RDC yabujije abaturage kunenga Perezida mu gihe cy’intambara

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yabujije abaturage kunenga Umukuru w’Igihugu mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa guverinoma akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya ni we wabibabujije. Muyaya yagize ati: “Twebwe turi mu butegetsi […]

Adolphe Muzito arasaba RDC kwitegura intambara n’u Rwanda, ngo ibiganiro birabarangaza

Umunyapolitiki Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasaba abayobozi b’igihugu cye gutegura intambara hagati y’ingabo n’iz’u Rwanda, agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro. Ni nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC bahujwe na Perezida wa Angola, JoĂŁo Lourenço, bemeranyije guhoshya umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibi […]

Ibikubiye mu masezerano y’i Kigali M23 yagiranye na RDC mu 2019

Muri Nyakanga 2019, François Beya wari umujyanama wihariye wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu by’umutekano, yashyizeho itsinda ryari rishinzwe kujya mu biganiro n’u Rwanda byerekeye ku bahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baruhungiyemo. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabonye inyandiko zibyemeza, gisobanura ko iri tsinda ryari riyobowe na General Delphin Kahimbi wari ukuriye ubutasi (yapfuye muri […]

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 100 babaga muri RDC

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022 yakiriye Abanyarwanda 103 bari bamaze imyaka myinshi ari impunzi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Aba Banyarwanda bakubiye mu miryago 36 barimo abagabo 15, abagore 23 n’abana 65. Bose bakiriwe mu kigo cy’agateganyo cya Kijote giherereye mu karere ka Nyabihu, aho baraba bigishwa uburere mboneragihugu […]

Gen. Cirimwami uherutse kwamburwa imodoka na M23 yimuriwe muri Ituri

Abarwanyi ba M23 bambuye Gen. Cirimwami iyi modoka, yirukansa amaguru

Gen. Maj. Peter Cirimwami uherutse kwamburwa imodoka n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano ikomeje kubera muri teritwari ya Rutshuru, yahinduriwe akazi. Hashingiwe ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga akaba n’Umukuru w’Igihugu, Perezida FĂ©lix Tshisekedi, Gen. CĂ©lestin Mbala uyobora ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yasimbuje Cirimwami Lt Gen. Bitangalo Bulime ku mwanya wa […]

Swiegelaar washinze itorero rya Satani yitandukanyije na ryo, agarukira Yesu

Umunyafurika y’Epfo Riaan Swiegelaar uri mu bashinze itorero rya Satani, SASC (South African Satanic Church), yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na ryo, agarukira Yesu. Tariki ya 29 Gicurasi 2020, Swiegelaar yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Lester Kiewit, amusobanurira ko SASC ari itorero nk’andi yose, ryanditswe kandi ryemerewe gukorera muri Afurika y’Epfo. Muri kiganiro, uyu mugabo wigeze kuba Pasiteri, […]

Boris Johnson agiye kwegura bitewe n’igitutu cyinshi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ukomeje gushyirwaho igitutu n’abayobozi bakomeye bo mu ishyaka riri ku butegetsi, Conservative, ari mu nzira yo kwegura. Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Sky News na The Telegraph bisobanura ko Boris agiye kwegura nyuma y’aho abagize guverinoma barenga 40 bo muri iri shyaka bamaze kwegura mu rwego rwo kwamagana uburyo […]

Dr Murigande yasubije Sekimonyo uvuga ko Tshisekedi afite ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu biganza

Dr Charles Murigande wamaze igihe kinini muri guverinoma yasubije Umunyekongo Dr Jo Sekimonyo watangaje ko ahazaza h’u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo hari mu maboko ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi. Dr Sekimonyo mu nyandiko y’igitekerezo cye, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini kuri RDC, bityo ko igihugu cyabo gihagaritse imikoranire […]

U Bushinwa bwahakanye ibyo guha intwaro inyeshyamba zo muri RDC

Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahakaniye ikigo gishinjwa guha intwaro imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika. Mu itangazo ryo kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, iyi Ambasade yasobanuye ko yabonye amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ikigo cy’Abashinwa cyitwa Xinxing Group giha intwaro […]

Prof. Luaba wayoboye ICGLR ntiyizeye ko RDF itazajyana n’izindi ngabo za EAC muri RDC

Umwarimu wigisha muri kaminuza ya Kinshasa wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Prof. Alphonse Ntumba Luaba, ntiyizeye ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitazajyana n’izindi z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Prof. Luaba mu nyandiko y’igitekerezo cye yatambutse mu binyamakuru bitandukanye byo muri RDC, yagaragaje ko […]

UPDF yitandukanyije n’ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba bushyigikira abarwanyi ba TPLF

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyitandukanyije n’ubutumwa bw’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yigeze gutangariza kuri Twitter, ashyigikira abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia. Guhera mu Gushyingo 2022 ubwo urugamba hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba TPLF rwari rukomeye, Gen. Kainerugaba yanditse […]

Kabale: Umunyarwanda yishwe n’ikirombe, 11 bari kumwe boherezwa mu Rwanda

Umunyarwanda w’imyaka 22 y’amavuko witwa Tuyishime Emmanuel, tariki ya 4 Nyakanga 2022 yagwiriwe n’ikirombe cy’umucanga mu karere ka Kabale muri Uganda. Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Kigezi Kabale iherereyemo, yasobanuye ko mu masaa moya y’uwo munsi ari bwo Tuyishime ukomoka mu karere ka Gicumbi hamwe na bagenzi be 11 binjiye muri Uganda, bajya gucukura […]

Tshisekedi yatangaje ko intambara yeruye ya RDC n’u Rwanda ishoboka cyane

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko intambara yeruye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ishoboka cyane muri iki gihe umwuka mubi ukomeje gututumba. Mu kiganiro yagiranye na Financial Times cyabereye ku biro bye i Kinshasa, Tshisekedi yagize ati: “Uku gushoboka [kw’intambara yeruye] ntikugomba kwirengagizwa. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo […]

Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi

Umuhanga muri politiki n’ubukungu yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Jo Sekimonyo, abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Perezida wabo, FĂ©lix-Antoine Tshisekedi. Dr Sekimonyo mu nyandiko yashyize ku rubuga DeskEco asobanura ko ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yagerageje guteza imbere umubano wa RDC n’ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko mu bijyanye […]

Tshisekedi yaraye muri Angola, aho ahurira na Kagame

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yaraye i Luanda muri Angola, aho ahurira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Mu masaa yine y’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022 ni bwo ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko yageze i Luanda. Biti: “Umukuru w’Igihugu, FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo mu ijoro ryo kuri […]

Abahanga barasaba Dr Mukwege kuziyamamariza umwanya wa Perezida

Abahanga biganjemo abarimu bo muri kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bandikiye muganga Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, bamusaba kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha. Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi gisobanura ko aba bahanga bandikiye Dr Mukwege barimo: Prof. Maindo Alphonse, Prof, Maswana Jean-Claude na Prof. […]

Borell yagize icyo asaba u Rwanda na RDC mbere y’uko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura

Josep Borell ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano muri EU

Josep Borell Fontelles ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yagize icyo asaba u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Tshisekedi bahura. Bwiza.com yamenye ko Perezida wa Angola, JoĂŁo Lourenço yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu kiganiro cy’ubuhuza mu gihe umwuka mubi […]

U Bwongereza bwasezeranyije Ukraine kuyifasha gusubirana Luhansk yambuwe n’u Burusiya

Guverinoma y’u Bwongereza yasezeranyije Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky gufasha igihugu cye gusubirana Let aya Luhansk giherutse kwamburwa n’ingabo z’u Burusiya. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, mu butumwa amaze gutangaza, yasobanuye ko yaganiriye na Zelensky, ati: «Namenyesheje Perezida Zelensky ku byemezo byafashwe na G7 na NATO mu cumweru gishize. Ndizera ko ingabo za Ukraine […]

Papa Francis yanyomoje abahwihwisa ko afite umugambi wo kwegura

Umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis, yanyomoje abahwihwisa ko afite umugambi wo kwegura kuri iyi nshingano. Mu kiganiro cyo ku wa 2 Kamena 2022 yagiranye n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), Phil Pullella, Papa Francis yasobanuye ko abatekereza ko yakwegura babishingira ku kuba hari abamubanjirije beguye. Abeguye barimo Benedicto XVI yasimbuye kuri iyi nshingano, […]

EU irasaba M23, FDLR n’indi mitwe kurambika intwaro no kuva aho yafashe

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) urasaba imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko M23 kuzirambika no kuva mu bice yafashe. Ubu busabe bwatanzwe n’umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, Josep Borell Fontelles kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022. Yagize ati: “EU ikomeje gukurikirana yitonze ibibera mu burasirazuba bwa […]

Perezida Kagame yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi ba M23 binjiranye mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 binjiranye mu Rwanda ubwo baruhungiragamo mu 2013. Muri uwo mwaka, M23 yari imaze umwaka urenga irwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yarasenyutse, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda no mu Rwanda. Perezida Kagame mu kiganiro […]

Amafoto: Ukraine yerekanye uko iri gukoresha HIMARS yahawe na USA

Ukraine yari imaze iminsi isaba ibihugu bifite bikomeye kuyiha za HIMARS

Ingabo za Ukraine zerekanye amafoto n’amashusho y’uburyo ziri gukoreshamo intwaro za HIMARS ziherutse guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Ibiro byazo bisobanura ko izi ntwaro zifashishwa ku rugamba rwo ku butaka no guhangana n’ibitero byo mu kirere, zarashe ku ngabo z’u Burusiya. Mu isaha ishize, byashyize ku rubuga rwa Facebook videwo y’amasegonda 46 […]

Burundi: Abagize guverinoma bose bahawe ikiruhuko cy’iminsi 10

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yahaye abagize guverinoma bose ikiruhuko cy’iminsi 10. Ni icyemezo yafashe ashingiye ku mwanzuro wafatiwe mu nama y’abagize guverinoma yabaye tariki ya 29 Kamena 2022. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi we, Evelyne Butoyi rigira riti: “Nk’uko byatangajwe muri raporo y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Kamena […]

Uko abagaba bakuru ba RDF basimburanye kuva u Rwanda rwabohorwa

Maj. Gen. (Rtd) Sam Kaka wabaye Umugaba Mukuru u Rwanda rumaze kubohorwa

Kuva u Rwanda rwabohorwa n’ingabo za RPA Inkotanyi tariki ya 4 Nyakanga 1994, igisirikare cyarwo kimaze kuyoborwa n’abagaba bakuru batandatu (6), uhereye ku ufite ipeti rya Major General kugeza ku rya General ryuzuye. Ku ikubitiro, iyi nshingano yahawe Major General (Rtd) Sam Kanyemera wamenyekanye nka Kaka (impine y’izina rye), akaba umwe mu basirikare bakuru bayoboye […]

Ingabo za Ukraine zemeye ko zavuye muri Luhansk kubera ubukana bw’intwaro z’u Burusiya

Ibiro by’ingabo za Ukraine byatangaje ko zavuye mu gace ka Lysychansk zari zisigayemo muri Leta ya Luhansk, kubera ubukana bw’imbunda u Burusiya bwakoresheje. Mu gitondo cy’uyu wa 3 Nyakanga 2022 ni bwo Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya, Sergei Soigu yamenyesheje Umugaba w’Ikirenga, Perezida Vladimir Putin ko ingabo za Ukraine zari zisigaye muri aka gace zamaze kukavanwamo. […]

RDC iri kwiyegereza cyane USA, M23 ‘irusha imbaraga FARDC-MONUSCO’ na FDLR itoza indi mitwe: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Kamena 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zibanda ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo: Boris yemereye Kagame gukora ibishoboka abakekwaho jenoside bari mu Bwongereza bakagezwa mu butabera Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemereye Perezida Paul Kagame gukora ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baba mu gihugu […]

Udushya 10 twa Prof. Wajackoyah, umukandida ushaka gusimbura Uhuru Kenyatta ku butegetsi

Bamwe bita Wajackoyah 'Perezida wa Ganja'

Prof. George Luchiri Wajackoyah ni umwe mu bakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, mu gihe hategerejwe amatora muri Kanama 2022. Uyu mugabo w’ubwanwa bwinshi bw’imvi akomeje gutangaza benshi mu bakurikirana ibikorwa bye, bitewe n’imigambi idasanzwe avuga ko afitiye Abanyakenya. Nk’uko aherutse kubitangariza Abanyakenya, Prof. Wajackoyah afite imigambi irenga umunani yose ifite umwihariko, […]

UPDF yamaganye raporo ivuga ko Gen. Kabarebe yabaye Minisitiri wayo

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaganye raporo ivuga ko umusirikare w’u Rwanda, General James Kabarebe, yabaye Minisitiri wacyo. Raporo yasohowe ku muyoboro wa YouTube wa Zehabesha Original tariki ya 4 Gicurasi 2022, ishinja igisirikare cya Uganda gutoreza muri Uganda na Sudani y’Epfo umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia. Muri ubu bufasha iregwa, […]

U Burusiya butangaje ko bwafashe igice cya Donbas kirimo Donetsk na Luhansk

Minisiteri w’ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu amaze gutangaza ko zamaze kwambura iza Ukraine igice cyose cya Donbas giherereyemo Leta ya Donetsk na Luhansk ziharanira ubwigenge. Ikinyamakuru RT cyegamiye kuri Leta y’u Burusiya kigize kiti: “Donbass yose iri mu maboko ya Moscow-Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya.” Minisitiri Shoigu asobanura ko ingabo za nyuma zari Ukraine zari zisigaye […]

Ambasaderi wa EU asobanura ko ibihano bya UN bitabuza ingabo za RDC kugura intwaro

Ambasade w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Jean-Marc ChĂątaigner asobanura ko ibihano by’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano bitabuza ingabo z’iki gihugu (FARDC) kugura intwaro. Mu nama y’aka kanama yabereye i New York tariki ya 30 Kamena 2022, ni ho hafatiwe umwanzuro nimero 2641 wo kongera ibi bihano kuri RDC, birimo […]

U Bwongereza bubona umubano wabwo n’u Rwanda wahungabana, bugaragaje ikiguzi cy’amasezerano y’abimukira

Guverinoma y’u Bwongereza ibona kugaragaza ikiguzi cy’amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yagiranye n’iy’u Rwanda byahungabanya umubano w’ibihugu byombi. Tariki ya 14 Mata 2022, u Bwongereza bwagiranye aya masezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda, rwemera kuzajya rwohererezwa abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko; igikorwa ruzajya rwishyurirwa. Ikinyamakuru The Independent kivuga cyo cyabajije mu biro by’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe […]

AIGP Kasingye yafashe icyemezo cyo kwimurira ibiro mu rugo kubera ihenda rya peteroli

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP) akaba n’Umuvugizi wayo, yiyemeje kwimurira ibiro bye mu rugo kubera ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli. Mu butumwa yashyize kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022, AIGP Kasingye yagize ati: “Bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli, nafashe icyemezo kibabaza cyo gushyira ibiro mu […]

M23 yemeza ko yavumbuye amayeri FARDC iri gukoresha mu mirwano

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uremeza ko wavumbuye amayeri ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ziri gukoresha mu mirwano ibera muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo rigenewe Abanyekongo n’amahanga ryasohowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Maj. Willy Ngoma, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, yavuze ko basanze FARDC iri kurasira […]

FARDC iravuga ko yishe abarwanyi 27 ba M23, ifata ibikoresho n’imiti byabo

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko cyishe abarwanyi 27 b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano yabereye muri teritwari ya Rutshuru, gifata ibikoresho n’imiti byabo. Amakuru aturuka ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko muri iyi mirwano yabereye mu gace ka Ntamugenga no mu nkengero zaho, ibikoresho byafatiwemo birimo imbunda […]

General Bisengimana, Kasongo na Kanyama mu bashobora kwitabazwa mu rubanza rwa Beya

Beya ni umunyapolitiki wari ufite ijambo rikomeye mu nzego z'umutekano za RDC

General Charles Bisengimana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abandi basirikare bakuru bari mu batangabuhamya bashobora kwifashishwa mu rubanza rw’uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshidekedi, François Beya Kasonga. Beya ukurikiranweho icyaha cyo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu afatanyije n’abandi barimo Brig. Gen. Tonton Twad Sekere […]

U Bwongereza bwagiranye na Nigeria amasezerano yo kuyoherereza abanyabyaha b’abanyamahanga

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 30 Kamena 2022 yagiranye amasezerano n’iya Nigeria yo koherereza iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika abanyabyaha b’abanyamahanga. Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, aya masezerano agamije gukumira ibyaha bikorerwa muri iki gihugu. Patel yagize ati: “Amasezerano yacu mashya na Nigeria azongera iyoherezwa ry’abanyabyaha babi […]

Umuturage w’i Bunagana ntacyizera imbaraga za M23

Umuturage w’i Bunagana wahungiye mu karere ka Kisoro muri Uganda ubwo M23 yari imaze gufata uyu mujyi mu byumweru bibiri bishize, avuga ko atacyizera gukomera k’uyu mutwe witwaje intwaro kuva abarwanyi bari bawugize bahunga mu mwaka w’2013. Uyu muturage witwa Juma Kumwami mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor tariki ya 27 Kamena ubwo yari mu […]

Uganda: Abayobozi 20 bo muri AIM Global batawe muri yombi

Benesa ahagaze mu rubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama

Polisi ikorera mu karere ka Soroti kari mu burasirazuba bwa Uganda yataye muri yombi abayobozi 20 bo mu muryango Alliance In Motion (AIM) Global uvugwamo ubushukanyi n’ubwambuzi. Aba bayobozi baguwe gitumo ubwo bari bayoboye inama yaberaga muri moteli ya Hyde Park kuri uyu wa 30 Kamena 2022. Iyi nama yahuje abiganjemo urubyiruko rwo muri aka […]

Ingabo za Uganda zasubukuye ibikorwa byazo muri RDC

Ingabo za Uganda (UPDF) mu gitondo cy’uyu wa 1 Nyakanga 2022 zibutse zisubukura ibikorwa byazo byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ikinyamakuru Chimpreports kitaratangaza amakuru arambuye kuri ibi bikorwa, gisobanura ko ibitero bya UPDF byo muri iki gitondo byakozwe hifashishijwe indege n’imbunda nini zirasa kure. […]

Tshisekedi yavuze ko bitazongera kubaho ko inyeshyamba zinjizwa mu nzego z’umutekano

Perezida FĂ©lix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yavuze ko bitazongera kubaho ko inyeshyamba zongera kwinjizwa mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano. Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ijambo rye ryo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, ryerekeye ubwigenge Abanyekongo bizihizaga ku nshuro ya 62. Ingingo y’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu […]

Tshisekedi yatangaje ko azakora ibishoboka ‘u Rwanda’ rukava ku butaka bwabo

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix-Antoine Tshisekedi, yatangaje ko azakora ibishoboka u Rwanda ashinja ubushotoranyi rukava ku butaka bwabo. Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyekongo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge ku nshuro ya 62. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe bishimira ubwigenge, […]

Uganda: Umunyamakuru AIGP Kasingye yasabye kuguma i Kigali yasezeye kuri televiziyo yakoreraga

Umunyamakuru wo muri Uganda, Daniel Lutaaya uherutse gusabwa kuguma i Kigali nyuma yo gusingiza uyu murwa waberagamo inama ya Commonwealth, yasezeye kuri televiziyo NBS yakoreraga. Abo mu Rwanda bamenye Lutaaya cyane tariki ya 22 Kamena 2022 ubwo yatangazaga ko mu minsi ine amaze i Kigali, yahabonye byinshi by’umwihariko, agereranyije n’iwabo. Uwo munsi, Lutaaya wari woherejwe […]

Museveni yabujije umuhungu we gushyira kuri Twitter ibyerekeye umutekano

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyiriye umurongo umuhungu we usanzwe ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku ikoreshwa ry’urubuga rwa Twitter. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu nama yahuje Museveni n’abasirikare bakuru hamwe n’abo mu rwego rw’ubutasi, yasabye Kainerugaba hamwe n’abandi bo muri izi nzego kwirinda gushyira kuri Twitter ibyerekeye umutekano. […]

Ingabo za Tanzania zahawe Umugaba Mukuru mushya

Gen. Mabeyo yari amaze imyaka 5 ayobora ingabo za Tanzania

Perezida wa Tanzania akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 29 Kamena 2022 yashyizeho Umugaba Mukuru mushya, wasimbuye General Venace Salvatory Mabeyo uherutse gusezera kuri iyi nshingano. Mabeyo wagizwe Umugaba Mukuru na Dr John Pombe Magufuli muri Gashyantare 2017, yasezeye mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yari arangije manda y’imyaka itanu. Umugaba Mukuru […]

MONUSCO yatangaje ko M23 imaze iminsi igaragaza imbaraga nk’iz’igisirikare gikomeye

Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, Bintou Keita, yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi ugaragaza imbaraga nyinshi nk’iz’igisirikare cyubakitse. Bintou yabimenyesheje abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano kuri uyu wa 29 Kamena 2022, baganiraga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Yagize ati: “Mu mirwano […]

Iby’ingenzi ku bufatanye bwa NATO na AU bumaze imyaka 17

Umuryango NATO w’ubwirinzi bwa gisirikare uvuga ko kuva mu 2005 ufasha umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) ugizwe n’ibihugu 55. Mu nkuru wasohoye tariki ya 17 Kamena 2022, wagize uti: “Umubano wa NATO-AU watangiye ubwo AU yasabaga ibikoresho n’ubufasha bw’ubwikorezi bwo mu kirere muri misiyo yayo muri Sudan.” Uyu mubano warakomeje kandi urakomera, hashingiwe ku […]

U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose

Intumwa ya Leta y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kujya mu mishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro yose. Ambasaderi Gatete yatangiye ubu busabe mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York, kuri uyu wa 29 Kamena 2022. Yabwiye RDC […]

Umuhanzi R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’umwaka ahamijwe ibyaha byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bakiri bato n’abagore. Iki cyemezo cyatangajwe n’Umucamanza Ann M. Donnelly mu rukiko rwa Brooklyn, nyuma yo kwemeza ko uyu muhanzi wamamaye kubera indirimbo ze zirimo […]

U Burusiya bwatangaje ko buzohereza miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke, nibukurirwaho ibihano

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yatangaje ko buzohereza miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke mu gihe ibihugu byabufatiye ibihano byaba bibikuyeho. Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bivuga ko cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Maria Zakharova kuri uyu wa 29 Kamena 2022. Zakharova abona ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ku isoko mpuzamahanga ryaratewe n’ibihugu bitatu: Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u […]

Perezida wa Zambia uherutse muri CHOGM abona Kigali imeze nk’i Burayi

Hichilema yari amaze kugera muri Zambia, avuye i Kigali

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yagaragaje ishyari ryiza ubwo yagereranyaga umujyi wa Kigali aherutse mu nama ya Commonwealth (CHOGM) n’imijyi yo ku mugabane w’u Burayi. Hichilema wari kumwe n’umugore we Mutinta Hichilema bageze i Kigali tariki ya 23 Kamena, habura umunsi umwe ngo CHOGM itangire ku mugaragaro, bataha ku ya 26 Kamena. Ku wa 27 […]

Impuguke za UN zemeza ko FDLR iha imyitozo imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku mutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zemeza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uha imyitozo indi mitwe yitwaje intwaro. Muri raporo y’impapuro 297 yasohotse muri uku kwezi, izi mpuguke zisobanura ko n’ubwo mu kinyacumi cy’imyaka gishize FDLR yaciwe indege mu buryo […]

Boris yahishuye icyo yavuganye na Perezida Kagame ku bakekwaho jenoside baba mu Bwongereza

Boris yitegerezaga amafoto y'abana bazize jenoside

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yahishuye icyo yavuganye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bantu batanu baba mu gihugu cye bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Boris akigera mu Rwanda tariki ya 23 Kamena 2022, ubwo yari aje kwitabira inama ya Commonwealth, yabanje gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi, […]

NATO irateganya kwagurira imbibi muri Afurika

Umuryango NATO w’ubwirinzi bwa gisirikare urateganya kwagurira imbibi ku mugabane wa Afurika, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byugarije bimwe mu bihugu byaho. Ni imwe muri gahunda iri kwigirwa mu nama y’uyu muryango iri kubera i Madrid muri Espagne guhera kuri uyu wa 28 Kamena 2022. NATO irashaka kongera ingabo n’intwaro nyinshi mu bice bitandukanye, […]

Mozambique yamaze impungenge abatekereza ko u Rwanda rwagiye gusahura muri Cabo Delgado

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yamaze impungenge abatekereza ko ingabo zarwo zagiye mu ntara ya Cabo Delgado gusahura umutungo w’igihugu, aho kurinda amahoro n’umutekano. Nk’uko BBC Gahuza yabitangaje, Ambasaderi Miquidade yabimenyesheje abanyamakuru b’iwabo bari mu Rwanda mu nama y’umuryango Commonwealth mu cyumweru gishize. Yafatiye urugero ku ngabo za Mozambique zafashije abaharaniraga impinduramatwara gukuraho […]

Over 150 trucks, 800 people cross Gatuna border daily following reopening

Regional Manager in URA, Peter Gikwiyakave

Over 150 trucks and 800 people cross the Gatuna/Katuna One Stop Border Post (OSBP) on daily basis following reopening by government of Rwanda in January, 2022. This is revealed during East African Business Council (EABC) and TradeMark East Africa (TMEA) public-private dialogue with trade facilitation agencies at Gatuna OSBP, today, June 28, 2022. This dialogue […]

RDC yagabanyije amasaha yo gufungura imipaka ihuriraho n’u Rwanda n’u Burundi

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwafashe icyemezo cyo kujya bufunga hakiri kare imipaka buhuriraho n’u Rwanda ndetse n’u Burundi kubera impamvu z’umutekano. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 24 Kamena 2022, yibandaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere, Daniel Aselo. […]

Arsenal yasubije abasaba ko yahagarika amasezerano yagiranye n’u Rwanda

Ikipe ya Arsenal FC iri mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Premier League, yasubije abasaba ko yahagarika amasezerano yagiranye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Kuva mu mwaka ushize, abarimo umuryango wa Paul Rusesabagina n’umunyamakuru w’Umwongereza, Michela Wrong, ukunze kunenga ubutegetsi bw’u Rwanda, basabye ubuyobozi bwa Arsenal gusesa aya masezerano. Basobanura ko […]

U Burusiya bwamenyesheje USA ko intwaro ikomeje guha Ukraine ziratuma ibintu birushaho kuzamba

Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Anatoly Antonov, yazimenyesheje ko intwaro zikomeje koherereza Ukraine ziratuma ibintu birushaho kuba bibi. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byabitangaje, Ambasaderi Antonov yagize ati: “Gukomeza gusukiranya ubudatuza intwaro muri Ukraine bizateza ibibazo by’inyongera kandi bigire ingaruka zitateganyijwe. Gusa abategetsi ba Washington bapfutswe amaso n’igitekerezo cyo […]

Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zirasaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kubahiriza amasezerano bwagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23, cyangwa se bukajya mu mishyikirano na wo. Bigaragara mu raporo izi mpuguke ziherutse gushyikiriza Perezida w’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyi raporo yo ku […]