Uwahoze yunganira Perezida Donald Trump aramushinja iterabwoba

Michael Cohen wigeze kuba umwunganizi mu mategeko wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kwitaba inteko ishinga amategeko nk’uko byari biteganyijwe kuwa 07 Gashyantare, aho umwunganizi we nawe kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko umutekano we n’uw’umuryango we biri mu kaga kubera iterabwoba rya Perezida Trump. Umunyamategeko Lanny Davis kandi avuga […]

Kenya: Abagabo batanu bapfuye bitangira umugore  mu gitero cyahitanye 21

Abagabo batanu bo mu gihugu cya Kenya  bakoreraga Kompanyi ya ‘Cellulant’ bapfuye bagerageza guhisha umugore wari wihishe hamwe nabo mu gitero cy’iterabwoba cyo kuwa 15 Mutarama 2019 mu Mujyi wa Nairobi. Aba bagabo kuri ubu biswe abagabo batanu b’imitima ikomeye ni  Denis  Munene Mwaniki w’imyaka 29, Jeremiah Mathai Mbaria (31), John Wanyaga Ndiritu (29), Kelvin […]

Umuyobozi wa Polisi yahaye umukoro abapolisi mu turere twa Burera na Gicumbi

Ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu turere twa Burera na Gicumbi, District Police Unit (DPU)  kuri uyu wa  Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi nk ‘urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, umwaka ushize wa 2018 rwitwaye neza mu kubungabunga umutekano. Yavuze ko imbaraga zakoreshejwe muri […]

Uganda: Umuyobozi wa MTN mobile money  yirukanwe mu gihugu kubera Bobi Wine

Umuyobozi wa MTN mobile money muri Uganda, Elsa Mussolini  yatangaje ko yirukanwe muri Uganda kuwa Kabiri w’iki cyumweru ku bwo gushinjwa gutera inkunga Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Inzego z’umutekano muri Uganda zishinja uyu Mutaliyanikazi  gutera inkunga abakora akaduruvayo mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga  yemeje aya makuru nk’uko […]

Rihanna yababajwe no kumva Chris Brown ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Inshuti za hafi z’icyamamare Robyn Rihanna Fenty, uzwi ku izina rya Rihanna batangaza ko yababajwe cyane n’amakuru arimo kuvugwa kuri Chris Brown bahoze bakundana, ko yaba yafashe umugore ku ngufu. Ku wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 20919, nibwo Chris Brown, umurinzi we n’inshuti ye batawe yombi, nyuma y’aho umugore amushinje kumufata ku ngufu. Ikinyamakuru […]

Col. Tawimbi Richard bicyekwa ko yakoranaga na Kayumba Nyamwasa yafatiwe i Kinshasa

Col Tawimbi Richard wari umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino, binacyekwa ko yakoranaga n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa n’abarundi, yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bitangazwa ko uyu mukoroneli yafatiwe i Kinshasa ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 16 Mutarama 2019, ngo akaba yakoranaga n’abarundi ndetse n’imitwe y’inyeshyamba iyobowe na Kayumba Nyamwasa. SOS/Burundi dukesha iyi […]

Uganda: Abayobozi ba MTN basigaye mu mazi abira nyuma y’iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi n’Umufaransa

Umuyobozi nshingwabikorwa wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte na mugenzi we, Anthony Katamba ushinzwe serivisi bahamagajwe n’Igipolisi cya Uganda ngo batange ibisobanuro ku bakozi babiri bakuru b’iki kigo cy’itumanaho, Umufaransa n’Umunyarwandakazi, bashinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda. Amakuru agera ku rubuga Softpower dukesha iyi nkuru aravuga ko kuri uyu wa kabiri Wim yahamagajwe n’umutwe wa […]

RDC: Ntiharamenyekana ingoro umukuru w’igihugu mushya azakoreramo

Ikibazo cy’ingoro  umukuru w’igihugu mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azakoreramo ngo cyasubizwa n’urwego rushinzwe umutekano we nk’uko Peter Kazadi, wari umuyobozi wa cabinet wa Felix Tshisekedi yabitangarije Top Congo Fm. Peter Kazadi avuga ko kuri ubu adashobora kuvuga aho Perezida Tshisekedi azaba kuko atabifitiye uburenganzira. Yagize ati: “ Icyo nzi ni uko Perezida […]

Umwuka mubi hagati ya Diamond na mushiki we kubera Tanasha Donna

Mushiki wa Diamond Platnumz, Queen Darleen atangaza ko we atarajwe ishinga no kubona uwo musaza we azashyingitanwa na we kuko ngo asanzwe amubona. Ibi ni nabyo byatumye yanga kwitabira ibirori byo kwerekana uyu mukobwa. Uyu mukobwa yatangaje ibi ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzaniya, Ijumaa Wikendi cyari kimubajije impamvu atagaragaye mu muhango […]

Turashaka kugira igihugu kitarimo ibyaha, buri wese akishyira akizana- Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko hari intego yo kugira igihugu gitekanye, kitarangwamo ibyaha, buri munyarwanda akishyira akizana. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umuhango ubera mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, mu Karere […]

Abayobozi b’amashuri basabwe gusobanura irengero rya mudasobwa hafi 1000 mu zo bahawe

Abayobozi b’amashuri yisumbuye atandukanye hirya no hino mu gihugu basabwe gusobanura aho zimwe muri mudasobwa ibigo bayobora byahawe na guverinoma zagiye. Guverinoma y’u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 23 z’Amanyarwanda mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mashuri birimo za mudasobwa, projectors, no mu gushyira internet muri aya mashuri . Guverinoma ikaba yarakwirakwije mudasobwa 69,982 zose […]

RDC: Manu wari umuyobozi w’inyeshyamba yishwe na FARDC

Igisirikare cya Congo cyatangaje kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, ko kishe uwitwa Manu, umuyobozi w’inyeshyamba za Simba, zazengereje abaturage muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri. Uyu muyobozi yicanwe n’inyeshyamba ze esheshatu ubwo zakozanyagaho n’ingabo za Leta (FARDC) ku muhanda Kisangani (Tshopo) muri iyi teritwari ya Mambasa. Umuvugizi w’ingabo mu Ntara ya Ituri, […]

Haribazwa ishingiro ry’ibiregwa Tabura na Prentout ugereranyije n’ibyo bari bashinzwe muri MTN Uganda

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, itariki 22 Mutarama 2019 humvikanye amakuru y’ihagarikwa n’icyurwa ry’abanyamahanga babiri bakoreraga MTN Uganda bashinjwa ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kuri ubu haribazwa ishingiro ry’ibirego baregwa byo kumviriza no kumena amabanga y’abayobozi ba Uganda ugereranyije n’imyanya aba bombi bari bafite muri iki kigo cy’itumanaho. Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe […]

Espagne: Cristiano Ronaldo yarokotse umunyururu ariko acibwa akayabo

Umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Mutarama, yabashije gucika uburoko ariko ategekwa n’urukiko rwo muri Espagne ndetse yemera kuzishyura akayabo ka miliyoni 18,8 z’Amayero azira kunyereza imisoro ubwo yari akiri umukinnyi wa Real Madrid. Uru rukiko rukaba rwakatiye Ronaldo igifungo cy’imyaka ibiri cyahise kigabanywa kigera ku mande y’Amayero 365,000 […]

Rusizi: Bashimye Imana ku bw’ibyo yabagejejeho umwaka ushize- AMAFOTO

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi buvuga ko ubufatanye hagati yabwo, abaturage n’abafatanyabikorwa bose barimo n’amadini n’amatorero ahakorerwa bwatanze umusaruro ukomeye umwaka ushize, aho bavuye ku mwanya wa Karindwi mu mihigo y’imirenge bakegukana igikombe cy’imihigo, bakaba babishimira Imana n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubafasha kubigeraho. Babigaragaje mu giterane cy’iminsi ibiri cya Rwanda shima Imana, aho […]

Urunturuntu hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku mupaka wa Ruhwa

Ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda haravugwa urunturuntu, aho kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita hagaragaye umwuka mubi hagati y’ingabo z’u Burundi n’ingabo z’u Rwanda nk’uko amakuru aturuka aha avuga. Aya makuru agera kuri SosMediasBurundi aravuga ko abapolisi bo mu mutwe ushinzwe kurwanya imyigaragambyo bashobora kuba baragerageje gushotora ingabo […]

U Bufaransa bwababajwe n’u Butaliyani bubushinja kunyunyuza imitsi Afurika

U Bufaransa bwahamagaje igitaraganya uhagarariye u Butaliyani muri iki gihugu ngo atange ibisobanuro nyuma yaho Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Butaliyani ashinje u Bufaransa kunyunyuza imitsi Afurika no guteza ikibazo cy’abimukira. Ku cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, Luigi di Maio yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gufatira ibihano u Bufaransa kubera ingamba zabwo muri Afurika. Yavuze ko […]

Chris Brown afungiye i Paris ashinjwa gufata umugore ku ngufu

Icyamamare muri muzika, Chris Brown yafatiwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ku cyaha ashinjwa cyo kufata umukobwa ku ngufu. Nk’uko byatangajwe na Polisi y’i Paris, ngo Chris n’abandi bagabo babiri bari muri kasho  nyuma y’aho uyu muhanzi ashinjwe iki cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko utatangajwe amazina. Ikinyamakuru standard gitangaza ko […]

Umunyarwanda ushinjwa ‘kumviriza amabanga ya Uganda igihe kirekire’ yirukanwe

Abashinzwe umutekano mu ijoro kuwa 21 Mutarama 2019 bigabye mu biro bya MTN muri Uganda bata muri yombi Umunyarwanda, Annie Tabura Bilenge n’Umufaransa, Olivier Prentout bashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu no guha amabanga ibindi bihugu. Annie Tabura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN ushinzwe kugurisha no gukwirakwiza serivizi muri iki gihugu. Ashinjwa kumviriza amabanga y’igihugu […]

U Bushinwa n’u Burusiya byishimiye intsinzi ya FĂ©lix Tshisekedi

Ibihugu by’ibihangage ku Isi, u Bushinwa n’u Burusiya, byagaragaje ko byishimiye untsinzi ya FĂ©lix Tshisekedi, wahize abandi mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru Financial Times  gitangaza ko u Burusiya bwakeje FĂ©lix Tshisekedi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, SergeĂ ÂŻ Lavrov mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Aya matora twe tuyafata nk’ikorosi rikomeye mu […]

 Ngurisha igitsina cyanjye, cyatumye ndeka kugenda n’amaguru – Bad Black

Icyamamare Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad Black atangaza ko bidakwiriye kumvikana nk’ikintu gishya kuba akorera amafaranga yifashishije igitsina cye kuko gituma atagenda n’amaguru. Bad Black amenyereweho ibikorwa byinshi bitandukanye nko gufungwa bya hato na hato haba muri Uganda no hanze kubera gucuruza magendu, gutanga sheki zitazigamiwe n’ibindi. Mu mashusho agaragara kuri Ghafla, Bad Black yifashishije […]

Ange Kagame yikomye abaha umukunzi we imyirondoro itari yo

Ange Kagame yikomye abakomeje kwita umukunzi we izina rya Billy, kuvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko ndetse no kuba yarize muri MIT ( Massachusetts Institute of Technology. N’ubwo anyomoza ibyo avuga ko benshi bahuriyeho mu nkuru bagiye bandika, Ange abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, nta […]

Uganda yatangiye kwakira ibimenyetso nk’ibya Kenya mbere y’igitero cyahitanye 21

Igipolis cya Uganda cyasabye abaturage ko badakwiye guha agaciro amakuri cyise atari yo avuga ko hagiye kugabwa ibitero by’iterabwoba muri iki gihugu. Igipolisi cy’iki gihugu, kuwa Mbere cyatangaje ko aya makuru ahanini ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa  Kampala yagize […]

RDC: Martin Fayulu yateguye imyigaragambo yitabirwa n’abantu mbarwa

Abashyigikiye Martin Fayulu utavuga rumwe na leta iriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babarirwa mu macumi ni bo bitabiriye imyigaragambyo yo ku wa mbere yari yahamagaje yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rw’itegeko Nshinga. Urukiko rwanzuye ko FĂ©lix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida yo ku itariki ya 30 Ukuboza 2018. BBC itangaza ko hari […]

Afurika y’Epfo: Amakorosi aberamye mu rubanza rw’abashinjwa kwica Karegeya Patrick

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, ku iyicwa rya Patrick Karegeya wari koroneli mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse wanakuriye ubutasi bw’u Rwanda, byagaragaye ko uru rubanza rukirimo imbogamizi nyinshi ngo abacyekwa babe bafatwa. Nk’uko BBC ibitangaza, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, mu rukiko hasomwe ibaruwa […]

Ntimuzigera mukunda Museveni kundusha-  Dr Besigye

Umwe mu batavugarumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, Rtd Col Dr Kiiza Besigye alias Kifefe yeruriye abaturage b’Akarere ka Kiruhura ababwira ko badashobora gukunda Perezida Museveni nk’uko we yabikoze. Dr Besigye ni umwe mu batangije urugamba rwo kubohora Uganda mu 1980. Yabaye muganga bwite wa Perezida Museveni gusa nyuma baza gushwana amushinja kunyuranya n’imirongo migari ya politiki […]

Muhanga: Abakoresha ikiraro cya Macyera bahangayikishijwe n’iyangirika ryacyo

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Macyera n’aka Kagitarama bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza utu tugari twombi  kiri mu gishanga gihingwamo ibigori kuko cyamaze kwangirika mu buryo bukabije kikaba kibangamiye abana n’abakuru kuko ibiti bigikoze byamaze gusaza, abantu bakaba hari ubwo bagwa mu mugezi bagerageza kucyambuka. Twagirimana EugĂšne utuye mu mudugudu wa  Rwamugoroba, mu kagari ka […]

Congo: Miliyoni 432 z’amadolali y’amerika nizo zakoreshejwe mu matora ya 2018

Mu kwezi k’ukuboza, mu mwaka w’2018 urwego rw’igihugu rushinzwe amatora (CENI) mu gihugu cya repulika iharanira demokarasi ya Kongo rwatangaje ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutegura amatora. Uru rwego rwatangaje ko hateganyijwe nibura amadolali y’amerika asaga miliyoni 432 mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu, inzego z’ibanze n’abagize inteko ishinga amategeko. Umubare munini w’iyi ngengo y’imari wakoreshejwe mu […]

Ese birakwiye ko Miss Cogebanque yitwa Nyampinga w’u Rwanda ?

  Imyaka irakabakaba icumi, hatorwa abakobwa bitwa Miss Rwanda, ariko bigakorwa n’ibigo by’ubucuruzi, ariko uwatowe agafatwa nk’uhagarariye igihugu muri rusange. Arikose birakwiye ko igihugu cyitirirwa icyo kidafitemo uruhare na ruto mu igenwa ryacyo ? Ubwo igikorwa cyo gutora Miss cyatangiraga mu Rwanda mu mwaka wa 1993, nticyamenyekanye cyane, kuko cyari cyateguwe n’itsinda rito, kandi gikorwa mu […]

Amanyanga n’ubutiriganya bikomeje kwimakazwa muri MISS COGEBANQUE 2019

Kuva amarushanwa yo gutora uzaba Miss Cogebanque 2019 yatangira, hagiye havugwa byinshi bidakorwa mu mucyo, hagamijwe guhesha amahirwe bamwe no kuyaka abandi. Bamwe mu babikurikirana bakabyita gukabya gushingiye ku marangamutima y’abafana, mu gihe abandi bo babigaragazaga nk’ibifitiwe gihamya. Muratwihanganira kubwo gukoresha inyito MISS COGEBANQUE mu cyimbo cya MISS RWANDA mumenyereye. Kanda HANO , kugira ngo […]

Leta yiteguye gukomeza gukorana neza n’amadini n’amatorero- Min Prof.Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.shyaka Anastase  avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza ubufatanye busesuye n’amadini n’amatorero  akorera mu Rwanda mu guharanira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage. Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, ubwo yifatanyaga n’abayobozi n’abakirisitu  b’itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Cyangugu gutaha urusengero rushya rujyanye n’iterambere ry’igihugu, rwuzuye rutwaye arenga […]

Umuhango w’irahira rya Felix Tshisekedi wasubitswe

Mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Mutaarama ari bwo perezida mushya wa Congo, Felix Tshisekedi, azarahira, amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko byigiijwe inyuma. Nk’uko bamwe mu begereye Tshisekedi babitangaje, ngo iki gikorwa cy’irahira rya perezida mushya ryigijwe inyuma kubera impamvu z’ibikoresho. Andi makuru agera ku rubuga 7sur7.cd dukesha […]

Hamisa Mobetto yahawe gasopo ku bagabo b’abandi

Umunyamideli Hamisa Mobetto yahawe gasopo n’uwitwa Tahiya, uzwi nka rwiyemezamirimo mu by’imideli, umushinja gushaka kumutwarira umugabo. Nk’uko Tahiya tabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ntabwo yigeze atangaza amazina y’umugabo we, gusa arasaba Mobetto kumugendera kure, ageretseho n’igitutsi. Yagize ati “Hamisa Mobetto nkusabye kugendera kure abagabo b’abandi gicucu”. Nk’uko Ikinyamakuru Tuko kibitangaza, mu gushaka gucecekesha […]

RDC: Imirwano irimo kuvuza ubuhuha hagati ya FARDC n’inyeshyamba zo muri Uganda

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kurasana n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Ni imirwano irimo kubera i Mapobu, muri Teritwari ya Beni, umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa bise Sokolo 1 byo kugaba ibitero ku nyeshyamba, Capt Mak […]

Nick Cannon yatumye ibintu bijya irudubi hagati ya Drake na Kanye West

Umukinnyi wa Filimi, Nick Cannon yongeye umunyu mu mubano utifashe neza hagati y’umuhanzi Drake na mugenzi we, Kanye West ubwo yavugaga ko abona Drake yakubitwa aramutse arwanye na Kanye West. Drake na Kanye West bari kurebana nabi muri iyi minsi bitewe na Drake washyize hanze indirimbo akaririmba umugore wa Kanye West, Kim Kardashian. Nick Cannon […]

Muhanga: Baritana ba mwana ku mikorere y’ikusanyirizo ry’amata

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga na koperative y’aborozi  icunga ikusanyirizo ry’amata ryubatswe muri aka karere baritana ba mwana mu mikorere yaryo aho buri ruhande rwerekana ko kuba imikorere yaryo iri hasi cyane biterwa n’urundi ruhande, ni ikibazo kandi n’abadepite biboneye ubwo basuraga aka karere mu cyumweru gishize maze nabo bakemeza ko ibikorwa byaryo biri hasi cyane […]

Umunyarwanda agiye gufasha Uganda gushyira ku murongo imikorere y’amatorero nko mu Rwanda

Umunyamabanga wa leta muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe ibijyanye n’imyitwarire n’ubunyangamugayo, Hon. Fr Simon Lokodo, agiye gufatanya n’impuguke y’Umunyarwanda wagize uruhare mu gushyiraho politiki igenga amadini yasize insengero zisaga 600 zifungwa mu mwaka ushize mu rwego rwo kugerageza gushyira ku murongo imikorere y’amadini muri Uganda. Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amatorero y’abavutse bwa kabiri barimo Dr […]

Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yatabarutse ku myaka 113

Umuyapani Masazo Nonaka w’imyaka 113 wafatwaga nk’umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana kuri iki Cyumweru, itariki 20 Mutarama, aguye mu rugo mu kirwa cya Hokkaido kiri mu majyaruguru y’u Buyapani. Umuryango we uravuga ko Masazo Nonaka yapfuye mu mahoro apfuye urupfu rusanzwe mu masaha ya mbere yo kuri iki Cyumweru ubwo yari […]

Sinashaka umugabo w'Umukongomani-Shaddy Boo

 Mbabazi Shadia wahindutse uzwi nka Shaddy Boo wabaye ikimenyabose kubera imbuga nkoranyambaga yahamije ko adashobora kubana n’umugabo w’Umukongomani kuko basezeranya umuntu ibintu byinshi ntibabikore.  Ibi yabitangaje ku mugoroba wa 20 Mutarama 2019 ubwo  yahaga umwanya abamukurikira basaga ibihumbi magana ane (400,000) wo kumubaza bimwe mu bibazo bamufiteho, bimwe mu byo yabajijwe higanzagamo abifuza kumenya niba […]

Uganda: Abarinzi ba Perezida Museveni baguwe gitumo n’abapolisi bari kwakira ruswa

Muri iki cyumweru gishize, ahitwa Muyenga, mu nkengero za Kampala mu gihugu cya Uganda, abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bagiranye amakimbirane n’abapolisi kugeza ubwo babatunga imbunda nyuma y’aho aba bari bamaze gufata abacuruzi ba zahabu ya cyabakanga. Uwabibonye n’amaso ye wari aho ibi byabereye yahishuriye spyreports ko amakimbirane yatangiye abapolisi bari bayobowe […]

Polisi yatabaye igitaraganya mu rugo rwa Blac Chyna

Polisi yo muri Leta ya Los Angeles muri Amerika yatabaye mu rugo rw’icyamamare,  Blac Chyna nyuma yo kubwirwa ko uyu mugore yasinze yabaye ibyatsi ko adashobora kurera neza umwana muto afite. Polisi yigabye mu rugo rw’uyu munyamideli akaba na rwiyemeza nyuma y’aho umuntu utamenyekanye yayihamagaye avuga ko Blac Chyna yasinze aho ari iwe mu rugo. […]

Nyaruguru/Kivu: Poste de santé imaze imyaka itanu ikora kabiri mu cyumweru

Ubwo itsinda ry’abadepite mu nteko ishinga amategeko ryasuraga umurenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru, ryatunguwe no kubona poste de santĂ© imaze imyaka itanu ikora kabiri mu cyumweru gusa. Ni mu mudugudu wa Rusuzumiro, akagari ka Kivu mu murenge wa Kivu. Inzu y’ibyumba bisaga bine yuzuye mu 2013 yubatswe na leta,  igomba gukora nka poste […]

U Bubiligi butegereje icyo Abanyekongo n’akarere bagiye gukora

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Didier Reynders aravuga ko kuri ubu igisigaye ari ukureba icyo Abanyekongo n’akarere bagiye gukora nyuma y’aho hemejwe bidasubirwaho ko Felix Tshisekedi ari we Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. “ Ubu ni ukureba icyo Abanyekongo bazakora n’icyo akarere kazakora. Twabonye ko Afurika Yunze […]

Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye-Rwamukwaya

Rwamukwaya Olivier, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yatanze ubutumwa bugereranya umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu n’inkware ibundikira ayo itateye. Ni ubutumwa yatambukije abucishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, ubutumwa bugaragara muri Yeremiya:17:11 Rwamukwaya yagize ati “Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira […]

Rubavu: Hatawe muri yombi abatekamutwe babiri bari barajujubije abaturage

Polisi mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi abatekamutwe babiri bakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro atari aya nyayo ndetse n’amafaranga mpimbano y’amahanga. Bombi bakaba bafashwe nyuma y’amakuru yageze kuri polisi ko abo bantu biyitaga abavunjayi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu burengerazuba, CIP Innocent Gasasira, abakekwa batawe muri yombi kuwa 18 Mutarama bafatiwe […]

Nari agatangaza mu kwinjiza intwaro mu gihugu rwihishwa-Perezida Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangarije abagize ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu  cy’Imisoro n’Amahoro (URA) ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha kuko ari cyo cyuho yifashishaga mu kwinjiza intwaro muri Uganda ngo ahirike ubutegetsi. Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya izajya ikorerwamo na URA […]

Mali: Abasirikare ba Loni 8 bakomoka muri Tchad biciwe mu gitero gikomeye

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigera ku munani zikomoka mu gihugu cya Tchad mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ziciwe muri kimwe mu bitero bikomeye ku ngabo za Loni mu gihugu cya Mali. Ni igitero cyagabwe ku ngabo za Loni zikomoka muri Tchad zifite ibirindiro ahitwa Aguelhok, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu birometero 200 uvuye ku mupaka […]

Bujumbura: Igitero cya gerenade cyahitanye umwe babiri barimo umupolisi ukomeye barakomereka

Umuntu utaramenyekana yeteye gerenade mu gace ka Mutakura, mu Mujyi wa Bujumbura, umuntu umwe ahita ahaburira ubuzima, inakomeretsa abantu babiri barimo n’umupolisi ukomeye. Iyi gerenade yatewe ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019, umuturage umwe ngo ahita apfira aho, babiri barimo na ofisiye mu gipolisi cy’u Burundi utatangajwe amazina […]

Nkombo: Hatashywe ibyumba by’amashuri 11- AMAFOTO

Ababyeyi bo mu kagari ka Kamagimbo, mu murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi bari bamaze imyaka igera ku 10 bahangayitse kubera amashuri abana babo bigiragamo  bahoranaga ubwoba ko ashobora kubagwaho igihe cyose, ubu bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa ibyumba 11 by’amashuri bubakiwe n’itorero ry’abangilikani. RĂ©v.pasiteri  Nyibigira Michel uyobora paruwasi ya Bugumira aka kagari […]

Gakenke: Babiri mu bari bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge  wa Kamubuga mu mpera z’iki cyumweru yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bagabo  bari mu itsinda ry’abantu batanu (5) inzego z’umutekano zimaze iminsi zishakisha   kubera ibikorwa  byo kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun […]

DRC: Umukoro ukomeye Kabila ahaye AU nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora

Tariki 17/0/ 2019, akanama nyunguranabitekerezo k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, karateranye kiga uko Congo yava mu bibazo bishobora kuvuka ku matora atavuzweho rumwe. Twibutse ko iyo nama yari iyobowe na Perezida w’uwo muryango Paul Kagame, yemeje ibintu bibiri by’ingenzi aribyo: gusaba Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu amajwi no kohereza intumwa muri icyo gihugu kuganira n‘inzeho […]

Perezida Nkurunziza yakeje Kabila anashimira Tshisekedi ku ntsinzi ye

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yashimiye Felix Tshisekedi kubw’intsinzi ye nka perezida wa gatanu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anashimira perezida Kabila kubw’ubwenge bwe ku mitegurire y’aya matora ataratewe inkunga n’imwe iturutse mu mahanga. Perezida Nkurunziza mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: “ Mu gikorwa cy’amatora yateguwe byuzuye nta […]

Amafoto: Min. Shyaka yafunguye ku mugaragaro Katederali ya Diyoseze ya Cyangungu y’Itorero Angilikani

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase kuri iki Cyumweru, itariki 20 Mutarama yafunguye ku mugaragaro Katederali Kristo Umwami ya Diyoseze ya Cyangungu y’Itorero rya Angilikani mu Rwanda. Reba amafoto:   Mbere yo kugera aha, muri iki gitondo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase yasuye umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Congo aganira n’abahagarariye abacuruzi. Aba bacuruzi bamubwiye […]

RDC: Martin Fayulu yasabye Umuryango Mpuzamahanga kutemera intsinzi ya Tshisekedi

Martin Fayulu, wari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru yavuze ko ari we mukuru w’igihugu wemewe nyuma y’aho Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze bidasubirwaho asaba Umuryango Mpuzamahanga kutemera ubutegetsi bwe. Martin Fayulu ati:“ Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwongeye gushimangira, […]

Tanzania: Minisitiri w’umutekano yikomye impunzi z’Abarundi zishaka kubateranya n’u Burundi

Minisitiri w’umutekano wa Tanzania yikomyye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi za Nduta na Mtendeli azishinja gushaka guteranya igihugu cye na Guverinoma y’u Burundi nyuma y’aho mu minsi ishize muri izi nkambi hafatiwe impuzankano za gisirikare zisaga 1300 zirimo izisa n’iz’igisirikare cy’u Burundi. Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko minisitiri w’umutekano wa Tanzania yamaze guhagarika mu […]

Hon. Bernard Makuza yitabiriye irahira rya perezida mushya wa Madagascar

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Senat, Bernard Makuza, ni umwe mu bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Mmadagascar, Andry Rajoelina kuri uyu wa Gatandatu, mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Hon. Makuza akaba yarageze muri Madagascar kuwa Gatanu aho yakiriwe na visi perezida wa Senat y’iki gihugu. Mu ijambo Perezida Rajoelina […]

Somalia: Igitero gikomeye ku kigo cyya gisirikare cyaguyemo ibyihebe 70

Abategetsi mu gisilikare cya Somaliya, kuri uyu wa gatandatu bavuze ko abarwanyi bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida bishwe bagerageza kwigarurira ikigo cya gisilikare cya guverinema. Indege zabarasiye hafi y’icyambu cy’umujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somaliya. Abo barwanyi babanje kugaba igitero gitunguranye mu rucyerera kuri uyu wa gatandatu ku kigo cya gisilikare hafi y’umudugudu wa […]