Iran: Umuhanzikazi Parastoo yatawe muri yombi azira gukora igitaramo atambaye hijab

Umuririmbyikazi yatawe muri yombi n’abayobozi muri Iran azira kutambara hijab ubwo yari mu gitaramo cyacagaho live kuri YouTube nk’uko umwunganizi we yabitangaje. Uyu muhanzikazi, Parastoo Ahmady, yafunzwe azira kutubahiriza imyambarire y’abagore muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Ku wa Kane, ikirego cyatanzwe kirega uyu muhanzikazi w’imyaka 27 kubera igitaramo cye yakoze yambaye umwenda muremure wirabura […]
Mu gihe Kagame na Tshisekedi baza guhura imirwano irakomeje muri Lubero

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahurire mu biganiro biteganyijwe kubera i Luanda kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, mu burasirazuba bwa Congo habyukiye imirwano hagati ya M23 na FARDC. Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga nka X, avuga ko kuri […]
ABC News igiye kwishyura Trump miliyoni 15$ kubera isebanya

ABC News yemeye kwishyura Miliyoni 15$ Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, kugira ngo ikemure ikirego cyo gusebanya nyuma y’uko umunyamakuru w’icyamamare wayo abeshye ko Trump “yahamijwe gufata ku ngufu”. George Stephanopoulos yabivuze inshuro nyinshi mu kiganiro cyo ku itariki ya 10 Werurwe uyu mwaka ubwo yari yibasiye umudepitekazi mu nteko […]
Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano zirasabwa kudatezuka

Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage. Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano n’iy’ubutegetsi bw’igihugu kuva ku wa Kane tariki ya 12 kugeza Ku wa Gatanu […]
Umunsi wa cumi na rimwe w’imirwano mu majyepfo ya Lubero

Kuva saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza, imirwano ikaze yahuje n’inyeshyamba za M23, zishyigikiwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na Wazalendo, muri Kaseghe. Ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita, amakuru ava muri Congo avuga ko amakamyo 18 arimo inyeshyamba za M23 zahagurutse Kiwanja zerekeza […]
Muhanga: Umugabo akurikiranweho kwica umugore babanaga kubera ifuhe

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 25 ushinjwa kwica umugore babanaga w’imyaka 31 akoresheje icyuma. Icyaha cy’ ubwicanyi akurikiranyweho bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 24 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Rukaragata, mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, ho mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uwo munsi nk’uko […]
Korea y’Epfo: Ibiro bya perezida byasatswe uwari minisitiri w’ingabo agerageza kwiyahura

Kuri uyu wa Gatatu, abapolisi ba Koreya y’Epfo basatse ku biro bya Perezida Yoon Suk Yeol, mu rwego rwo gukora iperereza ryagutse ku kugerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare mu cyumweru gishize. Ni mu gihe minisitiri w’ingabo bafatanyije gushyiraho aya mategeko yagerageje kwiyahurira muri kasho. Ibiro Ntaramakuru, Yonhap, byatangaje ko abashinzwe iperereza rya polisi batanze icyemezo […]
Zambia: Urukiko rwemeje ko Edgar Lungu atemerewe kuzongera kwiyamamaza

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemeje ko uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, atemerewe kwiyamamariza indi manda nyuma yo gutangaza ko agarutse muri politiki mu mwaka ushize . Urukiko Rukuru rwo muri iki gihugu rwemeje ko manda ya mbere ya Lungu, yakoze kuva mu 2015 kugeza 2016 nyuma y’urupfu rw’uwahoze […]
Syria: Abafashe ubutegetsi bagiye kuvuga abari abayobozi bashakishwa kubera iyicarubozo
Umuyobozi mukuru w’inyeshyamba z’abayisilamu zakuyeho ubutegetsi muri Syria avuga ko abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Assad bagize uruhare mu iyicarubozo ryakorewe imfungwa za politiki bagiye gutangazwa. Abu Mohammed al-Jolani avuga ko ibihembo bizatangwa ku makuru ajyanye n’abasirikare b’abakuru n’abashinzwe umutekano bagize uruhare mu “byaha by’intambara”. Hagati aho abashinzwe ubutabazi bavuga ko barangije gushakisha imfungwa byakekwaga […]
EU yongerereye igihe ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba FARDC
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kongeye kuvugurura, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kongeraho umwaka bikazageza ku itariki 12 Ukuboza 2025. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri DRC. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ryageze […]
Taiwan iravuga ko yabaze indege hafi 50 z’u Bushinwa hafi yayo
Minisiteri y’ingabo ya Taiwan iravuga ko kuri uyu wa Kabiri yasanze indege 47 za gisirikare z’Abashinwa zikikije icyo kirwa . Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko hari umuyobozi mukuru mu by’umutekano wa Taiwan, uvuga ko “amato agera kuri 90” y’Abashinwa barwanira mu mazi n’abasirikare barinda inkombe byagaragaye mu mazi hafi y’icyitwa urunigi rwa mbere rw’ibirwa, […]
Umuvunyi Mukuru yaburiye Abanyarwanda bakijandika muri ruswa cyane cyane abayobozi

Umuvunyi Mukuru arasaba Abanyarwanda cyane cyane abayobozi n’abandi bijandika mu byaha bya ruswa kubireka, kuko ruswa ari icyaha kidasaza kandi inzego za Leta zishinzwe kuyirwanya ziticaye ku buryo ntaho bazahungira . Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga […]
Polisi yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga
Polisi y’u Rwanda irasaba abanyerondo b’umwuga kurangwa n’ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo no kwirinda ababiyitirira bagamije guhungabanya umutekano. Ni mu mahugurwa amaze icyumweru abera mu turere twose tugize umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze; hagamijwe gukangurira abakora irondo ry’umwuga kwita ku nshingano […]
Rusizi: Ushinzwe imyitwarire mu kigo cy’ishuri arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye y’ushinzwe imyitwarire (Animateur) mu kigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Rusizi ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itanu (15) . Icyaha cyakozwe ku itariki ya 27/11/2024, mu murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, ubwo uregwa yashukaga uyu mwana w’umukobwa ngo akamujyana ku kabari bwamara kwira […]
USA: Umuraperi wa mbere ukize, Jay-Z, yashinjwe gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13
Ikirego gishya mu rubanza mbonezamubano kirega umuraperi Sean “Diddy” Combs kiravuga ko we na Jay-Z bafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 13 muri after party yo mu 2000. Jay-Z yahakanye aya makuru agira ati: “Ibi birego ni amahano ku buryo ninginga ngo mutange ikirego cy’inshinjabyaha, aho kuba mbonezamubano !! ” Umuraperi w’icyamamare akaba na producer, Jay-Z, […]
Lubero: Habyukiye imirwano ku munsi wa 8 hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa mbere, 9 Ukuboza 2024, ni umunsi wa munani wikurikiranya w’imirwano ikaze ikomeje kuba hagati y’abarwanyi ba M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo mu Mudugudu wa Kimaka mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero. Mu gitondo cya kare, uyu munsi kandi havuzwe imirwano mu gace ka Kaseghe, bivugwa ko ari ahantu h’ingenzi ku […]
Nyagatare: Imyaka 5 ishize bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere
Mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bibumbiye muri Koperative KOAIM ihinga inanasi baravuga ko bamaze imyaka itanu bategereje ingurane ku myaka yabo yangijwe n’abakoraga umuyoboro w’amashannyarazi, ariko amaso yaheze mu kirere. Aba bahinzi bagera kuri 16 barataka ibihombo baterwa no gusiragizwa ku ngurane y’ibikorwa byabo byangirijwe mu mwaka wa […]
Perezida wa Korea y’Epfo yabujijwe gusohoka mu gihugu
Kuri uyu wa Mbere, abategetsi ba Koreya y’Epfo bashyizeho itegeko ribuza gukora ingendo mu mahanga kuri perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, mu gihe barimo gukora iperereza ku itegeko ryo mu bihe by’intambara ryamaze igihe gito . Igihe umudepite yabazaga mu gihe cyo kumva iki kibazo mu inteko ishinga amategeko niba Yoon yarabujijwe kuva mu […]
Ghana: John Dramani Mahama wigeze kuba perezida yongeye gutorwa
John Dramani Mahama wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Ghana, niwe watsinze amatora yabaye mu mpera z’icyumweru. Visi Perezida Muhamadu Bawumia bari kumwe ku isonga ry’abahatanira uwo mwanya, kuri iki cyumweru yemeye ko yatsinzwe amatora . Imbere y’abanyamakuru yari yahaye ikiganiro iwe mu rugo, yavuze ko yahamagaye Dramani Mahama amushimira ku ntsinzi ye n’ishyaka National Democratic […]
Koreya y’Epfo: Uwahoze ari minisitiri w’ingabo yatawe muri yombi

Polisi yo muri Koreya y’Epfo yataye muri yombi Kim Yong-hyun wahoze ari Minisitiri w’ingabo, kuri iki Cyumweru kubera uruhare akekwaho kugira mu kuba Perezida Yoon Suk Yeol yaragerageje gushyiraho amategeko ya gisirikare (Martial Law) nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Yonhap. Kim yafatwaga nk’umuntu w’ingenzi mu bari inyuma y’itea ryo ku wa Kabiri ryamaze igihe gito. Yari […]
Burkina Faso: Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya
Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, Umuyobozi wa Burkina Faso yashyizeho Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo wahoze ari minisitiri w’itumanaho, nka minisitiri w’intebe mushya. Iri shyirwaho rije nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’ubutegetsi bwa gisirikare muri iki gihugu, Capt. Ibrahim Traore yirukanye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Apollinaire Joachim Kyelem de Tambela maze agasesa guverinoma. Nta mpamvu yatanzwe yo […]
Syria: Perezida Bashar Al Assad yahunze igihugu
Perezida Bashar al Assad yahunze umurwa mukuru, Damascus, mu ndege yerekeje ahantu hatazwi, nk’uko byatangajwe n’abasirikare bakuru babiri b’Ingabo za Syria kuri iki Cyumweru bavugana n’Ibiro Ntaramakuru Reuters ndetse na Rami Abdurrahman wo mu kigo cya Syria gishinzwe uburenganzira bwa muntu, aganira na AP . Ubuyobozi bw’ingabo za Syria bwamenyesheje abasirikare ko ubutegetsi bwa Assad […]
Paris: Katederali ya Notre Dame yatwitswe n’Umunyarwanda yongeye gufungura
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Ukuboza 2024, Katederali ya Notre Dame yongeye gufungura imiryango nyuma y’imyaka itanu ikongowe n’inkongi y’Umuriro yatewe n’Umunyarwanda, Emmanuel Abayisenga . Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ni umwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi bitabiriye umuhango wo kongera gufungura iyi Katederali ku mugaragaro. Uru rugendo […]
Syria: Inyeshyamba ziri kwerekeza mu Mujyi wa Homs nyuma yo gufata imijyi 2 y’ingenzi
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Ukuboza 2024, inyeshyamba ziyobowe n’umutwe w’abayisilamu Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zakomeje gutera imbere zijya mu Mujyi wa Homs rwagati muri Syria, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abanyasiriya ukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro mu Bwongereza. Uyu muryango wavuze ko inyeshyamba ubu zari ku birometero 5 gusa uvuye mu nkengero z’uyu […]
Huye: Umusore w’imyaka 25 ushinjwa gusambanya mubyara we w’umwana yaburanye
Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 25 wasambanije umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko, abereye mubyara we. Bivugwa ko icyo cyaha cyakozwe ku wa 29/09/2024 mu Kagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, aho uregwa yari yararanye n’uwo mwana ku buriri bumwe. Mu iburanisha, uregwa yemera icyaha, […]
Lubero: Ruracyambikanye hagati ya M23 na FARDC ku munsi wa 5 w’imirwano
Guhera saa cyenda za mugitondo kuri uyu wa Gatanu, itariki 6 Ukuboza 2024 imirwano yakomeje muri Teritwari ya Lubero hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Congo zishyigikiwe na Wazalendo. Imirwano iravugwa hagati ya Hutwe na Kivako ku muhanda wa Kaseghe_Matembe nk’uko amakuru aturuka muri ibi bice atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo nka Kivu Morning Post […]
Syria: Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zafashe Umujyi wa Hama nyuma ya Aleppo
Imitwe yitwara gisirikare itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria zigaruriye Umujyi wa Hama muri Syria rwagati, mu gitero simusiga kibangamiye umutekano w’ubutegetsi bwa Perezida Bashar Assad. Mu myaka 13 y’intambara y’abenegihugu, aho utundi turere twatakaye tugasubiranwa, guverinoma yari yaragumanye Umujyi wa Hama. Mu myivumbagatanyo y’abaturage yadutse muri Syria mu 2011, igihe abaturage ibihumbi mirongo ba Hama […]
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa wari umazeho amezi 3 yegujwe
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 05 Ukuboza 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagejeje ijambo ku gihugu, nyuma y’amasaha make Minisitiri w’intebe Michel Barnier yeguye ku mirimo ye nyuma y’amatora yo kumweguza y’abadepite ku wa Gatatu . Macron yanze umuhamagaro w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wo gukurikira Barnier ava ku butegetsi, avuga ko azakomeza ubutegetsi kugeza […]
Ingabire Victoire aravugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire Umuhoza, ufite ishyaka ritemewe mu gihugu ari we uri inyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi . Ni mu rubanza rwiswe urwa Sylvain Sibomana na bagenzi be, aho abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko baregwamo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rukiko Rukuru. Kuri uyu […]
RDF na UPDF ubu barakemura ibibazo byo ku mupaka kuri phone
Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zirimo gukemura vuba ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka hakoreshejwe telefoni cyangwa inama itaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu byombi . Ibi byatangajwe mu nama ya gatatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka yabereye i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent […]
RDC: Umunsi wa kane w’imirwano ikaze mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero
Nyuma y’imirwano yiriwe umunsi wose kuwa Gatatu, muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 5 Ukuboza 2024, amakuru avuga ko imirwano yongeye gutangira guhera saa yine za mu gitondo, i Kaseghe na Mighobwe, hafi ya komini yo mu cyaro ya Kirumba, hagati yinyeshyamba za M23 na FARDC hamwe na Wazalendo . Ejo ku wa Gatatu […]
Rubavu: Hagiye gufungurwa ku mugaragaro icyambu cya mbere kinini mu gihugu
U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rugiye gufungura ku mugaragaro icyambu kinini mu gihugu giherereye mu burengerazuba bw’igihugu kuri uyu wa Gatanu, itariki 6 Ukuboza 2024. Icyambu cya Rubavu ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba kigamije kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Iki cyambu kiri kuri hegitari […]
RDC: Bemba yikomye Karidinali Ambongo uherutse mu Rwanda na Kamitatu
Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa RD Congo, Jean-Pierre Bemba, ntiyariye iminwa mu kuburira abantu bose barwanya byimazeyo ivugurura ry’itegeko nshinga ryifuzwa n’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi . Bemba avugana n’abanyamakuru, yamaganye disikuru yise rutwitsi zatanzwe n’abayobozi b’amadini, mbere yo gutinda ku nyungu Kiliziya Gatolika ikura muri za diyosezi. Atiriwe avuga izina rya Karidinali […]
Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i AsunciĂłn muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi. Umurage ndangamuco w’Isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by’Isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana […]
Paris: Umuhango wo kongera gufungura Kiliziya ya Notre-Dame uzitabirwa n’abaperezida 50
Donald Trump, Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko azajya mu mihango yo gufungura Kiliziya yitwa “Notre-Dame” y’i Paris mu Bufaransa izaba mu mpera z’iki cyumweru . Trump arajya mu Bulayi mu gihe abayobozi b’ibihugu byaho bafite impungenge ku buryo ubutegetsi bwe buzitwara kuri OTAN, umuryango w’ibutabarane bwa gisirikare mu majyaruguru y’Inyanja […]
Gisagara: Umugore arashinjwa kwica umugabo we nyuma yo gusangira inzoga
Ubushinjacyaha bukurikiranye umugore w’imyaka 33 wishe umugabo we w’imyaka 34 amukubise ifuni mu mutwe . Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28/11/2024 mu Mudugudu wa Mwiba, Akagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Mu ibazwa rye, uregwa yavuze ko yari yasangiye n’umugabo we inzoga […]
U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe Barnier ashobora kweguzwa nyuma y’amezi 3 ashyizweho

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Michel Barnier, ashobora kwirukanwa mu matora yo kumutera icyizere, nyuma y’amezi atatu gusa ashyizweho ngo ayobore Guverinoma na Perezida Emmanuel Macron. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze icyifuzo nyuma y’uko uwahoze mu bari mu biganiro bya Brexit ngo yaba yarakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo akoreshe ingengo y’imari ye […]
Buruseli: Didier Reynders wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga arashinjwa iyezandonke

Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko abapolisi b’Ababiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera mu Burayi ndetse wanabaye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, kubera ibyaha by’iyezandonke. Nk’uko ikinyamakuru Le Soir kibitangaza, ngo abapolisi b’u Bubiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera w’Umuryango w’Ubumwe bw’u […]
Tshisekedi arajya guhurira na Perezida Biden muri Angola

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Joe Biden arasura Icyambu cya Lobito, ku mpera y’iburengerazuba ya y’Umuhora wa Lobito. Uyu muhora wambuka Angola ugahuza inkombe z’Inyanja ya Atlantika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi uzanyuzwamo amabuye y’agaciro n’umutungo kamere bijya hakurya ya Atlantika . Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu, FĂ©lix Tshisekedi ategerejwe […]
Korea y’Epfo: Abadepite batangiye inzira yo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol
Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batangiye inzira yo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma yo kuburizamo icyemezo cye cyo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Perezida yari yavuze ko hakenewe gutangazwa martial law (Guverinoma ya gisirikare no kwirengagiza amategeko asanzwe) kugira ngo birinde igihugu “ingabo z’abakomunisiti za Koreya ya Ruguru” no “gukuraho abantu barwanya leta”. Ariko […]
Namibia: Netumbo Nandi-Ndaitwah yabaye perezida wa mbere w’umugore utowe
Komisiyo y’amatora ya Namibia ivuga ko Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO yatsinze ku majwi 57%, bikuraho ko hakenerwa icyicaro cya kabiri cy’amatora, mu gihe ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko rizahakana ibyavuye mu matora mu rukiko . Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO yatsinze amatora […]
Angola: Perezida Biden yabaye uwa mbere wa Amerika wakiriwe i Luanda
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukuboza 2024 yakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Angola mu ruzinduko rwa Mbere rwa Perezida wa Amerika muri Iki gihugu . Nyuma yo kugera kuri perezidansi hacuranzwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi bikorwa n’itsinda rya muzika rya gisirikare, kugenzura ingabo no […]
Syria: Inyeshyamba za HTS zirwanya Assad zikomeje gusatira Hama nyuma yo gufata Allepo
Ingabo za Leta ya Syria zishyigikiwe n’u Burusiya, zikomeje guhangana n’inyeshyamba, zongeye kubura imirwano, barwanira kugenzura undi mujyi ukomeye nyuma y’ifatwa rya Aleppo . Iyi mirwano biravugwa ko yabayemo “urugomo rukabije” kuva amakimbirane aherutse kubura yatangira mu ntambara yo muri Syria. Inyeshyamba zo mu mutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zari ziherutse kwigarurira Umujyi wa […]
USA: Donald Trump yagize umuherwe mugenzi we Ambasaderi wa Amerika i London
Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Ukuboza 2024, Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump yashyizeho umuherwe mugenzi we usanzwe ari umushoramari, Warren Stephens, ngo azabe Ambasaderi wa Amerika mu Bwongereza. Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Warren yahoze iteka arota gukorera Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nishimiye ko ubu azagira ayo mahirwe nk’umudipolomate wo hejuru, […]
RDC: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ikomereje muri Lubero isatira Umujyi wa Butembo

Imirwano yongeye kubura muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukuboza 2024 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe. Iyi mirwano ivugwa mu duce twinshi two muri Teritwari za Masisi na Lubero kuri axe ya Kaseghe-Matembe ukurikije amakuru y’ubuyobozi n’abashinzwe […]
RDC: Umusirikare wa FARDC mu barinda Perezida yakatiwe igihano cy’urupfu
Urukiko rwa gisirikare rwa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa Gatandatu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu Premier sergent Ngoy Inabanza Felicien wo muri batayo ya 134 y’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) kubera ubwicanyi . Yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bubiri, gukwirakwiza amasasu y’intambara no kurenga ku mategeko nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga. Ibyaha uyu musirikare yashinjwe […]
Uganda: Impamvu Kizza Besigye ari kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare
Mu myaka za mirongo ishize, abasivile amagana bagiye baburanishwa mu nkiko za gisirikare muri Uganda nubwo Urukiko rurengera Itegekonshinga ibi rwabyamaganye . Umunyapoliriki Kizza Besigye, utari mushya mu kuregwa mu nkiko za gisirikare, yasubiyeyo kuko yishyikirije ubwe itegeko rya gisirikare, nk’uko Brig Gen Kulayigye yabibwiye BBC. Mu cyumweru gishize, we n’uwo bareganwa bagejejwe mu rukiko […]
IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Gambia; Gen Seedy Muctar Touray n’itsinda ayoboye mu ruzinduko bagirira mu Rwanda ruzamara icyumweru, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi . […]
Igisirikare cya Sudani cyongeye gufata ibice byo muri Leta ya Al Jazirah yigaruriwe na RSF
Kuri uyu wa Mbere, ingabo za Sudani n’ingabo zifatanije nazo zakajije umurego muri Leta ya Al Jazirah rwagati muri Sudani rwagati, zigarurira ahantu h’ingenzi mu majyepfo no mu burasirazuba bwa leta hagenzurwaga n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta . Abasirikare bashyize ahagaragara amashusho yerekana ko bagenzura agace ka Um Al-Qura gahana […]
Burundi: Umugabo yishe nyina n’abana be 3 abatemaguye
Ubwicanyi bwakorewe abantu bane bo mu muryango bwabereye mu gace ka Nyabigozi, muri Komini ya Gisuru mu Ntara ya Ruyigi (mu burasirazuba bw’u Burundi). Hari kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 30 Ugushyingo 2024. Uwakoze aya mahano nawe wo muri uyu muryango yatawe muri yombi na polisi. Ni Umugabo witwa Pascal Baseka wishe abana be […]
Karongi: Ukurikiranweho gusambanya umukobwa we afunzwe by’agateganyo
Umugabo wo mu Karere ka Karongi ukurikiranweho gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi. Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Dosiye iregwamo uyu […]
Perezida Trump yaburiye ibihugu bishaka gukora ifaranga ryabyo ryo guhangana n’Idolari
Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakanze Isi yose ahereye ku bihugu by’ibihangange bigize Umuryango wa BRICS, agaragaza ko umuntu wese uzagerageza kuzana irindi faranga akareka gukoresha Idolari rya Amerika bitazamugwa neza . Umuryango wa BRICS ni Umuryango mushya urimo gukura urimo ibihugu by’ibihangange bidacana uwaka na Amerika nk’u Bushinwa, u […]
USA: Biden yahaye imbabazi umuhungu we mbere y’uko ava ku butegetsi
Perezida ucyuye igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Hunter Biden, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga bifitanye isano n’imbunda ndetse no kunyereza imisoro ijyanye n’imisoro, mu gihe yari yarasezeranijwe mbere ko atazatanga imbabazi . Imbabazi zirinda Hunter igihano cyo gufungwa yashoboraga guhabwa kubera ibyaha byavuze hejuru. Bije nyuma y’ibyumweru mbere […]
Ingabo za Syria zambuwe Umujyi wa Aleppo
Ingabo za Syria zavuye mu mujyi wa Aleppo nyuma y’igitero cy’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad . Igisirikare cya Syria cyemeye ko inyeshyamba zinjiye mu “bice binini” by’uwo mujyi, wa Kabiri mu bunini muri icyo gihugu, ariko cyasezeranyije kuzigarukana (kuzitera na cyo). Icyo gitero cy’inyeshyamba ni yo mirwano ya mbere ikomeye cyane ibaye mu […]
USA: Trump yahisemo Kash Patel ngo azayobore FBI
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Ugushyingo 2024, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, yatangaje ko yifuza ko Kash Patel wahoze ari umunyamanga muri minisiteri y’ingabo akaba n’indahemuka kuri we, ayobora FBI, mu gisa nko kwerekana kwirukana umuyobozi uriho ubu, Christopher Wray. Patel, mu gihe cya mbere cya Trump wagiriye inama […]
Cote d’Ivoire: Umugore wa Gbagbo yagizwe kandida perezida w’ishyaka rye
Mu gihe kitagera ku mwaka mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Cote d’Ivoire, Simone Ehivet, wari umugore w’uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo, yagizwe umukandida ku mugaragaro w’ishyaka rye . Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 30 Ugushyingo 2024, yakiriye kandidatire y’ishyaka rye bwite, “Movement of Capable Generations” (MGC), nyuma y’imyaka ibiri rishinzwe, i Moossou, umudugudu wavukiyemo […]
Igipolisi cy’u Burusiya cyateye utubyiniro tw’i Moscou kubera ‘kwamamaza ubutinganyi’
Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Igipolisi cy’u Burusiya cyagabye igitero ku tubari n’utubyiniro twinshi i Moscou mu rukerera rwo ku wa Gatandatu hakurikijwe amategeko ahana “poropagande zamamaza LGBT”. Nk’uko amakuru abitangaza, muri iki gitero, hafashwe telefoni zigendanwa, mudasobwa zigendanwa na kamera mu gihe abari mu tubyiniro basabwaga kugaragaza n’ibibaranga. Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga […]
Fizi: FARDC iravuga ko yishe abarwanyi 5 ba Twirwaneho i Minembwe
FARDC iravuga ko nibura abarwanyi batanu bo mu mutwe wa “Twirwaneho” bishwe abandi batatu barakomereka bikabije mu gico cyari cyatezwe Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024 mu gace ka Kalingi, i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe Twirwaneho ishinja […]
Kigali yaje ku mwanya wa 2 mu mijyi ikurura abantu muri Afurika
Ku wa 28 Ugushyingo, Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi yoroshye kubamo no gushoramo imari muri Afurika ku rutonde rwa Africa Report, urubuga rw’itangazamakuru rwo muri Afurika, na Jeune Afrique, ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cy’amakuru y’Igifaransa . Ni urutonde rwa mbere rw’imijyi 30 ya Afurika ikurura abantu cyane, rusuzuma ibintu nk’igenamigambi ry’imijyi, ibikorwa […]
Kenya na Uganda bigiye kunga Ethiopia na Somalia
Ku wa Gatandatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bazafasha mu kunga Ethiopia na Somaliya mu makimbirane ashobora kurushaho guhungabanya akarere k’Ihembe rya Afurika. Ethiopia idakora ku nyanja, ifite ingabo ibihumbi muri Somaliya zifasha kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al Qaeda, yarakaje Leta ya Mogadishu ishaka kubaka […]