Minisitiri Gasana yavuze ko Abanyarwanda batazaba nk’Abanyekongo bateye amabuye i Rubavu

gasana.jpg

Minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred, yavuze ko Abanyarwanda batazaba nk’Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma baherutse kwigaragambya, bagatera amabuye abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka. Minisitiri Gasana wari kumwe n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 16 Kamena 2022 bifatanyije n’abaturage b’i Rubavu mu muganda, banafata umwanya wo kubaganiriza ku ngingo by’umwihariko irebana n’umutekano. Igi […]

Bavuzaga induru; ubuhamya bw’abimukira bari bagiye koherezwa mu Rwanda bava mu Bwongereza

Mu ijoro rya tariki ya 14 Kamena 2022, indege ya mbere yari kuvana abimukira mu Bwongereza iberekeza mu Rwanda yagombaga guhaguruka, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inkiko z’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Ariko indege itarahaguruka, haje icyemezo cy’urukiko rwo kuri uyu mugabane rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gihagarika iyoherezwa ry’aba bimukira mu Rwanda, ndetse ubwo abari bayirimo […]

Museveni yategetse ingabo za Uganda kuba zihagaritse kurwanya ADF

Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Yoweri Museveni, yategetse ingabo z’iki gihugu ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’, kuba zibihagaritse. Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi […]

Perezida Macron, Draghi w’u Butaliyani na Scholz w’u Budage binjiranye muri Ukraine

Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi na Shanseriye w’u Budage, Olaf Scholz, binjiranye muri Ukraine. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bisobanura ko aba bayobozi binjiye muri Ukraine bakoresheje gari ya moshi yaturutse muri Pologne, bageze mu murwa mukuru, Kyiv, mu gitondo cy’uyu wa 16 Kamena 2022. Byateganyijwe ko bakirwa […]

M23 nyuma yo gufata Bunagana, itewe impungenge n’abasirikare bongerewe muri Rutshuru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wagaragaje impungenge z’abasirikare bongerewe muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho ifashe umujyi wa Bunagana. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 15 Kamena 2022, yavuze ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), imaze kohereza muri Rutshuru ingabo ziri […]

Ingabo z’u Burusiya zafashe Abanyamerika ba mbere barwaniraga Ukraine

Ingabo z’u Burusiya ziherutse gufata Abanyamerika babiri ba mbere barwaniraga Ukraine mu ntambara imaze amezi atatu. Aba Banyamerika: Robert Drueke w’imyaka 39 y’amavuko na Andy Huynh w’imyaka 27 bafatiwe mu mirwano yabereye mu karere ka Kharkiv mu cyumweru gishize nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibisobanura. Abavugizi b’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bishinzwe ububanyi […]

Aho urukiko rwo hanze y’u Bwongereza rwakuye ububasha bwo guhagarika indege izana abimukira

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2022, urukiko rw’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwahagaritse indege y’u Bwongereza yiteguraga kuzana mu Rwanda abimukira barebwa n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata. Ni icyemezo cyaje kivuguruza icy’urukiko rusumba izindi mu Bwongereza rwatesheje agaciro ubujurire bw’abanyamategeko ku cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rukuru. Iki cyemezo cyatunguye Umunyamabanga wa […]

Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubujije gukandagira muri RDC

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka guhura na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Gen. Kainerugaba yasobanuye ko ashaka ko we na Tshisekedi bakemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC. Ati: “Ndashaka guhura na Perezida wanjye ukomeye muri […]

Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi bwa RDC

Leta y’u Rwanda yanditse ibaruwa yamagana ubushotoranyi ishinja iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri iki gihe hakomeje imirwano hagati z’ingabo z’iki gihugu cyo mu burengerazuba n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta y’u Rwanda tariki ya 10 Kamena 2022 yatumijeho Alice Kimpembe Bamba ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya RDC […]

Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira i Rubavu, batera amabuye abapolisi b’u Rwanda

goma1.jpg

Amagana y’Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, bashatse kwinjira mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, batera amabuye abapolisi barwo. Kuri uyu wa 14 Kamena 2022, sosiyete sivile Forces Vives yahamagariye abatuye i Goma kwifatanya na yo mu myiteguro yateguye yo kwamagana ibi bihugu byombi ishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa […]

Leta yanyomoje amakuru avuga ko Perezida Kagame yirukanye Abashinwa 18

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira y’uko Paul Kagame yirukanye Abashinwa 18 b’abashoramari. Uwitwa Bhekithemba Shandu wo muri Afurika y’Epfo, ku wa 13 Kamena 2022 yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yirukanye aba Bashinwa abaziza gufata nabi abakozi b’Abanyarwanda. Ati: “Perezida w’u Rwanda, General Paul Kagame yategetse ko Abashinwa […]

Ambasade ya USA i Kinshasa yemeje ko RDF yinjiye ku butaka bwa RDC

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) i Kinshasa yemeje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri iki gihe hari intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi Ambasade yagize iti: “Tubabajwe bikomeye n’imirwano ya vuba ibera mu burasirazuba bwa RDC n’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka […]

Mu Bwongereza: Indege yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritse yitegura guhaguruka

Indege yari igiye kuva mu Bwongereza izana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ubwo yiteguraga guhaguruka bitewe n’ubujurire bwatanzwe n’abanyamategeko. Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza ruherutse gutesha agaciro ikirego cy’abashakaga gukumira iyoherezwa ry’abimukira. Bahise bitabaza urukiko rw’umugabane w’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Sky News ivuga ko iyi ndege yari ku kibuga cy’indege cya Minisiteri y’ingabo, ahitwa Boscombe Down […]

Goma: Barakora imyigaragambyo bamagana u Rwanda na Uganda

Sosiyete Sivile yitwa Forces Vives ikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahamagariye Abanyekongo bose bawubamo kwifatanya na wo mu myigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’iya Uganda. Perezida w’uyu muryango, Ir Mario Ngavho Kambale mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa 14 Kamena 2022, yasobanuye ko impamvu yo kwamagana izi […]

Leta isobanura uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza batishimiye kuba mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza bagaragaje ko batishimiye kuba muri iki gihugu. Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na guverinoma, umunyamakuru Scovia Mutesi yibukije abari bayihagarariye ku mu bimukira u Rwanda ruteganya kwakira harimo abagaragaje ko batifuza kuza, bamwe muri bo bavuze ko bashobora no kwiyahura. Ati: “Nyuma yuko humvikanye, haba mu […]

Abiy Ahmed yemeye imishyikirano n’ingabo za Tigray

inteko.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko guverinoma ye igiye kujya mu mishyikirano n’ingabo ziharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray. Nk’uko Reuters ibivuga, PM Abiy yabimenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ya Ethiopia kuri uyu wa 14 Kamena 2022. Umukuru wa guverinoma yasobanuriye abadepite ko yashyizeho itsinda riziga ku buryo ibiganiro bizabaho. Ati: “Ku bijyanye […]

Mali: Ingabo z’u Bufaransa zavuye mu birindiro zari zimazemo imyaka 4

Ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Berkhane, zavuye mu birindiro bya Ménaka biherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali zarimo guhera mu 2018. Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa, General Pascal Ianni yamenyesheje ibinyamakuru birimo TV5 Monde ko igikorwa cyo kuva muri ibi birindiro cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena […]

USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23

Umuyobozi wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Bob Menendez, mu izina ryayo, yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. Mu butumwa yatangarije kuri konti y’akazi ya Twitter kuri uyu wa 13 Kamena 2022, Menendez yasabiye […]

RDF yatangaje ko irakomeza kurinda ubutaka bw’u Rwanda ibitero biturutse hanze

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kimaze gutangaza ko kirakomeza kurinda ubutaka bw’u Rwanda ibitero biturutse hanze. Itangazo gisohoye mu gitondo cy’uyu wa 14 Kamena 2022, cyamenyesheje abaturage ko umutekano wabo n’ubutaka bw’u Rwanda urinzwe, kandi ibi bitero bigomba guhagarara. RDF iti: “RDF irizeza abaturage uburinzi n’umutekano wabo n’ubutaka bw’u Rwanda kandi izakomeza kongera icyizere ko ibitero […]

Amafoto: Abarwanyi ba M23 bagaragaye mu mpuzankano nshya i Bunagana

bunagana1.jpg

Mu gitondo cy’uyu wa 13 Kamena 2022, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 bafashe umujyi wa Bunagana ukoze ku mupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. M23 ubwayo yemeje aya makuru, igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC cyemeza ko uyu mutwe witwaje intwaro wafashe Bunagana ubifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda nk’uko gisanzwe kibizishinja, […]

Umugore wa Perezida Tshisekedi yamukomeje M23 imaze gufata Bunagana

Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Denise Nyakeru, yamukomeje muri iki gihe ingabo za Leta zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuri uyu wa 13 Kamena, Perezida Tshisekedi yujuje imyaka 59 y’amavuko, ukaba ari wo munsi abarwanyi ba M23 bafatiyeho umujyi wa Bunagana ukoze ku mupaka wa RDC na Uganda […]

Inshuti z’umunya-Maroc wakatiwe urwo gupfa kubera kurwanira Ukraine ziri mu gahinda

Abategetsi baharanira ubwigenge bwa Leta ya Donetsk baherutse gukatira igihano cy’urupfu Abongereza babiri n’umunya-Maroc bafashwe n’ingabo z’u Burusiya barwanira Ukraine. Aba Bongereza ni Aiden Aslin w’imyaka 28 y’amavuko na Shaun Pinner w’imyaka 48. Umunya-Maroc ni Brahim Saadoun w’imyaka 21 y’amavuko. Inshuti za Brahim zatangarije The Guardian ko Leta y’u Burusiya n’iya Donetsk z’imushinja kuba umucancuro […]

Bunagana yafashwe, LUCHA irashinja ingabo za Uganda gufasha M23

Umuryango LUCHA uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo n’agaciro kabo urashinja ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. Ni mu gihe bivugwa ko M23 yamaze gufata umujyi wa Bunagana n’umupaka waho nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru, hafi y’u Rwanda na […]

U Burusiya bwatangaje ko bwasenye ububiko bw’intwaro nyinshi Ukraine yahawe

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zasenye ububiko bw’intwaro nyinshi bwari mu mujyi wa Chortkiv uri mu burasirazuba bw’akarere ka Severodonetsk, zemeza ko Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi. Nk’uko France 24 yabitangaje, Umuyobozi wa Leta ya Luhansk iherereyemo aka gace, Sergiy Gaiday, yasobanuye ko igitero cyakomerekeyemo abantu 22, ikiraro […]

UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Stéphane Dujarric yamaganye ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa M23 wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo na FDLR ikorerayo ariko ikomoka mu Rwanda. Dujarric mu butumwa yatangiye ku rubuga rwa UN ku wa 11 Kamena 2022, yasobanuye ko iyi mitwe hamwe n’indi nka CODECO, ADF ikomoka muri Uganda na […]

Abasirikare b’u Rwanda barekuwe, ibindi bisasu i Musanze na RDF itaritabiriye inama y’i Goma: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 6 Kamena 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo iz’umutekano n’ubutabera. Harimo: RDC yarekuye abasirikare b’u Rwanda yari yarafashe Igisirikare cy’u Rwanda ku wa 11 Kamena cyatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bwarekuye abasirikare babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. RDF isobanura ko aba basirikare bashimutiwe […]

Bunagana: Maj. Mwisa wari ukuriye abarinda Gen. Cirimwami yishwe

Major Eric Kiraku Mwisa wari umuyobozi w’abasirikare barinda General Major Peter Cirimwami uyoboye Opération Sokola 2 yiciwe mu rugamba rw’ingabo za Leta zahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Bunagana kari muri teritwari ya Rutshuru. Guhera mu gitondo cya kare kuri uyu wa 12 Kamena 2022, ingabo za Leta (FARDC), zahanganye na M23 […]

Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya

Umuganga Dr Denis Mukwege ufite ibitaro mu mujyi wa Bukavu yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano nk’ibyafatiwe u Burusiya kuva bwatangiza ibitero muri Ukraine. Dr Mukwege mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Kamena 2022 mbere y’uko ibitaro bye bya Panzi bisurwa n’Umwamikazi w’u Bubiligi nk’uko 7 sur 7 ibisobanura, yasabye amahanga gufata ikibazo […]

Habyutse imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yiyemeje gufata Bunagana

bunagana2.jpg

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zibyutse zirwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Bunagana gaherereye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku mupaka w’iki gihugu na Uganda. Imboni ya Bwiza.com iri muri aka gace yaduhamirije ko abarwanyi ba M23 baturutse impande zitandukanye z’umujyi wa Bunagana urinzwe na FARDC, […]

Igikomangoma Charles gitegerejwe mu Rwanda cyaba cyanenze amasezerano y’abimukira

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza gitegerejwe mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango Commonwealth (CHOGM), cyaba cyanenze amasezerano yo kohereza abimukira muri iki gihugu. Ibinyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza byatangaje ko Charles yumvikanye avuga ko politiki ya guverinoma yo kohereza abimukira mu bindi bihugu iteye impungenge. Umuntu w’imbere yabwiye The Times ibyo yumvise Charles avuga. […]

Ibibazo by’u Rwanda na RDC ntibigarukira ku mbibi zabyo

Hashize ibyumweru birenga gato bitatu umwuka mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wongeye gututumba, ku mpamvu z’umutekano. Birasa n’aho byatangiriye ku bisasu bya roketi byarashwe mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022, kuko ni bwo igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyasohoye itangazo risobanura ko byarashwe n’ingabo za […]

Leta yijeje abimukira bazava mu Bwongereza ko bazaba mu Rwanda nk’abari i Burayi

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yijeje abimukira bazaturuka mu Bwongereza ko bazabaho mu buzima bwiza nk’abari ku mugabane w’Uburayi. Makolo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Sky News, nyuma y’aho urukiko rwo mu Bwongereza rumaze gufata icyemezo cy’uko aba bimukira bagomba koherezwa mu Rwanda guhera tariki ya 14 Kamena 2022, rumaze gutesha agaciro ikirego […]

USA yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibisasu byarashwe i Musanze na Rutshuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zagaragaje ko zihangayikishijwe n’ibisasu byatewe mu karere ka Musanze no muri duce twa Biruma na Kabaya muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri uyu wa 10 Kamena 2022. Ibiro by’umunyamabanga wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, mu butumwa byashyize hanze kuri uyu wa 11 Kamena 2022, […]

FARDC na yo yashinje RDF kurasa ibisasu muri Rutshuru bigahitana babiri

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, na cyo cyashinje icy’u Rwanda, RDF, kurasa ibisasu bibarirwa mu 10 mu duce rwa Biruma na Kabaya, gurupoma ka Kisigari muri teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yasobanuye ko ibisasu byarashwe mu ntera y’ibilometero 22 kuva […]

RDF yijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze cyemeza ko byaturutse mu gace ka Bunagana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC. Mu masaa tanu yo kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Bwiza.com yamenye ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi harashwe ibisasu bibiri. RDF […]

Minisitiri Patel ari ku gitutu kubera umupolisi ukomoka muri Iran ushobora koherezwa mu Rwanda

Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, ari ku gitutu kubera uwari ofisiye muri Iran uri ku rutonde rw’abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda. Umuryango Care4Calais watanze ikirego mu rukiko rukuru rw’u Bwongereza kigamije kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira, usobanura ko ku ikubitiro guverinoma izohereza abari hafi y’100, muri bo harimo 14 bakomoka muri Iran. […]

Musanze: Hatewe ibindi bisasu, bikekwa ko na byo byaturutse muri RDC

img-20220610-wa0025.jpg

Mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze harashwe ibindi bisasu bibiri bya roketi bikekwa ko byaturutse muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Abahaye Bwiza.com amakuru, basobanura ko ibi bisasu byaguye ahantu habiri hatandukanye mu mudugudu wa Gasizi mu masaa tanu, byaba byaturutse mu gace ka Tshanzu gaherereye […]

BioNTech iratangira kubaka uruganda rw’imiti n’inkingo mu Rwanda muri uku kwezi

Ubuyobozi bw’ikigo cyo mu Budage, BioNTech bwatangaje kuri uyu wa 9 Kamena ko butarangira kubakisha uruganda rutunganya imiti n’inkingo mu Rwanda tariki ya 23 Kamena 2022. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu muhango uzitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika, abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’abahagarariye […]

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye gucyura impunzi zirenga 3000 zari mu nkambi

moz.jpg

Ingabo z’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique hamwe n’iz’iki gihugu zatangiye gucyura impunzi zahungiye ibikorwa by’iterabwoba mu nkambi ya Quitunda iri mu karere ka Palma. Ku ikubitiro, icyiciro cya mbere cy’impunzi 123 ni cyavanywe muri iyi nkambi, gisubizwa mu rugo mu gace ka Nanduadwa kari mu […]

Mu Bwongereza: Urukiko rurumva ikirego cy’abashaka kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda

Urukiko rukuru mu Bwongereza kuri uyu wa 10 Kamena 2022 rurumva ikirego cy’imiryango ibiri ishaka kuburizamo iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda riteganyijwe mu cyumweru gitaha. Nk’uko Sky ibisobanura, iyi miryango ni Detention Action na Care4Calais. Yemeza ko amasezerano guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022 atubahiriza uburenganzira bw’aba bimukira kuko ngo ashyira ubuzima bwabo […]

Abongereza bafashwe barwanira Ukraine bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwo muri Leta iharanira ubwigenge ya Donetsk ishyigikiwe n’u Burusiya, rwakatiye Abongereza babiri bafashwe ubwo barwaniraga ingabo za Ukraine mu ntambara imaze amezi atatu. Aba Bongereza ni Aiden Aslin w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Nottinghamshire na Shaun Pinner w’imyaka 48 ukomoka muri Bedfordshire. Aba barwanyi bagiye muri Ukraine nk’abakorerabushake bafite ubunararibonye mu […]

Urubanza rwa Twagirayezu: Urukiko rwatumije inyandiko muri Denmark

Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatumije ikimenyetso gishya Twagirayezu Wenceslas ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko kiri mu gihugu cyamwoherereje ubutabera bw’u Rwanda, Denmark. Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 8 Kamena 2022 nk’uko BBC Gahuza ibisobanura, Twagirayezu n’umwunganizi we Me Bikotwa Bruce bamenyesheje umucamanza ko hari inyandiko z’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya […]

Video: Abarwanyi benshi ba FDLR bagaragaye i Rumangabo bacinya akadiho

fdlr.jpg

Abarwanyi benshi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bagaragaye bacinya akadiho mu gace ka Rumangabo, teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Urubuga Goma 24 rwashyize hanze videwo (video) y’amasegonda 34 y’aba barwanyi rwemeza ko yafashwe kuri uyu wa 8 Kamena 2022, bambaye impuzankano z’igisirikare […]

U Burusiya ntiburumvikana na Ukraine ku irekurwa ry’ibinyampeke byaheze ku byambu

Leta y’u Burusiya yatangaje ko itaragera ku bwumvikane na Ukraine ku irekurwa rya kontineri nyinshi z’ibinyampeke byaheze ku byambu byo ku Nyanja y’Umukara bitewe n’intambara ibihugu byombi bimaze amezi atatu bihanganiyemo. Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 yahungabanyije mu buryo bukomeye isoko mpuzamahanga, ituma ibiciro by’ibinyampeke bituruka cyane mu bihugu byombi bihenda cyane. Byatumye guverinoma […]

Sangwa Jean Claude asobanura uko yisanze arwanira u Burusiya muri Ukraine

sangwa1.jpg

Umunyeshuri Sangwa Jean Claude Sefu ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), asobanura uko yisanze yifatanya n’ingabo z’u Burusiya mu rugamba zatangije muri Ukraine mu mezi atatu ashize. Nk’uko The Guardian yasemuye amagambo ya Sangwa ari muri videwo yatambutse ku rubuga War Gonzo rw’Abarusiya ku wa 31 Gicurasi 2022, uyu munyeshuri w’imyaka 27 y’amavuko […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yasanishije ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’icyo muri Ukraine iri mu ntambara. Uyu muyobozi uri mu ruzinduko muri RDC hamwe n’Umwami Philippe w’u Bubiligi n’umwamikazi we Mathilde guhera ku wa 7 Kamena 2022, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe […]

M23 yahishuye uko yagombaga kuba ‘special force’ muri FARDC

Umutwe witwaje intwaro wa M23, wahishuye ko wari warasezeranyijwe kuzaba uw’ingabo kabuhariwe (special force unit) mu za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC. Byasobanuwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Maj. Willy Ngoma mu itangazo yasohoye asubiza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula washimangiye tariki ya 6 Kamena 2022 mu kiganiro n’abanyamakuru ko nta mishyikirano na wo […]

MONUSCO yongeye gushinja M23 kugaba igitero ku ngabo zayo

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, yongeye gushinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba ibitero ku birindiro byayo. Mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 8 Kamena 2022, MONUSCO yasobanuye ko ibirindiro byagabweho igitero ari ibya Shangi biherereye muri teritwari ya Rutshuru, kikaba cyasize gikomerekeje abasirikare batatu. Yagize ati: […]

Musenyeri yifuza ko Perezida Kagame yazajya kwakira Papa i Goma

Umushumba wa diyosezi gatolika ya Goma, Willy Ngumbi, yatangaje ko azishima cyane nabona Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame, najya kwakira Papa Francis uzahagirira uruzinduko mu kwezi gutaha. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kamena 2022, Musenyeri Ngumbi yavuze ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ibifitanye amakimbirane n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo […]

Gen. Kabarebe yasobanuye uko Joe Habineza yahisemo kugumana n’Inkotanyi ku Murindi, aho gutahana n’ikipe ye

kabarebe-4.jpg

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uko Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’umuco na siporo yahisemo kugumana n’Inkotanyi ku Murindi wa Gicumbi, aho gutahana n’ikipe ye ya Volleyball yari yagiye gukinirayo. Yabikomojeho kuri uyu wa 7 Kamena 2022 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyaruguru ruri mu mahugurwa mu […]

Sadio Mané yatangaje ko Amavubi yari hasi cyane kurusha Bénin baherutse kunyagira

mane2.jpg

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sénégal na Liverpool FC yo mu Bwongereza, Sadio Mané, yatangaje ko Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino uri hasi cyane kurusha iya Bénin baherutse kunyagira. Muri iri rushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’ibihugu bya Afurika, CAN, tariki ya 4 Kamena 2022 Sénégal yatsinze Bénin ibitego 3 byose bya Mané kuri 1 cyatsinzwe […]

Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 apfuye

denyse.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahaye icyubahiro Pierre Nkurunziza yasimbuye ku butegetsi, umaze imyaka ibiri apfuye. Tariki ya 8 Kamena 2020 ni bwo inkuru y’incamugongo yatashye mu Burundi ko Perezida wabo yapfiriye mu bitaro bya Karuzi azize indwara y’umutima. Ni urupfu rwabaye nyuma y’aho tariki ya 20 Gicurasi 2022 Ndayishimiye yegukanye amatora y’Umukuru […]

Umwami w’u Bubiligi yatangiye uruzinduko rw’iminsi 6 muri RDC

philippe2.jpg

Umwami Philippe w’u Bubiligi hamwe n’Umwamikazi we Mathilde, kuri uyu wa 7 Kamena 2022 batangiye uruzinduko rw’iminsi 6 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Uyu mwami n’umwamikazi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa mu masaha y’ikigoroba, bakirwa na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo n’umufasha we Denise Nyakeru. Bahise berekeza mu […]

Leta ya RDC yashimangiye ko itazajya mu mishyikirano na M23, keretse uwo yemeza ko ayifasha

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, yashimangiye ko nta mishyikirano Leta izagirana na M23 kubera ko bamaze kwemeza ko ari umutwe w’iterabwoba. Ni amagambo Minisitiri Lutundula yatangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 6 Kamena 2022 ubwo yari kumwe na Minisitiri ushinzwe itumanaho […]

M23 yamenyesheje RDC ko ingabo zoherezwa kubarwanya ziciriritse cyane

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wamenyesheje Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko ingabo zoherezwa kuwurwanya ziciriritse cyane, ku buryo zidashobora kubavana mu byimbo. Bikubiye mu butumwa Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yageneye Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Slyvain Ekenge, kuri uyu wa 7 Kamena […]

Uburakari bwatumye Ambasaderi w’u Burusiya muri UN asohoka mu nama itarangiye

Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye (UN), Vassily Nebenzia, yasohotse mu nama y’akanama gashizwe umutekano itarangiye, abitewe n’uburakari. Iyi nama yabereye i New York yigaga ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine imaze amezi atatu arengaho iminsi. Yari yitabiriwe na Perezida w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel. Charles yafashe ijambo, asobanura ko iyi ntambara yateje inzara […]

M23 yahakanye gukorana n’u Rwanda, isobanura ko Perezida Tshisekedi yahoze ari inshuti yayo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wahakanye gukorana na Leta y’u Rwanda, usobanura ko wahoze ari inshuti ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo mbere y’uko aba Umukuru w’Igihugu. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabitangarije mu butumwa yageneye uyu Mukuru w’Igihugu n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego […]

Boris Johnson yasimbutse urwo kweguzwa

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasimbutse urubanza rwo kweguzwa, atanga ubutumwa ku baturage bakimufitiye icyizere n’abari barakimutakarije. Boris amaze iminsi ari ku gitutu gikomoka ku birori byo mu 2020 n’2021 yakoreye muri Party Gate mu gihe cya Guma mu Rugo yashyizweho mu gukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwari bukomeje kwiyongera. Ibi birori byatumye akorwaho […]

Maroc izatiza Qatar abapolisi na ba maneko bo kuyifasha mu mutekano w’igikombe cy’Isi

Guverinoma ya Qatar yasabye iya Maroc kuyitiza abapolisi na ba maneko bazayifasha mu kurinda umutekano w’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizatangira mu Gushyingo 2022. Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko iya Maroc yamaze kwemera ubu busabe, ndetse hakaba habayeho isinywa ry’amasezerano yemeza iki gikorwa. Qatar ituwe n’abaturage batagera kuri miliyoni 3 irateganya kwakira abantu miliyoni 1.5 bazitabira […]

FARDC yemeje ko hari abasirikare bayo M23 yishe, igaragaza impungenge ku ntwaro zakoreshejwe

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC cyemeje ko abasirikare bacyo 2 bapfiriye mu gitero ishinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba mu gitondo cy’uyu wa 6 Kamena 2022, abandi 5 barakomereka. Iyi mibare yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge mu itangazo yasohoye […]