Uganda: Uwari umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yirukanwe ku kazi

Uwari umugabo w’Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda (Fille Mutoni) ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yirukanwe n’akabari  kitwa Fame yajyaga akorana nako mu bijyanye no kukamamariza. Uyu mugabo muri Uganda basigaye bita ‘Ex wa Fille’ (uwahoze akundana na Fille) yirukanwe azira gusuzugura ba sebuja. Agasuzuguro ke nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na Fame Lounge ribivuga, […]

Kaminuza ya CHUR yagiranye amasezerano na Fojo Media Institute yo muri Suwede

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigo cyo muri Suwede cyitwa Fojo Media Institute mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’itangazamakuru n’itumanaho. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi  yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma itangazamakuru nk’ishami ritangwa n’iyi kaminuza. Ati “ Turishimye cyane ku bw’ishyirwaho ry’umukono […]

Bane bafashwe bazira gufata amashusho abatereraga akabariro ku muhanda

Abapolisi bane ba Uganda bafashwe baryozwa gufata amashusho y’abantu babiri batereraga akabariro mu modoka yari ku muhanda. Aba bapolis ba Uganda bafashe amashusho y’aba bombi bayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko aba bashinjwa kugira imyitwarire idahwitse. Avuga ko aba bapolisi bari gufata aba bombi aho kubafata amashusho maze […]

Ibishya ku rupfu rwa mwishywa wa Museveni warasanwe n’uwiswe Umunyarwanda

Hari amakuru mashya yashyizwe ahagaragara n’iperereza ku iyicwa rya mwishywa wa Perezida Museveni, Joshua Rushegyera Nteireho uherutse kwicwa arashwe ubwo yari kumwe n’uwitwa Merina Tumukunde, byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi. Aba bombi barashwe mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri n’umuntu utaramenyekana ariko polisi ikaba itangaza ko uwabarashe yari kumwe nabo mu modoka. Amakuru avuga ko Nteireho […]

Chandiru wafatanyije indirimbo na Urban Boyz abayeho mu buzima buteye agahinda- Videwo

Umuhanzikazi, Jackie Chandiru abayeho mu buzima bubi bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Chandiru waririmbanye na Urban Boyz (ikirimo Safi Madiba) iyitwa ‘Take it Off’ aherutse gutoroka ibitaro ndetse batangira no kumubika ku mbuga nkoranyamabaga bitewe no kuburirwa irengero. Kuri ubu, ‘promoter’ Balaam Barugahara na Bugembe batangije gahunda yo gufasha uyu muhanzi kuba yakira. Videwo igaragara […]

U Rwanda rwatanze lisiti y’abaturage barwo  ruvuga ko bafungiwe muri Uganda

Leta y’u Rwanda kuwa 16 Nzeri yashyikirije Uganda urutonde rw’abaturage bayo ivuga ko bafungiwe ku butaka bw’iki gihugu. Mu biganiro byahuje impande zombi, U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko aba baturage bafungurwa. Mu bindi byagaragajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe ni ukuba Uganda icumbikiye abashaka […]

Biravugwa ko umuhanzi wafatanyije indirimbo na Urban Boyz yapfuye

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuwa 15 Nzeri ni ay’urupfu rw’umuhanzi Jackie Chandiru yapfuye. Jackie Chandiru yakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Take it Off’ yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda. Mu minsi yari yabanje hari amakuru yavugaga ko Chandiru yahunze ibitaro  nyuma yo kumva abaganga baganira uko bamuca ikiganza cye gifite […]

Abifuza kwiga iby’ubushabitsi (business) bafunguriwe amarembo mu Ishuri Rikuru rya PIPR

Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami y’ubushabitsi (Business) ku bifuza kuryigamo mu mwaka w’amashuri 2019/2020. Kuri ubu abifuza kwiga mu mashami ya business. Kuri ubu iri shuri rikuru rifite: – Logistics and Procurement Management — Travel and Tourism Management -Technical Accounting Kwiyandikisha muri iri shuri birakomeje muri uku kwezi […]

Uwari umugabo w’Umunyarwandakazi Fille yaguwe gitumo ari muri ‘ghetto’ arya igikomando n’igikoma

Ubuzima bigaragara ko butoroheye Mc Kats uherutse gutandukana n’Umunyanyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni. Katamba uzwi nka MC Kats, yaguwe gitumo ari kurya ibishyimbo na capati (Ekikomando),  ibiryo bifatwa nk’iby’abantu bakennye cyangwa se ingaragu zidafite uzitekera. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aragaraza MC Kats nk’uwivuguruza ku byo yari aherutse gutangaza ko kuba nta […]

Ba nyir’utubari n’amahoteri bashishoze neza – CP Kabera

Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda (RNP) itangaza ko yahagurukiye abantu banywesha abana batujuje imyaka 18 ibisindisha cyane mu tubari n’amahoteri. Umuvugizi wa RNP, CP Jean Bosco Kabera aganira na RBA kuri uyu wa 16 Nzeri, yavuze ko hari imikwabo ikomeje gukorwa mu tubari no mu mahoteri mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Ati “ Polisi ntizihanganira […]

Minembwe: Inyeshyamba ziri hafi gufata ikibuga cy’indege kiri hafi y’Umupaka w’u Rwanda n’Uburundi

Inyashyamba za Red- Tabara zifatanyije na Mai Mai  mu guhangana n’Abanyamulenge zikomeje gufata indi ntera aho kuri ubu habura ibirometero 80 ngo zifate ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri hafi y’Umupaka w’u Rwanda n’Uburundi. Imirwano ihuje impande zombi yubuye mu minsi mike ishize, ikaba imaze guhitana abatari bacye mu gihe abandi bavuye mu byabo. Umuyobozi muri […]

Nakoranye na FBI, nta kintu ntunze mu gihugu cyanyu-Gen Kayihura

Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja guhutaza uburenganzira bwa muntu yakoranye bya hafi nazo binyuze mu biro by’iperereza (FBI). Mu ibaruwa ndende yahaye Chimpreports dukesha iyi nkuru, Kayihura avuga ko kuba Amerika yavuga ko yakiriye ruswa n’iyezandonke kandi ko polisi yayoboye yakoze ibyaha bihutaza ikiremwamuntu […]

U Rwanda rwasabye Uganda gukora iperereza ku rupfu rw’umuturage warwo

Leta y’u Rwanda yandikiye iya Uganda iyisaba gukora iperereza ku rupfu rw’umuturage wayo, Silas Hategekimana wapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri iki gihugu. Mu ibaruwa yo kuwa 11 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye yandikiye Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, William Byaruhanga, ivuga ko Hategekimana yapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yari […]

U Rwanda rwasabwe gufata babiri bakekwaho kwica Col. Karegeya

Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo (NPA) buvuga ko bwandikiye u Rwanda burusaba gufata abantu babiri; Alex Sugira na Ismail Gafaranga kiririsi. Umugore wa Karegeya, Leah Karegeya yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko NPA yabwiye abavoka b’umuryango we ko yamaze kumenyesha u Rwanda irusaba gufata aba bagabo babiri. Avuga ko iyi ntambwe yatewe na NPA […]

Amerika yafatiye ibihano Gen Kale Kayihura ushinjwa ‘gushimuta’ uwarindaga Perezida Kagame

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda ku bw’ibyaha bya ruswa no guhutaza uburenganzira bwa muntu. Gen. Edward Muhwezi Kayihura Kalekezi kuri ubu yitaba urukiko buri kwezi ku bw’ibyaha birimo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda zirimo uwari mu barinda Perezida Kagame, Lt.Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda n’abandi […]

Urujijo ku mpamvu umuhanzi Kidum yabujijwe gutaramira mu Rwanda

Umuririmbyi w’Umurundi, Kidum atangaza ko yabujijwe kwitabira  igitaramo yagombaga kwitabira mu Rwanda. Avuga ko nta mpamvu n’imwe yabwiwe ndetse ngo nta n’iyo we ubwe bwite akeka. Jean Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuwa 27/09/2019  aho yari kuzaba ari kumwe  n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo […]

Amashirakinyoma ku bivugwa ko  Ingabire Victoire asigaye abana n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa

Hari amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri facebook avuga ko umunyapolitiki, Ingabire Victoire asigaye abana mu nzu n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika mu Rwanda (VOA), Eric Bagiruwubusa. Uwitwa Gitera Alpha kuri Facebook, Bwiza.com ntiyabashije kumenya niba ari yo mazina ye ya nyayo, atangaza iby’aya makuru avuga ko ayakesha umuntu utashatse ko amazina […]

Kaminuza ya CHUR ifite umwihariko ku bifuza kwiga amashami y’ubumenyamuntu n’Uburezi

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangazako kwiyandikisha bikomeje ku bifuza gutangira kwiga umwaka w’amashuri 2019 mu mashami yose y’iyi kaminuza. Kuri ubu abifuza kwiga mu mashami y’ubumenyamuntu (Social Sciencies) n’Uburezi (Education) bashyiriweho umwihariko. Kuri ubu iyi kaminuza mu mashami ry’ubumenyamuntu ibafitiye: -Department of Mass Communication – Department of Journalism -Department of […]

Namukubise agashyi gato, koroheje- Dr Francis yiregura ku ihohotera yakoreye umukozi we

Umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha atangaza ko kuwa 15 Kanama uyu mwaka yakubise agashyi gato umukozi we, Diane kamali umushinja kumuhohotera. Mu rukiko kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, Dr Francis yireguye ku byaha ashinjwa byo gukubita umukozi we ndetse akanamumenera telefoni. Muri videwo nk’uko ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagize ubushake no gutekereza […]

Gen. Rusagara yarijijwe n’amagambo yavuzwe na Col. Byabagamba yerekeye Perezida Kagame

Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara Kanyambo yarijijwe n’amagambo ya muramu we, Col. Tom Byabagamba wavuze ko atashoboraga kwanga Perezida Kagame yabereye umurinzi imyaka myinshi. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Nzeri,Col. Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame (Republican Guard) yakomeje  kwiregura mu rukiko rw’ubujurire. BBC yari mu rukiko ivuga ko Gen. Rusagara […]

Musanze: Umukecuru n’umusaza baba mu nzu igizwe n’amashami y’inturusu

Umukecuru Totori wo mu Murenge wa Musanze Karere ka Musanze n’umugabo we, Basabose Edouard bibera mu nzu igizwe n’amashami y’inturusu. Aba bombi babarizwa mu cyiciro cy’abo amateka yasigaje inyuma bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira kuko amababi y’ibiti atabasha kubankingira imvura. Babwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko bubakiwe inzu na Leta ariko nyuma igasaza […]

Abanyarwanda 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda

Abanyarwanda bagera kuri 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kwinjira no kuba  mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Itangazo rya Minisititeri y’Ibikorwa by’imbere mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Iby’Ubwenegihugu no kugenzura abinjira n’abashohoka ryo kuwa 12 Nzeri rivuga ko aba Banyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse bakaba bakibagamo bitewe n’amategeko. Riti “ Aba ntibemerewe […]

Kaminuza ya CHUR ikomeje gutanga ubumenyi mu mashami akenewe ku isoko ry’umurimo

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangazako kwiyandikisha bikomeje ku bifuza gutangira kwiga umwaka w’amashuri 2019 mu mashami yose y’iyi kaminuza. Kwiyandikisha muri iyi kaminuza birakomeje muri uku kwezi kwa Nzeri 2019 mu mashami yayo arimo: -Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Information and Technology), Department of Information technology. -Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro (Agriculture and Rural Development […]

Ahatari umwaga, uruhu rw'urukwavu rwisasira babiri- Mushikiwabo avuga ku banenze u Rwanda ku kibazo cy'abimukira

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo atangaza ko nta kibazo kirimo ku kuba u Rwanda rwakwakira abimukira bitewe n’uko hari umuco wo gusaranganya bike bihari. U Rwanda rurateganya kwakira abimukira 500 bavuye muri Libya mu minsi iri imbere. Hari abantu banenze iyi gahunda bavuga ko u Rwanda rudakwiriye kuzana aba bimukira kuko […]

Uku niko ubuyobozi bwagakoze- Dr Kayumba avuga ku ihagurukirwa ry’umukire ukekwaho gukubita umukozi

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi muri politiki, Dr Christopher Kayumba avuga ko ihagurukirwa ry’ikibazo cya Dr Francis Habumugisha ukekwaho gukubita umukozi we, Diane Kamali. Diane Kamali avuga ko yakubiswe na Francis ariko nzego zose yamenyesheje ikibazo cye, ntizigire icyo zimufasha. Avuga ko akeka ko biterwa n’uko Francis ari umukire ndetse ngo akaba aziranye n’abayobozi bakomeye. Inkuru bifitanye […]

Uganda: Abadepite basabwe kudakora imibonano mpuzabistina uko bishakiye

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yasabye abadepite kuzitwararika ntibakore imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bazitabira inama ya Commonwealth. Kuva kuwa 22 kugeza 29 Nzeri uyu mwaka, muri Uganda hazabera inama ya 64 y’abadepite bo mu bihugu bisaga 180 bigize Commonwealth. Ku bw’iyo mpamvu, Kadaga yasabye bagenzi be kuzitwara neza, ntibazasambane uko bishakiye. […]

Dr Ryarasa yavuze umuti wavugutirwa ikibazo cy'abiyahura mu Rwanda

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa atangaza ko abantu bakomeje kwiyahura baba babuze ubaganiriza ngo yumve ibibazo byabo bityo abahumurize. Ibi uyu muyobozi yabitangaje avuga ku kibazo cy’abantu bakomeje kwiyahura gikomeje kugaruka kenshi mu bitangazamakuru. Dr Ryarasa avuga ko Leta ikwiriye  gushora imari mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo gihangane n’uku […]

U Rwanda rwasubije abavuga ko rwigerejeho ku kwakira abimukira mu gihe n’abaturage barwo benshi bakennye

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Germaine Kamayirese yasubije abavuga ko u Rwanda rwigerejeho rusaba kwakira abimukira 500 mu gihe n’abaturage barwo benshi bakennye. Mu minsi iri imbere u Rwanda rutateganya kwakira icyiciro cya mbere cy’abimukira bavuye muri Libya. Abanenga iyi gahunda bavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze ari ukwiyongera umutwaro mu gihe n’abaturage barwo babayeho mu buzima […]

Hatawe muri yombi abakekwaho kwiba nimero z’indangamuntu bakabikuza amafaranga kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu cyumweru gishize rwataye muri yombi abagabo babiri; Nkurunziza Mohamed na Birikunzira Salomon bakekwaho ubwambuzi bushukana. Ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko aba iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bajyaga biba nimero z’ingamuntu bakiba amafaranga ya ba nyirayo. RIB iti “ Iperereza ry’ibanze kandi rigaragaza ko aba biba […]

Congo yafatiye ingamba abafite imyanya muri Leta batuye mu Rwanda

Leta ya Congo-Kinshasa yatanze amabwiriza ko nta muntu ufite umwanya muri Leta wemerewe gutura mu Rwanda. Ibiro Bishiznwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 10 Nzeri 2019 ko nta mukozi wa Leta wemerewe gutura hanze y’umupaka w’igihugu. DGM yandikiye inzego zose itanga aya mabwiriza ndetse ivuga ko igiye gukaza amabwiriza agenga kugenzura imipaka. Ibi […]

Amasomo y’ubuhanga (engineering) aboneka mu Ishuri Rikuru rya PIPR yagufasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Ishuri rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami agezweho mu bumenyengiro mu by’ubuhanga (engineering). Dore amasomo ya engeneering aboneka muri iri shuri rikuru: -Civil Engineering (Ishami ryo gupima ubutaka) -Electronic and Telecommunication engineering -Electriclal engineering Design and Multimedia Engineering -Software Engineering – Networking Engineering Urangije aya masomo ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere […]

 Museveni yavuze ko ijisho rigiye guhorerwa irindi nyuma y’urupfu rwa mwishywa we wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi

Perezida Museveni Yoweli wa Uganda, atangaza ko hagiye gukoreshwa ihame ry’ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo ku rindi kugira ngo habeho guhangana n’ubwicanyi bukomeje mu gihugu.  Mu ibaruwa yandikiye abaturage ku bibazo biri mu gihugu, Museveni yavuze ko “Bibabaje” kubona polisi ifatanya n’abasivili mu byaha by’ubwicanyi. Iri zamuka ry’ubwicanyi ni ryo riherutse guhitana mwishywa we, Joshua Nteireho […]

Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cy’umukobwa wakubiswe n’uwo yita umunyamafaranga uziranye n’abakomeye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko yumvise ikibazo cy’umukobwa Diane Kamali uvuga ko yakubiswe n’umuyobozi wa Goodrich TV ariko inzego bireba ntizimurenganure. Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “  Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr Francis (GoodRich Tv) kuwa 16.7.2019. Mbimenyesheje RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] hashize ameze abiri atarahanwa.” Yabajije […]

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Abadepite bo muri Uganda bangiwe gukandagiza akarenge mu nzu y’ibanga iri ahitwa Kyengera muri Kampala, byagiye bivugwa ko iri mu zo  Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bahohotererwamo. Abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa kuba intasi, barakubiswe bikomeye bamwe basigaye bakurizaho n’ubwandu bwo gupfa. Bagiye batunga agatoki zimwe mu nzu z’ibanga (safe houses) ziri ahantu hatandukanye mu […]

Pasiteri yapfuye ashaka gukuraho agahigo ka Yezu ku kwiyiriza

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo, Alfred Ndlovu yapfuye yishwe n’inzara  nyuma yo kumara iminsi 30 atarya. Ibi ngo yabikoze agamije kumara iminsi 40 n’amajoro 40 Yezu yamaze atarya. Ikinyamakuru Buzz cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Ndlovu yavuye mu rugo kuwa 17 Kamena ajya mu gashyamba kari hafi y’urugo rwe kugira ngo asenge nk’uko Yezu […]

Abimukira 500 bategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira umukono ku masezerano yo kwakira abimukira 500 bavuye muri Libya. Biteganyijwe ko aba mbere bazagera muri iki gihugu mu byumweru biri imbere. Aya masezerano u Rwanda rwayasinyanye na Afurika Yunze Ubumwe na HCR nk’uko Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda ibitangaza. Aya masezerano ntavuga ko neza igihe aba bimukira bazagerera mu Rwanda […]

Icyo OMS ivuga ku kibazo cyo kwiyahura kiri mu biri kugarukwaho cyane mu Rwanda muri iki gihe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko abantu 800,000 biyahura buri mwaka ku Isi yose. OMS kuri uyu wa 10 Nzeri yatangaje ko abantu bapfa biyahuye baruta kure abicwa n’intambara, kanseri n’izindi ndwara. Ivuga ko umbare w’abapfa biyahuye wabaye nk’ugabanuka hagati ya 2010 na 2016 ndetse ukaba utarigeze wiyingera bitewe ahanini n’uko n’abaturage […]

Hagiye gushyirwa ku isoko uburyo bwo gucaginga telefoni hifashishijwe inkari

Abahanga mu by’Ikoranabuhanga bo muri Laboratwari  yitwa Bristol Robotics mu Bwongereza batangaza ko uburyo bwo kubyaza ingufu z’amashanyarazi inkari z’umuntu bwiswe ‘Microbial Fuel Cells’ (MFC) bugiye kujya ku isoko mu gihe gito mu mpera z’umwaka wa 2019. Ubu buryo bwatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu 2013 kugeza ubu ngo hakaba hasigaye igihe gito ngo butangire gukoreshwa butanga […]

Nteireho wicanwe n’uwiswe ‘Umunyarwanda’ yari afitanye isano na Perezida Museveni

Joshua Nteireho Rushyegyera uherutse kwicwa arashwe ubwo yari kumwe n’umugore byavuzwe ko ari Umunyarwanda, Merina Tumukunde, yari afitanye isano na Perezida Museveni Yoweli wa Uganda. Aba bombi barashwe saa tanu z’ijoro ryo kuwa 5 nzeri 2019 ahitwa Entebbe ku muhanda werekeza i Kampala. Byatangazwaga ko Nteireho ari umurinzi wa Tumukunde gusa inzego z’umutekano zasobanuye ko […]

Byinshi ku bantu bo mu Bushinwa batagira ibyiyumvo byo gukora imibonano mpuzabitsina

Leta y’Ubushinwa itangaza ko hari umubare munini w’abantu bakuru batajya bakora imibonano mpuzabitsina ndetse batagira n’ayo marangamutima. Umwe muri bo ni uwitwa Diane Xie atuye Shanghai muri iki gihugu, yavuze ko yumva ntacyo bimubwiye kuba adakora iki gikorwa we avuga ko ntacyo kimaze. Ati “ Sindumva hari umuntu mbonye nkumva twaryamana, ibyo byiyumvo sindabigira. Gusa […]

Afurika y’Epfo yashyizeho impapuro zita muri yombi abakekwaho kwica Col. Karegeya

Ubushinjacyaha bwa Leta ya Afurika y’Epfo bwashyize hanze impapuro zita muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuyobozi w’ubutasi bwo hanze y’u Rwanda, Col. Patrick Karegeya. Umuryango utegamiye kuri Leta, Afriform utangaza ko izi mpapuro zatanzwe kuri uyu wa 9 Nzeri 2019. Ukuriye ibijyanye n’ubushinjacyaha muri Afriform, Gerrie Neil yavuze ko ubushinjacyaha […]

Abegereye pariki z’igihugu bamaze guhabwa Frw miliyari zisaga  eshanu- Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente atangaza ko abaturage begereye pariki z’igihugu bamaze guhabwa amafaranga agera asaga Frw miliyari 5 na miliyoni 300  mu rwego rwo kubateza imbere mu mishinga itandukanye mu myaka 14 ishize. MU ijambo rye, atangiza inama yiswe ‘2019 Business of Conservation Conference’ ku bufatanye na Kaminuza y’Imiyoborere muri Afurika, kuri […]

Ibyatangajwe ko ari ubukwe bwa Harmonize byabaye ibindi bindi

Amakuru yasakaye mu cyumweru gishize ni uko umuhanzi, Harmonize yakoze ubukwe n’Umukunzi we, Sarah. Kugeza ubu haracyari urujijo cyane ko bamwe mu bantu ba hafi bavuga ko aya makuru  atariyo,ndetse na ba nyir’ubwite bakaba ntacyo baratangaza. Ni amakuru yasakaye mu Karere u Rwanda ruherereyemo, hashingiwe ahanini ku mavidewo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sarah na […]

Ndashima Imana yangize umutinganyi- umuhanzi w’indirimbo zo kuramya

Umuhanzi w’indirimbo z’Imana, Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi avuga ko ibi abishimira Imana. Nabonibo ukomoka mu Karere ka Gicumbi aherutse gutangaza ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje igitsina. Aganira na VOA mu kiganiro cyitwa Dusangire ijambo, mu mpera z’icyumweru gishize, Nabonibo yavuze ko kuba yaravutse agasanga ari umutinganyi ntacyo yabikoraho, ko ahubwo abishimira […]

Umuryango wa Nteireho wicanwe n'uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Abagize umuryango wa Joshua Nteireho Rushegyera bigaragambije banga gushyingura uyu musore uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore byavuzwe cyane ko ari Umunyarwandakazi,  Marina Tumukunde bishwe barasiwe muri Uganda. Uku kwigaragambya kuraturuka ku kutumvikana hagati y’imiryango yombi ababyeyi  ba nyakwigendera bavukamo. Abo kwa se umubyara, banze icyemezo cyo kumushyingura ahitwa Kazo (kwa  ba nyirarume) kuko bifuzaga ko […]

Havumbuwe inyandiko y'ibanga hagati y'Uburundi na Tanzania 'igambanira impunzi'

Ishyirahamwe Amnesty International rivuga ko ritewe impungenge n’umugambi w’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi rivuga ko bigiye gutahukana ku nguvu impunzi z’abarundi ziri muri Tanzania. Mu itangazo ryashyize ahagaragara  kuwa 6 Nzeri uyu mwaka,  rivuga ko ryabonye  inyandiko rw’ibanga u rwerekana ko ba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania n’u Burundi bumvikanye ko gucura impunzi ku ngufu […]

Uganda: Harakemangwa umubano uri hagati y'abasirikare na Gen. Muntu

Abakurikiranira hafi ibya politiki muri Uganda bavuga ko hakwiye gukemangwa umubano uri hagati ya Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu n’abasirikare ndetse n’abapolisi. Hashize iminsi itari myinshi abantu bagaruka ku buryo abapolisi n’abasirikare bafata neza Gen. Mugisha Muntu wo muri opozisiyo, ibintu bitaba ku bandi banyepolitiki babarizwa kuri uru ruhande. Bamwe bavuga ko Gen. Muntu yaba […]

Ubuhinde bwatakaje itumanaho n’icyogajuru buherutse kohereza mu kirere

Ikigo Gishinzwe iby’Ikirere mu Buhinde (ISRO) gitangaza ko kitagifite itumanaho n’icyogajuru baherutse kohereza ku kwezi. Iki  kigo gitangaza ko cyabuze itumanaho nyuma y’igihe gito iki cyogajuru kigeze mu majyepfo y’ukwezi. Ibi bikaba ari ikibazo ku bikorwa byari bigamijwe byo kumenya byinshi ku kwezi. ISRO itangaza ko iki cyogajuru cyari cyoherejwe ku kwezi mu rwego rwo […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku iraswa rya ‘Kamukazi’

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage yabeshyuje amakuru avuga ko umukobwa witwa Florence Kamukazi warasiwe Entebbe muri Kampala ari Umunyarwanda. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu mugore warasanwe n’umurinzi we, Ruhegyera. Aganira na TNT yagize ati “ Twagerageje kubamenya ariko twaje gusanga ari Abanya-Uganda n’ubwo ibinyamakuru byinshi byatangaje puropaganda ko ari Abanyarwanda.” […]

Nzaguhesha perimi kuko nziranye n’abapolisi- amagambo y’ukekwaho ubutekamutwe

Sindikubwabo Naricisse w’imyaka 34 y’amavuko kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri, yafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, akurikiranyweho kwambura umuturage amafaranga ibihumbi 500,000frw amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu(perimi) rwo gutwara imodoka. Umuturage wambuwe avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka, Sindikubwabo yamubwiye ko hari abapolisi baziranye ndetse ko bamufasha […]

Umukunzi wa Diamond yateye benshi kwibaza ubwo yatangazaga izina ry’umwana we

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna akomeje gutera amatsiko abashaka kumenya izina ry’umuhungu yitegura kwibaruka. Diamond na Tanasha barateganya kwibaruka mu kwezi 2019. Ni umwana wa Kane kuri Diamond, akaba imfura kuri uyu mukobwa w’umunyamakuru muri Kenya. Avuga ku bafite amashyushyu yo kumenya amazina y’umwana we, yahishuye gusa ko azaba afitemo izina ry’idini ya isilamu. […]

 Polisi ya Uganda yatangaje amakuru mashya ku iraswa ry’Umunyarwanda Kamukazi

 Polisi ya Uganda yashyze hanze amakuru agezweho ku kibazo cy’urupfu rw’Umunyarwandakazi, Florence Kamukazi waishwe arashwe ubwo yari kumwe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Nteyireho. Aba bombi barasiwe ku muhanda wa Entebbe, ahitwa Katabi ku kiraro cyitwa Nambigirwa werekeza Entebbe mu ijoro ryo kuwa 5 Kamena 2019, ahagana saa tanu z’ijoro. Muri Raporo yayo, polisi itangaza ko […]

PIPR yaje kugoboka abacikanwe n'amashami y'ubumenyingiro agezweho

 Ishuri rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami agezweho mu bumenyengiro mu rwego rwo gutanga amahirwe ku bifuza kwiga umwuga. Kuri ubu iri ishuri rikuru rifite abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami akurikira: -Civil Engineering (Land Surveying) -Electronic and Telecommunication engineering -Electriclal engineering -Design and Multimedia Engineering -Computer Maintenance -Software Engineering – […]

Arashinja inzego z’umutekano ziyobowe na Brig. Kandiho kumwicira umugabo

Umugore w’Umunyarwanda Silas Hategekimana witwa Annonciata Nyirahabimana aravuga ko umugabo we yapfuye azize iyicarubozo yakorewe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare muri Uganda (CMI) iyoborwa na Brig. Gen. Abel Kandiho. Hategekimana yapfuye mu cyumweru gishize azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe ubwo yari muri gereza mu Mujyi wa Kampala. Nyirahabimana ati “ CMI niyo yanyiciye umugabo. Sinakwicara ngo […]

Ubwongereza: Basabiye Gen. Frank Rusagara bavuga ko afunzwe “arengana”

Abakirisitu bo mu rusengero rwitwa Holy Trinity ruherereye mu majayaruguru ya Landani (London) bakoze amasengesho basabira Rtd. Brig. Gen. Frank  Rusagara  Kanyambo wakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa imyaka 20. Uru rusengero Gen. Rusagara na we yigeze kurusengeramo ubwo yari umudipolomate w’u Rwanda muri iki gihugu mu myaka icumi ishize. Ikinyamakuru Church Times cyo mu Bwongereza […]

Hamenyekanye icyishe amarabira umukinnyi wa filimi nyarwanda Rwasa

Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Denis Nsanzamahoro wari uzwi nka Rwasa yitabye Imana kuri uyu wa 5 Nzeri 2019 bitunguranye nyuma yo kumara igihe gito arwariye mu bitaro bya CHUK. Uwari umurwaza we, Alexis Muyoboke yatangarije TNT ko uyu mugabo yishwe na diyabete. Yagize ati “  Nibyo koko yapfuye [Rwasa] ku gicamunsi. Yari amaze igihe gito […]

Uwari uzwi nka Rwasa muri Filimi nyarwanda yapfuye

Nsanzamahoro Denis wari uzwi ku izina rya Rwasa muri Filimi Nyarwanda yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019. Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko uyu mugabo yishwe n’ indwara ya Diabète. Nsanzamahoro yamenyekanye muri Filimi Nyarwanda zitandukanye cyane cyane iya Rwasa ari nayo benshi bahise bamwitirira.