Umugore wa Bunyoni yari aherutse kumuhanurira ko agiye kuzamuka mu ntera

Umugore wa Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Hyacinthe Niyonkuru, aherutse kumuhanurira ko arindiriye kubona umugabo we azamuka mu ntera. Tariki ya 7 Nzeri 2022 ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko Bunyoni agiye kweguzwa kuri iyi nshingano, hasakaye videwo imugaragaza ari mu rusengero, ashima Imana. Muri iyi videwo ngufi, Bunyoni ahamagara umugore yita Umwamikazi kugira […]

Gen. Bunyoni yavuze ibikomeye bitaratungana yasigiye Ndirakobuca

Général muri Polisi y’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe yatangaje ibikorwa bikomeye bitaratungana yasigiye Lieutenant Général Gervais Ndirakobuca wamusimbuye kuri iyi nshingano. Ni mu gihe kuri uyu wa 8 Nzeri 2022 mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Kwa Ntare Rushatsi, hagati y’aba bombi habaga ihererekanyabubasha. Gen. Bunyoni yavuze ko igikorwa cya mbere ari icy’ikoranabuhanga kizifashishwa mu […]

Umukuru w’Inteko ishinga amateko ya Uganda yatangaje ko hari abashaka kumwica

Minisitiri w'Intebe Nabbanja yabwiye abadepite ko iperereza riri gukorwa kuri ibi bibazo

Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, yatangarije abadepite na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja ko hari abantu bakomeje kumukurikirana bashaka kumwica. Mu kiganiro abadepite bagiranye na Nabanjja kuri uyu wa 8 Nzeri 2022, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, Among yavuze ko amakuru yamenye ari uko hari abicanyi bari gukurikirana imodoka ye. Uyu mugore […]

Rubavu: Umuryango w’umusore warashwe urasaba Polisi kuwufasha gushyingura no gukurikirana umupolisi wamwishe

Iyi studio ni yo Ishimwe yakoreragamo

Umuryango w’umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Ishimwe Prince uherutse kuraswa n’umupolisi wamwise umujura, urasaba Leta kumukuraho iki cyasha no gukurikirana mu butabera uyu mupolisi , ndetse bagasaba police kubafasha kumushyingura . VIDEO Kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yatangarije BWIZA ko Polisi ikorera mu […]

Ku birindiro bya Ramstein habereye inama yo kongerera ingabo za Ukraine imbaraga

Lloyd Austin ni we wayoboye iyi nama

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Reznikov Alexey n’Umugaba w’ingabo wungirije, Lt Gen. Eugene Moisyuk bitabiriye inama y’umutekano mpuzamahanga yabareye ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere bya Ramstein biherere mu Budage. Iyi nama yabaye kuri uyu wa 8 Nzeri 2022, yahuje abasirikare bakuru na ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu by’inshuti bya […]

Mama Charlene yavuze ko ashyigikiye urushako rw’uwari umugabo we n’umukunzi we

Ntakabanyura n'umukunzi we bitegura gushakana

Umuvugabutumwa Mukeshimana Emeritha wamenyekanye nka Mama Charlene yavuze ko ashyigikiye urushako rwa Ntakabanyura Claude n’umukunzi we bateganya gusezerana imbere y’Imana witwa Louise. Tariki ya 4 Nzeri ni bwo Ntakabanyura yeretse inshuti n’umuryango uyu mukunzi we, amwambika impeta, anamenyesha itangazamakuru ko bazasezeranira imbere y’Imana mu itorero ADEPR mu Kuboza 2022. Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Claude-Papa-Charlene-yerekanye-umukobwa-asimbuje-umuvugabutumwa-Mama-Charlene Mukeshimana wakunze kugaragara […]

RDC yatakambiye Inteko zishinga amategeko zo muri Afurika ngo zigire icyo zikorera u Rwanda

Visi Perezida wa mbere w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Prof. André Mbata, yatakambiye abakuru b’izindi nteko zo ku mugabane wa Afurika ngo zifatire ibyemezo u Rwanda kuko ngo rwagumanye igice cy’igihugu cyabo, rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23. Mbata nk’uko ikinyamakuru Media Congo kibivuga, yabisabiye mu nama yahuje aba […]

Byashoboka ko Perezida Kenyatta atishimiye kuba naratsinze umukandida we: Ruto

Dr William Ruto uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta ashobora kuba atarishimiye kuba yaratsinze umukandida yari ashyigikiye, Raila Odinga. Uyu munyapolitiki wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya yabibwiye umunyamakuru wa CNN, Christiane Amanpour, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, amaze kumubaza niba Perezida wa Kenya […]

Uhuru Kenyatta yatangaje ko yemera Odinga n’ubwo azashyikiriza ububasha Ruto

Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko yemera Raila Odinga nk’umuyobozi we, n’ubwo ateganya gushyigikiriza ububasha Dr William Ruto kugira ngo amusimbure ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politiki rya Azimio la Umoja baherutse gutsindira imyanya mu nteko ishinga amategeko, cyabereye kuri Maasai […]

Umurundikazi Irangabiye wabaga i Kigali afungiwe mu Burundi

Irangabiye ashinjwa gukorana n'imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y'u Burundi

Umurundikazi Floriane Irangabiye wamenyekaniye mu biganiro yagiranaga n’ibinyamakuru ku ngingo zerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, afunzwe n’urwego rwa Leta y’u Burundi rushinzwe iperereza guhera mu mpera za Kanama 2022. Urubuga SOS rwo mu Burundi, rusobanura ko uyu mugore wabaga mu Rwanda nk’impunzi akurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu gifitanye isano n’ikirego cy’uko ngo akorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya […]

Uganda: Igitaramo kivugwamo urukozasoni cyahagurukije Inteko na guverinoma

Minisitiri w'Intebe, Nabanjja yemeje ko iki gitaramo kigomba kuba

Igitaramo ngarukamwaka cyitwa Nyege Nyege giteganyijwe mu cyumweru gitaha cyahagurukije inteko ishinga amategeko ya Uganda n’abagize guverinoma nyuma y’impungenge bamwe bakomeje kugaragaza z’uko kizarangwa n’ibikorwa by’urukozasoni. Iki gitaramo byateganyijwe ko kizabera mu karere ka Jinja, kikitabirwa n’abahanzi bo mu gihugu no hanze, ndetse kugeza ubu abanyamahanga bagera mu 8000 bamaze kwishyura ko bazacyitabire, ariko ngo […]

Uhuru Kenyatta yagiranye ikiganiro na William Ruto ugiye kumusimbura

Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yagiranye ikiganiro na Dr William Ruto ugiye kumusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Nk’uko Dr Ruto yabisobanuye, ikiganiro cyabayeho cyari cyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko aherutse kuba, ndetse n’ihererekanyabubasha rizabaho hagati yabo. Muri ubu butumwa yatangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, Dr Ruto yagize […]

Umusimbura wa Priti Patel na we ashyigikiye amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, kuri uyu wa 6 Nzeri 2022 yimitse Umunyamabanga muri guverinoma ushinzwe umutekano w’imbere (Home Secretary), Suella Braverman wasimbuye Priti Patel. Mu butumwa yatangaje amenyesha ko yatangiye akazi kuri uyu wa 7 Nzeri, Suella yavuze ko mu byo azibandaho mu nshingano ye, harimo kugenzura ukwimuka (immigration). Yagize ati: “Nishimiye […]

Diana wakuwe mu bucakara muri Saudi Arabia yatabarije bagenzi be basigayeyo

Diana yabwiye abanyamakuru ko hari bagenzi be benshi bari kubabarira muri Saudi Arabia

Umunyakenyakazi Diana Chepkemoi watabawe ubwo yari yaragizwe umucakara muri Saudi Arabia, yatangaje ko abo yasizeyo babayeho mu buzima busharira kuko bari gukorerwa iyicarubozo n’abakoresha babo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, Diana yatangaje ko yagiye muri Saudi Arabia azi ko azahabona ubuzima bwiza, ariko abayeho nabi ku buryo yashoboraga […]

MONUSCO yavuze ko ntacyo yahomba mu gihe ingabo zayo zava muri RDC

Umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSO, Bintou Keita, yatangaje ko ntacyo bahomba mu gihe ingabo ziburimo muri iki gihugu zaba zitashye. Iki ni igisubizo Bintou yahaye Abanyekongo bakomeje gusaba ko ingabo za MONUSCO zava ku butaka bwa RDC byihuse, kuko ngo zananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba […]

Abapolisi 25 n’abasirikare 5 barangije amahugurwa yo kugenza ibyaha

Minisitiri Ugirashebuja (iburyo) na Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga uyobora RIB

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, kuri uyu wa 6 Nzeri 2022 arakira indahiro z’abantu 90 barangije amahugurwa yo kugenza ibyaha mu buryo bwa kinyamwuga. Nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje, uyu muhango uri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze. Mu barangije aya […]

Mu Bwongereza: Minisitiri Patel yeguye, asiga avuze ku masezerano y’abimukira yasinyiye i Kigali

Minisitiri Patel yeguye mbere y'amasaha make ngo Boris Johnson asimburwe

Umunyamabanga muri guverinoma (Minisitiri) y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yaraye yeguye kuri iyi nshingano, asiga avuze ku masezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yasinyiye mu Rwanda tariki ya 14 Mata 2022. Ibaruwa y’ubwegure yayishyikirije uwari Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, kuri uyu wa 5 Nzeri 2022, amugaragariza ko yishimiye kuba yarashoboye gukora iyi nshingano neza. Ati: […]

Igisirikare cya RDC cyashinze radiyo na televiziyo muri Ituri

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyashinze radiyo na televiziyo mu ntara ya Ituri, yahawe izina RTFI (Radio-Télévision FARDC Ituri). Iyi televiziyo iherereye mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa wa Ituri izajya yifashijwe mu itumanaho ry’abasirikare bari mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’iyi ntara. Abanyamakuru b’iki kinyamakuru barimo Sarah […]

Perezida Kenyatta wari ushyigikiye Odinga yavuze ko azashyikiriza Ruto ubutegetsi mu mahoro

Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko azubahiriza icyo amategeko ateganya, ashyikirize ubutegetsi Dr William Ruto mu mahoro. Mu ijambo rya mbere yavuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Kanama 2022, Perezida Kenyatta yashimiye Abanyakenya bitabiriye amatora, bagashyigikira abakandida babo. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo yarahiriraga inshingano yo kuyobora […]

Umunyakenyakazi wari waragizwe umucakara muri Saudi Arabia yacyuwe

Ambasade ya Kenya muri Saudi Arabia yatangaje ko umukobwa witwa Diana Chepkemoi wari ufungiwe mu rugo rw’umukoresha we ategereje kwicwa yamaze gucyurwa kuri uyu wa 5 Nzeri 2022 kugira ngo asubire mu muryango we. Ni nyuma y’ubutumwa bumutabariza bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 3 Nzeri, bugaragaza imibereho mibi Diana abayemo mu mezi abarirwa […]

Umusimbura wa Boris Johnson yamenyekanye

Umusimbura wa Boris Johnson ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Conservative Party, akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amaze kumenyekana. Uyu ni Liz Truss usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, wari uhataniye uyu mwanya na Rishi Sunak usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza. Truss yatowe n’abantu 81,326 angana […]

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko William Ruto ari we watsinze amatora

Abacamanza n'abavoka mu rukiko rw'ikirenga rwatangarijwemo uyu mwanzuro

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Karambu Koome, ashimangiye ko Dr William Ruto wahagarariye ihuriro Kenya Kwanza ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Kanama 2022. Ni nyuma y’icyumweru kirenga uru rukiko rumaze rusuzuma ikirego cyatanzwe na Raila Odinga wavuze ko yibwe amajwi, yemeza ko ari we watsinze amatora. Tariki ya 15 Kanama 2022, […]

Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yasabye ab’iwabo kwigira ku Rwanda

Goodluck Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, yasabye abatuye muri iki gihugu kwigira ku Rwanda ku buryo bakwigobotora ingoyi y’amacakubiri ashingiye ku moko. Nk’uko ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria kibisobanura, Jonathan yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko ya Dr Emmanuel Iwuanyanwu, umunyapolitiki uri mu bashoramari bakomeye muri iki gihugu. Ni umuhango wabereye mu […]

Bujumbura: Bruce Melodie yasoje igitaramo Abarundi batabishaka

Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Nzeri 2022 yasoje igitaramo cya kabiri yari afite mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi, abacyitabiriye bamugaragariza ko bari bagikeneye gutaramana na we. Uyu muhanzi yageze mu Burundi tariki ya 31 Kanama 2022, afungwa iminsi ibiri akurikiranyweho kwambura umushoramari Bankuwiha Toussaint ibihumbi […]

Itariki y’urubanza rwa Bamporiki, Polisi yishe uwatemye imbunda n’ifungwa rya Bruce Melodie: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, ubutabera n’imyidagaduro. Harimo ko: Umunsi Bamporiki azaburanira waramenyekanye Umunsi Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco azagerezwa mu rukiko ku nshuro ya mbere waramenyekanye. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwakiriye dosiye ye iturutse mu bugenzacyaha tariki ya 7 Nyakanga 2022, […]

Mali yarekuye abagore gusa mu basirikare 49 ba Côte d’Ivoire ifunze

Igisirikare cya Mali cyarekuye abasirikare batatu b’abagore bo muri Côte d’Ivoire muri 49 kimaze iminsi gifunze, kibashinja kuba abacancuro bashakaga gungabanya umutekano w’igihugu. Ikinyamakuru France 24 cyo mu Bufaransa cyatangaje ko umudipolomate wa Mali utashatse kumenyekana yemeje ifungurwa ry’aba bagore, asobanura ko barekuwe hashingiwe ku mpamvu z’ubumuntu (titre humanitaire). Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa […]

Amafoto: Umunyakenyakazi wagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi ashobora gupfirayo

Diana yagiye muri Saudi Arabia ameze neza

Umunyamakuru Abraham Mutai wo muri Kenya yagaragaje ubuzima buteye agahinda Umunyakenyakazi witwa Diana Chepkemoi wagiye muri Saudi Arabia gushaka akazi asigaye abamo. Mutai kuri uyu wa 3 Nzeri 2022 yashize amafoto ane kuri Twitter agaragaza imihindagurikire y’ubuzima bwa Diana, yongeraho ubutumwa butanga ibisobanuro buti: “Uyu ni umukobwa w’Umunyakenyakazi witwa Diana Chepkemoi, wigaga muri Meru University, […]

Bruce Melodie yatangaje ko ikibazo yagiranye na Toussaint kitahungabanyije umubano we n’Abarundi

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ikibazo yagiranye n’umushoramari w’Umurundi, Bankuwiha Toussaint, kitahungabanyije umubano we n’Abarundi muri rusange. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Nzeri 2022 nyuma yo gutaramira Abarundi kuri hoteli Zion Beach mu ijoro ry’umunsi wabanje. Uyu muhanzi yasobanuye ko ikibazo cye gisa n’icyamaze gukemuka, ko ibitarakemuka babihariye abanyamategeko babunganira kugira […]

Kisoro: Bamwe mu Banyekongo banze kujya mu nkambi basubiye muri RDC

Bamwe mu Banyekongo basenyewe amahema bari bashinze mu karere ka Kisoro muri Uganda, nyuma yo kwanga kwimukira mu nkambi ya Nyakabande, basubiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 2 Nzeri ni bwo inzego zishinzwe umutekano za Uganda zasenyeye izi mpunzi zaturutse i Bunagana, nyuma y’igihe kinini zisabwa kwimukira mu nkambi. Zari zasobanuriwe […]

Handball: Ikipe y’u Rwanda yasatiriye itike y’igikombe cy’Isi

Ibyishimo byari byinshi mu bafana

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Handball y’abatarengeje imyaka 18 y’amavuko (U-18) yasatiriye itike yo kuzakina irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Croatia mu mwaka utaha. Ni nyuma yo kunganya n’iya Algeria 30 kuri 30, mu mukino w’irushanwa nyafurika waberaga muri B.K Arena ku mugoroba w’uyu wa 2 Nzeri 2022. Inota rya nyuma, ikipe y’u Rwanda […]

Kisoro: Impunzi z’Abanyekongo zanze kwimukira mu nkambi zasenyewe

Inzego z’umutekano za Uganda zikorera mu karere ka Kisoro, zasenyeye impunzi z’Abanyekongo zaturutse mu gace ka Bunagana, nyuma y’aho zanze kujya mu nkambi ya Nyakabande. Nk’uko VOA yabitangaje, amahema izi mpunzi zari zarashinze hafi y’umupaka wa Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasenywe, abashinzwe umutekano basobanura ko zitemerewe kuba hanze y’inkambi. Izi mpunzi […]

Bruce Melodie yamaze kurekurwa

Bruce Melodie ubwo yageraga ahabera igitaramo

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yamaze kurekurwa na Polisi mu kanya gashize. Urubuga Iteka Magazine rwo mu Burundi rwemeza ko nyuma yo kurekurwa kw’uyu muhanzi, agirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Zion Beach, aho yateganyije gukorera igitaramo. Imbuga zitandukanye zo mu Burundi zimaze gutangaza amafoto atandukanye ya Bruce […]

Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo cyamufungishije mu Burundi kitamuturutseho

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yasobanuye ko ikibazo cyatumye afungirwa mu Burundi kitamuturutseho. Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Fatakumavuta, yasobanuye ko mu 2018 yahawe amafaranga miliyoni 2 kugira ngo azaririmbire mu Burundi, andi akazayahwa yaragezeyo, ariko igitaramo nticyabaho kubera impamvu zitamuturutseho. Yagize ati: “Nahawe miliyoni ebyiri zo kuza kuririmba i Burundi mu […]

Depite Mukabunani avuga ko Muhizi uvugwaho kubeshya Perezida Kagame atakabaye afungwa

Umudepite uhagariye ishyaka PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Mukabunani Christine avuga ko umuturage witwa Muhizi Anatole uvugwaho kubeshya Perezida Paul Kagame, atakabaye afungwa. Kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Muhizi yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko no gukoresha inyandiko […]

Burundi: Bruce Melodie yishyuye amafaranga miliyoni 30, Polisi ikomeza kumufunga

Polisi y’u Burundi ikomeje gufunga umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, na nyuma y’aho yishyuye uwo avugwaho kwambura amafaranga y’u Burundi miliyoni 30. Uyu muhanzi yatawe muri yombi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, giherereye mu mujyi wa Bujumbura, nyuma y’aho umushoramari witwa Bankuwiha Toussaint. Uyu mushoramari yabwiye Polisi y’u […]

Museveni yasezereye ba ‘Generals’ 48

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yasezereye abasirikare 48 bafite amapeti ari mu cyiciro cya General. Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Museveni ashimira aba basirikare ubwitange bwabaranze mu kazi, aboneraho kubasaba gukora ibikorwa bibateza imbere nk’ubuhinzi n’ubworozi. Abasirikare basezerewe […]

Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo

Umuturage witwa Muhizi Anathole uherutse kugeza kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cy’inzu yavugaga ko ari iyo yaguze igafatirwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatawe muri yombi akurikiranweho kubeshya Umukuru w’Igihugu. Muhizi yumvikanye mu binyamakuru tariki ya 27 Kanama 2022 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu yari amaze […]

Abanyekongo bakorera ku mipaka batuye i Rubavu bategetswe kuhimuka

Urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), rwasabye ko Abanyekongo bakorera ku mupaka muto n’umunini (petite/grande barrière, batuye mu karere ka Rubavu mu Rwanda, kuhimuka. Uru rwego ruzwi nka DGM rwatanze iri tegeko tariki ya 9 Kanama 2022 rubinyujije mu ibaruwa Radio Okapi ivuga ko yabonye kuri uyu wa 30 Kanama. Rwagize […]

Umukobwa wa Rusesabagina yakiriwe mu Nteko ya EU

Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba, kuri uyu wa 30 Kanama 2022 yakiriwe mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU. Nk’uko yabisobanuye, Kanimba yavuze ko yagiye mu nteko ya EU kuvuga ku ifungwa rya Rusesabagina uri muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’amakuru y’uko Leta y’u Rwanda yinjiye mu makuru ye ikoresheje porogaramu ya […]

Sudani y’Epfo: Abarenga 200 bapfiriye mu myitozo y’igisirikare

Salva Kiir, Museveni n'abandi muri uyu muhango

Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yatangaje ko abantu barenga 200 bari mu myitozo y’igisirikare bapfuye, bazize ibibazo bitandukanye. Uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Perezida wa Sudani, Salva Kiir, yabitangarije mu muhango wo gusoza amasomo ababarirwa mu bihumbi bari bamazemo igihe, wabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2022. Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Perezida […]

Gen. Kainerugaba yasezereye ba Colonel 62 n’abandi basirikare bakuru

Lt Gen. Kainerugaba yasezereye aba basirikare bakuru mu izina rya Perezida Museveni

Igisirikare cya Uganda, UPDF, kuri uyu wa 30 Kanama 2022 cyasezereye abasirikare bakuru 260 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni igikorwa cyayobowe n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga akaba n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Abasirikare basezerewe barimo ba Colonel 62, ba Lieutenant Colonel 65 n’133 bafite […]

Kenya: Hatanzwe ibisobanuro ku bashinzwe umutekano bakuru bashinjwa kwivanga mu ibarura ry’amajwi

Akanama ka Kenya gashinzwe umutekano katanze ibisobanuro ku kirego cy’uko abakuru bakagize bivanze mu ibarura ry’amajwi y’abatoye abakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 9 Kanama 2022. Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gusakara urutonde rw’abantu bashinjwa kugaba igitero muri Bomas aho abagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, babaruriraga amajwi, ngo bagamije guha umurongo ibyavuyemo byagombaga gutangazwa. […]

Museveni yavuze ko isasu Gen. Tumwine yarashe ryatumye bagenzi be bose bamurakarira

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, tariki ya 25 Kanama 2022 yatangaje ko General Elly Tumwine wapfuye uwo munsi ari we warashe isasu rya mbere ryafunguye urugamba rwamufashije kugera ku butegetsi mu 1986 ubwo umutwe witwaje intwaro wa NRA wakuraga Milton Obote ku butegetsi. Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Gen. Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano wa […]

RED Tabara ivuga ko mu bo ihanganye na bo harimo FDLR

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, uvuga ko mu bo uhanganye na bo mu mirwano iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) harimo FDLR ikomoka mu Rwanda. Tariki ya 15 Kanama 2022, ingabo z’u Burundi zirenga 600 zageze muri Kivu y’Amajyepfo, zitangira ibikorwa byo […]

Nduhungirehe yasabye RDC gushyiramo agatege, nyuma yo kuregera u Rwanda muri Tunisia

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yasabye guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gushyira agatege mu birego ikomeje kurega iki gihugu cy’igituranyi mu nama mpuzamahanga. Ni nyuma y’aho tariki ya 28 Kanama, Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde, wari uhagarariye Perezida wa RDC mu nama y’u Buyapani yiga ku iterambere rya Afurika yabereye muri […]

Nyiramandwa yasobanuye uko yamaranye umunsi wose na Ange Kagame

Nyiramandwa wegereye Perezida Kagame, yavuze ko yamaranye umunsi wose na Ange

Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yasobanuye ko yamaranye umunsi wose n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ingabire Ange Kagame. Mu kiganiro na Isimbi TV, Nyiramandwa yagize ati: “Nifuje ko aza hano mu rugo, anyoherereza umukobwa we aza kunsura, tuririranwaaa n’umunyamakuru, yatashye nimugoroba. Uwa Perezida, uyu uherutse gusabwa. […]

Perezida Kagame yasuye abaturage, Maj. Gen. Nkubito muri Cabo Delgado n’Umugandekazi washakishwaga wabonetse: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye imibereho y’abaturage, umutekano n’ubutabera. Harimo ko: Perezida Kagame yasuye abaturage Perezida Paul Kagame kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 28 Kanama yasuye abaturage mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, yakira ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo byabo, agirana inama n’abavuga rikumvikana. Muri uru ruzinduko yagiriye mu turere […]

Perezida Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo

Perezida Kagame yavuye mu modoka, ajya gusuhuza abari muri Nyabugogo

Perezida Paul Kagame yatunguye abari muri Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Kanama 2022, ubwo yavaga mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba. Uru ruzinduko, Perezida Kagame yarusoreje ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano ruherereye mu karere ka Karongi, aho yagejeje ubutumwa ku bayobozi n’abakozi barwo, anakira ibibazo n’ibyifuzo. Umukuru […]

Sudani y’Epfo igiye kohereza abakomando 750 muri RDC

Leta ya Sudani y’Epfo yamaze gufata icyemezo cyo kohereza mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ingabo 750 zo mu mutwe w’abakomando muri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Nk’uko Eye Radio yo muri Sudani y’Epfo ibivuga, byemejwe na Minisitiri w’itumanaho w’iki gihugu, Michael Makuei Lueth mu […]

Perezida Kagame yasabye ko abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano bahindurirwa imibereho

Uyu mudugudu wubakiwe abari batuye mu manegeka

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhindurira imibereho abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano uherereye mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 28 Kanama 2022 ubwo yari yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, uruzinduko rwakurikiye urwo yagiriye mu karere ka Nyamasheke ejo hashize. Yagize ati: “Nabonye abantu bari muri uwo […]

RDC yagejeje ikibazo cyayo n’u Rwanda mu nama iri kubera muri Tunisia

Dr Uwera ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Sama Lukonde yagejeje ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku bitabiriya inama mpuzamahanga y’u Buyapani yita ku itarambere rya Afurika, TICAD8, iri kubera muri Tunisia guhera kuri uyu wa 28 Kanama 2022. Byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wagize ati: “Tunis, avuga ku mahoro […]

Perezida Kagame yasabye ko uwashaka guhungabanya igihugu cy’abaturanyi yimwa umwanya

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko abashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’iki gihugu bakwimwa umwanya. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yagiranye n’abavuga rikumvikana barenga 400 bo mu ntara y’Uburengerazuba, yabereye mu karere ka Rusizi tariki ya 26 Kanama 2022. Yagize ati: “Umutekano uhora ari ikibazo tugomba kwitaho kuko udahari nabwo nta kizakorwa. Umutekano muke […]

Centrafrica: Abagera kuri 300 bigaragambije bamagana Perezida Touadéra

Abaturage bo muri Repubulika ya Centrafrica bagera kuri 300 kuri uyu wa 27 Kanama 2022 bakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Bangui, bamagana umugambi wa Perezida Faustin-Archange Touadéra wo guhinduza Itegekonshinga. Inkuru ya radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) igaragaza bamwe muri bigaragambya bari bafite ibyapa bigira biti: “Toudera, ntukore ku Itegekonshinga” na “Igitugu oya”. Iyi myigaragambyo yateguwe […]

Nyiramandwa wagabiwe na Perezida Kagame, na we yahaye abaturanyi aho gutura

Umukecuru w’imyaka 110 utuye mu karere ka Nyamagabe, Nyiramandwa Rachel avuga ko nyuma yo kugabirwa inka na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na we yahaye abaturanyi babiri ibibanza byo kubakamo inzu zo guturamo. Nyiramandwa wasuwe na Perezida Kagame mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Gasaka, tariki ya 26 Kanama ubwo yari mu […]

Gasabo: Nyir’imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura amaze iminsi afunzwe

Iyi mbwa ni yo yakomerekeje umukarani w'ibarura

Kanani Jean Robert, nyir’imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, afungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Nduba mu karere ka Gasabo guhera tariki ya 23 Kanama 2022. Uwo munsi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hasakaye amakuru avuga ko umukarani w’ibarura wari mu kazi, tariki ya 22 Kanama yarumiwe n’imbwa mu […]

Perezida Kagame yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umuturage na Mutangana ifungwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko dosiye y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu karere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ukorera mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ifungwa. Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumva ibisobanuro bya Gen. Kazura na Minisitiri Ugirashebuja, yavuze ko ibintu bisobanutse, asaba ko dosiye ifungwa. […]

Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC

Igisirikare cy’u Burundi, FDNB, gisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bishingiye ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ibyerekeye gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba byo ntibiratangira. Tariki ya 15 Kanama 2022, ingabo z’u Burundi ni bwo zageze muri Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri iki […]

Uruganda Moderna rugiye kurega Pfizer na BioNTech ruzishinja ubujura

Uruganda Moderna rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) rwatangaje ko ruteganya kurega urwa Pfizer na BioNTech mu rukiko rwo muri iki gihugu no mu Budage, ruzishinja ubujura bw’ikiranabuhanga rya mRNA ryifashishwa mu gukora imiti n’inkingo zirimo iz’icyorezo cya Covid-19. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Moderna, Stéphane Bancel, kuri uyu wa 26 Kanama 2022 yasohoye itangazo […]

Nyamagabe: Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cy’uwarokotse jenoside gikemuka mu cyumweru kimwe

Uyu mugore avuga ko umuryango we wambuwe n'umuvandimwe w'umugabo we

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse abayobozi gukemura mu cyumweru ikibazo cy’umuturage wo mu karere ka Nyanza warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, batabikora bakazahura n’ibyago. Ni mu gihe yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 26 Kanama 2022, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu ntara y’Amajyepfo, rwabimburiwe n’urwo yagiriye muri Ruhango ejo hashize. […]