Col. Kazarama yasobanuye impamvu atarasanga bagenzi be bo muri M23 ku rugamba
Col. Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, yasobanuye ko kuba amaze igihe kirekire yararashwe ari yo ntandaro yatumye ageze iki gihe atarasanga bagenzi be ku rugamba. Kazarama uri mu bashinze uyu mutwe, ni umwe mu basirikare barenga 1000 bahoze muri uyu mutwe batongeye kwihuza na wo ubwo wuburaga imirwano n’Ingabo za Leta […]
Isomo Congo ikwiye kwigira ku Rwanda mu mboni za Col Kazarama wahoze avugira M23
Col Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, asanga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kwigira ku Rwanda kugira ngo abayituye babashe kugera ku bumwe n’ubwiyunge. Kazarama uri mu batangije M23 yabitangarije mu kiganiro cyihariye cya kabiri aheruka kugirana na BWIZA TV. Muri iki kiganiro yavuye imuzi amakimbirane n’ihangana rishingiye ku moko ryagiye […]
Abapfiriye mu myigaragambyo yo muri Kenya bamaze kuba 13
Abantu 13 muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu. Abaganga bemewe batangaje ko uwo mubare ariwo umaze kugaragara ariko ko ushobora no kwiyongera. Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza […]
Ruto yateguje igisubizo gikakaye urubyiruko rukomeje kwigaragambya
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, yaburiye urubyiruko rw’abanya-Kenya rukomeje kwigaragambya ko yamaze gutegeka inzego z’umutekano mu rwego rwo guhangana na rwo. Ruto yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banya-Kenya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024. Ni ijambo yavuze nyuma y’uko ibyari imyigaragambyo bihindutse imvururu. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize […]
Kenya: Abigaragambya batwitse Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko; banarahiriye no gutwika Perezidansi
Urubyiruko rwigaragambya muri Kenya kuri uyu wa Kabiri rwinnjiye mu Nnteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iherereye i Nairobi, batwika kimwe mu bice by’inyubako isanzwe ikoreramo. Byabaye nyuma y’uko uru rubyiruko rwari rumaze kurusha imbaraga Polisi yiriwe ihanganye na rwo kuva mu gitondo. Amashuso ya televiziyo zo muri Kenya yerekanye umwotsi mwinshi hafi y’iyo ngoro, ahanumvikanye […]
Mu gihe Trump yaba atsinze Amatora ngo nta n’igiceri Amerika yakongera guha Ukraine
Mu gihe bimenyerewe ko Amerika isanzwe itera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho mu guhangana na Ukraine, Trump avuga ko mu gihe yaba atowe nta n’igiceri na kimwe yakongera kubona. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie/Hungary, Viktor Orban, usanzwe ari inshuti ye, aho yashimangiye ko Trump n’atorwa nta n’igiceri Ukraine yabona mu gihe yaba atorewe kuyobora […]
Kagame yagaragaje inzira byanyuzemo kugirango amateka y’u Rwanda ahinduke
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yashimiye abanyamuryango bari bateraniye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ko bakomeje gudatezuka ku gihango bagiranye n’uyu mu ryango agaragaza inzira igoye u Rwanda rwanyuzemo kugirango amateka yarwo ahinduke. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena2024 ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri aka Karere. Muri Nyarugenge hakaba […]
Abidjan: Inkangu yatewe n’imvura yahitanye abagera kuri 24
Muri Côte d’Ivoire inkangu zaguye mu mujyi munini wa Abidjan zahitanye byibuze abantu 24 nyuma y’icyumweru cy’imvura nyinshi iremereye yaguye inshuro enye zisanzwe mu bihe bimwe na bimwe. Impfu ziterwa n’umwuzure ntizisanzwe mu gihugu cy’Afurika y’iburengerazuba mu gihe cy’imvura, ariko kuri ubu byarahindutse Ku buryo iherutse kugwa yangije ibikorwa byinshi. Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cyo muri […]
Nyanza: Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu bafunzwe nyuma yo gucyekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri
Mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, haravugwa amakuru y’umuyobozi w’ishuri n’umuzamu uririnda batawe muri yombi bacyekwaho kwiba ibiribwa by’abanyeshuri. Aba bombi bakoreraga ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza aho ngo bafashwe mu masaha akuze yo kuri uyu wa 24, Kamena, 2024 saa cyenda z’ijoro. Uyu muyobozi witwa […]
Tshisekedi yambitswe umudali w’ishimwe na Gén Déby
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye yambitswe umudali w’ishimwe na mugenzi we wa Tchad, Gén Mahamat Idriss Déby Itno. Tshisekedi ari i Ndjamena muri Tchad kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Kamena, mu ruzinduko rw’amasaha 24 ari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. […]
Urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rurateganya imyigaragambyo y’iminsi 7 bise ‘kuzimya Kenya’
Kuri uyu wa Mbere taliki 24 Kamena 2024, Urubyiruko ruzwi nka Gen -Z rwatangaje ko kuri uyu wa kabiri ruri bukore imyigaragambyo bise ‘kuzimya Kenya’. Ni nyuma y’uko rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto watangaje ko yifuza guhura nabo. Yabitangaje ku Cyumweru ubwo yari mu rusengero rw’Abagaturika kugirango bakemure ikibazo ariko bamutera […]
Cibitoke: Abasirikare 15 ba FDNB bapfiriye mu mpanuka
Abasirikare 15 b’u Burundi bapfuye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, nyuma yo gukorera impanuka y’imodoka mu ntara ya Cibitoke. Ni impanuka yabereye ahitwa Manyama ho muri Komine ya Mabayi. Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo igikamyo kimwe mu bibarirwa mu icumi byari bishoreranye bitwaye abasirikare […]
Uwashinze urubuga rwa WikiLeaks yarekuwe nyuma yo kumara imyaka itanu muri gereza
Uwashinze WikiLeaks, Julian Assange, yakuwe muri gereza yo mu Bwongereza kandi yiteguye gusubira mu gihugu cye cya Australia nyuma y’uko yaregwaga icyaha cyo kurenga ku mategeko y’ubutasi muri Amerika. Nk’uko byatangajwe mu rukiko rw’intara rwo muri Amerika ku birwa bya Mariana y’Amajyaruguru, ngo Assange, ufite imyaka 52, azemera icyaha kimwe cy’umugambi wo gushaka no gutangaza […]
Abasirikare 9 ba FARDC bafunzwe bacyekwaho kugurisha impuzankano imitwe yitwaje intwaro
Abasirikare b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu no kugurisha impuzankano za gisirikare imitwe yitwaje intwaro. Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko rwa Gisirikare bwatangaje ko bukomeje iperereza ry’ubucamanza kuri aba basirikare icyenda ba FARDC bashinjwa gukorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri. Muri aba bapolisi […]
Abasekirite bakurikiranyweho gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro bitabye urukiko bahakana ibyo bashinjwa
Abashinzwe umutekano bigenga (Security Guard), batandatu bashinjwa gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro, bagejejwe imbere y’umucamanza ‘Julius Mutabazi’ mu rukiko i Kabale, bahakana ibyo baregwa. Aba basekirite bakurikiranyweho ibyaha birindwi by’iterabwoba nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gutera ubwoba Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushaka kumurasa. Minisitiri Nyamutoro icyo gihe yari kumwe n’itsinda rye ubwo basuraga ahacukurwa […]
Perezida Museveni agiye guhabwa igihembo cyo kurwanya COVID-19 ku isi
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu kwezi gutaha azahabwa igihembo nk’ubuyobozi wagaragaje ubwitange n’umurava by’indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo kizatangirwa mu nama biteganyijwe ko izabera i Toronto, muri Kanada. Biteganijwe ko abayobozi ba leta, abahanga n’abacuruzi bagera kuri 11 bazashyikirizwa ibihembo kubera uruhare rukomeye bagize mu gukumira ibyorezo nka Covid-19.Uganda yahuye n’ibyorezo […]
Kagame yavuze ku bajya bibwira ko gutora 100 % atari Demokarasi

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yijeje abaturage b’i Muhanga ko atazabatenguha nk’uko na bo batatengushye. Yabivuze ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere muri aka Karere aho abaturajye bamweretse urukundo ndetse bamwizeza kuzamutora 100%. Yavuze ko nk’abanyarwanda bizeye ko taliki 15 Nyakanga bazihitiramo umukandida ubabereye uzayobora Repubulika. Aha yaboneyeho kunenga abajya […]
APR FC yakiriye myugariro w’umunya-Sénégal
Ikipe ya APR FC yaraye yakiriye myugariro myugariro Alioune Souané w’umunya-Sénégal waje kurangizanya na yo, nyuma y’iminsi iri mu biganiro na we. Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Souané mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya ASC Jaraaf yabaye iya kabiri muri shampiyona y’icyiciro […]
Ab’i Nyaruguru bajyaga bajya kwivuriza i Burundi barashimira Perezida Kagame
Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru barashimira byimazeyo Perezida Kagame wabubakiye amavuriro hafi akabakiza ingoyi y’urugendo bakoraga bajya kwivuriza mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Aba baturage bavuga ko umukuru w’igihugu yabegereje amavuriro abafasha gusigasira ubuzima bwabo nyuma y’uko bahungaga urugendo bakoraga bajya gushaka iyo serivisi kure bigatuma bagana mu gihugu cy’u Burundi. Ubusanzwe mu mirenge […]
M23 yavuze ku mpuha z’uko Gen. Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col. Kaina
Umutwe wa M23 wamaganye inkuru zavugaga ko umukuru w’igisirikare cyawo, Gen. Sultani Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina), uvuga ko ari impuha. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye itangazo ryasohowe mu izina rya Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC ribarizwamo M23, ari na ryo ryavugaga ko Makenga yahagaritswe agasimbuzwa Kaina. Iryo […]
Muyaya yateguje Operasiyo yo kugaruza uduce dufitwe na M23
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yateguje ko hari Operasiyo ya FARDC na Wazalendo igiye gukorwa igamije kwaka M23 uduce yafashe. Patrick Muyaya, aho yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu(FARDC ) kigiye gukora operasiyo ikaze yo guhashya imitwe y’itwaje imbunda irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Muri iyo […]
Umubare w’abaguye mu bitero bya Israel na Hamas ukomeje gutumbagira
Nibura abantu 42 baguye mu bitero bya Isiraheli byibasiye uturere two mu mujyi wa Gaza mu majyaruguru y’agace ka Palesitine. Igitero kimwe cya Isiraheli cyibasiye amazu yo muri Al-Shati, imwe mu nkambi umunani z’impunzi z’amateka y’akarere ka Gaza, yahitanye abantu 25, Abandi Banyapalestine 17 baguye mu gitero cyagabwe ku mazu yo mu gace ka Al-Tuffah. […]
Uwahoze ari umudozi wa Lucky Dube agahinda kagiye kumwicira muri geraza yo muri Uganda
Madoi Latif wahoze ari umudozi w’umuhanzi Lucky Dube agahunda kagiye kumwicira muri gereza muri Uganda nyuma y’uko bashaka kogosha umusatsi we (dread locks). Uyu Latif asanzwe ari umunyamideli uzwi cyane muri Uganda kuko asanzwe adodera ibyamamare. Yatawe muri yombi ubwo yari mu ishuri afatanwa n’ababyeshuri be bane n’imashini zidoda. Abashinjacyaha bashinjaga uyu mugabo w’imyaka 47 […]
Abasirikare ba RDF n’abapolisi basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu-AMAFOTO

Abasirikare n’abapolisi bo mu Rwanda basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu, aho bari bamaze ibyumweru bibiri batyaza ubumenyi bwabo mu gukoresha ubwato n’ibindi bijyanye no gukumira ibyaha. Ni amahugurwa yabereye mu Karere ka Rubavu ategurwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa (UNITAR). Yitabiriwe n’abapolisi 14 n’abasirikare bane mu ngabo z’u Rwanda. Commissioner […]
Uburasirazuba: Hari abaturage bajya muri Uganda bakagaruka batwaye kanyanga mu nda
Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abatugege baturiye umupaka bajya mu gihugu cy’abaturanyi kunywerayo kanyanga bakaza bayujuje mu nda maze bagera mu ngo zabo bagateza amakimirane. Ibi byagarutsweho na Guverineri w’iyi ntara Pudance Rubingisa muri iki Cyumweru ubwo yahuraga n’imboni z’umupaka zikorera mu byambu biri mu Karere ka Nyagatare. Guverineri Pudence Rubingisa, yavuze ko abakora ibi bateza […]
Musanze: Kagame yatangiye kwiyamamaza, aha gasopo abatifuriza ineza u Rwanda
Umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, aburira abatifuriza ineza u Rwanda ko ntacyo bashobora kurutwara. Ni igikorwa cyabereye i Busogo mu karere ka Musanze, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bari baturutse mu turere twa Musanze, Gakenke, Burera na Nyabihu. Ubwo yagezaga ijambo ku […]
Mukerarugendo w’umunyamerika yishwe n’inzovu
Hagati muri iki cumweru, umukerarugendo wo muri Amerika yishwe n’inzovu mu mujyi wa Livingstone wo muri Zambiya. Juliana yapfuye ku wa gatatu ahagana mu ma saa 17.50. Abayobozi bavuze ko Juliana Gle Tourneau w’imyaka 64 yishwe ubwo inzovu yari mu bushyo ba mukerarugendo barebaga maze iza kuvamo yibasira imodoka yabo ku bw’ibyago iza gushyikiraTourneau iramukandagira […]
Dufite amakuru y’uko Rusesabagina yasubiye gutera inkunga iterabwoba: Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko afite amakuru y’uko Paul Rusesabagina wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba yongeye kubyishoramo, nyuma yo kumuha imbabazi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24. Muri Nzeri 2021 Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba. Ni ibyaha uyu mugabo yahamijwe nyuma […]
Abakozi ba Kompanyi y’indege birukanwe nyuma yo gusohora abagenzi binubiye umunuko
Kompanyi y’indege ya American Airlines yirukanye abakozi bayo batari bacye nyuma y’uko basohoye mu ndege abagenzi b’abirarabura biturutse ku bitotombeye umugenzi bavugaga ko anuka. Mu byasesenguwe haje kugararazwa ko abo birukanwe bahowe ko bashobora kuba bari abirabura bityo bakaba bazize irondaruhu. Mu byari bikubiye mu ibaruwa umuyobozi nshingwabikorwa mukuru w’iyo kompanyi yashyize hanze harimo ko […]
Tshisekedi yashinjwe gushyira Congo mu bukene buri hejuru y’ikigero cya 70%
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo barashinja Perezida Felix Tshisekedi gusunikira iki gihugu mu bukene buri ku kigero cya 70%. Abafashe iya mbere mu kugaragaza icyo cyuho ku ikubitiro hari uwitwa Franck Diongo uvuga ko mu myaka itanu gusa Tshisekedi amaze ku butegetsi yashize igihugu mu madeni arenze urugero kitigeze […]
Ndayishimiye yashinje bamwe mu bayobozi gukorana n’abanzi b’u Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko hari udutsiko tune tw’abantu ahanganye na bo ashinja gukorana n’abanzi b’igihugu cye mu mugambi wo gutuma kidatera imbere. Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, ubwo yari mu masengesho yiswe ayo gushima Imana nyuma y’imyaka ine amaze ku butegetsi. Ni amasengesho yaberaga ahitwa i Nyabihanga ho mu […]
CAF yaba yaratumye APR FC itabona umutoza yari yegereye mbere y’abandi
Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yemeje umunya-Serbia Darko Novic, nk’umutoza wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Uyu mutoza wanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie na US Monastir yo muri Tunisie, ari mu batoza babarirwa muri batanu ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaganiraga na bo mbere yo kumuhitamo. Mu bo APR […]
Sudan: Abagore 6 bakomoka muri Ethiopia bafashwe bacyekwaho kuba bamudahusha ba RSF
Mu gihe amakimbirane akomeje kubera muri Sudani, abategetsi bo muri leta ya Gederaf ihana imbibi na Etiyopiya bafashe abagore batandatu bo muri Etiyopiya baregwa kuba ba mudahusha mu ngabo zihanganye na Leta (RSF). Sudan tribune, ivuga ko abo bagore bari bamaze umwaka urenga bakorera muri RSF, bakoresheje ubuhanga bwabo bwihariye bwo mu gukoresha imbunda kabuhariwe. […]
Kenya: Abagera kuri 200 bamaze gukomereka mu gihe 100 bamaze gutabwa muri yombi
Nibura abantu bagera kuri 200 bamaze gukomereka bikabije abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana itumbagizwa ry’imisoro muri Kenya. Ku ya 20 Kamena 2024, abigaragambyaga basubije inyuma abapolisi bashaka kubaganza, ariko nyuma bitabaza ibyuka biryana mu maso, ari nako bamwe bagenda bakomereka abandi bagatabwa muri yombi. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko […]
M23 irashinja FDLR na Nyatura kwica inka zirenga 29
Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo , kwica inka zirenga 29 mu gace ka Kivuye Mubadahigwa. M23 yabitangaje binyuze mu itangazo umuvugizi wayo mu bya Politiki Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X avuga ko abarimo FDLR na Nyatura babuze uko bica abaturage bahitamo kwica inka z’abaturage. Kanyuka […]
Mu majyaruguru y’Ubuhinde barasumbirijwe
Mu majyaruguru y’Ubuhinde hagiye kumara icyumweru cyose hari ubushyuhe bukabije buri ku gipimo cya 44-45C (113F). Ubu bushyuhe bukabije bumaze igihe bwatumye hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi mwinshi cyane kubera ko byabaye ngombwa ko Abahinde bakoresha cyane imashini zikonjesha inzu maze bituma haba ibura ry’umuriro rya hato na hato ku wa mbere i Delhi. Byagize kandi ingaruka […]
Col. Kaina yavuye imuzi intandaro yo kurebana ay’ingwe kwe na Gen. Makenga yahoze yungirije
Colonel Kaina Innocent wigeze kungiriza Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’umutwe wa M23, yatangaje ko intandaro yo kugira ngo bombi bashwane yabaye inama yagiye amugira. Mu mpera za 2012 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Colonel Kaina yayoboraga Brigade ya mbere y’uyu mutwe. Uyu mugabo kuri ubu usigaye aba muri Uganda aho yahungiye […]
Kugeza ubu 80% muri Haiti hagenzurwa n’amabandi
Ibintu bikomeje kuba ibindibindi muri Haiti kuko kugeza ubu 80% muri iki gihugu hagenzurwa n’amabandi aho ibikorwaremezo bikomeye biri mu maboko yabo.Abaturage bavuga ko batababonyemo ubushoozi abapolisi ba Haiti bwo gucunga umutekano ndetse bagasaba imiryango mpuzamahanga gutabara. Abapolisi bagera kuri 400 baherutse gusoza amahurwa yo kwinjira mu kazi, ariko nabo ngo nta bushobozi bafite bwo […]
Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Tshisekedi uvuga ko akwiye kujyanwa muri ICC
Perezida Paul Kagame yise amagambo ya mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC “ibikabyo n’ibihimbano”, nyuma yo kugaragaza ko akwiye ibihano birenze kugezwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera Jenoside avuga ko u Rwanda ruri gukorera mu gihugu cye. Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 mu minsi yashize, yavuze ko ibiri kubera mu […]
Kagame yaganiriye na Macron mu muhezo
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ni ibiganiro byabereye muri Perezidansi y’u Bufaransa (Champ Elysée) aharaye habereye umusangiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho, gusa bitekerezwa ko baganiriye ku ngingo zirimo umubano wa Kigali na Paris ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke wo mu […]
Trump yasezeranyije kuzaha ‘Green Card’ buri munyamahanga wasoreje amashuri muri Amerika n’atorwa
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azahita atanga amakarita azwi nka ‘Green Card’yemerera abanyamahanga barangije kaminuza zo muri Amerika kuhatura mu gihe yaba yongeye gutorwa. Ku wa kane, mu kiganiro yakoreye kuri ‘podcast’ yagiranye n’abashoramari mu yb’ikoranabuhanga rya Silicon Valley, Trump yasezeranyije umuntu wese urangije mu makaminuza yo […]
Afurika yemerewe inkunga ya miriyari 1.2$ yo kwifashisha mu gukora inkingo zo guhangana n’ibyorezo byitezwe
Ejo kuwa kane, abayobozi bakomeye ku isi, amatsinda ashinzwe ubuzima, n’ibigo bikorerwamo ibya farumasi batangaje inkunga ingana na miliyari 1,2 y’amadorali mu gufasha Afurika gukora inkingo. Ni inama yabereye mu Bufaransa i Paris aho yibanze ku gushaka uko Afurika yakwihaza ku nganda zikora inkingo. Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ubusumbane buri ku isi mu kubona inkingo, […]
Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari

Abasirikare b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Santirafurika mu butumwa bwa (MINUSCA), bashimiwe bambikwa imidali ku bw’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bagaragaje mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ni izibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2.Iki gikorwa cyabereye aho izi ngabo zikambitse mu Gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko. Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za […]
Twiteguye kurwana na RDC mu gihe byaba bibaye ngombwa: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu ntambara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe iki gihugu cyaba kirushojeho intambara nk’uko abarimo Perezida wacyo bamaze igihe babyigamba. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Pelerman wa Televiziyo ya France 24. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibikomeje kubera mu […]
Afurika y’Epfo: Umudepite yirukanwe mu ishyaka azira gukangurira abazungu kwica abirabura
Umudepite mu Inteko Ishinga amategeko muri Afurika y’epfo witwa Renaldo Gouws , yahagaritswe n’ishyaka rye, “Democratic Alliance” (DA), nyuma y’amashusho yagaragaye kuri interineti avuga amagambo y’ivanguramoko akorerwa abirabura. Byamenyekanye ko uyu mudepite yirukanwe nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rye (DA) ku wa kane rivuga ko amashusho yagaragaye Gouws yibasira abirabura ari aye ariko we […]
Impuguke za Loni zirashinja RDF kongera ingabo n’ibikoresho muri Congo
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zashinje u Rwanda kongera umubare w’ingabo zarwo ndetse n’uw’ibikoresho bya gisirikare mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, aho FARDC ikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni raporo kugeza ubu izi mpuguke zitarashyikiriza Loni ariko ibikubiyemo byamaze gushyirwa ku karubanda. Izi mpuguke inshuro nyinshi zakunze gushimangira […]
Kenya: Polisi yateye ibyuka biryana mu maso muri bus yari itwaye abagenzi biteza impagarara
Abapolisi i Nairobi bateye ibyuka biryana mu maso muri Bus yari itwaye abagenzi nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro. Bus yatewemo ibi byuka ni i ya sosiyete ya Super Metro ahazwi nka Moi Avenue hafi y’inzu y’imikino ya Nairobi. Ubuyobozi bwa Super Metro bubinyujije ku rukuta rwa X bwamaganye icyo gikorwa ariko […]
Abadiyasipora bamaze kwiyandikisha kuri list y’itora bikubye hafi gatatu ugereranyije n’abatoye mu 2017
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abanyarwanda bari hanze y’Igihugu barenga ibihumbi 62 bamaze kwiyandikisha kuzatora taliki 14 bavuye ku bihumbi 22 baherutse gutora mu matora aherutse ya 2017. Aya matora akazabera mu bihugu bigera kuri 70 ku bufatanye na za ambasade. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri cyabaye kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024,NEC yavuze […]
2024: Raporo ya NISR yagaragaje uko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu gihembwe cya mbere
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko uku kuzamuka biterwa n’imikorere myiza y’inganda na serivisi. Urwego rw’ubuhinzi rwerekanye ubwiyongere bwa 7%, aho umusaruro w’ibiribwa wiyongereyeho 8% bitewe n’isarura ryagenze neza mu gihembwe cya A cyo mu 2024. Umusaruro w’ibigori wiyongereyeho 30%, hakurikiraho kwiyongera 18% by’ibishyimbo. […]
Putin yageze muri Vietnam nyuma yo kuva muri Korea ya Ruguru
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yageze mu murwa mukuru wa Vietnam Hanoi kuri uyu wa Kane nyuma y’uko asoje urwo yakoreye muri Korea ya Ruguru.Uru rugendo rusobanurwa nk’ikigaragaza inkunga ya diplomasi Uburusiya bugifite muri ako karere. Umubano wa Vietnam n’Uburusiya ni nta makemwa kuva mu myaka myinshi ishize, by’umwihariko mu mikoranire mu bya gisirikare, ubukungu ndetse […]
Huzuye uruganda ruzajya rubyaza umusaruro ibishigwe bijyanwa mu kimoteri cya Nduba
Mu Karere ka Gasabo aho ikimoteri cya Nduba giherereye, huzuye uruganda ruzajya rubyaza umusaruro imyanda ihajugunywa aho kuba umutwaro ku bahaturiye n’ikorere muri rusange. Abafite mu nshingano uru ruganda bavuga ko biteganyijwe ko nibura ruzajya rutunganya Toni eshanu z’ifumbire y’imborera ku munsi.Ni umushinga umaze gutwara Miliyari zisaga 4. Ibi bishingwe bizajya bibanza kuvangurwa kugirango habeho […]
Ese byagenda bite umuntu ariye isombe idahiye neza? Dore akamaro kayo mu mubiri w’umuntu
Isombe ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gikundwa cyane ,ibi bigaterwa n’intungamubiri nyinshi tuyisangamo bituma igirira umubiri wacu akamaro karimo gutuma umubyeyi abona amashereka ,kuvura indwara z’imirire mibi ,kondora uwari umaze iminsi arwaye n’ibindi. Mu guteka isombe bisaba ko hongerwamo ibirungo bitandukanye kugira ngo irusheho kuryoha no kugira intungamubiri nyinshi. Isombe kandi bisaba ko itekwa […]
Polisi yarashe ibisambo bitanu byari byarayogoje abaturage hasigara 37 bagishakishwa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abapolisi ba Migori muri Kenya barashe abantu batanu bakekwaho kuba mu gatsiko k’ibisambo nyuma yo kubashakisha iminsi. Amakuru aturuka muri polisi, avuga ko aba bakekwa kuba bari inyuma y’ibyaha byinshi muri Migori no mu ntara zituranye kandi ko bari mu itsinda ry’abantu 42 bahigwa. Ben Aliwa, umuyobozi mukuru […]
Tshisekedi arimo kubarizwa muri Afurika y’Epfo ku butumire bwa Ramaphosa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Perezida Félix Tshisekedi yageze muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye umuhango wirahira rya mugenzi we Ramapfoza riteganyijwe , kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Kamena i Pretoria. Uyu munyapolitiki wari umaze imyaka itanu ayobora Afurika y’Epfo atowe nyuma y’amasaha make ANC (African National Congress) yihuje na DA (Democratic […]
Museveni na Kagame bari kumwe natwe twafata Kinshasa mu mezi 2: Bisimwa
Umuhuzabikorwa wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, Bertrand Bushinwa, avuga ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko Leta ya RDC n’abayoshyigikiye babivuga; ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa. Bisimwa yabitangaje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yari i Bunagana mu kiganiro cyahuje cyahuje ubuyobozi bwa M23 n’abanyamakuru. Uyu […]
Sosiyete sivili yashyize ahabona imibare ya Wazalendo baherutse kwicwa na FARDC
Imirwano ya Wazalendo na FARDC, yaguyemo abagera kuri batandatu mu ntangiro z’iki Cyumweru.Sosiyete sivile yo muri Beni ivuga ko aba barwanyi ba Wazalendo bagabye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za FARDC maze hapfa abagera kuri batandatu. Sosiyete sivile yo muri aka gace ikomeza ivuga ko nta mibare y’ingabo za FARDC izwi muri iri rasana iratangazwa […]
Kenya: Ba komanda bo muri Haiti baje kwirebera aho Gahunda yo kuboherereza abapolisi 1000 igeze
Ku wa kabiri, itsinda ry’abayobozi ba polisi bo muri Hayiti bahuye n’umuyobozi mukuru wa polisi ya Kenya ngo bakurikirane aho gahunda yo kuboherereza abapolisi igeze. Kenya yiteguye kuyobora ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye ku bufatanye n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo barwanye ihohoterwa ry’agatsiko muri Haiti kahitanye ibihumbi n’ibihumbi abandi barenga 360.000 bakaba barahunze ingo zabo. […]
RDC: Minisitiri wa mbere yeguye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye
Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye. Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari ashinzwe kubungabunga ubukungu bushingiye ku bidukikije. Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine […]
Kenya: Imyigaragambyo yatumye Leta yisubira ku misoro yagombaga kuzamurwa
Leta ya Kenya, yahagaritse gahunda yo kuzamura imisoro n’amahoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nkenerwa bya buri munsi. Mu byari kuzamurirwa umusoro, harimo amavuta n’isukari. Ikindi cyari cyaraje ishinga abaturage n’uburyo umusoro w’ivunjisha wari kuzamurwa ku kigero cya 16%. Ni mu gihe amatagisi akoreshwa mu kazi imisoro yari kwiyongeraho kugera ku bice 2.5 % nayo […]
Hategujwe impinduka mu mikoreshereze y’ikinyarwanda mu itangazamakuru
Nyuma y’aho umukuru w’Igihugu anengeye imikoreshereze y’ikinyarwanda itanoze mu bitangazamakuru bimwe, Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, ruvuga ko hari politiki z’itangazamakuru zigiye guhinduka. Ni nyuma y’uko kenshi abanyamakuru cyane cyane abakoresha amajwi, amashusho n’inyandiko, bakunze gushinjwa kwangiza nkana ururimi rw’Ikinyarwanda. Cyane cyane abagikoresha bakivangiramo indimi z’amahanga ndetse n’amagambo mahimbano atazwi neza inkomoko yayo azwi nka Slang, […]