U Burusiya buravuga ko buri gukora indege y’indwanyi (MiG-41) Isi itigeze ibona

U Burusiya buherutse gutangaza ko buri gukora indege y’indwanyi y’akataraboneka izaba yitwa MiG-41, igomba gusimburwa MiG-31 “Foxhound”, yitezweho gusunika imbibi z’indege zifite ubushobozi busanzwe. N’umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 4 (Mach 4: 3700km/h), laser zo kurwanya misile, hamwe n’intwaro za EMP (Electromagnetic pulse), iyo wumvise ibiyivugwaho ushobora kugirango ni filimi za science-fiction cyangwa ikintu kidashoboka. Icyakora, […]

Ethiopia ihangayikishijwe n’intwaro Misiri ikomeje kohereza muri Somalia

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia yagaragaje impungenge ku masasu ahabwa Somaliya ivuga ko ashobora kuzarangirira mu maboko y’abaterabwoba. Ibi byatangajwe nyuma y’umunsi umwe ubwato bw’intambara bwo mu Misiri bupakuruye intwaro zikomeye i Mogadishu. Ethiopia iravuga ibi nyuma y’uko Somalia na yo iyishinje kohereza intwaro mu kandi gace ka Somalia kigenga bicagase […]

Ese iyi myenda yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo izishyurwa bigenze gute?

Imyenda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye iba ingingo nyamukuru mu myiteguro y’amatora muri iki gihugu ubusanzwe kizwiho ko ari cyo cya mbere mu bukungu ku Isi ariko nacyo hakaba hari abo kibereyemo imyenda itabarika hakomeje kwibazwa ukuntu izishyurwa. Impaka za nyuma ziheruka zabaye hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton mu 2016 zagaragaje […]

Kigali: Abasenateri ba Namibia batunguwe n’ukuntu abatwara ibinyabiziga boroherana

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Francois Xavier Kalinda na ba visi perezida, Nyirasafari Esperence na Mukabaramba bakiriye mu cyubahiro abagize Komisiyo ihoraho ishinzwe ubwikorezi, ibikorwa remezo n’imiturire y’Inama y’Igihugu ya Namibiya mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena . Aba bashyitsi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 5. Abasenateri bo muri Namibia kandi baganiriye […]

Fondasiyo ya Clinton yamaganye kandidatire ya DRC mu Kanama k’Uburenganzira bwa Muntu

Fondasiyo ya Bill Clinton y’Amahoro (FBCP) yakanguriye, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, imiryango itegamiye kuri Leta kurwanya kandidatire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu . Iyi fondasiyo yazanye ubwo bukangurambaga mu itangazo ryashyikirijwe Radio Okapi rigira riti: “Turashaka kugira icyo dukora ku cyifuzo giherutse gutangwa na […]

Rusesabagina agiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi mu nzira zose

Paul Rusesabagina uherutse gufungurwa muri gereza yo mu Rwanda nyuma yo guhabwa imbabazi akemera kuva mu bikorwa bya politiki, yatangaje ko bagiye gushinga irindi huriro rigamije gukuraho ubutegetsi buriho . Ibi Rusesabagina yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize i Buruseli mu Bubiligi, cyitabiriwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hafi 100 baturutse […]

USA: Kutoroherana muri politiki bimaze gufata indi ntera

Ku buryo budasanzwe, amashyaka abiri ya mbere akomeye yashyize hamwe, asaba impande zose guhagarika imvugo na disikuru bya rutwitsi. Ni byo turebera hamwe mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora yo muri uyu mwaka. Kw’itariki ya 13 y’ukwa karindwi gushize, umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Thomas Matthew Crooks yarashe Donald Trump, wahoze ari umukuru w’igihugu […]

Igitero cya Israel muri Liban cyahitanye byibuze 100 abandi 400 barakomeraka

Byibuze abantu 100 bapfuye abandi 400 barakomereka mu gitero cya Israel muri Liban. Iki cyakurikiye guhererekanya ibisasu ku Cyumweru, aho Hezbollah yohereje roketi zirenga 100, misile na drones mu majyaruguru ya Israel, bimwe bikagwa hafi y’Umujyi wa Haifa. Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko byibuze abantu 100 bishwe abandi 400 barakomereka mu gitero cy’indege cya […]

Tanzania: Polisi yataye muri yombi abanyapolitiki Mbowe na Lisu

Kuri uyu wa Mbere, Polisi yataye muri yombi abantu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, ubwo ishyaka ryabo ryashakaga gukora imyigaragambyo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Dar es Salaam. Nubwo iyi myigaragambyo yari yabujijwe ku mugaragaro, ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryarahiye ko rizakora imyigaragambyo kubera gushimuta no kwica abayoboke baryo rivuga ko bikorwa […]

Rulindo: Hatangiye kubakwa umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura mu myaka 3

gyjcirxw8aaw06m.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, hatangiye imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza uturere twa Gasabo na Rulindo. Ni umuhanda w’ibilometero 36 abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu muri 2014. Uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro,Murambi,Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo. Ni umuhanda usobanuye byinshi ku baturage b’imirenge 6 […]

RDC: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yahishuye ko yafatiwe ku ngufu muri kasho y’iperereza

Ibihuha bivuga ku ifatwa ku ngufu ry’utavuga rumwe n’ubutgetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jacky Ndala igihe yari afungiwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza (ANR) byemejwe. Uyu munyapolitiki avuga ko “yafashwe ku ngufu” mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza mbere yo kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Makala. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Nzeri 2024, uyu […]

Inzego zitaragira komite zishinzwe kurwanya ruswa zahagurukiwe

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruributsa Inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera zongeye kwibutswa gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa kuko kutazishyiraho ari icyaha kandi kizajya gihanwa n’amategeko nk’uko byemezwan’Urwego rw’Umuvunyi. Abagize komite zo kurwanya ruswa baturutse mu nzego zigera kuri 16 zitandukanye mu cyumweru gishize zahuriye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi aho zahaherewe amahugurwa abibutsa inshingano zabo […]

Tunisia: Bakomeje kwamagana Perezida Kais mbere y’amatora yo mu Kwakira

Kuri iki Cyumweru, Abanyatuniziya babarirwa mu magana bigaragambije bamagana Perezida Kais Saied, bamushinja ko yakajije umurego mu butegetsi bw’igitugu no guhagarika guhatana muri politiki mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri ngo amatora ya perezida abe . Mu gihe abapolisi benshi bari bahari, abigaragambyaga mu cyumweru cya kabiri bakoze urugendo banyura ku muhanda w’ingenzi muri Tunisia, ahatangiriye […]

Sudani: Loni ihangayikishijwe n’ibitero bya RSF muri el-Fasher

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye by’abarwanyi ba Rapid Support Forces ku mujyi wa el-Fasher wo mu gihugu cya Sudani . Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Antonio Guterres, yasabye ko Umugaba Mukuru wa RSF, yahita ahagarika intambara vuba. Guterres yavuze ko biramutse bikomeje uko bimeze akarere ka Darfur […]

OMS yahaye RDC toni hafi 35 z’imiti n’ibikoresho

Mu rwego rwo gushimangira ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cy’ubushita, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatanze toni 33.5 z’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki 20 Nzeri . Niwo muzigo w’ubu bwoko wa mbere munini OMS yohereje binyuze mu kirere mu karere ka Afurika kuva uyu mwaka […]

Byinshi kuri Gereza Nkuru ya Brooklyn yiswe ‘Ukuzimu ku Isi’ aho Umuraperi P.Diddy afungiwe

2020-12-08t175925z_1513559839_rc25jk9gw97x_rtrmadp_3_health-coronavirus-usa-new-york-1024x683.jpg

Umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs ubu ukurikiranweho ibyaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu, agomba kumara igihe muri gereza yo mu mujyi wa New York yigeze kwitwa ‘Ukuzimu ku Isi’ nyuma y’uko umucamanza yanze ingwate ye ngo akurikiranwe adafunzwe ku wa Kabiri . Combs, w’imyaka 54, yongeye gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburanishwa ku byaha byo gucuruza abantu […]

Igisirikare cya Israel cyateye ishami rya Al Jazeera i Ramallah kirarifunga

download-25.jpg

Abasirikare ba Israel bagabye igitero ku biro bya Al Jazeera i Ramallah muri West Bank yigaruriye maze bategeka uyu muyoboro wa televiziyo ifite icyicaro mu Mujyi wa Doha muri Qatar guhagarika ibikorwa byayo . Kuri iki Cyumweru, Abasirikare ba Israel bitwaje imbunda nini kandi bipfutse mu maso binjiye ku nyubako irimo ibiro bya Al Jazeera […]

Somalia irashinja Ethiopia kohereza intwaro muri leta yigenga bicagase ya Puntland

Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Somalia, ryasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatanu itariki ya 20 Nzeri 2024, ryatangaje ibyo birego bishya . Mogadishu ivuga ko hari “ibimenyetso byanditse byemeza ko amakamyo abiri yari atwaye intwaro yavuye muri Ethiopia yerekeza mu karere ka Puntland.” Itangazo rigenewe abanyamakuru risobanura kandi ko izo […]

Hezbollah yaraye yohereza ibisasu mu majyaruguru ya Israel

Igisirikare cya Israel kivuga ko ibisasu bya roketi byarashwe mu majyaruguru ya Israel bivuye muri Libani ijoro ryakeye ryose, ubwo Hezbollah yibasiraga inganda n’inyubako za gisirikare. Roketi byibuze 105 zasamiwe mu kirere n’ubwirinzi bwa Israel, nubwo ingo zimwe zageze ku ngo zimwe na zimwe. Igisirikare cya Israel cyavuze ko integuza z’ibitero byo mu kirere zaraye […]

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bambitswe imidari y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye (UN), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, wambitse imidari y’ishimwe ry’akazi, abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Ni imidari ishimangira ubwitange, n’umuhate wabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu. Umuhango wo gushyikiriza imidari iri tsinda […]

Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda byiyemeje gukaza ubufatanye mu bukerarugendo

Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda bigiye gushimangira umubano w’ibihugu byombi, byibanda ku guhuza ikirere, ubufatanye mu by’imari n’ubukerarugendo. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maurice, Maneesh Gobin, na Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Maurice, Emmanuel Hategeka, ku itariki ya 17 Nzeri 2024. Muri ibyo biganiro, impande zombi zagaragaje ko zishimiye iterambere ry’ubufatanye […]

Hezbollah yarashe ibisasu bya missile 140 muri Israel

Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi muri Israel uyu mutwe uvuga ko byibasiye ibirindiro by’Ingabo za Isirael (IDF). IDF ivuga ko misile 140 zarashwe muri Israel. Hagati aho Ingabo za Israel zivuga ko zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Libani, ahari ibirindiro bya Hezbollah. Bije nyuma y’uko Israel igabye ibitero byinshi mu kirere mu majyepfo ya […]

RDC: Jean-Pirre Lacroix wa Loni yashishikarije MONUSCO gufatanya na FARDC na SAMDRC

gxxjzqhwsaaqrsl.jpg

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro Jean-Pierre Lacroix, ukomeje uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu, itariki ya 18 Nzeri, yasuye ingabo zinyuranye z’Umuryango w’Abibumbye zifite icyicaro ahitwa Mubambiro, hafi ya SakĂ©, ku birometero 27 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru. Jean-Pierre Lacroix yahumurije abo bashinzwe […]

Itumbagira ry’ikiguzi cyo gushyingura rihangayikishije bamwe mu Banyakigali

Abanyakigali bamwe bahangayikishijwe n’ikiguzi cyo gushyingura gikomeje gutumbagira biturutse ku guhenda kw’ikuguzi cy’imva, isanduku, gukodesha imodoka itwara umurambo n’imihango irimo gukaraba n’indi ijyana no gusezera no gushyingura. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bagaragaza ko abashyingura ababo badakwiye gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo wabo n’uwa nyakwigendera. Bamwe mu baturage bo hirya no hino muri Kigali baganiriye […]

EU yemeje ko mukeba wa Maduro ari we Perezida yemera wa Venezuela

Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yemeje umwanzuro wemeza ko umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi Edmundo Gonzalez Urrutia ari we perezida wemewe wa Venezuela, nyuma y’uko Nicolas Maduro usanzweho avuga ko yatsinze amatora atavugwaho rumwe . Gutora uyu mwanzuro ariko ntibivuze ko ugomba kubahirizwa kandi ngo ntavuze ko buri gihugu kigize umuryango kibibona […]

Umuturage wa Israel arakekwa mu mugambi wa Irani wo gushaka kwica Netanyahu

Kuri uyu wa Kane Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero ku birindiro birindwi by’abarwanyi ba Hezbollah muri Libani, kivuga kandi ko mu kwezi gushize hafashwe umuturage wa Israel ukekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Irani wo gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu. Ubuyobozi buvuga ko uwatawe muri yombi ari umucuruzi ufite abantu akorana na […]

Musanze: Yafatanwe amadolari arenga ibihumbi 17 yari yibye umukoresha we i Kigali

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba shebuja amadolari y’Amerika (US$) 17, 200 n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 mu Karere ka Gasabo . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko […]

Cibitoke: Barasaba gufungura imipaka n’u Rwanda kubera ibiciro bikomeje gutumbagira

Izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze riragaragara muri Komini zose z’Intara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi kuva mu mezi ashize. Abaturage bahangayikishijwe n’iki kibazo kandi barasaba leta kugishakira igisubizo. Ni mu gihe Guverineri wa Cibitoke yihanangirije abakwiza ibihuha. Nko muri komini esheshatu zo muri iyi ntara, nubwo hashize iminsi lisansi irimo kuboneka, bahangayikishijwe n’ikibazo […]

Umuyobozi mushya w’Igipolisi cya Kenya yarahiriye imirimo ye

unnamed_2_.jpg

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yarahiriye inshingano ze ku Rukiko rw’Ikirenga. Ibi bisobanuye ko ari intangiriro ya manda ye nka IG (Inspector General) wa gatanu wa polisi hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 2010. Afata Japhet Koome weguye muri Kanama nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko iheruka guhagarika ubuzima mu gihugu […]

Goma: Umuzalendo wishe umunyeshuri Christian Bahire yakatiwe igihano cy’urupfu

Inyeshyamba ibarizwa mu ba Wazalendo yashinjwaga kwica umunyeshuri witwa Christian Bahire wo kuri Institut de Mugara, yakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Nzeri n’urukiko rwa gisirikare i Goma. Uyu ni uwitwa David Biyohike, ubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kivu Morning Post. Icyemezo cyatangarijwe ahaberaga urubanza muri Munigi, muri […]

UK: James Cleverly aravuga ko uko Ishyaka ry’Abakozi rifata u Rwanda biteye ishozi

Ushobora kuba umuyobozi utaha w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza, James Cleverly, yabwiye LBC ko ukuntu Ishyaka ry’Abakozi, riri ku butegetsi, rifata u Rwanda “biteye ishozi” mu gihe yongeye gushimangira ko azagarura gahunda bari bafitanye n’u Rwanda irebana n’abimukira naba Minisitiri w’Intebe. Aganira na Iain Dale wa LBC, Bwana Cleverly yanenze guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi kuba yarakuyeho iyo […]

Igisirikare cya Somalia cyataye muri yombi umuyobozi muri Al Shabab

Kuri uyu wa Gatatu, Somaliya yatangaje ko yafashe umunyamuryango mukuru w’umutwe w’iterabwoba al-Shahaab mu Ntara ya Galgadud iherereye mu gihugu rwagati. Minisiteri y’ingabo y’igihugu mu itangazo rigufi yavuze ko Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNA) zafashe Ali Geelle, umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba ufatanije na al-Qaeda, al-Shabaab, mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu ntara yo hagati ya […]

Impande zihanganye muri Sudani zagaragaje ko zinyotewe amahoro

Igisirikare cya Leta ya Sudani n’icya Rapid Support Forces (RSF) bahanganye byavuze ko bifunguye imiryango ku bisubizo by’amahoro ku ntambara imaze amezi arenga 17, mu rwego rwo gusubiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wahamagariye impande zirwana kongera kwitabira ibiganiro. Ku wa Gatatu, Umuyobozi w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko Guverinoma […]

Nyarugenge: Yafatanywe moto acyekwaho kwiba akayihindurira Plaque

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Plaque). Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Kamuhoza, umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa […]

U Bubiligi bwahamagaje Ambasaderi wa RDC i Buruseli ngo atange ibisobanuro

U Bubiligi bwanze kwemera butabanje kwamagana igihano cy’urupfu cyakatiwe umwe mu baturage babwo, Jean-Jacques Wondo, kuwa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho kuva ubwo hatangiye ibitero bya dipolomasi bikomeje. Kuva Jean-Jacques Wondo yakatirwa igihano cy’urupfu, cyanahawe abandi 36 bareganwaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, u Bubiligi ntibwazuyaje kwerekana uburakari bukabije […]

EU yemereye u Rwanda inkunga y’asaga miliyoni 40$ yo guteza imbere inganda zikora imiti

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaje inkunga nshya ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amayero (hafi miliyoni 44.4 $) yo gufasha inganda zo mu gihugu no kugera ku buryo bunoze ku miti ifite ubuziranenge, umutekano, myiza, kandi ihendutse mu Rwanda. Inkunga yatangajwe mu nama y’iminsi ibiri yahuje ibigo bikora n’ibicuruza imiti muri […]

Liban: Mossad irashinjwa gutega ibisasu mu bikoresho by’itumanaho byakomerekeje ibihumbi

images_1_-2.jpg

Amakuru atandukanye aravuga ko ikigo cy’ubutasi cya Israel cya Mossad cyateze ibisasu mu bihumbi by’ibikoresho by’itumanaho byakira ubutumwa bizwi nka pagers cyangwa beepers bya Hezbollah mbere y’uko biturikira muri Liban. Umwe mu bashinzwe umutekano wo muri Libani yabwiye Reuters utu dukoresho twazanywe mu gihugu mu mezi ashize. Ku rundi ruhande, amakuru ava muri Israel na […]

Perezida Suluhu yikomye ibihugu byo mu burengerazuba birimo Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Nzeri, Perezida wa Tanzaniya yikomye ibihugu byinshi by’iburengerazuba, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kunenga imikorere y’iki gihugu mu gukemura ibibazo byacyo by’imbere, birimo ubwicanyi n’ishimutwa. Ubwo yari mu gace ka Moshi gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’akarere ka Kilimanjaro, Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati: “Ntabwo turi […]

IRMCT yahaye umugisha icyifuzo cya RDC cyo kwakira Zigiranyirazo na bagenzi be

IRMCT, Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwemeje ko rwakiriye icyifuzo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo kwakira Abanyarwanda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basoje ibihano byabo ubu bari mu gihugu cya Niger, rwemeza ko mu gihe babishaka ari uburenganzira bwabo. IRMCT yavuze ibi ishingiye ku […]

Polisi yihanangirije abamotari bubuye ingeso yo gutwara abantu barenze umwe kuri moto

53951563966_48fe193d29_o.jpg

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (TRS), yasabye abatwara moto kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa arimo, gutwara abagenzi barenze umwe, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto no guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya […]

Masisi: M23 yafashe agace ka Lukopfu karamukiyemo imirwano ikaze

Imirwano ikomeye yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Nzeri 2024 mu nkengero z’agace ka Kaniro, muri Teritwari ya Masisi, hagati ya FARDC na M23, aho bivugwa ko uyu mutwe wamaze gufata agace ka Lukopfu. Ni imirwano bivugwa ko yatangiye saa munani z’urukerera, mu gihe M23 ivuga ko yatangiye saa sita […]

Islamic State yaba irimo gushinga ibirindiro bishya muri Cabo Delgado?

Abantu bo mu Mudugudu wa Tororo, mu Karere ka Quissanga mu Ntara ya Cabo Delgado, bavuga ko bahangayikishijwe n’amakuru akomeje kuzenguruka ko abaterabwoba bagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mirima imwe n’imwe yo mu gace gakorerwamo ubuhinzi kazwi ku izina rya Ntapuati. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Carta de Moçambique avuga, abaturage bakeka ko abagize […]

Mali: Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwabyukiye mu murwa mukuru

Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako wibasiwe n’igitero cy’iterabwoba kimwe cyangwa byinshi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024 . Amasasu yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru wa Mali. Nibura inyubako imwe ya jandarumori yo muri Mali yibasiwe. Igisasu cya mbere cyumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe […]

FARDC yagabye ibitero mu bice bituwe cyane bihitana abantu – M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abafatanyabikorwa bacyo, kuri uyu wa Kabiri, cyagabye ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane mu bice bigenzurwa na M23. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter asobanura ko ibi bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane. Yagize ati “Kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Urubyiruko miliyoni rugiye guhugurwa mu gukora porogaramu za mudasobwa

Amakuru aturuka mu nzego za Leta aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo guhugura aba coders bagera kuri miliyoni imwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gahunda ya leta y’imyaka itanu guhera mu 2024 kugeza 2029. Biteganijwe ko intego izagerwaho binyuze muri gahunda ya Million Coders (OMC), ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na […]

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa hanze waragabanutse

Ubukungu bw’u Rwanda bwagaragayemo igabanuka ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2024 . Imibare y’umusarurombumbe w’igihugu (GDP) iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihe umusaruro w’ibiribwa wiyongereyeho 8 ku ijana bitewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu isizeni ya mbere, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6% mu […]

Elon Musk mu mboni z’ubutasi nyuma yo kwibaza impamvu nta wugerageza kwica Biden na Harris

Serivisi z’Ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nazo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, zatangaje ko “zizi” ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’umuherwe Elon Musk wavuze ati “nta n’umuntu ugerageza” kwica Perezida Joe Biden cyangwa Visi-Perezida Kamala Harris “. Musk yahise asiba ubu butumwa avuga ko yari agamije gutebya. Inyandiko ye kuri X, yahoze ari Twitter, […]

New York: Umuraperi Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi

Umuhanzi ukomeye wa hip-hop Sean “Diddy” Combs yafatiwe mu mujyi wa New York kubera ibyaha akekwaho bitatangajwe, nk’uko abayobozi babwiye umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS. Ifatwa rye mu gace ka Manhattan rikurikira ibitero byagabwe ku nyubako ze ebyiri i Los Angeles na Miami muri Werurwe mu rwego rw’ “iperereza rigikomeje” ku bijyanye no gicuruza […]

Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye nibura 16

Amakuru aturuka muri Palesitine aravuga ko kuri uyu wa Mbere ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 16 barimo abagore batanu n’abana bane . Igitero kimwe cyashenye inzu mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat yubatswe muri Gaza rwagati, gihitana byibuze abantu 10, barimo abagore bane n’abana babiri. Ibitaro bya Awda byakiriye iyo mibiri, byemeje umubare w’abapfuye bivuga […]

Burundi: Umupolisi mukuru yafatiwe mu cyuho ari kwiba lisansi kuri station

Brigadiye wa polisi ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi) yafashwe n’inzego z’ubutasi yiba lisansi kuri sitasiyo yo mu murwa mukuru wa Komini ya Rugombo mu ijoro ryo ku itariki ya 13 rishyira ku itariki ya 14 Nzeri. Abaturage basabye ibihano bikomeye kuri uyu mupolisi na […]

U Burusiya buravuga ko bwambuye Ukraine imidugudu 2 mu karere kayo ka Kursk

Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zongeye kwigarurira imidugudu ibiri yo mu burengerazuba bw’Umujyi wa Kursk iyambuye Ukraine, bukomeza ibyo Moscou ivuga ko ari igitero gikomeye cyo gusubiza inyuma Ingabo za Ukraine aho. Kuva ku itariki ya 6 Kanama, Ingabo z’u Burusiya zihanganye n’Ingabo za Ukraine mu karere ka Kursk, ubwo […]

Hatangiye kumvwa ubujurire bwa Mugimba wahamijwe ibyaha bya jenoside

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside. Jean-Baptiste Mugimba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) n’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi […]

Nigeria: Umwuzure watumye imfungwa hafi 300 zitoroka Gereza ya Maiduguri

Kuri iki Cyumweru, abayobozi ba gereza bavuze ko imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza ya Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bituma imfungwa 281 zitoroka. Umuvugizi w’ishami rishinzwe amagereza muri Nigeria, Umar Abubakar, mu itangazo rye, yavuze ko imfungwa zirindwi mu zatorotse zafashwe mu bikorwa by’inzego zishinzwe umutekano. Abubakar ati: “Umwuzure wamanuye inkuta z’ibigo ngororamuco […]

Kenya: Abana 11 bakomerekeye mu mirwano yadutse hagati y’abanyeshuri

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi boherejwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Dagoretti i Nairobi nyuma y’intambara hagati y’amatsinda abiri y’abanyeshuri kuri iki kigo. Polisi yavuze ko byibuze abanyeshuri 11 bakomeretse ubwo barwaniraga mu mukino wa basketball bakinaga. Ibi byabaye ku Cyumweru nimugoroba ariko bikomeza nijoro bihinduka intambara y’amadini. Ubwo amatsinda yakoresheje inkoni n’amabuye mu guhangana […]

UK: Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda mu kaga gakomeye mu bigo bafungiwemo

Gufatwa bunyamanswa kw’abimukira bari bakusanyirijwe koherezwa mu Rwanda muri gahunda yashyinguwe na guverinoma nshya y’u Bwongereza, kwashyizwe ahagaragara mu buhamya bwatanzwe n’abakozi bo mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bugaragaza ko ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku bimukira. Inyandiko z’imbere zagaragarijwe Observer and Liberty Investigates binyuze mu Itegeko ry’ubwisanzure bwo guhabwa amakuru zigaragaza ingero enye zanditswe z’abimukira […]

RDC: Umudepite wo muri Walikale arasabira Abawazalendo kwinjizwa mu nzego z’umutekano

Depite Willy Mishiki ashyigikiye kwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Polisi y’igihugu, ndetse no mu nzego z’ubutasi. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Nzeri i Kinshasa, uyu mudepite ku rwego rw’Igihugu watorewe i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, asobanura ko uku kwishyira hamwe […]

Kenya: Polisi irizeza umutekano mu gihe Abanyamerika bahaba basabwe kuba maso

Igipolisi cya Kenya (NPS) cyijeje abaturage umutuzo n’umutekano, kivuga ko abapolisi hirya no hino mu gihugu bakomeje kuba maso mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari muri Kenya kuba maso no kwigengesera. Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Nzeri, Igipolisi cyagize kiti: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rurashaka kuboneraho umwanya wo guhumuriza […]

Byibuze abimukira 8 bapfuye bagerageza kwinjira mu Bwongereza

Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bapfuye mu gihe bageragezaga kwambuka umuyoboro uva mu Bufaransa ujya mu Bwongereza uzwi nka English Channel. Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bahasize ubuzima mu gihe bagerageza kujya mu Bwongereza bava mu Bufaransa bari mu bwato buto. Iyi mpanuka yabaye ku wa […]

NATO iremeza ko Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurasa mu Burusiya

Admiral Rob Bauer, Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, yavuze ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kurasa mu Burusiya, yongeraho ko ibihugu biha intwaro Kyiv bifite uburenganzira bwo kugabanya imikoreshereze yazo. Kuri uyu wa Gatandatu, Admiral Rob Bauer, usanzwe ari Perezida wa Komite ya Gisirikare ya NATO, yatangaje ko Ukraine ifite uburenganzira mu mategeko asanzwe n’aya […]

Perezida Kagame na madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

gxhdi-wxwaackcg.jpg

Perezida Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame, bifatanije n’abayobozi babarirwa mu magana baturutse mu gihugu hose mu masengesho yo gushimira Imana yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship. Kuri iki Cyumweru, itariki 15 Nzeri, i Kigali habereye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana abera muri Kigali Convention Centre. Ni amasengesho yitabiriwe n’abasaga 600 barimo Perezida wa […]