Tel Aviv: Igitero gisa nk’iterabwoba cyakomerekeje 35 mu gace karimo icyicaro cya Mossad

Kuri iki Cyumweru, itariki, 27 Ukwakira 2024, ikamyo yagonze ahahagarara bus ahitwa Glilot i Tel Aviv, mu gace karimo icyicaro gikuru cya Mossad hamwe n’inzego nyinshi z’ubutasi z’Igisirikare cya Israel, IDF. Nibura abantu 35 bakomeretse, nyuma y’uko ikamyo yagonze station ya bus hafi y’Umujyi wa wa Tel Aviv muri Israel. Batandatu mu bakomeretse bameze nabi […]

Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange – Amafoto

csm_umuganda112_6d44fa667b.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi. Uyu umuganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga […]

Ituri: Hatangiye gukusanywa amakuru ku bazahabwa indishyi mu rubanza rwa Bosco Ntaganda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangiye, kuwa Gatandatu, itariki ya 26 Ukwakira 2024, ubukangurambaga bwo gutanga amakuru ku ndishyi ku bahohotewe mu rubanza rwa Bosco Ntaganda i Bunia mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe amakuru rusange mu rukiko, Margot Telesco, intego y’iki gikorwa ni ukugera […]

Abaturiye ahari irimbi rya Remera bahangayikishijwe n’abajura bahagize indiri

Abaturiye ahari irimbi rya Remera rimaze imyaka 13 rifunze, babangamiwe n’ibihuru byarirenze bikaba byarahindutse indiri y’abajura, bakaba basaba ko hakorerwa isuku cyangwa ahari iri rimbi hagashyirwa ibindi bikorwaremezo. Irimbi rya Remera ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994 rifungwa mu mwaka 2011. Abarituriye bavuga ko nyuma yo guhagarika ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi kuko ryari ryuzuye, […]

Sudani: Abaturage bo muri Leta ya al Jazira Bakomeje kwicwa na RSF

Abantu 50 biciwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bigometse kuri Leta ya Sudani bo mu mutwe wa Rapid Support Forces, RSF mu biturage byo muri Leta ya al-Jazira nk’uko byemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu . Ibiturage byibasiwe birimo al-Sariha na Azraq ahabera imirwano ikaze guhera kuwa Gatanu. Ni nyuma y’uko umusirikare Mukuru […]

Umuraperi Lil Durk ufite Grammy Award yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

1900x1900-000000-80-0-0.jpg

Mu bintu bitangaje, Umuraperi w’Umunyamerika Lil Durk yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukodesha abicanyi, bo kwica umuhanzi mugenzi we Quando Rondo, bikaviramo urupfu mubyara wa Rondo mu 2022. Mu ijoro ryo ku wa Kane, ku itariki 24 Ukwakira 2024, Durk, amazina ye nyakuri ni Durk Banks, yajyanywe gufungirwa muri Florida, akaba afungiye muri gereza […]

Muhanga: Uwari ukurikiranyweho kwica umugore we yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha umugabo witwa Ntahonkamiye Innocent wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko iki cyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Cyunyu, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, mu Karere ka Ruhango, […]

Paris: Bwa mbere Leta y’u Bufaransa yajyanwe mu rukiko ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya mbere, ku itariki ya 24 Ukwakira 2024, urukiko rw’ubuyobozi rwa Paris rwasuzumye uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu gihe ibikorwa byo gukurikirana abayobozi ba gisirikare cyangwa abanyapolitiki bo muri icyo gihe bitigeze bigenda neza, kuri iyi nshuro, ni ubuyobozi bw’u Bufaransa nk’urwego bukurikiranwe nk’uko iyi […]

Uganda: Urukiko rwakatiye imyaka 40 y’igifungo uwahoze ari umuyobozi muri LRA

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye uwahoze ari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA) igifungo cy’imyaka 40. Thomas Kwoyelo muri Kanama yahamijwe ibyaha 44 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara, iyicarubozo no gushimuta. Kwoyelo yagize uruhare runini mu byaha […]

Utavuga rumwe na Tshisekedi yasubije abanenze urugendo rwe mu Rwanda

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Franck Diongo, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi yagize icyo abwira abaneguye urugendo aheruka kugirira mu Rwanda, bamushinja kwifatanya n’umwanzi. Franck Diongo yagaragaje ishusho y’umubano utari mwiza hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu buryo busa nko kubaza. […]

Mushikiwabo yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano kandi rirambye muri Liban

gapohsuxoaaywji.jpg

Ku wa Kane, itariki 24 Ukwakira 2024, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yongeye gusaba ihagarikwa ry’imirwano ryihuse kandi irrambye muri Liban, mu gihe cy’Inama Mpuzamahanga yo Gushyigikira Abaturage n’Ubusugire bwa Liban i Paris. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yibukije Itangazo ryo kwifatanya na Liban ryemejwe mu nama ya 19 ya […]

Samoa: Kagame yerekanye ko utakwirengagiza ijwi ry’ibihugu bito 2/3 by’Isi bigize Commonwealth

gasfmuew0aahtds.jpg

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama nyirizina y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, Perezida Kagame akaba na perezida w’umuryango ucyuye igihe, yagaragaje ko 2/3 by’ibihugu bito ku Isi ari abanyamuryango ba Commonwealth kandi utakwirengagiza ijwi ryabyo . Nk’uko bigaragara mu ijambo rya Perezida […]

Ibyigomeke byo muri Haiti byarashe indege y’Umuryango w’Abibumbye

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 24 Ukwakira 2024, ibyigomeke byitwaje intwaro muri Haiti byarashe kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye bituma bituma igwa igitaraganya mu murwa mukuru Port-au-Prince. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika byavuze ko kajugujugu yari irimo abakozi batatu b’indege ndetse n’abagenzi 15 yaguye neza mu murwa mukuru. Kajugujugu z’Umuryango w’Abibumbye […]

Mu bihugu 21 bya Afurika imiyoborere yarushijeho kuba mibi mu 2023 – Raporo

Raporo nshya isuzuma ibyerekeye imiyoborere ku mugabane wa Afurika yerekanye ko hafi icya kabiri cy’abatuye Umugabane wa Afurika bari mu bihugu birangwa n’imiyoborere yakomeje kuba mibi mu myaka icumi ishize, mu gihe umutekano muke muri ibyo bihugu ukomeje kubangamira iterambere . Icyegeranyo ngarukamwaka ku miyoborere muri Afurika cyitiriwe Mo Ibrahim, cyagaragaje ko n’ubwo ibihugu 33 […]

Amerika yemereye u Rwanda izindi miliyoni 7$ yo kurangiza Marburg

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibinyujije mu Kigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), zizatanga inyongera ya miliyoni 7 z’Amadolari ku Rwanda yo gufasha gukomeza guhashya icyorezo cya Marburg (MVD). Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, iyi nkunga izakoreshwa mu gufasha kurangiza icyorezo cya Marburg. Amafaranga azakemura ibibazo by’ibigikenewe muri gahunda y’u Rwanda yo […]

Sudani: Igitero cya RSF muri Leta ya Al Jazira cyiciwemo abasivili 25

Inyeshyamba za Rapid Support Forces zirwanya ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani zagabye igitero mu midugudu yo mu burasirazuba bwa leta ya Al Jazira zihitana abantu 25. Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibyo byabaye nyuma y’uko Abuagla Keikal, umwe mu basirikare bakuru bo mu mutwe wa RSF ukomoka muri iyo leta yitandukanyije nawo akajya mu […]

Nyagatare: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’abakora magendu bashinjwa ubwicanyi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, kuwa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, bwakiriye dosiye iregwamo abakurikinyweho kwinjiza mu gihugu magendu hamwe n’ibiyobyabwenge bakura mu bihugu by’abaturanyi banyuze mu nzira zitemewe . Abagize aka gatsiko kandi mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abaturage bakekaho gutanga amakuru y’ibyaha bakora. Umwe muri abo baturagengo baramwishe nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Ituri: Ukuriye ingabo yagaragaje ko adashaka Abawazalendo muri Irumu

Inyeshyamba z’Abawazalendo zaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru, zagaragaye kuva ku itariki ya 19 Ukwakira mu gace ka Mungamba gaherereye mu birometero 100 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri ntabwo zishimiwe n’ubuyobozi. Amakuru agera kuri Media Congo Press (MCP) avuga ko izo nyeshyamba zivuga ko ziri muri kariya gace ka Teritwari […]

Israel yivuganye uwari witezweho gusimbura Hassan Naslallah wa Hezbollah

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Ukwakira 2024, Israel yatangaje ko yivuganye Hashem Safieddine, umunyedini ukomeye mu rwego rw’ishyaka rya Hezbollah, wari witezweho gusimbura Hassan Nasrallah, wishwe mu gitero cy’indege cya Israel muri Nzeri. Nk’uko byatangajwe, Safieddine yishwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Beirut nyuma gato y’iyicwa ry’uwahoze ari […]

U Rwanda na Samoa byasinye amasezerano ashyiraho za ambasade

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ukwakira 2024, u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade z’ibihugu byombi, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga FiamÄ“ Naomi Mata’afa. Ibinyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Iruhande rw’Inama ya CHOGM2024, Minisitiri Nduhungirehe […]

Abimuwe mu mitungo yabo baberewemo arenga miliyari 15.8 Frw y’ingurane – Umuvunyi

Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwishyura indishyi ku bantu bimuwe mu mitungo yabo, ibibazo bigihari. Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Ukwakira, Nirere yavuze ko abantu bimuwe mu mitungo yabo baberewemo amafaranga arenga miliyari 15.8 y’amafaranga y’ingurane, ubwo yamurikaga raporo y’ibiro bye mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 […]

Trump yatanze ikirego gishinja Ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza kwivanga mu matora

Itsinda ryamamaza Donald Trump ryatanze ikirego muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (FEC) kirega Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza, kwivanga mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gufasha kwiyamamaza kwa Harris na Walz. Iki kirego kivuga ibitangazamakuru byerekeranye n’imikoranire hagati y’Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza n’abashinzwe kwamamaza Harris ndetse n’igikorwa kigaragara cy’ubwitange, ikirego kivuga […]

Afurika yakanguriwe kongera amafaranga yinjiza ava mu misoro

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, kirakangurira ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kongera amafaranga byinjiza avuye mu misoro kugira ngo bibashe guteza imbere ubukungu bwabyo. Iyi ni imwe mu nama Umuyobozi wa IMF, ishami rya Afurika atanga ku bihugu byo muri aka karere, mu gihe bikomeje kugorwa no kubona inguzanyo zo […]

RRA yatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha EBM

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye guhashya ubucuruzi budakoresha sisitemu yo gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike, bakunze kwita Electronic Billing Machine (EBM), igamije koroshya kugenzura ubucuruzi no gutanga inyemezabuguzi za elegitoronike. Mu Mujyi wa Rubavu, kimwe n’ahandi mu gihugu, urwego rw’imisoro rurimo kugenzura niba ubucuruzi bwose bwubahiriza amategeko. Nk’uko RRA ibitangaza, gahunda nshya, iri mu rwego […]

FARDC iravuga ko yisubije Umujyi wa Kalembe iwambuye M23

Kuri uyu wa Kabiri, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zavuze ko zisubije Umujyi wa Kalembe wo mu burasirazuba umunsi umwe nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba za M23. Ku Cyumweru, Kalembe, umujyi muto mu gace ka Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru waje gufatwa na M23 mu gitondo cyo ku Cyumweru ziwatse Ingabo za Congozifatanyije n’inyeshyamba […]

M23 yongeye gukozanyaho na Wazalendo hafi ya Walikale

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yiswe “Abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu” (VDP / Wazalendo) yongeye gukomera cyane mu gitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 21 Ukwakira i Kalembe. Aka gace gakikije teritwari za Masisi na Walikale, nko mu birometero mirongo ine mu burengerazuba bwa Kitshanga, muri Kivu y’Amajyaruguru . Ni nyuma y’imirwano […]

Depite Wibabara na bagenzi be batorewe guhagararira u Rwanda muri PAP

Ba Depite Wibabara Jennifer, Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aim?e Marie Ange ku wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, batorewe na bagenzi babo guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, PAP. Pan-African Parliament (PAP) ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego Nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego […]

Sudan: Gen. Abou Akla Kikel wabarizwaga muri RSF yiyunze ku gisirikare cya leta

Muri Sudani, ni igihombo gikomeye ku mutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ziyobowe na Mohamad Hamdane Daglo uzwi ku izina rya “Hemetti” umaze amezi arenga 18 mu ntambara n’Igisirikare cya Sudani, nyuma y’aho umujenerali we, Abou Akla Kikel, wahoze ari umusirikare mukuru wayoboraga ingabo zizwi ku izina rya “Al-Jazira Shield” wari warinjiye muri RSF igihe […]

Albania: Igipolisi cyataye muri yombi Ilir Meta wahoze ari perezida

Kuwa Mbere, itariki 21 Ukwakira, Igipolisi cya Albania cyataye muri yombi uwahoze ari perezida, Ilir Meta, akurikiranweho ruswa, aho abapolisi bavuga ko bagombye gukoresha ingufu mu gufunga uyu mugabo w’imyaka 55. Meta yabaye perezida wa Albania kuva mu 2017 kugeza mu 2022. Ubu ayoboye ishyaka ryigenga ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayobozi b’ishyaka rya Freedom Party bamaganye […]

Perezida Paul Biya yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ukwezi kurenga

Perezida Paul Biya wa Cameroun yongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’ibyumweru bitandatu bishize hibazwa byinshi ku buzima bwe kubera kutagaragara. Ukutagaragara mu ruhame kwa Perezida Biya w’imyaka 91 kwatumye haduka ibihuha bidafite ishingiro by’uko yaba atakiri muzima ariko bigahishwa nk’uko tubikesha BBC. Kera kabaye kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024 nyuma […]

Nyagatare: Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato abana b’abahungu

Ku wa 21 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, dosiye y’umwana w’imyaka 17 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu batandukanye bafite hagati y’imyaka itanu n’icumi y’amavuko. Ukurikiranyweho icyaha, mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Nzeri 2024, yagiye ashukisha abana bato b’abahungu amabombo, ibisheke, amandazi, biscuits hamwe n’amafaranga, […]

Abanya-Moldova bahoze muri URSS batoye kwinjira muri EU muri referandumu

Icyiciro cya mbere cy’ibisubizo by’ibanze by’ibyavuye mu matora ya referendu yo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, byerekanye ko hatowe “Oya”, ariko nyuma amajwi ashyigikira kwinjira mu muryango . Icyifuzo cyo kuba umunyamuryango wa EU mu matora ya referandumu cyatowe ku buryo budasanzwe, itandukaniro riri hagati y’amajwi ya “yego” na “oya” ryabaruwe ari […]

Amafaranga Cleverly yakoresheje mu kugaburira abamuherekeje mu Rwanda yateje impaka

Icyifuzo cy’uburenganzira bwo kubona amakuru (FOI Request) kigaragaza ko uwahoze ari minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, James Cleverly yakoresheje ÂŁ 9,803.20 mu kugaburira abamuherekeje mu rugendo aheruka kugirira i Kigali aje gusinya amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yaje guseswa nta muntu woherejwe. Bivugwa ko ibiryo byakoreshejwe mu ndege mu kugaburira James Cleverly mu […]

Mozambique: Opozisiyo yahamagaje imyigaragambyo rusange nyuma y’amatora

Muri Mozambike, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagaje imyigaragambyo rusange kuri uyu wa Mbere, itariki ya 21 Ukwakira 2024, yo kwamagana icyo bita uburiganya mu matora aheruka yo ku itariki ya 9 Ukwakira, ibisubizo biteganijwe mu minsi mike. Ariko iyi myigaragambyo yanahamagajwe nyuma y’iminsi ibiri hishwe inshuti ebyiri za hafi z’uwari uhanganye n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, […]

Amerika iri mu iperereza ku kuntu gahunda yo kwihorera ya Israel yagiye ku karubanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’abadepite, Mike Johnson, yemeje ko barimo gukora iperereza ku itangazwa ry’inyandiko z’ibanga zivuga ku isuzuma rya Amerika kuri gahunda ya Israel yo gutera Irani . Izo nyandiko zatangajwe ku mbuga za internet mu cyumweru gishize, ndetse zivugwa ko zisobanura amashusho y’icyogajuru agaragaza Israel yimura […]

U Burusiya buravuga ko bwarashe drones zirenga 100 za Ukraine

Abayobozi ba Moscou bavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya bwarashe indege zitagira abapilote zirenga 100 za Ukraine kuri iki Cyumweru, itariki 20 Ukwakira 2024. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko indege zitagira abapilote 110 zasenywe mu gitero cyaraye kigabwe mu turere turindwi tw’u Burusiya. Inyinshi muri izi drone zibasiye akarere ko ku […]

Umwongereza n’abaturage benshi ba Turkiya bashimutiwe muri Kenya

Ku wa Gatanu, umwenegihugu w’u Bwongereza yabwiye BBC ko we n’abaturage benshi ba Turkiya bashimutiwe mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, n’abagabo bihishe mu maso abaturage bane ba Turkiya bakaba baburiwe irengero . Necdet SeyitoÄźlu, wabaga mu Bwongereza imyaka 18 mbere yo kwimukira muri Kenya mu myaka ibiri ishize, yavuze ko yarekuwe nyuma y’amasaha umunani […]

Cameroun: Umuriro waburiye icyarimwe mu mijyi minini y’igihugu

Muri Cameroun, ikintu gikomeye ku muyoboro uhuza amajyepfo uhuza uturere 6 ku 10 mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, itariki 19 Ukwakira 2014, cyashyize igice cy’igihugu mu mwijima. Ni imijyi minini, nka YaoundĂ©, Douala, Bafoussam, cyangwa na Bamenda na Buea, mu gice kivuga Icyongereza . Nyuma yo kubura umuriro kuri urwo rwego, abantu bagize ubwoba mbere […]

Afurika y’Epfo yasabye Taiwani kwimura ambasade yayo i Pretoria

Ku wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko yasabye Taiwani kwimura ambasade yayo mu murwa mukuru Pretoria, mu gihe Taiwani iyishinja gukoreshwa n’igitutu cy’u Bushinwa . Afurika y’Epfo ariko yamaganye ibi kandi ivuga ko iki cyemezo ari imikorere ya dipolomasi isanzwe, dore ko yahagaritse umubano wa politiki na diplomasi na […]

Mozambike: Abantu bitwaje imbunda bishe abantu 2 batavuga rumwe n’ubutegetsi

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abantu bitwaje imbunda bishe umunyamategeko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambike n’umuyobozi w’ishyaka nyuma yo kurasa inshuro nyinshi ku modoka bagenderagamo ku wa Gatandatu, ibigaragaza umwuka mubi mbere y’imyigaragambyo iteganywa yamagana ibyavuye mu matora atavugwaho rumwe. Ishyaka rishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Podemos, n’umuntu wifuza kuribera kandida perezida, Venancio Mondlane, […]

Israel yamaganye Umuyobozi wa Loni wanze kuvuga ku rupfu rw’umukuru wa Hamas

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yamaganye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, kubera ko atanditse ku rupfu rwa Yahya Sinwar, wari Umuyobozi wa Hamas . Katz yashinje Guterres “kuyobora gahunda ikabije yo kurwanya Israel no kurwanya Abayahudi” abihuza na Guterres avuga n’ikibigaragaza yanze gutangaza ko Hamas ari umutwe w’iterabwoba nyuma y’ibitero yagabye muri […]

Kenya: Urukiko rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya

Urukiko Rukuru muri Kenya rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya nyuma y’amasaha make Rigathi Gachagua yirukanywe na Sena. Umucamanza Chacha Mwita yavuze ko nta muntu uzashyirwaho wo gusimbura Gachagua kugeza ku itariki ya 24 Ukwakira. Yemeje ko icyifuzo cyatanzwe n’umwunganira, Paul Muite, cyihutirwa kandi dosiye ihita yohererezwa Umucamanza Mukuru Martha Koome.

Nyagatare: Umucamanza, umushinjacyaha n’abagenzacyaha mu bakurikiranweho ruswa

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwatangiye kuburanisha urubanza rurengwamo abakozi 5 bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranyweho icyaha cya Ruswa. Muri aba bakozi harimo Umushinjacyaha umwe, Abagenzacyaha babiri, Umucamanza umwe n’ Umuhesha w’Inkiko umwe. Harimo kandi n’abaturage batandukanye bakurikiranywe nk’abafatanyacyaha. Abaregwa bakurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye baragiye baka ruswa […]

RDC: Minisitiri Wagner yemeje ko ibiganiro bya Luanda bizatwara igihe

gahztdkxsaajjr5.jpg

Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera ku byerekeye amasezerano hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yijeje ko nta kibazo kirimo asaba abantu kwihangana kuko ari inzira izatwara igihe. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Rose Kayikwamba yashakaga gusobanura uko byifashe, nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, […]

Kenya: Kithure Kindiki wagizwe Visi Perezida mushya ni muntu ki?

Kithure Kindiki wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yemeje kuwa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, ko agomba kwegura. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024. Yagize ati: “Nakiriye ubutumwa bwa perezida […]

Tchad: Perezida yacishije umweyo mu buyobozi bw’ingabo mu buryo budasanzwe

Mahamat Idriss Deby yacishije umweyo mu buyobozi bukuru bw’ingabo n’abashinzwe n’umutekano, aho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 16 Ukwakira, Guverinoma ya Tchad yavuguruye ubuyobozi bukuru bw’ingabo, abapolisi ndetse n’abajandarume nta bisobanuro. Izi mpinduka ngo zo ku rwego rutigeze rubaho kugeza ubu mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo n’abashinzwe umutekano zije mu gihe igihugu […]

Ethiopia: Amakimbirane hagati y’ingabo za leta na Fano ashobora kuvamo indi ntambara yagutse

Imirwano ikaze mu karere ka Amhara muri Ethiopia hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba zo muri Amhara iratera impungenge ko ishobora kuvamo intambara yagutse. Muri Nzeri, imirwano yabereye mu mijyi ya Debark na Dabat mu majyaruguru ya Gondar byahitanye nibura abantu icyenda abandi 30 barakomereka. Muri uko kwezi, umutwe w’ingabo zo mu bwoko bw’Abanya-Amhara uzwi […]

Polisi yafashe batatu bacyekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byafatiwe mu iduka

1_22_1.jpg

Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byari byibwe mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abantu batatu barimo n’umucuruzi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Ibyafashwe birimo ibyari byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira, mu nzu y’uwitwa Mio Yamada, ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani, akaba atuye mu mudugudu wa Mutara, […]

Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi – Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye urupfu rwa Yahya Sinwar nyuma yo kumenya iby’urupfu rwa Yahya Sinwar ari mu ndege yerekeza mu Budage . Mu itangazo yahise asohora yagize ati: “Uyu ni umunsi utagira uko usa kuri Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Isi yose.” “Nk’umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, Sinwar […]

Kenya: Abasenateri nabo batoye ko Visi Perezida Gachagua yeguzwa

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Sena ya Kenya yatoye kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ku mirimo ye kubera ibirego bitanu kuri 11 bamushinjaga, mu ntambwe itarigeze ibaho ishobora gusunikira n’ubundi igihugu mu bibazo bya politiki. Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yari yatoye mu cyumweru gishize kwirukana Gachagua, wafashije Perezida William Ruto gutsinda […]

Burundi: Umupolisikazi yari yishwe n’abaturage nyuma yo kurasa akica mugenzi wabo

Icyaha cyabaye kuri uyu wa Gatatu ushize nijoro, mu gace ka Gatongati. Ni muri Zone ya Rugari, muri Komini n’Intara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi). Abaturage bahise bafata umupolisikazi warashe umuntu baramukubita bikomeye imbunda ye iribwa. Uyu mupolisikazi ukorera mu Mujyi wa Muyinga. Azwi cyane ku izina rya “Mama wa Reta”. Uwishwe ni […]

Ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi na bitanu bya nyuma

screenshot_2024-10-17_130620.jpg

Mu bihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi, igihugu cya Nigeria na Ethiopia nibyo byonyine biza kuri uru rutonde n’abaturage 232,679,000 na 132,060,000 nk’uko tubikesha icyegeranyo cya worldpopulationreview.com cya 2024, mu gihe mu bya nyuma harimo n’ibidafite abaturage 10,000. Dore ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane 1. U Buhinde ubu nibwo bwa mbere butuwe […]

Kenya: Visi Perezida Gachagua ushobora kweguzwa yafashwe n’uburwayi

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, impaka ku kweguza Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, zahagaritswe mu buryo butunguranye nyuma y’uko Gachagua ananiwe kwigaragaza mu nama ya nyuma ya saa sita. Byari biteganijwe ko Gachagua yitaba Sena iri kujya impaka ku kibazo cye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, ari nawo […]

Iran yongeye kuburira Israel mu gihe yagerageza kwihorera

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ingabo z’Indashyikirwa z’Impinduramatwara muri Iran, yihanangirije Israel ayisaba kwirinda gutera Repubulika ya Kisilamu mu rwego rwo kwihorera kubera ibisasu bya misile bayirasheho mu gihe Israel yahise ikaza umurego mu kurwanya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Tehran muri Liban. Ubwoba bw’amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati bwariyongereye mu gihe Israel iteganya […]

Umusore yiciwe mu mirwano yamuhuje na mubyara we bapfa ibisheke

Umusore w’imyaka 21 yiciwe mu mirwano na mubyara we bapfa ibisheke ahitwa i Turkuito, mu Ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024. Nk’uko abapolisi babitangaza, imirwano yavutse kubera amakimbirane ashingiye ku butaka ubwo Nicholas Kipkoech w’imyaka 21 yaranduraga ibisheke byatewe mu isambu ya mubyara we, Kelvin Kibet. […]

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa muri Centrafrica bambitswe imidali

csm_bangassou1_4103464a31.jpg

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuwa Kabiri itariki ya 15 Ukwakira 2024, bambitswe imidali y’ishimwe ku kazi bakoze kajyanye n’ubutumwa bw’uwo muryango. Umuhango wo kwambika imidali abo bapolisi bagize itsinda RWAFPU 3-2 rikorera mu mujyi wa Bangassou, wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’abapolisi mu gace […]

FARDC iri kurambagiza indege z’indwanyi zikorwa n’u Buhinde za Tejas Mk1

tejas-with-astra-1024x684.jpg

Igisirikare cyo mu kirere cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FAC) kirashaka cyane kuvugurura indege zacyo, kandi ubu u Buhinde nibwo buhanzwe amaso mu gushakisha indege za gisirikare ziteye imbere. Muri Kanama, intumwa zikomeye zaturutse mu Gisirikare cya Congo (FARDC) zasuye New Delhi kugira ngo baganire ku bijyanye no kubona indege z’indwanyi za Tejas Mk1 […]

Burundi: Umucuruzikazi w’ibitenge yishwe n’abapolisi

Umugore witwa Belyse Nimpagaritse yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Ukwakira 2024 aguye mu Bitaro bya Rumonge (mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi) akekwaho kugurisha ibitenge mu buryo butemewe n’amategeko, aho yakubiswe n’abapolisi mbere yo gupfira mu bitaro yari yimuriwemo. Umuryango we urasaba iperereza ryigenga. Belyse Nimpagaritse yafatiwe mu gace ka Nkayamba, mu Mujyi […]

Liam Payne wahoze muri One Direction yahanutse ku igorofa ahita apfa ku myaka 31

Igipolisi kiravuga ko Liam Payne wahoze ari umwe mu bahanzi bagize itsinda rya One Direction, yapfuye ku myaka 31 apfiriye muri Argentine nyuma yo guhanuka ku igorofa rya gatatu rya hotel i Buenos Aires. Mu itangazo ryabo, abapolisi bavuze ko bavumbuye umurambo wa Payne nyuma y’uko itsinda ry’ubutabazi ritabajwe byihutirwa mu gace ka Palermo. Payne […]

USA: Igihano cy’urupfu kiravuza ubuhuha, batandatu mu minsi 12

dsc01331.jpg

Kuri uyu wa Kane, abagabo babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Derrick Dearman wo muri Leta ya Alabama na Robert Roberson wo muri Leta ya Texas bagomba kunyongwa, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iki gihano gihangayikishije . Derrick Dearman w’imyaka 35 y’amavuko, yahamijwe ibyaha byo guhotora abantu byibura batanu bose mu kwezi kwa munani […]