Muri APR FC batangiye gusaba imbabazi rugikubita

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yijeje abakunzi bâiyi kipe ko azitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania, ndetse anabasaba imbabazi ku musaruro utari mwiza ikipe ye iherutse kugaragaza mu mikino ya gicuti. Yagize ati ibyo byaturutse ku kuba adaha agaciro cyane gutsinda muri iyo mikino, ahubwo akayifata nkâurubuga rwo […]
Byagenze gute ngo APR FC itangaze ko umukinnyi yahamagawe mu ikipe y’igihugu kandi atahamagawe

APR FC, kimwe nâandi makipe akomeye yo mu Rwanda, isanzwe igira abakinnyi benshi bahamagarwa mu makipe yâibihugu byabo. Ariko byatunguye abantu benshi kubona umukinnyi wayo Memel Raouf Dao akuwe ku rutonde rwâikipe yâigihugu cya Burkina Faso. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2025, APR FC yari yatangaje ko uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe yâigihugu […]
Baltasar Engonga yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 muri gereza

Urukiko rwo muri Equatorial Guinea rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Leta, imyaka 8 yâigifungo nyuma yo guhamwa nâicyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta. Nkâuko byatangajwe na Hilario Mitogo, Umuyobozi wâitangazamakuru muri Urukiko rwâIkirenga, urukiko rwa Bioko rwahamije Engonga icyaha cyo gukoresha amafaranga yagombaga gukoreshwa mu ngendo zâakazi mu nyungu ze bwite. […]
French Montana yambitse impeta Umwamikazi wâi Dubai

Umuraperi wâUmunyamerika, French Montana wâimyaka 40, yamaze kwambika impeta y’urukundo Sheikha Mahra, Umwamikazi wâi Dubai ufite imyaka 31. Ibi byatangajwe na TMZ. Aba bombi batangaje urukundo rwabo muri Kamena 2025, hashize amezi make Mahra atandukanye nâumugabo we wa mbere, Sheikh Mana, umucuruzi wâUmwirabura wo muri UAE. Mahra na Mana bafitanye umwana wâumukobwa wavutse muri Gicurasi […]
Abafana bakomerekeje umusifuzi

Mu gihugu cya Tunisie, habaye imvururu mu mukino wa shampiyona ubwo umusifuzi wo ku ruhande, Marwan Saad yakomeretswaga nâabafana. Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, mu mukino wahuzaga CA Bizertin na Club Africain. Uyu mukino wageze ku munota wa 48 uhita uhagarikwa, nyuma yâuko Firas Chaout wa Club Africain atsinze igitego, […]
APR FC izakira Pyramids FC kuri Stade Amahoro

APR FC izakira umukino wa mbere wa CAF Champions League na Pyramids FC yo mu Misiri kuri Stade Amahoro, tariki ya 1 Ukwakira 2025. Ibi bije nyuma y’impaka zabaye mu nama zahuje CAF nâinzego zâimikino mu Rwanda aho baje kwemeza ko Kigali PelĂ© Stadium itazongera kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika. Umukino wo kwishyura […]
Museveni yinjiye ahari imbaga y’abantu ari muri mucaka

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashimishije imbaga yâabayoboke bâishyaka rye NRM mu gace ka Kololo ubwo yageze ahari hateguwe ibirori. Akigera aho yari yateguriwe, yanyuze kuri tapis yâicyubahiro (red carpet) maze atangira kwiruka no gukora imyitozo izwi nka push-ups, ibintu byatangaje benshi. Abashinzwe umutekano be bahise bamukurikira mu ngendo ye, na bo batangira kwiruka. […]
Kera kabaye Perezida Trump yashimye Taylor Swift

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ku nkuru y’uko umuhanzikazi Taylor Swift yambitswe impeta nâumukinnyi wa NFL wegukanye igikombe cya Super Bowl, Travis Kelce. Aba bombi batangaje ibyo ku wa 26 Kanama 2025 ku rubuga rwa Instagram, bikurura ibyishimo nâimpaka ku mbuga nkoranyambaga. Mu nama ikomeye Trump yari arimo hamwe nâabagize […]
Umugabo wubatse yahimbye urupfu rwe kugira ngo yibanire n’inshoreke ye

Mu ntara ya Wisconsin, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo wâimyaka 45 witwa Ryan Borgwardt yakatiwe igifungo cyâamezi atatu nyuma yo guhimba ko yaburiye mu mazi, kugira ngo asige umugore nâabana batatu akomeze ubucuti yari afitanye nâumugore bahuriye kuri murandasi. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kubeshya inzego zâumutekano, rumuhanisha igifungo cyâiminsi 89, bingana neza nâigihe […]
Nyanza: Umusore na se basambanyije abana babasimburanaho

Urukiko rwâibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Claver wâimyaka 66 nâumuhungu we Tuyishime wâimyaka 25 bafungwa byâagateganyo iminsi 30, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babiri bâabakobwa bafite imyaka 16 na 17. Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana bakoraga mu kabari ka Claver, aho bacuruzaga amandazi. Bavuga ko nijoro Claver nâumuhungu we babasambanyaga babasimburanaho, […]
Byagenze gute ngo Rugaju Reagan na bagenzi be barekurwe

Ku wa 26 Kanama 2025, Inteko yâabacamanza bane bâurukiko rwa gisirikare yasomye umwanzuro ku rubanza ruregwamo bamwe mu basirikare nâabasivili bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije nâamategeko. Urukiko rwatangiye rwisegura ku kuba rwatinze gusoma umwanzuro wari uteganyijwe saa yine za mu gitondo. Nyuma, Perezida wâinteko yasomye amazina yâabaregwa, abamenyesha […]
Shema Fabrice ntashaka miliyoni 290 Frw muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, yavuze ko natorerwa kuyobora iri shyirahamwe, amafaranga yose CAF igenera buri muyobozi ku mwaka azajya ashyirwa mu ngengo yâimari yo guteza imbere umupira wâamaguru wâabato mu Rwanda. CAF isanzwe igenera buri muyobozi wâishyirahamwe ryâumupira muri Afurika $50,000 ku mwaka (72,000,000 Frw). Shema yavuze ko mu gihe […]
Indege yaguye mu kiyaga iri kuvoma amazi

Mu Bufaransa, indege nto ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Morane 29 yakoze impanuka mu kiyaga cya Rosporden giherereye mu burengerazuba bwâigihugu, ubwo yari mu gikorwa cyo kuvoma amazi yo kuzimya inkongi. Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru nimugoroba, ubwo iyo ndege yari imaze gukora kuvoma inshuro zigera kuri 27 isuka amazi ku nkongi zari hafi […]
ADEPR yavuze ku bantu barwaniye mu rusengero

Itorero ADEPR ryahaye ibisobanuro ku byagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wagaragaye ari gushyamirana nâabandi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu giterane cyâUbubyutse cyari kimaze iminsi cyihabera. Guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ADEPR Nyarugenge yari ari giterane cyiswe icyâUbubyutse, cyitabiriwe nâabakristo benshi bahamya ko bahungukiyemo inyigisho […]
Jya kuri RIB hano urandegera nde: Sam Karenzi

Kuri uyu wa 25 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga byâumwihariko kuri Twitter (X), hakwirakwijwe ubutumwa bugaragaza Sam Karenzi, umunyamakuru akaba na nyiri radiyo SK FM, yibasirwa nâumufana bigaragara ko ari uwa Rayon Sports. Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu mazina ya @kalisa94 yashyizeho ifoto ya Karenzi ari mu nama, ayiherekeza amagambo amushinja kuba “virus […]
Umutoza wa APR FC yasabiwe kwirukanwa hakazanwa Adil

Bamwe mu bafana ba APR FC barasaba ko ubuyobozi bwabo bwagarura umutoza wâUmunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wayitoje hagati ya 2019 na 2022. Kuva muri Kamena uyu mwaka, ikipe yâIngabo yasinyishije umutoza mushya wâUmunya-Tunisie, Abderrahim Taleb, amasezerano yâimyaka ibiri, asimbuye Umufaransa Darko NoviÄ. Ariko kuva yagera muri APR FC, bamwe mu bakunzi bâiyi kipe ntibanyuzwe nâimyitwarire […]
RDB yahagaritse Kings Bet

Urwego rwâIgihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rwâisosiyete Kings Bet Ltd, ikora imikino yâamahirwe mu cyiciro cya D Sportsbook. Nkâuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 25 Kanama 2025, RDB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No. 58/2011 rigenga imikino yâamahirwe mu Rwanda, aho Kings Bet Ltd yashinjwaga kutubahiriza amabwiriza […]
Undi munyamakuru yasezeye kuri SK Fm

Umunyamakuru Aime Niyibizi yongeye gusubira kuri Fine FM nyuma yâigihe yari amaze atagaragara kuri SK FM ya Sam Karenzi. Uyu munyamakuru wari umenyerewe mu biganiro byâimikino nka Urukiko rwâIkirenga na Extra Time ku SK FM, bivugwa ko atangiye guceceka bitewe nâamakimbirane yâimikorere hagati ye na nyirâiyi radiyo. Bivugwa ko yari yarahagaritswe mu kazi gusa akaba […]
Uganda yasezerewe muri CHAN

Ikipe yâigihugu ya Senegal, iheruka kwegukana CHAN, yatsinze Uganda igitego 1-0 mu mukino wa 1/4 cyâirangiza wabereye kuri Stade Mandela i Kampala, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025. Igitego cyatsinzwe na Oumar Ba ku munota wa 62, nyuma yo gutera neza umupira yahawe na Libasse GuĂšye, cyahagije kugira ngo âLions of Terangaâ bagere […]
Apostle McCoy wo muri Amerika yemeje ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana

Umukozi wâImana Apostle McCoy umaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri (2024 na 2025), aho aherutse kwitabira igiterane cya Thanks Giving Conference cyabereye kuri Revival Palace Community Church i Bugesera kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, ari kumwe nâumugore we, yavuze ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana. Mu kiganiro yagiranye nâitangazamakuru, Apostle […]
Jay-Z yabaye umuhanzi ukize cyane ku isi

Umuhanzi wâicyamamare muri rap, akaba n’umushoramari, nâumuyobozi wa sosiyete yâimyidagaduro Sean âJay-Zâ Carter, yemejwe nkâumuhanzi ukize kurusha abandi ku isi, nkâuko ikinyamakuru Forbes kibitangaza, afite umutungo wâagaciro ka $2.5 miliyari (miliyari 3,125 zâamafaranga yâu Rwanda (RWF). Ubukire bwa Jay-Z ntibwaturutse gusa mu muziki, ahubwo bushingiye ku ishoramari rikomeye no kugira imigabane mu bikorwa bitandukanye byâingenzi. […]
Yatwitse Café yanze kumushyirira mayonnaise ku mugati

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutwika cafĂ© iherereye mu mujyi wa Los Palacios y Villafranca mu ntara ya Sevilla, nyuma yâuko abakozi bâiyo cafĂ© banze kumushyirira mayonnaise mu mugati. Amashusho yafashwe na camera zâumutekano yerekanye uwo mugabo usanzwe ari uwo mu ntara ya Cordoba, asuka lisansi ku meza maze aratwika. Ibyo […]
Tanzania yasezerewe muri CHAN

Ikipe yâIgihugu ya Tanzania isoje urugendo rwayo muri CHAN 2024 nyuma yo gutsindwa na Maroc igitego 1-0 mu mukino wa ÂŒ cyâirushanwa wabereye kuri Stade Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Mu gice cya mbere Tanzania yagerageje guhangana, aho rutahizamu Clement Mzize yabonye uburyo bubiri bwiza ariko ntiyabubyaza umusaruro. Mu minota ya mbere yâigice cya […]
Gitifu wâAkagari ka Shyembe yapfiriye mu mpanuka ya moto

Polisi yâu Rwanda ikorera mu Ntara yâAmajyepfo yatangaje ko Udahemuka Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâAkagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye. Polisi yâu Rwanda ikorera mu Ntara yâAmajyepfo yemeje iby’uru rupfu rwa nyakwigendera ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu zâijoro ku wa 21 Kanama 2025. […]
RIB yafunze umukozi wa Wasac

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi yâu Rwanda rwataye muri yombi Manirakiza Straton, umukozi wâIkigo gishinzwe Amazi, Isuku nâIsukura (WASAC), ushinzwe ibikorwa byisanwa byâumuyoboro wâamazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, akurikiranweho icyaha cya ruswa. Amakuru yatangajwe na RIB aravuga ko uyu mukozi yafunzwe nyuma yâuko abaturage bagaragaje ikibazo cyâisaranganywa […]
USA: Umuraperi Lil Nas yakubise umupolisi

Umuhanzi wâUmunyamerika, Lil Nas X usanzwe witwa Montero Lamar Hill, yatawe muri yombi i Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugaragara mu muhanda mu masaha ya saa kumi nâimwe za mu gitondo (4:00am), yambaye gusa umwambaro wâimbere nâinkweto za cowboy. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aririmba, avuga amagambo adasobanutse ndetse […]
Isomwa ryâurubanza ruregwamo abasirikare nâabasivili ryimuriwe

Urukiko rwa Gisirikare rwongeye kwimura isomwa ryâurubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasivili nâabasirikare, harimo nâabakozi bâUrwego rwâIgihugu rushinzwe Igorora (RCS). Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gufatanya gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe, ndetse no gukoresha inyandiko zidafite agaciro, ibintu bivugwa ko byanyuze muri Minisiteri yâIngabo. Isomwa ryâurubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki […]
Uburusiya bwaburiye ibihugu by’Uburayi

Uburusiya bwaburiye ibihugu byâUburengerazuba ku ngingo yo gukumira iki gihugu mu biganiro byâamahoro ku bijyanye nâintambara yo muri Ukraine, buvuga ko ibyo ari âinzira igana ahantu hatariho.â Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko nta cyagerwaho mu gushaka umuti wâibibazo byâumutekano wa Ukraine hatarimo igihugu cyâUburusiya. Yagize ati: âNtitwakwemera inama zishaka gukemura ikibazo […]
Ukraine: Umukinnyi yahanwe azira kuvugira ikirusiya mu kibuga

Ku wa 18 Kanama 2025, mu mukino wa shampiyona yâicyiciro cya mbere cyâabagore wahuje ikipe ya Kolos yo i Kiev na SeaSters yo mu gace ka Black Sea, umukinnyi Irina Maiborodina yahawe ikarita yâumuhondo nyuma yo kuvugira ikirusiya mu kibuga. Umusifuzi wari uyoboye umukino, Anastasia Romanyuk, yafashe icyo cyemezo ku munota wa 43, ibintu byahise […]
RIB igiye gushinga ikipe

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwateguje ko rugiye gutangiza ikipe ya ruhago nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wâuru rwego Dr. Murangira B. Thierry. Yabitangarije itangazamakuru mu minsi yashize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya âMTN Iwacu Muzika Festivalâ mu rwego rwâubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo. Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa […]
Umuganda usoza Kanama uzakorerwa mu ngoÂ

Mu rwego rwo kwimakaza isuku mu ngo no mu bigo bitangirwamo serivisi, Minisiteri yâUbutegetsi bwâIgihugu yatangaje ko umuganda rusange wâukwezi kwa Kanama uzaba ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025. Nkâuko bigaragara mu itangazo ryâiyi minisiteri, uyu muganda uzibanda ku bikorwa byo gusukura no kurwanya imyanda mu ngo, aho abaturage batuye ndetse nâahakorerwa serivisi […]
Nyuma yâu Rwanda na Uganda igiye kwakira abimukira bavuye muri Amerika

Uganda yemeye kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yâiminsi mike u Rwanda narwo rwemeye kwakira abagera kuri 250, mu masezerano yashyizweho umukono hagati yâibihugu byombi i Washington. Nkâuko byatangajwe na televiziyo CBS ndetse na BBC, Amerika yashyizeho gahunda nshya yo kwimura abimukira baturutse mu bice bitandukanye byâAfurika nâAsiya bari basabye ubuhungiro […]
Hagiye kumurikwa robot ishobora gusama ikanabyaraÂ

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda yâikoranabuhanga (artificial womb). Iyo robot iri gukorwa nâikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026. Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama yâubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye […]
Abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda kubera urugomo

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize hari abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa mu bihugu byabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, abandi 240 bashyikirizwa ubutabera. Polisi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yasubizaga abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ na Mutabaruka […]
APR FC yatsindiwe mu irushanwa yateguye

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali PelĂ© Stadium, APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 yâumukino wâIrushanwa âInkera yâAbahiziâ ryateguwe na APR FC. AS Kigali ni yo yatangiye neza umukino, ikoresha neza imipira yo hagati mu kibuga, mu […]
Azam FC yatsinze Police FC mu âInkera yâAbahiziâ

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, kuri Kigali PelĂ© Stadium habereye umukino wâamarushanwa ya “Inkera yâAbahizi” ryateguwe na APR FC, aho Azam FC yatsinze Police FC kuri penaliti 4â3. Umukino watangiye amakipe yombi agerageza kwipima ariko nta mpinduka zigaragara. Ku munota wa 20, Police FC yafunguye amazamu binyuze kuri Kwitonda Alain âBaccaâ waboneye […]
Abaraperi Bull Dogg, Jay C na Bushali barwanye nâabafana

Mu mpera zâicyumweru gishize, abaraperi barimo Jay C, Bull Dogg na Bushali bakoze agatendo barwana nâabafana ubwo bari bagiye mu kabyiniro. Byabereye mu kabyiniro kâahazwi nko kwa âNyanjaâ aho aba bahanzi bari basohokeye nyuma yo gutaramira mu Karere ka Rubavu. Imirwano y’aba baraperi yaje kwemezwa na Jay C nyuma y’amashusho yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga […]
Umujenerali wâu Burusiya yakomerekeye mu ntambara na Ukraine

Umujenerali Mukuru wâu Burusiya, Lt.-Gen. Esedulla Abachev, yakomerekeye bikomeye ku rugamba muri Ukraine, nkâuko byatangajwe nâabayobozi bâu Burusiya. Guverineri wâintara ya Dagestan, Sergei Melikov, yavuze ko Abachev ari umwe mu basirikare bakuru bari ku isonga kuva intambara yatangira mu 2022. Yagize ati: âYagiye akora mu myanya ikomeye yâubuyobozi, ariko akunda kuba imbere ku mirongo yâimbere, […]
Bugesera FC yakomorewe

Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Bugesera FC izitabira Shampiyona yâIcyiciro cya Mbere nyuma yo kuzuza ibisabwa yari itarabasha gutanga. Mbere yâuko shampiyona itangira, amakipe yose yasabwe kugaragaza ibyangombwa byâibanze. Bugesera FC yo ntiyari yujuje ibisabwa kuko itari ifite ubwishingizi bwâabakinnyi, umuganga wâikipe ndetse bimwe mu byangombwa yatangaga byari ibyâumwaka ushize wa 2024/25. […]
Wa mugore ufite iminwa minini ku isi yongeye kurikoroza

Andrea Ivanova, umunya-Bulgaria wâimyaka 28, yamamaye ku isi kubera iminwa ye minini yongeye kwibagisha iminwa maze igirwa minini kurushaho. Kugeza ubu amaze gukoresha amafaranga abarirwa muri ÂŁ20,000 (asaga miliyoni 30 Frw) kugira ngo igaragare nkâuko abyifuza. Ubusanzwe yakundaga kwisiga amavuta yoroheje (nude lip gloss), ariko ubu yahisemo guhindura agaragara yisiga âred lipstickâ, ibintu byatunguye abamukurikira […]
Icyoba ni cyose muri Amerika kubera umuyaga wa Erin

Inkubi yâumuyaga Erin yongeye gufata ingufu igera ku rwego rwa kane (Category 4) ikomeje kwibasira inyanja ya Atlantika, aho ishobora guteza ibiza bikomeye nâimyuzure ku nkombe zâUburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imvura nyinshi ivanze nâumuyaga mwinshi byatangiye kugera mu birwa bya Bahamas yâAmajyepfo nâibirwa bya Turks and Caicos, aho hashyizweho impuruza y’umuyaga udasanzwe. […]
Kigali: Yabuze ayo kwishyura indaya, ifatira imyenda ye

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Nyarugenge, yisanze mu mazi abira nyuma yo kuryamana nâindaya ariko akabura amafaranga yo kuyishyura. Byabereye mu Rwampara, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025. Ababonye ibyabaye babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari yabanje kumvikana nâiyo ndaya ko azayishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Nyuma yo […]
Icyo rutahizamu wa APR FC asaba abafana

Rutahizamu wâUmunya-Burkina Faso, Djibril Cheik Ouattara yavuze ko kugira abafana hafi ari ingenzi cyane kugira ngo APR FC igere ku ntego zayo. Ibi yabivuze nyuma yâumukino wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, aho APR FC yatsinze Power Dynamos ibitego 2-0 mu mukino wo gufungura Inkera yâAbahizi. Byombi byatsinzwe na Ouattara, wemeza ko byamwongereye […]
UPDF yatsinze RDF itwara igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, kuri Stade Ubworoherane i Musanze, habereye umukino wa gicuti wahuje Ingabo za Uganda (UPDF) nâIngabo zâu Rwanda (RDF) mu rwego rwo gutsura umubano hagati yâimpande zombi. Uyu mukino warangiye Uganda itsinze penaliti 8-7, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota isanzwe. Ni ubwa kabiri ibi bihugu byari […]
Florent Ibenge asanga APR FC ari ikipe ikomeye ku mugabane

Umutoza mushya wa Azam FC yo muri Tanzania, Florent Ibenge yashimye bikomeye ikipe ya APR FC ayita imwe mu makipe akomeye ku mugabane. Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo yageraga i Kigali aho Azam FC yaje kwitabira irushanwa âInkera yâAbahiziâ ryateguwe na APR FC, rikaba rizabafasha kwitegura imikino ikomeye iri […]
U Rwanda rwatsinzwe na DR Congo

Ikipe yâIgihugu yâu Rwanda mu mukino wa Basketball yongeye gutsindwa, ihusha amahirwe ku mukino wayo wa kabiri muri AfroBasket 2025 iri kubera muri Angola. Mu mukino wabahuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Amavubi yatsinzwe amanota 65 kuri 58. Ibi byatumye u Rwanda rwuzuza imikino ibiri rudatsinda, nyuma yo kubanza gutsindwa na CĂŽte […]
Zari Hassan yakuyemo inda

Zari Hassan yemeje ko aherutse gukuramo inda yâibyumweru bitandatu yari atwite, nkâuko byanashimangiwe nâumugabo we, Lutaaya Shakib. Mu ntangiriro zâuku kwezi nibwo Zari yatangaje ko yahuye nâiki kibazo, ibintu byababaje cyane abakunzi be. Nyuma yâiminsi acecetse, Shakib yavuze ko koko ibyavuzwe ari ukuri, ariko ashimangira ko ari Zari ubwe uzabisobanura mu buryo burambuye igihe azaba […]
Petr Cech yatandukanye nâumugore we

Uwahoze ari umuzamu wa Chelsea na Arsenal, Petr Cech yatangaje ko we nâumugore we Martina batandukanye nyuma yâimyaka 26 bari kumwe. Uyu mugabo wâimyaka 43 yâamavuko yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Instagram ku wa Kane, mu butumwa bwuzuye amarangamutima, buherekejwe nâifoto yâumukara nâumweru. Cech na Martina bamenyanye bakiri abangavu mu 1999, basezerana mu […]
Ukuntu Diamond yatewe indobo n’inkumi imuziza ubukene

Umuhanzi wâicyamamare Diamond Platnumz yatangaje ko agahinda yatewe nâumukobwa wa mbere bakundanaga, Sarah Davakingin wamwanze amuziza ubukene, ari ko katumye ahimba indirimbo Kamwambie (bivuga âUmubwireâ), yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane muri Tanzania no hanze yayo. Diamond yavuze ko we na Sarah bari bamaze imyaka ibiri bakundana, ariko uyu mukobwa amureka kubera ko atashoboraga kumuhaza […]
Ikipe yatwaye shampiyona izahabwa Miliyoni 80 Frw: Shema Fabrice

Shema Ngoga Fabrice, umukandida wenyine wemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA, yatangaje imigambi mishya agifite ku guteza imbere Shampiyona yâu Rwanda mu gihe yatorwa. Mu kiganiro nâabanyamakuru cyabereye muri imwe muri hoteli zikomeye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2025, yavuze ko azazamura ibihembo bihabwa amakipe yo mu cyiciro cya mbere nâicya […]
Haruna ntiyumva ukuntu abanyarwanda batamwubaha kandi Tanzania ibikora

Haruna Niyonzima ntiyumva ukuntu Abanyarwanda batamuha icyubahiro akwiriye, mu gihe abanyamahanga bo bagikomeza kumwubaha. Ibi yabivuze nyuma yâimyitozo ya Yanga African yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabereye kuri Sitade Amahoro, aho Haruna yifatanyije nâabakinnyi bâiyi kipe mu myitozo. Iyo myitozo yateguraga umukino wa gicuti bazakina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, […]
U Rwanda rwihanganishije Ubwami bwa Asante muri Ghana nyuma yâurupfu rwâUmwamikazi

Leta yâu Rwanda yatangaje ko yifatanyije nâabaturage bâUbwami bwa Asante, nyuma yâurupfu rwa Nana Konadu Yiadom III, Umwamikazi wâUbwami bwa Asante muri Ghana. Nana Ama Konadu Yiadom III, wari Umwamikazi wa 14 wâUbwami bwa Asante, yitabye Imana ku itariki ya 7 Kanama 2025 afite imyaka 98 yâamavuko. Mu butumwa bwashyizwe kuri X (yahoze ari Twitter) […]
Real Madrid iyoboye andi makipe ku rutonde rwa UEFA

Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru ku Mugabane wâu Burayi, UEFA ryashyize ahagaragara urutonde rushya rwâamanota yâamakipe akomeye ku mugabane, hashingiwe ku mikino yâimyaka itanu ishize. Real Madrid, ifite ibikombe bya Champions League 15 mu mateka yayo, ikomeje kuba ku isonga nâamanota 117.500, ikurikiwe na Bayern Munich ifite amanota 108.250 na Inter Milan ifite 107.250. Uyu mwanya wa […]
Trump arifuza inama na Putin na Zelensky

Trump yatangaje ku mugaragaro ko yifuza inama yihutirwa ihuza we, Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky, igamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine. Ibi yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, nyuma yo kuvugana na Zelensky nâabandi bayobozi bâi Burayi, avuga ko iyo nama yaturuka ku biganiro ateganya kugirana na Putin i Alaska […]
Aba-Rayon basabye ko Rukundo Patrick yirukanwa

Abakunzi ba Rayon Sports barasaba ko Rukundo Patrick yavanwa muri Komite Nyobozi yâiyi kipe, bamushinja gukorera inyungu za APR FC. Bamwe mu bafana batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, bavuga ko akunda kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC kurusha uwa Rayon Sports, ndetse akabeshya ko ari umufana wa Rayon. Bimwe mu bimenyetso bavuga ko bimugaragaza […]
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama idasanzwe ya EAC na SADC

Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi bahuriye mu nama idasanzwe ihuriweho nâUmuryango wa Afurika yâUburasirazuba (EAC) nâuwa Afurika yâAmajyepfo (SADC), yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu. Iyo nama yitabiriwe nâabakuru bâibihugu nâaba za guverinoma bo mu miryango yombi, yari igamije gusuzuma aho ibintu bigeze […]
Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Urukiko rwâibanze rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abasirikare batatu, abakozi bâUrwego rwâIgihugu rushinzwe Igorora (RCS) nâabasivili batatu bazwi mu itangazamakuru ryâimikino. Muri bo harimo Captain Peninah Mutoni, Captain Peninah Umurungi, CSP Sengabo Hillary, CSP Mukantabana Olive, ndetse nâabanyamakuru Ndayishimiye Reagan (Rugaju), Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro. Bose bashinjwa ubufatanyacyaha mu […]
Umuvugizi wa RCS mu bari kuburana mu rubanza rurebana na APR FC
Ku wa 13 Kanama 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 29 barimo abofisiye bâIngabo zâu Rwanda (RDF), abakozi bâUrwego rwâIgihugu rushinzwe Igorora (RCS), ndetse nâabasivili. Bose bakurikiranyweho ibyaha bikomoka ku buryo haguzwe amatike yâindege hifashishijwe konti ya Minisiteri yâIngabo mu buryo bunyuranyije nâamategeko. Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano nâurugendo rwa APR […]
Uganda: Abakongomani bafungiwe gucuruza Zahabu z’ibicupuri

Ku wa 12 Kanama 2025, inzego zâumutekano muri Uganda, ari zo Ishami ryo Kurwanya Ruswa rya Perezidansi ku bufatanye nâIshami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), zataye muri yombi abantu barindwi barimo Abanyekongo bane nâAbanya-Uganda batatu bakekwaho uburiganya bwo kwambura umucuruzi wâUmunyanijeriya, Mark Gbillah, amadolari ya Amerika 70,000 (asaga miliyoni 93 Frw). Aba bakekwaho icyaha bashinjwa […]
Gitifu wâUmurenge wa Kansi yapfuye

Nsanzimana ThĂ©ogĂšne, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâUmurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi bikekwa ko ari stroke. Urupfu rwe rwatangajwe ku wa 13 Kanama 2025. Abayobozi bâinzego zâibanze bakoranye na we bavuze ko yari amaze igihe gito cyane yimuriwe i Kansi avuye mu Murenge wa Ndora. Amakuru avuga ko yafashwe nijoro ari wenyine […]