Munyakazi Sadate ntakozwa ibyo muri Rayon Sports

Umuherwe Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yatangaje ko adafite gahunda n’imwe yo kongera kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe. Mu magambo ye bwite, Sadate yavuze ko ibyo yakagombye gukora yabikoze, bityo ko ubu asigaye ari umufana ushyigikira abari ku buyobozi. Ibi yabitangarije i Nyamirambo ku itariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo yari amaze guhabwa impamyabushobozi […]
Cristiano Ronaldo yanze kujya gushyingura Diogo Jota

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, ntiyitabiriye umuhango wo gushyingura mugenzi we Diogo Jota n’umuvandimwe we AndrĂ© Silva, bapfiriye mu mpanuka. Ibi byabaye ku wa Gatandatu mu mujyi wa Gondomar, aho Jota yavukiye. Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru A Bola cyo muri Portugal, Ronaldo yahisemo kwifatanya n’umuryango mu buryo bwihariye, abahamagarira ku giti cyabo, by’umwihariko umugore […]
Museveni yongeye gutorerwa kuyobora NRM

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka NRM (National Resistance Movement) ku mwanya wa Chairman, mu gihe yitegura kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya 2026. Mu ijambo yavugiye i Kampala nyuma yo kwemezwa nk’umukandida, Museveni yatangaje ibintu bitandatu azibandaho muri manda nshya y’imyaka itandatu: amahoro, iterambere, ubukire, akazi, serivisi n’isoko. Yavuze […]
USA: Abahanzi 3 b’abanyarwanda baburiwe irengero mu birori

Mu birori byiswe Hobe Night Meet & Greet byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abahanzi The Ben, Kevin Kade na Producer Element ntibagaragaye nk’uko byari byitezwe. Ibi birori byari byateguwe na AfroHub Music ku bufatanye na Afrique Events, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Kwibohora ku itariki ya 4 Nyakanga 2025. Abari bitabiriye […]
Ishimwe Vestine yasabwe aranakobwa

Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagize itsinda Vestine & Dorcas, yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa, mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo. Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, witabirwa n’abagize imiryango yombi, inshuti za hafi, abakunzi babo […]
Perezida Ruto yirukanye umuyobozi wagurishaga ibice by’imibiri y’abantu

Perezida wa Kenya, William Ruto, yirukanye Dr. Swarup Mishra ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kenya BioVax Institute, nyuma y’uko ashinjwe kugira uruhare mu bikorwa byo kugurisha ibice by’imibiri y’abantu mu bitaro bye bya Mediheal. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, binyuze mu itangazo rya leta ryashyizweho umukono na Perezida […]
Weasel Manizo wapfuburaga abakecuru

Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo yatangaje ko mu rugendo rwe rwo kuzamuka mu muziki yigeze gukundana n’abagore bakuze “sugar mummies”, ariko ubu akaba yarabiretse burundu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Weasel yavuze ko ibyo byamufashije mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe bw’umuziki, ariko ko yabiretse kandi ubu yibereye mu rukundo n’umugore we Sandra Teta. Yagize ati: […]
Umusirikare wa Amerika yapfuye nyuma yo kwitereshaho amabuno

Wildelis Rosa, umusirikare wungirije wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerik, akaba n’umupolisi wa New Orleans, yapfuye nyuma y’iminsi mike yibagishije akitereshaho amabuno bizwi cyane nka Brazilian Butt Lift (BBL) muri Miami. Rosa w’imyaka 26, yari aherutse kuva mu butumwa bw’akazi muri Kuwait. Yabwiye umuryango we ko agiye kwizihiza isabukuru ye, nyamara ajya […]
Bruce Melodie, Knowless na Tom Close ntibitabiriye igitaramo cya Mariya Yohana

Mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana cyiswe “Inkera y’Abahizi! Komeza Imihigo”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena, hagaragaye ko abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie, Knowless na Tom Close batitabiriye nk’uko byari byitezwe. Nyuma y’igitaramo, Mariya Yohana yabwiye itangazamakuru ko impamvu yatumye abo bahanzi bataboneka zishingiye […]
Umutoza yapfiriye mu mwiherero wa Bayern Munich

Umutoza ukomoka muri Afghanistan witwaga Ashgar yapfiriye mu mwiherero w’abana bato wateguwe n’ikipe ya Bayern Munich mu mujyi wa Riesa, mu ntara ya Saxony, mu Budage. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage, Ashgar yaguyemo ubwo yari mu kiruhuko cy’amafunguro ku kibuga cya Feralpi Arena. Nubwo ubutabazi bwageze aho byihuse, yaje kwitaba Imana agejejwe kwa muganga. […]
Yakatiwe umwaka muri gereza azira kogera mu muhanda

Umusore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, witwa Umar Hashim uzwi nka Tsulange, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nijeriya, igifungo cy’umwaka umwe azira kogera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere w’abagore. Urukiko rwa Magistrate ruherereye i Gyadi-Gyadi, ruyobowe na Hadiza Muhammad Hassan rwamuhamije icyaha cy’imyitwarire idahwitse mu ruhame. Tsulange […]
Uburusiya bwarashe Kyiv nyuma y’ikiganiro cya Trump na Putin

Igisirikare cy’Uburusiya cyagabye ibitero bya drone n’ibisasu bya misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv mu ijoro rishyira tariki ya 4 Nyakanga 2025, byibasira ahantu henshi harimo n’uduce dutuwe n’abaturage. Nk’uko bitangazwa na Tymur Tkachenko uyobora ubuyobozi bwa gisirikare muri Kyiv, abantu umunani bakomerekeye muri ibi bitero byamaze amasaha menshi kandi byangije inzu ndende mu […]
Abanyeshuri ibihumbi bikoreye umurambo wa mugenzi wabo bawujyana kuri polisi

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, abaturage barenga ibihumbi bibiri, barimo abanyeshuri ba Mawego National Polytechnic, bakoze imyigaragambyo idasanzwe ubwo bikoreraga umurambo w’umusore wabo, Albert Ojwang, bawujyana kuri sitasiyo ya polisi. Albert Ojwang wabaye umunyamakuru wikorera ku giti cye (blogger), yapfiriye mu maboko ya polisi ku wa 7 Kamena 2025. Nk’uko raporo y’abaganga yabitangaje, […]
Umuhanzikazi Babo arifuza kujya mu Gisirikare cy’u Rwanda

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo yatangaje ko afite inzozi zo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda aho yabivuze ubwo yari mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, ririmo kubera i Nkumba mu Karere ka Burera. Babo ari mu rubyiruko 438 ruri guhugurwa ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, n’inshingano z’umuturage ubereye u Rwanda. Mu […]
Abasirikare 5 ba UPDF bapfiriye mu mpanuka y’indege

Abasirikare batanu b’ingabo za Uganda (UPDF) bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu muri Somaliya ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025. Iyi ndege yari mu bikorwa by’ubutumwa bwa AUSSOM (African Union Support and Stabilization Mission in Somalia), ubwo yageragezaga kumanuka ku kibuga cy’indege, ikaza gukora impanuka ikomeye, […]
Maj. Gen (Rtd) Mugisha yihuje na Besigye mu kuvana Museveni ku butegetsiÂ

Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Alliance for National Transformation (ANT) iyobowe na Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu, na People’s Front for Freedom (PFF) ya Dr. Kizza Besigye, yasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guharanira impinduka za politiki no kuvana Museveni ku butegetsi mu matora yo mu 2026. Uyu mwanzuro watangajwe i Kampala ku wa […]
Umu-Rayon Sports wafunzwe azira gutera amabuye kuri Sitade yiniguye

Umufana wa Rayon Sports witwa Musabyimana Emmanuel uzwi nka Gacuma yavuze ko yafunzwe igihe gito azira ibirego byo gutera amabuye kuri Sitade ya Bugesera, nyamara atari yigeze abigiramo uruhare. Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Kigali Active Media, Gacuma yavuze ko we n’abandi bafana barimo Fredinand na Wanyanza bafunzwe mu buryo butunguranye nyuma y’imvururu […]
Hamuritswe AI ipima indwara kurusha abaganga

Sosiyete ya Microsoft yamuritse ikoranabuhanga rishya rya Artificial Intelligence ryitwa MAI-DxO (Microsoft AI Diagnostic Orchestrator), rikaba ryerekanye ubushobozi budasanzwe mu gupima indwara kurusha abaganga b’inzobere. Mu igerageza ryakorewe ku bibazo bivuye mu kinyamakuru cy’ubuvuzi New England Journal of Medicine, iyi AI yatanze ibisubizo by’ukuri ku kigero cya 85.5%, mu gihe abaganga 21 baturutse mu Bwongereza […]
Baltasar waryamanye n’abagore barenga 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

Urukiko Rukuru rwa Malabo rwatangiye kuburanisha urubanza rurimo gukurikirwa cyane n’abaturage n’abasesenguzi. Uregwa ni Baltasar Ebang Engonga, uzwi ku izina rya Bello, umwana wa Baltasar Engonga Edjo’o, Perezida w’akanama gashinzwe ubukungu muri Afurika yo hagati (CEMAC), akaba na mwene wabo wa Perezida Teodoro Obiang Nguema. Baltasar wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza ku […]
Indege y’Igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somaliya

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde, giherereye mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu. Ubuyobozi bwa gisivile mu bijyanye n’indege bwatangaje ko indege yari itwaye abantu umunani, ikaba yari ivuye ku kigo cya gisirikare cya Balidogle, mu ntara ya Lower Shabelle. […]
Zari yishongoye ku mugabo we ko atabura abamutereta

Umunyamideli w’icyamamare Zari Hassan yongeye kugaragaza icyizere afite ku bwiza bwe n’ubushobozi bwo gukundwa, avuga ko n’ubwo akundana bya hafi n’umugabo we Shakib Lutaaya, atabura abamutereta mu gihe baba barandukanye. Mu kiganiro aherutse gutanga, Zari yavuze ko Shakib amufite “mu mugozi w’urukundo”, ariko ko n’iyo byarangira, atari ntiyabura abandi bagabo bamukunda kubera ubwiza bwe. Ati: […]
Abacamanza bananiwe kwemeza P Diddy icyaha

Abacamanza mu rubanza rwa Sean “Diddy” Combs baracyakomeje kujya impaka nyuma yo gutangaza ko bananiwe kumvikana ku cyaha gikomeye cy’urusobe rw’ibyaha, gishobora gutuma afungwa burundu. I New York, urukiko rukuru rwabwiwe ko inteko y’abacamanza 12 yageze ku myanzuro kuri bine mu byaha bitanu Diddy akurikiranyweho, ariko bananirwa kumvikana ku cya gatanu, aricyo gikomeye kurusha ibindi. […]
Zahabu y’amaraso irimo guteza umutekano muke muri Afurika

Mu gihe igiciro cya zahabu cyazamutse cyane mu 2025, ibi byagize ingaruka zikomeye mu karere ka Sahel k’u Burengerazuba bwa Afurika, ahari intambara, imidugararo n’ibura ry’umutekano. Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bifite zahabu nyinshi ituruka cyane mu bucukuzi butemewe kandi butagenzurwa, bizwi nk’ubucukuzi bw’abaturage. Ubu bucukuzi bwinjiza miliyari nyinshi z’amadolari, ariko ni amafaranga […]
Umunyamerika uhetse APR BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyamerika Obadiah Arthur Noel, umukinnyi w’ikipe ya APR BBC, yamaze guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, bitanga icyizere ko ashobora kwifashishwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball. Obadiah, ufite imyaka 26 yagaragaje ishema afite mu kuba Umunyarwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyizeho ifoto y’indangamuntu ye nshya y’u Rwanda. Ubuyobozi bwa APR BBC buvuga ko ari […]
Lisansi na mazutu byazamuwe

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli bizamuwe. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Bwana RUGIGANA Evariste, igiciro cya lisansi ntikigomba kurenza Amafaranga […]
Ukraine yagabye igitero na drone ku ruganda rw’igisirikare cy’Uburusiya

Ukraine yagabye igitero gikomeye cya drone ku ruganda rw’igisirikare mu mujyi wa Izhevsk, mu Burusiya hagati ahari intera irenga 1,000 km uvuye ku mupaka wa Ukraine. Uru ruganda ruzwi nka Kupol Electromechanical Plant rukora ibikoresho birimo Tor missiles, radars, n’imbunda zirinda indege. Igitero cyahitanye abantu batatu, abandi 45 barakomereka, harimo batandatu barembye, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi […]
RAYON SPORTS yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports, yatangiye imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu kibuga cyayo giherereye mu Nzove, iyobowe n’umutoza mushya Afhamia Lotfi. Batangiye iyi myitozo mu gihe barimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse n’umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026 uzatangira mu minsi iri imbere. Umukinnyi Prince Musoni uherutse gukina mu Burundi, ari mu […]
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabazwe amaso nyuma yo kugenda ahuma gake gake

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe n’indwara y’amaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte. Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye y’uko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko […]
Minisitiri w’Intebe ukiri muto yahagaritswe azira telefone

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra w’imyaka 38 yahagaritswe by’agateganyo n’Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga nyuma yo kumvikana mu kiganiro cya telefone cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuganaga n’uwahoze ayobora Cambodia, Hun Sen, akamwita “sekuru” akanenga umusirikare mukuru w’igihugu cye. Icyo kiganiro cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma abadepite n’abaturage bamwe batangira ubusabe bwo kumukuraho, bavuga […]
Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo gutunga imbunda

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa, itumizwa, icuruzwa n’ububiko bw’imbunda zidahitana abantu hamwe n’ibyazo bikenerwa, ishyiraho uburyo bukakaye bwo kuzigenzura. Aya mabwiriza yashyizweho hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2022, akaba ateganya ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi bifuza kugira aho bihurira n’izi mbunda, […]
Perezida Museveni yasengewe na Benny Hinn

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika, Pasiteri Benny Hinn mu ngoro ya perezida i Nakasero, mu biganiro byaranzwe no gusenga no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ubukirisitu mu iterambere ry’Afurika. Museveni yavuze ko ubutumwa bwa Yesu ku rukundo no kuzuka bwahaye agaciro gakomeye umuco wa Afurika. Yagize ati: “Abantu bacu basanzwe bazi […]
Rubengera: Abatinganyi bamerewe nabi na Sida

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, hari impungenge zikomeye z’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, cyane cyane mu byiciro by’abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya. Uburyo iyi virusi ikomeje gukwirakwira byatumye hatangizwa ubukangurambaga bwo kwirinda, buherekezwa no gutanga udukingirizo n’imiti irinda kwandura. Imibare ya 2024 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yerekanye ko muri 37 bapimwe […]
Icyo UN ivuga ku Rwanda na RDC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yashimye amasezerano mashya y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, abona ari intambwe ikomeye iganisha ku ituze n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi […]
Gatsibo: Ubukwe bw’umusore w’imyaka 21 n’inkumi ya 35 bwatangaje benshi

Mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye ubukwe butari busanzwe ku wa 28 Kamena 2025, ubwo Nkundimana Gerard, umusore w’imyaka 21, yashyingiranwaga na Uwimana Donatha, umugore w’imyaka 35. Ni ibirori byabereye mu kibuga cy’itorero rya ADEPR Ngarama, byitabirwa n’abantu benshi, barimo abo mu muryango, inshuti, abayoboke b’amadini ndetse n’itangazamakuru. Ababashije kwitabira ubu bukwe […]
Umugore washyizwemo nyababyeyi nshya yabyaye

Nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka 10, umugore washyizwemo nyababyeyi nshya muri 2024 yibarutse umwana w’umukobwa, mu buryo benshi bafata nk’igitangaza cy’ubuzima. Uyu mugore yatangiye urugendo rwe mu 2015 agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuvuzi ku kibazo cy’uko atari afite nyababyeyi. Nyuma y’imyaka myinshi y’amasengesho, igeragezwa ry’imiti, yaje kwemererwa gukorerwa kubagwa kwihariye aho yashyizwemo […]
Intanga z’abagabo bakuze zongera ibyago byo gukuramo inda

Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bya IVF bitandatu byo muri Esipanye no mu Butaliyani bwerekanye ko abagabo bafite hejuru y’imyaka 45 bashobora kugira uruhare rukomeye mu kubura urubyaro, n’iyo hakoreshwa intanga z’abagore bakiri bato. Ibi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe kuri cycles 1,712 zo gutera intanga hagati ya 2019 na 2023, aho abagore bakoreshejwe bari bafite impuzandengo […]
Kapiteni wa APR FC agiye gutangwaho miliyoni 430 Frw

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro bikomeye na APR FC ishaka kugura kapiteni w’iyi kipe, Claude Niyomugabo ndetse na Jean Bosco Ruboneka, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha risozwa. Azam irashaka kwiyubaka ngo ihangane na Simba SC na Yanga SC haba muri shampiyona ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Niyomugabo yagiye akurikiranwa na […]
APR FC na Rayon Sports zatewe ishoti

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yatewe ishoti na Berekum Chelsea yo muri Ghana mu rugamba rwo gushaka rutahizamu Stephen Amankona, umaze imyaka ibiri yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ghana. Rayon Sports yari yatanze $70,000 naho Ismaily yo mu Misiri itanga $65,000, ariko aya mafaranga yose yaranzwe. Berekum Chelsea […]
Indwara yo kuzinukwa gutera akabariro yakanze benshi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baravuga ko hari bamwe bashobora kuzinukwa gusambana, aho bibaho bitewe n’udukoko cyangwa poroteyine tuboneka mu rugimbu rw’umugabo, ibi bikaba bishobora gutera ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina, cyangwa no guhagarara ku mwuka. Iyi ndwara yitwa “Seminal Plasma Hypersensitivity”, yemejwe bwa mbere mu 1967, ariko kuri ubu abahanga nka Dr Michael […]
Urubanza rwa P Diddy rwasojwe

Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu njyana ya hip-hop, ruri kugera ku musozo nyuma y’ibyumweru birindwi rutangiye, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuyobora ihuriro ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Mu gusoza iburanisha, umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko leta ya Amerika yananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika, ashimangira ko Diddy yagabweho ibitero […]
U Rwanda rwikomye MONUSCO muri UN

Mu nama yihariye y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi (UN Security Council), Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, babifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ambasaderi Ngoga yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma impande […]
Jeff Bezos yarongoreye mu Butaliyani imbere y’abarimo Rihanna na Kim Kardashian

Umushoramari w’Umunyamerika akaba na rwiyemezamirimo uzwi cyane, Jeff Bezos yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Lauren Sánchez mu birori byabereye mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani. Ibi birori byabaye ku itariki ya 27 Kamena 2025 aho ari ibirori byitabiriwe n’icyamamare byinshi nubwo byari byaragizwe ubwiru kugeza ku munsi nyir’izina. Uyu muhango wahurije hamwe ibyamamare byinshi barimo […]
Umukinnyi wa Team Rwanda yatorokeye mu Bufaransa

Biravugwa ko Munyaneza Didier, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare Team Rwanda, yaba yaratorokeye mu Bufaransa ubwo we n’abandi bakinnyi bari basoje gahunda y’imyitozo n’amasiganwa yaberaga muri icyo gihugu. Munyaneza wari kumwe n’abandi bakinnyi umunani, barimo Mugisha MoĂŻse na Manizabayo Jean de Dieu, bamaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa bitabiriye amasiganwa arimo CritĂ©rium de Vire, GP Chevreville n’andi. […]
Israel yifuzaga kwica Ayatollah wa Iran

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko igihugu cye cyari cyiteguye kwica Umuyobozi Mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei mu gihe cy’intambara iheruka hagati y’impande zombi, iyo baba babonye amahirwe. Mu kiganiro yahaye radiyo ya Leta ya Israel, Kan, Katz yavuze ati: “Iyo aza kuba mu mu mboni zacu, tuba twaramwishe.” Yongeyeho ko […]
Kera kabaye Iran yemeje ko Amerika yangije bikomeye ibigo bya nikeleyeri

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibigo bya nikleyeri byangiritse cyane mu bitero bya Amerika na Israel. Ibi bije bihabanye n’ibyavuzwe n’umuyobozi wa Iran, Ayatollah Khamenei wavuze ko nta ngaruka zabayeho. Araghchi yatangaje ko nta biganiro Iran izongera kugirana na Amerika, kandi ko Leta iri gusuzuma uko yareba inyungu z’abaturage mu […]
Yezu ntiyanduza kaburimbo: Padiri Kayisabe abwira Leta yafunze insengero

Padiri Vidaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’Abepiskopi ku byemezo bya Leta bimaze iminsi bifatwa ku miryango ishingiye ku myemerere, harimo no gufunga insengero zitandukanye. Mu butumwa bwatangajwe na Kinyamateka, Padiri Kayisabe yavuze ko hari kiliziya za paruwasi 22 zafunzwe mu bihe bishize ariko zimaze kuzuza ibisabwa ngo zongere gukora, […]
Abanyeshuri bari butahe batabonye Indangamanota zabo

Ku wa Gatanu, abanyeshuri mu mashuri amwe n’amwe mu Rwanda barataha batabonye indangamanota zabo, nyuma yo gusoza igihembwe cy’amasomo. Iki kibazo cyatewe n’ibibazo bya tekinike biri muri sisitemu ya CAMIS, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA). Mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA, iki kigo cyasobanuye ko hari amashuri atabashije gufata indangamanota z’abanyeshuri […]
U Rwanda ruri mu Bihugu 50 bikennye ku Isi mu 2025

U Rwanda rwagaragaye ku rutonde rw’ibihugu 50 bikennye kurusha ibindi ku isi, hashingiwe ku musaruro mbumbe w’igihugu ugabanyije ku baturage (GDP per capita), nk’uko byatangajwe mu mibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yasohowe na Visual Capitalist ku wa 24 Kamena 2025. Uru rutonde rusobanura neza uko ubukungu bw’ibihugu buteye, ariko cyane cyane bigaragaza uko ubukungu bufatwa […]
Paul Rutikanga yasezeranye

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Caroline kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, Umujyi wa Kigali. Uyu mubano wemejwe n’amategeko utegura indi mihango y’ubukwe izaba ku wa 29 Kanama 2025. Rutikanga azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, […]
Imfungwa zatorotse gereza mu Bwongereza

Polisi yo mu Bwongereza iri mu bikorwa bikomeye byo guhiga abagabo batatu bacitse muri gereza ya Springhill Open Prison iri hafi y’ahitwa Aylesbury, Buckinghamshire. Aba bagabo bakekwaho ubujura bukomeye mu nzu zirenga 50, aho bibye amafaranga n’ibindi bintu bifite agaciro kagera ku bihumbi 300 by’ama-pound (asaga miliyari 450 Frw). Abacitse ni Jason MacDonagh, w’imyaka 34, […]
Squid Game yongeye gusohoka

Nyuma y’amezi atandatu gusa igice cya kabiri gisohotse, filime “Squid Game” yongeye gusubira ku rubuga rwa Netflix, kuri iyi nshuro mu gice cya gatatu ari na cyo cya nyuma. Abakunzi b’iyi filime bategerezanyije amatsiko gukurikirana uko urugamba rw’ubuzima n’urupfu ruzasozwa. Gi-hun watsinze irushanwa rya mbere, yari yarasize inyuma umugambi wo kongera kubona umwana we, ahitamo […]
Umugore wa Yago yahukanye uruhinja rw’ibyumweru bitatu

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje akababaro gakomeye aterwa n’uko yatandukanye n’umugore we Teta Christa, aho yabinyujije mu kiganiro cyimbitse yashyize kuri shene ye ya YouTube ku wa 25 Kamena 2025. Mu buhamya bwe, Yago yasobanuye ko ubwo Teta yamutaga atari ari mu rugo, ahubwo yari yagiye mu kazi. Avuga ko yabonye ubutumwa kuri telefone buvuye […]
Ubuhinde bwacakiye intasi ya Pakistan yari yinjiriye Marine

Inzego z’ubutasi bw’Ubuhinde zataye muri yombi Vishal Yadav, umukozi wa Marine akekwaho gutanga amakuru y’ibanga ku butasi bwa Pakistan (ISI). Yadav yafashwe nyuma y’amezi akurikiranyweho gukorana n’umugore wiyitaga Priya Sharma, intasi ya ISI, binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Iperereza ryagaragaje ko Yadav yagiye yohereza amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikare, harimo n’amakuru y’igikorwa cyiswe Operation Sindoor, mu gihe […]
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ari kwihisha nk’icyihebe

Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ari kwihisha nk’icyihebe mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’intambara gihanganyemo n’Amerika na Isiraheli, ibintu bikomeje gutera impagarara n’akavuyo mu banyapolitiki no mu baturage. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi avuga ko Khamenei yirinda gukoresha imirongo ya mudasobwa cyangwa telefone kubera impungenge z’ibitero by’ubutasi cyangwa ibishobora gukorwa n’abanzi be. Abari […]
Kigali: Hagiye gutangizwa umushinga wo gutwara abantu mu kirere

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemeye miliyoni 500 z’amadolari y’Amanyamerika zo gutangiza inyigo y’umushinga w’akataraboneka wo gutwara abantu mu kirere i Kigali Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeye inkunga ya $500,000 (asaga miliyoni 650 Frw) yo gutangiza inyigo rusange y’umushinga wo guwara abantu mu kirere (cable car) uzubakwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga witezweho kuba […]
Yanga SC yatwaye igikombe itsinze Simba SC

Ikipe ya Young Africans SC (Yanga) yo muri Tanzania yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cya 2024/25, nyuma yo gutsinda ikipe ya Simba SC ibitego 2-0 mu mukino wari utegerejwe na benshi. Uyu mukino w’abakeba wagaragayemo ishyaka rikomeye, wabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’igihe usubitswe ku mpamvu z’amakimbirane yashyizweho iherezo na Perezida wa […]
Kigali: Inzu 1,400 zigiye gusenywa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzu zigera ku 1,425 zubatswe mu buryo budakurikije amategeko zigiye gusenywa, nyuma yo kugaragaza ko zidahuye n’ibisabwa mu myubakire yemewe. Izi nzu zubatswe nyuma ya Nyakanga 2024, ziboneka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Kugeza ubu, 222 muri zo zimaze gusenywa. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yabigarutseho […]
Abasirikare 7 barwanira Israel bishwe n’igisasu

Ingabo z’u Burayi bw’Amajyaruguru zemeje ko abasirikare 7 bazo baguye mu gitero cy’Igisasu cyabereye mu mujyi wa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza. Aba basirikare bari mu itsinda rishinzwe gushaka no gusenya indake zacukuwe n’abarwanyi ba Hamas. Brig. Gen. Effie Defrin, umuvugizi w’igisirikare cy’u Bushinwa yavuze ko ari “umunsi ubabaje kandi uremereye ku gihugu cyose”, […]
Trump yateye ishoti ubusabe bwa Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanze ubusabe bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bwo kumuhuza na Iran mu rwego rwo gukemura umwuka mubi uri hagati ya Iran n’Isiraheli. Mu kiganiro Trump yagiranye na Fox News, yavuze ko Putin yamuhamagaye amwizeza ko ashobora kugira uruhare mu gushaka amahoro, ariko amusubiza ati: “Simfitanye […]
Amerika yafunze mudahushwa wa Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), yafunze Ribvar Karimi wahoze ari mudahushwa (sniper) mu ngabo za Iran hagati ya 2018 na 2021. Karimi yatawe muri yombi ku Cyumweru mu mujyi wa Locust Fork, muri Leta ya Alabama, aho yari atuye n’umugore we w’Umunyamerika. Mu gihe yafatwaga, Karimi yari […]