Perezida wa Kenya arashyikirizwa igikombe cy’Isi
Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 27 Gicurasi 2022 arashyikirizwa igikombe cy’Isi, mu rwego rw’imyiteguro y’irushanwa gihatanirwamo rizabera muri Qatar mu Gushyingo. Ikinyamakuru Nation gisobanura ko iki gikombe cya mbere gihenze ku Isi kiramara iminsi ibiri muri Kenya, hanyuma kijyanywe mu bindi bihugu byatoranyijwe. Kiragezwa ku biro bya Perezida Uhuru i […]
Ibihugu bya NATO byaba byumvikanye ko bigomba kwirinda intambara n’u Burusiya
Ibihugu bigize umuryango NATO byaba biherutse kumvikana ko bigomba kwirinda icyatuma bijya mu ntambara n’u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine. Ibiro ntaramakuru by’u Budage, DPA, bivuga ko amakuru byahawe n’abafite aho bahuriye na NATO i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, avuga ko byemeranyije kutohereza ibifaru n’indege z’intambara muri Ukraine. Ngo […]
Perezida Tshisekedi ashobora kutitabira inama ya AU kubera imirwano ya M23 na FARDC
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, bivugwa ko yaba yafashe icyemezo cyo kutitabira inama ihuriza abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Guinée Equatorial. Amakuru dukesha ikinyamakuru Actualité gikorera muri iki gihugu, asobanura ko impamvu uyu Mukuru w’Igihugu ashobora kutitabira inama ari uko mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya […]
Jado Castar yatangaje ko yeguye muri FRVB abitewe n’ihungabana
Umunyamakuru wa siporo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yemeje ko aherutse gusezera ku nshingano ya Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB. Mu kiganiro cyabereye kuri B&B FM, Castar yasobanuye ko ku wa 23 Gicurasi 2022 yandikiye Perezida wa FRVB amumenyesha yo avuye mu nshingano. […]
Perezida Kagame yashimiye Pfizer yemereye u Rwanda imiti n’inkingo ku giciro gito
Uruganda Pfizer rwemeye guha ibihugu birimo u Rwanda imiti n’inkingo byayo bikorerwa ku mugabane wa Amerika n’Uburayi ku giciro kiri hasi cyane, kitarimo inyungu. Iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku masezerano yitwa ‘Accord for a Healthier World’, agamije guteza imbere ubuzima buzira umuze mu bihugu 45 birimo ibikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere. Ibihugu byagenewe […]
Ambasade ya USA ifite icyizere ko umuziki w’u Rwanda uzagera kure
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade (Chargé d’Affaires) ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, Deb MacLean, yagaragaje ko ifite icyizere ko umuziki w’iki gihugu uzagera kure. MacLean ukora inshingano ya Ambasaderi by’agateganyo, yabishingiye ku buryo Mugisha Benjami (The Ben) amaze icyumweru asusurukije abitabiriye igitaramo cye mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky […]
M23 yababajwe n’uko MONUSCO iyirwanya kandi ‘yaracecetse’ ku bitero bya ADF na CODECO
Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ugaragaza ko utumva uburyo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ziwurwanya, kandi ngo zaracecetse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya ADF na CODECO. M23 yabigaragarije mu itangazo rihakana amakuru yayishinjaga kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCO, byatumye izi […]
Leta ya USA yataye muri yombi icyihebe cyashakaga kwica Bush wabaye Perezida
Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwataye muri yombi icyihebe cya Islamic State (ISIS) rukekaho gutegura umugambi wo kwica George Walker Bush wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2009. Iki cyihebe ni Umunya-Iraq witwa Shibab Ahmed Shibab w’imyaka 52 y’amavuko, uba muri Leta ya Ohio muri iki gihugu guhera […]
Kenya: Umugabo byari bizwi ko yapfuye yageze mu rukiko, aburana n’umugore we
Umugabo byari bizwi ko yapfuye, yatunguranye agaragara mu rukiko rwa Eldoret muri Kenya, aburana n’umugore we babyaranye abana babiri. Nk’uko ikinyamakuru Nation kibisobanura, uyu mugore usanzwe ari umwarimu w’incuke, yabeshye ko umugabo we yapfuye, akundana na Enjenyeri w’imyaka 70 y’amavuko, akajya amwitaho n’urubyaro rwe. Gusa byageze mu 2021, urukundo rw’uyu mugore na Enjenyeri rurahagarara, ntiyongera […]
Abarwanyi ba M23 basatiraga umujyi wa Goma basubijwe inyuma
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyasubije inyuma abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu duce twa Kibumba na Buhumba turi mu bilometero bibarirwa muri 20 ugana mu mujyi wa Goma. Radio Okapi ivuga ko mu rukerera rw’uyu wa 24 Gicurasi 2022, abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku birindiro bya FARDC […]
Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda
Umuganga wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo za Let aya Afghanistan, Dr Nesar Ahmed Hamraz, yasobanuye uko yahungiye mu Rwanda hamwe n’umuryango we, ubwo Abatalibani bari bamaze gufata ubutegetsi muri Kanama 2021. Dr Hamraz mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko mu myaka 20, yakoreraga mu bitaro by’ingabo bya Afghanistan, akanigisha mu […]
Amafoto: Miss Iradukunda Elsa yagejejwe mu rukiko

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu mwaka w’2017, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mukobwa yagejejwe imbere y’urukiko n’imodoka y’urwego rw’ubugenzacyaha yagenewe abafungwa izwi nka ‘Detainee Van’ yambaye amapingu ndetse umutekano waho wari urinzwe n’abapolisi nk’uko bisanzwe. Akimara kwicara ku ntebe yo mu rukiko, umupolisi yamukuyemo amapingu, […]
M23 ivuga ko idashaka kurwana na MONUSCO

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko wari hafi gufata umujyi wa Bunagana uri muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ariko ingabo za MONUSCO zirawuwutesha. Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, imubaza amakuru yahwihwiswaga ko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze gufata uyu mujyi, aho […]
RDF yasabye iperereza ‘ryihuse’ ku ngabo za RDC zarashe ibisasu i Musanze

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kimaze gusaba urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mbibi ruzwi nka EJVM, gukora iperereza ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zateye ibisasu mu karere ka Musanze. Mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze haguye ibisasu Bwiza.com yamenye ko […]
Musanze: Haguye ibisasu, bikekwa ko byaturutse muri RDC
Mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe […]
Colonel mu ngabo kabuhariwe za Iran yishwe
Leta ya Iran yatangaje ko Colonel mu mutwe w’ingabo kabuhariwe zayo uzwi nka Quds, Hassan Sayyad Khodayari, yishwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana bari kuri moto. Khodayari yishwe arashwe amasasu atanu mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, ubwo yatahaga mu rugo rwe mu murwa mukuru, Tehran, nk’uko ikinyamakuru Al Jazeera kibivuga. Leta ya Iran […]
Joe Biden yatangaje ko USA izatabara Taiwan, mu gihe yazaterwa n’u Bushinwa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yatangaje ko igihugu cye kizatabara Taiwan mu gihe yazaterwa n’ingabo z’u Bushinwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gihe ari mu ruzinduko mu Buyapani, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022. Nk’uko Fox News ibivuga, umunyamakuru yabajije Biden ati: “Mu buryo bwihutirwa ntabwo […]
Mu Bufaransa: Academy ya PSG mu Rwanda yageze kuri ‘final’
Abakinnyi batarengeje imyaka 13 y’amavuko b’irerero ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain mu Rwanda, babonye itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa ry’amarerero y’iyi kipe ku Isi, nyuma yo gutsinda imikino yose. Mu mukino ubanza wabaye tariki ya 21 Gicurasi 2022, iyi kipe yatsinze Koreya y’Epfo ibitego bine ku busa (4-0), uwakurikiyeho itsinda Qatar ibitego bitandatu ku […]
Sgt Robert wafashwe akarekurwa, inama y’umutekano, Natacha Polony wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye umutekano, ubutabera na siporo. Harimo: Sgt Robert yarafashwe nyuma ararekurwa Umusirikare Sgt Major Kabera Robert watorotse ubutabera bw’u Rwanda mu 2020, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare ufite […]
Katumbi na Kabila bongeye guhura nyuma y’igihe badacana uwaka
Abanyapolitiki babiri bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu na Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’intara ya Katanga ku butegetsi bwe, bongeye guhura nyuma y’igihe kinini badacana uwaka. Kabila na Katumbi babaye inshuti z’akadasohoka kugeza mu 2015 ubwo uyu muherwe yeguraga ku nshingano ya Guverineri, akanava mu ishyaka ryari ku […]
M23 ivuga ko ingabo za MONUSCO zisanze mu bufatanye na FDLR
Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR zari zambaye umwambaro w’igisirikare cya Leta, FARDC. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, yavuze ko abarwanyi bagera […]
Perezida Zelensky n’umugore we ntibakibana kuva u Burusiya bwatangiza ibitero muri Ukraine

Umugore wa Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Olena Zelenska, yahishuye ko atakibana n’umugabo we, Volodymyr Zelensky, kuva ingabo z’u Burusiya zatangiza ibitero gihugu cyabo muri Gashyantare 2022. Mu kiganiro cyo kuri telefone aherutse kugirana n’ikinyamakuru cy’iwabo mbere ya tariki ya 17 Gicurasi, nk’uko Fox News ibivuga, Olena yasobanuye ko umugabo we aba mu kazi. Ati: […]
Leta y’u Rwanda ivuga ko RDC na Uganda bicumbikiye abatorotse ubutabera benshi kurusha ibindi bihugu
Leta y’u Rwanda ivuga ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda ari byo bihugu bicumbikiye abatorotse ubutabera benshi bakurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurusha ibindi bihugu. Nk’uko The East African ibivuga, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeza ko kugeza ku wa 19 Gicurasi 2022, hari abantu 1147 batorotse ubutabera, 785 muri bo […]
La Liga yarahiriye kurega PSG kubera Mbappé wemeye kuguma mu Bufaransa
Shampiyona y’icyiciro cy’umupira w’amaguru muri Esipanye, La Liga, yarahiriye kurega ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu nzego zitandukanye bitewe n’uko ngo yishyuye rutahizamu Kylian Mbappé amafaranga y’umurengera kugira ngo ayigumemo. Ni nyuma y’aho byemejwe ko iyi kipe yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ko azongera amasezerano yo kugeza mu 2025, akazajya ahembwa miliyoni imwe […]
Babiri barindiraga umutekano Joe Biden muri Koreya y’Epfo birukanwe
Abarinzi babiri ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, birukanwe ku butaka bwa Koreya y’Epfo aho yari agiye kugirira uruzinduko, bazira guhohotera umuturage. Nk’uko The Guardian ibivuga, aba barinzi bakorera urwego rwa ‘Secret Service’ bageze muri Koreya y’Epfo mbere y’uko Perezida Biden ahagera nk’uko bisanzwe bigenda iyo ateganya kugirira uruzinduko ahantu. […]
Rusizi: Umugozi umuturage yiyahuje wakuruye impaka ku irimbi
Umugozi uwitwaga Ngarambe Janvier wari utuye mu karere ka Rusizi yiyahuje, wakuruye impaka ku irimbi rya Gihundwe yagombaga gushyingurwaho, hitabazwa inzego zishinzwe umutekano. Nk’uko babitangarije BTN TV batarashyingura umurambo, abaturage bavuze ko mu muco nyarwanda iyo umuntu yiyahuye, baba bagomba kumushyingurana umugozi yiyahuje, bitaba ibyo abo mu muryango we bakajya bapfa biyahuye, ibyo bita ‘Gushirira […]
Umufaransakazi wari ukurikiranyweho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi yagizwe umwere
Urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa rwagize umwere umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, Natacha Polony rwari rukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Imvano y’ikurikiranywa ry’uyu munyamakuru ni amagambo yigeze gutangariza kuri televiziyo France Inter tariki ya 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, bitashobokaga […]
Cabo Delgado: Botswana mu iperereza ku basirikare bayo bivugwa ko batewe n’indaya
Visi Perezida wa Botswana, Slumber Tsogwane, yatangaje ko hazakorwa iperereza ku gitero ingabo zabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bivugwa ko zagabweho n’indaya. Nk’uko ikinyamakuru DW cy’Abadage kibivuga, muri Mata 2022 ikinyamakuru cyo muri Botswana cyatangaje ko ingabo z’igihugu ziri muri Cabo Delgado zatewe n’indaya. Gusa nk’uko inkuru yasohotse […]
EABC irasaba ibihugu bya EAC koroshya imisoro kugira ngo bikurure ishoramari
Umuyobozi nshingwabikorwa w’urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EABC), Kalisa John Bosco, arasaba ibihugu bigize umuryango w’aka karere (EAC) koroshya imisoro kugira ngo abashoramari babigana biyongere. Kalisa yabivugiye mu nama yerekeye imisoro n’ingengo y’imari ya 2022/2023 yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho yateguwe n’uru rugaga ku bufatanye na PricewaterhouseCoopers na Coca Cola, yabaye kuri uyu […]
EABC urges EAC member states to harmonize domestic taxes to attract investments
Friday 20th May 2022, Arusha, Tanzania: The East African Business Council CEO, Mr. John Bosco Kalisa has urged EAC Partner States to harmonize domestic taxes to attract more investments into the EAC region. Speaking during the Webinar on Domestic Tax Regimes and Proposed measures for 2022/23 Budgets Mr. Kalisa said “the Treaty for the establishment […]
Satisfying the public requires consistent judicial reform, Chief Justice

Chief Justice of Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, insists that satisfying the public requires consistent judicial reform which must be undertaken in ways that are responsible to the expectations and needs of public. It is in his, May 19; welcome remarks during the meeting with the President of Supreme Court of Justice of Democratic Republic of […]
Perezida Tshisekedi agiye gusura u Burundi
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, agiye gusura u Burundi, nk’uko yari yarabitanzemo isezerano. Ibiro bya Perezida w’u Burundi, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 byangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azagirirayo uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruratangira kuri uyu wa 21. Byagize biti: “U Burundi bwiteguye kwakirana urugwiro rwinshi nyakubahwa Félix-Antoine […]
Ntabwo natekerezaga ko byaba_Mukansanga uri mu bazasifura mu gikombe cy’Isi
Umusifuzi Salima Mukansanga w’Umunyarwandakazi watoranyijwe mu bazasifura mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu Gushyingo 2022, yagaragaje ko yatunguwe no kwibona kuri uru rutonde kuko ngo atigeze arota ko byamubaho. Kuri uyu wa 19 Gicurasi, FIFA yatangaje ko Mukansanga, Umufaransakazi Stephanie Frappart n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ari bo bagore batoranyijwe mu basifuzi b’iri rushanwa ry’abagabo, […]
USA yemeje ko Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yemeje ko umugororwa Rusesabagina Paul uri muri gereza ya Nyarugenge afunzwe mu buryo budakurikije amategeko. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya USA, Ned Price, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje. Uyu Muvugizi yasobanuye ko kwemeza ko Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko bijyanye […]
Mukansanga ari mu bazatoranywamo abasifuzi b’igikombe cy’Isi cy’abagabo
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ari mu bazatoranywamo abazafirura irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abagabo, FIFA World Cup, rizabera muri Qatar mu Gushyingo 2022. FIFA World Cup yatangarije ku rubuga rwayo abagore batatu bari ku rutonde rw’abasifuzi bazerekeza muri Qatar, aba bakaba ari: Mukansanga, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi n’Umufaransakazi Stephanie Frappart. Yagize iti: “Dushimiye Yamashita Yoshimi, Stephanie Frappart na Salima […]
Ingabo za Sudani y’Epfo zigiye kwirindira abaturage muri Abyei, ngo iza UN byarazinaniye

Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyiyemeje kohereza abasirikare mu gace ka Abyei kari mu makimbirane yayo na Sudani kugira ngo barinde abaturage, kuko ngo abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwahawe izina rya ‘UNISFA’ bananiwe kubarinda. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho abitwaje intwaro bo mu bwoko bwa Misseriya bwo muri Sudani bagabye igitero ku baturage bao […]
Castar yatangaje ko yari guhanwa gatanu ariko ikipe y’igihugu ya Volleyball ntihagarikwe

Umunyamakuru wa siporo usanzwe ari na Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yatangaje ko yari guhanwa byikubye gatanu ariko ikipe y’igihugu y’abagore ntihagarikwe. Castar yabitangarije abanyamakuru mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga […]
Meya Rutaburingoga yemeza ko Gisagara VC itanga icyizere cy’iterambere ry’akarere

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, abona ikipe ya Volleyball ya Gisagara VC itanga icyizere ko aka karere kari mu dukennye mu gihugu gashobora gutera imbere. Meya Rutaburingoga yabivuze mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022 ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, amaze kwakira iyi kipe yari imaze kuhasesekara ivuye mu […]
Iby’ingenzi ku Banyarwanda batorotse ubutabera bagishakishwa na UN

Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), rukurikirana abashinjwa ibyaha by’intambara, jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, rumaze imyaka myinshi rushakisha bamwe mu Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari abo rwataye muri yombi nyuma y’iperereza rwakoze nka Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa mu 2020, hari n’abo rwemeje bidasubirwaho ko bapfuye […]
Minisitiri w’Intebe Ngirente yemeza ko ifatwa rya Bamporiki rishimangira ‘Zero Tolerance’ kuri ruswa
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yemeje ko itabwa muri yombi rya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, rishimangira politiki ya ‘Zero Tolerance’ ku cyaha cya ruswa. Mu kiganiro n’itangazamakuru cy’ishusho ku bukungu bw’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, umunyamakuru yabajije Dr Ngirente uko nka guverinoma barwanya ikibazo […]
Byemejwe ko Lt Col. Munyarugarama wakekwagaho uruhare muri jenoside yapfuye mu myaka 20 ishize
Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukurikirana abakoze ibyaha, IRMCT, rwatangaje ko Lt Col. Munyarugarama Phénéas rwashakishaga kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye mu myaka 20 ishize. Nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, iperereza rwakoze ryagaragaje ko Munyarugarama yapfiriye mu gace ka Kankwala muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku […]
U Burusiya bwashinje USA gushaka kwinjiza ibyihebe bya ISIS muri Ukraine
Urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya, SVR, rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guhuriza hamwe ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ngo bijye kurwanira Ukraine mu ntambara igiye kumara amezi atatu. Uru rwego, nk’uko ikinyamakuru RT cya Leta y’u Burusiya cyabitangaje, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, rwahamije ko USA iri gukoresha uburyo bushoboka bwose […]
Sindi Interahamwe_Pasiteri Tumusiime ku kirego cy’abo muri Pentecôte
Umushumba w’urusengero rwa Bushenyi Town Centre rw’itorero rya Pentecôte muri Uganda, Pasiteri Don Tumusiime (ibumoso ku ifoto), yahakanye imikoranire n’Interahamwe avuga ko yashinzwe na bamwe muri bagenzi be. Yabihakaniye mu masengesho yo gushima Imana yabaye tariki ya 14 Gicurasi 2022, yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’umutekano w’imbere, Maj Gen. Kahinda Otafiire. Mu […]
Finland na Sweden byamaze gusaba kwinjira muri NATO
Finland na Sweden nyuma y’iminsi mike bibiteguza, byamaze gusaba kwinjira mu muryango wa NATO ugizwe n’ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantic, bishyigikirana mu bya gisirikare. Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022 ni we watangaje ko ibi bihugu byatanze ubu busabe, anabiha ikaze nk’uko bigaragara mu nkuru ya Associated Press. […]
Sgt Robert ushobora koherezwa mu Rwanda yunganiwe n’abanyamategeko batatu
Umunyarwanda Sgt Maj. Kabera Robert uherutse gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda, yunganiwe n’abanyamategeko batatu mu gihe bikekwa ko ashobora kohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe. Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho gutunga imbunda mu buryo […]
Minisitiri Kahinda Otafiire yashinje abashumba ba Pentecôte gukenesha abakirisitu
Minisitiri ushinzwe ubutegetsi n’umutekano w’imbere muri Uganda, Kahinda Otafiire, yasabye abashumba b’itorero rya Pentecôte kudakomeza gukenesha abayoboke baryo, mu gihe bo badasiba kwikungahaza. Uyu muyobozi yabivuze ku wa 14 Gicurasi 2022 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushima Imana yatumiwemo, wateguwe na Pasiteri Don Tumusiime uyobora urusengero rwa Bushenyi Town Temple. Minisitiri Otafiire yagize ati: “N’ubwo […]
Gen. Kainerugaba ashobora gukura ingabo za Uganda zose muri RDC mu byumweru bibiri
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko ibikorwa by’igisirikare byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bigana ku musozo. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, Gen. Kainerugaba yavuze ko hashingiwe ku masezerano Leta ya Uganda na RDC zagiranye, […]
Habonetse amakuru mashya ku itabwa muri yombi rya Sgt Robert
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022, byamenyekanye ko umusirikare w’u Rwanda Sergeant Major Robert Kabera yatawe muri yombi n’abakozi bo mu nzego z’umutekano za Uganda, bamukekaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ikinyamakuru Chimpreports cyavugaga ko Sgt Robert yajyanywe n’abapolisi, abasirikare n’abo mu rwego rw’ubutasi kuri sitasiyo ya Polisi ya Old Kampala, nyuma yo gusaka […]
Imyaka 25 irashize Marshall Mobutu akuwe ku butegetsi, u Rwanda rubigizemo uruhare

None ni tariki ya 17 Gicurasi 2022, hari tariki ya 15 Gicurasi 1997. Bisobanuye ko imyaka 25 ishize uwitwaga umunyagitugu, Marshall Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre (ubu yitwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC) akuwe ku butegetsi n’abasirikare b’umutwe w’ingabo wa AFDL wayoborwaga na Laurent Desiré Kabila, babifashijwemo n’abo mu Rwanda na Uganda. Amateka ya […]
Mali: Abasirikare ‘bashyigikiwe’ n’igihugu gikomeye bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Col. Goïta
Guverinoma ya Mali yatangaje ko agatsiko k’abasirikare bashyigikiwe n’igihugu kimwe cyo mu burengerazuba bw’Isi kagerageje guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Colonel Assimi Goïta ariko ntibyagakundira. Itangazo iyi guverinoma yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022, rigira riti: “Agatsiko gato k’abasirikare kagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta. Hari mu ijoro ryo […]
Joe Biden yemeje ko ingabo za USA zisubira kurwanya Al Shabaab muri Somalia
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeje ko hari ingabo z’igihugu cye zigomba koherezwa muri Somalia kugira ngo zihangane n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wegamiye kuri Al Qaeda. Ni nyuma yo kubisabwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo, Lloyd Austin, nk’uko CNN ibivuga. Umwe mu bakora mu biro bya Biden yagize ati: “Perezida […]
Museveni yahakanye gutegurira umuhungu we kuzamusimbura ku butegetsi, biciye mu isabukuru
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yasobanuye ko ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu we ntaho bihuriye n’imyiteguro ihwihwiswa ya gahunda yo kumusimbura ku butegetsi. Uyu muhungu usanzwe ari n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Muhoozi Kainerugaba, yatangiye kwizihiza ibi birori tariki ya 23 Mata 2022, bibera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, aho cyitabiriwe n’ibyamamare […]
Jado Castar arashimira Abanyarwanda kuba bataramuteye amabuye
Umunyamakuru ukunzwe muri siporo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yashimiye Abanyarwanda kuba bataramuteye amabuye ubwo yari akurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Castar yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’abagore bakina Volleyball yahagarikwaga mu irushanwa nyafurika ryaberaga i Kigali, izira gukinisha abakinnyi 4 badafite ibyangombwa byemewe […]
Raila Odinga ateganya guhindura Nairobi umurwa w’isuku nka Kigali
Umunyapolitiki Raila Odinga ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, yatangaje ko afite umugambi wo guhindura Nairobi umurwa w’isuku nka Kigali. Nk’uko NTV Kenya yabitangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi 2022, Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yasobanuye ko Nairobi yigeze kuba umurwa w’icyatsi (Green City), ukeye, ariko ngo ubu isigaye yuzuyemo imyanda. […]
NATO yinjije Finland mu myitozo ikaze ikomeje i Burayi, Sweden ni vuba
Umuryango NATO watangaje ko winjije Finland mu myitozo y’igisirikare ikaze ingabo z’ibihugu biwugize bikomeje ku mugabane w’Uburayi, Sweden na yo ikaba izinjiramo vuba. Muri Finland hari kubera imyitozo yahawe izina rya ‘Arrow 22’ yitabirwa n’ingabo za USA, iz’u Bwongereza, Estonia na Latvia, irimo ibikoresho nk’ibifaru bya Chalenger n’imodoka za Stryker. Hari imyitozo ibiri ya ‘Defender […]
Intumwa za RDF muri Uganda, urubanza rwa Prince Kid mu muhezo n’umukobwa wa Rwigema mu nshingano ikomeye: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, imyidagaduro, umutekano na politiki. Harimo: Umugambi washoboraga gushora u Rwanda na Uganda mu ntambara Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ko hari abo mu nzego z’umutekano mu gihugu cye bari […]
Cabo Delgado: RDF, FADM na SAMIM bivuganye ibyihebe 54 mu mezi abiri
Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yatangaje ko ingabo za Mozambique (FADM) zifatanyije n’iz’u Rwanda hamwe n’iz’ibihugu bigize umuryango SADC ziriyo (SAMIM), zivuganye ibyihebe 54 karere ka Macomia kari mu ntara ya Cabo Delgado mu mezi abiri ashize. Bernardino yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2022 nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu karere ka Macomia, aho […]
Ncuti Gatwa arateganya kubaka ishuri mu Rwanda
Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri filimi y’urwenya y’uruharerekane yitwa Sex Education yibanda ku buzima bw’imyororokere, arateganya kubaka ishuri mu Rwanda kugira ngo afashe abakiri bato gukarishya ubumenyi. Abitangaje nyuma y’aho ahawe inshingano yo kuba umukinnyi w’imena muri filimi y’uruhererekane ‘Doctor Who’ itambuka kuri BBC. Ncuti yavuze ko mu Rwanda hari abakiri bato b’abahanga, bakwiye gufasha […]
Guinea: Abasirikare bari ku butegetsi baburiye abagerageza gukora imyigaragambyo
Abasirikare bari ku butegetsi muri Guinea Conakry bayobowe na Colonel Mamady Doumbouya, bategetse ko nta muturage wemerewe gukora imyigaragambyo kugeza igihe hazabera amatora y’Umukuru w’Igihugu. Iri tegeko rigaragara mu itangazo aba basirikare basohoye nyuma yo kwemeza ko bazamara imyaka itatu ku butegetsi, nyuma ya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Icyemezo cyo kumara imyaka itatu ku butegetsi […]
Mu gihugu hose habaye inama yiga ku bibazo birimo ubushomeri bwiganje mu rubyiruko

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 byateguye inama nyunguranabitekerezo mu ntara zose zigize igihugu no mu mujyi wa Kigali, yize bibazo bigaragaza mu rwego rw’umurimo birimo ubushomeri bwiganje mu rubyiruko. Nk’uko Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, yabitangarije Bwiza.com, iyi nama ni kimwe […]