Ingabo kabuhariwe za RDC zivuganye ibyihebe 22 bya ADF

Abaturage basabwe kwirinda kujya ahakorerwa operasiyo

Ingabo zidasanzwe za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri mu mutwe wa ‘Léopard’ zivuganiye ibyihebe 22 by’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yagize ati: “Muri iyi operasiyo, FARDC yishe abarwanyi 22 ba ADF, ifata intwaro zabo 8 za AK-47, ifata n’ibindi […]

Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe

Umutetsi w’ishuri ryisumbuye ry’Inyemeramihigo, Mbarushimana Jean Claude, wari ufungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuva tariki ya 12 Nyakanga 2022 akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yafunguwe. Mbarushimana yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, hamwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu. Nyiraneza yafunzwe […]

Kanyandekwe yavuze ku modoka na moto za Polisi Umunyakoreya uvuga ko yagize uruhare runini ngo zigere mu Rwanda

Umushoramari Kanyandekwe Pascal umaze imyaka itatu aburana na Jin Joseph bakoranaga mu ishoramari, yavuze ku modoka za Hyundai, Kia na moto za BMW zikoreshwa na Polisi uyu Munyakoreya y’Epfo yavuze ko zageze mu Rwanda abigizemo uruhare runini. Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ubujurire tariki ya 13 Nyakanga 2022 ubwo Jin yasabaga guhanagurwaho icyaha yahamijwe n’urukiko […]

Igisirikare cya RDC kigiye gushorwamo miliyari y’amadolari

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC, mu mwaka w’ingengo y’imari utaha kizashorwamo miliyari imwe y’amadolari. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiriye kuri radiyo Top Congo FM, cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu. Muyaya yavuze ko Leta ya RDC yifuza ko iki […]

Umubyeyi wa Ihirwe Davis yavuze kuri Nyirangiruwonsanga wavuze ko yiyahuye yigana filimi

Rudasingwa Victor, umubyeyi wa Ihirwe Davis

Umubyeyi w’umwana wapfuye afite imyaka 9 witwa Rudasingwa Ihirwe Davis, Rudasingwa Emmanuel Victor, yavuze ku mukozi we witwa Nyirangiruwonsanga Solange wasobanuriye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko yiyahuye yigana filimi. Tariki ya 15 Nyakanga 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwaburanishije Nyirangiruwonsanga w’imyaka 37 y’amavuko ahakorewe icyaha tariki ya 12 Kamena, mu kagari ka Cyaruzinge, umurenge wa […]

Israel yarahiye ko izaburizamo gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi

Igisirikare cya Isreal cyarahiye ko kizaburizamo gahunda ya Iran yo kubaka igisisasu kirimbuzi n’izindi gahunda zirebana n’intwaro kirimbuzi zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Umugaba Mukuru w’ingabo za Israel, Lt Gen. Aviv Kohavi, yabitangaje nyuma y’aho umujyanama mukuru w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Kamal Kharrazi, yavuze ko ifite ubushobozi bwo gukora iki gisasu. Kharrazi yagize ati: “Mu minsi […]

RDC ivuga ko ubutabera buri mu bishobora gukemura ikibazo cyayo n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ivuga ko ubutabera buri mu bintu bine bishobora gukemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda, gishingiye ku mutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yasobanuye ko ikibazo ibihugu byombi bifitanye kiri ku meza y’uruganiriro, […]

RDC yateye utwatsi inama yahawe na Museveni kuri M23

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yateye utwatsi inama yahawe na mugenzi we uyoboye Uganda, Yoweri Museveni, ku buryo yahagarika intambara y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 14 Nyakanga 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Uganda zari ziyobowe na Minisitiri w’umurimo, Alexis Gisaro. Zari zagiye kwakira inama za Museveni […]

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guhurira muri Tanzania

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri iki cyumweru barahurira mu nama izabera ku cyicaro cyawo, mu mujyi wa Arusha muri Tanzania. Nk’uko uyu muryango umaze kubitangaza, tariki ya 21 Nyakanga 2022, aba bakuru b’ibihugu bazagira inama yo ku rwego rwo hejuru yerekeye isoko rusange, baganire ku buryo amasezerano aryerekeye yashyirwa mu bikorwa. […]

U Bushinwa bwasabye USA guhagarika byihuse gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika byihuse gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro. Nk’uko Reuters ibibivuga, itangazo risaba USA guhagarika iri gahunda ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022. Ubu busabe bukurikiye itangazo ry’ibiro by’ingabo za USA ryo ku wa 15 Nyakanga ryemeje ko iki gihugu kigiye kugurisha […]

Kabund abona bakwiye guhagurukira Tshisekedi, aho kwamagana u Rwanda

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko uburasirazuba bw’iki gihugu bukirimo intambara kubera ko Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi ntacyo abashije. Kabund yabitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bahoze […]

MONUSCO yavuze ko idakwiye kunengwa yonyine, kandi ikorana na Leta ya RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idakwiye kunengwa yonyine kandi ikorana n’ingabo za Leta zizwi nka FARDC. Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillman, yabibwiye umunyamakuru Jean-Serge Boranzima mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, ubwo yari amaze kumubaza niba ibikorwa by’ingabo zabo mu gihe zimaze […]

U Bwongereza na UNHCR ntibyemeranya ku mwanya u Rwanda rurimo wo kwakira abimukira

Guverinoma y’u Bwongereza n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bikomeje kutavuga rumwe kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iteganyijwe mu minsi iri imbere. Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere bifite mu nshingano gahunda yo kohereza aba bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bisobanura ko nta mpungenge iki gikorwa giteye kubera ko u Rwanda […]

Kinshasa: Komanda wa Polisi yahagaritswe azira gupfukamira abaturage

Komanda wa Polisi ya Kinshasa, General Sylvain Kasongo yahagaritse by’agateganyo uyobora akarere ka Tshangu, Komiseri mukuru Bienvenu Kangambila. Komiseri Kangambila yazize kudakoresha ububasha afite, agapfukamira abaturage bigaragambyaga muri aka gace nk’uko byasobanuwe na Gen. Kasongo wamufatiye iki cyemezo. Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2022 ni bwo abaturage benshi biraye mu muhanda wa Tshangu, […]

Abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera, Umunyakoreya ubona adakwiye gufungirwa mu Rwanda na Museveni ubona hakenewe ibiganiro na M23: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki. Harimo ko: Abasirikare bakuru 4 bazamuwe mu ntera Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu tariki ya 11 yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bane, barimo batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General n’umwe w’ipeti rya Colonel. Vincent […]

MONUSCO yivuze ibigwi ku bikorwa byayo mu myaka 21 imaze muri RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yivuze ibigwi ku bikorwa byayo mu myaka 21 imaze muri iki gihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, Jean-Serge Boranzima wa Mashariki-RDC yabajije Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann kugaragaza urwego ibikorwa ingabo ziri muri iyi kisiyo zakoze biriho […]

Me Kabengera abona FARDC nta makuru ifite kuri M23 bahanganye

Umunyamategeko wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uyobora umutwe wa politiki wa Dynamique pour un Congo Nouveau, Me Ally Kabengera, abona abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ari Abanyekongo bambuwe byose. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022, Me Kabengera yasobanuye ko M23 igizwe n’abiganjemo abahungiye mu bihugu by’abaturanyi mu myaka […]

UPDF irasaba abaturage kugura imodoka z’imitamenwa zigiye gutunganywa n’uruganda rwayo

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kirashishikariza abaturage kugura imodoka z’imitamenwa zitunganya n’uruganda rwayo rwa Nakasongola ruzafungurwa ku mugaragaro muri uyu mwaka. Nk’uko ikinyamakuru New Vision kibivuga, ubu busabe bugaragara mu itangazo ryashyizwe ahabona n’uruganda NEC (National Enterprise Corporation) rwa UPDF rusanzwe rukora imodoka za gisivili n’iza gisirikare. NEC iragira iti: “Iyubakwa ry’uruganda rw’imodoka z’imitamenwa muri Nakasongola […]

RDC: Abatepite barasaba ko umurambo wa Mobutu bemeza ko yaharaniye amahoro mu burasirazuba ucyurwa

Bamwe mu badepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) barasaba ko umurambo wa Mobutu Sese Seko wayoboye iki gihugu wavanwa aho ushyinguwe muri Maroc, ugacyurwa. Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabitangaje, iri tsinda ry’abadepite riyobowe na Willy Bolio Emina, babona Mobutu ari umuntu wakoreye igihugu ibyiza, agaharanira amahoro n’umutekano mu burasirazuba, n’ubwo atagezweho. […]

Kicukiro: Polisi irashakisha abantu 10 bacururizaga ibikomoka kuri peteroli ahatemewe

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafatiye mu mazu y’abacuruzi 10 litiro 4004 z’ibikomoka kuri peteroli zirimo 2020 z’amavuta ya moteri na 374 za mazutu byacururizwaga, ababicuruzaga bose bariruka. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Juakali, mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga tariki ya 13 Nyakanga 2022, nyuma y’aho abaturage batungiye agatoki […]

Umwongereza ufungiwe muri Ukraine yaririmbishijwe indirimbo yubahiriza u Burusiya

Umwongereza ufungiwe muri Ukraine ashinjwa kuba umucancuro ukorana n’ingabo z’iki gihugu, Aiden Aslin, yaririmbishijwe indirimbo yubahiriza u Burusiya ku gahato. Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza kibitangaza, kuri televiziyo y’u Burusiya hatambutse videwo y’amasegonda 140 igaragaza Aslin, aririmba iyi ndirimbo. Muri iyi videwo, uyu mwongereza w’imyaka 28 y’amavuko yari ahagaze, ahagarikiwe na John Douglan […]

MONUSCO yemeza ko idafite ububasha bwo gukora iperereza kuri RDF ishinjwa kwinjirira RDC

Misiyo y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idafite ububasha bwo gukora iperereza ku ngabo z’u Rwanda zishinjwa kwinjira muri iki gihugu, ngo zijya gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 13 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, Bintou Keita uhagarariye […]

MONUSCO ibona gukura M23 muri Bunagana bireba cyane ingabo za RDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ibona ingabo za Leta ari zo zirebwa cyane no kuba zakura umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Bunagana zimaze ukwezi zifashe. Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, cyibandaga ku mutekano muke […]

Museveni ntiyemeranya na Banki y’Isi yashyize Uganda mu bihugu 16 bikennye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ntiyemeranya na Banki y’Isi iherutse gushyira Uganda ku rutonde rw’ibihugu 16 bifite abaturage bakennye cyane ku Isi. Iyi raporo yakorewe ku bihugu 195 yasohotse nyuma y’iminsi mike Leta itangaje ko Uganda yamaze kwinjira ku rutonde rw’ibihugu byifashije (middle income) ivuye mu bikennye (low income). Raporo kuri iri terambere yatangajwe na […]

Ingabo za Iran zakoze igikorwa cyo kwigomeka kuri Biden wasuye Israel

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyohereje mu nyanja y’Abahinde utudege twinshi tutagira abapilote, mu rwego rwo kwigomeka kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden wasuye Israel. Ni nyuma y’aho Perezida Biden na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 bombi bashyize umukono ku itangazo ryamagana intwaro […]

Mali yafatiye ingabo za UN ingamba nyuma yo guta muri yombi abasirikare ba Côte d’Ivoire

Leta y’igisirikare kiyoboye Mali mu buryo bw’inzibacyuho, yafatiye ingamba ingabo z’ibihugu ziriyo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSMA), nyuma yo guta muri yombi abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire. Aba basirikare ba Côte d’Ivoire barafunzwe kuva tariki ya 10 Nyakanga ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Bamako, baherekejwe n’indege yikoreye intwaro. Basobanuye ko bagiye mu butumwa […]

UPDF yamaze impungenge abatewe ubwoba na ‘Operation Rudahigwa’

Umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Lt Col. Chris Magezi, yamaze impungenge Abanyekongo bavuga ko izi ngabo zizifatanya n’iz’u Rwanda (RDF) mu gikorwa cya ‘Operation Rudahigwa’ cyo kurwanya Interahamwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 28 Gicurasi 2022, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangarije […]

Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka

Ifoto y'umutetsi woherejwe nk'umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ku bukererwe ashinjwa bwo kwirukana uwari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi w’ishuri ryisumbuye ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize jenoside. Nyuma y’inkuru yo kwirukanwa k’uyu mukozi, Nyiraneza Espérance, ashinjwa gupfobya jenoside, BWIZA yagiranye ikiganiro na Nkuranga Egide uyobora IBUKA ku rwego rw’igihugu, […]

Ingabo za SADC zongejwe ukwezi muri Cabo Delgado, mu gihe ibyihebe byazuye umugara

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) bafashe icyemezo cyo kongeza ukwezi ingabo z’ibihugu biwugize ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Nk’uko VOA Portugues ibivuga, iki cyemezo cyafatiwe mu nama yayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba na Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022. […]

UN yihakanye abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafungiwe muri Mali

Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafungiwe muri Mali guhera ku wa 10 Nyakanga 2022, bakekwaho kuba abacancuro bari kuri misiyo itazwi. Aba basirikare bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bamako bamaze kururuka indege yari ibavanye mu gihugu cyabo. Bari baherekejwe n’indi ndege yikoreye ibikoresho bya gisirikare. Leta y’inzibacyuho ya Mali yasobanuye […]

Urupfu rurasanzwe_Lt Gen. Irung asezera kuri ba Colonel 2 baherutse gupfa

Lt Gen. Irung Yav Philemon, umuyobozi mushya w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko azi neza ko gupfira ku rugamba ari ibintu bisanzwe. Mu butumwa bwa mbere yahaye abaturage b’i Goma, nyuma yo gushyikirizwa iyi nshingano tariki ya 12 Nyakanga 2022, Lt Gen. Irung yihanganishije imiryango ya […]

Minisitiri Paluku abona nta gisirikare gikomeye cyashyikirana n’inyeshyamba nka M23

Julien Paluku wabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu 2013, abona nta gisirikare gikomeye gikwiye gushyikirana n’inyeshyamba. Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi cyari cyerekeye ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa RDC, bw’umwihariko […]

Hari Umunyarwanda ufungiwe mu gace kagenzurwa n’Abarusiya muri Ukraine

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, bivuga ko bifite amakuru y’uko hari umushoramari wahoze mu gisirikare kirwanira mu kirere watawe muri yombi n’ingabo zishyigikiwe n’Abarusiya muri Ukraine. Uyu mushoramari ni Suedi Murekezi w’imyaka 35 y’amavuko, akaba yarafashwe mu kwezi gushize, mu mujyi wa Kherson muri Leta ya Donetsk, uri mu maboko […]

Byibuze abasivili 40 ni bo bamaze gupfira mu mirwano ya FARDC na M23 kuva umwaka watangira

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abaturage mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Thomas D’aquin Mwiti, yatangaje ko byibuze abasivili 40 ari bo bamaze gupfira mu mirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka. Mu kiganiro yagiranye na radiyo Top Congo FM, Mwiti […]

Umuvugizi wa UPDF abona Leta ya RDC yibeshya kuri M23 n’abaturanyi

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Félix Kulayigye, abona Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibeshya ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwayo, by’umwihariko ku mutwe wa M23 n’ibihugu by’abaturanyi. Mu kiganiro Imvo n’Imvano kuri BBC giherutse kuba tariki ya 9 Nyakanga 2022, Gen. Kulayigye yavuze ko Leta ya RDC yibasira kuri […]

Ntidukubita abagore inshyi_Ruto asubiza Minisitiri wamushinje gushaka kumukubita

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yasubije Minisitiri w’Ingabo, Eugene Walamwa wamushinje gushaka kumukubita urushyi ko atajya akubita abagore inshyi. Nyuma yo kumva ko Ruto yashatse gukubita Perezida Uhuru Kenyatta urushyi mu 2017 ubwo bajyaga impaka ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora, Minisitiri Wamalwa na we yavuze ko Ruto yashatse kurumukubita. […]

Umunyapolitiki ukomeye muri USA yahishuye ko yagize uruhare muri ‘coups d’état’ nyinshi

John Robert Bolton wabaye umujyanama mu by’umutekano ku butegetsi bwa Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yahishuye ko yagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi (coups d’état) mu bihugu bitandukanye. Bolton yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri CNN kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022 cyibandaga ku myigaragambyo yabereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko muri Mutarama […]

Ukwezi kurashize M23 ifashe Bunagana, umugambi wo kuyisubiza warapfubye

Ingabo zari ziyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami zari zategetswe kwigarurira Bunagana mu kwezi gushize

Mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ubicishije mu Muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, watangaje ko wafashe umujyi wa Bunagana urimo umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Ifatwa rya Bunagana ryateje umwuka mubi mu karere kose kuko imiryango iharanira inyungu z’abaturage nka LUCHA […]

Urubanza ku rupfu rw’umunyemari Ngezayo rwatangiye, mu baregwa harimo Colonel

Urubanza rutangiye hari hagiye gushira imyaka 2 Ngezayo yishwe

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Gombe ruherereye i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwatangiye kuburanisha urubanza ku rupfu rw’umunyemari Simba Ngezayo wamenyekanye mu mujyi wa Goma na Rubavu, wishwe arashwe mu 2020. Ni urubanza rwitabiriwe n’abafungwa benshi bari bambaye impuzankano, basanzwe bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye muri uyu murwa […]

UPDF yatangaje ko abasirikare bato bazongezwa umushahara kuri 33%, ba Generals bongezwe ku 100%

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko abofisiye bato n’abasirikare bato bazongezwa umushahara ku kigero kiri hasi ugereranyije n’abafite amapeti ari ku rwego rwa General. Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye risobanura ko tariki ya 6 Nyakanga 2022, abasirikare bakuru bari bateraniye ku cyicaro, bagejejweho kandi bemera umushinga wa Minisiteri y’ingabo wo kongerera […]

Angola: Indi nama yagombaga guhuza Rwanda na RDC yasubitswe

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, byari biteganyijwe ko abayobozi bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagize komisiyo ihoraho ihuriweho barateranira muri Angola. Iyi komisiyo yashyizweho hashingiwe ku mwanzuro w’inama yahurije muri Angola Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi na João Lourenço uyoboye umuryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR, tariki ya […]

Ingabire Victoire yahishuye igihe aheruka kwitabira igitaramo mu Rwanda

Ubwo Don Moen yataramanaga n'Abanyarwanda mu 2019, Ingabire yari ahari (ifoto: Inyarwanda)

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, yahishuye igihe aherukira kwitabira igitaramo cyabereye mu gihugu. Mu kiganiro cy’ubuzima bwe busanzwe yagiranye na BWIZA, Ingabire yavuze ko mu rwego rw’imyidagaduro akunda umuziki, by’umwihariko injyana ya Zouk na Reggae, agakunda umuhanzi Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Abajijwe niba hari ibitaramo […]

Perezida wa IBUKA ntiyumva ukuntu Meya wa Rubavu ‘yatinze’ gufatira icyemezo uwohereje umukozi wo mu gikoni mu kwibuka

Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide, yagaragaje ko atumva uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bumaze ukwezi butarafatira icyemezo umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka. Nkuranga mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 12 Nyakanga 2022 nyuma y’inkuru y’iyirukanwa ry’uyu mukozi witwa Nyiraneza Espérance, yavuze […]

Bobi Wine yateguje ‘umwe mu baperezida bo mu karere’ ko azakorerwa nk’ibyo muri Sri Lanka

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu cyangwa Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yateguje umwe mu baperezida bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ko abaturage bazamukorera nk’ibyo abo muri Sri Lanka baherutse gukorera Perezida wabo. Bobi Wine yashyize ku rubuga rwa Facebook amafoto agaragaza uburyo abaturage bo muri Sri Lanka baherutse gukorera imyigaragambyo mu rugo rw’Umukuru […]

Ibyo u Rwanda rwakoze rushyira mu bikorwa amasezerano nyafurika yo kurwanya ruswa

Tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) byizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa. Uyu munsi washyizweho mu mwaka w’2017 hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu bya Afurika, i Maputo muri Mozambique mu 2003, atangira gushyirwa mu bikorwa mu 2006. Kugeza ubu ibihugu 47 bimaze gushyiraho umukono. Mu kwizihiza uyu […]

Perezida wa Ukraine yahagaritse ba Ambasaderi 10

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahagaritse abahagarariye igihugu cye (ba Ambasaderi) mu bihugu birenga 10. Aba barimo uwo mu Budage, mu Buhinde, Hongrie, Repubulika ya Czech, Norvège, u Buhinde, Bangladesh, ibirwa bya Maldives, Nepal na Sri Lanka. Ibiro bya Perezida Zelensky ntabwo byasobanuye impamvu y’ihagarikwa ry’aba badipolomate, gusa bivugwa ko hari abashobora guhabwa indi mirimo. […]

Cabo Delgado: Ibyihebe byagaragaje intwaro nyinshi byambuye ingabo za Leta

Umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado wagaragaje intwaro nyinshi uherutse kwambura ingabo za Leta ya Mozambique. Iyi foto igaragaza abarwanyi batanu b’uyu mutwe uzwi nka IS-Moz bahagaze imbere y’umurunda w’amasasu menshi arimo ‘rocket’, stream, shene y’amasasu ya mashini gani, magazine z’amasasu, ibikoresho by’itumanaho birimo ibyombo na telefone, ibikapu n’impuzankano […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen. Nyakarundi, Rwagasana, Karusisi na Col. Rwivanga

Maj. Gen. Nyakarundi ayobora urwego rw'ubutasi kuva 2019

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu, abaha ipeti rya Major General, undi umwe amuha irya Brigadier General. Aba ni umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Brig. Gen. Willy Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru (Republican Guard) na Brig. Gen. Ruki Karusisi uyobora ingabo zishinzwe ibikorwa […]

Tshisekedi yifuza intambara, Kagame ubona hakenewe ibiganiro, n’imirwano ikaze nyuma y’inama ya Angola: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo iz’umutekano, politiki y’ububanyi n’amahanga n’ubutabera. Harimo ko: Tshisekedi yavuze ko RDC ishobora kurwana n’u Rwanda Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yatangaje ko nibiba ngombwa igihugu cye kizajya mu ntambara n’u Rwanda, ngo mu gihe rwakomeza kwifatanya n’umutwe witwaje […]

Ambasaderi Busingye yanenze BBC kubera ibyo yatangaje kuri Perezida Kagame

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, abona ko ikinyamakuru BBC cyo muri iki gihugu cyahimbiye Perezida Paul Kagame ibitandukanye n’ibyo yavuze ku matora ateganyijwe mu 2024. Mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 28 byabereye mu mujyi wa Stockport byabaye kuri uyu wa 9 Nyakanga 2022, Busingye yavuze ko BBC yahinduye ibyo Perezida Kagame […]

Minisitiri Kabanda yavuze ko RDC irakomeza kotsa igitutu u Rwanda na M23

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kabanda Gilbert, yavuze ko barakomeza kotsa igitutu u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uyu muyobozi yabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 8 Nyakanga 2022, yibandaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu. Minisitiri Kabanda yashimangiye ikirego cy’abo muri Let aya RDC barimo na […]

Kenya: Minisitiri w’Ingabo na we yavuze ko Ruto yashatse kumukubita urushyi

Umunyamabanga muri guverinoma (Minisitiri) ya Kenya ushinzwe ingabo, Eugene Wamalwa, na we yatangaje ko Visi Perezida, William Ruto yashatse kumukubita urushyi. Ni nyuma y’aho hagiye hanze amajwi ya Ruto avuga ko yashatse gukubita urushyi Umukuru w’Igihugu mu 2017 ubwo bajyaga impaka ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ku byavuye mu matora. Iby’uru rushyi biherutse kuvugwaho na Perezida […]

Tanzania igiye kugurisha kontineri 216 z’igisirikare n’igipolisi cya RDC

Leta ya Tanzania yafashe umwanzuro wo gushyira ku isoko ry’icyamunara kontineri 216 zatunganyijwemo inzu z’igisirikare n’igipolisi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Izi kontineri zaheze ku cyambu cya Ubungo mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam mu 2020, ndetse ngo Leta ya RDC ntabwo yigeze yishyura ikiguzi cyo kuba ziri hano. Ikinyamakuru RFI […]

Ev. Eliane yifuza ko Perezida Kagame yazasimburwa n’umwana we

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira wo mu itorero Zion Temple avuga ko yakwifuza ko mu gihe byazaba ngombwa, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yazasimburwa n’umwe mu bahungu be. Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter mu buryo bwa ‘space’, aho yibandaga ku barwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bagaragaza ko bifuza ko ubutegetsi buhinduka. Ev. Eliane yagize […]

U Bwongereza bwatangiye gutoza ingabo za Ukraine ngo zishobore guhangana n’u Burusiya

U Bwongereza bwatangiye gutoza ingabo za Ukraine kugira ngo zishobora guhangana n’iz’u Burusiya zimaze amezi ane n’igice zizigabaho ibitero bikomeye. Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, yasobanuye ko abasirikare 1060 b’igihugu cye ari bo bari gutoza aba Ukraine mu bigo bitandukanye biri mu Bwongereza. Gahunda Leta y’u Bwongereza ifite ni ugutoza abasirikare ba Ukraine […]

Perezida Kenyatta yasubije Ruto wavuze ko yigeze gushaka kumukubita urushyi

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasubije Visi Perezida we William Ruto uherutse gutangaza ko hari ubwo yashatse gukubita uyu Mukuru w’Igihugu urushyi. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2022, hasohotse ijwi rya Ruto ry’igihe yari mu nama n’abakuru mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Karen mu murwa mukuru, Nairobi. Muri iryo jwi, Ruto yababariraga […]

Gasabo: Batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutwika isoko ryo mu gakiriro

Twagirayezu uyobora ADARWA arasaba ko hakorwa iperereza ku nkongi zibera mu gakiriro

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gushaka gutwika isoko ryo mu gakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022. Twagirayezu Thadée uyobora ishyirahamwe ADARWA rikorera muri aka gakiriro, asobanura ko mu masaa yine y’ijoro ari bwo yahamagawe, amenyeshwa ko hari abagerageje […]

Umusirikare muto wa Uganda azajya ahembwa amashilingi miliyoni 1 ku kwezi

Leta ya Uganda irateganya kwemeza iyongezwa ry’umushahara mu gisirikare cy’igihugu, UPDF, aho umusirikare muto azajya ahembwa amashilingi miliyoni imwe ku kwezi. Ikinyamakuru Nile Post gisobanura ko amakuru cyahawe n’umwe mu bakomeye muri Minisiteri y’ingabo avuga ko uyu mwanzuro umaze igihe utegurwa kandi ukaba uteganywa gushyikirizwa inzego bireba zigatangira kuwushyira mu bikorwa. Umusirikare w’ipeti rya Private […]