MONUSCO yagaragaje akababaro yatewe n’iyirukanwa ry’Umuvugizi wayo muri RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yagaragaje akababaro yatewe n’iyirukanwa ry’Umuvugizi wayo ku butaka bw’iki gihugu. Kuri uyu wa 3 Kanama 2022, hamenyekanye amakuru y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, tariki ya 28 Nyakanga yandikiye uyu Muvugizi, Mathias Gillman, amumenyesha ko agomba kuva muri iki gihugu. Minisitiri […]

Blinken uzaza i Kigali ku bwa Rusesabagina, Nyungwe yatwitswe n’impinduka muri guverinoma: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamakuru zirebana na politiki n’umutekano. Harimo ko: Blinken ategerejwe mu Rwanda Ikinyamakuru Jeune Afrique tariki ya 27 Nyakanga cyatangaje ko Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu kwezi gutaha azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Muri […]

Minisitiri Tembo wo muri Malawi yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi, Nancy Tembo, yagaragaje ko yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth mu kwezi gushize. Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri Tembo ubwo yari yitabiriye ibirori byabereye muri Malawi tariki ya 29 Nyakanga 2022 byo kwizihiza imyaka 28 u Rwanda rumaze […]

UN yatangaje ko yifuza ko MONUSCO yava muri RDC byihuse cyane

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko wifuza ko misiyo y’amahoro yawo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yava muri iki gihugu bidatinze nk’uko abaturage bacyo babyifuza. Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix, wagiriye uruzinduko muri RDC, ubwo yakomozaga ku myigaragambyo y’abamagana MONUSCO iherutse kubera mu […]

General Makenga yakiriwe n’uwahoze ayobora Rutshuru

Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, General Sultani Makenga, yagaragaye ari kumwe na Jean Mwigamba wahoze ayobora teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Mwigamba yakiriye Gen. Makenga mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga muri […]

Igitero cya Ukraine cyatumye u Burusiya busubika ibirori bya ‘Navy Day’ muri Crimea

Leta y’u Burusiya yafashe icyemezo cyo gusubika ibirori byahariwe ingabo zirwanira mu mazi, Navy Day, kubera igitero ingabo za Ukraine zagabye muri iki gitondo. Guverineri w’umujyi wa Sevastopol muri Crimea, Mikhail Eazvozhaev, yatangaje ko icyaketswe ko ari indege itagira umupilote (drone) cyarashe ku kigo cy’ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi mu gitondo cy’uyu munsi, gikomeretsa […]

Kenyatta yashimiye Lourenço aho agejeje yunga u Rwanda na RDC

Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, yashimiye mugenzi we uyobora Angola, JoĂŁo Lourenço kuba yaragerageje kunga u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bitabanye neza. Iri shimwe rikubiye mu butumwa Kenyatta yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete AntĂłnio, wari woherejwe na […]

Tshisekedi abona abasabye ko MONUSCO yamaganwa ari abanzi b’igihugu

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) avuga ko abasabye ko misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, yamaganwa, ari abanzi b’igihugu. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 29 Nyakanga 2022, cyari cyerekeye ibikorwa byo kwamagana MONUSCO byabereye mu mijyi ya Goma, Butembo no muri teritwari ya Uvira. […]

Minisitiri Biruta avuga ko ingabo z’u Rwanda zitazivanga muri politiki ya Centrafrica

Minisitiri Biruta yamaze impungenge umuryango uvuga ko ingabo z'u Rwanda zizafasha Touadéra kuyobora indi manda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica zitazivanga muri politiki y’iki gihugu. Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro kigufi yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ati: “U Rwanda ntabwo rushobora kwivanga muri bibazo by’imbere birebana na politiki ya Repubulika ya Centrafrica.” Umukuru wa […]

MONUSCO ikomeje gusaba imbunda zirasa kure n’indege z’intambara ngo ishobore kurwanya M23

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ikomeje gusaba intwaro zirimo iziremereye zirasa kure na kajugujugu z’intambara kugira ngo ibashe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho kuyirusha imbaraga. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye by’umwihariko ku mutekano wo ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 cyatangaje […]

Mu Rwanda hateganyijwe imvura izaturuka mu ishyamba ryo muri Congo

Ubutumwa bwa Meteo buteguza imvura

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi itatu hateganyijwe imvura izaturuka mu ishyamba ryo muri Congo (Repubulika ya Demukarasi ya Congo). Mu butumwa iki kigo cyashyize kuri Twitter kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, cyasobanuye ko imvura itaherukaga kugwa izaturuka n’ubuhehere bw’ishyamba ryo mu gihugu cy’abaturanyi. Yagize iti: “Hateganyijwe imvura hagati y’italiki ya […]

Meya wa Kampala yari agiye kurwanira n’Umuvugizi wa guverinoma mu kiganiro kuri televiziyo

Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yari agiye kurwanira n’Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo mu kiganiro ‘Frontline’ bombi bahuriyemo kuri NBS TV. Ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru byo muri Uganda hasakaye videwo ngufi igaragaza Meya Lukwago na Opondo baterana amagambo, bigera aho Umuvugizi wa guverinoma ahaguruka, asatira umuyobozi wa Kampala. Opondo watungaga […]

Gen. Kainerugaba yavuze ku makuru y’uko Museveni yamubujije gukoresha Twitter

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ku makuru y’uko umubyeyi we, Perezida Yoweri Museveni yaba yaramubujije gukoresha urubuga rwa Twitter. Muri mpera za Kamena 2022, humvikanye amakuru y’uko Museveni yateranyirije hamwe abasirikare bakuru, ababuza gushyira kuri uru rubuga ibyerekeye umutekano w’igihugu, by’umwihariko Lt Gen. Kainerugaba. Aya makuru amaze gusohoka, […]

Musanze: Muganga washinjwaga ibyaha birimo gusambanya umwana no kumwica yahamije kimwe

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 rwahamije Muganga Maniriho Jean de Dieu icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, rumuhanaguraho ikindi cyo kumwica no kumukuriramo inda, rumukatira igifungo cy’imyaka 25. Maniriho yatawe muri yombi tariki ya 9 Ugushyingo 2020 nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa witwaga Iradukunda Emerance muganga avuga ko yari umukunzi […]

Museveni yafunguye uruganda rwa Nakasongola rukora imodoka z’imitamenwa zirimo iz’intambara

Iyi ni imwe mu z'intambara zamuritswe

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora rukanateranya imodoka z’imitamenwa zirimo iz’intambara zizwi nk’ibifaru, ruherereye mu gace ka Nakasongola. Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022, uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye ikigo Streit Group cyubatse uru ruganda, hamwe n’umuyobozi w’ikigo NEC gifite mu nshingano inganda z’igisirikare cya Uganda, Lt […]

Perezida w’u Bufaransa yashinje Afurika kugaragaza uburyarya ku bitero by’u Burusiya muri Ukraine

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashinje ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kugaragaza uburyarya ku ‘ntambara’ iri kubera muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu yashinje ibi bihugu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Cameroon, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’impande zombi. Macron yavuze ko ibihugu bya Afurika byagaragaje uburyarya, bihakana […]

USA izareba niba yahagarika cyangwa ntihagarike inkunga igenera u Rwanda

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) bishinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko bizaganira n’inteko ishinga amategeko iherutse gusaba ko politiki y’iki gihugu irebana n’inkunga gihe u Rwanda yasubirwamo. Perezida wa komisiyo ya Sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, aherutse kwandikira Umunyamabanga w’iki gihugu, Antony Blinken, amusobanurira ko u Rwanda ruteza umutekano muke […]

Antony Blinken yaba ateganya gusura u Rwanda na RDC

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken ashobora kuba ateganya gusura u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu kwezi gutaha. Ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 cyatangaje ko amakuru gikesha abo muri USA na RDC, avuga ko Blinken azasura ibi bihugu hagati mu kwezi kwa Kanama, […]

Uvira: Bane bamaganaga MONUSCO bishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu bane bo muri teritwari ya Uvira bari bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), bishwe n’umuriro w’amashanyarazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 ni bwo abaturage bo muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biyunze n’abandi Banyekongo mu myigaragambyo […]

Guverineri Habitegeko yasabye uvuga ko muri Rutsiro bashonje kwiririra n’urubyaro rwe

Igisubizo cya Guverineri Habitegeko kuri Ndabarasa wavuze ko muri Rutsiro bashonje

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yasabye umuturage uvuga ko mu karere ka Rutsiro bashonje kwiririra n’urubyaro rwe, hanyuma agakuramaboko mu mufuka, agakora. Ku wa 25 Nyakanga 2022, ibiro by’akarere ka Rutsiro byagaragarije kuri Twitter umusaruro w’ibirayi wavuye mu murenge wa Kigeyo, mu gihe cy’ihinga cya 2022 B. Biti: “Nteko mu murenge wa Kigeyo, akarere ka […]

RDC: Minisitiri Mpanda yabwiye abatekereza ko Abanyarwanda na M23 ari abanzi babo ko bibeshya

Minisitiri ushinzwe ubushakashatsi muri siyansi no guhanga udushya mu ikoranabuhanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), JosĂ© Mpanda Kabangu, yasabye abatekereza ko Abanyarwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ari abanzi babo kubanza gushishoza. Minisitiri Mpanda yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’iwabo mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya KasaĂŻ-Oriental ku Cyumweru tariki ya 24 […]

Minisitiri Gasana yatanze icyizere ko nta bisasu bizongera guterwa mu Rwanda biturutse muri RDC

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, yatanze icyizere ko nta bisasu bizongera guterwa ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu bihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Minisitiri Gasana yabibwiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu ntara y’Amajyepfo ruri mu mahugurwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa […]

Guterres yasabye Leta ya RDC kugeza mu butabera byihuse abakoreye urugomo MONUSCO

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugeza mu butabera byihuse abakoreye urugomo abashinzwe umutekano bari mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, abaturage bakoreye imyigaragambyo mu kigo cya MONUSCO giherereye mu mujyi wa Butembo, bakica umusirikare umwe ukomoka muri Maroc […]

Rulindo: Umuyobozi avuga ko batananiwe gukurikirana agatsiko kacukuye ibiro by’akagari n’imva

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu, Mutsinzi Antoine, avuga ko nk’ubuyobozi batananiwe gukurikirana ibibazo biterwa n’agatsiko k’abitwa ‘Abapari’ gaherutse gucukura ahubatse ibiro by’akagari bigasiraga ku manga, kakanataburura umurambo. Abapari ni itsinda ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Murambi na Masoro, barimo abasezerewe n’ikigo gishinzwe ubucukuzi cya Rutongo Mine. Abaturage […]

Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’

Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Rukara, ni yo yakorewemo iki kizamini

Saa mbiri z’igitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2022, abakandida bahatanira umwanya w’umukozi ushinze inozamubano n’itumanaho (Public Relations and Mass Communication Officer) n’umunyamabanga ushinzwe imari (Secretary to Finance) mu karere ka Musanze bazindukiye mu kizamini cy’akazi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara riherereye mu karere ka Kayonza. Ntabwo ikizamini cyatangiye saa mbiri z’igitondo […]

Abarenga 5 bapfiriye mu myigaragambyo irwanya MONUSCO, abandi 50 bakomeretse

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, imaze gutangaza ko abantu barenga 5 bapfiriye mu myigaragambyo irwanya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) i Goma, abandi babarirwa muri 50 barakomereka. Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yabyemereje mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022. Yagize ati: “Goma, abatari munsi ya 5 bapfuye, […]

U Bushinwa bushobora gukumira indege y’Umukuru w’Inteko ya USA, najya muri Taiwan

Guverinoma y’u Bushinwa yagaragaje ko ishobora gukumira indege ya Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Nancy Pelosi, naramuka agiriye uruzinduko muri Taiwan. Nyuma y’aho Pelosi atangarije ko muri Kanama 2022 azajya muri Taiwan isanzwe ihanganye n’u Bushinwa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Zhao Lijian, ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, yatangaje […]

Perezida wa Banki ya Afurika yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa USA

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere izwi nka AfDB cyangwa BAD, Dr Akinwumi Adesina, yatangaje ko yanze ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), asobanura n’impamvu yahisemo kugumana ubwa Nigeria gusa. Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, abanya-Nigeria baba mu mahanga (diaspora) bizihije umunsi mukuru wabagenewe, Dr Adesina awitabira yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho. Mu […]

Leta ya Myanmar yanyonze abanyapolitiki 4 batavugaga rumwe na yo

Igisirikare kiyoboye inzibacyuho ya Myanmar cyemeje ko cyanyonze abanyapolitiki bane batavugaga rumwe na cyo, nyuma y’aho kibahamije icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba. Abishwe ni Ko Jimmy, Zayar Thaw wabaye umuhanzi wa hip-hop n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Myanmar, U Hla Myo Aung na A Aung Thura Zaw. Igikorwa cyo kwica aba banyapolitiki cyababaje abakomeye […]

Abaturage ba RDC bibukijwe ko gahunda ya MONUSCO yo kuva iwabo itahindutse

Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) by’umwihariko abo mu burasirazuba bw’igihugu ko gahunda ya misiyo yo kugarura amahoro n’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yo kugenda itigeze ihinduka. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, abatuye i Goma bagiye kwigaragambiriza ku kigo cya MONUSCO, bagasahura, bagatwika ndetse bakangiza ibikorwa byaho. Basabaga ko iyi misiyo […]

Perezida Kagame yohereje Minisitiri Biruta i Kinshasa

Minisitiri Biruta (wa kabiri ibumoso) ahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022. Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika yo hagati, CEEAC-ECCAS. Iyi nama iyobowe na Perezida wa RDC, FĂ©lix-Antoine […]

RDC ‘irahana bikomeye’ abakoreye urugomo MONUSCO i Goma

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abaturage bigaragambirije mu kigo cya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) giherereye mu mujyi wa Goma, bagomba guhanwa. Mu gitondo cy’uyu wa 25 Nyakanga 2022, abaturage batuye muri uyu mujyi bateye iki kigo, binjira mu bubiko bw’ibikoresho no mu biro, barangiza. MONUSCO mu butumwa yahaye itangazamakuru, […]

U Rwanda rwemeza ko rumaze kugira ubushobozi bwo kwakira abimukira 200 bazaturuka mu Bwongereza

Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko iki gihugu kimaze kugira ubushobozi bwo gucumbikira abimukira 200 bari mu bazoherezwa n’u Bwongereza, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022. Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, tariki ya 22 Nyakanga 2022, yabwiye abanyamakuru ko icumbi ry’aba bimukira ryamaze kuboneka ari inyubako ya Hope Hotel, ikaba ari yo ifite […]

Bunagana: Uwo M23 ifashe agiye kwiba iby’abahunze imirwano arakubitwa

Bamwe mu baturage bahungiye mu karere ka Kisoro muri Uganda imirwano yabereye mu mujyi wa Bunagana muri Kamena 2022, bavuga ko uwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe agiye kwiba ibya bagenzi be, akubitwa. Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa VOA mu nkambi y’agateganyo ya Nyakabande bacumbitsemo, basobanuye ko bamwe muri bo bajya i Bunagana gushaka […]

RDC yanze inama ya Museveni, Ndayishimiye ahabwa kuyobora EAC, ubwumvikane bw’u Rwanda na RDC: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, politiki ndetse n’umuryango. Harimo ko: RDC yanze inama ya Museveni Guverinoma ya RDC yatangaje ko itemeye inama ya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, wayisabye kujya mu mishyikirano na M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane ari hagati y’impande zombi. Umuvugizi wa […]

Dr Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe yarangije amasomo ya kaminuza mu burezi

Dr Rwigema abona imyaka idakwiye kubuza umuntu kwiga

Dr Rwigema Pierre CĂ©lestin wabaye Minisitiri w’uburezi wa mbere mu 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, akaba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza mu 2000, yarangije amasomo ya kaminuza mu ishami ry’uburezi. Nk’uko bigaragara ku itangazo rya kaminuza ya Mount Kenya riteguza ibirori byo kurangiza amasomo (graduation ceremony) bizaba tariki ya 29 Nyakanga 2022, Dr […]

U Burusiya bwatangaje ko bwiciye abasirikare ba Ukraine barenga 50 mu bubiko bw’intwaro

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko yasenye intwaro n’amasasu bya Ukraine birenga 3000, imodoka ndetse n’indege z’intambara, yica abasirikare b’iki gihugu barenga 50 mu gitero cyo kuri uyu wa 23 n’uwa 24 Nyakanga 2022. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Igor Konashenkov, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bya Leta y’u Burusiya bibivuga, yatangaje ko ibi byose byasenyewe mu gitero […]

Rutaremara asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumva ko Kagame yatsinda amatora kuri 99%

Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye asobanura impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika babona ko ari ikibazo kuba Perezida Paul Kagame yatsinda amatora ku kigero cya 99%. Rutaremara yasobanuye ko i Burayi, abayobozi badakorera abaturage, ahubwo bakorera udutsiko duto tw’abanyembaraga bafite imitungo myinshi. Ati: “Ni cyo gituma iyo biyamamaza babeshya abaturage ngo bazakora ibi n’ibi […]

Brig. Gen. Candide yashimye inama za Gen. Kazura ku bibera muri Bénin

Umugaba Mukuru w’ingabo za BĂ©nin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, yatangaje ko mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yamugiriye inama nyinshi ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu gihugu cyabo. Brig. Gen. Candide yageze mu Rwanda kuri uyu wwa 23 Nyakanga 2022, yakirwa na Gen. Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku […]

Mwilanya wayoboye ibiro bya Kabila abona RDC yirengagiza uburyo bwo gukemura ikibazo cya M23

Prof. NĂ©hĂ©mie Mwilanya wayoboye ibiro bya Joseph Kabila ubwo yari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) abona ubutegetsi buriho bwirengagiza uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi buhari. Mwilanya yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yamurikaga igitabo cyerekeye kuri politiki y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Uyu […]

U Burundi buremeza ko bushobora kuzababarira Gen. Niyombare na bagenzi be

Guverinoma y’u Burundi iremeza ko ishobora kubabarira abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka w’2015. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 22 Nyakanga 2022, yatangaje ko ibibazo byari hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda byakemutse, keretse icy’aba rugicumbikiye. Minisitiri Shingiro yagaragaje ko […]

RDC yashimiye Menendez woherereje Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashimiye Perezida wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, wandikiye Umunyamabanga Antony Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23. Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula n’Umuvugizi wa […]

U Burusiya na UN byemeranyije kurekura ibinyampeke byaheze muri Ukraine

U Burusiya, Umuryango w’Abibumbye (UN) na Turukiya byagiranye amasezerano yo kohereza toni miliyoni 25 z’ibinyampeke byaheze ku byambu byo muri Ukraine kubera intambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Ikinyamakuru RT gikorana bya hafi na Leta y’u Burusiya cyatangaje ko aya masezerano yasinyiwe mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022. Aya masezerano […]

Perezida Ndayishimiye ni umuyobozi mushya wa EAC

Uhuru Kenyatta ashyikiriza Ndayishimiye ububasha

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amaze gushyikirizwa inshingano y’Umuyobozi Mukuru (Chairperson) w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC). Iri hererekanyabubasha ribaye hagati ye na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wari ufite iyi nshingano kuva tariki ya 27 Gashyantare 2021, mu nama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022. Amaze […]

Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend

Ifoto ya Perezida Kagame na Gen. Townsend yo muri Gicurasi

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe na General Stephen Townsend, hamwe n’abandi bofisiye. Tariki ya 19 Gicurasi 2022, Gen. Townsend uyobora ingabo za USA ziri ku mugabane wa Afurika, yajyanye na Deb MacLean […]

Museveni abona EAC yaba USA yo muri Afurika, igaca ukubiri n’inzara

Perezida Museveni n'abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) waba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu mugabane, ugaca ukubiri n’inzara. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022. […]

Goma: Abagore bamaganye MONUSCO, biyemeza gufata intwaro bakirukana M23 i Bunagana

Aba bagore babona ko MONUSCO itererana ingabo zabo

Abagore batari benshi cyane mu gitondo cy’uyu wa 22 Nyakanga 2022, bazindukiye ku marembo y’biro bya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) no mu muhanda i Goma, bayamagana, basaba ko yava ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Aba bagore bashinja ingabo za MONUSCO gutererana iza Leta mu rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro […]

U Rwanda na RDC byashyigikiye ko ingabo za EAC zijya kurwanya M23 na FDLR

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) binyuze mu ntumwa zoherejwe mu biganiro muri Angola, zashyigikiye ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zijya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR. Izi ntumwa ku ruhande rw’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, n’urwa RDC ziyobowe na mugenzi […]

Dr Mukwege yagaragaje ko atewe impungenge n’ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC

Muganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege yagaragaje ko atewe impungenge n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizoherezwa mu gihugu cyabo. Icyemezo cyo kohereza umutwe uhuriweho w’ingabo z’ibi bihugu cyafashwe n’abayobozi babyo bahuriye i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022, banzura […]

Perezida Kagame ntaboneka mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente ubwo yageraga Arusha

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ntaboneka mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) irabera i Arusha muri Tanzania uyu munsi n’ejo. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bisobanura ko Umukuru w’Igihugu arahagararirwa na Dr Edouard Ngirente wamaze kugera i Arusha. Mu butumwa byashyize hanze mu mwanya ushize, ibi biro byagize biti: […]

Intumwa z’u Rwanda na RDC zahuriye muri Angola mu nama yo guhosha amakimbirane

Minisitiri Lutundula uyoboye intumwa za RDC

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zateraniye i Luanda muri Angola mu nama yo gukemura amakimbirane yatutumye hagati y’ibihugu byombi bitewe n’impamvu z’umutekano. Ku ruhande rw’u Rwanda, izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Iza RDC zo ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula. Uruhande rwa Angola […]

Tshisekedi ntiyitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC muri Tanzania

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, ntiyitabira inama ebyiri z’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirabera i Arusha muri Tanzania guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022. Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC bisobanura ko mu nama iraba uyu munsi, abakuru b’ibihugu baraganira ku masezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange […]

MONUSCO iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi ba FDLR na CNRD

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, iherutse koherereza u Rwanda abarwanyi bane bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR-FOCA na CNRD-Ubwiyunge. MONUSCO isobanura ko binyuze muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, DDR/RR-CVR, aba barwanyi boherejwe tariki ya 6 Nyakanga 2022. Iyi misiyo isobanura ko guhera muri […]

Ambasaderi w’u Bwongereza yasobanuye ku kirego cy’uko u Rwanda rwinjiza impunzi mu gisirikare

Ambasaderi w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu Rwanda, Omar Daair, yasobanuye ku kirego kivuga ko iki gihugu akoreramo cyinjiza impunzi mu gisirikare, kikazohereza kurwanira mu bihugu by’ibituranyi. Mu rukiko rwo mu Bwongereza, ahabera urubanza rw’abashaka kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, hagaragajwe inyandiko z’ibimenyetso bishya byerekana uburyo iki gikorwa gikwiye kuburizwamo. Ikinyamakuru The Times cyo […]

Odinga yasubije abamubwira ko ataba Perezida wa Kenya adasiramuye

Umunyapolitiki Raila Odinga ushaka kuba Perezida wa Kenya, yasubije abamwibasiye bamubwira ko adashobora kuyobora iki gihugu kubera ko ngo adasiramuye. Odinga yibasirwa kenshi na bamwe mu Banyakenya barimo abanyapolitiki bavuga ko adasiramuye bitewe ahanini no kuba akomoka mu bwoko bwa Luo bwamaganira kure iki gikorwa busobanura ko gihabanye n’umuco gakondo. Nko muri Werurwe 2022, umudepite […]

U Budage buzatangira koherereza Ukraine ibifaru hagati mu mwaka utaha

Guverinoma y’u Budage irateganya gutangira koherereza Ukraine ibifaru 20 bya Leopard 2 guhera muri Mata 2023, kugira ngo bizayifashe guhangana n’u Burusiya bwayishojeho intambara muri Gashyantare 2022. Umudepite wo mu Budage, Colonel (Rtd) Roderich Kiesewetter kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022, yanditse kuri Twitter ko iki gihugu kizohereza muri Ukraine icyiciro cya mbere cy’ibi bifaru […]

Ushinzwe uburezi muri Karongi yaguye mu mpanuka ubwo yari agiye kugenzura ikizamini cya Leta

Imodoka yarimo Hitumukiza n'umushoferi ni uku yabaye

Uwari umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe uburezi, Hitumukiza Robert, yakoze impanuka mu gitondo cy’uyu wa 20 Nyakanga 2022 yakoze impanuka ubwo yari agiye mu bugenzuzi bw’ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Hitumukiza wari utwawe n’umushoferi witwa Nshimiyimana Callixte bakoze impanuka ubwo bari bageze mu mudugudu wa Kirambo, akagari ka Kirambo, mu murenge wa Gitesi. Uyu […]

Ijambo rya Kabund wasabye abaturage kwamagana Tshisekedi ryatambukijwe kuri televiziyo y’igihugu

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Kabund yibasiye bikomeye Perezida Tshisekedi bahoze ari inshuti

Ijambo ry’umunyapolitiki Jean-Marc Kabund-A-Kabund wasabye abaturage guhagurukira Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, ryatambukijwe kuri radiyo na televiziyo y’igihugu, RTNC. Tariki ya 18 Nyakanga 2022 ubwo Kabund yatangizaga ku mugaragaro ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Alliance pour le Changement, yamenyesheje abanyamakuru ko yiyemeje kurwanya Tshisekedi, anasobanura uburyo yicuza kuba yaragize uruhare […]

Amafoto: Uko umupfumu yagerageje gukumira Polisi yashakaga gufata umunyabyaha, bikaba iby’ubusa

Mwelu watorotse nyuma yo kwiba amashilingi miliyoni 4

Abakozi b’ishami rya Polisi ya Kenya rishinzwe ubugenzacyaha, DCI (Directorate of Criminal Investigation) ryataye muri yombi umunyabyaha witwa Miriam Mwelu wiyambaje imbaraga z’ubupfumu kugira ngo adafatwa. DCI isobanura ko Mwelu yibye umukoresha we amashilingi miliyoni 4 n’ibikomo mu byumweru bitatu bishije, maze aratoroka. Uru rwego rwari rukimushakisha rusobanura ko abakozi barwo kuri uyu wa 19 […]