Abasirikare bakuru bo mu bihugu bya EAC bahuriye i Goma

Impuguke mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zitabiriye inama iri kubera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Nk’uko igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC kibisobanura, iyi nama yatangiye ku wa 4 Kamena 2022, iri guhuza impuguke zihagarariye ibihugu 5 muri 7 bigize uyu muryango, ari byo: RDC, […]
Green Party yemeza ko ifite intwaro izatuma yegukana imyanya myinshi y’abadepite
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije ryemeza ko rifite intwaro izatuma ryegukana imyanya myinshi mu matora y’abadepite azaba mu mwaka utaha. Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka, Gashugi Léonard, yasobanuye ko iyi ntwaro ari ubuvugizi bakoreye abaturage muri iyi manda bafite imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, […]
M23 yongeye kugabwaho ibitero nyuma yo gutanga impuruza
Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko wongeye kugabwaho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko ibitero byagabwe ku birindiro byabo biri muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru, guhera mu masaa kumi n’imwe […]
Amafoto: Bamporiki aracyafungiwe mu rugo rwe

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 5 Gicurasi 2022 byatangaje ko Bamporiki Edouard yahagaritswe ku nshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ushinzwe umuco. Hari hashize amasaha make amakuru ahwihwiswa ko Bamporiki yatawe muri yombi amaze gufatirwa mu cyuho yakira ruswa, yaje gushimangirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’umwanya muto hasohotse itangazo rya Minisitiri […]
Umuholandi w’i Musanze yarasenyewe, FDLR ngo ‘idateye ikibazo’ n’abasirikare 2 ba RDF muri Angola: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, politiki ndetse n’ubutabera. Harimo: Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bazoherezwa muri Angola Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo kohereza muri Angola abasirikare babiri Leta y’u Rwanda ivuga ko bashimuswe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC. Ni icyemezo cyafashwe […]
Abofisiye bakuru bapfiriye i Kibumba na Rugari bashyinguwe, RDC iracyemeza ko bishwe n’amasasu ya RDF
I Goma habaye umuhango wo gusezera ku bofisiye bakuru batatu mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, baherutse gupfira mu mirwano yabereye mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo na Rugari muri teritwari ya Rutshuru. Uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen. Célestin Mbala, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku […]
Abana banjye barimo gucuruzwa_Ndimbati
Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri filimi nyarwanda n’urwenya nka Ndimbati, yatangaje ko ababajwe n’uburyo abana yemera ko yabyaranye n’umugore witwa Kabahizi Fridaus barimo gucuruzwa mu itangazamakuru. Ndimbati ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge yabitangarije umunyamakuru Yago mu kiganiro bagiranye ubwo yari yamusuye. Uyu mufungwa ukurikiranyweho gusindisha no gusambanya Kabahizi ubwo yari umwana, yasobanuye byinshi ku […]
M23 yatanze impuruza ko FARDC na FDLR bigiye kuyigabaho ibitero bikomeye
Umutwe witwaje intwaro wa M23 watanze impuruza ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ziri hafi kuyigabaho ibitero bikomeye. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa 3 Kamena 2022, yasobanuye ko FARDC imaze iminsi itegura ibi bitero, igiye kubibagabaho mu masaha ari imbere. Muri iri tangazo ryasohotse […]
Uganda: Imyitozo y’ingabo z’ibihugu bya EAC yatangiye, Gen. Muganga yari ahari

Ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 3 Kamena 2022 zatangiye ku mugaragaro imyitozo ihuriweho yahawe izina rya Ushirikiano Imara. Umuhango wo gutangiza iyi myitozo wabereye mu birindiro by’ingabo bya Gaddafi biherereye mu karere ka Jinja, wayobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa gatatu wa Uganda, Hon. Lukia Isanga Nakadama. Hari […]
MONUSCO ntiyemeranya na Leta ya RDC yita M23 umutwe w’iterabwoba
Ubuyobozi bwa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ntibwemeranya n’ubutegetsi bw’iki gihugu bwita M23 umutwe w’iterabwoba. Ibi byagaragajwe n’Umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC. Ndeye yibukijwe ko MONUSCO ishyigikiye Leta yise M23 umutwe w’iterabwoba, abazwa aho iyi misiyo ihagaze kuri iyi ngingo, maze […]
Musanze: Umuholandi urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka yasenyewe

Umuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yasenyewe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka bwari bwubatsemo inzu ebyiri. Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 umaze imyaka igera kuri itatu uburana n’uyu Muholandi agace k’ubutaka kari mu […]
U Rwanda na Mozambique byagiranye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubutabera, arimo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha. Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Ugirashebuja Emmanuel hamwe na mugenzi we wo muri Mozambique, Helena Matheus Kida ni bo basinye aya masezerano, bahagarariye ibihugu byabo. Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’iminsi itatu ishize Minisitiri […]
HCR yasabye u Bwongereza kwemera ko abajyayo n’ubwato buto atari abimukira
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR cyangwa HCR, rirasaba guverinoma y’u Bwongereza kwemera ko abenshi binjira muri iki gihugu bakoresheje ubwato buto atari abimukira nk’uko ibivuga, ahubwo ari impunzi. Umuyobozi Mukuru wa HCR yabiganiriyeho na The Guardian avuguruza amakuru Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, atanga kuri aba bantu. Patel asobanura ko […]
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola
Abasirikare babiri Leta y’u Rwanda yemeza ko bashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, bashobora koherezwa muri Angola. Ni nyuma y’aho tariki ya 31 Gicurasi 2022 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we Angola, João Lourenço, bakemeranya ko aba basirikare bagomba kurekurwa, bagasubira mu Rwanda. […]
Chad: Inzara ivuza ubuhuha yatumye General Mahamat Deby atabariza abaturage
Umuyobozi w’inzibacyuho wa Repubulika ya Chad, General Mahamat Idriss Déby Itno, yatabarije abaturage kubera inzara yemeza ko yatewe ahanini n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine mu minsi 100 ishize. Nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibivuga, kuri uyu wa 2 Kamena 2022 Gen. Déby yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu byerekeye ikibazo cy’ibiribwa, ‘food emmergency’. Iri tangazo rirasaba […]
Abofisiye bakuru ba RDF bayobowe na Gen. Kazura bagiye muri Kenya

Itsinda ry’abofisiye bakuru b’u Rwanda batandatu riyobowe n’Umugaba Mukuru, General Jean-Bosco Kazura, ryagiye muri Kenya kuri uyu wa 2 Kamena 2022. Gen. Kazura yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Kenya, General Robert Kibochi ku biro bikuru by’ingabo za Kenya biri i Nairobi. Aba basirikare na bagenzi babo bo muri Kenya bagiranye ibiganiro byerekeye ubufatanye […]
MONUSCO yahakanye gukorana na FDLR, yifata kuri FARDC
Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yahakanye gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Umutwe wa M23 umaze iminsi usohora amatangazo avuga ko ingabo za RDC zizwi nka FARDC zikorana na FDLR ndetse n’iza MONUSCO. Mu minsi ishize, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko […]
U Bufaransa bubona ingabo za EAC zikwiye gukorana n’iza MONUSCO mu kurwanya inyeshyamba
Guverinoma y’u Bufaransa ibona ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zishobora kuzoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zikwiye kuzakorana n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Ni igitekerezo cyatanzwe na Nicolas de Rivière uhagarariye guverinoma y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye ku wa 31 Gicurasi 2022 […]
Amafoto: Igikomangoma Louis cyakoreye agashya mu birori bya Elizabeth II

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza Louis cy’imyaka 4 y’amavuko cyakoreye agashya mu birori by’Umwamikazi Elizabeth II, ubwo yizihizaga yubile y’imyaka 70 amaze yimitswe. Louis, mwene William, umuhungu wa Elizabeth II, yitabiriye ibi birori n’abandi mu muryango w’ibwami byabereye ku ngoro ya Buckingham kuri uyu wa 2 Kamena 2022. Mu ibaraza ry’ingoro, uyu mwana yari kumwe n’abavandimwe […]
Uganda: Ingabo z’u Rwanda n’izindi zo muri EAC ziracyitegura imyitozo

Ingabo z’u Rwanda n’izindi z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziracyitegura imyitozo yahawe izina rya Ushirikiano Imara iteganyijwe kubera mu duce twa Jinja, Buikwe na Mayuge muri Uganda. Ibihugu byohereje izi ngabo ni: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye muri uyu muryango vuba yohereje […]
Washington: Blinken yakiriye intumwa za RDC, M23 ku murongo w’ibyigwa
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yakiriye intumwa enye zoherejwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula. Zagiye kuganira na USA ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa RDC nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Perezida […]
Ruto yasobanuye icyari gutuma abatunze za miliyari bafungwa mu bihe bya Covid-19
Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu yashoboraga abaherwe batunze za miliyari bashoboraga kuba bafunzwe. Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) i Nairobi kuri uyu wa 2 Kamena, Ruto yavuze ko mu gahunda afitiye Kenya, harimo kurwanya ruswa, kandi ngo kuyirwanya bisaba ko urwego rw’ubucamanza rwaba rufite ubushobozi buhagije […]
Twizeye ko batangijwe_Umuvugizi wa guverinoma ku basirikare b’u Rwanda RDC yemeye kurekura
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko yizeye ko abasirikare babiri yemeza ko bashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, batangijwe. Mu kiganiro yagiriye kuri Royal FM, Makolo yagize ati: “Twishimiye ko ingabo za Congo zemeye kurekura abasirikare babiri ba RDF bashimuswe. Twizeye ko batangijwe kandi twiteguye kubakira mu rugo.” Aba […]
MONUSCO yatangaje ko izarwanya M23 n’ingoga, niyubura imirwano
Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yatangaje ko ingabo ziburimo zizarwanya M23 n’ingoga mu gihe yakubura imirwano. Bintou yabimenyesheje abanyamakuru mu kiganiro cyebereye i Goma kuri uyu wa 1 Kamena 2022, cyerekeye umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC bumaze iminsi buberamo imirwano y’ingabo za Leta zifatanyije n’iza […]
UN yemeje ko abasirikare 16 ba RDC baherutse kugwa mu mirwano na M23
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe umugabane wa Afurika, yatangaje ko abasirikare 16 ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo baherutse kugwa mu mirwano yabahuje n’umutwe witwaje intwaro wa M23, abandi 22 barakomereka. Ni mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera tariki ya 22 Gicurasi 2022, nk’uko […]
U Budage bwemeje ko bugiye koherereza Ukraine misile zigezweho za IRIS-T
Shanseriye (Chancellor) w’u Budage, Olaf Scholz, yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko iki gihugu kigiye koherereza Ukraine misile zigezweho za IRIS-T zihanura indege ndetse n’ikoranabuhanga rya ‘radar’ rifite ubushobozi bwo gutahura intwaro z’umwanzi. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP (Associated Press), byatangaje ko Scholz yamenyesheje iki cyemezo abagize inteko kuri uyu wa 1 Kamena 2022. Ni icyemezo […]
Leta ya RDC yatangaje ko FDLR itakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya. Uyu musirikare yahakanye […]
UN n’ibihugu bikomeye byasabye Leta ya RDC gusubira mu biganiro na M23
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres hamwe na bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi, basabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gusubira mu biganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ubusabe bwatangiwe mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano yateranye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2022 yiga ku bibazo by’umutekano muke biri […]
FARDC yatangaje ko yabonye ibimenyetso bishya by’uko ingabo z’u Rwanda zageze muri RDC
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyabonye ibimenyetso bishya bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bw’iki gihugu. FARDC mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 31 Gicurasi isobanura ko abasirikare bayo bari ku burinzi kuri uyu wa 30 ari bo babonye ibi bikoresho. Yagize iti: […]
Mukuralinda abona Leta ya RDC ikwiye gukemura ibibazo bya M23
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda abona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bukwiye kwita kandi bugakemura ibibazo byagaragajwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa 29 Gicurasi 2022 cyerekeye intambara y’ingabo za Leta ya RDC na M23 yagize ingaruka ku mubano w’iki gihugu n’u […]
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko Visi Meya wanze gusubiza abanyamakuru yirengagije inshingano
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko Visi Meya w’akarere ka Musanze wanze gusubiza ikibazo abanyamakuru bamubajije imbere y’imfatashusho (camera) yirengagije inshingano amategeko amusaba gukora. Kuri uyu wa 30 Gicurasi, Flash TV yashyize hanze agace k’amasegonda 51 k’ikiganiro umunyamakuru wayo hamwe n’abandi bagiranye n’uyu muyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle. Uyu munyamakuru yamubajije […]
Abacungagereza banzanye kuburana ku ngufu, wenda bari kunkubita_Karasira Aimable
Karasira Aimable Uzaramba ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, yatangarije Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abacungagereza bamujyanye kuburana ku ngufu, abyemera kubera ko yatinyaga inkoni zabo. Mu gitondo cy’uyu wa 30 Gicurasi 2022 ni bwo Karasira umaze umwaka wuzuye afunzwe yagejejwe muri uru rukiko, aherekejwe n’abacungagereza bane. Yari agiye gutangira kuburana mu mizi ibyaha […]
Biden yasobanuye ko USA itazohereza muri Ukraine ibisasu byaraswa mu Burusiya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasobanuye ko igihugu cye kitazohereza muri Ukraine roketi zishobora kuraswa ku butaka bw’u Burusiya. Ni ibisobanuro binyomoza amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye muri USA, CNN na The Washington Post tariki ya 27 Gicurasi 2022. Ibi binyamakuru byatangaje ko ubutegetsi bwa Biden buri kwiga kuri gahunda yo […]
Leta ya RDC yemeje ko idashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko Leta idashobora kugirana ibiganiro by’amahoro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko ngo ari umutwe w’iterabwoba. Muyaya yabitangarije mu kiganiro kirebana n’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022. Yabajije ati: “Byaba bimaze iki […]
Abimukira 100 bazaturuka mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha
Abimukira 100 bazaturuka mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha, hashingiwe ku masezerano guverinoma z’ibigugu byombi ziherutse kugirana muri Mata. Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 cyatangaje ko cyabonye inyandiko isobanura ko aba bimukira baramenyeshwa gahunda yo kwimurwa muri iki cyumweru. Naho ngo igikorwa cyo kubohereza mu […]
Perezida wa Kenya ababajwe n’uko umutungo wa RDC ukiza amahanga, abenegihugu bagakena
Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, aherutse kugaragaza ko ababazwa n’uko umutungo kamere wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ukiza abanyamahanga, abenegihugu bo bagakomeza gukena bitewe n’amakimbirane. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangaga umuti kuri aya makimbirane atera umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, abona ko ari hagati y’umwenegihugu n’undi. Yagize ati: […]
Perezida Kagame yamenyesheje Tshisekedi ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza urushotoye
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Perezida Paul Kagame aherutse kumenyesha Félix Tshisekedi ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza ku bisasu byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bikagwa mu karere ka Musanze. Tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka […]
Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kwikorera ubusesenguzi ku basirikare b’u Rwanda FARDC ifite
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda kwikorera ubusesenguzi ku basirikare b’u Rwanda bari mu maboko y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. Aba basirikare: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad, igisirikare cy’u Rwanda cyemeza ko bashimutiwe ku butaka bw’u Rwanda na FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR. FARDC yo ivuga […]
U Burusiya bwanyomoje amakuru avuga ko Putin arembye
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yahakanye amakuru avuga ko Umukuru w’Igihugu, Vladimir Putin arembye. Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko amakuru byakuye mu bakora mu butasi yemeza ko Putin arembejwe na kanseri, ndetse ko abaganga bamumenyesheje ko asigaje imyaka itatu yo kubaho. Ariko Lavrov mu kiganiro yagiranye na televiziyo TF1 […]
Amafoto: Karasira Aimable yagiye kuburana mu mizi

Karasira Aimable Uzaramba kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi ibyaha akurikiranyweho. Yagejejwe ku rukiko n’imodoka y’imfungwa y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, muri iki gitondo, yambaye inkweto zizwi nk’Igipapa z’ibara ry’ubururu, afite n’agafuka karimo impapuro zo kwifashisha mu rubanza. Karasira wabaye umwarimu muri kaminuza […]
U Rwanda ruzakora ibishoboka byose rwirinde intambara na RDC_Mukuralinda
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rwirinda kujya mu ntambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Mukuralinda yasobanuye ko icyo u Rwanda ruzakora mu gihe rukomeje kugirana ibibazo by’umutekano na RDC, ari ukwitabaza inzego mpuzamahanga zishinzwe kubikemura. Yatanze urugero rw’ubushotoranyi Leta y’u […]
Peter Pham wahagarariye USA mu karere abona RDC ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye bwayo na FDLR
Ambasaderi Dr. John Peter Pham wahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari no muri Sahel abona Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikwiye gutanga ibisobanuro ku bufatanye ishinjwa kugirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Uyu mudipolomate yatangaga igitekerezo ku itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ingabo za RDC […]
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ingabo 150 za RDF muri Uganda n’umuburo wa Kainerugaba kuri FDLR: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana na politiki, umutekano ndetse n’ubutabera. Harimo: Umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC Guhera tariki ya 23 ubwo mu karere ka Musanze haraswaga ibisasu, hatutumbye umwuka mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Igisirikare cy’u […]
Minisitiri Biruta yagejeje kuri AU ikibazo cy’imikoranire ya FDLR na FARDC
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) i Malabo muri Guinée Equatorial, yakomoje ku kibazo cy’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Iyi nama yigaga ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika […]
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC basobanuye ko bagiye muri RDC ari benshi

Abasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi. Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na […]
FARDC yafunguye umuhanda wari warafunzwe kubera ibitero yemeza ko ari ibya RDF

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyafunguye umuhanda wa Goma-Rutshuru wari warafunzwe kubera ibitero cyemezo ko ari ingabo z’u Rwanda (RDF) zabikigabyeho. Itangazo rya FARDC rigira riti: “FARDC yafunguye umuhanda Goma-Rutshuru kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi. Aka ni agace ka Kibumba-Rugari kafungiwe urujya n’uruza mu gihe cy’ibitero by’ingabo z’u Rwanda ku […]
Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana

Perezida wa Repubulika ya Sénégal, Macky Sall, yasabye Leta u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kujya mu biganiro bigamije gucubya umwuka mubi watutumbye hagati y’ibi bihugu. Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije ubu busabe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Gicurasi 2022 nyuma y’aho guverinoma ya RDC ishinje iy’u Rwanda gufasha gufasha […]
Sudani y’Epfo: Intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu
Urukiko rwo muri Sudani y’Epfo rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu intama nyuma yo kuyihamya icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 45 y’amavuko witwa Adhieu Chaping agapfa, imuvunnye imbavu. Nk’uko The Mirror yabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, umuyobozi wa Polisi mu gace ka Rumbek East uyu mugore yiciwemo, Major Elijah Mabor yasobanuye ati: “Intama yamuteye yakubise […]
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, yatangaje ko igomba gukora iperereza ku ruhare u Rwanda rushinjwa mu mirwano iri kuba hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni nyuma y’aho guverinoma ya RD […]
RDC yitabaje Sassou N’Guesso ku kibazo cyayo na M23
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso, yitabajwe mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuberamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni nyuma y’aho tariki ya 25 Gicurasi 2022 Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, atangaje mu buryo bweruye ko u […]
RDC yatangaje ko abasirikare RDF yemeza ko bashimuswe ari imfungwa z’intambara

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda giherutse gufata ibafite nk’imfungwa z’intambara. Kuri uyu 28 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyekongo hasakaye ifoto y’abantu babiri bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bazirikiwe amaboko mu mugongo. Hasakaye indi foto igaragaza ibyangombwa birimo ikarita y’igisirikare n’indangamuntu by’umusirikare w’u Rwanda ufite […]
Gen. Kainerugaba yashyigikiye M23, asaba EAC kugira icyo ikora

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa M23 wiganjemo abarwanyi bari barahungiye mu gihugu cyabo. Ni mu gihe M23 ikomeje imirwano n’ingabo za Leta muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kunanirwa […]
Singapore: Uruganda rwamuritse inzoga itunganyijwe mu nkari
Urwengero rwa Brewerkz rwo muri Singapore muri Mata 2022 ruherutse kumurika inzoga yitwa ‘Newbrew’ itunganyijwe mu mu mazi y’imyanda by’umwihariko agize inkari z’abantu. Nk’uko ikinyamakuru The Straits Times kibisobanura, uyu muhango wabaye tariki ya 8 Mata 2022, ku bigizwemo uruhare n’uru rwengero, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano kurinda amazi, PUB. Umuyobozi nshingwabikorwa w’uru […]
Umushinwa wahamwe no gukorera Abanyarwanda iyicarubozo yasubiye mu rukiko yambaye iroza

Umushinwa Shujun Sun wahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi igihano cy’imyaka 20 rumaze kumuhamya icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda batatu, ku wa 25 Gicurasi 2022 yagiye kuburana yambaye impuzankano y’abagororwa y’ibara ry’iroza. Muri Kanama 2021, Shujun wari kumwe n’Umunyarwanda, Enjenyeri Renzaho Alexis bagaragaye mu murenge wa Mukura w’akarere ka Rutsiro bakubita abaturage, babazirikiye ku giti gifite […]
Umupolisi mukuru wasabye abaturage gufata imihoro, bagahangana na M23 ashobora guhanwa
Komiseri wa Polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), General Aba Van Ang wahamagariye abaturage b’i Goma gufata imihoro n’izindi ntwaro gakondo bagahangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ashobora gufatirwa ibihano. Tariki ya 25 Gicurasi 2022, Gen. Ang yayoboye inama y’abapolisi, abamenyesha ko imirwano hagati y’ingabo za Leta na […]
Sankara yemeza ko abayeho neza muri gereza kurusha Nyamwasa

Umugororwa Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara, avuga ko aho kugira ngo asubire mu buhungiro, yahitamo kuguma muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo. Yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 ubwo yari mu birori by’abagororwa basoje amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, icyiciro cya mbere, byabereye muri gereza ya Nyarugenge. Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, yafatiwe […]
Ndimbati yatangaje ko afitiye urukumbuzi rwinshi abo bakinanaga filimi
Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati yatangaje ko afitiye urukumbuzi rwinshi abo bakinanaga filimi zitandukanye, by’umwihariko Niyitegeka Gratien. Ndimbati yabitangaje kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari bitabiriye ibirori by’abagororwa basoje amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urwego rubashinzwe, RCS. Nk’uko yumvikana mu kiganiro cyatambutse kuri Chita Magic TV, Ndimbati yagize […]
M23 yarahiye ko itazongera kuva ku butaka bwa RDC
Umutwe witwaje intwaro wa M23 warahiye ko utazongera kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nk’uko wigeze kubigenza mu mwaka w’2013 ubwo watsindwaga n’ingabo za Leta zari zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Mu kiganiro na VOA, Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma yatangaje ko kuri ubu bazarwana n’ingabo za […]
Umunyamakuru Ndahiro Valens yahuye n’uruvagusenya ubwo yataraga inkuru ku mupfumu
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV yahuye n’uruvagusenya ubwo yataraga inkuru ku muvuzi gakondo cyangwa umupfumu mu karere ka Rubavu. Nyuma yo kumenya ko abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba batewe impungenge n’inkono z’uyu mupfumu zihora zaka, Ndahiro yagiye gukurikirana. Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu gutangaza inkuru […]
Ndimbati yigaragaje mu birori byabereye muri gereza ya Nyarugenge

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati Moustapha, yigaragaje mu birori byabereye muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo. Kuri uyu wa 26 Gicurasi, muri iyi gereza habereye ibirori byo gusoza amasomo ku mfungwa n’abagorwa bigaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urwego rubashinzwe, RCS. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’umutekano, Gasana […]