Kenya na Uganda bigiye kunga Ethiopia na Somalia

Ku wa Gatandatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bazafasha mu kunga Ethiopia na Somaliya mu makimbirane ashobora kurushaho guhungabanya akarere k’Ihembe rya Afurika. Ethiopia idakora ku nyanja, ifite ingabo ibihumbi muri Somaliya zifasha kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al Qaeda, yarakaje Leta ya Mogadishu ishaka kubaka […]

Philippines: Visi Perezida yanze kwitaba ngo asobanure uko yavuze ko azica perezida

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024, Visi Perezida wa Philippines, Sara Duterte, yanze kwitaba ngo atange ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza yiyemerera ko yasabye umwicanyi kuzica Perezida, Ferdinand “Bongbong” Marcos Jr naramuka nawe yishwe. Ubufatanye hagati ya Sara Duterte (umukobwa wa Rodrigo Duterte wahoze ari perezida) na Marcos (nawe ufite se wabaye […]

RRA yerekanye ibicuruzwa bya magendu byafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania

gdjn1alxuaam3vh.jpg

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi y’Igihugu, RNP, kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe, Imisoro n’Amahoro, RRA, cyagaragaje ibicuruzwa byafatiwe ku mupaka wa Rusumo byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa ni ibyuma by’imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto byagombaga gusora asaga miliyoni 77 Frw. Umwe […]

Somaliya: Leta ya Jubaland yacanye umubano na guverinoma nkuru ya Mogadishu

Leta ya Jubaland yo mu majyepfo ya Somaliya yatangaje ko yacanye umubano na guverinoma nkuru ya Mogadishu. Ibi byatangajwe ku wa Kane nyuma y’inama y’abaminisitiri bo muri iyi leta bakoreye i Kismayo, umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Leta ya Jubaland. Leta ya Jubaland, imaze igihe itavuga rumwe na guverinoma nkuru, yashinje Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh […]

China: Uwakoreye ibinyamakuru bikomeye bya leta yakatiwe imyaka 7 y’igifungo kubera ubutasi

Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari umunyamakuru w’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kubera ubutasi, nk’uko umuryango we wabitangarije BBC . Dong Yuyu, w’imyaka 62, wafunzwe kuva mu 2022, yakoraga mu nzego z’uburezi n’itangazamakuru muri Amerika no mu Buyapani kandi yabonanaga buri gihe n’abadipolomate b’abanyamahanga batandukanye. Ubwo yafatwaga n’abapolisi i Beijing, Dong […]

RDC: Uganda yasubije muri Congo insoresore 18 bivugwa ko zari zijyanywe muri M23

Muri Ituri, abasore 18 bafatiwe muri Uganda bazira kuhaguma mu buryo butemewe boherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku wa kabiri, bagejejwe imbere y’ubuyobozi bwa gisirikare muri Bunia, bashinjwa kuba barakuwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo muri Teritwari ya Djugu n’umuntu ukekwaho gukorana n’umutwe wa M23. Nk’uko abategetsi ba Congo babitangaza ngo uru rubyiruko […]

Abashinwa barakekwaho kwangiza insinga zigaburira internet ibihugu 4 mu Burayi

Ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, bwabaye igikoresho gikekwaho gukoresha icyaha nyuma y’uko insinga ebyiri za fibre optic zigemurira Sweden internet zangijwe mu Nyanja ya Baltique. Ibitangazamakuru byatangaje ko kuwa Kabiri Sweden yasabye ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, gusubira mu mazi ya Sweden kugira ngo byorohereze iperereza ryatangiye nyuma y’insinga ebyiri z’itumanaho ryo mu […]

Uko byagenze ngo Salman Khan u Rwanda rwashyikirije u Buhinde afatwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, nibwo inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije u Buhinde Salman Rehman Khan usanzwe ari umuturage wabwo kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, ariko se kugirango bigerweho byagenze gute? Ikigo gishinzwe ibikorwa mpuzamahanga ku Biro bikuru bishinzwe Ubugenzacyaha by’u Buhinde (CBI) cyakoranye n’Ikigo cy’igihugu […]

Burundi: FDNB igiye kugaragaza abarwanyi ba RED-Tabara yafashe

Kuri konti ye X (yahoze ari Twitter), Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yatangaje ko igisirikare cyitegura kwerekana inyeshyamba za RED-Tabara. Ku wa Kabiri, yanditse ati: “[…], FDNB izabagezaho ibihamya bizima by’Aba RED-Tabara bafashwe n’abandi bitanze ku ngabo zacu hasi.” Ibi byatangajwe nyuma y’itangazo ry’inyeshyamba ryashyizwe ahagaragara zivuga ko zateye igihombo kinini […]

RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni wari kandida perezida yakatiwe umwaka w’igifungo

Ubwunganizi bw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Seth Kikuni bwatangaje ko bwifuza kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa-Gombe, rwakatiye umukiriya wabo igifungo cy’umwaka umwe. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Ugushyingo nimugoroba na Maître Laurent Onyemba wunganira Seth Kikuni, nyuma gato yo gutangaza iki cyemezo . Seth Kikuni yahamwe n’icyaha cyo gukangurira abaturage kwigomeka […]

U Bufaransa buravuga ko Netanyahu afite ubudahangarwa kuri ICC

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ugushyingo 2024, u Bufaransa bwatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, afite ubudahangarwa ku cyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ibyo bikaba bigaragaza impinduka mu myumvire yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Urukiko ruruta izindi rw’ibyaha by’intambara ku Isi mu cyumweru gishize rwasohoye icyemezo […]

Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye gushumbushwa

Abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziriitse ku gasozi, zikayiraramo zikica ihene esheshatu n’intama ebyiri, bagiye gushumbushwa n’Akarere ka Gakenke . Ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo izo nyamanswa zishe amatungo aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa […]

Lubumbashi: Ishyamba si ryeru hagati ya Kiliziya Gatorika na FARDC

Nyuma y’uruhererekane rw’amakimbirane, kuva mu cyumweru gishize, umwuka mubi wagiye wiyongera hagati ya Kiliziya Gatolika ya Lubumbashi n’Akarere ka 22 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC. Ku ikubitiro hari ibintu bibiri byabaye. Ubwa mbere, gushimuta kuwa Gatanu ushize umunyeshuri wa Seminari kw’itsinda ry’abasirikare. Hanyuma, kubuzwa na Komanda w’Akarere ka 22 ka Gisirikare kwizihiza […]

ICC: Umushinjacyaha yasabye icyemezo cyo guta muri yombi Umuyobozi wa Myanmar

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ugushyingo 2024, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) yasabye icyemezo cyo guta muri yombi Min Aung Hlaing wayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Myanmar. Yavuze ko hari impamvu zifatika zemeza ko uyu wayoboye ihirika ry’ubutegetsi yagize uruhare mu byaha byibasiye rubanda rugufi rw’abayisilamu b’Aba-Rohingya. Akanama k’abacamanza batatu ubwo kagiye gusuzuma niba […]

Namibia: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu uzasimbura nyakwigendera Hage Geingob

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abatora babyukiye ku mirongo miremire hanze y’ibiro by’itora mu murwa mukuru wa Namibia, Windhoek, kugira ngo batore perezida mushya n’inteko ishinga amategeko mu gishobora kuba amatora akomeye ku ishyaka SWAPO riri ku butegetsi. SWAPO yayoboye iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kuva cyabona ubwigenge kibuhawe na Afurika […]

U Burusiya bwijeje kwihorera kuri Ukraine yongeye gukoresha missiles yahawe na Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ugushyingo 2024, Moscou yiyemeje kwihorera nyuma yo gutangaza ko Ukraine yarashe ibirindiro by’Ingabo z’u Burusiya ikoresheje na none missiles zatanzwe na Amerika, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin aburiye Kyiv n’Uburengerazuba kwirinda ibitero by’izo missiles . Mu minsi ishize, Moscou na Kyiv byagiye bigabanaho ibitero byo mu kirere hakoreshejwe intwaro […]

Agahenge hagati ya Israel na Hezbollah katangiye kubahirizwa

Guhagarika imirwano hagati ya Israel n’umutwe w’abarwanyi bo muri Libani wa Hezbollah byatangiye gukurikizwa ku mugaragaro guhera saa kumi za mugitondo (0200 GMT) ku isaha yaho. Niba ayo masezerano azakomeza, azarangiza intambara imaze umwaka urenga hagati ya Israel na Hezbollah, yatumye abantu ibihumbi icumi muri Israel ndetse n’ibihumbi magana muri Libani bahunga ingo zabo. Impande […]

FDNB yateye utwatsi ibivugwa na RED-Tabara ko yishe Ingabo zayo zirimo colonel

Mu itangazo yanyujije kuri X, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ibivugwa n’umutwe wa RED-Tabara “nta ukwiye kubiha agaciro”, yongeraho ko igisirikare cy’u Burundi “vuba kirabereka ubuhamya bw’aba RED-Tabara bafashwe matekwa n’abishyikirije ingabo zacu” ahabera imirwano . Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri ushize ry’umutwe wa RED-Tabara wigamba kwica […]

Imiryango igera ku 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza igiye guhungishwa

Imiryango igera ku 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024. Philippe Habinshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane […]

Ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside: Ibirego 400 bimaze gutangwa mu myaka ibiri

Abashinjacyaha bamaze gutanga ibirego bigera kuri 400 by’ibyaha byibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka ibiri ishize.Ibyo bitero byari mu buryo butandukanye burimo amagambo, inyandiko, gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) kivuga ko abantu barenga 430 baketsweho kubigiramo uruhare, muri bo 126 bakaba ari abagore nk’uko iyi nkuru dukesha The New […]

Loni yanze kongerera amasezerano Nderitu kubera kutemera ko Israel ikora jenoside muri Gaza?

“Ese Umuntu ufite ubunyangamugayo ashobora kurokoka muri Loni?”, iki ni ikibazo ikinyamakuru Wall Street Journal cyabajije kuri uyu wa Kabiri, kivuga ko Loni yanze kongerara amasezerano y’akazi Umujyanama Wihariye ku bijyanye no Gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, kubera ko yari yemeje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bidashobora gusobanurwa nka ‘”jenoside.” Ikinyamakuru cyakomoje ku nyandiko […]

Angola iravuga ko RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’ingenzi

Umuhuza Angola yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’urufunguzo rwo guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano. Kuva mu 2021 umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wararambitse intwaro mu 2013 wongeye kubura intwaro kandi wigarurira uduce twinshi […]

Ibitero bya drones za Ukraine byangije uruganda rw’ingufu na lisansi mu Burusiya

Abayobozi b’igihugu cya Ukraine batangaje ko indege zitagira abadereva za Ukraine zagabye igitero ku ruganda rwa lisansi n’ingufu mu karere ka Kaluga ko mu Burusiya. Guverineri w’aka karere yemeje aya makuru avuga ko uruganda rwahiye rukarumana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga. Ni kimwe mu bitero biheruka bya Ukraine ku nganda z’ingufu z’u […]

Nibura abagore 140 ku Isi babura ubuzima buri munsi bishwe n’umuntu bazi – Loni

Nibura abagore 140 n’abakobwa ku Isi yose babura ubuzima buri munsi bishwe n’umuntu bazi cyane; nk’abagabo babo cyangwa uwo bafitanye isano wa hafi, nk’uko raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yabyerekanye. Raporo y’ubwicanyi bukorerwa umugore yasohotse kuri uyu wa Mbere yerekana ko buri minota 10, umukobwa cyangwa umugore yicwa. Yagaragaje kandi ko umubare w’abagore n’abakobwa bishwe n’abo […]

U Rwanda rugiye gufasha Guinea gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta

gc2p-w1waaajutc.jpg

U Rwanda na Guinea byashyize umukono ku masezerano y’ingamba zo kuvugurura no gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga imitangire y’amasoko ya Leta n’imicungire y’imari ya leta muri Guinea . Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Eng. Patricie Uwase yagize ati: “Dufite uburambe mu gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta, by’umwihariko mu bijyanye n’imicungire y’imari ya leta, […]

Hezbollah yongeye kugwisha imvura ya za rokete muri Israel

Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ugushyingo 2024, Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi n’ibindi bisasu bigera kuri 250 muri Israel, bikomeretsa abantu barindwi muri rimwe mu irasa rikomeye ry’uyu mutwe witwara gisirikare mu mezi ashize, mu rwego rwo gusubiza igitero cya Israel i Beirut mu gihe abandi bakomeje gusaba guhagarika imirwano. Zimwe muri roketi zageze mu […]

Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi ibirego by’umutwe wa Twirwaneho

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye utwatsi ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa TWIRWANEHO uherutse kuvuga ko ingabo zacyo zaba ziri mu mugambi wo gukorera jenoside Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gifatanyije na FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo. Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo cyashyize ahagaragara kuwa Gatandatu, cyatangaje ko ibyo birego ari “ibinyoma bigamije […]

Philippines: Umutekano wa Perezida Marcos wakajijwe nyuma yo gukangwa na Visi Perezida Duterte

Inzego z’umutekano muri Philippines zakajije ingamba z’umutekano kuva kuwa wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024 nyuma y’uko Visi Perezida, Sara Duterte, akangishije Perezida w’iki gihugu, Ferdinand Marcos Jr., kumwica. Duterte yavugiye ibi mu kiganiro n’abanyamakuru cya mu gitondo avuga ko yavuganye n’umwicanyi, amutegeka kwica Marcos, umugore we, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Philippines, mu […]

Rugombo: Umugabo yishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Umurambo wa Phenias Nteziryayo wabonetse kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024 mu gitondo. Uyu mugabo uri mu myaka mirongo ine ukomoka mu gace ka Mparambo 2, muri Komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi) yishwe n’abantu batamenyekanye. Ariko abaturage baho bakeka Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) zikora irondo zitwaje […]

Igisirikare cya Sudani kirigamba kwigarurira umurwa mukuru wa leta

Ingabo za Sudani zivuga ko zongeye kwigarurira Sinja, umurwa mukuru w’imwe muri Leta zigize igihugu uherereye wa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Khartoum, umurwa mukuru w’igihugu . Sinja, ikaba umurwa mukuru w’akarere, yari imaze amezi atanu iri mu maboko y’umutwe witwara gisirikare wa General Hemedti nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. “Sinja yasubiye mu maboko y’igihugu”, aya […]

Angola: Ibihumbi by’abaturage bitabiriye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi

Abaturage ibihumbi ba Angola bagizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA ritavuga rumwe na leta kuri uyu wa Gatandatu bigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Luanda, mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’ishyaka MPLA riyobowe na Perezida Joao Lourenco . Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byavuze ko abantu hafi 4,000 bakoze urugendo mu ituze baherekejwe n’abapolisi. Ni ubwa mbere hari habaye […]

Imbunda zakangaranyije Juba ubwo bashakaga gufata uwahoze ayobora ubutasi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ushize, itariki 21 Ugushyingo 2024, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, wumvikanyemo urusaku rw’amasasu rwadutse nyuma y’uko abashinzwe umutekano bageragezaga guta muri yombi uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi, nk’uko abanyamakuru ba Reuters babitangaje ndetse n’imenyesha ryohererejwe abakozi ba Loni. Amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa moya z’umugoroba ku isaha yaho […]

Burundi: Umukozi wa banki yakatiwe imyaka 3 y’igifungo azira kunenga perezida n’umufasha we

Umugabo witwa Jacques Ntakirutimana kuwa Kabiri yahamijwe icyaha n’urukiko rwa Kayanza (mu majyaruguru y’u Burundi) mu rubanza rukomeye. Uyu mukozi wa banki ya BGF (Management and Financing Bank) yashinjwaga gusuzugura umukuru w’igihugu n’umugore we. Uyu yahakanye ibirego byose aregwa ariko yemera ko yagize icyo atangaza, kimwe n’abandi, ku kibazo rusange igihugu kirimo. Ibyo uyu mugabo […]

Cabo Delgado: Maj Gen Ruvusha yakiriye Admiral Mangrasse ukuriye FADM

gc7ormqwiaajjwo.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (RSF) zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Emmy K Ruvusha yakiriye Umuyobozi mukuru w’ingabo z’iki gihugu (CGS) Admiral Joaquim Mangrasse wasuye icyicaro gikuru cy’ingabo i Mocimboa da Praia. Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kwirukana abaterabwoba aho bihishe mu Ntara ya Cabo […]

Bujumbura: Musenyeri Nahimana yasabye ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa

Inama y’Abepisikopi Gatorika bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaberaga i Bujumbura kuva kuwa Kabiri, yiga uko amahoro arambye yatsimbatirwa mu karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika irasozwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, aho abayitabiriye basaba ko imipaka ifunze hagati y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa . […]

Goma: Imirwano ikaze hagati y’Abawazalendo na FARDC yaguyemo abatari bacye

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, mu gace ka Kanyaruchinya, muri Teritwari ya Nyiragongo mu birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma rwagati, habyukiye imirwano ikaze yahuje Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’Abawazalendo ziyoborwa n’uwihaye ipeti rya General witwa Mbokani. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyi mirwano hagati […]

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu Ntara ya Hunan yasuye Polisi y’u Rwanda

csm_gc6s9dbxcaaxwjj_05c8cd75ba.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Ugushyingo 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa. Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko […]

Brazil: Igipolisi cyashinje uwahoze ari perezida gushaka guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, Igipolisi cya Brazil cyashinje uwahoze ari Perezida, Jair Bolsonaro, hamwe n’abandi bahoze ari abaminisitiri n’abafasha babo 36 gutegura umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi kugira ngo azakomeze kuguma ku butegetsi nyuma yo gutsindwa amatora mu 2022 . Polisi yatanze iki kirego muri raporo ifunze yashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga. Biteganijwe […]

Muhanga: Akurikiranweho kwica umugore babanaga amunize

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 y’amavuko wishe umugore babanaga amunize. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 16/10/2024 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ubwo umugore w’imyaka 35 babanaga batarasezeranye yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda. Iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko, […]

ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’uwari minisitiri w’ingabo wa Israel

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant. Urukiko rwabitangaje kuri X / Twitter . Inyandiko rwashyize ahagaragara igira iti: “Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa ICC rwanze imbogamizi za Leta ya Israel ku […]

Amazu 20 yahiye arakongoka mu Mujyi wa Mweso ugenzurwa na M23

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Ugushyingo 2024, amazu agera kuri makumyabiri yakongowe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Himbi, mu Mujyi wa Mweso, Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, inkomoko y’iki nkongi yadutse ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, kugeza ubu ntikiramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio […]

Besigye yashinjwe gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo gushimutirwa muri Kenya

Abayobozi ba gisirikare muri Uganda bavuze ko Kiiza Besigye yari ari mu mugambi mpuzamahanga wo gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro. Umwe mu bavuganye na Chimpreports utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Besigye yateganyaga guhungabanya umutekano wa Uganda.” Akomeza agira ati: “Ingendo ze mu Burayi no mu tundi turere twa Afurika zarakurikiranwe,” ni yo mpamvu twahisemo […]

Musanze: Hagiye gukusanywa ibimenyetso bishya mu rubanza ku iyicarubozo muri za gereza

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rufite icyicaro mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru rugiye gukusanya ibimenyetso bishya mu rubanza rw’abantu 18, barangajwe imbere na Innocent Kayumba wakatiwe imyaka 15 y’igifungo, bashinjwa gukora ibyaha by’iyicarubozo byakorewe muri gereza zitandukanye. Ibimenyetso bishya umucamanza ashaka gukusanya ngo bishingiye ku makuru abaregwa bamubwiye ko bashaka kumuha batatanze ku rwego rwa […]

Ukraine yanakoresheje missiles z’u Bwongereza mu kurasa mu Burusiya nyuma y’iza Amerika

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ukraine yarashe mu Burusiya ibisasu bya misile byakozwe n’u Bwongereza byo mu bwoko bwa Storm Shadow. Ni intwaro nshya z’iburengerazuba Kyiv yemerewe gukoresha mu kurasa mu Burusiya, nyuma y’uko Amerika yemereye Ukraine gukoresha missile za ATACMS umunsi umwe gusa mbere yaho. Hagati aho, Ambasade ya Amerika i […]

Mu gihe kitageze ku mwaka hamaze kugaragara abarwayi 500,000 ba malaria – RBC

Mu mezi 9 y’uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda abarwayi ba Malariya bikubye kabiri ugereranyije no mu mwaka wa 2023, aho bavuye ku 300,000 mu 2023, bagera ku 500,000 mu mezi icyenda y’uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Ubwiyongere bw’iyi ndwara bwagaragaye cyane mu turere twa Gisagara, Bugesera, Nyagatare , Kirehe, Nyaza, […]

Uganda: Rurageretse hagati y’Umunyarwandakazi Isabella Niwemwungeri na Kaminuza ya UCU

Isabella Niwemwungeri, Umunyarwandakazi akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Uganda (UCU) mu Karere ka Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda yavuze ko azarega iki kigo nyuma yo kwangirwa amahirwe yo kurangiza (graduate). Niwemwungeri, wari ugiye kurangiza amashuri hamwe n’abandi banyeshuri 561 ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024, yamenyeshejwe iminsi ibiri gusa mbere y’imihango ko atemerewe […]

Sake: Abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC baguye mu mirwano yabahuje na M23

Abasirikare b’u Burundi 7 n’inyeshyamba za Wazalendo 8 n’abasirikare 12 ba FARDC baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Maremo, mu nkengero za Sake, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize . Nyuma y’iyi mirwano bigaragara ko yaguyemo abarwanyi benshi bo ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, […]

Libani: Abasirikare 4 ba Loni bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gitero cya rokete

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare bane bashinzwe kubungabunga amahoro bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gace ka Ramyeh gaherereye mu majyepfo ya Libani, kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo igisasu cya roketi cyagwaga ku birindiro byabo. UNIFIL, ubutumwa bw’agateganyo bw’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, yavuze ko ingabo zayo n’ibikorwa byayo byibasiwe mu bitero bitatu bitandukanye ku munsi […]

Ambasade ya Amerika i Kyiv yafunze imiryango nyuma yo kwikanga ibitero by’u Burusiya

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ambasade ya Amerika i Kyiv yafunze imiryango nyuma yo kwikanga igitero cyo mu kirere cy’u Burusiya nk’uko itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo rivuga. Ibi bije nyuma y’aho Ukraine ikoresheje missiles yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya. Iri tangazo ryagize riti: […]

Mozambique: Mondlane wateje imyigaragambyo yakurikiye amatora yajyanwe mu nkiko

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Mozambique byatangaje kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 18 Ugushyingo, ko byatanze ikirego cy’imbonezamubano kuri Venancio Mondlane, umukandida watsinzwe amatora ya perezida aheruka. Uyu wahungiye mu mahanga, yahamagariye abamushyigikiye kwigaragambya bamagana uburiganya mu matora kuva hagati mu Kwakira. Guhagarika iyi myigaragambyo ngo byaguyemo nibura abantu 30 nk’uko bivugwa na Loni, […]

RDC: Abanyamakuru 13 bahungiye i Goma bamaze guhohoterwa mu cyumweru kimwe

Abanyamakuru 13 bahunze imirwano mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamaze kwibasirwa n’ibitero by’ubugizi bwa nabi mu gihe cy’icyumweru kimwe . Iyi imibare yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro ry’Abanyamakuru bahunze intambara rizwi nka Synergie des Journalistes Déplacés rivuga ko bane mu banyamakuru barakomeretse bajyanwe ku bigo nderabuzima abandi bahitamo kuva mu mujyi […]

Espagne: Inkongi y’umuriro ku kigo cyita ku bageze mu zabukuru yahitanye nibura 10

Abantu icumi nibo bapfuye abandi babiri bameze nabi nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yita ku bageze mu za bukuru mu karere ka Zaragoza mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Espagne. Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ugushyingo 2024, mu rugo rwitwa Jardines de Villafranca mu Mujyi wa Villafranca de Ebro, […]

Hezbollah yongeye kurasa muri Israel mu gihe komanda wa brigade ya PIJ yishwe

Umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ufite icyicaro muri Libani uravuga ko abarwanyi bawo barashe misile ku kigo cya gisirikare cya Tira al-Carmel giherereye mu majyepfo ya Haifa, muri Israel. Igisirikare cya Israel cyavuze ko ibisasu bya roketi bitanu byaturutse muri Libani mu gace ka Haifa Bay, bimwe bikaba byasamiwe mu kirere. Yongeyeho ko igisasu kimwe […]

Paris: Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo gukurikirana Leta y’u Bufaransa ku ruhare rwayo muri jenoside

Urukiko rw’ubuyobozi rwa Paris rwatangaje kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Ugushyingo 2024, ko rudafite ububasha bwo gukurikirana urubanza ku ruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Intandaro y’iki cyemezo, ni ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe abiri ndetse n’abacitse ku icumu bagera kuri makumyabiri bashinja Leta y’u Bufaransa kuba yarahaye inkunga […]

EU yaciye Meta amande ya miliyoni 840$ kubera facebook Marketplace

Ikigo cy’ikoranabuhanga kibarizwamo imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Whatsapp, cyaciwe amande ya miliyoni 840$ kubera ibikorwa bibi bigendereye inyungu z’urubuga-hahiro rwayo rwa Facebook Marketplace. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Komisiyo y’u Burayi yavuze ko Meta yahanwe ku bwo kurenga ku mategeko y’uyu muryango agenga ihiganwa mu bucuruzi. Ibyo iyi komisiyo ivuga ko Meta yabikoze ibohera […]

Intwaro z’Abafaransa zirakoreshwa mu ntambara muri Sudani hirengagijwe embargo ya Loni – Amnesty

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, wavuze ko ikoranabuhanga rya gisirikare ry’u Bufaransa riri gukoreshwa mu ntambara ikaze yo muri Sudani hirengagijwe embargo y’Umuryango w’Abibumbye. Amnesty International ivuga ko umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces muri Darfur ukoresha imodoka wahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizwemo ikoranabuhanga ry’Abafaransa mu gihe urwana n’ingabo […]

Ubushinjacyaha na RCS baganiriye ku kunoza imikoranire

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, NTETE Jules Marius yagiranye na Komiseri Mukuru w’ Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora, Evariste MURENZI cyabereye ku biro bikuru by’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Muri iki kiganiro haganiriwe ku mikoranire y’inzego zombi, inshingano bahuriyeho n’uburyo zanozwa hagamijwe kwihutisha ubutabera, ndetse n’ibibazo bibangamira imitangire y’ubutabera muri […]

RDC: Ingabo za SAMIDRC zahawe Komanda mushya

Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ugizwe n’ingabo zavuye mu bihugu bitatu, wabonye umuyobozi mushya. Colonel Thembekile Nqukuva wagizwe umuyobozi wa SAMIDRC avugwa n’Ibiro bishinzwe Amakuru rusange by’Ingabo za Afurika yepfo nk’umusirikare ufite uburambe wari waroherejwe mbere muri iki gihugu cya Afurika yo hagati […]

EU yongereye igihe ibihano yafatiye u Burundi bizamara

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wafashe icyemezo cyo kongeraho igihe cy’umwaka ibihano wafatiye igihugu cy’u Burundi na bamwe mu bagize guverinoma mu mwaka wa 2015. Ibihano byibasiye abakekwaho kuba baragize uruhare mu kwibasira abigaragambyaga barwanya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe ndetse Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwemeje ko inyuranyije n’itegeko nshinga. Ku ishyirahamwe […]