Perezida wa UAE yapfuye, hashyirwaho iminsi 40 yâikiriyo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zâAbarabu (UAE) wari nâUmugaba wâIkirenga wâingabo, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan yapfuye nyuma yâimyaka 17 agiye ku butegetsi, azize uburwayi yari amaranye igihe. Minisiteri ishinzwe ibikorwa byo mu biro bya Perezida, yemeje urupfu rwâuyu Mukuru wâIgihugu, igira iti: âMinisiteri ishinzwe ibikorwa bya Peezida irabika urupfu rwa Nyakubahwa Sheikh Khalifa […]
Gen. Kainerugaba na Gen. Mugisha Muntu bari mu ntambara yâamagambo
Umugaba wâingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yateranye amagambo na Maj. Gen. (Rtd) Gregory Mugisha Muntu wigeze kuba Umugaba Mukuru wâizi ngabo. Muntu usigaye ari umunyapolitiki mu mpera zâicyumweru gishize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gufungura urusengero rwâAbadivantisiti bâUmunsi wa 7 nâikigo nderabuzima mu karere ka Jinja, yavuze ku mugambi wa […]
U Bwongereza bwasabye ibihugu bikize gukomeza kotsa igitutu Putin
Guverinoma yâu Bwongereza, yasabye ibihugu byibumbiye mu muryango wa G7 gukomeza kotsa igitutu Perezida Vladimir Putin wâu Burusiya, kugeza ategetse ingabo zâigihugu cye kuva muri Ukraine. Nkâuko ibiro ntaramakuru Associated Press bibivuga, ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 nâUmunyamabanga wâu Bwongereza ushinzwe ububanyi nâamahanga, Liz Truss ubwo yari amaze kugirana inama na bagenzi […]
Mu barwanyi ba M23 FARDC iherutse gufata harimo uvuga ko iwabo ari i Nyanza mu Rwanda
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, giherutse kwereka itangazamakuru abarwanyi 22 bâumutwe witwaje intwaro wa M23 bari mu maboko yacyo, barimo 4 bacyishyikirije. Umuvugizi wâibikorwa bya FARDC byahawe izina rya Sokola 2, Lt Col. Guillaume Ndjike Kaiko yasobanuye ko ifatwa ryâaba barwanyi ari umusaruro wâimirwano imaze iminsi hagati yâimpande zombi. Muri videwo FARDC […]
Former Presidential Guard Commander, Mpiranya, confirmed dead
The International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) Office of the Prosecutor, today May 12, confirms the death of former Commander of Presidential Guard of Rwanda, Major Protais Mpiranya, who was alleged to have been a senior leader of 1994 genocide against the Tutsi. This confirmation comes after the release of result from the Netherlands […]
IRMCT yemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga yapfuye
Urwego mpanabyaha rwâUmuryango wâAbibumbye, IRMCT, rwatangaje ko Protais Mpiranya washakishwaga na Leta yâu Rwanda akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, amaze imyaka irenga 15 apfuye. Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 yatangaje ko ibipimo byafashwe na laboratwari yo mu Buholandi ya Netherland Forensic Institute ku murambo byakekwaga ko ari […]
Kigali: Umukobwa witeguraga kuba umubikira wari waraburiwe irengero yabonetse
Urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukobwa wâimyaka 25 yâamavuko witeguraga kuba umubikira yabonetse, nyuma yâiminsi aburiwe irengero. Uyu mukobwa, Furaha Florence Drava, ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yabaga mu kigo cyâababikira mu karere ka Ngoma. Tariki ya 8 Gicurasi 2022 yasize yandikiye bagenzi be babanaga abashimira kuba baramubaniye neza, ashima nâibyo […]
Industrialist Mironko seeks over 3bn Rwf payment for military equipment supply tender
François-Xavier Mironko, a well-known businessman and industrialist in Rwanda is seeking over 3 billion Rwandan francs of âdebtâ from the government, originating from military equipment supply tender awarded to him 29 years ago. In 2020, the businessman applied the case in the East African Court of Justice (EACJ), Arusha-Tanzania, alleging the current government of Rwanda […]
Perezida wa Finland yarenze ku muburo wâu Burusiya
Perezida wa Finland, Sauli Niinisto na Minisitiri wâIntebe Sana Marin bateye utwatsi umuburo wa Leta yâu Burusiya ku busabe bwo kwinjira mu muryango wâigisirikare wa NATO. Itangazo aba bayobozi bahuriyeho ryasohotse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 rivuga ko iki gihugu giteganya gusaba kwinjira muri uyu muryango bidatinze. Nk’uko bigaragara mu itangazo Bwiza.com ifitiye kopi, […]
Umukecuru wâimyaka 128 yategetse umuryango uko uzamushyingura, utabikurikiza akawubuza amahwemo

Umukecuru wâimyaka 128 yâamavuko wo muri Afurika yâEpfo, Nkukuthane Johanna Mazibuko, yategetse umuryango we uko uzamushyingura, utabikurikiza umuzimu we ukazababuza amahwemo. Mazibuko wavutse tariki ya 11 Gicurasi 1894 nkâuko bigaragara ku ikarita ndangamuntu, yasobanuriye ikinyamakuru News24, yasobanuye ko yavukanye nâabandi 11 ariko ubu hakaba hasigaye we nâabandi 2 gusa. Uyu mukecuru asobanura ko kuri iyi […]
Mironko arishyuza Leta amafaranga yâisoko ryo kuzana intwaro mu Rwanda avuga ko yahawe ku bwa Habyarimana
Mironko François Xavier wamenyekaniye ku ruganda yashinze rutunganya ibikoresho bya pulasitiki ruherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro, amaze igihe yishyuza Leta amafaranga yâisoko ryo kuzana intwaro avuga ko yahawe ubwo Habyarimana JuvĂ©nal yayoboraga iki gihugu. Uyu mushoramari mu kirego yagejeje mu rukiko rwâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba, EACJ, yasobanuye ko mu 1993 nâ1994, Leta yâu […]
Ibyo Bamporiki yakoze birababaje, biteye agahinda_Umuvunyi Mukuru wungirije
Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas avuga ko ibyo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko nâumuco yakoze bibabaje kandi biteye agahinda. Mu kiganiro yagiriye kuri Megapex TV, Mukama yavuze ku rugamba Leta yâu Rwanda iriho rwo kurwanya ruswa mu nzego zose kuva ku zâibanze kugera ku zo […]
FARDC yerekanye abarwanyi 22 ba M23 yafashe, barimo abanyamahanga

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) cyeretse itangazamakuru abarwanyi 22 bâumutwe witwaje intwaro wa M23 cyafashe barimo 4 bacyishyikirije. Umuvugizi wâibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 bibera mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yasobanuye ko ifatwa ryâaba barwanyi ari umusaruro wâimirwano imaze iminsi hagati yâimpande zombi, yabereye muri gurupoma […]
Biden yatangaje ko Putin atagifite uburyo bwo guhagarika intambara yashoje kuri Ukraine
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yatangaje ko atewe impungenge nâuko Vladimir Putin wâu Burusiya atagifite uburyo bwo guhagarika intambara amaze amezi arenga abiri yarashoje muri Ukraine. Mu ijambo yavuze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 nkâuko ibiro ntaramakuru Reuters byâAbongereza byabitangaje, Biden yavuze ko USA igiye kureba icyo yakora kuri […]
Ndayishimiye ari mu biganiro nâabagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza
Perezida wa Repubulika yâu Burundi, Evariste Ndayishimiye, yijeje abarwanyi bâimitwe yitwaje intwaro ya RED Tabara na FNL irwanya Leta ko nibemera kuzirambika bagataha mu gihugu cyababyaye, bazakiranwa amaboko yombi. Uyu Mukuru wâIgihugu yabivugiye mu biro bye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022 ubwo yari mu kiganiro nâabanyamakuru cyarebanaga nâiterambere ryabo nâibindi bibazo birebana nâubuzima bwâigihugu. […]
U Bwongereza bwatekereje ku bimukira baryamana bahuje ibitsina mbere yo kubohereza mu Rwanda
Guverinoma yâu Bwongereza yatekereje byâumwihariko ku baryamana bahuje ibitsina, abihinduza ibitsina n’abandi bahuriye mu muryango wa LGBTQI+ barebwa nâamasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana. Muri raporo yâisuzuma u Bwongereza bwakoze, bwagaragaje ko butekereza ku buryo aba bimukira bashobora kuzafatwa mu gihe bazaba barageze mu Rwanda nkâigihugu kidafite amategeko yihariye abarengera. Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu […]
Byamenyekanye ko Bamporiki yishyuye uwigeze kumurega ko yamwambuye
Byamenyekanye ko Bamporiki Edouard uheruse guhagarikwa ku nshingano yâUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko n’umuco ushinzwe umuco, yishyuye uwitwa Mucyo Ezra wigeze kumurega ko yamwambuye. Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu umenyerewe mu gukorera abaturage ubuvugizi ni we wabihishuye, ubwo yari mu kiganiro Ahabona kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022, cyibanze ku ihagarikwa nâifungwa rya Bamporiki ukurikiranyweho icyaha […]
Minisitiri Patel yatangaje ko âabimukira bâubwato butoâ nta burenganzira bafite bwo kuba mu Bwongereza
Umunyamabanga wâu Bwongereza ushinzwe umutekano wâimbere, Priti Patel yatangaje ko abimukira binjira iwabo mu buryo butemewe nâamategeko bakoresheje ubwato buto, badafite uburenganzira bwo kubayo. Uyu muyobozi yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku kigo cya Met Police kiri mu mujyi wa Kent, asobanura ibikubiye mu masezerano yâimyaka itanu guverinoma yâu Bwongereza yagiranye nâiyâu Rwanda tariki ya 14 […]
Amavubi yâabato yabuze amahirwe yo kwitabira irushanwa yatumiwemo na UEFA

Ikipe yâigihugu yâumupira wâamaguru (Amavubi) yâabatarengeje imyaka 16 yabuze amahirwe yo kwitabira irushanwa ritegurwa nâishyirahamwe ryâumupira wâamaguru ku mugabane wâUburayi (UEFA) yatumiwemo kubera kubura ibyangombwa. Tariki ya 23 Mata 2022 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wâishyirahamwe ryâumupira wâamaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henri yatangaje ko bari gutegura abana barenga 40 baturutse mu bice bitandukanye byâigihugu barimo […]
Noteri ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa arafunzwe
Urwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha, RIB, rufunze Noteri witwa Uwitonze Nasira ukekwaho gufasha Miss Iradukunda Elsa mu gukora inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza. Uwitonze ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera guhera kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri no kwiyitirira umuriro utari uwe. Amazina ya Uwitonze ni yo agaragara kuri kashe (cachet) […]
Janet Museveni ahangayikishijwe nâuburyo abana babyukira ku ishuri kare cyane, bagacyurwa bwije
Minisitiri wâuburezi na siporo muri Uganda unasanzwe ari umugore wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Kataha Museveni, yagaragaje ko ahangayikishije nâuburyo abana babyukira ku ishuri hakiri kare cyane, bagacyurwa bwije. Janet yagejeje izi mpungenge ku banyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki ya 4 Gicurasi 2022, cyari cyerekeye gahunda zitandukanye zâurwego rwâuburezi. Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye ko […]
Miss Iradukunda Elsa arafunzwe
Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wâ2017 yatawe muri yombi nâurwego rwâigihugu rwâubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje ko Iradukunda ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, akurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nâicyo kubangamira iperereza. Itabwa muri yombi rya Iradukunda rifitanye isano […]
Perezida Ndayishimiye yashyize abantu 9 mu myanya ikomeye mu biro bye
Perezida wa Repubulika yâu Burundi, Evariste Ndayishimiye ku wa 6 Gicurasi 2022 yashyize abantu 9 mu myanya ikomeye mu biro bye. Nkâuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 8 Gicurasi, abashyizwe muri iyi myanya ni abakurikira: IrĂšne Kabura Murihano yagizwe umuyobozi mukuru wâishami rishinzwe kwiga ku ngamba nâiterambere, Pierre Mupira agirwa umuyobozi umwungirije. […]
Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
Umuhanga mu byâubukungu akaba nâumusesenguzi mu bya politiki, Dr Bihira Pierre Canisius, yemeza ko yari azi ko indege ya Habyarimana JuvĂ©nal wabaye Perezida wâu Rwanda izahanurwa. Mu kiganiro yagiriye kuri Popote TV, Dr Bihira yasobanuye ko muri Werurwe 1994 habura ukwezi ngo jenoside yakorewe Abatutsi itangire, ari bwo yamenyeshejwe ko mu Rwanda hagiye kuzaba intambara, […]
Abarwanyi ba Azov banenze ingabo za Ukraine, biyemeza gukomeza guhangana nâizâu Burusiya
Abarwanyi bâumutwe wâingabo wa Azov uhanganiye nâingabo zâAbarusiya mu karere ka Mariupol, bashinja Leta ya Ukraine kubatererana muri uru rugamba, kandi ngo barwanirira ubwigenge bwâigihugu cyabo. Abayobozi bakuru bâuyu mutwe babivugiye mu kiganiro bagiranye nâabanyamakuru kuri uyu wa 8 Gicurasi, cyifashishije ikoranabuhanga rya Zoom kuko bari mu ruganda rwa Azovstal rutunganya ibyuma, aho ingabo zâu […]
Ihagarikwa rya Bamporiki, ifatwa ryâukekwaho gusebya Leta y’u Rwanda nâubukererwe ku kohereza abimukira: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2022, cyaranzwe nâinkuru nyamkuru zirimo izerekeye ubutabera, politiki nâumutekano. Harimo: Ihagarikwa nâifungwa rya Bamporiki Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 5 Gicurasi yahagaritse ku mirimo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko nâumuco, ushinzwe umuco. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri wâIntebe ryasobanuye ko Bamporiki […]
CAR: Abacancuro ba Wagner bararegwa gutera ibitaro, bagafata ku ngufu umubyaza nâababyeyi
Abacancuro bâumutwe wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya, bararegwa gutera ivuriro ryo muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), bagafata ku ngufu umubyaza nâababyeyi bari bamaze kubyara. Ikinyamakuru Daily Beast kivuga ko amakuru cyakuye mu basirikare bakorera ku cyicaro gikuru cyâingabo za CAR batifuje ko amazina yabo amenyekanya, yemeza ko abacancuro batatu bateye riri mu birindiro byâigisirikare […]
Leta yiteguye kwitaba urukiko rwo muri USA yaregewemo nâumuryango wa Rusesabagina
Leta yâu Rwanda yiteguye kwitaba urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yaregewemo nâumuryango wâumugororwa Rusesabagina Paul ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Ibi byatangajwe nâUmuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ryâAmerika, cyasohotse kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022. Umuryango wa Rusesabagina uba muri USA uherutse gutangaza ko […]
Umugore wa Perezida Biden yageze muri Ukraine bitunguranye
Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Jill Biden, yagiriye uruzinduko muri Ukraine mu buryo butunguranye, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022. Ubwo yageraga mu gace ka Uzhhorod kari mu majyepfo yâuburengerazuba bwa Ukraine, Jill Biden yakiriwe nâumugore wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, bagirana ikiganiro cyabereye mu cyumba cyâishuri […]
Umunyarwanda Ncuti Gatwa yasimbuye Whittaker muri filimi âDoctor Whoâ ya BBC
Ncuti Gatwa ufite ubwenegihugu bwâu Rwanda na Scotland yasimbuye Jodie Whittaker muri filimi yâuruhererekane yitwa Doctor Who itegurwa nâikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza. Iyi filimi ibara inkuru itarabayeho (fiction) igaragaza ubushobozi budasanzwe bwâikiremwa cyitwa Doctor kimeze nkâumuntu kibasha gutembera mu isanzure gikoresheje icyogajuru. Ncuti Gatwa ni we uzajya akina iyi filimi mu mwanya wâiki kiremwa […]
Umuvunyi Mukuru yasabye ko umutungo wa Afurika unyererezwa hanze wagaruzwa

Urwego rw’Umuvunyi rw’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa zihuriye mu muryango ushamikiye kuri Commonwealth, ishami rya Afurika, zirasaba ko ibihugu byo kuri uyu mugabane byakwifatanya mu kugaruza wanyererejwe hanze yawo. Ni ubusabe bugaragara mu myanzuro yafashwe nâabahagarariye izi nzego bari bateraniye mu Rwanda guhera ku wa 3 kugeza kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022, […]
Ingabo zâu Burusiya ziri hafi yo kwizihiza Umunsi wâIntsinzi
Tariki ya 9 Gicurasi buri mwaka, ingabo zâu Burusiya zizihiza âUmunsi wâIntsinziâ zibukiraho itariki yabo yâingenzi yaziranze mu ntambara ya kabiri yâIsi, mu 1945 ubwo mu gihe zari zigize Ubumwe bw’Abasoviyete zatsindaga izâu Budage bwari buyobowe nâumunyagitugu Adolf Hitler. Mu gihe hizihizwa uyu munsi, ingabo zâu Burusiya zerekana ubushobozi bwazo mu bijyanye nâabasirikare ndetse nâibikoresho […]
Uko Bamporiki yigeze kumara icyumweru muri kasho
Bamporiki Edouard wahagaritswe ku mwanya wâUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUrubyiruko nâUmuco, RIB igatangaza ko afungiwe mu rugo rwe akurikiranyweho icyaha cya ruswa nâibifitanye isano na yo, si ubwa mbere afunzwe kuko na mbere yigeze kumara icyumweru muri kasho ya Polisi. Muri Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 27 rumaze rubohowe nâingabo zari zishamikiye […]
Hasobanuye uburyo USA ishobora kuba iri inyuma yâirohama ryâubwato Moskva bwâu Burusiya
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bivuga ko iki gihugu cyaba kiri inyuma yâirohama ryâubwato bunini bwâintambara bwâu Burusiya, Moskva, bwari bugiye kwifashishwa mu kugaba ibitero muri Ukraine. BBC News ivuga ko hari umuyobozi wo muri USA utavuzwe amazina, wasobanuye ko mbere yâuko ubu bwato burohama, Ukraine yari yabanje gusaba iki […]
Minister Bamporiki suspended amid investigation for serious cases
President Paul Kagame has suspended Minister of State in the Ministry of Youth and Culture, Edouard Bamporiki, from his duties amid his âarrestâ rumors on social media since today, afternoon. According to the communiquĂ© from Office of the Prime Minister, Dr Edouard Ngirente, Mr Bamporiki suspension is âowing to matters of accountability under investigationâ. Different […]
Bamporiki Edouard yahagaritswe, RIB yemeje ko afunzwe
Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâurubyiruko nâumuco, Bamporiki Edouard. Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri wâIntebe risobanura ko Bamporiki yahagaritswe kubera ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho. Iri tangazo rikurikiye amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bamporiki yatawe muri yombi hamwe nâundi muyobozi. […]
Kenya: Yakorewe ibirori nkâumukozi wo muri âmorgueâ wâindashyikirwa mu gihugu
Umugabo wo muri Kenya wâimyaka 45 yâamavuko witwa Augustin Owino, yakorewe ibirori nkâumukozi wâindashyikirirwa mu gihugu ukora muri serivisi zâuburuhukiro bwâibitaro (morgue). Mu kiganiro yagiranye na Citizen Digital, Owino yasobanuye ko yagize igiterekezo cyo gukora muri serivisi zâuburuhukiro, agikomoye ku mpanuka ikomeye yâubwato bwarimo nyina wabo yabereye mu nyanja yâu Buhinde tariki ya 29 Mata […]
Ibyo Katureebe uregwa gusebya Leta yâu Rwanda yigeze kuvugana na Museveni
Guhera ku wa 2 Gicurasi 2022 muri Uganda hacicikanye amakuru yâifungwa ryâumukozi wâikigo cyâigihugu gishinzwe itangazamakuru, UMC (Uganda Media Center), Obed Katureebe, ngo akekwaho gusebya abayobozi bakuru muri Leta yâu Rwanda, byâumwihariko Perezida Paul Kagame. Byavuzwe ko Katureebe mu masaha ya nyuma ya saa sita yakuwe mu rugo rwe ruri mu gace ka Kyanja mu […]
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi basabye Inteko yo muri Australia kutakira umuhango wateguwe na bamwe mu Banyarwanda babayo
Imiryango yâabarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Queensland yo Australia kutakira umuhango wateguwe nâumuryango wâAbanyarwanda yemeza ko uyihakana ukanayipfobya. Iyi miryango irimo IBUKA, GAERG na AVEGA Rwanda, yandikiye Perezida wâInteko ya Queensland ko ihanganyikishijwe bikomeye nâumuhango iyi nteko iteganya kwakira tariki ya 7 Gicurasi 2022, wahawe izina rya […]
Prince Kid utegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitatu
Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid wari umaze icyumweru kirenga mu maboko yâurwego rwâubugenzacyaha, RIB, dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha kuri uyu wa 4 Gicurasi 2022. Ishimwe usanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 25 Mata 2022, akurikiranweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa […]
Perezida Ndayishimiye yagize umukinnyi Francine Niyonsaba Ambasaderi Udasanzwe

Perezida wa Repubulika yâu Burundi, Evariste Ndayishimiye yagize Umurundikazi ukina umukino wo kwiruka, Francine Niyonsaba uzwi nka Fara, Ambasade Udasanzwe wâigihugu ku Isi yose. Icyemezo kigira Fara Ambasaderi Udasanzwe cyashyizweho umukono ku wa 29 Mata 2022 na Perezida Ndayishimiye, Minisitiri wâIntebe Alain-Guillaume Bunyoni na Minisitiri wâububanyi nâamahanga nâubufatanye mu iterambere Albert Shingiro, gisohoka kuri uyu […]
Igihe u Bwongereza bwari bwihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse
Guverinoma yâu Bwongereza yatangaje ko igihe yari yarihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse bitewe nâimpamvu zitandukanye zirebana nâamategeko. Tariki ya 14 Mata 2022, iyi guverinoma yagiranye amasezerano yâimyaka itanu nâiyâu Rwanda, agamije kohereza abimukira bajyayo mu buryo budakurikije amategeko, bakoresheje ubwato. Guverinoma yâu Bwongereza yateganyaga ko igikorwa cyo kohereza icyiciro cya mbere cyâabimukira […]
Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
Umuyobozi wâumuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa nâakarengane, Ingabire Marie ImmaculĂ©e, yihanije uwashyize ku rubuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza anywa itabi. Aya mashusho yâamasegonda 30 yashyizwe ku rubuga rwa Twitter muri Nyakanga 2021. Amugaragaza ari mu nama yifashishaga ikoranabuhanga rya Zoom. Muri aya mashusho, Ingabire agaragara acanira isigara, hanyuma akaritumura nkâuko bisanzwe bigenda, ariko anatega amatwi […]
Ukraine: Abasirikare bamaze igihe bagotewe muri Mariupol banze kuva ku izima, nâubwo intwaro nâibiryo bibashirana
Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe kinini bagotewe nâingabo zâu Burusiya mu ruganda rwa Azovstal ruri mu gace ka Mariupol, bavuga ko intwaro, ibiryo nâamazi biri kubashirana ku buryo batangiye gutekereza ku buryo bashobora kubaho muri ibi bihe bibagoye. Nkâuko Komanda wungirije wâumutwe wa Azov, Svyatoslav Palamar yabitangarije CNN ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi […]
Polisi yasubije Umunyamerikakazi igikapu yibwe kirimo iby’agaciro ka Frw arenga miliyoni
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yasubije Umunyamerikakazi Kristen Dodroe wigisha muri kaminuza ya UGHE iri mu karere ka Burera igikapu yibwe kirimo ibifite agaciro k’amafaranga 1.300.000. Nk’uko uru rwego rwabisobanuriye ku rubuga rwarwo, ubujura bw’iki gikapu bwebereye mu mudugudu wa Mariba, akagari ka Karambo mu murenge wa Kanama mu ijoro rya tariki […]
Abasirikare b’ipeti rya âGeneralâ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo zâigihugu

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare ba Uganda bazamuwe mu ntera mu buryo bwihuse, aho yahawe iri peti mu 2019 ubwo yari afite imyaka 45 yâamavuko. Kainerugaba yinjiye mu gisirikare byemewe nâamategeko mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant nyuma yo kurangiza amasomo yâigisirikare mu ishuri rikuru rya […]
Umuryango wa Rusesabagina wakiriwe kuri White House

Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kubera ibyaha byâiterabwoba yahamijwe, watangaje ko wakiriwe ku ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), The White House. Carine Kanimba uri mu bakobwa ba Rusesabagina kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yashyize kuri Twitter amafoto atatu amugaragaza ari kumwe na AnaĂŻse Rusesabagina hamwe nâumubyeyi wabo, […]
Gen. Kainerugaba ntiyumva ukuntu Isi yita cyane kuri Ukraine, ikirengagiza Tigray

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba nâumugaba wâingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ntiyumva ukuntu Isi yitaye cyane ku ntambara ibera muri Ukraine, ikirengagiza iyo mu ntara ya Tigray muri Ethiopia. Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022, Gen. Kainerugaba yagize ati: âIsi yose iravuga kuri Ukraine […]
Museveni yavuze ko nibiba ngombwa EAC izohereza ingabo muri Mozambique
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko nibiba ngombwa umuryango wâakarere ka Afurika yâiburasirazuba (EAC) uzohereza ingabo muri Mozambique kugira ngo zirwanye ibikorwa byâiterabwoba. Ni nyuma yâaho abakuru bâibihugu bigize uyu muryango tariki ya 21 Mata 2022 bemeje ko uzohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo zizajye kurwanya […]
Leta ya Mali yatesheje agaciro amasezerano yâigisirikare yagiranye n’u Bufaransa mu myaka 9 ishize
Leta yâinzibacyuho ya Mali kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022 yatangaje ko yatesheje agaciro amasezerano yâubufatanye mu byâigisirikare iya Ibrahim Boubacar Keita wahiritswe ku butegetsi yari yaragiranye nâu Bufaransa mu myaka 9 ishize. Nkâuko radiyo mpuzamahanga yâAbafaransa (RFI) yabitangaje, Minisiteri yâububanyi nâamahanga ya Mali, Abdoulaye Diop, yemeje ko iyi Leta yatesheje agaciro aya masezerano ndetse […]
Musanze: Hamuritswe umushinga uzafasha mu guhangana nâingaruka zâimihindagurikire yâibihe nâiza Covid-19

Mu karere ka Musanze tariki ya 29 Mata 2022 hamuritswe umushinga witwa Strengthening local women resilience to climate and covid-19 shocks through promotion of NTFPsâ Enterprises, ugamije gufasha abantu byâumwihariko abagore bari mu bikorwa bijyanye kubyaza umusaruro amahirwe yâundi mutungo kamere uboneka mu mashyamba bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi bibumbiye mu matsinda nâamakoperative, […]
Dr Habineza yasabye ko abegukana Miss Rwanda bajya bakomeza kwitabwaho
Umunyapolitiki washinze ishyaka DGPR riharanira kubungabunga ibidukikije na demukarasi, Dr Habineza Frank, yasabiye abegukana irushanwa rya Miss Rwanda kujya bitabwaho na nyuma yâumwaka mu rwego kubarinda abo yise âibiruraâ. Dr Habineza mu kiganiro The Choice Live, yatangaje yamenye ibibazo bimaze igihe bivugwa muri iri rushanwa nyuma yâaho uritegura, Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid atawe […]
Busingye yasanishije amagambo Rusesabagina yigeze kuvuga nâaya Mugesera na Kayibanda
Busingye Johnston uhagarariye u Rwanda mu bwami bwâu Bwongereza, yasanishije amagambo umufungwa Paul Rusesabagina yigeze kuvuga nâayâabarimo LĂ©on Mugesera na GrĂ©goire Kayibanda wayoboye iki gihugu. Ubwo yifatanyaga nâAbanyarwanda nâinshuti kwibukira mu Bwongereza abazize jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 30 Mata 2022, Busingye yibukije abari bitabiriye iki gikorwa amwe mu magambo Rusesabagina yigeze gutangaza ubwo umutwe […]
Perezida Museveni yasabye abinubira ihenda n’ibura ryâimigati kurya imyumbati

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abinubira izamuka ryâibiciro byâimigati n’ibura ryayo ko batangira kurya imyumbati. Uyu Mukuru wâIgihugu yabivugiye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022 ubwo we, abayobozi batandukanye ndetse nâabaturage bizihizaga umunsi mpuzamahanga wâumurimo. Mu bibazo yakomojeho kuri uyu munsi, harimo intambara yo muri Ukraine yatumye ibicuruzwa […]
Museveni wavuze ibigwi Kagame, ifungwa ry’utegura Miss Rwanda n’ubutumwa kuri Elizabeth II mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Mata 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye byâumwihariko kuri politiki, imyidagaduro nâubutabera. Harimo: Perezida Kagame muri Uganda, Museveni amuvuga ibigwi Ku wa 24 na 25 Mata 2022, Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda, ahura na mugenzi we Yoweri Museveni, bagirana ibiganiro byihariye birebana nâumubano wâibihugu […]
Perezida Kagame yahishuye icyaha abona Leta yakoze, na we yibaraho
Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nama nkuru yabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 30 Mata 2022, yahishuye icyaha abona ko Leta yakoze, na we ubwe yibaraho. Umukuru wâIgihugu yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda bicwa nâinzara, nâubwo ibihugu bihana imbibi byahagarika ubuhahirane nâu Rwanda […]
Harmonize nâumunyarwenya Omondi bari bagiye gukubitirwa mu kabyiniro, barahunga
Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Eric Omondi hamwe nâumuhanzi Harmonize wo muri Tanzania barokotse inkoni zâabafana bâi Nairobi bari biteze ko babataramira. Umuyobozi wâakabyiniro ka Captain’s Lounge, Jor Barsil, yatangarije ikinyamakuru Citizen Digital ko binyuze ku kigo cya Melamani Ltd gihagarariwe na Omondi, Harmonize yari yishyuwe amashilingi ibihumbi 450 kugira ngo ataramire abakiriya mu gihe cyâisaha […]
Perezida Zelensky yizeye ko intwaro abadepite bemereye USA kuguriza Ukraine zizabafasha gutsinda u Burusiya
Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko afite icyizere cyâuko intwaro abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baherutse kwemerera igihugu kuguriza ingabo ze, zizatuma babasha gutsinda izâu Burusiya. Tariki ya 28 Mata 2022 ni bwo aba badepite batoye ku bwinshi icyemezo cyâuko Leta ya USA yaguriza Ukraine intwaro binyuze muri […]
Uko Paul Kagame yahawe izina rya âAfande PCâ nâimpamvu yatumye arihindura

Umujyanama wihariye mu byâumutekano wa Perezida Paul Kagame uyoboye Repubulika yâu Rwanda, General James Kabarebe, yasobanuye uko Umukuru wâIgihugu yigeze guhabwa izina rya Afande PC nâimpamvu yatumye arihindura. Muri Nyakanga 2017 ubwo u Rwanda rwizihaga imyaka 23 rumaze rubohowe nâingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi, Gen. Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri yagezagaho ikiganiro ko […]
Perezida Macron yijeje Zelensky gukomeza guha Ukraine ibikoresho byâigisirikare
Perezida wa Repubulika yâu Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje mugenzi we uyoboye Ukraine, Volodymyr Zelensky, ko igihugu cye kizakomeza kubaha ibikoresho byâigisirikare. Ni mu gihe ingabo za Ukraine zimaze amezi arenga abiri mu mirwano nâizâu Burusiya zabashojeho intambara tariki ya 24 Gashyantare 2022. Perezida Macron kuri uyu wa 30 Mata 2022 yatangaje ko yavuganye na Zelensky […]