Perezida Paul Kagame yashenguwe cyane n’urupfu rwa Dr Paul Famer
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Dr Paul Famer, ashimangira ko kumutakaza ari igihombo kiremereye haba ku Rwanda nk’igihugu yakundaga cyane, ku muryango we ndetse no kuri we ubwe Inkuru y’urupfu rw’uyu munya-Amerika washinze Kaminuza ya Butaro rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, akaba yitabye Imana azize uburwayi. Iyi […]
Rayon Sports na APR FC zegukanye amanota atatu mbere yo kwesurana
Ikipe ya Rayon na APR FC zegukanye amanota atatu y’umunsi wa 18 wa shampiyona, mbere yo kwesurana ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Rayon Sports izaba yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR FC yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuye Bugesera FC […]
Arsenal yateye utwatsi icyifuzo yahawe cyo gutabariza Rusesabagina
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yateye utwatsi icyifuzo cy’umuryango wa Paul Rusesabagina cyo kumutabariza ngo arekurwe na Leta y’u Rwanda. Rusesabagina wamenyekanye muri filime ‘Hotel Rwanda’ kuri ubu afungiye mu Rwanda, nyuma yo gukatirwa imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi. Ni ibyaha byakozwe mu izina ry’umutwe […]
Umufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umunyarwanda aba uwa 5

Umufaransa Dujardin Sandy ukinira ikipe ya Total Energie y’iwabo, ni we wegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya 2022 kakinwe kuri uyu wa Mbere. Ni agace kavaga mu mujyi wa Kigali kerekeza i Rwamagana, mbere y’uko abasiganwa bahindukira nanone bagasoreza mu mujyi wa Kigali babanje kuzenguruka bimwe mu bice byawo. Rwari urugendo […]
Aubameyang wajugunywe na Arsenal yatsindiye Barcelone Hat trick mu mukino wa mbere yayikiniye yabanje mu kibuga
Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye FC Barcelona ibitego bitatu wenyine, mu mukino wa mbere wa shampiyona ya Espagne yayikiniye yabanje mu kibuga. Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona ya Espagne iyi kipe y’i Catalunya yari yasuyemo FC Valence i Mestalla ejo ku Cyumweru, ihayinyagirira ibitego 4-1. Wari umukino wa gatatu Aubameyang yakiniraga FC Barcelone […]
Umuhungu wa Gen Tumukunde yarongoye umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni
Amanya Nduhura Tumukunde, umuhungu wa Lt Gen Henry Tumukunde yarongoye Dr. Angela Nagasha Kakishozi, umukobwa wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Amanya yakoye Kakishozi, mu muhango wabereye iwabo w’umukobwa mu karere ka Lyantonde. Amakuru avuga ko aba bombi bamenyaniye muri Malaysia ubwo bari bahuriye muri Kaminuza. Ni umuhango witabiriwe […]
RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwaburijemo icyifuzo cya ba Bishop batandatu baherukaga kweguza Apôtre Dr Gitwaza Paul ku buyobozi bw’itorero rya Zion Temple. Ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu baherukaga kweguza Apôtre Gitwaza bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kugira umuryango Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center […]
Perezida Recep Tayyip Erdogan ategerejwe muri RDC
Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho agomba gutangirira uruzinduko rw’iminsi ine agiye kugirira hano ku mugabane wa Afurika. Perezida Erdogan azagera muri Congo Kinshasa ejo ku Cyumweru Tariki ya 20 Gashyantare, ahave ku wa Mbere Tariki ya 21 Gashyantare nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Félix […]
Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y’amavuko. Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016. […]
Zabyaye amahari hagati ya Apôtre Dr Paul Gitwaza n’abo bashinganye Zion Temple
Apôtre Dr Paul Gitwaza wari Umuvugizi Mukuru w’Umuryango ‘Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center’, yegujwe kuri ziriya nshingano n’abo bafatanyije kuwushinga bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kuwugira uwe. Ni ibikubiye mu ibaruwa abafatanyije na Apôtle Gitwaza gushinga Zion Temple bamwandikiye ku wa 14 Gashyantare 2022. Iyi baruwa BWIZA ifitiye Kopi yashyizweho umukono n’abarimo Bishop Claude […]
Amb. Valentine Rugwabiza ashobora guhabwa undi mwanya ukomeye nyuma yo kuva i New York
Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, ashobora gusimbura umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye ku mwanya w’umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MIMUSCA). Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rugwabiza wari umaze imyaka itanu ahagarariye u Rwanda muri Loni yasimbujwe Amb. Gatete Claver wahoze ari Minisitiri […]
Akinwumi Adesina yavuze umushinga ukomeye yaganiriyeho na ba Perezida Kagame na Samia
Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi A. Adesina, yahishuye ko we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda cyo kimwe na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania baganiriye ku mushinga w’inzira za gari ya moshi zigomba guhuza akarere. Aba banyacyubahiro uko ari batatu baheruka guhurira i Bruxelles mu Bubiligi mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi […]
Umugore wa Perezida Macron yajyanye mu nkiko abagore bavuze ko yavukanye ubugabo
Madamu wa Perezida Emanuel Macron w’u Bufaransa, Brigitte Macron, yajyanye mu nkiko abagore babiri bamusebeje bavuga ko yavutse ari umuhungu nyuma akaza kwihinduza igitsina. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Brigitte Macron yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yavukanye ubugabo. Byari nyuma y’inkuru yari yanditswe ku rubuga rw’abanyapolitiki bagendera ku myumvire ya kera (extrême droite), […]
Rangnick yashyize umucyo ku makuru yavugaga ko Cristiano ashobora kugirwa Kapiteni wa Manchester United
Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ralf Rangnick, yanyomoje amakuru yavugaga ko rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora gusimbura myugariro Harry Maguire ku nshingano zo kuba Kapiteni w’iriya kipe. Inkuru y’uko umutoza Rangnick afite gahunda yo gusimbuza Cristiano Harry Maguire yatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru n’ikinyamakuru The Mirror. Iki kinyamakuru kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino mu […]
Nyaruguru: Perezida w’urukiko akurikiranweho kwaka ruswa y’igitsina
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti. RIB yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere […]
U Burundi bwashyikirije u Rwanda inka zaherukaga kwibwa i Nyaruguru
Inzego z’ubuyobozi mu gihugu Burundi ejo ku wa Kane zashyikirije iz’u Rwanda inka eshatu zaherukaga kwibwa mu murenge wa Busanze w’akarere ka Nyaruguru, mbere yo gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare rishyira ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare ni bwo izi nka zibwe umuturage […]
Musanze: Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwiba moto yiyita umusirikare wa RDF
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari, bafashe uwitwa Habimana Céléstin w’imyaka ukekwaho kwiba moto yiyita umusirikare wa RDF. Habimana w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare. Moto akekwaho kwiba ni iyo mu bwoko bwa […]
Musa Esenu yafashije Rayon Sports gutsinda Rutsiro FC
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane. Rayon Sports yaherukaga gutsindirwa na Mukura VS igitego 1-0 i Huye yari yakiriye Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye i Huye. Umunota wa 18 w’umukino wari uhagije ngo Rayon Sports […]
Ishyaka FDC rya Col Besigye ryanenze uburyo u Rwanda ruri kubakamo umubano warwo na Uganda
Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) rya Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ryanenze uburyo Leta y’u Rwanda iri kubaka umubano wayo na Uganda rivuga ko wakabaye ushingira ku gihugu n’abantu aho kuba ku muryango wa Perezida Yoweri Museveni. FDC yatangaje ibi nyuma y’amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo y’uko Gen Salim Saleh […]
UEFA Champions league: Salah na Firmino bafashije Liverpool gutsindira Inter Milan imbere y’abafana bayo
Ikipe ya Liverpool yaraye iteye intambwe iyiganisha muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsindira Inter Milan imbere y’abafana bayo ibitego 2-0. Liverpool yari yasuye Inter Milan mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya San Siro. Ibitego by’umunya-Brésil Roberto Firmino n’umunya-Misiri Mohamed Salah ni byo byafashije iyi kipe y’umutoza Jurgen […]
Gen Salim Saleh na we yaba ategerejwe i Kigali aho agomba kuganirira na Perezida Kagame
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaba ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba guhurira na Perezida Paul Kagame. Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS yari yatangaje ko afite amakuru y’uko Gen Saleh agomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, aho […]
Musanze FC y’abakinnyi 10 yisasiye APR FC, Kiyovu Sports yihimura kuri AS Kigali
Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu yari yakiriye iy’Ingabo z’Igihugu yaherukaga gutsinda mu myaka irindwi ishize, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane. Igitego cyo mu minota […]
Perezida Filipe Nyusi yakoze impinduka mu gisirikare na Polisi ya Mozambique
Perezida wa Mozambique akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi bya kiriya gihugu, Filipe Nyusi, yirukanye ku mirimo Timóteo Bernardo wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi. Perezida Nyusi yamusimbuje Fernando Francisco Tsucana wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Polisi ya Mozambique ry’Ubumenyi (ACIPOL), nyuma yo kumuzamura mu ntera akamuha ipeti rya Deputy Commissioner of Police. […]
UEFA Champions league: Byasabye umunota wa nyuma ngo PSG ibabaze Real Madrid
Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Real Madrid igitego 1-0, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Iyi kipe y’i Paris yari yakiriye Real Madrid yo muri Espagne mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye i Parc des Princes. PSG ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bayo yihariye igice cya mbere cy’umukino, […]
FDLR yahakanye yivuye inyuma ibyo iheruka gutangazwaho na Perezida Kagame
Umutwe wa FDLR wahakanye wivuye inyuma iby’imikorere ishobora kuba hagati yawo na ADF nk’uko biheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame, uvuga ko nta masezerano ugirana n’ibyihebe. Uyu mutwe wasubizaga ku byo uheruka gutangazwaho na Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abaminisitiri baheruka kwinjira muri Guverinoma ku itariki ya 08 Gashyantare. Perezida Kagame ubwo yari […]
Martin Fayulu yandikiye ba Perezida b’ibihugu bya AU ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda
Umunya-Politiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yandikiye abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda kubera amasezerano ibi bihugu byasinyanye na Guverinoma ya Congo. Ni ibaruwa uyu mugabo usanzwe akuriye ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDé) yanditse ku itariki ya 05 Gashyantare […]
Col Besigye yanenze imyitwarire ya Gen Muhoozi ‘itesha agaciro’ umubano w’u Rwanda na Uganda
Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanenze imyitwarire ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu zirwanira ku butaka, avuga ko itesha agaciro umubano w’u Rwanda na Uganda. Ni mu butumwa uyu mugabo udacana uwaka na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ariko agendeye ku […]
Rubavu: Niyonsaba wibwe inka yavuzwemo Col muri RDF ikanahanisha Gitifu yashumbushijwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashumbushije umuturage wo mu murenge wa Rugerero witwa Niyonsaba Vestine, nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka bikarangira yibwe. Muri 2015 ni bwo Niyonsaba yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka muri 2012, nyuma iza gufatirwa mu gikuyu cy’umusirikare ufite ipeti rya Colonel wa RDF giherereye mu murenge wa […]
Baziki wari umaze imyaka 8 muri Staff y’Amavubi yapfuye
Baziki Jean Pierre wari umaze imyaka umunani muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize uburwayi. Baziki ‘Peter’ yari asanzwe ari Kit Manager (ushinzwe ibikoresho) mu kipe y’igihugu. Inkuru y’urupfu rwe yanemejwe na FERWAFA, yihanganisha umuryango we. FERWAFA kuri Twitter yagize iti: “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uwahoze ari […]
Kagere na bagenzi be batangiye imikino y’amatsinda ya CAF Confederation bihaniza ASEC Mimosa
Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere, yatangiye imikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup itsinda ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire ibitego 3-1. Simba yari yakiriye ASEC Mimosa mu mukino wa mbere wo mu itsinda D wabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam ejo ku Cyumweru. Nk’ibisanzwe Meddie Kagere yari […]
Nyuma yo guhagarika umuvuduko wa APR FC, Mukura VS yanisasiye Rayon Sports
Ikipe ya Mukura Victory Sports yaherukaga guhagarika umuvuduko wa APR FC yari imaze imikino 50 yikurikiranya idatsindwa, yanisasiye Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0. Iyi kipe y’umugoza Toni Hérnandez yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye. Igitego cyo ku munota wa 82 w’imikino cyatsinzwe kuri penaliti na […]
Fofo ukina muri Papa Sava yitabiriye Miss Rwanda 2022
Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ari mu bakobwa 117 bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda mu mujyi wa Kigali. Fofo yabwiye abagize akanama nkemurampaka ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko yiyumvamo ubushobozi kandi ashaka kuvuganira benshi. Yavuze ko afite umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba ateganya kujya aganiriza abakobwa ku bijyanye […]
Karake ukora mu Rukiko rw’Ikirenga yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’arenga Frw miliyoni
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafatiye mu cyuho Karake Afrique ari kwakira ruswa ya Frw 1,400,000; nka avance y’umuntu yizezaga ko azafasha agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere. Karake usanzwe ari umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022, afatirwa mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Nk’umuntu ukora mu Rukiko […]
Hamenyekanye umunsi u Burusiya bushobora kugabiraho ibitero bya mbere kuri Ukraine
Ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CIA) byatangaje amakuru y’ibanga y’uko u Burusiya buteganya kugaba ibitero bya mbere kuri Ukraine ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha. Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje ko CIA na Perezidansi ya Amerika bakiriye amakuru y’ibanga y’umugambi urambuye w’u Burusiya uteganyijwe ku itariki ya 16 Gashyantare. Amakuru […]
Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo muri Sénégal
Umunya-Sénégal Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo mu gihugu cye, nyuma yo kugihesha Igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku nshuro ya mbere. RMC Sports dukesha iyi nkuru yatangaje ko Mané usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza azitirirwa Stade yo mu mujyi avukamo wa Sédhiou. Kuva mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa kugeza muri […]
Gen Muhoozi yavuze intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyahuza abagore bo mu bihugu byombi mu rwego rwo kureba abeza kurusha abandi. Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, urubuga […]
Rwamagana: bana 4 bariye ibiyege, umwe arapfa abandi bajyanwa mu bitaro
Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi zo gucana ibiyege, babiriye bamererwa nabi kugeza umwe apfuye abandi bajyanwa mu bitaro. Ibiyege ni ibimera bijya gusa n’ibihumyo bikunze kuboneka mu kinani. Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko ibi bimera n’ubwo bimeze nk’ibyobo byo bisanzwe bibamo uburozi […]
FARDC yaba yitabaje FDLR mu guhiga abarwanyi ba M23
Umutwe wa M23 watangaje ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo kuwutegurwaho. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, wavuze ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Gen de Brigade Ruhinda. Yabwiye ikinyamakuru Taarifa ati: “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye […]
Perezida Joe Biden yategetse Abanyamerika bari muri Ukraine guhita bavayo bwangu
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Abanyamerika bose bari ku butaka bwa Ukraine kuhava vuba na bwangu, mu rwego rwo kwirinda ko bagirwaho ingaruka n’ibitero by’Ingabo z’u Burusiya byegereje. Perezida Biden yatanze ubu butumwa mu kiganiro yagiranye na NBC News. Ati: “Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha. Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini […]
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yagendereye u Rwanda
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame na Nyusi “baganiriye ku byiza bimaze kugerwaho n’u Rwanda na Mozambique mu bufaranye bukomeje bwo kugarura umutekano muri Cabo Delgado ndetse n’izindi nzego […]
RDC: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe
Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Sama Lukonde, ku magambo avuga ko ateye ubwoba ya Perezida Paul Kagame. Ni ibikubiye mu itangazo uyu mudepite witwa Iracan Gratien de Saint-Nicola uhagarariye agace ka Bunia ko mu ntara ya Ituri yashyize hanze. Muri iri tangazo, uyu […]
Myugariro ukinira u Bufaransa ari mu mazi abira azira guhohotera injangwe
Myugariro Kurt Zouma ukinira Ikipe ya West Ham United yo mu Bwongereza, ari mu mazi abira azira guhohotera injangwe y’iwe mu rugo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hagiye ahagaragara amashusho y’uyu myugariro w’Umufaransa akubita imigeri iriya njangwe, nyuma yo kumena aka vase [akabindi bashyiramo indabo]. Ni amashusho yafashwe n’umuvandimwe w’uriya mukinnyi witwa Yoan, mbere […]
Gen Muhoozi yahakaniwe na Perezida Kagame ko Kakwenza yaba yahungiye mu Rwanda
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame akamuhakanira ko nta Kakwenza Rukira uri mu Rwanda. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi yaba yahunze Uganda akaza hano mu Rwanda, nk’inzira yo kumujyana ku mugabane […]
U Burundi ku mwanya wa 2 mu bihugu 10 bya Afurika byageragejwemo Coups d’Etat nyinshi
Ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022 Ingoro ya Perezida Umaro Sissoco Embalò wa Guinée-Bissau yagabweho igitero cy’abo yavuze ko bashakaga kumuhirika ku butegetsi, cyakora cyo iyo Coup d’Etat iza gupfuba. Abantu 11 ni bo Minisiteri y’Itumanaho muri kiriya gihugu yatangaje ko baguye muri icyo gitero. Coup d’Etat yageragejwe muri iki gihugu cyahoze cyarakoronijwe […]
Perezida Kagame yahuje imvugo na Museveni ku muzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo muri Cabo Delgado
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umuzi w’ikibazo cy’ibyihebe byo mu mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah wayogoje intara ya Cabo Delgado ari ADF ifite ibirindiro mu mashyamba ya Congo, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere kose mu kugikemura burundu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri […]
Gabaski yahishuye ibyo Salah na Mané bamubwiraga mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohamed Abou Gabal ‘Gabaski’, yahishuye amagambo Mohamed Salah na Sadio Mané bamubwiye mbere y’uko akuramo Penaliti ya Sénégal bari bahuriye mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika. Ku Cyumweru gishize ni bwo Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Misiri […]
Abakinnyi ba Sénégal bambitswe imidari y’ubutwari, bahabwa akayabo k’amafaranga n’ibibanza (Amafoto)
Abagize Ikipe y’Igihugu ya Sénégal bashimiwe byihariye na Perezida Macky Sall wa kiriya gihugu, nyuma yo kugihesha ishema begukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere. Ku Cyumweru gishize ni bwo Les Lions de la Téranga yegukanye Igikombe cya Afurika cya mbere cyayo mu mateka, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Misiri bari banganyije […]
RDF na FADM birukanye ibyihebe mu duce tubiri byaherukaga kwigarurira
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma twaherukaga kwigarurirwa n’ibyihebe. Utu duce twombi tuzwiho kubamo imirima myinshi y’imyumbati, duherereye mu karere ka Palma ho mu ntara ya Cabo Delgado, nko ku bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma. Ibyihebe byaherukaga kujya kutwihishamo by’agateganyo, mu rwego rwo kongera kwisuganya, […]
Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC mu mukino wo kwipima
Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kabiri. Aya makipe yombi afatwa nk’amavandimwe yari yahuriye mu mukino wo kwipima wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports yiteguraga umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona uzayihuza na Mukura VS. Rayon Sports yafunguye […]
Perezida Kagame yaciye amarenga ko RDF igiye guhiga FDLR muri RDC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko bishobora kuzarangira ingabo z’u Rwanda zigiye guhiga abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 27 bafite ibirindiro mu mashyamba ya Congo. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Eng. Uwase Patricie uheruka kugirwa Umunyamabanga […]
Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora gusubira mu buryo mu minsi iri imbere, nyuma y’imyaka hafi itandatu ibihugu byombi bidacana uwaka. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Barimo Dr Nsabimana Ernest uheruka […]
UPDF na FARDC batangije icyiciro cya kabiri cy’ibitero karundura ku birindiro bya ADF
Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangije icyiciro cya kabiri cy’ibitero biremereye ku birindiro by’umutwe wa ADF hifashishije indege n’ibimodoka by’intambara. Ibirindiro bya ADF byibasiwe n’ibi bitero ni ibiherereye mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Intego y’ibi bitero ngo ni ikurandura burundu uriya mutwe wakunze kwifashisha amashyamba ya […]
Cabo Delgado: Ingabo za RDF, FADM na SAMIM zaguye mu gico cy’ibyihebe zirabyica
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC, zishe zirashe abagabo batanu babarizwaga mu mutwe w’ibyihebe byayogoje intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique. Ibi byihebe byiciwe mu mirwano yabereye mu gace kitwa Zambezi ho mu karere ka Macomia ku wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare, nk’uko urubuga Moz 24h rwabitangaje. Aka […]
APR FC yongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri ngenderwaho ibahaye akayabo (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano abakinnyi bayo babiri; Ishimwe Anicet na Lague Byiringiro. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo aba basore bombi bakiri bato bongereye amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Lague w’imyaka 21 y’amavuko na Ishimwe Anicet w’imyaka 20, basanzwe bakina basatira izamu. Bombi bongereye amasezerano y’imyaka ine yo […]
Ba Banyarwanda 8 birukanwe burundu ku butaka bwa Niger, bagomba gusubizwa i Arusha
Leta ya Niger yanzuye burundu ko Abanyarwanda umunani yari yarirukanye ku butaka bwayo mu mpera z’umwaka ushize bahava bagasubizwa i Arusha muri Tanzania. Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda umunani barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibibano bari bahawe iminsi irindwi yo kuba […]
Huye: Yacukuriwe imva bizwi ko yapfuye, bene we bagiye gufata umurambo basanga yinywera igikoma
Umugabo witwa Byangabiza Gervais wo mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, yabitswe ko yapfuye abo mu muryango we bacukura imva yo kumushyiriramo; gusa bagiye gutora umurambo we basanga ari muzima. Abatuye muri kariya gace bavuga ko ku wa 01 Gashyantare Byangabiza yakomerekejwe n’umukozi wo muri rumwe mu ngo zigatuyemo amukubise icyuma kimeze nk’umukasi […]
Guinée-Bissau: Hongeye kumvikana urundi rusaku rw’amasasu nyuma y’icyumweru ingoro ya Perezida igabweho igitero
Nyuma y’icyumweru kimwe ingoro y’umukuru w’igihugu cya Guinée-Bissau igabweho igitero n’abitwaje intwaro, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu murwa mukuru wa kiriya gihugu kuri uyu wa Mbere. RFI yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa Mbere cyibasiye Radiyo yitwa Capital FM iherereye mu gace kitwa Bairro Militar. Iyi Radiyo ifatwa nk’ikoranira bya hafi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi […]
Uko byagenze ngo umusifuzi asabe Mohamed Salah gusifura umukino Misiri yatsinzwemo na Sénégal
Rutahizamu Mohamed Salah yasabwe n’umusifuzi amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ikipe y’Iyihugu cye cya Misiri yaraye itsinzwemo na Sénégal, undi arabyanga. Mu ijoro ryakeye ni bwo Sénégal yatsinze Misiri kuri Penaliti 4-2, yegukana ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Caméroun. Rutahizamu Sadio Mané wari wahushije Penaliti ku munota […]
Ifoto y’umunsi: Col Burabyo wa RDF yatereye isaluti Perezida Museveni
Col James Burabyo ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, yagaragaye aterera isaluti Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Col Burabyo ni umwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Tarehe Sita’ byabaga ku ncuro ya 41, hizihizwa umunsi Perezida Museveni yatangirije urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu […]
Sénégal yegukanye Igikombe cya mbere cya Afurika itsinze Misiri ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Teranga, yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere itsinze ku mukino wa nyuma Les Pharaohs ya Misiri kuri penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko iminota 120 y’umukino wa nyuma amakipe yombi yari yahuriyemo yari yarangiye anganya 0-0. Misiri ya Mohamed Salah yashakaga igikombe cya Afurika ku […]