Bobi Wine yarashwe

Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri yarashwe na Polisi ya Uganda. Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka NUP buvuga ko yarasiwe akaguru ahitwa Bulindo. Buragira buti: “Perezida wacu Bobi Wine yarasiwe akaguru na Polisi muri Bulindo. Yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga kugira […]

RDF na FARDC barateganya gukora Operasiyo y’iminsi 5 yo gutsinsura FDLR

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barateganya guhurira mu bikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Iby’iyi operasiyo byaganiriweho ku wa 29 no ku wa 30 Kanama, ubwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriraga mu nama yabereye mu karere ka […]

FDLR yashimuse umushoferi w’umunya-Kenyakazi

Leta Kenya yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umushoferikazi wo muri iki gihugu uheruka gushimutwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR arekurwe. Ku wa 27 Kanama ni bwo Grace Wanza Munyao yashimutiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, nk’uko ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 riheruka kubitangaza. Umunyamabanga Mukuru […]

Perezida Paul Kagame ari i Beijing

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Beijing mu Bushinwa, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa izwi nka FOCAC. Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda iteganyijwe kuva ku wa Gatatu tariki ya 4 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024. Ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 […]

RDC: Hamenyekanye umubare w’imfungwa ziciwe muri gereza ya Makala

Guverinerinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imfungwa 129 ari zo zishwe, ubwo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri zageragezaga gutoroka gereza Nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 24 ari zo zarashwe mu cyico, izindi zirenga 100 zicwa n’umuvundo. Uyu mutegetsi yanemeje […]

Polisi y’u Rwanda n’iya Jordanie zinjiye mu bufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iyUbwami bwa Jordanie, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 zasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Umuhango w’isinya ry’aya masezerano wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abdellah Hilal Al Farrayeh. Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, […]

Perezida Sassou N’guesso yavuze ku bivugwa ko Congo yagurishije u Rwanda ubutaka

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville yahakanye ibimaze igihe bivugwa ko igihugu cye cyaba cyaragurishije u Rwanda ubutaka, agaragaza ko ibivugwa ari ibinyoma bishingiye kuri Politiki. Abanye-Congo by’umwihariko abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe botsa Leta ya kiriya gihugu igitutu, bayishinja kugurisha u Rwanda ubutaka. Inkuru zerekeye ubu butaka kandi zanasamiwe hejuru n’abanya-Repubulika Iharanira […]

Tshisekedi yemereye u Bushinwa gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Perezida Félix Tshisekedi, yagiranye inama na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping i Beijing mu nama ya 2024 y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika, FOCAC, (Summit of the Forum on China-Africa Cooperation). Tshisekedi yahuye na Xi Jinping maze impande zombi zemeranya ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, amhhugurwa, n’ububanyi n’amahanga […]

Madagascar yemeje itegeko ryo gukona abazajya basambanya abana

Leta ya Madagascar yamaze kwemeza itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese uzajya ahamwan’icyaha cyo gusambanya umwana. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo sena ya Madagascar yatoye inemeza iri tegeko, mbere yo kuryoherereza Perezida Andry Rajoelina wagombaga kurisinya mbere yo gutangira gushyirwa mu ngiro. Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru, kuri ubu iri tegeko ryamaze guhabwa […]

Imfungwa nyinshi zarashwe mu cyico zigerageza gucika gereza ya Makala

Imfungwa zibarirwa muri mirongo zarashwe mu cyico izindi zibarirwa mu magana zirakomereka, ubwo zageragezaga gutoroka gereza Nkuru ya Makala. Iyi gereza iherereye i Kinshasa ni yo nini kurusha izindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imfungwa zibarirwa mu 15,000 zirimo abasirikare barenga 4,000 ni zo ziyifungiyemo n’ubwo yo ubwayo ifite ubushobozi bwo kwakira izibarirwa mu […]

I Goma hari bushyingurwe imibiri 200 y’abahitanywe n’intambara

Serivisi ishinzwe protocol ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri2024, hari bushyingurwe imibiri 200 y’abantu bahitanywe n’intambara. Ubuyobozi bw’iyi Protocole, buvuga ko ari igikorwa cyiza kubera kuri kuri Stade de l’unite de Goma, iherereye mu mu mujyi wa Goma, mu masaha ya mugitondo. Biteganyijwe ko abizitabira […]

Perezida Zelensky avuga ko ibitero by’u Burusiya byatangiye kubakomerana

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu byatangiye kubakomerana nyuma y’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwisukiranya. Inzobere mu bya gisirikare Mykhaylo Zhyrokhov yaburiye ko Ukraine ko nibatakaza Pokrovsk, umurongo w’imbere wose wo ku rugamba uzahirima. Uburusiya bwakomeje gutera intambwe ikomeye muri iyi minsi iteje inkeke kuruta ibyo Ukraine yagezeho mu gitero […]

Uganda: Hamenyekanye umwirondoro w’umunyarwandakazi wapfiriye mu mpanuka ya Bus

Umwirondoro w’umunyarwandakazi umwe niwe wamenyekanye ko ari mu baguye mu mpanuka ya Bisi ya Jaguar yakoreye i mpanuka mu muhanda Kampala – Masaka iza mu Rwanda. Amakuru avuga ko umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline ari umwe mu baguye mu mpanuka yabaye kuwa 01 Nzeri 2024 ahagana mu rukerera. Iyi bus yari ifite purake UBP 964T. Uyu […]

Abasirikare ba RDF barenga 5,000 barimo ba Ofisiye bazamuwe mu ntera

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), afatanyije na Minisitiri w’Ingabo bazamuye mu ntera abasirikare barenga 5,000 barimo abarenga 600 bo ku rwego rwa ba Ofisiye. Ba Ofisiye 636 ni bo bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika nk’uko itangazo Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 […]

RDF na UPDF mu nama igamije gukumira ibyaha byambukiranya imipaka

Diviziyo ya kabiri n’iya gatanu yo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’iya kabiri yo mu za Uganda (UPDF), zahuriye mu nama igamije gushimangira ubufatanya bwambukiranya imipaka ndetse no gukumira ibyaha byambukiranya imbibi z’ibihugu byombi. Ni inama yabereye i Mbarara muri Uganda. Intumwa za RDF muri iyi nama zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj […]

Inama ya Col Bora wahoze ari intasi ya FDLR kuri M23

Colonel Nshimiyimana Augustin wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yasabye umutwe wa M23 gukora ibishoboka byose ukarinda umutekano wo mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura. Colonel Nshimiyimana wamenyekanye nka Bora Manassé yabigarutseho mu kiganiro yahaye BWIZA TV. M23 imaze igihe kirekire igenzura uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko utwa za Teritwari […]

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Netanyahu ashobora kutazatorerwa indi manda

Umubare munini w’Abanya Isiraheli bemeza ko iyi igomba kuba manda ya nyuma ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yaba yicaye ku ntebe y’ubuyobozi. Bavuga ko atagomba kwiyamamaza mu matora ataha, nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Channel 12 kuri uyu wa gatanu. 69% by’ababajijwe, bavuze ko Netanyahu agomba kwegura mu gihe amatora azakurikiraho bitandukanye na 22% gusa […]

Sudan y’Epfo: Abagera kuri miliyoni 3.3 bategujwe ko bazibasirwa n’imvura yo muri Nzeri n’Ukwakira

Muri iki Cyumweru umwuzure wibasiye abantu 472.000 mu turere 26 two muri Sudani y’Amajyepfo guhera ku ya 29 Kanama, nk’uko ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cy’ubutabazi (OCHA) kibitangaza. Hari impungenge kandi z’uko miliyoni 3.3 z’abantu zishobora kwibasirwa mu gihe cy’imvura iteganijwe kugwa hagati ya Nzeri n’Ukwakira. OCHA ivuga ko imyuzure yangije amazu, yangiza imyaka, ihungabanya amashuri na […]

Kirehe: Impunzi y’Umurundi yasanzwe aho yararaga yarapfuye

Impunzi y’Umurundi yitwa Ndayishimiye Lazare yabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, yasanzwe mu cyumba yabagamo yarapfuye. Umurambo w’uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wari warahungiye i Mahama muri 2015, wabonetse nyuma y’uko bagenzi be babaga hafi y’aho arara bumvise umunuko udasanzwe. Byabaye ngombwa ko bahita batabaza Polisi ndetse n’inzego z’ubuyobozi. Iperereza ry’ibanze ryerekana […]

Tshisekedi yirukanye Tshibangu wari intumwa ye yihariye mu bibazo bya RDC n’u Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye yirukanye ku mirimo Serge Kabeya Tshibangu wari intumwa ye yihariye ishinzwe gukurikirana ibiganiro bya Nairobi na Luanda. Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salaam ni we watangaje ko Tshibangu yirukanwe, asimburwa na Sumbu Sita Mambu. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yirukanwe azira amajwi yafashwe mu […]

Icyorezo cy’ubushita bw’inkende gishobora kuba cyahagaritswe mu mezi atandatu ari imbere- OMS

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima ku isi (OMS),Tedros Adhanom, avuga ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende Mpox gikomeje kwibasira Afurika gishobora kuba cyahagaritswe mu mezi atandatu ari imbere. OMS itangaza ibi ishingiye ku nkingo zizoherezwa muri Afurika. Kugeza ubu zimwe zamaze kuhagera igihugu cya Mbere cyazakiriye akaba aricyo Nigeria aho kugeza ubu imaze kwakira izisaga ibihumbi […]

Abanyamakuru 2 bakomeye basezeye kuri RBA

Anita Pendo na Gerard Mbabazi bakoraga mu myidagaduro mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), basezeye nyuma y’imyaka 10 ari abakozi bacyo. Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama ni bwo bombi basezeye. Anita Pendo wabanje gusezera amakuru avuga ko agomba kwerekeza kuri Kiss FM aho agomba gusimbura Sandrine Isheja Butera uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa […]

Ukraine yategeye Putin ku ruzinduko agiye kugirira muri Mongoliya

Ukraine yasabye Mongoliya guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu ruzinduko rwe azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha. Putin ni ubwa Mbere agiye gukorera uruzinduko mu gihugu kinyamuryango cy’u rukiko mpanabyaha ICC kuva yashyirwaho impapuro zimuta muri yombi ari nayo mpamvu Ukraine yasabye ko Iki gihugu cyamuta muri yombi. Urukiko rwa ICC ruvuga […]

PM. Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda rishinzwe uburezi mu muryango wa OECD

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kanama 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakiriye itsinda ryita ku burezi mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’iterambere (OECD). Ni ibiganiro byibanze ahanini ku iterambere ry’Uburezi mu Rwanda. Ni itsinda riyobowe na Andreas Schleicher, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu muryango wa OECD. Kimwe mubyo baganiriye n’iri tsinda ari ukurebera hamwe […]

Abasirikare 100 b’u Burusiya bari muri Burkina Faso bahamagajwe igitaraganya kubera Ukraine

Uburusiya bwakuye abasirikare bigenga 100 muri Burkinafaso kugira ngo bafashe bagenzi babo mu ntambara yo muri Ukraine. Bari mu basirikare bagera kuri 300 bo muri Brigade ya Bear – isosiyete yigenga y’abasirikare y’Uburusiya. Aba basirikare bageze muri Burkinafaso mu kwezi kwa Gicurasi kugira ngo bashyigikire igisirikare cy’igihugu. Ku muyoboro wacyo wa Telegram, uyu mutwe wavuze […]

P. Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000 barimo Gen Kazura

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000 barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Gen Kazura yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2019 na Kamena 2023. Mbere y’aho yari yaragiye akora indi mirimo irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru […]

RDC: Ubutasi bwa Gisirikare bwafunze Umuganga bumuziza kuvura Abanyamulenge

Umuganga witwa Alexis Ndakize afungiye muri gereza y’ubutasi ya gisirikare ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC kuva ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024. Akurikiranyweho gutwara imiti mu midugudu ituwe ahanini n’abanyamuryango b’Abanyamulenge. Muganga Alexis Ndakize asanzwe ari umuyobozi w’Ibitaro bya Nyakirango mu itsinda rya Bijombo mu ifasi ya Uvira […]

RDF yasobanuye icyatumye Maj Gen Nzaramba yirukanwa

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba wirukanwe mu ngabo z’u Rwanda yazize ibyaha bya ruswa ndetse no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku basirikare. Mu gucuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama ni bwo RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga […]

Umubare w’Abapolisikazi bari muri Polisi y’u Rwanda uri hafi kugera kuri 24%

Umubare w’abapolisikazi bari mu gipolisi cy’u Rwanda umaze kugera hafi 24 % ariko intego akaba ari ukugera kuri 30%. CG Namuhoranye yavuze ko mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, polisi y’urwanda igeze kure mu kongera umubare w’awapolisikazi kugeza ku ntego nibura ya 30% . Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo […]

U Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw

Mu minsi mike mu Rwanda, haratangira kugaragara inoti nshya za 5000frw na 2000Frw zizaba zifite ibirango bitari ibyari bisanzwe ku note zari zisanzwe. Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya ya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara imwe mu misozi myiza itatse U […]

UPDF yatangaje umubare w’imbohe imaze kubohoza muri ‘Operasiyo Shujaa’

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Operasiyo Shujaa’ ifatanyijemo n’igisirikare cya Congo (FARDC), bamaze kugaruza imbohe zirenga 100 zari zarigaruriwe n’inyeshyamba za ADF. Ni Operasiyo imaze hafi imyaka itatu ingabo izi ngabo z’impande zombi zitangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro. Uyu mutwe wa ADF usanzwe […]

Djihad yavuze ku mashusho ye yashyizwe hanze akinisha agapipi ke

20240830_095825.jpg

Uzabakiriho Cyprien uzwi mu myidagaduro nyarwanda nka Djihad, yemeje ko amashusho akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yikinisha ari aye. Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Kanama ni bwo amashusho ya Djihad yatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Ni amashusho bikekwa ko yaba yashyizwe ku karubanda na Nyarwaya Innocent ‘Yago’ umaze igihe […]

Indege ya Ukraine yashwanyagujwe na Missile y’u Burusiya

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16, Ukraine yahawe n’inshuti zayo zo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN), yashwanyagujwe n’igitero cya Missile y’u Burusiya. Ni bwo bwa mbere indege nk’iyi ihanuwe kuva Ukraine yahabwa izi ndege mu ntangiriro y’uku kwezi. Ni igitero cyaguyemo n’umupilote wari uyitwaye. Igisirikare cya Ukraine kivuga ko […]

RED-Tabara yateguje gukubita ahababaza Ingabo z’u Burundi na Wazalendo

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watanze impuruza y’uko ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Wazalendo ndetse n’indi mitwe ya Mai-Mai bari kwitegura kuwugabaho ibitero karahabutaka, uteguza kwirwanaho. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye wavuze ko ufite amakuru yizewe y’uko ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo bamaze iminsi bisuganyiriza mu duce twa Masango, Mugunda na Itombwe two […]

Yago yahungiye muri Uganda

Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda nka Yago, yatangaje ko yahungiye muri Uganda kubera agatsiko k’abantu avuga ko bashatse kumwica mu myaka ine ishize. Uyu musore wamenyekanye nk’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi yemeje ko yahunze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yanditse ati: “Rwanda nkunda nguhunze ntakwanga, ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mumyaka ine ishize, nkataka ariko nta […]

Perezida Kagame yirukanye ba Ofisiye barimo Maj Gen Nzaramba muri RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo ba Ofisiye babarirwa muri 20 barimo Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba. Maj Gen (Rtd) Nzaramba yahoze ari Umuyobozi w’Ishuri rya Nasho. Muri Kanama umwaka ushize ari muri ba Ofisiye barimo n’abo ku rwego rwa ba Jenerali Umukuru w’Igihugu yari yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru. Itangazo […]

Umutoza w’Amavubi ntakozwa kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Splitter Torsten, yamaganiye kure ibyo kuba umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wakongerwa, agaragaza ko byaba ari ubusazi. Uyu mutoza yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Mu busanzwe muri shampiyona abakinnyi b’abanyamahanga batandatu ni bo bemerewe kugaragara mu mukino, gusa amakipe yo mu cyiciro cya mbere amaze […]

Bane bashinjwa gucura ibyemezo by’ishyingirwa birenga 2000 bakatiwe n’urukiko

Abanya Nijeriya bane bakatiwe n’urukiko mu Bwongereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhimba ibyemezo by’abashyingiranywe (Marriage Certificates) birenga 2000 kugira ngo bafashe abinjira mu mahanga mu buryo butemewe. Abafashwe ni Abraham Alade Olarotimi Onifade w’imyaka 41, Abayomi Aderinsoye Shodipo (38), Nosimot Mojisola Gbadamosi (31), na Adekunle Kabir (54), bakatiwe mu rukiko rwa Crown ya Woolwich […]

Umukinnyi w’Amavubi mu muryango winjira muri Red Star FC

Hakim Sahabo ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ari mu muryango winjira mu kipe ya Red Star FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa. Nta gihindutse Sahabo azerekeza muri iyi kipe mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi rifunga umuryango ku wa 31 Kanama. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino yakiriye […]

Mpox: Doze Miliyoni hafi enye z’inkingo zigiye koherezwa muri Afurika mu minsi ya vuba

Kuva Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryavuga ko ubushita bw’inkende buhangayikishije Afurika, Ibihugu bimwe byatangiye gutangaza ko bigiye kohereza doze z’inkiko mu rwego rwo kugoboka Afurika yibasiwe n’iyi ndwara. Ni mu gihe iri shami, ryatangaje ko nibura hakenewe miliyoni zirenga 10 z’inkingo kugirango habe hizewe neza ko afurika yaba itekanye. Inkunga nk’izo zigamije […]

Burundi: Imbonerakure ziri gukomanga urugo ku rundi zaka umusanzu wo gushyigikira CNDD-FDD ku ngufu

Abaturage bo mu ntara ya Kayanza iri mu majyaruguru y’u Burundi ntibatekanye nyuma y’uko bakomeje guhatirwa gutanga umusanzu mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evaliste Ndayishimiye. Ni amafaranga yakwa abo baturage kugirango azifashishwe mu matora y’abadepite ateganijwe mu 2025. Buri rugo rugomba nibura gutanga amafaranga ari hagati ya 2000 na 5000 naho […]

Uganda: Polisi yatahuye uduhanga 24 ku wiyita umukozi w’Imana

Mu rusengero rw’umugabo witwa Godfrey wo mu gihugu cya Uganda hatahuwe uduhanga tw’abantu 24 bicyekwa ko uyu mugabo yakoreshaga atamba ibitambo. Byatangajwe na Polisi mu kiganiro na BBC, aho yavuze ko uyu mugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe ibihanga 24 by’abantu ashobora kuba yabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu. Polisi itangaza ko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe […]

Umunyarwanda Dr Mihigo yatsinzwe amatora y’umuyobozi wa OMS muri Afurika

Umunya-Tanzania, Dr Faustine Engelbert Ndugulile, ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama yatorewe kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango ryita ku buzima muri Afurika. Ndugulile wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yatorewe i Brazzaville, aba umuntu wa mbere ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba wegukanye uriya mwanya. Yatsinze abarimo Dr Mihigo Richard wari watanzweho umukandida n’u Rwanda. Abandi […]

MINEDUC yasobanuye impamvu hari abanyeshuri bahawe kwiga amashami arimo amasomo babonyemo zeru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Gatatu yatanze umucyo ku mpamvu yatumye hari abanyeshuri bahawe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ariko bagahabwa amashami arimo amasomo batsinzwe cyane. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo iyi Minisiteri yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’igisoza ay’icyiciro […]

Odinga yashimiye abarimo Perezida Kagame na Ndayishimiye

Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yashimiye abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (batarimo Félix Tshisekedi wa RDC) ku bwo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo i Nairobi habereye igikorwa cyo gutangaza iriya kandidatire cyayobowe […]

RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be

Ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa. Ikibazo cy’uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere […]

U Rwanda rwahaye ibihugu 4 byo muri Amerika yo hagati imfashanyo y’arenga Frw miliyari 1.5

U Rwanda ibihugu bine byo mu birwa bya Carraïbes imfashanyo ingana na $ miliyoni 1.2 (arenga Frw miliyari 1.5), nk’imfashanyo yo kubigoboka kubera imvura y’amahindu idasanzwe yiswe Beryl yabyibasiye mu kwezi gushize. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane yatangaje ko buri gihugu muri ibi bine byahawe imfashanyo ya $300,000. Birimo Grenada, Jamaica, Barbados na St. Vincent […]

Ujya wumva ibyimbye inda nyuma yo kurya? Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera

Kumara kurya ukumva ubyimbiwe inda ntabwo ari ikimenyetso kigaragaza ko urwaye igifu n’ubwo nabyo bishobora kubitera, ahubwo hari zimwe mu zindi mpamvu zishobora kubitera ari nazo tugiye kurebera hamwe. Urubuga Medisite rutangaza ko impamvu zikurikira arizo zishobora gutuma uhora ugira ikibazo cyo kubyimba igifu igihe umaze kurya: Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’ Kubyimba […]

FDLR na Jambo ASBL ni nk’ibivumvuri: Col Bora wahoze ari intasi nkuru ya FDLR

Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bola Manassé, yagereranyije umutwe wa FDLR yahozemo n’itsinda rya Jambo ASBL n’ibivumvuri bihora mu ndirimbo imwe, bijyanye no kuba ibinyoma birirwa bakwiza ku Rwanda bitajya bihinduka. Colonel Nshimiyimana ni umwe mu bantu bahoze bakomeye muri FDLR kuko yari umuyobozi ushinzwe ubutasi bwo hanze, aho yakoreshaga amazina ya Colonel Bora Manassé. Yatawe […]

Congo yakumiriye ifu y’ibigori iherutse kwica imbwa 400 muri Zambia

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ibinyujije kuri Minisitiri w’Ubucuruzi, Julien Paluku Kahongya, yakumiriye ubwoko umunani bw’ifu y’ibigori yaturukaga mu gihugu cya Zambia nyuma y’uko bigaragaye ko irimo uburozi. Ubwoko bw’ifu bwahagaritswe ni ubufite ibirango bya ‘Africa Milling, Roller Meal and Breakfast, Farm Feed Super Dog Meal, Continental Milling, Shabco Milling, Girad Milling, […]

Minisitiri Utumatwishima yanenze abata insengero zabo nziza bakajya gushakira Imana mu Buvumo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanenze bamwe mu bakirisitu bata insengero zabo nziza ugasanga bagiye gushakira Imana mu buvumo cyangwa mu mashyamba. Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko gatolika rurenga 4000 ryaberaga muri Diyosezi ya Ruhengeri kuri iki Cyumweru taliki 25 Kanama 2024. Minisitiri Abdallah yagaye bamwe bafite imyumvire idahwitse bajya gusengera […]

Kenya yohereje itsinda ry’ingabo zijya gufasha MONUSCO muri DR.Congo

Kenya yohereje ku mugaragaro itsinda ry’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kugira ngo zunganire iz’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO). Ni umuhango wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi mu mpera z’icyumweru dusoje ukaba wari uyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’indege cya Embakasi, Stephen Kapkory. Urubuga 24 sur 24cd, […]

FARDC yahakanye kuvogera ikirere cya M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta ndege yacyo yigeze ivogera ikirere cy’uduce M23 igenzura; bitandukanye n’ibivugwa n’uyu mutwe. M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yavuze ko “indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024”, ivuga ko ibyabaye bigize “kwica agahenge […]

Kubura amarozi mu byaba byaratumye Rayon Sports ihagamwa n’Amagaju

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko mbere y’uko ihura n’Amagaju yabuze uko ikoresha amarozi, bituma ibura amanota atatu muri uwo mukino. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bituma Murera […]

Ethiopia : Abantu 10 bahitanywe n’inkangu; ubuyobozi buteguza umwuzure udasanzwe

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, abantu icumi bahitanywe n’inkangu mu Majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Amhara mu mpanuka y’inkangu ziherutse kwibasira iki gihugu. Mu mpera z’icyumweru dusoje, Amhara Media Corporation (AMC), yavuze ko nibura abantu 10 bapfuye bazize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bihe. AMC yavuze ko abantu umunani aribo bakomeretse […]

M23 yashinje indege ya FARDC kuvogera ikirere cyayo

Umutwe wa M23 ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuvogera ikirere cy’uduce ugenzura cyifashishije indege yacyo y’intambara. M23 yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo ari na we uvugira ihuriro Alliance Fleuve Congo. Yavuze ko “turamenyesha rubanda ko indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo […]

Sudan: Ingabo za RSF zateguje gushinga Guverinoma i Khartoum

Mu mpera z,icyumweru gishize, ingabo z’abakomando bo muri Sudani (RSF) zatangaje ko zizatangiza guverinoma mu murwa mukuru Khartoum niba ingabo za Leta zikomeje kwanga imishyikirano yo guhagarika Intambara imaze amezi 16. RSF iyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kurinda abaturage no guha uburenganzira umuyobozi mukuru w’ingabo, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan […]

Nigeria: Polisi yagaruje abanyeshuri 20 inyeshyamba zari zarashimuse

Polisi ya Nigeria, yavuze ko abanyeshuri 20 bari barashimuswe berekeza mu ihuriro ryabo bararekuwe nyuma yicyumweru kimwe bashimuswe. Ku ya 15 Kanama, abantu bitwaje imbunda bafashe aba banyeshuri ubwo bari bagiye mu nama yabereye muri Leta ya Benue, rwagati. Ubwo bari mu muhanda muri convoy ya bisi ebyiri hafi y’umujyi wa Otukpo, nko mu birometero […]