Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye imiterere y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB. Riberakurora yabwiye Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Ruhango kuri uyu wa 25 Kanama 2022 ko Mutangana yatwaye inzu n’ikibanza iherereyemo […]
Minisitiri Tumwebaze yahaye ubutumwa abarimo Nyanzi bishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine

Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubworozi muri Uganda, Frank Tumwebaze, yahaye ubutumwa abanyapolitiki barimo impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Stella Nyanzi, bishimiye urupfu rwa General Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano. Inkuru y’urupfu rwa Gen. Tumwine yemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2022, asobanura ko uyu musirikare yapfiriye mu bitaro by’i […]
Abimukira barebwa n’amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda bamaze kurenga ibihumbi 22
Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko umubare w’agateganyo w’abimukira binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto guhera muri Mutarama 2022 kugeza tariki ya 22 Kanama, ari 22,670. Abinjira muri ubu buryo butemewe guhera muri Mutarama ni bo barebwa n’amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022. Iyi Minisiteri isobanura ko tariki […]
Maj. Ngoma avuga ko FARDC idafite ubushobozi bwo gukura M23 i Bunagana
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego, Major Willy Ngoma, avuga ko igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kidafite ubushobozi bwo kubirukana mu mujyi wa Bunagana bafashe. M23 yafashe Bunagana mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022, imenyesha Abanyekongo n’amahanga ko izava muri uyu mujyi mu gihe Leta ya RD Congo […]
Putin yafashe icyemezo cyo kongera ingabo ibihumbi 137 mu zisanzwe
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yafashe icyemezo cyo kongera ingabo ibihumbi 137 mu zisanzwe z’igihugu guhera muri Mutarama 2023. Ni icyemezo Perezida Putin yashyizeho umukono kuri uyu wa 25 Kanama 2022, nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo RT gikorera mu kwaha kwa Leta y’u Burusiya. Uyu Mukuru w’Igihugu yategetse kandi ko guverinoma ivugurura ingengo y’imari igenerwa […]
Perezida Kagame yiyemeje gushyiraho ake mu gukemura ibibazo by’abamotari

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yiyemeje gushyiraho uruhare rwe mu gushakira ibisubizo uruhuri rw’ibibazo abamotari bamaze iminsi bagaragaza. Ni igisubizo yahaye umumotari witwa Bizimana Pierre ukorera mu karere ka Ruhango, wari umaze kumwibutsa ko ibibazo byabo byatumye bagenzi be bakorera mu mujyi wa Kigali bakora imyigaragambyo. Ibi birimo ubwishingizi buhenze, ubwoko butandukanye bw’imisoro n’amafaranga y’ibyangombwa […]
Museveni yahishuye ko Gen. Tumwine ari we warashe isasu rya mbere mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa General Elly Tumwine, ahishura ko ari we musirikare warashe isasu rya mbere mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote. Inkuru y’urupfu rwa Gen. Tumwine yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 25 Kanama 2022. Museveni yasobanuye ko yapfiriye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya, azize […]
Sadate kuri Depite Habineza: Icyaha cyo gusebanya ntikikibaho mu mategeko y’u Rwanda
Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kwibasira umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko icyaha cyo gusebanya kitakibaho mu mategeko y’u Rwanda. Sadate yibasiriye Depite Habineza nyuma y’aho uyu munyapolitiki atangarije ko ishyaka rye Democratic Green Party of Rwanda ryifuza ko Leta yagirana ibiganiro n’abayirwanya barimo imitwe […]
Raila Odinga arasaba urukiko kwemeza ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu
Umunyapolitiki Raila Odinga wahatananiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aherutse kuba muri Kenya, arasaba urukiko rw’ikirenga kwemeza ko ari we watsinze. Nyuma y’iminsi 6 amatora yari amaze abaye, Umuyobozi wa komisiyo yigenga iyashinzwe, Wafula Chebukati, tariki ya 15 Kanama 2022 yatangaje ko Dr William Ruto ari we watsinze, agize amajwi 50.49%, Odinga amukurikira n’amajwi 48.85%. […]
Abiy Ahmed yakiriye umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen. Kainerugaba
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakiriye umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa 24 Kanama 2022. Lt Gen. Kainerugaba wari waherekejwe n’itsinda ry’abantu batatu yatangaje ko yagiranye na Abiy Ahmed ikiganiro cyari gifite intego yo gushakira ibisubizo amakimbirane ari muri Ethiopia. Yagize […]
Ubukangurambaga bwa Laboratwari y’igihugu bwakomereje mu mujyi wa Kigali

Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFL, bwakomereje mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 24 Kanama 2022. Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center, kiyoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Karangwa Charles, cyitabirwa n’abo mu nzego zitandukanye z’igihugu barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dr Pudence […]
Boris Johnson yasubiye muri Ukraine bitunguranye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, kuri uyu wa 24 Kanama 2022 yasubiye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu buryo butunguranye. Uyu muyobozi amaze gutangariza kuri Twitter ati: “Ibibera muri Ukraine biratureba twese. Ni yo mpamvu ndi muri Kyiv uyu munsi. Ni yo mpamvu UK izakomeza gushyigikira inshuti zacu zo muri Ukraine. Nizera ko […]
Zelensky yatangaje ko Ukraine izisubiza Crimea ifitwe n’u Burusiya, bidasabye ko ifashwa n’amahanga
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igisirikare cyabo kizisubiza umwigimbakirwa (peninsula) wa Crimea kuri mu maboko y’u Burusiya, kandi ngo ntibisazaba ko gikenera ubufasha bw’amahanga kugira ngo iyi ntego igerweho. Zelensky yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya ‘Crimea Platform’ yahuje Ukraine n’ibindi bihugu bigera kuri 60 yabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2022. Uyu Mukuru […]
Ingabire Immaculée yahishuye ko hari uwigeze kumuhigisha imbunda ku biro bye
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yahishuye ko hari uwitwaje imbunda wigeze kumuhiga ku kazi afite umugambi wo kumurasa. Ingabire yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gérard Mbabazi, cyagiye hanze ku wa 22 Kanama 2022, cyibanze ku buzima bwe. Uyu muyobozi yavuze ko ku kigero cy’imyaka agezeho, nta muntu […]
ICRC ivuga ko ari ngombwa kumenyekanisha amategeko agenga ibihe by’intambara

Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare , ICRC, ivuga ko ari byiza ko abantu bo mu Rwanda bamenya amategeko agenga intambara, nubwo nta yo iri kubera muri iki gihugu. Byatangajwe na Namahoro Julien, Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho no gukumira muri ICRC Rwanda, muri iki gihe hari kuba ibiganiro nyunguranabitekerezo ku nshuro ya 5 n’abarimu bigisha muri […]
Amafoto: Abagize guverinoma n’ibyamamare bitandukanye bizihije ubuzima bwa Buravan

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro mu Rwanda, bitabiriye umuhango wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bw’umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, uherutse kwitaba Imana. Ibyamamare byitabiriye uyu muhango birimo abahanzi nka: Masamba Intore, Uncle Austin, Peace Jolis, Israel Mbonyi na Prosper Nkomeza bamenyekanye mu ndirimbo […]
Igisirikare cya Nigeria kivuga ko kurandura Boko Haram bizagitwara imyaka nka 30
Umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare cya Nigeria, Brig. Gen. Folorunso Oyinlola yatangaje ko kurandura umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bizagitwara imyaka igera kuri 30. Brig. Gen. Oyinlola yabitangarije mu nama y’akarere yerekeye umubano hagati y’igisirikare n’abaturage, yabereye muri Benin kuri uyu wa 23 Kanama 2022 nk’uko ikinyamakuru Sahara Reporters. Uyu musirikare yasobanuye ko Boko Haram ari umutwe […]
Buravan yari yarabwiye inshuti ye ko nava mu bitaro azakora ubukwe

Umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan mbere yo gupfa, yari yarabwiye inshuti ye Nsengiyumva Christian ko nava mu bitaro yivurizagamo, ubukwe buri mu bintu bya mbere yagombaga gukora. Nsengiyumva yabivugiye mu cyegeranyo cy’ubuhamya kuri Buravan cyatambukijwe mu buryo bw’amashusho mu muhango wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uri kubera muri Camp Kigali kuri […]
Maj. Gen. Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera yoherejwe muri Cabo Delgado

Major General Eugène Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera avuye ku ipeti rya Brigadier General, yahawe inshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zihuriye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Maj. Gen. Nkubito arasimbura Maj. Gen. Innocent Kabandana uyobora izi ngabo kuva muri Nyakanga 2021 ubwo icyiciro cya mbere cy’iz’u Rwanda […]
Abasirikare batatu b’Abahinde barashe misile muri Pakistan birukanwe
Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu kirere cyirukanye mu kazi burundu abasirikare batatu bazira ikosa ryo kurasa misile imwe mu gihugu cy’abaturanyi, Pakistan. Iki gisasu cyarashwe tariki ya 9 Werurwe 2022 hafi y’umujyi wa Mian Channu uri mu bilometero bigera kuri 500 uvuye mu murwa mukuru wa Pakistan, nk’uko abategetsi bo muri iki gihugu babitangaje. Icyo […]
U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO
Leta y’u Burusiya ivuga ko yifashishije igisirikare cy’igihugu yambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira mu muryango mpuzamahanga w’ubwirinzi bw’igisirikare, NATO. Nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’u Burusiya bibivuga, byatangarijwe ku muyoboro wa Telegram n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama ka Leta gashinzwe umutekano, wanabaye Umukuru w’Igihugu, Dmitry Medvedev, kuri uyu wa 23 Kanama 2022. Medvedev yagize ati: “Bigaragarira […]
IGP Munyuza na Colonel Ruhunga uyobora RIB bari muri Singapore
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Colonel (Rtd) Jeannot Ruhunga bari mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Singapore. Polisi y’u Rwanda isobanura ko uruzinduko rw’aba bayobozi n’abandi bo muri izi nzego babaherekeje rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi. IGP Munyuza na Col. […]
Maj. Ngoma abona atari ikibazo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira M23
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, abona nta kibazo cyaba kirimo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira abarwanyi bawo, akanawusura muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Maj. Ngoma yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, asubiza raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda […]
Minisitiri Kabanda yibukije u Burusiya isezerano ryo mu 2018 ryo guha FARDC intwaro
Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda, yibukije ubutegetsi bw’u Burusiya ko mu 2018 bwasezeranije igihugu cye guha intwaro zigezweho igisirikare cyacyo kizwi nka FARDC. Minisitiri Kabanda yakomoje kuri iri sezerano ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano yabereye mu Burusiya hagati ya tariki ya 15 n’iya 18 Kanama 2022, yahuje ba […]
Abo mu nzego z’ubutasi zirimo urw’u Rwanda bari mu nama i Kampala

Abahagarariye inzego z’ubutasi bw’ibisirikare by’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, CIGLR, bari mu nama y’iminsi itatu i Kampala muri Uganda, kuva kuri uyu wa 22 Kanama 2022. Iyi nama yahuje ibihugu bitanu: u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Uganda na Tanzania, bigize ihuriro Contact and Coordination Group rishinzwe gushakira umuti ikibazo […]
Kenya: Igitero cy’abitwaje intwaro ku bagize komisiyo y’amatora cyaburijwemo
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya ivuga ko inzego z’umutekano zaburijemo igitero abitwaje intwaro bashatse kugaba ku bayigize biteguraga gutanga ibisobanuro ku kirego cyatanzwe mu rukiko ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu biherutse gutangazwa. Ubutumwa busobanura iby’iki gitero, iyi komisiyo izwi nka IEBC yabushyize ku rubuga rwayo mu ijoro ry’uyu wa 22 Kanama 2022, igira […]
Laboratwari y’igihugu isobanura ko intambara yo muri Ukraine yatumye igiciro cya ADN kizamuka

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col. Dr Charles Karangwa, yavuze ko intambara iri kubera muri Ukraine yatumye igiciro cyo gupima utunyangingo ndangasano (ADN) kizamuka. Dr Karangwa yabivugiye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivizi za RFL bwakomereje mu ntara y’Uburengerazuba, akarere ka Rubavu, kuri uyu wa 22 Kanama 2022. […]
Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Henry Charles Albert David uzwi nka Harry, uri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje iyi nkuru kuri uyu wa 22 Kanama 2022, bisobanura ko yaje muri gahunda y’ikigo nyafurika gicunga amapariki 20 yo muri Afurika arimo Akagera na Nyungwe. Byagize biti: […]
Umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Kainerugaba yageze muri Ethiopia

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda unayobora ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze muri Ethiopia kuri uyu wa 21 Kanama 2022. Lt Gen. Kainerugaba yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye bo muri Ethiopia barimo ushinzwe ubutasi bw’igisirikare, bagirana ikiganiro. Uyu munsi byitezwe ko uyu musirikare ahura na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, […]
RED Tabara itewe impungenge n’ingabo 600 z’u Burundi zoherejwe muri RDC
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko ingabo z’iki gihugu 600 ziherutse koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziteye impungenge ku mutekano w’Abanyekongo. Mu gitondo cya tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo ingabo z’u Burundi zageze muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, muri gahunda y’umuryango […]
Urupfu rwa Buravan na Yanga, Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera na Mugabekazi wafunguwe bitunguranye: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, umutekano, imyidagaduro na politiki. Harimo: Urupfu rwa Buravan na Yanga Mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama, mu Rwanda hatashye inkuru z’akababaro z’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan na Nkusi Thomas wamenyekaniye mu gusobanura filimi ku izina rya Yanga. Buravan […]
Kigali: Abaganga baremeza ko mugenzi wabo yarokoye ‘uwamize ikiyiko’ cyose

Umuganga w’inzobere mu kuvura uburwayi bw’imbere mu mubiri, Dr Eric Rutaganda, aravugwaho kurokora umurwayi wamize ikiyiko cyose. Ni amakuru yemejwe n’umuryango w’abavuzi mu Rwanda, RMA (Rwanda Medical Association) uyu muganga abereye umunyamuryango, kuri uyu wa 20 Kanama 2022 RMA yagize iti: “Dr Eric Rutaganda, umunyamuryango wa RMA, inzobere mu buvuzi bw’imbere mu mubiri akaba n’umuyobozi […]
Chameleone yahishuye ko yamaranye n’umugore we imyaka ibiri mu nzu imwe, bataryamana
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yahishuye ko yamaranye n’umugore we Daniella Atim imyaka ibiri mu nzu imwe bataryamana. Nk’uko ikinyamakuru Pulse Uganda cyabitangaje kuri uyu wa 21 Kanama 2022, Chameleone yasobanuye inzira y’urukundo rwe na Daniella yamugoye cyane kuko byamusabye kwihangana gukomeye kugira ngo arugumemo. Ku nshuro ya mbere, Chameleone […]
Lt Gen. Kainerugaba yiyemeje kujya muri Ethiopia kuyumvikanisha na Uganda

Umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yiyemeje kujya muri Ethiopia kugira ngo yumvikanishe ibihugu byombi. Lt Gen. Kainerugaba yasobanuye ko umutekano w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ushingira kuri ibi bihugu byombi, yerekana ko mu gihe byaba bitumvikana, n’akarere kabihomberamo. Yagize ati: “Umutekano wa Afurika […]
Gaël Faye ababajwe n’uko ‘no ku bwa Tshisekedi’ umubano w’u Rwanda na RDC wazambye

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, yagaragaje ko yatekerezaga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uzaba mwiza ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo ariko si ko byagenze. Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na RDC […]
Abanyamerika bahindutse abajandarume b’akarere: Gaël Faye ukomoka mu Rwanda
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, Gaël Faye, abona Abanyamerika barahindutse abajandarume (polisi) b’akarere k’ibiyaga bigari. Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko uko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wifashe muri iki gihe. Uyu muhanzi yibukijwe ko Umunyamabanga wa Leta […]
EAC: Kenyatta na Tshisekedi ni bo ba Perezida batarashimira Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na Uhuru Kenyatta wo muri Kenya ni bo bakuru b’ibihugu mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) baratashimira Dr William Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka aherutse kwegukana. Tariki ya 15 Kanama 2022, Wafula Chebukati uyobora komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya yatangaje ko Ruto […]
Gitifu yabajije RFL niba hari icyo yakora ku marozi y’ibihuherano ahitana abaturage

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yabajije Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), niba hari icyo yakora ku kibazo cy’amarozi y’amategano n’amahuherano ahitana abaturage. Gitifu Nkurikiyimana yabarije iki kibazo mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za RFL bwakomereje mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo kuri […]
Perezida Kagame yakiriye abagize Inteko ya USA batangiye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje iby’uruzinduko rw’aba badepite n’abasenateri kuri uyu wa 19 Kanama 2022, bigira biti: “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’itsinda ry’abagize Inteko ya US bayobowe […]
Minisitiri w’ingabo wa RDC yasuye uruganda rw’intwaro zigezweho mu Burusiya

Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Gilbert Kabanda, yasuye intwaro nto n’iziremereye zigezweho mu Burusiya. Minisitiri Kabanda ari mu Burusiya kuva tariki ya 15 Kanama 2022, aho yahagarariye igihugu cye mu nama mpuzamahanga y’umutekano izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security). Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye […]
Kenya: Uwatorewe kuba Visi Perezida ababajwe n’uko Uhuru Kenyatta atakivugana na Ruto uzamusimbura
Rigathi Gachagua watorewe kuba Visi Perezida wa Kenya, yagaragaje ko ababajwe n’uko Perezida Uhuru Kenyatta atakivugisha Dr William Ruto ugiye kumusimbura. Gachagua wiyamamarije hamwe na Dr Ruto, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ati: “Kugeza ubu, Perezida Kenyatta ntaravugana n’uwatsinze amatora ya Perezida, haba kuri telefone cyangwa mu bundi buryo.” Uyu munyapolitiki yakomeje ati: “Ni […]
Minisitiri Patel yateye utwatsi inyandiko za Leta zivuga ko mu Rwanda abantu bicwa bakanatotezwa
Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza (Minisitiri) ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yateye utwatsi inyandiko zo muri Leta zivuga ko mu Rwanda abantu bicwa bakanatotezwa, zifashishijwe mu mugambi wo kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira. Mu rukiko rwo mu Bwongereza tariki ya 17 Kanama 2022, hagaragajwe inyandiko zaturutse mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, umuryango Commonwealth n’iterambere, FCDO, […]
Umuyobozi wa OMS avuga ko ikibazo cyo muri Tigray kiremereye kurusha icyo muri Ukraine
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima uzwi nka OMS cyangwa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko ikibazo cy’umutekano muke kiri mu ntara ya Tigray iri mu zigize Ethiopia gifite uburemere kurusha icyo muri Ukraine. Dr Tedros ukomoka muri Tigray, yabibwiye abanyamakuru bagiranye ikiganiro kuri uyu wa 17 Kanama 2022. Cyakurikiye ubutumwa yatanze butabariza […]
Kenya: Depite Owino yavuze ko ba Perezida bo muri Afurika bihutiye kwemeza ko Ruto yatsinze amatora

Babu Owino usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, yavuze ko abakuru b’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bihutiye kwemeza ko Dr William Ruto yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida. Uyu munyapolitiki uhagarariye Inteko mu karere ka Embakasi East, mu butumwa yatangarije kuri Twitter ku wa 16 Kanama 2022, yagaragaje ko abayobozi b’ibihugu bari […]
Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene

Hakizimana Saidi wamenyekanye cyane mu karere ka Nyanza nka HAJI mu gihe yacuruzaga ibicuruzwa birimo amata, avuga ko hari bamwe mu bo yakijije bamutuka banakamusebya kubera ubukene abayemo bwatewe no kuba banki yarateje imitungo ye yose yabarirwaga mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda karenga miliyoni 500. HaJI mu kiganiro yagiriye kuri Ukwezi TV yasobanuye ko ubukene […]
CSP Francis Muheto avuga ko abarwayi bo mu mutwe babaye benshi kubera ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, yagaragaje ko hari ikibazo gihangayikishije cy’abarwayi bo mu mutwe babaye benshi bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. CSP Muheto yagaragaje iki kibazo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ubwo Labotaratwari y’igihugu ifata ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratwari) yatangirizaga mu karere ka […]
RDC yasobanuriye u Burusiya impamvu yamaganye ibitero byabwo muri Ukraine

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Gilbert Kabanda, yasobanuye impamvu igihugu cye cyamaganye ibitero by’u Burusiya muri Ukraine. Minisitiri Kabanda yageze mu Burusiya tariki ya 15 Kanama 2022, yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security). Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu bitandukanye by’inshuti z’u Burusiya bari […]
Mali yareze u Bufaransa muri UN, ibushinja gufasha ibyihebe bihungabanya umutekano wayo
Guverinoma ya Mali yareze u Bufaransa mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano, ibushinja guha ubufasha imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika. Kuri uyu wa 15 Kanama 2022 ni bwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yandikiye aka kanama akamenyesha ko ingabo z’u Bufaransa ziri mu bikorwa byo kurwanya […]
Tshisekedi yagejeje kuri SADC ikibazo cya RDC n’u Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi mushya w’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yagejeje kuri bagenzi be bayobora ibihugu biwugize ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda. Mu nama isanzwe ya 42 ya SADC yabereye mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ni bwo […]
Colonel Rwigema yasabye Laborarwatari y’igihugu gutegura imfashanyigisho ya serivisi zayo mu Kinyarwanda

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera (igice cy’akarere) tugize Brigade 305, Colonel Rwigema Nelson, yasabye ubuyobozi bwa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) gutegurira abaturage imfashanyigisho ya serivisi zayo mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Uyu musirikare yabisabye RFL kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ubwo yatangirizaga […]
Ibimenyetso bya Laboratwari y’u Rwanda birindwa na ‘special force’ ya Polisi

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) buvuga ko ibimenyetso byayo birindwa n’ishami ryihariye rya Polisi y’igihugu, special force unit. Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 17 Kanama 2022 mu karere ka Musanze ubwo ku rwego rw’igihugu hatangiriraga ubukangurambaga ku […]
Ubutumwa bwa Bamporiki ku rupfu rwa Buravan: Ayacu ashize ivuga
Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan. Ubutumwa bwa Bamporiki bwatambutse ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 17 Kanama 2022, bugaragaza ko Buravan yatabarutse akiri muto. Ati: “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage […]
Minisitiri w’ingabo wa RDC ari mu Burusiya

Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda Kurhenga, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya. Uyu muyobozi yitabiriye inama y’umutekano ku rwego mpuzamahanga itegurwa na Leta y’u Burusiya, izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security), yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu birenga 30 bisanzwe ari inshuti z’iki gihugu. Minisitiri Kabanda yagejeje […]
Burundi: Ambasaderi Nyamitwe yashenguwe n’urupfu rwa Buravan
Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi mu bihugu birimo Ethiopia, Sudani y’Epfo, Chad, Djibouti no mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Willy Nyamitwe, yashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan. Abareberera inyungu z’uyu muhanzi, batangaje ko yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, azize kanseri y’urwagashya […]
Dr Mukwege ntiyishimiye kumva ingabo z’u Burundi zageze muri RDC
Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uri mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege, yagaragaje ko atishimiye kumva ingabo z’u Burundi zageze mu gihugu cyabo. Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zirenga 600 mu gitondo cya tariki ya 15 Kanama 2022 zageze mu kigo cya gisirikare cya Luberizi giherereye muri teritwari ya Uvira, […]
Général Ghislain Tshinkobo yapfiriye i Goma
Umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brigadier-Général Ghislain Tshinkobo, yapfiriye mu mujyi wa Goma. Radiyo Okapi isobanura ko amakuru yamenye avuga ko Gen. Tshinkobo yishwe n’indwara y’umutima kuri uyu wa 16 Kanama 2022. Gen. Tshinkobo amaze gupfa, umurambo we wajyanwe […]
Igiteranyo cy’amajwi y’abiyamamarizaga kuyobora Kenya kirenga 100%, Raila yanze kwemera

Bamwe mu bagize komisiyo yigenga y’amatora, IEBC, bagaragaje ko igiteranyo cy’amajwi y’abakandida bane biyamamarizaga umwanya wo kuyobora igihugu kirenga 100% ari cyo cyatumye batumvikana n’umuyobozi wabo, Wafula Chebukati. Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kanama 2022, IEBC yari itegerejwe ngo itangaze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 9, ariko mbere y’uko […]
Perezida Kagame n’umuryango we bamaze kubarurwa
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, cyamaze kubarura Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’umuryango we. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje kuri uyu wa 16 Kanama 2022. Byagize biti: “Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame babaruwe mu gihe NISR yatangiye ibarura ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya gatanu.” Bikomeza bisobanura ko Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa ugaragara […]
Kenya: Umukandida witwaga ‘umusazi’ kubera ubukene yegukanye umwanya w’umudepite

Umukandida wo muri Kenya witwaga umusazi (ufite ubumuga bwo mu mutwe) kubera kwiyamamaza kandi ari umukene, Peter Salasya, yegukanye umwanya w’umudapite mu matora yabaye mu cyumweru gishize. Komisiyo y’amatora, IEBC, yagarageje ko Salasya w’imyaka 32 y’amavuko wari uhataniye uyu mwanya mu gace ka Mumias East yagize amajwi 12.140, David Wamatyi bari bahatanye agira 9.043, Benson […]
Nduhungirehe na Busingye bongeye kuvuga ku myambarire iri guteza impaka
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye Johnston bongeye kuvuga ku myambarire iri guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Mu 2018, kuri izi mbuga higeze kwanduka impaka ku myambarire y’amajipo magufi azwi nka ‘Mini’. Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko abakobwa badakwiye guhozwa […]