Perezida Museveni yongeye kohereza intumwa yihariye kuri mugenzi we w’u Rwanda

5440e577-3630-469c-8458-cc0dcec44cab.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yakiriye igisubizo yahawe na Adonia Ayebare, intumwa ye yihariye aheruka gutuma kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko intumwa ye yakiriwe neza mu Rwanda, bityo akaba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo umwuka mwiza ugaruke hagati y’u Rwanda […]

Kagame na Museveni baritegura gusinya amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bazashyira umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu bayobora. Ni amasezerano yemerejwe i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, ubwo intumwa z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda zari zahuye, ngo zirebere hamwe intambwe imaze guterwa mu gushyira mu […]

Intambara y’Abacengezi: Radiyo ya Nasiyonali yavanye umugabo mu nzara z’abashakaga kumwica

9d24f276-57f7-49e1-b89e-e945c8033af4.jpg

Umugabo witwa Ribakare wari utuye muri Serire ya Gashinga muri Segiteri Rubona muri Komini Nyakinama muri Perefegitura ya Ruhengeri, yatabawe na Radiyo yitwaga Nasiyonali ubwo yari afashwe mpiri (rwa mikono) hari mu ntambara y’Abacengezi mu 1997. Ribakare wari mu myaka 30 icyo gihe, yafashwe n’umwe mu basirikare b’impande zari zihanganye mu gace ubu kabaye Umudugudu […]

Umugore wanjye ashaka inzu ebyiri muri eshatu dutunze nakwanga akazavuga ko nkorana na FDLR

Nitwa Fidele, nkaba mfite umugore twashakanye tubyarana abana batatu. Ni njye wamwishyuriye amashuri yisumbuye kugeza arangije na kaminuza. Uyu mugore arangije amasomo yatangiye gukururana n’abandi basore n’abagabo, mubwira ko ntabishaka. Byagaragaye ko yashakaga ko dutandukana akegukana imitungo. Ibi mbishingira ku kuba naramubwiye ko nzaka gatanya, akabyumva vuba. Yampishuriye ko na we ari byo yifuza. Yamwbiye […]

Kigali: Umugabo akeka ko pasiteri amusambanyiriza umugore

Umugabo witwa Claude (amazina yahinduwe) avuga ko adashira amakenga pasiteri muri amwe mu matorero y’inzaduka kuko akeka ko yaba amusambanyiriza umugore. Uyu mugabo utifuje gutangazwa amazina avuga ko atuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Yabwiye Bwiza.com ko akemanga umubano waba uri hagati ye n’uwo avuga ko ari pasiteri. Ati ” Umugore wanjye […]

Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye

Umugabo witwa Innocent Ntirenganya yigabye ku Rusengero rwa ADEPR ruri mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ataka ko umugore we, Solange Uwambajimana atacyita ku rugo, ako ahubwo iminsi yose aba ari mu rusengero, ikibazo avuga ko kigiye gusenya urugo rwabo. Ntirenganya usanzwe atuye mu Mudugudu w’Agaseke, […]

Nyaruguru: Abaturage bavuze iby’ifatwa rya Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo biremezwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ko yajyanywe n’inzego z’umutekano amaze gufatirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi. Amakuru ku ifatwa rye yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare. Kugeza ubu, nta rwego bireba ruratangaza iby’ifatwa rya Kizito Mihigo. […]

Nyaruguru: Akarere kagiye gushyiraho imikino ijyanye n’ikirere cyaho

umuyobozi_w_akarere_ka_nyaruguru_bwana_habitegeko_francois_1_.jpg

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko bwafashe umwanzuro wo gushyiraho imikino yihariye ijyanye n’ikirere cy’aka karere mu rwego rwo guteza imbere siporo. Ubuyobozi butangaza ko bwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho busanze hari impano zitandukanye ziri mu rubyiruko rw’Akarere ka Nyaruguru. Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yabivuze nyuma y’igikorwa cyo gukora siporo cyateguwe n’ubuyobozi […]

Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Me Uwizeyimana na Dr Munyakazi

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) bitangaza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemeye ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’ubwa Dr Isaac Munyakazi, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi. Itangazo ibi biro byashyize ku rukuta rwa Twitter rivuga ko Perezida Kagame yemeye ubwegure bw’aba bombi […]

Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagiye guhura mbere ya Kagame na Museveni

Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bashyizweho ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bazahurira mu nama izabera ku mupaka wa Gatuna ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mbere y’indi izahuza abakuru b’ibihugu ku wa 21 z’uku kwezi. Ni inama izaba isuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro […]

Abacamanza 47 birukanwe mu kazi

Ubushake bwashyizweho n’ubutabera bw’u Rwanda mu guhashya ruswa, wasize Abacamanza 47 birukanwe mu kazi kabo hagati ya 2005 na 2019, nyuma ko kugaragaraho ibyaha bya ruswa. Ni ibyahishuwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo ku munsi w’ejo ku wakabiri, muri raporo yashyizwe ahagaragara. Nteziryayo yavuze ko ubutabera bwahaye agaciro kanini ibirego bariya bacamanza baregwagamo, bugakora […]

Nyaruguru: Imwe mu mirima y’icyayi yabaye nk’ibihuru

icyayi_cyakuze_kigasumba_abasoromyi.jpg

Imwe mu mirima y’icyayi iri ahitwa mu ishyamba rya Kongo. yabaye nk’igihuru kubera kudasarurwa bitewe n’uko abasoromyi babaye bake. Bamwe mu rubyiruko rukora akazi ko gusoroma icyayi mu Karere ka Nyaruguru babwiye Bwiza.com ko icyayi cyabaye cyinshi kandi amafaranga inganda zitanga ku basoromyi ari make bityo imirima badashobora kujyamo kubera ko icyayi cyakuze kikabasumba. Icyayi […]

Abanyarwanda barashishikarizwa gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, Abanyarwanda barashishikarizwa gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa basigiwe n’abasokuruza. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo uyu munsi uzizihizwa, ku rwego rw’igihugu ukaba uzizihizwa mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni incuro ya 17 uyu munsi […]

Ingaruka za Coronavirus zatangiye gushegesha abacuruzi b’Abanyarwanda

Bumwe mu bucuruzi bwo mu Rwanda bwatangiye kugerwaho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa aho bakuraga bimwe mu bicuruzwa. Hari abacuruzi batari bake bacuruzaga ibicuruzwa bitandukanye bivuye mu Bushinwa. Muri byo harimo: imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi. Kuri ubu bitewe n’uko ingendo z’indege zijya mu Bushinwa zabaye zihagaze hirindwa ko Abanyarwanda bajya mu Bushinwa bakwandura […]

Urukiko rwo mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubujurire bwa Visi-perezida wa Guinée Équatoriale

Umuhungu wa Perezida wa Guinée Équatoriale, Theodorin Obiang, akanaba Visi Perezida wa kiriya gihugu, yaciwe amande ya miliyoni 30 z’ama-Euro(30,000,000,000Rwf) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwigwizaho imitungo igenewe rubanda. Uru rukiko Kandi rwakatiye Obiang w’imyaka itatu y’igiciro cyakuweho, runategeka ko imitungo ye ifatirwa. Ni imitungo yiganjemo imodoka z’igiciro n’ibindi bintu by’urwibutso byahoze ari ibya nyakwigendera […]

Mba nshaka ko umugabo wanjye andigata mu gitsina mu gihe cy’akabariro akabyanga-Nkore iki?

Nitwa Mama Ana (amazina yahinduwe) iyo ndi mu gikorwa cy’abashakanye maba numva umugabo wanjye yandigata mu myanya y’ibanga nk’uburyo bwo nkuntegura gusa we nta bikunda. Umugabo wanjye nkunda kumwinginga rimwe na rimwe akabikora, nkumva ibyishimo birandenze gusa nta bikora kenshi kuko we ambwira ko atabimenyereye. Mumara impungenge kenshi ko nta mwanda uba urimo kuko mba […]

Umushahara w’abapolisi bato uracyari intica ntikize

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yatangaje ko nyuma y’imyaka isaga 20, Polisi y’u Rwanda (RNP) imaze gutera imbere gusa ibibazo by’umushahara wafatwa nk’intica ntikize ku bapolisi bato uracyari ikibazo. Ibi iyi minisiteri yabitangarije abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 10 Gashyantare uyu mwaka. Iyi minisiteri yatangaje ko inzego […]

Nigeria: Hadutse ubujura bw’amakariso y’abagore

Minisitiri w’Imirimo n’Imiturire muri Nigeria, Babatunde Fashola atangaza ko hari ubucuruzi bwadutse bw’amakariso y’abagore bikekwa ko ngo azana amahirwe yo kwinjiza amafaranga muri iki gihugu. Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 44 yateguwe n’umuryango United for Change, yigaga mu kurwanya ibyaha mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko hari imihango amakariso y’abagore akorerwaho […]

Haravugwa akaboko k’umuyobozi mu gutorongeza umunyamakuru Tuyishimire

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wakorega Radio na televiziyo One yaburiwe irengero muri Nyakanga 2019. Abakoresha b’uyu munyamakuru batangaje ko bamubuze ubwo yari ku kazi ke ko gutara amakuru yakoreraga mu Karere ka Gicumbi (i Byumba) mu majyaruguru y’u Rwanda. Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko ruri gukurikirana ibura ry’uyu munyamakuru. Umunyamakuru Tuyishimire Constantin yabuze ku […]

Umunyarwanda yapfuye nyuma yo gufungirwa mu kigo cya gisirikare i Mbarara

Umunyarwanda witwa Emmanuel Magezi bivugwa ko yafashwe n’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) yaguye mu kigo cya gisirikare kiri mu Karere ka Mbarara. Amakuru avuga ko uyu Magezi yafashwe muri Werurwe 2019, afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke mbere yo kujyanwa ku biro bikuru bya CMI biri i Mbuya mu Mujyi wa […]

Hoteli Hill top iravugwaho uburiganya mu kwishyura amazi

Hoteli yitwa Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu Mujyi wa Kigali iravugwaho ko yakoreshaga amazi itishyuye nk’uko sosiyete ishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bakomeje kubikurikirana. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 iyi hoteli yemeye kwishyura amande ubusanzwe yishyurwa n’ugaragayeho uburiganya mu kwishyura amazi agomba gutanga angana na miliyoni […]

Hateranye inama y’abaminisitiri mbere y’izahuza Kagame na Museveni

Abaminisitiri ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bahuye kugira ngo hategurwe iby’inama itegenyijwe kuwa 21 Gashyantare aho Perezida Kagame azahura na mugenzi we Museveni ku Mupaka wa Gatuna. Iyi nama yanabereye aho Katuna/Gatuna ku ruhande rw’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete mu gihe ku rwa Uganda, hari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen […]

Ingagi enye zo mu Rwanda zapfiriye muri Uganda

Ingagi enye zo muri Pariki y’Ibirunga zasanzwe zapfiriye muri Pariki yo muri Uganda, Mgahinga, mu majyepfo y’Uburengerazuba. Izi ngagi zigizwe n’ingore eshatu zikuze n’umwana umwe w’ingabo birakekwa ko zaba zarakubiswe n’inkuba yo kuwa 3 Gashyantare nk’uko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje. Izi ngagi zo mu muryango wa HIRWA uba muri Pariki y’Ibirunga nk’uko bitangazwa, zambutse zijya […]

Umunyarwanda yapfuye urw’amayobera muri Uganda

Amakuru Bwiza.com ifite aravuga ko hari Umunyarwanda witwa Gasore Semukanya yapfuye urw’amayobera muri Uganda muri iki cyumweru. Ikinyamakuru The New Times gitangaza ko kuwa 6 Gashyantare ku Mupaka wa Cyanika, ubuyobozi ku ruhande rwa Uganda rwashyikirije u Rwanda umurambo w’uyu Munyarwanda. Abo bayobozi bo muri Uganda ngo batangaje ko Semukanya yapfuye urw’amayobera. Aba bavuga ko […]

Bobi Wine agiye kwifatanya na Gen. Muntu ngo bazahangane na Museveni

Depite w’agace ka Kyaddondo y’Iburasirazuba, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko agiye kwifatanya na Maj. Gen. Mugisha Muntu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda kugira ngo bazahangane na Perezida Yoweli Museveni uri ku butegetsi mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021. Bobi Wine yemeje ko agiye gukorana na Gen. Muntu ufite ishyaka ryitwa Alliance […]

Agatsiko k’amabandi, imihirimbiri,ibimashini – Amwe mu magambo yatunguye benshi yavuzwe na Min. Uwizeyimana

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose. Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n’ibyo […]

USA: Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho uburiganya

Umunyarwanda witwa Idrissa Gasana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare, akurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyaha byo gukoresha uburiganya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Amerika. Umushinjacyaha mu rukiko rwo mu Mujyi wa Concord muri Leta ya Calorina y’Amajyaruguru yavuze ko Gasana yabeshye ku ngingo yo kuba nta ruhare […]

Two Rwandan ministers resign

The Ministers of State affiliated to the Justice and the Education docket have stepped down. Evode Uwizeyimana, the Minister of State in charge of Constitutional & Legal Affairs, and Isaac Munyakazi, the Minister of State in charge of Primary and Secondary Education, submitted their resignation letters to the Prime Minister on Thursday, February 6, 2020. […]

Ubutegetsi bwa Malawi bwasabye abaturage guhagarika kwibasira Abanyarwanda

Visi-Perezida wa Malawi, Saulos Klaus Chilima yamaganye ibikorwa byibasira Abanyamahanga by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi biswe ba Maburundi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 6 Gashyantare, yamaganye ibiri gukorwa n’abaturage, avuga ko ari bibi kandi bidakwiye kwihanganirwa. Ibi bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi ku banyamahanga byabaye mu duce twa Mchesi, Chilinde, Area 23, Area 24 muri Lilongwe n’ahitwa […]

Inkomoko y’ukwibasirwa kw’abacuruzi b’Abanyarwanda baba muri Malawi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, amakuru yakomeje kuva mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe, ni ay’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bakomeje kwibasirwa bashinjwa kugira uruhare mu mfu z’abaturage batatu b’abenegihugu mu gace ka Biwi. Amakuru yakwirakwijwe ndetse agacicikana ku mbuga nkoranyambaga yatumye Abanyarwanda n’Abarundi bibasirwa, amaduka yabo arasahurwa, bagabwaho ibitero mu nzu. Nk’uko umwe mu baba muri iki […]

Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa nk’uwateje imbere umuco biciye mu buhanzi

whatsapp_image_2020-01-23_at_19.16.04.jpg

Umuhanzi, Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa nk’umuhanzi wateje imbere umuco nyarwanda mu mahanga babinyujije mu bihangano by’indirimbo. Azashimirwa mu gitaramo cyiswe ” Ikirenga mu Bahanzi.” kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020. Cécile Kayirebwa ni we muhanzi watoranyijwe ngo abanzirize abandi bahanzi […]

Biravugwa ko Gen. Kabiligi yapfuye

Amakuru akomeje gucicikana ni ay’urupfu rwa Brig. Gen. Gratien Kabiligi, wahoze ari umwe mu basirikare bakuru b’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR) bivugwa ko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, agwa mu gihugu cy’Ubufaransa. Aya makuru aravuga ko yaba yazize indwara yari amaranye igihe ariko ikaba itatangajwe. Ku rundi ruhande, nta muntu […]

Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo

Umugabo wo muri Nigeria, Maduakor Wiseman yasabye abagabo bagenzi be kutazajya babwira abagore babo gahunda bafite niba bashaka gutera imbere. Maduakor abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye abagabo ko aho kugira ngo bagire icyo batangariza abagore babo, bazajya bavugana na ba nyina na bashiki babo kuko ngo ari abajyanama beza. Ati ” Mwa bagabo […]

Malawi: Abanyarwanda bakomeje guhunga ubugizi bwa nabi n’ubusahuzi

Mu minsi ibiri ishize yikurikiranya Bwiza.com yabagejejeho amakuru yaturukaga mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe yavugaga ko Abanyarwanda bari kwibasirwa n’abenegihugu nyuma y’imfu z’Abaturage basanzwe imirambo yabo mu nzu. Benshi muri aba Banyarwanda bashakiye ubuhungiro mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mu nkengero z’uyu mujyi. Kuri ubu amakuru agera kuri Bwiza.com ava mu bantu bari […]

Kaminuza ya CHUR iri gutanga buruse ku biyandikisha mbere y’abandi

ch.jpg

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangaza ko buri gutanga buruse ku kigero cya 50% ku bashaka kwiga muri iyi Kaminuza mu mashami yayo yose. Ushinzwe Amakuru muri CHUR, yabwiye Bwiza.com ko iyi gahunda yo gutanga buruse yatangiye ku biyandikisha mbere yatangiye mu kwezi kwa Mutarama ikazageza muri Werurwe mu mwaka wa […]

Biravugwa ko hari abatanga ruswa ngo abana babo bajyanwe Iwawa

Amakuru agenda akwirakwira mu baturage ni uko hari bamwe muri bagenzi babo batanga amafaranga ngo abana babo bagezwe mu Kigo kigorororerwamo ababa barabaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi ibangamira ituze rya rubanda. Aba baturage babwiye Bwiza.com ikibibatera ari uko Iwawa hatangirwa serivisi zo kwigisha imyuga ku bahagorerwa kandi bikaba bigoye kuba nk’ababyeyi bazigondera mu bigo bisanzwe […]

Malawi : Abacuruzi b’Abanyarwanda bahungiye mu nkambi

Amakuru aturuka mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe avuga ko Abanyarwanda bamaze igihe bibasirwa n’abenegihugu nyuma y’urupfu rw’umuturage bashakiye ubuhungiro mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mu nkengero z’uyu mujyi. Umwe mu Banyarwanda baba muri Malawi yabwiye Bwiza.com kuri uyu wa 4 Gashyantare ko Abanyarwanda batangiye guhungira mu nkambi y’impunzi kuko ngo Abanya-Malawi babasangaga mu […]

Leta yategetswe kwishyura miliyoni zisaga 50 ku bw’amakosa y’abayobozi

Ibigo n’inzego zitandukanye bya Leta birasabwa kwishyura amafaranga asaga miliyoni 50 biturutse ku manza Leta yagiye itsindwamo n’abagiye bayirega mu nkiko ku bw’amakosa y’abayobozi. Amakosa yagiye akorwa n’ibi bigo n’izi nzego higanjemo ayo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusesa amasezerano no gutanga ingurane. Mu bigo n’inzego biri ku isonga mu gutuma inkiko zitegeka Leta […]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu gisirikare, azamura bamwe mu ntera ari nako atanga inshingano ku basirikare umunani bari bafite amapeti atandukanye. Itangazo ririmo amakuru yizewe Bwiza.com yabonye rivuga ko abasirikare umunani ari bo barebwa n’iki cyemezo gusa. Muri bo harimo Capt. Danny Gatsinzi wagizwe Liyetona […]

Urugendo rwa Minisitiri Netanyahu muri Uganda rwiswe urw’amayobera

Ibitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yagiriye muri Uganda kuva kuwa Mbere tariki 3 Mutarama uyu mwaka, ruteye urujijo. Urugendo rwa Netanyahu ruje nyuma y’uwo yagiriye mu Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwibajijwe n’ibitangazamakuu nka Jewishpress, Tazpit n’ibindi bivuga ko bidasobanutse uko uyu mugabo yasura Uganda inshuro eshatu […]

Ruswa iravuza ubuhuha mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda

Urwego rw’Abikorera mu Rwanda ruri mu zatangajwe ko zazahajwe na ruswa mu 2019. Ibi ni ibyagaragajwe na Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda) yo kuwa 3 Ukuboza 2019 yiswe ‘Rwanda Bribery Index. Uko inzego za Leta zikurikirana mu kugaragaramo ruswa (Rwanda Bribery Index 2018-2019). – TVETs (12.80%), – Traffic Police […]

Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania

fa1583a7-d2f9-4685-ac2e-7cabc86d3ce3-1.jpg

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni aravugwaho kubeshya no gusiragiza mugenzi we wo muri Tanzania, witwa Sharpen bari bemeranyije gukorana indirimbo akamurya utwe. Ibi bivugwa ngo byabaye mu mwaka wa 2019 aho Fille na Sharpen bemeranyije gukorana indirimbo ndetse uyu mugore akaba yarahawe miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Uganda ngo iki […]

Umunyarwandakazi yokeje igitutu ambasaderi wa Uganda muri Thailand

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, umwe mu bubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Judith Heard Kantengwa, yacanye umuriro kuri Ambasaderi wa Uganda muri Thailand, Barbara Mulwana, amushinja imyitwarire mibi. Ubutumwa uyu munyamideli yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu, buva imuzi n’imuzingo imyitwarire ya Mulwana, ashinja kugira ibiro bya ambasade ya Uganda muri […]

Inama ihuza abakuru b’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, nigere ku mwanzuro ufungura imipaka

Ibiganiro bidafungura imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda nta wagira ikintu kinini yabyitegaho mu gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bimaze igihe bitarebana neza; buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi ariko ibihugu byombi bikabihakana. Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, hagiye hakorwa byinshi byari bigamije kuvugutira umuti icyo kibazo. […]

Museveni, Kagame to meet in Angola

President Paul Kagame of Rwanda and his Ugandan counterpart Yoweli Museveni will meet in Luanda-Angola tomorrow Sunday February 2 to resolve the ongoing tensions between both countries, with the hope of fully restoring ties. “The third Quadripartite Summit on relations between Uganda and Rwanda to be held in Luanda this Sunday 2nd February 2020, under […]

Uganda: Abadepite barwanye umwe ajyanwa mu bitaro

Umudepite uhagarariye agace ka Aruu, Odonga Otto yajyanwe mu bitaro bya Nakasero ku wa Kane w’iki cyumweru nyuma yo gukubitwa ikofe na mugenzi we, Anthony Akol uhagarariye agace ka Kilak. Aba badepite barwaniye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ku byavuzwe ko Depite Otto yari mu barimo kugumura abashyigikiye mugenzi we Akol ngo ntibazamutore kuko […]

Perezida Museveni avuga ko Leta izishyura ibyangirijwe mu rugamba rwa RPA

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko Leta izishyura abaturage begereye u Rwanda bafite ibyabo byangiritse ubwo ngo Uganda yateraga inkunga intambara ya RPA yo kubohoza u Rwanda. Perezida Museveni yatangaje ibi mu ruzinduko yagiriraga mu Karere ka Kisoro ahitwa Murora kuwa 29 Mutarama 2020. Ni uruzinduko rwari rugamije gushimira abaturage bo muri ako […]

Perezida Museveni yahaye asaga Frw miliyoni ebyiri umuryango w’uwarasiwe mu Rwanda

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahaye umuryango wa Theogene Ndagijimana warasiwe mu Rwanda amafaranga asaga miliyoni ebyiri nk’impozamarira. Ndagijimana yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda kuwa 18 Mutarama ashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu nk’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwabyemeje. Uyu yishwe ari kumwe na bagenzi be Emmanuel Mbabazi na Eric Bizimana ahitwa Kamugu mu Karere […]

Kenya: Umugabo yeteye inda nyirabukwe

Umugabo w’imyaka 32 utuye ahitwa Webuye muri Kenya witwa Kelvin Wailuba yateye inda nyirabukwe w’imyaka 43 wari waje gufasha umukobwa we, Nekesa kwita ku mwana wabo w’imyaka itanu. Nekesa avuga ko umugabo utatangajwe amazina we atigeze ahakana kuba yaragiranye ibihe byiza na nyirabukwe, ingingo ituma uyu mugore yicuza icyatumye asaba nyina utavuzwe amazina kuza kumufasha […]

Muhima: Umukobwa yatawe muri yombi ashinjwa “gutuka” mudugudu

Umukobwa witwa Magnifique wo mu Mududgudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima yafashwe n’inzego z’umutekano, akurikiranweho ko ngo yatutse umuyobozi w’umudugudu, Mbabazi Djamila wari mu kazi ke. Abaturage batuye muri uwo mudugudu babwiye Bwiza.com ko Magnifique yatawe muri yombi mu minsi ibiri ishize akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iri ahitwa La Galette mu […]

Musanze: Umukecuru n’abuzukuru be batatu bituma ku gasozi

Umukecuru witwa Gaudance Nyirambona w’imyaka 68 utuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, avuga ko yituma ku gasozi we n’abuzukuru be batatu. Uyu mukecuru usanzwe anafite ubumuga avuga ko yiherera mu gasozi abuzukuru be akabajyana mu gihuru. Ati ” Nituma iyo nagiye guca inshuro. Akuzukuru kanjye kacukuye umwobo hariya inyuma, […]

Huye: Abaturage barataka ukwiyongera k’ubujura nyuma yo gusenyerwa inzitiro

Mu gihe bamwe mu batuye umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bavuga ko bibasiwe n’umubare munini w’ibisambo byiba bitewe no gutegekwa gukuraho ingo z’imiyenzi n’imbingo byari bikikije ingo zabo. Aba baturage bavuga ko batabasha gusinzira bitewe n’ubujura bwiyongereye,bw’abitwikira ijoro bakaza kubiba babasanze mu ngo. Abaturage bavuga ko ubujura bwiyongereye nyuma y’aho ubuyobozi bubasenyesheje […]

Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bagiye kugaruka muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko ba rutahizamu Jules Ulimwengu n’Umunya-Ghana Michael Sarpong bagiye kuyigarukamo bakubutse mu gihugu cy’Ubushinwa aho bakinaga. Nta gihe kinini gishize aba basore bombi bari bafashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize bavuye mu Rwanda. Aba bakinnyi bombi bagiye kugaruka gukinira Rayon Sports, kubera icyorezo cya Coronovirus […]

Ibiro bya NRM muri Kabale byatwitswe

Abantu bataramenyekana batwise ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) mu Karere ka Kabale ku Muhanda uva Kisoro. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 27 Mutarama gusa ubuyobozi bugerageza kubihishira. Abakora muri ibyo biro babwiye Daily Monitor ko uwo muriro wangirije ibikoresho by’ishyaka rya NRM birimo amakarita y’ishyaka, ibyapa, amarido n’ibindi […]

RIB yataye muri yombi umupangayi ushinjwa gukubita nyir’inzu ku Muhima

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bonane Aimable ushinjwa gukubita uwamukodesheje inzu, Pierre Nkazamurego utuye mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Mutarama ubwo uyu Nkazamurego yabyukaga mu gitondo. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Bwiza.com ko yasanze Bonane w’imyaka […]

Abanyarwanda basabye ko abanyeshuri biga mu Bushinwa bakurwayo

Bamwe mu Banyarwanda barasaba ko Abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri biga mu Bushinwa bakurwa muri iki gihugu na Leta bakazanwa mu Rwanda mu rwego rwo kurindwa icyorezo cya Novel Coronavirus. Benshi bifashishije Twitter, batanga igitekerezo ku nama za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa mu ntara ya Kubei mu Bushinwa, basabye ko ahubwo abari […]

Ukekwaho indwara ya Novel Coronavirus yagaragaye muri Kenya

Umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso by’indwara ya Novel Coronavirus imaze kuyogoza Umugabane wa Aziya yagaragaye muri Kenya ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) mu kato. Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu munyeshuri yari avuye mu Bushinwa gusa ngo agaragara ko arwaye akigera ku kibuga cy’indege. Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko iri […]

Hari resitora zishyira amasohoro mu byo kurya by’abakiliya

french-man-2.jpg

Imwe muri resitora ziyubashye mu Bufaransa yitwa Le Gallion y’uwitwa Jacques DeNoiret iraregwa gushyira mu biryo by’abakiriya bayo amasohoro kugira ngo biryohe. Abakiliya batatu batangaje ko banduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma yo kurya muri iyo resitora ya Jacques DeNoiret. Iyi resitora isanzwe ikunzwe bitewe n’ibihembo yatsindiye birimo no gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshatu […]

Habonetse abandi basaba indishyi mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte (Sankara)

Urukiko Rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza rurengwamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN ku byaha 17 akurikiranweho n’ubushinjacyaha. Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye risa nk’iritinze nk’uko RBA yakurikiranye urubanza ibitangaza. Ibi ngo byatewe n’uko hagaragaye Me Yussouf Ndutiye na we watanze […]

Bus drivers in Kigali decry over working

Bus Drivers in Rwanda say they sometimes work 19-hour shifts per day, which can be dangerous for both their own health and pose risks to the safety of their passengers and other road users. The drivers start their day early, reaching the bus park at 5 am to pick up their first passengers of the […]