Ingabire Victoire avuga ko yangiwe kwitabira CHOGM

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, yavuze ko yangiwe kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM), yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize. Ingabire yabimenyesheje umunyamakuru Latika M Bourke wa The Sydney Morning Herald wamusuye kuri uyu wa 26 Kamena 2022. Yari kumwe na Jane Flanagan ukorera The Times […]

Amafoto: Umusirikare wa RDC warasiwe i Rubavu agiye gushyingurwa

Ni uku byari bimeze ubwo umurambo wa Mokili wanyuzwaga muri uyu muhanda

Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umaze iminsi 10 arasiwe mu karere ka Rubavu ubwo yari yavogereye ubutaka bw’u Rwanda, agiye gushyingurwa. Uyu musirikare, Mokili Kingombe Munyololo Bebe, yarashwe tariki ya 17 Kamena 2022, ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda arasa, agakomeretsa abapolisi babiri. Nyuma y’amasaha make arashwe, urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe […]

RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwiyegereza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo ziyifashe u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano wa RDC n’u Rwanda, aho iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo kirushinja gufasha M23 mu mirwano ibera mu ntara ya […]

Kagame na Tshisekedi muri Kenya, Museveni na Uhuru i Kigali, Igikomangoma Charles na Boris baranyuzwe: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Kamena 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki n’umutekano. Harimo: Perezida Kagame na Tshisekedi muri Kenya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ku wa 20 bahuriye i Nairobi muri Kenya, mu gihe ibihugu bayoboye bikomeje kudacana uwaka. Bahuriyeyo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize […]

M23 yanyomoje amakuru yavugaga ko Gen. Makenga yishwe

M23 yemeza ko iyi foto yafashwe uyu munsi, mu gihe byahwihwiswaga ko Gen. Makenga yishwe

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Komanda wabo. Maj. Gen. Sultani Makenga yapfuye. Bamwe mu Banyekongo bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera ku wa 24 Kamena, bavugaga ko Gen. Makenga yiciwe hamwe na Colonel Yousouf Mboneza n’abandi barwanyi bakuru. Bavugaga ko bose biciwe mu gitero […]

Museveni uvuye i Kigali arayobora inama y’abasirikare bakuru nyuma y’aho UPDF isabwe kuryamira amajanja

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingaboza Uganda, Yoweri Museveni, mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2022 arayobora inama y’abasirikare bakuru. Ni nyuma y’iminsi itatu Umugaba Mukuru wungirije, Lt Gen. Peter Elwelu, ahaye abasirikare bose impuruza yo ‘ku rwego rwa mbere’ kugira ngo baryamire amajanja. Iyi mpuruza yatanzwe ku mugoroba wo ku […]

Prophet Ssozi ahamya ko yagiye mu Ijuru, ahura na Yesu amaso ku yandi

Umuvugabutumwa wo muri Uganda washinze itorero Prophet William Ssozi Ministries, William Ssozi, arahamya ko yagiye mu Ijuru, ahura na Yesu amaso ku yandi. Prophet Ssozi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NTV kuri uyu wa 26 Kamena 2022, yasobanuye ko yagiye mu ijuru mu gihe yari mu modoka ye mu muhanda munini wa Kampala-Entebbe. Icyo gihe […]

Boris Johnson yasubije abamusabye gusura ibigo abantu bafungirwamo mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasubije abamusabye gusura gereza na kasho zo mu Rwanda mu gihe yari i Kigali mu nama y’umuryango Commonwealth izwi nka CHOGM. Ubu busabe bwatanzwe na bamwe mu bimukira bari mu Bwongereza bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga. Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, […]

Perezida Kagame yibukije umunyamakuru ko Ingabire Victoire aba akiri muri gereza

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iyo adaha imbabazi umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire aba akiri muri gereza kuko hari ibihamya bifatika ku byaha byatumye akatirwa. Yabibwiye umunyamakuru Anne Soy wa BBC wari umaze kumubaza uko u Rwanda nk’igihugu cyatangiye kuyobora umuryango Commonwealth kizubahiriza indangagaciro zawo zirimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi, ashingiye ku makuru […]

Museveni yasabye abacuruzi gukoresha imipaka y’u Rwanda na Uganda kuko ifunguye

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abacuruzi bo mu karere ka Kabale gukoresha imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda kuko ifunguye. Kuri uyu wa 25 Kamena 2022, Museveni wari uvuye i Kigali mu nama ya Commonwealth, yafashe umwanya wo kuganiriza abaturage ba Kabale begereye umupaka wa Gatuna. Kimwe mu bibazo yababajije ni niba bacyohereza […]

UPDF yasabwe kuryamira amajanja, mu gihe Museveni n’Umugaba Mukuru batari mu gihugu

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda (UPDF), Lt Gen. Peter Elwelu yazisabye kuryamira amajanja mu gihe Perezida Yoweri Museveni n’Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi, batari mu gihugu. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko Gen. Elwelu yatangiye iyi ‘mpuruza yo ku rwego rwa mbere’ kuri radiyo (icyombo) ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2022. Gikeka […]

M23 yemeza ko Perezida Museveni ari umuhamya w’imyitwarire yayo myiza

Maj. Ngoma muri iki kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Kane

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC wemeza ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari umuhamya w’imyitwarire myiza yawo. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo UBC wari wamusuye i Bunagana, yabajijwe niba nta mpungenge z’uko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa […]

Boris yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukemurira hamwe ibibazo yemeza ko byatewe na Putin

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yasabye ibihugu bigize umuryango Commonwealth gushakira hamwe umuti w’ibibazo yemeza ko byatewe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, watangije intambara muri Ukraine. Boris mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonweath (CHOGM) ibera i Kigali, wabaye kuri uyu wa 24 Kamena 2022, yasobanuye […]

U Rwanda rwatsinzwe urubanza ku ifungwa ry’imipaka yarwo na Uganda

Umunyamategeko Steven Kalali wareze Leta y'u Rwanda muri EACJ.

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) kuri uyu wa 23 Kamena 2022 rwemeje ko Leta y’u Rwanda yafunze imipaka iruhuza na Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Iki cyemezo cyafashwe n’abacamanza batanu b’urukiko: Dr Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Muhumuza na Richard Wejuli. Aba bacamanza bari bayobowe na Dr Masara, bemeje […]

Perezida Ndayishimiye yaburiye abapolisi bo ku kibuga cy’indege bakomeje gusabiriza

Abapolisi bagera muri 90 ni bo batangiye amasomo muri kaminuza ya Bubanza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, avuga ko hari abapolisi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, basebya igihugu. Nk’uko VOA yabitangaje, uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abapolisi batangiye amasomo ya kaminuza iherereye mu ntara ya Bubanza, tariki ya 22 Kamena 2022. Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko aba bapolisi bafite ingeso yo gusabiriza amafaranga ku […]

Perezida Zelensky arabyinira ku rukoma nyuma y’aho ubusabe bwa Ukraine bwo kwinjira muri EU bwakiriwe

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arabyinira ku rukoma nyuma y’aho ubusabe bw’igihugu cye bwo kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) bwakiriwe. Kuri uyu wa 23 Kamena 2022, ni bwo ibihugu bigize EU mu bwiganze byemeye ubusabe bwa Ukraine na Moldova bwo kubyiyungaho. Ni icyemezo cyishimiwe n’abarimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursura von der Leyen, […]

Vital Kamerhe wari umaze imyaka 2 afunzwe yagizwe umwere

Umunyapolitiki Vital Kamerhe wari umaze imyaka ibiri n’amezi hafi abiri afunzwe, yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza umutungo w’igihugu yari akurikiranweho. Me Jean-Marie Kabengela uri mu banyamategeko bunganiraga Kamerhe yemereye ikinyamakuru 7 Sur 7 aya makuru kuri uyu wa 23 Kamena 2022. Kamerhe yatawe muri yombi muri Mata 2020 ubwo yari umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, […]

Ukraine yateguje u Burusiya ibihe bikomeye nyuma yo kwakira HIMARS zaturutse muri USA

HIMARS zifite ubushobozi bwo guhangana n'ibitero byo mu kirere no ku butaka

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Oleksii Reznikov, yateguje u Burusiya ibihe bikomeye nyuma yo kwakira intwaro za HIMARS zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA. Minisitiri Reznikov kuri uyu wa 23 Kamena 2022, yashimiye mugenzi we wo muri USA, General Lloyd Austin kuba yohereje izi ntwaro Ukraine imaze iminsi isaba kugira ngo ibashe guhangana n’ingabo […]

Leta ya RDC yemeza ko yoroheye u Rwanda muri ibi bihe

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yagaragaje ko igihugu cye cyoroheye u Rwanda muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi watutumbyemo umwuka mubi. Mu kiganiro yagiranye na RFI, Muyaya yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC, zijya gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano yabereye mu […]

Tanzania: Ishyaka riri ku butegetsi ryemeye ko Perezida agabanyirizwa ububasha

Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, ryemeye ubusabe bw’atavuga rumwe na ryo bwo guhindura Itegekonshinga. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Kamena 2022 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’iri shyaka, Shaka Hamdu Shaka. Yagize ati: “Ndabamenyesha ko Chama Cha Mapinduzi ishyigikiye ishyirwaho ry’Itegekonshinga rishya. Ishyaka rishyigikiye uruhare rwa […]

Impuguke za UN zemeza ko M23 yitoreje muri Uganda, RDC no mu Rwanda

Itangazo rya guverinoma y'u Rwanda kuri iyi raporo

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zemeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 witoreje muri Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) no mu Rwanda mbere y’uko usubukura imirwano n’ingabo za Leta y’iki gihugu kiri mu burengerazuba. Muri raporo y’impapuro 300 yerekana imiterere y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage kivuga ko gifitiye […]

Canada announces expansion of diplomatic relations with Rwanda

Mélanie Joly, Minister of Foreign Affairs, yesterday announced Canada’s intention to further strengthen its diplomatic relationship with Rwanda by converting the Canadian office in Kigali into a high commission. Canada will be increasing its diplomatic capacity to help promote its diverse partnerships with Rwanda and the broad range of our shared interests and cooperation within […]

Boris Johnson n’umugore we bageze i Kigali

Boris yageze i Kigali ari kumwe n'umugore we, Carrie

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, n’umugore we Carrie Johnson bageze i Kigali, baje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango Commonwealth. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali muri iki gitondo, Boris yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, hamwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. […]

M23 ihamya ko idatewe ubwoba n’ingabo za EAC

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, ahamya ko badatewe ubwoba n’umutwe uhuriweho w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziroherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe cya vuba. Abakuru b’ibi bihugu tariki ya 20 Kamena 2022 bahuriye i Nairobi, basaba imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano, […]

Gen. Rusoke uhagarariye Uganda mu Rwanda yanyuzwe n’uburyo rwateguye CHOGM

Gen. Rusoke yakiriwe mu cyubahiro ubwo yari agiye gushyikiriza Perezida Kagame izi mpapuro

Gen. (Rtd) Robert Rusoke yashyikirije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira Leta ya Uganda muri iki gihugu. Nk’uko komisiyo nkuru ya Uganda ibisobanura, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2022, Perezida Kagame yizeza Gen. Rusoke ubufasha bwose azakenera mu kazi ke. Uyu mudipolomate kandi yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda […]

AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo

Lutaaya ni we wafashe iyi foto igaragaza rwagati mu mujyi wa Kigali

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP), Umuvugizi wayo na Komiseri ushinzwe politiki, yasabye umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS TV kuguma i Kigali, niba abona ari heza kurusha iwabo. Ni nyuma y’aho uyu munyamakuru uri gukurikirana inama ya Commonwealth i Kigali atangaje ibyiza byinshi amaze kubona muri uyu mujyi mu minsi […]

M23 yategetswe kuva mu bice yafashe yashimye umwanzuro umwe wafatiwe i Nairobi

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasabwe mu buryo buziguye kuva mu bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iherutse gufata, yashimye umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari baherutse guteranira i Nairobi muri Kenya. Tariki ya 20 Kamena ni bwo aba bakuru b’ibihugu bigize EAC usibye Samia Suluhu Hassan wari uhagarariwe na […]

Kanombe: Uruganda rwa JIBU rwahagaritswe ruzira amazi atujuje ubuziranenge

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ishami ry’uruganda rwa JIBU rutunganya rukanacuruza amazi riherereye mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. FDA isobanura ko tariki ya 8 Kamena 2022, yafashe ibipimo by’amazi JIBU itunganyiriza muri iri shami riherereye mu kagari ka Kabeza, isanga atujuje ubuziranenge. Ibaruwa iki […]

Perezida Tshisekedi yaganiriye na Antonio Guterres ku bibera mu burasirazuba bwa RDC

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres. Iki kiganiro cyabereye ku murongo wa telefone kuri uyu wa 21 Kamena 2022, cyarebanaga n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC bibisobanura. Byagize biti: “Ikibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa RDC cyaranze ikiganiro […]

Minisitiri w’Intebe wa Canada ari mu nzira aza mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ari mu nzira aza mu Rwanda kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu bihugu bya Commonwealth yatangiye tariki ya 20 Kamena 2022. Indege yamuvanye muri Canada mu masaha arenga 9 ashize. Ibiro bye byasobanuye ko mu mwanya muto uri imbere araba ageze mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. […]

Minisitiri Lutundula yahamije ko u Rwanda rutifuza ko igisirikare cya RDC gikomera

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, yahamije ko u Rwanda ari igihugu kitajya cyifuza ko igisirikare cyabo gikomera ku buryo cyabasha kugarura amahoro n’umutekano uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro. Lutundula yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyari cyerekeye umubano hagati ya RDC n’akarere, by’umwihariko n’u Rwanda ukomeje kuzamba, kubera […]

Abadepite bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire

Abadepite bo mu Bwongereza basuye Ingabire mu rugo rwe

Abadepite bo mu Bwongereza baje mu Rwanda kwitabira inama ya Commonwealth, basuye Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Nk’uko Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda yabyemereje kuri Twitter kuri uyu wa 20 Kamena 2022 yabisobanuye, abadepite bamusuye barimo: Chinyelu Onwurah wo mu ishyaka Labour, Harriett Baldwin wo muri Conservative, Pauline Latham […]

Igikomangoma Charles n’umugore wacyo baragera i Kigali uyu munsi

Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Charles hamwe n’umugore wacyo, Camilla, baragera i Kigali kuri uyu wa 21 Kamena 2022, baje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma zo mu muryango Commonwealth. Ibiro by’iki gikomangoma, Clarence House, bimaze kubyemeza biti: “Igikomangoma n’umufasha baragera i Kigali uyu munsi mu nama y’abakuru ba guverinoma. #CHOGM2022 ihuza abayobozi bo mu bihugu […]

Ubutumwa bwa Museveni utegerejwe mu Rwanda buratangirwa mu nama ya Commonwealth

Ubutumwa bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni utegerejwe mu Rwanda, buratangirwa mu nama y’umuryango Commonwealth kuri uyu wa 22 Kamena 2022. Iyi nama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu na guverinoma (CHOGM), yafunguwe kuri uyu wa 20 Kamena, ihuza abagore bo muri Commonwealth barimo Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame. Kuri uyu wa 21 Kamena, […]

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko mugenzi we uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yihungije inshingano nk’Umukuru w’Igihugu, yitwaza Leta y’u Rwanda. Mu nama ya Qatar Economic Forum yayobowe n’umunyamakuru Zain Verjee tariki ya 19 Kamena 2022, Perezida Kagame yabajijwe ku birego bya Tshisekedi by’uko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe witwaje intwaro wa […]

Hakuwe urujijo kuri Perezida wa Afurika y’Epfo utazitabira CHOGM i Kigali

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko atazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango Commonwealth (CHOGM) iri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 20 Kamena 2022. Nk’uko ikinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kibisobanura, bamwe batangiye kwibaza niba umubano ‘utameze neza’ w’iki gihugu n’u Rwanda utaba ari wo watumye uyu Mukuru […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama i Nairobi

Ba Perezida b'ibihugu bya EAC bitabiriye, keretse Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi kuri uyu wa 20 Kamena 2022. Abandi bari muri iyi nama ni: Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Félix Tshisekedi wa RDC na Uhuru Kenyatta wa Kenya. Perezida […]

M23 yafunguye umupaka wa Bunagana uhuza RDC na Uganda

Abaturage benshi bari bategereje gusubira iwabo nyuma y'ifungurwa ry'uyu mupaka

Umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze icyumweru ufashe umujyi wa Bunagana, wamaze gufungura umupaka waho uhuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Nk’uko M23 yabitangaje, iki gikorwa cyayobowe n’Umuvugizi wayo, Major Willy Ngoma mu gitondo cy’uyu wa 20 Kamena 2022. Muri videwo y’amasegonda 51, Maj. Ngoma agaragara ahagaze imbere y’ibiro by’abinjira n’abasohoka kuri […]

RDC ibona u Rwanda ari nyirabayazana w’urugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ibona u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’urugomo Abanyekongo bakomeje gukorera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere, Daniel Aselo, mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko urugomo ruri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu atari intambara y’Abanyarwanda n’Abanyekongo. Yatanze urugero rw’umuturage wo mu gace ka Kalima mu ntara […]

Abayobozi bakuru 5 n’abadepite bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda

Boris Johnson n'abandi bayobozi muri guverinoma bazitabira iyi nama

Abayobozi 5 bakuru, abadepite n’abayobozi b’imiryango iharanira inyungu z’abaturage, bose bo mu Bwongereza bategerejwe mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonwealth. Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, asobanura ko Igikomangoma Charles mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II ari cyo kizaba ari umushyitsi mukuru muri iyi nama. Hategerejwe kandi Minisitiri w’Intebe w’u […]

MONUSCO yongeye gushinja M23 kurasa ‘ibisasu bya Mortier’ ku birindiro by’ingabo zayo

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yongeye gushinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kurasa ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo bya Shangi muri teritwari ya Rutshuru. Ubutumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 19 Kamena 2022 ko ibisasu byarashwe kuri ibi birindiro ari bitandatu biraswa n’imbunda ya Mortier/Mortar. Igira iti: “Igitero […]

Leta ya RDC yiyemeje gukurikirana abakomeje guhohotera Abatutsi

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yiyemeje gukurikirana abafite umugambi n’abakomeje guhohotera Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya kuri uyu wa 19 Kamena 2022. Yagize ati: “Guverinoma binyuze muri serivizi zihariye itanga, by’umwihariko polisi iri gushakisha abo bose bashaka gukorera urugomo Abatutsi. Nibafatwa, bazakurikiranwa n’amategeko. Ntihabeho urujijo […]

M23 yafashe Bunagana, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, Uganda ihagarika kurwanya ADF: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Kamena 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye umutekano na politiki. Harimo: Indege yagombaga kuzana abimukira yarahagaritswe Indege yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, tariki ya 14 yahagaritswe n’urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni icyemezo cyatunguye guverinoma y’u Bwongereza yari imaze iminsi mu nkiko bitewe n’abanyamategeko bashakaga kuburizamo […]

Abakuru b’ibihugu bya EAC barongera bahurire i Nairobi

Abayobozi b’ibihugu by’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 20 Kamena 2022 barongera bahuriye mu nama i Nairobi muri Kenya. Ikinyamakuru Standard cyo muri Kenya, gisobanura ko iyi nama yateguwe na Perezida Uhuru Kenyatta usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa EAC, iraba yiga ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya […]

Mbanda abona kuba Angilikani yagendera ku mabwiriza ava mu Bwongereza byaba ari ubukoloni

Umushumba wa Angilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda, abona kuba abashumba b’iri torero ku mugabane wa Afurika bategereza amabwiriza aturuka ku cyicaro gikuru mu Bwongereza, byaba ari ubukoloni. Mu kiganiro yagiranye na BBC cyibandaga ku masezerano y’abimukira u Bwongereza n’u Rwanda, Dr Mbanda yagaragaje ko atemeranya n’Umushumba w’iri torero ku Isi, Archbishop Justin Welby […]

Umugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Bwongereza yiyemeje kubaka igisirikare kizahangana n’u Burusiya

Umugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Bwongereza, Gen. Sir Patrick Sanders, yiyemeje kubaka igisirikare kizashobora guhangana n’ingabo z’u Burusiya zimaze amezi atatu mu ntambara na Ukraine. Nk’uko The Independent ibisobanura, Gen. Sanders wasimbuye Gen. Sir Mark Carleton Smith ku wa 13 Kamena 2022, yamenyesheje abasirikare b’u Bwongereza uyu mugambi abafiteho. Yagize ati: “Hari inshingano ikomeye yo […]

Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora

Umunyamakuru wa siporo Prudence Nsengumukiza wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo KT Radio na Radio Salus, yasobanuye impamvu yatumye ahunga igihugu. BBC yasobanuye ko nyuma y’urugendoshuri rw’ukwezi mu nzu ndangamurage y’ubwami y’amateka ya Afurika yo hagati (Royal Museum for Central Africa in Belgium) mu 2021, uyu munyamakuru w’imyaka 33 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kugumayo nk’usaba ubuhungiro. BBC […]

MONUSCO iramagana abahamagarira abandi gukorera urugomo Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda

Umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yamaganye Abanyekongo bakomeje guhamagarira bagenzi babo gukorera urugomo Abanyarwanda bakorerayo n’abavuga Ikinyarwanda. Muri iki gihe umubano w’u Rwanda na RD Congo utameze neza, Abanyekongo bakomeje ubukangurambaga burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano n’ingabo za Leta, ndetse ngo […]

Uganda igaragaza ko ubucuruzi bwayo n’u Rwanda bukirimo icyuho kinini n’ubwo imipaka yafunguwe

Guverinoma ya Uganda igaragaza ko ubucuruzi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bukirimo icyuho kinini n’ubwo imipaka yari imaze igihe kinini ifunzwe yafunguwe. Raporo nshya ya Minisitiri w’Imari wa Uganda igaragaza ubu ku kwezi muri uyu mwaka, ibisohoka muri Uganda bijya mu Rwanda bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 220,000. Ni mu gihe mu 2019 imipaka itarafungwa, […]

Archbishop Mbanda ntiyemeranya n’Umushumba wa Angilikani ku Isi urwanya amasezerano y’abimukira

Umushumba w’itorero Angilikani mu Rwanda, Archbishop Laurent Mbanda, ntiyemeranya n’uriyoboye ku rwego rw’Isi, Justin Welby urwanya amasezerano guverinoma y’iki gihugu yasinye n’iy’u Bwongereza, arebana no kohereza abimukira. Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Kigali tariki ya 14 Mata 2022, Archbishop Welby yagaragaje ko atayemera, ashimangira ko n’Imana itayemera kuko ngo ashyira ubuzima bw’abimukira buzaba bubi […]

U Rwanda rwemeje ko nta kuntu rutaha EAC ingabo zizoherezwa muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko nta kuntu u Rwanda rutaha umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ingabo zizoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro. Ni igisubizo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh, yatangiye mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibandaga ku nama ya […]

Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe

Umurambo wa Lt Kabungulu washyirwaga mu mbangukiragytabara

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyacyuye umurambo w’umusirikare Lieutenant (Lt) Kabungulu Zikitota John warasiwe ku mupaka mu karere ka Rubavu ubwo yari amaze gukomeretsa abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu masaa mbiri y’igitondo cy’uyu wa 17 Kamena 2022 ni bwo Lt Kabungulu yarenze umupaka w’iwabo, yinjira mu Rwanda arasa abapolisi, umwe muri bo […]

UN yemeje ko M23 ifite umugambi wo gufata Goma

Lt Col. Vianney Kazarama wari Umuvugizi wa M23, yasuhuzaga abaturage b'i Goma ubwo bari bamaze kuyifata/ifoto: Al Jazeera

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikurikirana umutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), zemeje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ufite umugambi wo gufata umujyi wa Goma. Raporo y’izi mpuguke yo ku wa 14 Kamena ariko yasohotse kuri uyu wa 17 Kamena 2022, isobanura ko zavuganye n’abarwanyi batandatu (6) ba M23, barabyemeza. Iyi raporo […]

RDF yemeje ko umusirikare wa RDC yavogereye u Rwanda, akomeretsa abapolisi 2 mbere yo kwicwa

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kimaze kwemeza ko umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wiciwe mu karere ka Rubavu yakomerekeje abapolisi babiri barwo. Itangazo RDF imaze gusohora risobanura ko uyu musirikare wakoreshaga imbunda ya Ak47 yinjiriye ku mupaka muto (petite barrière) mu masaa mbiri y’igitondo, agera muri metero 25 z’ubutaka bw’u Rwanda. Isobanura iti: […]

UPDF isobanura impamvu itarwanyije M23 i Bunagana nk’uko yari yabigenje muri Werurwe

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yasobanuye impamvu kitarwanyije umutwe witwaje intwaro wa M23 ubwo wafataga umujyi wa Bunagana uri ku mupaka nk’uko cyari cyabigenje muri Werurwe 2022. Muri uko kwezi, abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC bafashe Bunagana ariko ntibayitindamo kuko ingabo za Uganda […]

Umutoza wa APR FC yambitswe akadobo mu mutwe nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru

Umutoza mukuru wa APR FC, Mohamed Adil Erradi, yambitswe akadobo mu mutwe n’abakinnyi be, ubwo yari amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru. Kuri uyu wa 16 Kamena 2022, APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino w’2021-2022, itsinze Polic FC ibitego bibiri ku busa (2-0). Nyuma y’intsinzi, umutoza Adil yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, asobanura byinshi APR FC yanyuzemo […]

Rucagu Boniface aranenga abayobozi batuma Leta y’u Rwanda igira isura mbi

Umukecuru Kamayugi wahawe iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo na Leta

Rucagu Boniface uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye aranenga abayobozi batuma Leta y’u Rwanda igira isura mbi mu ruhando mpuzamahanga. Ni nyuma yo kumenya inkuru y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bwahaye umukecuru w’imyaka 92 y’amavuko witwa Kamayugi Theresia iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo, ijyemo undi. Inkuru ya RadioTV10 ivuga ko abaturage […]

Rubavu: Umusirikare wa Congo arasiwe ku mupaka mu Rwanda

Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasiwe ku mupaka muto (petite barrière) uhuza iki gihugu n’u Rwanda, mu karere ka Rubavu. Imboni ya Bwiza.com yari ihari, isobanura ko uyu musirikare yinjiye arasa abapolisi b’u Rwanda barinda ku mupaka, akomeretsamo umwe. Kubera ko yakomeje kurasa, mu kwitabara na bo bamurashe, ahita apfa. Umuturage wabonye […]