Tshilombo Tshisekedi yemejwe bidasubiraho nka Perezida wa RDC

Nyuma y’iminsi 20 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora Komisiyo y’igihugu yatangaje ko uwayatsinze ari Felix Antoine Tshilombo Tshisekedi, ubu noneho Urukiko rubifitiye Ububasha rwemeje burundu ko ari we wayatsinze, kandi ko ari we Perezida wa RDC. Umwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu yari yaratanze ikirego mu Rukiko […]

Perezida Trump aritegura kongera guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko Perezida Donald Trump yiteguye kubonana ubugira kabiri na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, mu mpera z’ukwezi gutaha. Iri tangazo risohowe nyuma y’aho Perezida Trump abonaniye n’ umuhuza mu biganiro wa Korea ya Ruguru, Kim Yong-chol mu biro bye i New York akamushyikiriza ibaruwa […]

Naryamanye n’abagabo b’abaherwe benshi ariko ntabwo ndi we- Huddah Monroe

Umunyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe avuga ko ubukire butazanwa no kuba wakoranye imibonano mpuzabitsina na kanaka ahubwo ko bubyarwa no gukora cyane. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yahishuye ko yaryamanye n’abagabo benshi kandi bakize cyane ariko ko urwego bariho we atararugeraho. Yagize ati “Naryamanye n’abaherwe benshi ariko kugeza n’iyi saha ntabwo ndi […]

Burkina Faso: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye yose beguye

Mu gihugu cya Burkina Faso Minisitiri w’Intebe, Paul Kaba Thieba na guverinoma ye yose beguye kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’iki gihugu rivuga. Nta bisobanuro byatanzwe kuri iri yegura rya guverinoma yose, nubwo amakuru agera kuri AFP avuga ko Perezida Roch Marc Christian Kabore ashaka guhumeka umwuka mushya […]

Yafashwe yikinisha anarunguruka mu idirishya ry’icyumba umukobwa wa Beckham araramo

Umusore witwa Geoffrey Cassidy wo mu mujyi wa Floride, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakubiswe bikomeye ubwo yafatwaga yikinishiriza inyuma y’idirishya ry’icyumba umukobwa wa Tony Beckham wamamaye muri ruhago aryamamo. Tony Beckham yamamaye cyane muri Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Amerika, akaba yarafashe Geoffrey ubwo yari  mu cyumba cy’umukobwa we, agatungurwa no kubona uyu musore […]

Umucamanza Theodor Meron wari warazonze u Rwanda ntakiri umuyobozi wa MICT

Umucamanza Theodor Meron wakunze kurwaza umutwe u Rwanda by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama 2019 yavuye ku mugaragaro ku buyobozi bw’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha n’urwashyiriweho Yougoslavia (MICT), aho asize arekuye benshi bagize uruhare muri jenoside mu buryo buutavuzweho rumwe. Ikinyamakuru Jeune […]

Uwahoze ayoboye Mexique arashinjwa kwakira akayabo ka ruswa z’abacuruzi b’ibiyobyabwenge

Uwahoze ari Perezida wa Mexique, Peà±a Nieto aravugwaho kuba yarakiriye miliyoni 100 z’Amadolari nka ruswa yahawe n’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, Joaquà­n “El Chapo” Guzmà¡n nk’uko umutangabuhamya yabitangarije urukiko muu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Alex Cifuentes, uvuga ko yakoranye bya hafi imyaka myinshi na El Chapo yabwiye urukiko rwo muri New York ko ibijyanye n’iyi ruswa yari […]

Rihanna yagaragaye nta murinzi atonze umurongo ku bwiherero rusange, yanga gukoresha ubwihariye

Umuhanzikazi Rihanna ubusanzwe uzwiho kwicisha bigufi yagaragaye atonze umurongo nk’abandi bose bakeneye serivisi z’ubwiherero ndetse yanga kwifashisha ubwihariye nk’umuntu udasanzwe w’icyamamare. Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’umugore witwa Zara Rahim kuri twitter wavuze ko yahuriye na Rihanna ku murongo bategereje serivisi z’ubwiherero. Uyu mugore abinyujije kuri twitter kuwa 17 Mutarama 2019 yavuze ko Rihanna yari […]

HRW irashinja Uganda kutageza mu nkiko Gen Kayihura kubera ibyaha by’iyicarubozo n’ubwicanyi

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ivuga ko Uganda yananiwe gukumira ubwicanyi ndengakamere n’iyicarubozo. Itunga agatoki Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi y’iki gihugu nk’uwahagarikiye ibi byaha ariko akaba atarigeze abiryozwa. Raporo ya HRW ivuga ko hari ubwicanyi bwibasiye abaturage nk’aho mu 2016, habayeho ubwicanyi mu Karere ka Gasese ahaguye abantu 100. HRW […]

Dipolome mpimbano ya Félix Tshisekedi ishobora gusubiza Kabila ku ntebe

Bisabwe n’ubutabera bwa Congo, ubw’u Bubiligi bwemeje ko umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Congo, Félix Tshisekedi, wanatangajwe ko ari we watsinze amatora na Komisiyo y’amatora, yakoresheje impamyabumenyi y’impimbano mu gihe yatangaga kandidatire ye. Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyari byabajije ishuri Félix Tshisekedi avuga ko ryamuhaye impamyabumenyi ryitwa Institut des carrières […]

Ruhango: Bane bafatanwe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano

Mu bikorwa  bigamije ku rwanya ubujura bya kozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama byafatiwemo abagabo bane bicyekwa ko batunze ibikoresho by’ikoranabuha byibwe mu turere dutandukanye. Ibi bikorwa byafatiwemo ibikoresho bigizwe na televiziyo 1, mikoro 3, indangururamajwi  1, telephone 2 zo mu bwoko bwa ipad, mudasobwa […]

Nyamasheke: Abaturage barinubira umwanda ugaragara ku biro by’akagari ka Rushyarara

Abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara, mu murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke bavuga ko barambiwe guherwa serivisi mu biro by’akagari birangwa n’umwanda, aho n’ubwiherero bwako bwangiritse bikabije bagatinya no kubukoresha cyane cyane mu bihe by’imvura, bakibaza ukuntu ubuyobozi bubakangurira isuku kandi no ku biro by’akagari kabo ntayihari. Bamwe mu batuye aka kagari ntibariye iminwa […]

Kigali: Urusengero rwa Miliyoni 136 rw’Itorero EPEMR rwasenywe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasenye urusengero rufite agaciro ka Miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda, rw’itorero EPEMR ari naho hakoreraga ikicaro gikuru, bashinjwa kubaka nta byangombwa bafite, mu gihe ubuyobozi bwaryo bushimangira ko ibyasabwaga byose bwari bubyujuje. Uru rusengero rwasenywe ku wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge […]

Urukiko rwanze ishyirwa hanze rya alubumu ya nyakwigendera Radio

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko hashyirwa hanze alubumu y’indirimbo umuhanzi Radiyo Mowzey Radio yaririmbye mbereyo kwitaba Imana. Ushinzwe inyungu (manager) mushya w’itsinda rya Goodlife yari yatangaje ko hazabaho kumurika indirimbo Radiyo yaririmbye ndetse hakabaho n’umuziki wa bucece. Urukiko rwanzuye ko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha ibihangano bya nyakwigendera Radio nta burenganzira bw’urukiko rushyize imbere […]

Nyaruguru: Umuvunyi Mukuru aravuga ko abayobozi batita ku baturage bagomba guhanwa

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2019 Umuvunyi Mukuru Anastase  Murekezi yifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gukemura ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Rusenge, aho ibibazo byinshi yabajijwe byibanze ku mikorere itari myiza y’inzego z’ibanze akavuga ko abayobozi badakora inshingano zabo zo kwita ku baturage bagomba guhanwa. Gukemura ibibazo by’abaturage ni kimwe mu bikorwa  by’Akarere ariko […]

RDC: Guverinoma yateye utwatsi imyanzuro y’inama ya Afurika Yunze Ubumwe

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo nta masomo ikeneye y’abanyamahanga barimo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku kwita ku bibazo byayo imbere mu gihugu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma. Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende yatangaje ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu gifite ubusugire bwacyo kandi gishoboye kwihitiramo ahazaza hacyo. “ […]

Inzoka ya metero ebyiri yagaragaye mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda

Inzoka ya metero abyiri imaze icyumweru mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda, mu rwego rwo kugaragaza uburyo ibinyabuzima bigomba kubungwabungwa. Ni inzoka nini yo mu bwoko bwa Typhon, ifite metero ebyiri, ikaba imaze imyaka itandatu iriho, yajyanwe mu nteko ivanwe muri Nakauka, mu District ya Wakiso. Ushinzwe umutungo mu kigo gishinzwe kwigisha ibijyanye no kubungabunga inyamaswa, […]

Kayanza: Umusaza w’imyaka 60 yicanwe n’umuhungu we w’imyaka 15 batemaguwe

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugabo w’imyaka 60 uzwi ku mazina ya Gishatsi Methode wo ku musozi wa Karangara, mu Ntara ya Kayanza, yishwe atemaguwe n’abantu bane bamuteze atashye ari kumwe n’umuhungu we, Ntiranyibagira Methode w’imyaka 15 nawe wicanwe na se. Ubu bwicanyi ngo bukaba bwabereye ku musozi wa Kanyinya, zone Muriza, […]

U Burundi buzasaba inama idasanzwe ku bibazo bufitanye n’u Rwanda mu nama yo kuwa 01 Gashyantare

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza arateganya gutumiza inama y’akarere ku mibanire y’igihugu cye n’u Rwanda nk’uko umuvugizi we yabitangarije itangazamakuru. Igihugu cy’u Burundi kirateganya kuzahamagaza inama idasanzwe ku mibanire yabwo n’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda mu Nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe kubera muri Tanzania mu minsi iri imbere. Ibi […]

Al Shabaab yabanje gucanganyikisha inzego z’umutekano za Kenya mbere yo kugaba igitero

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, nibwo umutwe wa Al Shabaab wagabye igitero muri Kenya cyaguyemo abantu ubu bamaze kuba 21. Bitangazwa ko Leta ya Kenya yari yategujwe ariko itazi aho kizagabwa. Ikinyamakuru The Guardians gitangaz ako Kenya yari yategujwe, ibwirwa ko hari ibitero birimo gutegurwa ariko yo ngo icanganikishwa […]

Josiane ni zahabu ya Karongi, njyewe nanamugira Meya cyangwa Visi Meya- Umuturage

Umwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ari zahabu y’akarere kabo, by’umwihariko ko akwiye umwanya ukomeye mu buyobozi. Ubwo Radiotv10 yasuraga agace Josiane avukamo, mu kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, mu karere ka KarongI, yaganiriye n’abaturage baho […]

Amasasu, Amis de l'Alliance, .. tumwe mu dutsiko twateguye tukanashyira mu bikorwa jenoside

Ubushakashatsi butandukanye ku itegurwa rya Jenoside bwagaragaje ko abayitegura bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo intego yabo izagerweho. Mu buryo bukoreshwa harimo inama zigamije gushishikariza kwica abagize itsinda runaka, gushishikariza urwango n’ubwicanyi ku bagize iryo tsinda hakoreshejwe ibitangazamakuru. Mu Rwanda hashinzwe udutsiko dutandukanye nk’”Amasasu”, “Amis de l’alliance” na “Escadron de la Mort”, twari tugamije kugumisha ubutegetsi […]

Cote d’Ivoire: Habaye imyigaragambyo ikaze yamagana irekurwa rya Laurent Gbagbo

Imyigaragambyo ikaze yamagana irekurwa ry’uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo wagizwe umwere n’urukiko mpuzamahanga, kuri uuyu wa Kane, itariki 17 Mutarama yabereye mu mijyi ibiri ikomeye y’igihugu isanzwe yiganjemo abashyigikiye Perezida Alassane Ouattara. Abantu babarirwa muri magana bavuga ko bahuriye n’akaga mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora hagati ya 2010 na 2011, bahagaritse […]

Tanasha yahishuye uburyo yahuye bwa mbere na Diamond umurata ubwiza mu buriri

Umunyakenyakazi Tanasha Donnah yahishuriye abafana be uburyo yahuye n’icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ubu banitegura kubana muri uyu mwaka wa 2019. Mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Instagram, Tanasha yabajijwe iki kibazo. Ni gute wahuye na Diamond? Mu gusubiza uyu mufana we, Yagize ati “Twahuye mu myaka ibiri ishize turi muri Club […]

Uwunganira Trump mu mategeko yemeje ko bamwe mu bamwamamaje baba barakoranye n’u Burusiya

Bamwe mu bamamaje perezida Donald Trump ngo baba barafatanyije n’u Burusiya ariko nyir’ubwite atabizi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, n’umwunganizi we mu mategeko. Rudy Giuliani, wunganira mu mategeko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere ngo yemeye ko bamwe mu bayobozi b’ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2016 bashobora kuba barafatanyije […]

Haribazwa agaciro k’urwandiko rw’inzira rw’impunzi bahawe nyuma yo kubuzwa kwinjira muri Kenya

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zatangiye gukoresha urwandiko rw’inzira rw’impunzi ziribaza agaciro k’izi nyandiko zivuga ko zageze ku mupaka wa Kenya zishaka kwinjira muri iki gihugu zigasubizwa inyuma ndetse Abanyakenya bakivovotera u Rwanda bikomeye kubera uru rwandiko rwahaye impunzi mu rwego rwo kuzifasha no gushaka ubuzima ahandi. Umwe muri izi mpunzi z’Abarundi zagaruriwe […]

Nyamasheke: Gitifu mushya arasabwa kwihutisha umushinga wo kubaka gare

Nyuma y’uko inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yemeje Mbyayingabo Athanase  nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya ku wa 20 Ukwakira 2018, kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, ni ho habaye ihererekanyabubasha hagati ye n’uwakoraga muri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo Niyibizi Ntabyera Hubert, mu byo yasabwe, urugaga rw’abikorera muri aka karere rukaba rumusaba gufasha mu kwihutisha ibyo […]

Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro zizabafasha gukora kinyamwuga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa aho bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu. Bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bari bamazeyo umwaka. Ni umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’Igihugu ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, […]

Perezida Museveni na mugenzi we Kagame babura abajyanama beza- Umuherwe, Dr Taremwa

Umuherwe akaba n’umwe mu bavuga rikijyana, Dr Barnabas Taremwa  atangaza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame babuze abajyanama beza kugira ngo babe babagira inama y’uburyo bakemura ibibazo biri hagati y’ibihugu bayoboye. Dr Taremwa yari aherutse kwandikira Perezida Kagame na mugenzi we Museveni abasaba ko batangariza byeruye rubanda ibibazo […]

Sinava mu gihugu bitewe n’uko byifashe-Perezida Kabila asubiza mugenzi we Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), Joseph Kabila yatangarije Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe ko atava mu gihugu cye ngo yitabire inama yamutumiyemo bitewe n’uko ibibazo bihari byifashe. Perezida Kabila ntiyabashije kwitabira inama yahuzaga abakuru b’ibihugu muri Ethopia igamije kwiga ku bibazo bya Congo. Ni nyuma y’aho habayeho ukutumvikana […]

Umukozi wa BBC yanze akazi ko kuyobora Premier League

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ikomeje kubura umuyobozi nyuma y’aho umukozi mukuru wa BBC, Tim Davie abaye umuntu wa kabiri wanze kuyobora iyi shampiyona izwi nka Premier League. Ubusanzwe Tim Davie ni umukozi wa BBC ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi. Uyu akaba yabwiye abo ayobora ko azaguma mu kazi ke. Ni mu gihe shampiyona […]

U Rwanda rwamaganye irekurwa mu ibanga rya Simba Aloys adasoje igihano yahawe

Mu minsi ye ya nyuma nka perezida w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, TPIR, umucamanza Theodor Meron ngo yamaze kunoza umurage we wo kubangamira ubutabera mpuzamahanga afungura Umunyarwanda Simba Aloys imyaka umunani mbere y’uko arangiza igihano yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirengagijwe abo yakoreye icyaha n’abarokotse. […]

Uganda: Zari Hassan yambuwe umwanya wa ambasaderi w’ubukerarugendo

Nyuma y’amezi macye Zari Hassan agizwe ambasaderi w’ubukerarugendo, yamaze kwamburwa iki cyubahiro gihabwa Miss Africa, Quinn Abenakyo, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo avuga ko ari we wahagararira Uganda neza. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yashimiye abateguye irushanwa ryo guhitamo ugomba kuba ambasaderi w’ubukerarugendo avuga ko bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubukerarugendo […]

Amakimbirane ashingiye ku moko muri Congo yaguyemo hafi 900 mu minsi itatu

Abantu byibuze 890 biravugwa ko biciwe mu gihe cy’iminsi itatu mu Ukuboza umwaka ushize mu makimbirane ashingiye ku moko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa gatatu uvuga ko iyi mibare ishobora kuzamuka. Iyi mibare ubwayo ikubye kabiri iyari yatangajwe kuwa Mbere ushize n’umupadiri wo muri […]

RDC: Imirwano hagati y’inyeshyamba z’Abarundi n’ingabo z’u Burundi yaguyemo abantu 17

Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Mutarama hagati y’inyeshyamba z’Abarundi zikorera mu misozi ya Kabere, muri Teritwari ya Uvira ndetse n’inyeshyamba zikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’u Burundi, yaguyemo abantu 17 mu gihe bivugwa ko izi mpande zombi zinafashwa n’inyeshyamba za Mai-Mai z’Abanyekongo. Imibare y’ibanze yatangajwe ni abantu 17 bishwe ku ruhande rw’inyeshyamba […]

Rwamagana: Mwiseneza Josiane yateje impaka mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye

Ku mugoroba wo kuri wa Gatatu ahagana saa kumi n’iminota 45  umunyamakuru wa Bwiza.com yasanze itsinda ry’abanyeshuri bava ku ishuri  bagera kuri 15 bari mu mpaka hagati y’abemeza ko Mwiseneza Josiane ariwe ugomba kuba Miss Rwanda 2019 hari na bake bemeza ko akwiye kuba miss ukundwa na Rubanda aho kuba Miss Rwanda 2019. Ku ruhande […]

Afurika y’Epfo:Ubucamanza burashinjwa gushaka guhishira ukuri ku iyicwa rya Karegeya

Inzego z’ubucamanza za Afurika y’Epfo zirashinjwa kugerageza guhishira iby’iyicwa rya Patrick Karegeya wigeze kuba umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda nk’uko umwe mu banyamategeko wo ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu yabitangarije Urukiko rwa Johannesburg kuri uyu wa Gatatu asaba ko abagize uruhare mu iyicwa rye bashinjwa aho kongera guperereza. Mu busabe bwatanzwe nyuma yo […]

Kenya: Abaguye mu gitero cy’iterabwoba bamaze kuba 21 barimo Umwongereza n’Umunyamerika

Umuyobozi w’Igipolisi cya Kenya, Joseph Boinnet yatangaje ko bafashe abantu babiri bakekwaho uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyo kuwa kabiri, mu gihe imibare y’abaguye muri iki gitero imaze kugera ku bantu 21. Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu hamaze kurwanywa igitero cy’iterabwoba cyari cyagabwe kuri imwe mu mahoteli yo mu […]

Perezida Kagame yahamagaje inama ya AU igomba kwiga ikibazo cya Congo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, yahamagaje inama y’uyu muryango yo ku rwego rwo hejuru rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku kibazo cya Congo. Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kirikangwamo amakimbirane ashobora gukurikira ibyavuye mu matora. Inama y’abakuru b’ibihugu yatumijwe na Perezida Paul Kagame igomba kubera I […]

Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha gucunga umutekano

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye  ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika. Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu […]

Abavuga ko bavura indwara zizwi n’izitazwi basibiwe amayira

Basanzwe bavurisha amakara, ibyatsi, ibimera, ibumba, amahwa, amagufa, icyondo, igitaka,  ubufindo n’ubukonikoni, bavura inyatsi n’akabariro, ariko amayira yabo asa n’amaze kubyara amahari. Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kuvugwa abantu bvavuga ko bavura indwara zose, cyane cyane izananiranye, Minisiteri y’Ubuziuma yahagarurukiye aihagarikwa ryo kwamamaza ubwo buvuzi bwabo budafitiwe icyizere. Muri aba bavuzi biganjemo […]

Polisi y’u Rwanda yihakanye itangazo rivuga ko igiye  kwivuna abatuka Perezida Kagame

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yamaganiye kure itangazo riyitirwa  rivuga ko igiye guhashya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi. Iri tangazo ryitirirwa RNP rimaze iminsi rikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko  igiye kugenzura igamije kureba no kumenya intandaro y’abanzi b’igihugu barimo  RPF Gakwerere, RNC France na Nkunzurwanda Mahirwe. Ibinyujije ku rukuta […]

Gen Kayihura yinjiye kwa Perezida Museveni bitunguranye agira icyo asaba

Gen Kale Kayihura  mu gihe cya noheli yinjiye bitunguranye mu rugo rwa Perezida Museveni ruri Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kandi atari ku rutonde rw’abashyitsi bari bateganyijwe. Abantu ba hafi  nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Gen Kayihura yagaragaye ku irembo  rya Perezida Museveni bitunguranye  ndetse abari aho bagategekwa kumureka agahura na Perezida Museveni . Iyi nkuru […]

Imyaka 18 ishize urupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila rukirimo urujijo

Itariki ya 16 Mutarama 2001, yabaye mbi ku baturage ba Congo nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida wabo, Laurent Desire Kabila, warasiwe mu biro. Nyuma y’imyaka 18 ishize, bamwe mu baturage be bavuga ko hari ibyiza bazahora bamwibukiraho, birimo kuba yarapfuye ngo agamije guhindura politiki ya Congo, iha umuturage ukwishyira akizana. Perezida w’ishyaka […]

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya ku bw’igitero cyaguyemo 14

Leta y’u Rwanda yihanganishije abanyakenya nyuma y’igitero cy’Ubwiyahuzi bwahagabwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, kwihangana hamwe n’abaturage ba […]

Nkumbuye igitaramo mu rw'imisozi 1000

Ku isabato ishize nagize ntya nanjye numva nkeneye gusohoka kugira ngo nimare stress z’icyumweru cyose nari mazemo nkubita hirya no hino ngo mbone icyo ngaburira cyangwa iby’ubwenge mpa abakunzi ba bwiza.com, Bene wacu b’abahirika ntimunyumve nabi kuko mvuze isabato mutagira ngo narayikandagiye, Oya pe ahubwo hari ku mugoroba isabato ikuze. Nuko ndakuzamukira nihuta ngo mfate […]

Rihanna yagejeje  se umubyara mu nkiko

Umuhanzikazi Rihanna yamaze kugeza se umubyara, Ronald  mu nkiko kubera gukoresha izina ry’umuryango ‘Fenty’ mu nyungu ze bwite. Rihanna Robyn Fenty uzwi nka Rihanna avuga ko kuba se yarafunguye kompanyi yise ‘Fenty Entertainment’ afatanyije na mugenzi we, Moses Perkins ari ugushaka kubyaza umusaruro ubwamamare bwe. Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko se wa […]

Uganda: Abakoze imyitozo kabuhariwe mu kurwanya iterabwoba baryamiye amajanja

Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi bashinzwe guhangana n’iterabwoba, AIGP Abbas Byakagaba yatanze amabwiriza ko abagize uyu mutwe bose baba maso kurushaho bitegura igitero icyo ari cyo cyose gishobora kwibasira Uganda. Aya mabwiriza atanzwe nyuma y’aho igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gihugu cya Kenya ku gicamunsi cyo kuwa 15 Mutarama 2019  cyahitanye abantu 14. Ibi byatumye Polisi ya Uganda […]

Muhanga : Abaturage babuzwa kubaka ibikoni basabye Abadepite kubakorera ubuvugizi

Mu biganiro byahuje abadepite bari mu ruzinduko mu karere ka Muhanga n’abaturage bo mu kagari ka Gifumba, mu murenge wa Nyamabuye , bamwe mu bahatuye bagaragaje ko hari abaturage bagifite umwanda mu ngo zabo ariko ngo hari n’abawuterwa no kuba hari abakirarana n’amatungo yabo mu nzu abandi bakazitekeramo kubera ko batagira ibikoni, kandi bakaba batanemerewe […]

Kamonyi/Kayenzi: Umwana yishe inzoka urugo rwose rurasara

Aya makuru aravugwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, aho umwana ngo yagiye kwica inzoka ikabanza kumuvugisha, ubwo yari amaze kuyica ahita agira ikibazo cyo mu mutwe. Nubwo abaturage batangaza amakuru ku buryo butandukanye, bamwe bavuga ko uwo mwana yari amaze kwica inzoka agira icyo abazwa n’igikeri, […]

Umwana wa Zari agiye kwiga mu ishuri azajya yishyura asaga miliyoni 14

Umwana wa Kabiri umuherwe Zari Hassan yabyaranye n’Umugande, Ivan Ssemwaga wapfuye 2017, agiye kwiga muri kimwe mu bigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo. Raphy Junior uzwi ku izina rya Lil Flex ni umwana wa Zari na Ivan, ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu […]

HCR iratabariza impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, Tanzania, RDC na Uganda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ritangaza ko hakenewe Miliyoni 296 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rirusheho kwita ku mpunzi z’abarundi zibarirwa mu bihumbi 345 baba mu buzima butoroshye mu bihugu by’ibituranyi n’u Burundi bahungiyemo. UNHCR itangaza ko izo mpunzi ziri mu Rwanda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda. Igatangaza ko […]

Abahatanira ikamba rya nyampinga bazindukiye mu myitozo ngororamubiri- Amafoto

Ku munsi wa gatatu w’umwiherero (boot camp) w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda,  utangiranye n’imyitozo ngororamubiri, aho bacumbitse muri  Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Mu masomo atandukanye ba nyampinga bahabwa, harimo agaruka ku muco nyarwanda, ndetse bagasubiramo imyiyereko itandukanye bazakora ku munsi wa nyuma w’irushanwa hakiyongeraho n’imyitozo ngororamubiri bakoreshwa […]

Kenya: Al Shabab yigambye ko ariyo yagabye igitero kimaze guhitana 15

Abarwanyi ba Al Shabab bigambye bavuga ko aribo bagabye igitero muri Kenya, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, igitero cyagabwe kuri Hoteli Ducit. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo amasasu menshi yumvikanye mu kigo kiri mu karere ka Westlands mu mujyi wa Nairobi, aha hakaba ariho hari Hoteli Ducit n’ibindi biro, imodoka […]

Rubavu: Umumotari yafashwe arimo guha ruswa umupolisi

Umumotari uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ukorera mu murenge wa Gisenyi  mu karere ka Rubavu, ku wa 14 Mutarama 2019, yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya  abamotari  batwara  badafite ibyangombwa n’abica  amategeko y’umuhanda. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko  abapolisi bari […]

Ikipe ya Mukuru VS ifite umukoro utoroshye wo gutsinda 4-0 Al Hilal

Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup irasabwa kuzatsinda ibitego 4-0 ikipe ya Al Hilal Amdurman yo muri Soudan mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye kugira ngo izabashe gukomeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 nibwo amakipe yombi […]

Laurent Bagbo yahanaguweho ibyaha byose yaregwaga

Urukiko Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 15 Mutarama 2019 rwagize umwere uwahoze ari Perezida wa Ivory  Coast, Laurent Bagbo rumuhanaguraho ibyaha by’ibasiye inyoko muntu byose byabayeho nyuma y’amatora. ICC nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bitangaza,  umucamanza yategetso ko uyu mugabo yafungurwa byihuse ndetse n’umuntu we wa hafi, Charles Ble Goude. Aba bombi bahise bahoberana ari nako […]

Uganda: Umunyarwandakazi Fille yataye abana n’umugabo mu nzu

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni yataye umugabo we, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats n’abana babyaranye mu nzu. Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi kuva mu mwaka ushize. Ibi byatewe ahanini n’uko Fille yashinje Katamba kumuca inyuma ubwo we yari yerekeje mu gitaramo mu Karere ka Gulu. Ikinyamakuru Ghafla Ug. gitangaza […]

RDC/Beni: Polisi yasabwe gucungana ku jisho n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda

Umuyobozi wa Polisi i Beni, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col Safari Kazingufu, yahamagariye abapolisi bashya boherejwe muri aka gace, kwita ku mutekano mbere ya byose w’abaturage bajujubijwe n’inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda. Ni impanuro yabahaye ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, agira ati “Aba bapolisi bari hano baracyari urubyiruko, barangije […]