ryijyanye no kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia. Abiy usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo […]

Andy Bumuntu yeguye kuri Kiss FM

Umuhanzi Andy Bumuntu yaraye atangaje ko yeguye kuri Kiss FM, nyuma y’imyaka ibiri akorera iyi Radiyo yo mu mujyi wa Kigali. Bumuntu yakoraga ikiganiro kizwi nka Breakfast cyatambukaga mu masaha y’igitondo. Uyu musore mu itangazo yaraye anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko “nyuma y’igihe mbitekerezaho, nafashe icyemezo cyo kwegura kuri Kiss FM”. Yakomeje avuga […]

Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports

Haruna Niyonzima yemeje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, nyuma y’igihe gito yari ayimazemo. Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Rayon Sports yari yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe. Baba Muzazi utari wagakiniye Murera umukino n’umwe mu marushanwa yemewe, yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo nyuma yo “kutubahiriza […]

Biraza gucamo: Nduhungirehe ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatanze icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe warazambye ushobora gusubira mu buryo. Nduhungirehe yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu yifashishije urubuga rwa X. Yasubizaga umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Dr Dash wagaragaje ko yifuza kubona ifoto nk’iyafashwe Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we […]

Amavubi yitegura Nigeria yatsinze Police FC mu mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Police FC igitego 1-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. Igitego cya Ruboneka Jean Bosco usanzwe akinira APR FC ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino w’iminota 50. Ni umukino umutoza Torsten Frank Spittler yakoreshejemo abakinnyi […]

Minisitiri Sarah Mateke Nyirabashitsi yapfuye

Sarah Mateke Nyirabashitsi wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi. Nyirabashitsi ukomoka i Kisoro asanzwe ari umukobwa wa Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe ubutwererane n’akarere ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wari warazambye. Amakuru y’urupfu rw’uyu mudamu w’imyaka 50 y’amavuko […]

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare RDC yasinyanye n’u Bushinwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bushinwa ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, akaba agamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Congo (FARDC). Ku ruhande rwa RDC ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo Muadiamvita umaze iminsi i Beijing aho we n’abandi bategetsi bajyanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Aya […]

Minisitiri Mwiimbu yacanye umuriro ku badepite bashinje u Burundi guha Zambia ibigori biroze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’umutekano w’imbere muri Zambia, yacanye umuriro ku badepite ba Zambia baheruka kugaragaza impungenge z’uko ibigori iki gihugu cyemerewe na Leta y’u Burundi bishobora kuba biroze. Mu kwezi gushize ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuraga Zambia, yemereye iki gihugu imfashanyo ya toni 5,000 z’ibigori mu rwego rwo kukigoboka kubera amapfa adasanzwe […]

Perezida Kagame yunamiye Assefa wamuhagarariye nka se mu bukwe bwe

Perezida Paul Kagame yunamiye Araya Assefa wamuhagarariye nka se umubyara ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bari bakoze ubukwe. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri ni bwo urupfu rw’uyu mukambwe wari ufite imyaka 89 y’amavuko rwamenyekanye. Perezida Kagame mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwa X asubiza uwitwa Calvin Mutsinzi wabikaga urupfu rw’uriya mukambwe, […]

Somalia yatutumbije umwuka mubi wa Ethiopia na Misiri

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Ethipoia na Misiri, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika giheruka gusinyana na Somalia. Ni amasezerano byitezwe ko agomba gusiga mu gihe cya vuba Misiri yohereje ingabo zayo, intwaro ndetse n’amasasu muri Somalia, ikindi ibihugu byombi bikaba biri guteganya gukora imyitozo ihuriweho y’ingabo […]

Gen Luboya yahaye gasopo Nangaa na AFC/M23

Guverineri w’Intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yahaye gasopo Corneille Nangaa ukuriye Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, amuteguza ko ingabo za RDC ziteguye guhangana n’uriya mutwe mu gihe waba ugerageje kwinjira muri Ituri. Kugeza ubu M23 iragenzura uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse abayobozi ba AFC bakunze kugaragaza ko biteguye […]

Ali Musagara yashimangiye intego ya M23 yo guhirika Tshisekedi ku butegetsi

Ali Musagara uri mu banyamuryango shingiro bashinze umutwe wa M23, yashimangiye ko intego y’uyu mutwe ari ukubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose hanyuma ukirukana ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Muri 2012 ubwo M23 yashyiragaho Guverinoma mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, Musagara yari Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko ndetse n’imyidagaduro. Uyu […]

Perezida Kagame yaganiriye na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping. Umukuru w’Igihugu ari i Beijing aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri iri guhuza u Bushinwa n’umugabane wa Afurika (FOCAC2024). Amakuru y’ihura rye na Perezida Xi Jinping yatangajwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Hua […]

Umukinnyi Cheptegei waherukaga gutwikwa n’umukunzi we yapfuye

Umugandekazi Rebecca Cheptegei wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yapfuye kuri uyu wa Kane nyuma yo gutwikirwa mu nzu n’umugabo w’umunya-Kenya bakundanaga. Ku Cyumweru gishize ni bwo uyu mugore w’imyaka 33 waherukaga kwitabira imikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa yatwitswe n’umukunzi we akoresheje lisansi. Abategetsi bo mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa […]

Rubavu: Umuzalendo witwaje imbunda yaje kwiba mu Rwanda

Mu ijoro ryacyeye umuntu witwaje intwaro wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu karere ka Rubavu aje kwiba inka y’umuturage, gusa birangira ayiteshejwe. Uyu bikekwa ko ari umurwanyi w’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yifashisha mu rugamba ingabo zayo zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, mu ma saa saba z’ijoro ni bwo yinjiye mu […]

Amavubi akuye inota muri Libya

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iguye miswi na Libya igitego 1-1, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2025 kizabera muri Maroc. Libya yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa mbere wo mu itsinda D wabereye kuri Stade yitiriwe itariki ya 11 Kamena i Tripoli. Ni umukino abasore b’umutoza Frank Spitter bagowe n’igice […]

Muri biro bya Minisitiri w’Ubutabera wa RDC habonetse amarozi

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko hari amarozi yagaragaye mu biro bye. Minisitiri Mutamba mu itangazo yasohoye yavuze ko amarozi yagaragaye mu biro bye agizwe n’amafu y’umweru yagaragaye anyanyagiye ku meza, intebe, keyboards za mudasobwa, ku itapi ndetse no mu nyandiko. Yavuze kandi ko bikekwa ko hari andi marozi […]

Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kuba umugore wa 16 wa Mswati III uherutse i Kigali

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini. Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri ni bwo Nomcebo yerekanwe, ubwo muri Eswatini hasozwaga ibirori gakondo byo kwerekana ugomba kuba umugore mushya w’umwami bizwi nka Umhlanga. Ni ibirori mu […]

M. Irené yavuze ku birego se yashinjwe na Yago by’uko yakoze Jenoside

Umunyamakuru Murindahabi Irené yanyomoje mugenzi we Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, agaragaza ko se umubyara atigeze akora Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko uyu mugenzi we aheruka kubitangaza. Yago mu cyumweru gishize ni bwo yanyujije ikiganiro ku muyoboro we wa YouTube agaruka ku bugambanyi avuga ko yakorewe mu myaka ine ishize. Muri iki kiganiro yibasiye abantu batandukanye […]

Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya akekwaho kuba intasi ya Israel

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be mu mwiherero biteguriramo gucakirana na Libya, nyuma yo kubanza gufungwa amasaha hafi atanu azira kuba muri Passiporo ye harimo ko yageze muri Israel. Mbere y’uko Djihad ajya muri Libya yari kumwe n’ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo […]

Bobi Wine yarashwe

Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri yarashwe na Polisi ya Uganda. Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka NUP buvuga ko yarasiwe akaguru ahitwa Bulindo. Buragira buti: “Perezida wacu Bobi Wine yarasiwe akaguru na Polisi muri Bulindo. Yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga kugira […]