Twirwaneho iravugwaho kurasa FARDC igakizwa n’amaguru

Amakuru aturuka mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zagabye igitero ahitwa kuri Evomi, umutwe wa Twirwaneho wazirwanyije zihunga zerekeza kuri brigade muri centre ya Minembwe. Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ingabo za leta zari ziyobowe na Col Jean Pierre […]

FARDC irigamba guhanura drones 6 za RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyigambye guhanura drones esheshatu kivuga ko zari iz’icy’u Rwanda (RDF). FARDC yabitangaje biciye mu muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu gice bizwi nka Sokola 1 bikorerwa mu gice cya Grand-Nord, Lt Col Mak Hazukay. Uyu yavuze ko izo “drones esheshatu z’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zahanuriwe hejuru y’agace ka […]

LIVE: Amb. Nduhungirehe na mushiki we bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi

Ikinyamakuru Bwiza.com kibahaye ikaze mu gitaramo ICYAMBU cy’umuramyi Israel Mbonyi cyiri kuba ku nshuro ya 3. Ni igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gusa cyaje gutindaho isaha yose aho isengesho rifungura iki gitaramo ryazamuwe saa moya zuzuye. Ni igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mushiki we […]

Zelensky aravuga ko u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ‘igitero cy’ubunyamaswa’

Perezida Volodymuyuyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko kuri  wa Gatatu Isi yizihirijeho umunsi mukuru wa Noheli u Burusiya bwagabye ku gihugu cye ibitero bya missile bya kinyamaswa. Mu ijambo Zelensky yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yasabye ko hagabanywa ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi. Ni nyuma y’uko u Burusiya bwari bwamaze kugaba igitero ku bikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi bukoresheje […]

Col Willy Ngoma yemeje ko M23 yongeye kwirukana FARDC muri Mambasa

Umutwe wa M23 wisubije agace ka Mambasa ko muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kukirukanama ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe wemeje ayo makuru biciye muri Lt. Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cyawo. Uyu musirikare mu butumwa buherekeje amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Intare ubwo […]

Indege ya Tshisekedi yananiwe kugwa 

Indege ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Mbere yananiwe kugwa ku kibuga cya Kananga, kubera ikibazo cy’ikirere kibi. Tshisekedi yagombaga kugirira uruzinduko mu ntara za Kasai yo hagati, Kasai na Kasai y’Iburengerazuba; gusa arwimurira kuri uyu wa Kabiri kubera imvura nyinshi. Perezidansi ya RDC yemeje aya makuru […]

Umuhuro wa Kabila na Katumbi wabereye i Addis-Abeba uhatse iki?

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Moïse Katumbi Chapwe wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amakuru aravuga ko mu Cyumweru gishize bahuriye mu biganiro byabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie. Ikinyamakuru La Libre ni cyo cyatangaje iby’umuhuro w’aba banyapolitiki bombi bigeze kumara igihe kirekire badacana uwaka. Muri 2014 ni bwo […]

M23 yambuye FARDC igifaru

Umutwe wa M23 wungutse igifaru nyuma yo kucyambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye mu mirwano. Iki gifaru cyerekanwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma wanashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bw’iyo mpano. Willy Ngoma yifashishije urubuga rwe rwa X aho yashyize ifoto ya kiriya kimodoka cy’intambara, yanditse […]

Imirwano ya FARDC na M23 mu marembo ya Goma yateje ubwoba

Imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kubura muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi y’Umujyi wa Goma yateje ubwoba Muri wazalendo FARDC na FDLR. Imirwano yabanje kubera mu gice cya Rusayo uhuje FARDC na FDLR ndetse na Wazalendo, ubwo bashaka kujya gutabara Shove ubwo M23 yaharasaga ndetse […]

Abadepite bagaragaje impungenge ku baganga badafite uburambe bakora muri CHUB

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Minisiteri y’Ubuzima ibisobanuro ku bakozi badafite uburambe mu kazi bakora mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Ni nyuma y’uko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta iheruka gusohora yerekana ko muri biriya bitaro hakoramo abakozi barimo abaganga batera […]

Ituri: FARDC yarasanye na UPDF

Abasirikare bane bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umwe wo mu za Uganda (UPDF), bakomerekeye mu mirwano yasakiranyije impande zombi. Radio Okapi yatangaje ko iyi mirwano yabaye by’impanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza, ibera muri Teritwari ya Itumu ho mu ntara ya Ituri. Ingabo za Congo n’iza Uganda […]

Umwanzi nyuma yo kuturasaho n’indege z’intambara na kajugujugu yahunze: Col. Willy Ngoma

Umutwe wa M23 urigamba gukwiza imishwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yanagaragayemo indege z’intambara yaraye isakiranyije impande zombi. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Lubero kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege ya Sukhoi-25 y’igisirikare cya RDC […]

USA yasabye u Rwanda na RDC gusubira ku meza y’ibiganiro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira ku meza y’ibiganiro, mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi. Washington yatanze ubu busabe biciye mu ntumwa yayo mu muryango w’Abibumbye, Linda-Thomas Greenfield; mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Byari nyuma […]

Perezida Mahamat Déby yateye ikirenge mu cya se, na we yigira Maréchal

Perezida Mahamat Idriss Déby wa Tchad ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza yizamuye mu ntera, yigira Maréchal mu ngabo z’iki gihugu. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Ndjamena mu murwa mukuru. Uyu musirikare nyuma yo kugera kuri ririya peti riruta ayandi mu gisirikare cya Tchad, yavuze ko yizeye ko rizamutera imbaraga […]

Gitifu wa Rusizi n’uwa Kirehe barafunzwe 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi na Nsabimana Cyprien w’aka Kirehe, bakaba bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni icyaha aba bayobozi bombi basangiye na Rutikanga Joseph usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke. RIB mu butumwa yanyujije ku […]

Amerika yikomye ibihugu biterura ngo bishinje ingabo za RDF kuba muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zikomye ibihugu biterura ngo bishinje u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Amerika yabitangaje biciye muri Ambasaderi wayo mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield. Byari nyuma y’uko akanama gashinzwe umutekano ku Isi mu muryango w’Abibumbye kari kamaze gutora umwanzuro wongera mu […]

Umunyamakuru Habababyeyi wari ufite ubukwe yapfuye

Habababyeyi Pascal wari umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 akanaba umunyamategeko, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza. Habababyeyi yari azwi cyane mu kiganiro ‘Ahabona’ gitambuka kuri Televiziyo  yakoranaga na Oswald Mutuyeyezu ‘Oswakim’ bafatanyaga gusesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru. Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi aravuga ko yazize uburwayi butunguranye. Nyakwigendera […]

M23 yateze iminsi Gen. Masunzu washinzwe FARDC mu bice irwaniramo

Umutwe wa M23 wateze iminsi Lt. Gen. Masunzu Pacifique wagizwe umuyobozi w’Ingabo za RDC mu bice urwaniramo, umuteguza gutuma abamuhaye akazi bamwikiza. Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza ni bwo Gen Masunzu yahawe ziriya nshingano nshya na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Congo (FARDC). Ni impinduka zasize […]

NESA yafunze amashuri 62 yiganjemo ay’i Musanze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza yiganjemo ayo mu karere ka Musanze. Icyemezo cyo gufunga aya mashuri cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni ubugenzuzi bwanzuye ko ariya mashuri adakwiye gukomeza ibikorwa byo kwigisha guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 […]

Babiri bafunzwe bazira gushaka kuroga Perezida Hakainde Hichilema

Abagabo babiri bashinjwa kuba abarozi batawe muri yombi na Polisi ya Zambia, nyuma yo guhabwa inshingano zo kuroga Perezida Hakainde Hichilema w’iki gihugu. Polisi ya Zambia yatangaje ko Jasten Mabulesse Candunde na Leonard Phiri yabafatiye i Lusaka mu murwa mukuru. Itangazo Polisi yasohoye ku wa Gatanu rivuga ko “misiyo bari bafite yari iyo gukoresha inzaratsi” […]

M23 yateye utwatsi ibyo kuganirira na RDC muri gahunda ya Nairobi 

Umutwe wa M23 wateye utwatsi gahunda ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba impande zombi zaganira biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi bisanzwe bibarizwamo indi mitwe yitwaje intwaro. Uyu mutwe wasubizaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba waraye ubwiye Televiziyo ya France 24 ko igihugu cye kidateze kujya mu mishyikirano […]

Uhuru Kenyatta yemeye kuba umuhuza mu mishyikirano ya RDC na M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yemeye kuba umuhuza w’ibiganiro bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23. Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umubano na Afurika, Molly Phee, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ruzinduko Perezida Joe Biden […]

Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa FARDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuye inshingano Gen Christian Tshiwewe Songesa wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, amugira umujyanama we mu bya gisirikare. Tshiwewe yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC kuva mu Ukwakira 2022, nyuma yo gusimbura kuri izo nshingano Gen Celestin Mbala wohereje mu kiruhuko cy’izabukuru. Mbere y’aho yari […]

Ihohoterwa rye ntaho rihuriye no kuba ari Umurundi: RIB kuri Haberumugabo wishwe urubozo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwanyomoje amakuru yavugaga ko Haberumugabo Guy Divin wahohotewe na bagenzi be yazize kuba akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Ku wa 16 Ukuboza ni bwo Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku bufatanye na RIB ifunze abantu 10 bakekwaho kwica urubozo uriya musore w’imyaka 19 y’amavuko. Byari nyuma […]

Zabyaye amahari hagati ya Gen Muhoozi na Lt Gen Elwelu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye kugaba ibitero kuri Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari umwungiriza we. Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Lt Gen Elwelu ari “igicucu”, anagaragaza ko ashidikanya ku mbaraga ze z’umubiri zo kuba mu gisirikare cya Uganda. Yagize ati: “Elwelu rwose ni […]

Rubavu: Guverineri Ntibitura yasabye abaturage kwirinda gutiza FDLR umurindi

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abatuye akarere ka Rubavu kwirinda gutiza umurindi imitwe irimo FDLR igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ahubwo bagafata iya mbere mu kwamaganira kure abafite uwo mugambi. Guverineri Ntibitura yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe. Ni imirenge […]

Rubavu: Akarere kateye utwatsi ubusabe bw’Abarasta bwo kwigaragambya

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ubusabe bw’Abarasta baho bari babwandikiye basaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple. Meya wa Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko mu mpamvu bashingiyeho banga ubwo busabe harimo kuba nta muryango w’Abarasta wanditse mu buryo buzwi n’amategeko uba muri Rubavu. Yagize ati: “Twasanze […]

RDC na Sudani byokeje Uganda igitutu kubera amagambo ya Gen Muhoozi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani byokeje Uganda igitutu, nyuma y’amagambo aheruka gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, ni bwo yahamagaje ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade ya Uganda i Kinshasa, Matata Twaha Magara ngo atange ibisobanuro kuri ariya […]

Kuki u Rwanda rushishikajwe no kuba RDC yajya mu mishyikirano na M23?

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko itsimbaraye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, kuko uyu mutwe ari ikibazo ku mutekano warwo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe; mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ingingo y’imishyikirano hagati ya RDC na M23 ni yo yatumye ku […]

Angola yatamaje RDC 

Ibaruwa Guverinoma ya Angola yandikiye iy’u Rwanda mu kwezi gushize irerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yaremeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, bitandukanye n’ibyo Kinshasa ivuga. Iyi baruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; yagiye hanze nyuma y’iminsi mike ibiganiro ba Perezida […]

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwaturutse kwa Lourenço 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye muri Village Urugwiro Amb. Tete Antonio, Minisitiri w’Intebe wa Angola akanaba intumwa yihariye ya Perezida w’iki gihugu, João Lourenço. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ku rubuga rwabyo rwa X ko Amb. Antonio nk’intumwa yihariye ya Perezida Lourenço yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola usanzwe ari […]

RDC iravuga ko M23 yarashe ku ngabo zayo ikoresheje drones za Kamikaze

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kurasa ku ngabo zayo zikoresheje drones z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze; ikaba imwe mu mpamvu zikomeje gukubitwa ahababaza. Ni ibyatangajwe na Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro, Muhindo Nzangi, mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru. Uyu ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu banyamakuru, yemeye ko FARDC ikomeje kwamburwa […]

Ubutasi bw’u Bwongereza bwaburijemo umugambi wo kwica Papa Francis

Umugambi wo kwica Papa Francis ubwo yagiriraga uruzinduko muri Iraq waburijwemo, nyuma y’amakuru yawo yatanzwe n’ubutasi bw’u Bwongereza. Iby’uyu mugambi wo kwica Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi bigaragarira mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite kizasohoka mu minsi iri imbere. Muri iki gitabo Papa Francis yanditsemo ko ubwo muri Werurwe 2021 yageraga i Baghdad […]

M23 yashimiye Tshisekedi wayihaye ‘impano ya Noheli’

Umutwe wa M23 washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwuha impano ya Noheli. Ni mu butumwa buherekejwe n’amashusho uyu mutwe washyize ku rubuga rwawo rwa X. Muri ayo mashusho hagaragaramo amakarito menshi y’amasasu M23 yafatiye mu duce yambuye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Perezida Kagame arashaka ko muri RDC haba amahoro: Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu rwego rwo kumusaba gutanga amahoro, kuko na mugenzi we w’u Rwanda yifuza ko Congo igira amahoro. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza, mu […]

Gen Igor Kirillov yaturikanwe n’igisasu

Lt Gen Igor Kirillov wari ukuriye Ingabo z’u Burusiya zishinzwe kurinda intwaro kirimbuzi, yapfuye aturikanwe n’igisasu. Uyu musirikare yapfuye kuri uyu wa Kabiri nk’uko Televiziyo y’igihugu cy’u Burusiya yabitangaje. Amakuru avuga ko igisasu cyamuturikanye cyari giteze muri moto y’amashanyarazi. Lt Gen Igor Kirillov yari akuriye Ingabo z’u Burusiya zishinzwe kurinda intwaro kirimbuzi kuva muri 2017. […]

Rubavu: Abarasta basabye uburenganzira bwo kwigaragambya bamagana Gitwaza

Umuryango w’Abarasta bo mu karere ka Rubavu, basabye ubuyobozi bw’aka karere kubaha uburenganzira bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple. Aba Barasta bavuga ko impamvu basaba kwamagana iyi ntumwa y’Imana ari ukubera amagambo aheruka kubatangazaho. Apôtre Dr Gitwaza mu minsi ishize yumvikanye asaba abantu kujya bubaha uruhimbi, aboneraho […]

M23 yabyinnye intsinzi nyuma yo gusatira imijyi ya Lubero na Butembo

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza wemeje ko wigaruriye utundi duce two muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwambura ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC. Impande zombi zimaze ibyumweru zirwanira muri iyi Teritwari iri mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku Cyumweru gishize M23 yigaruriye agace ka Matembe, mbere y’uko uyu […]

Gen Muhoozi yateguje ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko guhera mu kwezi gutaha kwa Mutarama ingabo ayoboye zizatangira kugaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari mu duce two mu burasirazuba bwa RDC zikoreramo ibikorwa. Uyu Jenerali w’inyenyeri enye usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yateguje ibyo bitero mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe […]

Kicukiro: Abantu 10 bafunzwe bazira kwica urubozo umusore w’Umurundi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abantu 10 ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bafunze, bakekwaho kwica urubozo umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yasubizaga ubutumwa bw’umuryango wo mu Burundi witwa ARERE-TWIBEKO watabarizaga uwo musore witwa Haberumugabo Guy Divin uvuga ko asanzwe yiga mu […]

Impamvu Umujyi wa Huye wisanze inyuma y’uwa Musanze bahoze bahanganye

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko kuba mu mujyi w’aka karere harashize imyaka ibarirwa mu munani hatagaragaramo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barimuriwe mu mashami atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, biri mu byatumye Musanze bahoze bahatanye ibasiga. Byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrew, ubwo we n’itsinda ry’Urwego […]

Lubero: M23 yigaruriye Umujyi mushya

Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi muto wa Matembe wo muri Teritwari ya Lubero, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano yasize aka gace gafashwe yabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza. Amakuru avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo ikoresheje intwaro […]

U Rwanda rwagaragaje impamvu 8 zerekena ko RDC yari izi ko igomba kuganira na M23

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu umunani zerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari izi neza ko kuba izaganira n’umutwe wa M23 biri muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda, bitandukanye n’ibyo Congo ivuga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshisekedi ejo […]

Ukwitana Ba Mwana hagati y’u Rwanda na RDC nyuma y’ipfuba ry’inama ya Kagame na Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana y’ipfuba ry’ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abakuru b’ibihugu bombi bagombaga guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze […]

Musanze: Abacururiza muri Kariyeri nshya barataka ibihombo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntibuvuga rumwe b’abaturage bacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri bavuga ko bahombywa no kuba muri uyu mujyi harimo amasoko abiri y’ibiribwa; bwo bukavuga ko ahubwo bubibona nk’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro. Byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere, Nsengimana Claudien, mu kiganiro ubuyobozi bwa Musanze n’inzego zitandukanye bahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki […]

Ruhango: Imiryango irenga 300 yasezeranye nyuma y’ubukanguramba bw’iminsi 16

Imiryango irenga 300 yo mu karere ka Ruhango, yafashijwe kubana byemewe n’amategeko nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’aka karere bwari bumazemo iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwiswe “Gender accountability Dialogues” (GAD). Muri iyo minsi hakozwe ibikorwa byinshi birimo n’ubukangurambaga ku miryango yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko ngo ifashwe gusezerana mu mategeko. Ubu […]

Bucura bwa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare

Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare ku rwego agenewe ba Ofisiye. Ku wa Gatanu tariki ya 13 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore yasoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza. Amafoto yashyizwe kuri X na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, […]

Ntabwo turi ubusa: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye inzego zifite ubutabera mu nshingano zazo gukoresha amategeko ziha Abanyarwanda ubutabera, bitaba ibyo hakazagira ibindi bikorwa. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Visi-Perezida warwo, Hitiyaremye Alphonse. Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku […]

PSF na Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zagaragayemo ruswa mu 2024

{{Umuryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International; washyize Urwego rw’Abikorera (PSF) na Polisi y’u Rwanda mu nzego ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa.}} Ishami rya Transparency ry’u Rwanda ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza, ubwo ryamurikaga ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto mu Rwanda buzwi nka Rwanda Bribery Index (RBI). Ubu bushakashatsi bwerekana […]

Mozambique: Mondlane watsinzwe amatora yatangaje ko azirahiza nka Perezida

Umunyapolitiki Venancio Mondlane nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique, yatangaje ko ku wa 15 Mutarama 2025 azirahiza nka Perezida mushya w’iki gihugu. Uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook. Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye uwa kabiri mu matora yabaye mu Ukwakira uyu mwaka, gusa yanga kwemera ibyayavuyemo kuko yemeza ari we […]

Hamenyekanye amakuru mashya ku bwicanyi abasirikare barinda Tshisekedi bakoreye i Goma

{{Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu, watanze imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi bakoreye mu mujyi wa Goma.}} Ni ubwicanyi bwabaye ku wa 30 Kanama 2023 umwaka ushize ubwo abasirikare bari bayobowe na Col Mike Makombe biraraga mu baturage barimo bigaragambya bamagana Ingabo za MONUSCO, bakabarasamo […]

Kevin Muhire yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza kuri mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari kumubeshyera. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Muhire yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Derby Rayon Sports yari imaze kugwamo miswi na APR FC, yavuze ko Claude yari yabanje kumwegera akamuburira ko Thaddeo Lwanga basanzwe […]

Loni yemeje ko RED-Tabara yivuganye abasirikare b’u Burundi

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zishe abasirikare 35 bo mu ngabo z’u Burundi. Raporo y’izi mpuguke ivuga ko abo basirikare biciwe mu mirwano yazisakiranyirije n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri iyo mirwano hari […]

Gen Karuretwa yahawe inshingano nshya

Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahawe inshingano nshya agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Ni inshingano agomba kungirizwago na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida wa ruriya Rukiko. Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa […]

Perezida Kagame yacyeje John Dramani

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yacyeje John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana nka Perezida wayo mushya. Dramani yatorewe kongera kuba Perezida wa Ghana ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Mahama yagize amajwi 57,4% mu […]

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare batujyanye kwiyamamariza mu irimbi: Dr Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017. Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%. Uyu munyapolitiki mu […]

M23 yerekanye abasirikare ba FARDC yafashe mpiri

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza werekanye abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wafatiye mu mirwano ikomeje gusakiranya impande zombi. Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma ni we werekanye aba basirikare; mu gikorwa cyabereye i Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero. Kugeza ku wa Mbere […]

Kagame na Tebboune baganiriye uko bashimangira umubano mu birimo igisirikare

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza yahuye na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune wa Algeria, baganira uko barushaho gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye. Ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu bombi byabereye i Nouakchott muri Maurtanie, aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko. Ni inama itangira kuri uyu wa Kabiri, ikaba yarateguwe n’Umuryango […]