Kigali: Ababoneraga amaramuko mu gusabira abandi Viza bubikiwe imbehe
Ambasade yâu Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko kuva none ku wa 15 Mutarama 2019 nta muntu uzongera kubona viza atanyujije ubusabe bwe muri centre VFS Global. Ibi bikaba bizorohereza abashakaga viza ku ruhande rumwe, ariko bigasonzesha abakomisiyoneri bari basanzwe babibafashamo. Hari hamaze kumenyerwa abantu bahora bacaracara imbere ya za ambassade basaba amafaranga abagiye gushaka viza […]
Ali Bongo agiye gusubira mu gihugu nyuma yo kurokoka Kudeta
Perezida wa Gabon, Ali Bongo ategerejwe mu gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, nyuma yâamezi arenga abiri yivuriza muri Maroc. Ali Bongo agiye gusubira mu gihugu nyuma yâicyumweru bamwe mu basirikare be bagerageje kumuhirika ku butegetsi bikabapfubana. Uyu muyobozi yari amaze igihe yivuza indwara yamufashe igitaraganya ubwo yari ari mu nama […]
Kim Kardashian yemeje ko biteguye kwakira umwana wabo batwitiwe
Icyamamare Kim Kardashian, cyemeje amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko we nâumugabo we, Kanye West bitegura kwakira umwana wabo wa Kane, batwitiwe nâundi mugore. Umunyamakuru kuri televiziyo, Andy Cohen wari watumiye Kim Kardashian nâabavandimwe be mu kiganiro âWatch What Happens â ntiyaciye ku ruhande, yahise abaza Kim kuri iyi nginyo yo kubyara umwana wa kane. Cohen […]
Amb. Nduhungirehe yagarutse ku byavuzwe nâuwigambye gushimuta Abanyarwanda muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yavuzwe na Rugema Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya bamwe mu banyarwanda muri Uganda. Bamwe mu Banyarwanda batawe  muri yombi bari muri Uganda bagiye batunga agatoki Rugema Kayumba ko akorana bya hafi nâinzego zâIperereza rya Gisirikare ryâiki gihugu (CMI) […]
Muhanga: Bahangayikishijwe no kuba bari mu mujyi nyamara batagira ibikorwaremezo
Bamwe mu batuye mu kagari ka Macyera, umurenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ibikorwaremezo, nkâumuriro wâamashanyarazi, amazi meza nâamateme abahuza nâutundi duce, nyamara barashyizwe mu gice kigize umujyi wa Muhanga, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka bigatuma bataniteza imbere nkâabatuye mu mujyi. Twagirimana Eugène, Utuye mu mudugudu wa Rwamugoroba muri […]
Abofisiye bakuru batacanaga uwaka na Gen Kayihura bagororewe
Abofosiye bakuru mu gipolisi cya Uganda 10 bazwiho kutavuga rumwe na Gen. Kale Kayihura ubwo yayoboraga uru rwego bahawe amasezerano mashya. Gen Kayihura ubwo yari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari yarasabye ko benshi muri aba bapolisi batahabwa andi masezerano kuko ari bo bari ba nyirabayazana bâakaduruvayo nâibibazo byari muri polisi muri icyo gihe. Muri […]
Bamporiki yahaye impanuro abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga- AMAFOTO
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yagiranye ikiganiro nâabakobwa 20 batoranijwe guhagararira Intara nâUmujyi wa Kigali, bahatanira ikamba rya nyampinga wâu Rwanda 2019, abasaba kurushaho kumenya u Rwanda nâumuco warwo. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, nyuma yâumunsi umwe gusa aba bakobwa batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri, i Nyamata, mu […]
Gen Muhoozi yakomoje ku butwari bwa se wabo, Gen Salim Saleh
Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Gen Kainerugaba Muhoozi, ubwo yifurizaga isabukuru nziza se wabo, Gen Salim Saleh, yakomoje ku buhangange bwe mu mateka yâigisirikare cya Uganda. Gen Salim Saleh, ni umuvandimwe wa Perezida Museveni wa Uganda, yavutse ku wa 14 Mutarama 1960, ubu akaba afite imyaka 59. Umuhungu we Gen Muhoozi, amwifuriza isabukuru nziza, […]
Nyamasheke: Umugabo wâimyaka 32 yishwe atewe icyuma
Amakuru aturuka mu gasanteri kâubucuruzi ka Shangazi kari mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, aravuga iyicwa ryâumugabo wâimyaka 32 yâamavuko witwaga Munyaneza Onesphore wari utuye mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi muri uyu murenge, atewe icyuma na bagenzi be bivugwa ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane. Bamwe mu babibonye baganira na Bwiza.com, […]
Yirukanwe ku ishuri aryozwa guhobera umuhungu
Kaminuza yo mu Misiri, Al-Azhar yirukanye umukobwa wagaragaye mu mashusho ahoberana nâumuhungu wâinshuti ye. Iyi kaminuza itangaza ko uyu mukobwa yirukanwe kuko ngo yangirije isura ya kaminuza. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore ufite indabo apfukama akaziha umukobwa nyuma bagahoberana. Umuvugizi wâiyi Kaminuza ya Al- Azhar, Ahmed Zarie yatangarije AFP ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo […]
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Insoresore zisaga 50 zo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuri uyu wa Mbere zatawe muri yombi nâigipolisi ubwo zasatiraga ahakorera inteko ishinga amategeko zigiye gusaba Perezidante wâInteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga gusaba u Bwongereza kurekeraho kwivanga mu bibazo bya Uganda. Igipolisi kiravuga ko aba batawe muri yombi kubera gutegura igikorwa kitemewe nâamategeko. […]
Mwiseneza Josiane yagabiwe inka y'inzungu n'uwo muri dayasipola
Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 yagabiwe inka y’inzungu na Uwimana Jane usanzwe atuye mu Bubiligi. Uwimana Jane wagabiye inka Josiane ni umubyeyi w’abana babiri asanzwe anafite ibikorwa bitandukanye byâubucuruzi akorera mu gihugu cy’u Bubiligi harimo Hotel yamagorofa abiri ahafite. Nkuko inkuru yanditswe n’ikinyamakuru impamba ibivuga ni uko impamvu nyamukuru […]
Rwamagana: Baratabariza umukecuru nâumuhungu we baba mu nzu yenda kubagwira
Abaturage bo mu mudugudu wa Kibare, mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana,  barasaba ubuyobozi gukura mu kaga umukecuru witwa Mukagahigi Madalina wâimyaka 76 nâumuhungu we, Nyakabungo wâimyaka 60 baba mu nzu yenda kubagwira. Umuturanyi wabo, Ndayambaje Daniel  yavuze ko uyu mukecuru nâumuhungu we bakwiye gufashwa nâubuyobozi bakubakirwa inzu, bakava mu yenda […]
Abadebande nâAmahindure, imwe mu mitwe yakoze ibara muri jenoside na mbere yayo mu Ruhengeri
Igitabo giherutse gushyirwa ku mugaragaro cyiswe âAmateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeriâ, cyagarutse ku mitwe yitwara gisirikare itandukanye yashinzwe mu myaka ya za 90 ikaza kugira uruhare mu kwica no gutoteza Abatutsi muri jenoside ndetse na mbere yayo. Mu mitwe yagize uruhare mu bwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri […]
Sudani: Perezida Bashir yeruriye abigaragambya
Perezida wa Sudan, Omar Al- Bashir yakuriye inzira ku murima abigaragambya bumva ko bahindura ubutegetsi bwe, ababwira ko bibeshya. Imyigaragambyo yatangiye mu mpera zâumwaka ushize, isaba Leta ya Bashir kugabanya ibiciro byâumukati nâibya peteroli. Perezida Bashir  kuri uyu wa 14 Mutarama 2019 yabwiye ikivunge cyâabaturage bo Mujyi wa Niyala mu ntara ya DarFur ko imyigaragambyo […]
Aaron Ramsey witegura kwerekeza muri Juventus yakoreshejwe ibizamini by'ubuzima
Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Arsenal, Aaron Ramsey, nyuma yaho arambagirijwe nâikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, iyi kipe yamukoreye ibizamini byâubuzima. Uyu mukinnyi wâimyaka 28 yâamavuko, agiye gukinira Juventus imyaka itanu, akaba yakorewe ibizamini mu ivuriro ryâi Londres nkâuko ikinyamakuru Thesun kibitangaza. […]
Indonesia: Indege ya Ethiopian Airlines yururukijwe ku ngufu nâindege z'indwanyi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Igisirikare cyo mu Kirere cya Indonesia cyabonye indege ya Ethiopian Airlines mu kirere cyâiki gihugu biba ngombwa ko ihatirwa kururuka kuko yari yinjiye mu kirere cyabo mu buryo butemewe. Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite numero ETH3728, yoherejweho indege 2 zâintambara ziyihatira […]
Nyaruguru: Urwego rwâUmuvunyi rugiye gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo
Urwego rwâUmuvunyi rwateguye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Nyaruguru kuva kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 17 Mutarama 2019, hateganyijwe ko abaturage bo mu Mirenge yose igize aka karere, bazahugurwa ku burenganzira nâinshingano byabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kandi hakizwe ibibazo byâakarengane ku […]
Uguterana amagambo hagati ya Minisitiri Sezibera nâushinja Leta kwimyoza igihe Umunyarwanda yafatiwe muri Uganda
Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga, Dr Richard Sezibera yagaragaye asubiza inshuro irenze imwe uwitwa Rama Isibo kuri twitter, wagaragaye mu bitangazamakuru asaba abayobozi bâu Rwanda ku bazajya bavuga igihe hari Umunyarwanda ufatiwe muri Uganda kuko ngo kwimyoza bidahagije. Rama Isibo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yasabye ubuyobozi bwâu Rwanda kuvugana na Kampala kuri telefoni ibijyanye nâumubano […]
Burundi: Perezida Nkurunziza yagabiye inka abaminisitiri 13
Perezida wâu Burundi, Pierre Nkurunziza, mu mpera zâicyumweru gishize ahitwa Buye, muri Komini Mwumba, mu Ntara ya Ngozi, yagabiye inka abaminisitiri 13 bo muri Guverinoma ye, asobanura kko biri mu rwego rwo kongerera imbaraga umuco mwiza wo guhana impano wahoze uranga Abarundi. Mu izina rya bagenzi be 13 bahawe inka, minisitiri wâimirimo ya leta nâumurimo […]
Rusizi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe nâabaturage ku gitera igwingira ryâbana
Ubuyobozi bwâakarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cyâigwingira ryâabana bari munsi yâimyaka ibiri yâamavuko giteye inkeke kandi kikaboneka mu mirenge yose yâaka karere, kuko imibare igaragaza ko bari ku kigereranyo cya 35,2%; hakiyongeraho abandi bafite ikibazo cyâimirire mibi ariko batari ku kigero cyo kugwingira, gusa inyinshi mu mpamvu zibitera bakaba batazihurira ho nâabaturage. Umuyobozi wâakarere […]
Impunzi zâabarundi zirashinja igipolisi cya Tanzania kuzikorera iyicarubozo
Impunzi zâabarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzania, zitangaza ko zikorerwa iyicarubozo nâabapolisi bo muri iki gihugu. Ni impunzi zisaga 10 zo mu nkambi ya Nduta iherereye mu gace ka Kigoma muri Tanzania, zivuga ko abapolisi bazishimuta bakazifunga, bakazikubita, bakaziboha, bakazikorera nâibindi bikorwa zivuga byâiyicarubozo. Umwe muri izi mpunzi aganira na SOS/Burundi, yagize ati âKuva […]
Undi Munyarwanda yaburiwe irengero muri Kampala
Umunyarwanda watangajwe ku mazina ya Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu Mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019. Uku guburirwa irengero kuje nyuma yâaho Umunyarwanda wâimyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi nâabantu bakora mu Rwego rwa […]
Mwishywa wa Patrick Karegeya ashimangira ko azi neza uwamwishe
Umuryango wa Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cyâu Rwanda nyuma akaza kwicirwa muri Afurika yâEpfo, utangaza ko nubwo ugitegereje ibizava mu iperereza, uwamwishe bamuzi. Ni ibyatangajwe na mwishywa wa Karegeya, ubu akaba ari nâumuvugizi wâumuryango we, Bwana David Batenga mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, nyuma ikiganiro bagiranye gishyirwa kuri Youtube. Batenga avuga […]
Abademokarate bakomoka muri Mexique no mu Buhinde batangaje ko bifuza kuzahatana na Trump mu 2020
Abanyapolitiki babiri, harimo ufite igisekuruza cyo muri Mexique n’undi ufite icyo mu Buhinde, bo mu ishyaka ryâAbademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bazahatana mu matora yâumukuru wâigihugu yo mu mwaka utaha. Kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mudemokarate witwa Julian Castro bivugwa ko nyirakuruza yageze muri Amerika avuye muri Mexique mu myaka isaga […]
Perezida Kagame yavuze impungege ze zo kuba yazahinguka imbere yâImana afite abantu barwaye bwaki
Perezida Kagame avuga ko umutima we utishimira kuba yazahinguka imbere yâImana ayereka abantu yamushinze barwaye bwaki. Ibi umukuru wâIgihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) yabereye muri Kigali Convention Center. Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari bitabiriye aya masengesho ko hari ibintu bitatu byavuzwe […]
Rusizi: Abageze mu zabukuru ntibishimira ibyiciro by'Ubudehe bashyizwemo
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bavuga ko gushyirwa mu cyiciro cya Gatatu cyâUbudehe kandi ari abakene cyane batagira icyo bakora,bamwe banakuze cyane byabagizeho ingaruka zikomeye zo guhera mu bukene ntibanagerweho na gahunda Leta igenera abatishoboye. Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bakuze cyane ku buryo nta […]
RDC: Umuryango SADC wasabye ko kubara amajwi yâibyavuye mu matora byasubirwamo
Umuryango  w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, wasabye ko kubarura amajwi yâibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasubirwamo. Uyu muryango utangaza ko kongera kubara amajwi byagabanya imvururu zishobora kuvuka nyuma yâamatora. Uyu muryango unabarizwamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urasa abategetsi bâiki gihugu gushyiraho Leta ihuriweho na bose nyuma yaho bamwe […]
Umwishywa wa Kenyatta ufite imyaka 40, avuga ko kubaho nta mugabo afite bimugora cyane
Nana Gecaga, ni umwana wa mushiki wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ni umugore ufite imyaka 40 ariko akaba nta mugabo afite, kuri ubu atangaza ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye. Mu kiganiro yagiranye na K24 News, Nana yatangaje ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye ariko ko atabyicuza kuba yarabimazemo imyaka myinshi kugeza […]
Gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa
Nyuma yâigihe kirekire Umujyi wa Gicumbi ugaragara mu isura yâumujyi ushaje kubera ahanini usanga inyubako ziwugize zarubatswe mu gihe cyo hambere ndetse inyinshi muri zo zikaba zishaje ku buryo bugaragarira abahisi nâabagenzi, ubu noneho uyu mujyi ngo waba uri mu nzira zo kuvugururwa ku bufatanye bwâAkarere ka Gicumbi nâAbikorera bo muri aka Karere, nkâuko byemezwa […]
Zimbabwe igiye kongera gukoresha ifaranga ryayo nyuma yâimyaka hafi 10 itarikoresha
Igihugu cya Zimbabwe kigiye kubyutsa idolari ryacyo bitarenze impera zâuyu mwaka kubera ibura ryâamadolari yâAbanyamerika igihugu cyakoreshaga rikomeje gushegesha ubukungu bwâiki gihugu nkâuko byemejwe na minisitiri wâimari, Mtuli Ncube. Igihugu cya Zimbabwe cyahagaritse gukoresha ifaranga ryacyo ryari ririmo kugwa butosho mu 2009, ubutegetsi bwa Robert Mugabe bubuze uko bubigenza buhitamo gukoresha Idorari ryâAmerika nâandi mafaranga […]
Gatsinzi wahutajwe na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda nâu Rwanda
Umunyarwanda wigeze gutabwa muri yombi nâinzego zâumutekano za Uganda zikamukorera iyicarubozo mbere yo kumuta ku mupaka wa Gatuna asa nkâuwapfuye, yasubije Umugande, Barnabus Taremwa uherutse kwandikira Perezida Museveni na Perezida Kagame. Uyu mugabo uri mu bavuga rikijyana muri Uganda ndetse wabaye umukada ukomeye muri NRM, Dr Barnabas Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri […]
Burundi: Isoko ryafashwe nâinkongi yâumuriro rirashya rirakongoka
Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, isoko rikuru ryo muri Komini Matana, mu Majyepfo yâu Burundi ryafashwe nâinkongi yâumuriro. Mu gihe hataramenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, abashinzwe umutekano batangaza ko iri soko ryatangiye gushya ahagana saa Moya nâigice (07:30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Abaturage nâubuyobozi […]
Rubavu: Amakimbirane mu miryango, kimwe mu bibazo byahagurukije Njyanama yâAkarere
Bimwe mu bibazo byugarije abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, ni amakimbirane mu miryango, abana bâabakobwa baterwa inda no kudasobanukirwa neza uburenganzira bwabo mu guhabwa serivisi nziza biterwa no kudasobanukirwa nuko inzego zâubuyobozi zubatse. Ibi hamwe nâibindi bibazo byatumye abagize inama njyanama yâakarere ka Rubavu mu gihe cyâiminsi itanu, bamanuka mu mirenge […]
RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora
Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye nâitangazamakuru kuva hatangazwa ibyavuye mu matora byâibanze, Emmanuel Ramazani Shadary wari umukandida wâihuriro ryâamashyaka ashyigikiye ubutegetsi(FCC) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye ku cyicaro cyâishyaka PPRD rimaze imyaka isaga 15 ku butegetsi I Kisnhasa, ko yatsinzwe. Akurikije ububasha ahabwa no kuba ari Umunyamabanga Uhoraho wâishyaka PPRD, umukandida wa […]
Amajyepfo: Kutagira amashanyarazi bibangamiye iterambere ryabo
Abaturage batandukanye bo mu Ntara yâAmajyepfo bemeza ko kuba nta muriro wâamashanyarazi urangwa mu duce batuyemo bigira uruhare mu kudindira ryâiterambere ryabo, bagasaba ko bawugezwaho. Nko mu Karere ka Nyanza bavuga ko gafite umuriro wâamashanyarazi ku kigero cya 31Â %, Umuyobozi wâAkarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ryâubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko bafatanyije nâikigo cyâigihugu gishinzwe […]
Gisagara: Umumotari yafashwe agerageza gutanga ruswa
Umumotari wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save yafashwe agerageza guha ruswa yâamafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) umupolisi kugirango yo guhanirwa amakosa yafatiwemo. Kuri uyu wa 11 Mutarama nibwo uyu mu motari yafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa kuko ahanini usanga aribo batubahiriza amategeko yâumuhanda bityo bigateza impanuka zitwara ubuzima […]
Kirehe: Uwangirijwe nâimpuzi zâabarundi mu 2016 amaso yaheze mu kirere
Muri kamena 2016, nibwo impunzi zâabarundi ziba mu nkambi ya Mahama ziraye mu myaka ya Nzeyimana Paulin zirayangabaza. Yitabaje ubuyobozi ku nzego zinyuranye, kuva ku murenge, intara na minisiteri ishinzwe impunzi, ariko amaso yaheze mu kirere, ku buryo ikibazo yakigejeje no ku badepite ubwo basuraga uyu murenge kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama […]
Impamvu Perezida Magufuli yumviriza telefoni zâabaminisitiri be
Perezida wa Tanzaniya, Joseph Pombe Magufuli kuwa Kane wâiki cyumweru yahishuye ko yumviriza ibiganiro abaminisitiri bâiki gihugu bagirana kuri telefoni. Ibi Magufuli yabihishuye mu muhango wo kurahiza bamwe mu bagize kabine, abanyamabanga ba Leta nâabandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru wabereye mu Mujyi wa Dar Es-Salaam. Perezida Magufuli yatangaje ko aba ba minisitiri basabwa […]
Itegeko ryâumusoro ku butaka ni akumiro ariko izindi zo ziteye ubwoba- Ingabire M. Imaculee
Umuyobozi wâUmuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa nâAkarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko ingingo ya 16 yâitegeko rigenga umusoro ku butaka iteye kumirwa bitewe n’ibirikubiyemo ariko ko n’izindi ngingo nazo ziteye ubwoba. Mu kiganiro na TV1 kuwa 9 Mutarama 2018, Ingabire Marie Immaculee avuga ko ingingo ya 16 ari akumiro kuko iyi ngingo igaragaza ko […]
Mu nkambi zâimpunzi zâAbarundi hafatiwe impuzankano za gisirikare zisaga 1300
Mu nkambi zâimpunzi zâAbarundi za Nduta na Mtendeli mu gihugu cya Tanzania hafatiwe impuzankano zisaga 1300 za gisirikare bivugwa ko harimo izâigisirikare cyâu Burundi nâizindi zitaramenyekana. Ubuyobozi bwâintara ya Kigoma buravuga ko kuri uyu wa Kane ushize bwafashe impuzakano za gisirikare mu nkambi zâimpunzi zâAbarundi. Ibiro bya Guverineri bikaba byatangaje ko izi mpuzankano za gisirikare […]
Rwamagana: Abana bafite ibibazo byâimirire mibi no kugwingira bavuye kuri 664 bagera kuri 20
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama mu Karere ka Rwamagana hashojwe ubukanguramba bugamije kurandura imirire mibi no kugwingira kwâabana. Kuwa 20 Ukuboza 2018 nibwo hatangijwe icyiciro cya kane kiswe Operation one one four hagamijwe gufasha abana 114 bari bafite ikibazo cyâimirire mibi no kugwingira. kugeza tariki 9 Mutarama abana 20 nibo bari bagifite […]
Hakomeje kwibazwa impamvu Perezida Museveni yahuye mu ibanga na Tshisekedi mbere y'amatora
Ifoto ya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ari kumwe na Felix Tshisekedi ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga hibazwa uburyo aba bombi bahuye mbere mu buryo bwamenyekanye kuri bake. Perezida Museveni yahuye na Tshisekedi nâumuryango we Entebbe mbere yâamatora yari ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Benshi mu Banyayuganda bakomeje kwibaza impamvu Museveni yaba yarahuye […]
RDC: Umukandida Martin Fayulu yiyemeje kwitabaza urukiko rurinda itegeko nshinga
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Mutarama, umukandida Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri mu matora yâumukuru wâigihugu inyuma ya Felix Tshisekedi nkâuko ibyavuye mu matora byâibanze bibivuga, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ageza mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ubusabe busaba gusubiramo ibarura ryâamajwi nyuma yo kutemera ko yatsinzwe. Uruhande rwa Martin […]
Uganda iravugwaho gutanga peteroli yayo nk'ingwate
Minisitiri wâimali wa Uganda, Matia Kasaija, yateye utwatsi abafite impungenge zâuko igihugu cye gishobora gutakaza ubusugire ku mutungo wacyo wagizwe ingwate zâimyenda gifata mu Bushinwa. Uganda yagujije mu Bushinwa imali ingana nâamadolari miliyari eshatu yo kubaka imihanda, inganda zibyara amashanyarazi, no gucukura peteroli. Umunyamakuru wâIjwi ryâAmerika dukesha iyi nkuru, Halima Athumani, uri i Kampala mu […]
Rulindo: Polisi yarokoye umuntu amaze iminsi ibiri munsi yâubutaka
Mu ntangiriro zâiki cyumweru Polisi yâu Rwanda ku bufatanye nâabaturage yarokoye Ntezirizaza Moise uvuka mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo wari umaze iminsi ibiri aguweho nâikirombe ubwo yajyaga gucukura amabuye yâagaciro mu buryo bunyuranyije nâamategeko. Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama nibwo byamenyekanye ko Ntezirizaza Moise yaguweho nâikirombe aho ikompanyi […]
Amerika yavuze ko yiteguye kwinjira muri Congo-Kinshasa
Leta ya Amerika itangaza ko ishobora kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye haba hadutse imvururu nyuma yâitangazwa yâibyavuye mu matora. Itangazo rya Deparitoma ya Leta ya Amerika (US Department) rivuga ko abanye-Congo badakwiriye guteza akaduruvayo kandi ko abazabigiramo uruhare bazakurikiranwa. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro rya tariki ya 10 Mutarama 2019 riragira […]
Cristiano Ronaldo ntiyorohewe ku bwâibirego byâubusambanyi ashinjwa
Polisi yo muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye inyandiko isaba ko icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN mu gukora iperereza ku byaha byâihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa. Uwunganira Ronaldo mu byâamategeko, Peter S. Christiansen yatangaje ko ibyo umukiriya we ashinjwa ari ibisanzwe. Ikinyamakuru Wall Street Journal gitangaza ko […]
Paris: Louise Mushikiwabo yakoze inama ye ya mbere yâakazi kuva yatangira kuyobora OIF
Uhagarariye igihugu cya Armenia mu muryango wâIbihugu bikoresha ururimi rwâIgifaransa (OIF) akaba na ambasaderi wâiki gihugu mu Bufaransa, Christian Ter-Stepanyan yasuye Umunyamabanga Mukuru wâuyu muryango, Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Kane bagirana ibiganiro ku mubano hagati yâimpande zombie. Christian Ter-Stepanyan yabanje gushimira Louise Mushikiwabo ku nshingano aherutse guhabwa zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF nkâuko […]
Abasirikare 165 bahawe akazi ko gucunga buri gikorwa cya Gen Kayihura
Igisirikare cya Uganda cyamaze kugaba abasirikare 165 kugira ngo bacunge buri ntambwe iterwa na Gen Kale Kayihura kugeza igihe urubanza rwe mu rukiko rwa gisirikare i Makindye rurangiye. Amakuru yizewe ava ku biro byâigisirikare cya Uganda biri i Mbuya mu Mujyi wa Kampala avuga ko aba basirikare bazaba bashinzwe kurinda urugo rwa Gen Kayihura ruri […]
Imiyoborere twifuza ni ishyira mu bikorwa amahame ashyira umuturage ku isonga- Dr. Kaitesi
Umuyobozi  Mukuru wâagateganyo wâUrwego rwâIgihugu rwâImiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi avuga ko gahunda yâimiyoborere Guverinoma yâu Rwanda ishyize imbere ari ishyira umuturage ku isonga. Ibi Dr.Kaitesi yabitangarije mu Mudugudu wa Muhe, akagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, ahaberaga igikorwa cyo gutangiza gahunda âImiyoborere […]
Zimbabwe: Ivarisi yuzuyemo amadolari yibwe mu rugo rwa Robert Mugabe
Abantu batatu bagejejwe imbere yâurukiko muri Zimbabwe bakurikiranweho kwiba ivarisi yari irimo amadolari 150,000 mu rugo rwâuwahoze ari perezida wâiki gihugu, Robert Mugabe. Nkâuko bitangazwa nâikinyamakuru The Herald, ngo ubujura bwabereye muri imwe mu nzu za Robert Mugabe iherereye ahitwa Zvimba, mu nkengero zâumurwa mukuru, Harare. Umwe mu bashinjwa bivugwa ko yarerewe muri urwo rugo […]
Uganda:Umugaba mukuru wa UPDF arasaba abashinzwe umutekano ku mipaka kuba maso
Umugaba mukuru wâingabo za UPDF, Gen. David Muhoozi, yavuze ko Uganda yugarijwe nâibibazo byâihungabana ryâumutekano biterwa nâabanyamahanga binjira mu gihugu asaba inzego zâumutekano ku mipaka kuba maso no kugenzura urujya nâuruza rwose rwâabo banyamahanga. Gen David Muhoozi yavuze ko abanyamahanga barimo kwinjirana muri Uganda intwaro zitandukanye zikoreshwa mu byaha bikorerwa mu mijyi mikuru yâigihugu, asaba […]
Ubuhamya burambuye ku buzima bugoye Abatutsi baciriwe mu Bugesera banyuzemo
Mu 1959, Abatutsi batabashije guhungira mu bindi bihugu nka Uganda, Congo, Uburundi na Tanzaniya, bakusanyirijwe ahantu hatandukanye babacira mu gace ka Bugesera aho bahuriye nâubuzima bukakaye. Mu yahoze ari Komini Cyeru, nyuma yo gutwikira Abatutsi, bahungiye kuri Paruwasi Gatorika ya Nemba aho imodoka zabavanye zibatwara mu Bugesera. Umwe mu batwawe bakuwe kuri Paruwasi Gatorika ya […]
U Rwanda ruribaza niba  itabwa muri yombi ryâabaturage barwo  muri Uganda rizarangira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga yâu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akomeje kwibaza  niba itabwa muri yombi nâiyicaruboza ryâabaturage bâigihugu cye muri Uganda rizarangira. Uku kwibaza kwa Nduhungirehe kuje nyuma yâaho Umunyarwanda wâimyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi nâabantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi […]
Ringtone wifuzaga urukundo kuri Zari yaciye amarenga ko yabonye undi akunda
Umuhanzi wâindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ringtone Opoko, wo muri Kenya, wavuzwe cyane umwaka ushize, ubwo yasabaga umuherwe Zari ko babana, kuri ubu yaciye amarenga yabonye undi mukobwa wo kumuba hafi. Ringtone avuga ko nyuma yo kubengwa na Zari, ubu afite gahunda yo gushaka umugore bazabana mu nzu ye ifite ibyumba 10 iherereye i […]
RDC: U Bufaransa bwahinduye imvugo ku ntsinzi ya Tshisekedi bwabanje kwamagana
Nyuma yâaho igihugu cyâu Bufaransa cyari cyabanje kwamagana ibyavuye mu matora byâibanze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu iki gihugu cyahinduye imvugo gisaba abifuza kwamagana ibi bakoresheje inzira ziteganywa nâamategeko. Nyuma yâaho Komisiyo yâamatora muri Congo itangarije ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora, u Bufaransa bwahise busohora itangazo ryamagana ibyatangajwe nâiyi komisiyo. […]
Dj Ira yahishuye ko hari abagabo bamubeshyaga akazi bashaka kumusambanya
Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira, ni umwe mu ba DJs bake bâabakobwa bakora umwuga wo gususurutsa abantu avangavanga imiziki mu birori bitandukanye, yatangaje ko benshi mu bamwaka numero yatelefoni ari ababa bashaka kumusambanya aho kumuha akazi. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio dukesha iyi nkuru DJ Ira yavuze ko buri uko ari ku rubyiniro […]
Umubano mubi hagati yâu Rwanda na Uganda ni nkâabagabo babiri bâuruhara barwanira igisokozo- Umuherwe, Dr Barnabus Taremwa
Umuherwe akaba nâumwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, Dr Barnabus Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri Museveni abasaba  ko bavuga ibibazo biri hagati yâibihugu byombi we avuga ko bimeze nkâuko abagabo babiri bâuruhara barwanira igisokozo kandi bigaragara ko nta nâumwe ugikeneye. Uyu muherwe  avuga ko ibi bibazo byagira ingaruka mbi ku karere biramutse […]
Adeline Rwigara yahishuye aho bakuye imbaraga zidasanzwe zabafashije kuva muri gereza
Nyuma yaho Adelina Rwigara hamwe nâumukobwa we, Diane Rwigara bagizwe abere nâUrukiko Rukuru ndetse nâUbushinjacyaha bugahagarika kubakurikirana mu bujurire, bavuga ko imbaraga zabatabaye nta handi bazikuye uretse muri Bibiliya yera. Aganira nâikinyamakuru gikorera mu Bufaransa, nâikiganiro bagiranye kigashyirwa kuri Youtube, Adeline Rwigara ashimangira ko barenganaga ku byaha byose baregwaga ari nayo mpamvu ngo Imana yababaye […]