Centrafrica: Abarimo uwabaye Minisitiri barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda

Abanyapolitiki baba n’abakomoka muri Repubulika ya Centrafrica batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra ndetse n’abagize imiryango itandukanye barashaka kwigaragambya bamagana ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, basaba ko zataha. Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, abashaka kwigaragambya barimo Crépin Mboli-Goumba ushyigikiye François Bozize wayoboye iki gihugu, Gisèle Bedan wabaye Minisitiri w’uburezi kuva mu 2014 […]

Umuyobozi wa Pfizer yanduye Covid-19 nyuma yo kwikingiza inshuro 4

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uruganda Pfizer rukora imiti n’inkingo zirimo urwa Covid-19, Albert Bourla, yatangaje ko yanduye iki cyorezo nyuma yo kwikingiza inshuro enye. Bourla kuri uyu wa 15 Kanama 2022 yatangarije kuri Twitter, yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe nanduye Covid-19. Nishimiye kuba narakiriye doze enye za Pfizer-BioNTech kandi ndumva meze neza mu gihe […]

Ihuriro rya Raila Odinga ryanze ibirava mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitarashyirwa hanze

Ihuriro Azimio la Umoja ry’umukandida Raila Odinga uhatanira umwanya wa Perezida wa Kenya, ryanze ibirava mu matora yabaye mu cyumweru gishize mbere y’uko bishyirwa hanze. Mu mwanya uri imbere ni bwo komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, iratangaza ibyavuye muri aya matora. Iki gikorwa kirabera mu muhango wateguriwe mu cyumba kini cya Bomas, giherereye mu karere […]

Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye guha ibihugu by’inshuti intwaro zigezweho cyane

Putin yavuze ko u Burusiya buzatanga intwaro ntoya n'inini

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha ibihugu by’inshuti ubwoko butandukanye bw’intwaro zigezweho cyane. Uyu Mukuru w’Igihugu, nk’uko Reuters ibivuga, kuri uyu wa 15 Kanama 2022 yatangaje ko u Burusiya buha agaciro ubufatanye bwabwo n’ibihugu byo muri Latin America, Asia na Africa. Kubera agaciro buha ubu bufatanye, Perezida Putin yagize ati: […]

APR FC yashimiye A.S Kigali yayitsinze gatatu, ikayitwara ibikombe 2

Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye ikipe y’umujyi wa Kigali, A.S Kigali, yabashije kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya mu mezi abiri ashize, ikayitwara ibikombe bibiri. Bigaragara mu itangazo iyi kipe yasohoye ku rubuga rwayo kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ishimira abakunzi n’abakinnyi bayo nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe kuri penaliti mu mukino yahataniragamo igikombe gikuru, Super […]

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri RDC muri gahunda ya EAC

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri teriotwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Urubuga SOS Burundi rwo ruvuga ko ingabo zamaze kugera muri Uvira ari 600. Ati: “FARDC yemeje ko ingabo z’u Burundi zirenga 600 […]

Mukuralinda yemeza ko USA ifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cya Rusesabagina

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aremeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cy’umugororwa Paul Rusesabagina kubera ko afite uburenganzira buhoraho bwo guturayo. Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Kanama 2022 cyibanze ku ruzinduko rw’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, […]

Perezida Tshisekedi yamaganye abavuga ko umugore we ari umunyamahanga

Perezida Tshisekedi ubwo yaganirizaga Abanyekongo baba muri Chad

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yamaganye abavuga ko umugore we, Denise Nyakeru, ari umunyamahanga. Uyu Mukuru yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Chad, tariki ya 11 Kanama 2022, ubwo yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu. Mu byo yibanzeho harimo gahunda y’imiyoborere ye inengwa na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, […]

Kenya: Prof. Wajackoyah ufite amajwi 0.45% y’agateganyo aracyafite icyizere cyo kwegukana intsinzi

Umukandida uhatanira umwanya wo kuba Perezida wa Kenya, Prof. George Wajackoyah ufite amajwi y’agateganyo 0.45%, yatangaje ko agifite icyizere cyo kwegukana intsinzi. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Roots Party (RPK) Prof. Wajackoyah yashinze, Adam Kadernani, yabisobanuye, agaragaza ko komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) ari yo izagaragaza uwegukanye uyu mwanya. Kadernani mu nkuru dukesha Citizen yagize ati: “Icyicyiro […]

Uwakase ababyeyi amajosi yararashwe, Blinken yemeje raporo ya UN na Rusesabagina azakomeza gufungwa: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano. Muri zo harimo: Polisi yishe uwakase amajosi ababyeyi Polisi y’u Rwanda tariki ya 9 Kanama yishe irashe umusore w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, Nzanywayimana Eliezer, wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi, abaziza […]

Mukuralinda abona Rusesabagina yaragize Imana akaburanishwa

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, abona umugororwa Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba yaragize Imana akaburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyatambutse ku binyamakuru bitandukanye kuri uyu wa 14 Kanama 2022, cyari cyerekeye ku ngingo zindukanye zifitanye isano n’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken. […]

Tom Close yasobanuye impamvu amaraso ya O akenewe cyane

Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rishinzwe gutanga amaraso, Dr Muyombo wamenyakenye nka Tom Close, yasobanura impamvu u Rwanda rukeneye cyane amaraso y’ubwoko bwa O. Kuri uyu wa 13 Kanama 2022, Tom Close yahamagariye abafite ubu bwoko bw’amaraso bafite ubushake bwo kuyatanga, kugana ishami rya RBC. Ubu butumwa bwanatanzwe na RBC bugira buti: […]

Abakunzi ba Trump bigaragambirije ku biro bya FBI bitwaje intwaro

Abakunzi ba Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), bagiye kwigaragambiriza ku biro by’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, FBI, bitwaje intwaro. Ikinyamakuru CNN kuri uyu wa 14 Kanama 2022 cyatangaje ko abakunzi ba Trump babarirwa muri 25 ari bo bagiye kwigaragambiriza kuri ibi biro biherereye mu mujyi wa Phoenix, bamagana isakwa abakozi […]

Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aributsa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko bashobora kwambara neza batambaye ubusa. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’impaka zimaze igihe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, zakuruwe n’imyambarire idasanzwe igaragara mu bitaramo birimo kuba muri iyi minsi. Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu […]

Sheebah ku kibazo cya Teta: Iyo ukubise umugore, uba ukubise nyoko wakubyaye

Umuhanzi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, avuga ko mugenzi we Weasel Manizo wakubise umugore we w’Umunyarwandakazi, Miss Teta Sandra, asa n’uwakubise umubyeyi wamubyaye. Sheebah yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, RTV, tariki ya 12 Kanama 2022 ubwo yari mu Rwanda yitegura kuririmbira mu gitaramo cya ATHF. Nk’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, Sheebah yasabwe kuvuga […]

Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken wagiriraga uruzinduko muri Afurika mu minsi ishize, yavuze ko abatuye uyu mugabane barenga 80% batemera ubutegetsi bw’umuntu umwe, mu gihe abarenga 70% batemera ubw’igisirikare. Blinken yabivugiye i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 8 Kanama 2022, agaragaza ko USA ikwiye gutanga umusanzu wayo kugira ngo […]

Ambasaderi w’u Rwanda yibukije Abanyekongo bashaka kumwirukana ko afitanye isano na bo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega, yibukije Abanyekongo bashaka kumwirukana muri iki gihugu ko afitanye isano na bo. Ubutumwa Ambasaderi Karega yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 14 Kanama 2022, bugira buti: “Impirimbanyi zizanyirukana muri RDC, ntizizampanaguramo RDC navukiyemo, nizemo, nabayemo imyaka 27. Ntabwo ndi umwanzi, nkomoka Kalonji, [ndi] […]

Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza

Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, avuga ko azaterwa ishema no kuburana n’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Dr Frank Habineza watangaje ko ashobora kumurega bugenzacyaha kubera kumwandagaza mu ruhame. Depite Habineza yabwiye BWIZA ko ari gutekereza niba yarega Sadate kubera ko yamwandagarije ku rubuga rwa Twitter, akoresheje ifoto mpimbano n’amagambo yemeza ko ari […]

Depite Habineza avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi muri RIB

Sadate yandagaje Dr Habineza, amuziza kuba yarasabye Leta kuganira n'abayirwanya

Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Frank Habineza, avuga ko ashobora kurega Sadate Munyakazi wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 11 Kanama 2022 Sadate ashyize hanze ifoto ‘yahimbwe’ igaragaza Dr Habineza asinzirira mu nteko ishinga amategeko, akongeraho amagambo yandagaza uyu munyapolitiki. Sadate yagize ati: “Ariko […]

Perezida Tshisekedi yakuye ku ngabo za Chad igitekerezo cy’uko FARDC izavugururwa

Ingabo za Chad mu karasisi ko ku munsi mukuru w'ubwigenge

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yakuye ku ngabo za Chad igitekerezo cy’uko icy’iz’igihugu cye kizwi nka FARDC kizavugururwa. Ni ijambo yatangaje ubwo yari mu ruzinduko muri Chad kuri uyu wa 11 Kanama 2022, amaze kureba akarasisi k’ingabo z’iki gihugu ndetse n’ibikoresho by’igisirikare birimo imbunda ziremereye, ibifaru n’indege […]

Kuki Dr Habineza abona ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kuganira n’ababurwanya barimo imitwe yitwaje intwaro?

Dr Habineza (hagati) mu kiganiro DGPR yagiranaga n'abanyamakuru mu cyumweru gishize

Mu kiganiro ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije cyabaye tariki ya 5 Kanama 2022, Dr Frank Habineza uriyoboye wanarishinze yavuze ko bifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abarwanya ubutegetsi barimo n’imitwe yitwaje intwaro. Muri iki kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, Dr Habineza yagize […]

Ambasaderi Busingye yahakaniye Umunyamerika wasabye Blinken gucyura Rusesabagina

Tom ni umwe mu bakomeje ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina afungurwa

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yahakaniye Umunyamerika wasabye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, gutahana n’umugororwa Paul Rusesabagina. Ubwo Blinken yari mu ruzinduko mu Rwanda, uyu munyamerika usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru, Tom Zoellner, yinginze uyu muyobozi ngo nasubira muri USA, azacyure Rusesabagina. Tom uri mu […]

Sena iratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi badahabwa amafaranga ya pansiyo

Kayigi ni umwe mu Banyarwanda bakoreye mu Burundi basaba guhabwa amafaranga ya pansiyo

Umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uratabariza Abanyarwanda bakoreye mu Burundi ubwo bari impunzi, badahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize (pansiyo). Iki kibazo cyagejejwe mu nteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 10 Kanama 2022, bamwe muri ba senateri barimo Havugimana Emmanuel na André Twahirwa bagaragaza ko aba Banyarwanda babayeho nabi, kandi ikibazo cyabo […]

U Rwanda rwasabye USA kubaha inzego zarwo

Blinken na Minisitiri Biruta mu kiganiro n'abanyamakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibihugu by’ibifatanyabikorwa ‘nka Leta zunze ubumwe za Amerika (USA)’ kubaha inzego zarwo by’umwihariko urw’ubutabera. Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro we n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken uri mu Rwanda, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2022. Umunyamakuru yabajije Blinken icyo USA iba ishatse gusobanura, iyo […]

Perezida Kagame yakiriye, aganira na Blinken

Ibiganiro by'impande zombi byabereye mu biro bya Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje. Mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Blinken yahageze ari kumwe n’abandi bayobozi 6 barimo ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya USA mu Rwanda, Deb MacLean. Perezida Kagame na we yari kumwe n’abayobozi 6 barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr […]

Blinken yatangaje ko RDC ikwiye guhagarika ubufasha iha FDLR

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikwiye guhagarika ubufasha iha umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Blinken yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo FM ikorera muri RDC kuri uyu wa 10 Kanama 2022. Bageze […]

Dr Tedros aratabariza abo muri Tigray bagiye kumara imyaka ibiri badakoresha amabanki

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) usanzwe ari umwenegihugu wa Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, aratabariza abatuye mu ntara ya Tigray bamaze hafi imyaka ibiri badakoresha serivisi za banki. Mu butumwa Dr Tedros yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 10 Kanama 2022, yabajije ati: “Ni he handi ku Isi Leta ibuza abaturage miliyoni 6 […]

Trump yanze gusubiza ibibazo yabajijwe n’ubutabera buri kumukurikirana

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yanze gusubiza ibibazo yabajijwe n’umushinjacyaha mukuru muri Leta ya New York, bijyanye n’amanyanga akekwaho gukora mu ishoramari rye. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo ibiro ntaramakuru by’Abanyemerika, Associated Press bibisobanura, Trump yitabye umushinjacyaha mukuru, Letitia James, kuri uyu wa 10 Kanama 2022. Yamwitabye, arabazwa […]

Uganda igiye gukurikirana abavuga Ikinyarwanda bajyanye umukobwa kurongorwa ku ngufu

Polisi ya Uganda yatangaje ko igiye gukora iperereza ku itsinda ry’abasore baherutse gushimuta umukobwa bivugwa ko afite imyaka 14 y’amavuko, bamujyanye kurongorwa na mugenzi wabo. Kuri uyu wa 9 Kanama 2022, uwitwa Abraham yashyize hanze videwo y’amasegonda 30, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Ni mu 2022, abakobwa bakiri bato baracyashimutswa kugira ngo barongorwe. Ikibabaje ni uko […]

Amafoto: Mali yakiriye indege z’intambara zaturutse mu Burusiya

Col. Goïta asuhuza abitabiriye uyu muhango

Igisirikare cya Mali kirwanira mu kirere cyashyikirijwe indege z’intambara nshya zaguzwe mu Burusiya, zirimo Sukhoi Su-25, Aero L-39 Albatros, kajugujugu za Mi-8 na Mi-24 n’iy’ubwikorezi ya Airbus Casa C295. Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Mali w’inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta kuri uyu wa 9 Kanama 2022 nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Ibi biro byatangarije ku […]

Museveni yahakanye gutegurira Lt Gen. Kainerugaba kuzamusimbura

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yahakanye amakuru avuga ko ari gutegura umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba kugira ngo azamusimbure ku butegetsi, yibutsa ko yavukiye muri Tanzania. Museveni yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa BBC, Alan Kasujja, cyerekeye gahunda afitiye Uganda muri iki gihe no mu gihe kiri imbere. Yamubajije ati: “Lt Gen. Muhoozi, […]

RDC irasaba UN gutangaza raporo ishinja RDF kwifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yandikiye Umuryango w’Abibumbye (UN) iwusaba gushyira ahagaragara raporo y’impuguke zawo ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kwifatanya na M23 n’ingabo z’iki gihugu zizwi nka FARDC kwifatanya na FDLR. Tariki ya 4 Kanama 2022, ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byabonye raporo y’ibanga y’izi mpuguke ivuga ko RDF yifatanyije […]

Perezida Tshisekedi yakiriye, aganira na Blinken

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye anaganira n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony John Blinken. Blinken yageze i Kinshasa avuye muri Afurika y’Epfo, aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula wamuherekeje ku biro bya Perezida Tshisekedi. Tshisekedi […]

Perezida wa Ukraine yaganiriye n’uwa RDC

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaganiriye na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo. Zelensky kuri uyu wa 9 Kanama 2022 yatangaje ko ikiganiro cye na Tshisekedi cyibandaga ku ngaruka z’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, by’umwihariko ku ibura ry’ibiribwa. Yagize ati: “Nagiranye ikiganiro na Perezida Felix Tshisekedi. Mu kiganiro […]

Blinken to ask Rwanda for release of Rusesabagina

United States Secretary of State, Antony John Blinken, admits he will ask government of Rwanda to release Paul Rusesabagina who was sentenced to 25 years in prison for terrorism related crimes. Blinken stated this in an interview with Romain Chanson of Radio France Internationale (RFI), this during a working visit in South Africa. Chanson asked […]

Blinken yavuze kuri raporo ishinja RDF kwifatanya na M23 n’ibihano RDC isabira u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, uri mu ruzinduko rw’akazi ku mugabane wa Afurika, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Romain Chanson wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Chanson wari kumwe na Blinken muri Afurika y’Epfo, yamubwiye ko mu gihe ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda, yumvise raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja ingabo zarwo (RDF) kwifatanya […]

Blinken yemeje ko arasaba u Rwanda gufungura Rusesabagina

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken yemeje ko arasaba Leta y’u Rwanda gufungura Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba. Uyu mukuru wa dipolomasi yabihamirije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) mu gihe ari muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Umunyamakuru yamubajije ati: “Mu Rwanda hari umuturage wa […]

Gakenke: Amaze imyaka 47 ahinga ikawa, ariko yasomyeho kabiri

Kamali Balthazar utuye mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Coko mu karere ka Gakenke, avuga ko amaze imyaka 47 ahinga ikawa, ariko mu buzima bwe ngo yasomyeho inshuro ebyiri gusa. Kamali w’imyaka 65 y’amavuko mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, yasobanuye ko yatangiye guhinga ikawa ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, ubu akaba ari umuhinzi […]

Umukinnyi wo muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe, ahagararirwa n’umuvandimwe

Umuvandimwe wa Turay yamuhagarariye muri ubu bukwe

Umukinnyi Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe n’umukunzi we Souad Baydoun kubera impamvu z’akazi, ahagararirwa n’umuvandimwe. Ikinyamakuru The Sun gisobanura ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko muri iyi mpeshyi yumvikanye n’ikipe ya Malmo ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sweden ko azayikinira. Turay yumvikanye na Malmo avuye mu Bushinwa, […]

Minisitiri Lutundula arashaka kumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasaba imbabazi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, arifuza kumva u Rwanda rwemera ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, hanyuma rukanabisabira imbabazi. Minisitiri Lutundula yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) tariki ya 6 Kanama 2022, cyari cyerekeye raporo y’ibanga y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda […]

Beach Volley: U Rwanda ntirwabashije kwegukana umwanya wa gatatu mu marushanwa ya Commonwealth

Ikipe yahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu marushanwa ya Commonwealth ari kubera mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ntiyabashije kwegukana umwanya wa gatatu. Iyi kipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu mikino ya ½ cy’irangiza (semifinal) yabaye ku wa 6 Kanama 2022, yatsinzwe n’iya Australia seti ebyiri ku busa, imwe […]

Umusirikare wa RDC wiciwe i Rubavu, mwarimu wazamurirwe umushahara n’Umunyakoreya wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Kanama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, ubutabera n’imibereho. Harimo ko: UN yemeje ko RDF ikorana na M23, FARDC igakorana na FDLR Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zasohoye raporo y’ibanga zishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba ibitero muri RDC. Ni raporo yishimiwe na guverinoma […]

Amafoto: Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasezeranye n’umukunzi we

Muyizere Odille arahirira kuzabana na Jean Paul Nkundineza mu byiza no mu bibi

Umunyamakuru w’ikinyamakuru BWIZA, Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu gutara, kwandika, gutangaza no gusesengura inkuru z’ubutabera yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Muyizere Odille. Uyu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa 7 Kanama 2022, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umwanditsi w’irangamimerere w’uyu murenge, Murebwayire Jeanne d’Arc. Saa cyenda […]

Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi umenyerewe mu ndirimbo za gakondo, Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva ku rubuga rukoranya imbaga rwa Twitter. Ku wa 4 Kanama 2022, uyu muhanzi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yari yavuze ko ashobora kuva kuri uru rubuga bidatinze kubera ibintu bibi asigaye ahabonera. Icyo gihe yagize ati: “Nsigaye ndeba ibintu […]

Ukraine: Umuyobozi wa Amnesty Int’l yeguye ayishinja gukorera u Burusiya

Umuyobozi w’umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, muri Ukraine, Oksana Pokaltchouk, yeguye kuri iyi nshingano, awushinja gukorera mu nyungu z’u Burusiya. Ni nyuma y’aho tariki ya 4 Kanama 2022, Amnesty isohoye raporo ishinja ingabo za Ukraine gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, muri iki gihe ziri mu ntambara n’iz’u Burusiya. Muri iyi raporo yanenzwe na Leta […]

Blinken utegerejwe mu Rwanda yatangiye uruzinduko muri Afurika

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangiriye uruzinduko ku mugabane wa Afurika, ahereye muri Afurika y’Epfo. Ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, byatangaje ko Blinken yageze muri iki gihugu mu gitondo cy’uyu wa 7 Kanama 2022. Byagize biti: “Uyu munsi ku Cyumweru, tariki ya 7 Kanama 2022. Umunyamabanga wa […]

Minisitiri Biruta aribaza impamvu UN itakoze iperereza ku bisasu byatewe i Musanze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, aribaza impamvu itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zitakoze iperereza ku bisasu byatewe mu mirenge y’akarere ka Musanze muri uyu mwaka. Yavugaga kuri raporo y’ibanga y’izi mpuguke ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kugaba ibitero ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) […]

RDC iremeza ko Uganda iri kubogamira ku Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, aremeza ko guverinoma ya Uganda iri kubogamira ku Rwanda, mu makimbirane ibi bihugu by’ibituranyi birimo. Minisitiri Lutundula mu kiganiro yagiriye kuri RFI kuri uyu wa 6 Kanama 2022, yabwiwe ko itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye riherutse kugeza ku kanama kawo gashinzwe umutekano raporo ishinja […]

RDC irasaba UN, AU n’indi miryango gufatira u Rwanda ibihano

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula arasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gufatira u Rwanda ibihano. Ni nyuma y’aho itsinda ry’impuguke zigenga za UN zikurikirana ikibazo cy’umutekano muke muri RDC zoherereje akanama ka UN gashinzwe umutekano raporo y’ibanga yemeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisitiri […]

Dr Habineza yamaganye imvugo y’Umuyobozi wa RGB yemeza ko ‘iheza’ amashyaka atavuga rumwe na Leta

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye imvugo y’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, iheza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu ncamake azwi nka ‘opozisiyo’. Kuri uyu wa 4 Kanama 2022, muri Serena Hoteli i Kigali habereye inama yahuje abagize akanama k’igihugu […]

Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda ikatishije itike ya ½ mu mikino ya Commonwealth

Umukino w'ikipe y'u Rwanda n'iya New Zealand ntiwari woroshye

Ikipe yahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu marushanwa ya Commonwealth ari kubera mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, yakatishije itike ya ½ cy’irangiza (semifinal). Iyi kipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ibonye iyi tike itsinze iya New Zealand seti ebyiri ku busa. Seti ya mbere yayitwaye ku manota 21 kuri […]

Ishyaka Green Party rivuga ko Dr Kayumba atakabaye amara hafi umwaka agifunzwe by’agateganyo

Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, rivuga ko umunyapolitiki wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, atakabaye amara hafi umwaka afunzwe by’agateganyo. Ibi byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba ari na we warishinze, Dr Frank Habineza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru […]

RDC yishimiye raporo ishinja ‘na FARDC’ kwifatanya na FDLR

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yishimiye raporo y’ibanga y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ingabo zayo zizwi nka FARDC na zo zikifatanya na FDLR. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri uyu wa 4 Kanama 2022 byatangaje ko byabonye iyi raporo. Muri yo, izi […]

Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze

Umuhanzi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva ku rubuga rwa Twitter bidatinze kubera ibintu bibi akomeje kuhabonera. Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kanama 2022, uyu muhanzi w’Umunyarwandakazi yagaragaje urutonde rw’ibintu bine avuga ko asigaye abona bikamukura umutima. Yagize ati: “Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter […]

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya FDLR nikidakemuka, akarere ruherereyemo katazatekana

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR nikititabwaho ngo kibonerwe igisubizo, akarere k’ibiyaga bigari katazabona umutekano. Bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, wavugaga kuri raporo y’ibanga impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziherutse gushyikiriza akanama k’umutekano. Iyi raporo, nk’uko Reuters ivuga ko yayibonye yabitangaje kuri uyu wa 4 Kanama 2022, […]

Impuguke za UN ziremeza ko RDF yifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR

Itsinda ryigenga ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ziremeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanya na M23, iz’iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo zizwi nka FARDC zikifatanya na FDLR. Raporo y’ibanga y’izi mpuguke ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko byabonye kuri uyu wa 4 Kanama 2022, […]

Fayulu yinubiye kuba M23 igifite Bunagana, ishaka na Rumangabo

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), arinubira kuba umutwe witwaje intwaro wa M23 ugifite umujyi wa Bunagana, unashaka no gufata igice cya Rumangabo. Ubutumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 4 Kanama 2022, buragaraza ko Fayulu atishimiye kuba abarwanyi ba M23 bamaze ukwezi n’igice batarava muri Bunagana, na […]

Umudepite wo mu Rwanda abona Blinken nakora iperereza ku kirego cya RDC, azamenya ukuri

Depite John Ruku-Rwabyoma uri mu bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abona Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken utegerejwe muri iki gihugu, nakora iperereza ku kirego cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), azamenya ukuri. Mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko Blinken azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri […]

Meya wa Kampala yareze Umuvugizi wa guverinoma amushinja kumukubitira kuri televiziyo

Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yajyanye mu rukiko Umuvugizi wa guverinoma akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, Ofwono Opondo, amushinja kumukubitira kuri NBS TV. Ku mugoroba wa tariki ya 28 Nyakanga 2022, Lukwago na Opondo bahuriye mu kiganiro ‘Frontline’ nk’abatumirwa, baterana amagambo bikomeye, Umuvugizi wa guverinoma arahaguruka, bigera aho ashaka kurwana. Opondo agihagaze, […]