APR FC yegukanye igikombe cya 6 cya shampiyona yikurikiranya

Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2024/2025, nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0. Muhazi United yari yakiriye ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuri Stade y’i Ngoma, mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona. Igitego cyo ku munota wa 35 w’umukino cy’umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara wari uhinduriwe umupira na Ruboneka […]

Amerika yasabye Tanzania ibisobanuro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatse Tanzania ibisobanuro, zinayisaba gukora iperereza ku ifungwa ry’impirimbanyi zirimo iyo muri Kenya n’iyo muri Uganda zari zifungiye ku butaka bwayo. Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi ni bwo byamenyekanye ko Boniface Mwangi n’umunyamakuru Agather Atuhaire bajugunwe ku mipaka ihuza Tanzania n’ibihugu bakomokamo, nyuma yo kumara amasaha menshi bafungiye […]

Ubucuti bwa Tshisekedi na FDLR: Kabila yunze mu ry’u Rwanda

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanenze imikoranire ya leta ya kiriya gihugu n’umutwe wa FDLR, ashimangira ifite ingaruka mbi cyane ku mutekano w’akarere. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bwaritabaje inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo zibufashe guhangana n’umutwe wa M23 […]

FADM yungutse abasirikare ba mbere bahawe imyitozo ikaze na RDF

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (FADM), yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare 525 ba kiriya gihugu batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi, ni bwo umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare bahawe imyitozo yo ku rwego rwo hejuru igenewe ingabo zirwanira ku butaka, […]

Joseph Kabila yemeje ko agiye kujya i Goma

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye amakuru mu minsi yavuzwe ko yaba yarageze mu mujyi wa Goma, avuga ko azawerekezamo mu minsi mike iri imbere. Kabila yabitangarije mu ijambo yaraye agejeje ku banye-Congo. Ni ijambo yavuze nyuma y’amasaha make Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imwambuye ubudahangarwa […]

Muri Uganda ‘hari kuvuka’ imitwe yitwaje intwaro

Igisirikare cya Uganda (UPDF), kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko inzego z’umutekano muri iki gihugu ziri gukurikiranira hafi imitwe yitwaje intwaro yatangiye kuhavuka. Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’agateganyo wa UPDF, Col. Chris Magezi. Yavuze ko mu mezi make ashize inzego z’umutekano ndetse n’iziperereza “zataye muri yombi zinabaza abenshi bakekwaho kuba bafite aho bahuriye no guteza […]

Perezida Kagame yasuye ikirombe cya mbere gicukurwamo Wolfram nyinshi muri Afurika 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi, yasuye ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Iki kirombe Umukuru w’Igihugu yasuye kizwiho kuba ari cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi yo mu bwoko bwa Wolfram. Wolfram mu busanzwe itunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, […]

Jenerali w’inkoramutima ya Kabila yatawe muri yombi

Général de Brigade Pierre Banywesize uri mu nkoramutima za Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi. Banywesize yahoze ari umurinzi wihariye wa Joseph Kabila. Amakuru avuga ko ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi ari bwo yatawe muri yombi n’ubutasi bwa RDC, nyuma y’amasaha make ahatwa ibibazo. […]

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo

Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Uriya muryango impapuro zimwemerera kuwuhagarariramo u Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 22 ni bwo Amb. Martin Ngoga yashyikirije Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni. Yabwiye Gutteres ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yanyemereye kuba Ambasaderi ndetse […]

Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, inatanga uburenganzira bw’uko akurikiranwa mu nkiko. Umwanzuro wambura Kabila ubudahangarwa nk’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko watowe n’abasenateri 88, batatu bahitamo kwifata; mu gihe batanu bonyine ari bo bawurwanyije. Joseph Kabila Kabange nk’uwayoboye Repubulika Iharanira […]

Gen. Salim Saleh yiyemeje gushyira ku murongo Gen. Muhoozi

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, yatangaje ko agomba gushyira ku murongo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba. Ni isezerano Gen. Salim Saleh usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni yahaye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu nama iheruka kumuhuriza na zo i Gulu. […]

Ntabwo mugiye gufungwa: Visi-Meya wa Rubavu ku bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’abantu babarirwa muri 640 umutwe wa FDLR wari warafatiye Bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Kane ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rubavu, […]

Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Shingiro w’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro. Aba bombi bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi, ahabereye inama ya gatatu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abo mu bigize uw’Ubumwe bw’u Burayi. Amb. […]

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Tanzania na Kenya

Leta ya Kenya ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, yasabye iya Tanzania kurekura by’ako kanya impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Boniface Mwangi ifunze. Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Kenya na Tanzania, nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru Tanzania yafunze abanya-Kenya batandatu gusa bamwe ikaza guhita ibirukana ku butaka bwayo. Aba barimo Boniface Mwangi bari […]

Lt. Gén Masunzu yibukije FARDC ko igomba kwirukana burundu M23

Umuyobozi w’akarere ka gatatu ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gén. Masunzu Pacifique, yibukije abasirikare ba kiriya gihugu ko ari bo ubwabo bagomba kwirukana burundu M23. Masunzu yatanze ubwo busabe hagati y’itariki ya 14 n’iya 19 Gicurasi, ubwo yasuraga imitwe y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri […]

RIB yafunze ba nyiri ‘Energy Trading’ ishinjwa gucucura abantu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi ba nyiri sosiyete ya Energy Trading yacuruzaga amafaranga yifashishije murandasi. Abayobozi b’iyi Sosiyete batawe muri yombi, nyuma y’uko ku wa Gatatu abari barayishoyemo amafaranga n’abayikoragamo bateye icyicaro cyayo bagakora igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga yabo. Byari nyuma yo kumenya amakuru y’uko ba nyiri iriya sosiyete yacuruzaga […]

Minisitiri Mutamba wavuze ko azafunga Perezida Kagame mu mazi abira 

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu bwasabye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kwambura ubudahangarwa Minisitiri wacyo w’Ubutabera, Constant Mutamba, kugira ngo akurikiranwe mu nkiko. Ni ubusabe bwatanzwe na Perezida w’Urukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde. Minisitiri Constant Mutamba aregwa kunyereza abarirwa muri $ miliyoni 39 yagombaga kubaka gereza ya Kisangani mu […]

Rayon Sports inaniwe gukorera ‘Remontada’ i Bugesera

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona amakipe yombi yari yasubukuye kuri uyu wa Gatatu. Umukino w’amakipe yombi yari wasubitswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon nyuma yo kutishimira ibyemezo by’umusifuzi. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umukino w’amakipe yombi […]

Loni igiye guha u Rwanda akabakaba Frw miliyari 1,500

U Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri bashyize umukono kuri gahunda y’uriya muryango igamije iterambere rirambye (UNSDCF).   Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yerekeye iriya gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe Loni yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.   Muri iriya gahunda y’imyaka itanu biteganyijwe ko […]

Imbuga zirimo Twitter ya Polisi ya Tanzania zabitse Perezida Samia Suluhu 

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Leta ya Tanzania ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, zitambutswaho ubutumwa burimo ububika Perezida Samia Suluhu Hassan. Ubu butumwa bwatambukijwe ku mbuga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter rukoreshwa na Polisi ya Tanzania, umuyoboro wa YouTube w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ndetse no ku […]

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato

Augustin Patata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza no gusesagura umutungo w’igihugu. Ni igihano yakatiwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025. Matata Ponyo Mapon yabaye Minisitiri w’Intebe wa […]

Kagame yagiranye ibiganiro na Amb. Valentine Rugwabiza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, yakiriye anagirana ibiganiro n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, Amb. Valentine Rugwabiza. Amb. Rugwabiza unasanzwe ari umuyobozi w’Ubutumwa bwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), ubwo yakirwaga muri Village Urugwiro n’Umukuru yari kumwe n’umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwa […]

Ndayishimiye yohereje mu za bukuru ba Jenerali barimo Ndakugarika

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali babiri muri Polisi barimo Gérvais Ndirakobuca. Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi ni bwo Ndayishimiye yasohoye iteka rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru bariya ba Jenerali. Lieutenant-Général de Police Gérvais Ndirakobuca alias Ndakugarika w’imyaka 55 y’amavuko, usibye kuba yari umwe mu bapolisi bafite amapeti akomeye […]

Perezida Samia Suluhu yahaye gasopo abanya-Kenya

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yahaye gasopo abanya-Kenya, abasaba kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cye no kugihungabanya. Samia yatanze iyi gasopo, nyuma y’amasaha make Tanzania yirukanye ku butaka bwayo abanya-Politiki batandatu b’abanya-Kenya. Aba barimo Martha Karua usanzwe akuriye ishyaka People’s Liberation Party (PLP) riri mu yakomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya […]

Hafashwe umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaritswe n’imvururu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Mbere ryanzuye ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaritswe n’imvururu z’abafana ugomba gukomereza aho wari ugeze. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wabareye i Nyamata. Wahagaze ku munota wa 57 […]

Amagana y’abandi Banyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR batahutse

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abaturage barwo umutwe wa FDLR wari warafatiye bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abanyarwanda 796 ni bo u Rwanda rwakiriye, nyuma y’abandi 360 rwakiriye mu kwezi gushize. Umwe uri mu batashye kuri uyu wa Mbere avuga ko yagiye ahohoterwa na […]

Iperereza rya gisirikare ku basirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na M23 

Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Afurika y’Epfo, Bantu Holomisa, yatangaje ko iki gihugu giteganya gushyiraho Komisiyo ishinzwe iperereza rya gisirikare mu rwego rwo gukora iperereza ku basirikare bacyo baguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Holomisa yabitangaje mu cyumweru gishize, ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Afurika y’Epfo iri mu bihugu bigize umuryango wa SADC […]

Abafana ba Rayon Sports batereje imvururu i Bugesera

Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports, wahagaze utarangiye nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports. Umukino w’amakipe yombi wahagaze ku munota wa 55 w’umukino, nyuma y’uko Bugesera FC yari imaze gutsinda igitego cya kabiri. Ni igitego Bugesera FC yatsinze, nyuma yo guhabwa Penaliti itavugwaho rumwe. Nyuma y’iyi penaliti abafana […]

U Rwanda rwakiriye abarenga 360 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, rwakiriye abantu babarirwa muri 360 umutwe wa FDLR wari warafatiye bugwate mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo aba bantu bakiriwe mu karere ka Rubavu nyuma yo kwinjira mu Rwanda baturutse i Goma. Abakiriwe biganjemo ab’igitsina gore, gusa […]

Ngo Kabila yagiriye u Rwanda inama yo kutica Tshisekedi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko u Rwanda rwari rufite umugambi wo kwivugana Perezida Félix Antoine Tshisekedi, gusa ruza kugirwa inama yo kutawushyira mu bikorwa na Joseph Kabila Kabange. Byatangajwe n’Umugenzuzi Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare muri Congo, ubwo ku wa Gatanu yari imbere y’abagize Sena abasaba kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo […]

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga barasaba impinduka mu iteka rigena igihembo cyabo

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga  bo mu Rwanda, barasaba Minisiteri y’Ubutabera kugira icyo ikora igahindura iteka rigena ingano y’ibihembo bahabwa. Babisabye Minisiteri y’Ubutabera ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali. Bimwe mu byo bagaragaje nk’ibyo bifuza ko byakorwamo amavugurura, birimo umushahara bavuga ko utajyanye n’igihe, ndetse n’ikibazo […]

Urukiko rwa ICC mu marembera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi, rurasa n’ururi mu marembera nyuma y’ibihano rwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwafatiye ibihano ICC, by’umwihariko Umushinjacyaha Mukuru wayo, Karim Khan. Byari nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024 ruriya rukiko rusohoye impapuro zo guta […]

U Rwanda rwungutse aba ‘Special Force’ b’abapolisi barenga 800 (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, yungutse abapolisi 833 bo mu mutwe udasanzwe. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yasoje amasomo y’ibanze y’uriya mutwe wihariye wa Polisi (Basic Police Special Forces course). Amahugurwa bahabwaga yari amaze amezi 3, akaba yaberaga mu […]

CICR yacyuye abasirikare bose ba FARDC M23 yakubitiye i Goma bagahungira muri MONUSCO

Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge yatangaje ko yamaze gucyura abasirikare bose bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari barahungiye mu kigo cya MONUSCO, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabasakiranyije n’umutwe wa M23 i Goma. Abasirikare badafite intwaro 1,359 n’imiryango yabo ni bo CICR yemeza ko yacyuye, ibavana i Goma ibajyana i Kinshasa. Gucyura […]

Gen. Muhoozi yandagaje Gen. Muntu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye Maj. Gen (Rtd) Mugisha muntu na we wigeze gukora ziriya nshingano amwita “ikigwari”. Maj. Gen Gregory Mugisha Muntuyera, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda hagati ya 1989 na 1998. Gen. Muhoozi yamwibasiye nyuma yo gusaba se Perezida Yoweri Kaguta Museveni kugira icyo akora ku myitwarire ye. […]

Ikamyo ya 159 yikoreye ibitwaro bya SADC yanyuze mu Rwanda itaha

Icyiciro cya gatanu cy’ibikoresho ingabo z’umuryango wa SADC zifashishaga zirwana n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane cyaciye mu Rwanda gitaha. Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo amakamyo yari yikoreye ziriya ntwaro n’ibimodoka by’intambara yahagurutse mu karere ka Rubavu yerekeza i Chato muri Tanzania. Mu ma saa 18:00 z’umugoroba ni […]

Turambiwe amatiku Muramira Régis na Sam Karenzi birirwamo: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru Muramira Régis na Sam Karenzi, rubasaba guhagarika amatiku ruvuga ko bamaze igihe birirwamo. Muramira na Karenzi bamaze igihe baterana amagambo, nyuma y’uko umwe avuye kuri Radiyo ya Fine FM bahoze bakoranaho akajya gushinga SK FM. Muramira amaze igihe yaratangije inkuru z’uruhererekane rw’amanyanga avuga ko Karenzi yagiye akora, ibituma uriya […]

Umusirikare urinda Tshisekedi yishe 3 bo muri Military Police

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashe bagenzi be batatu bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police) arabica. Byabereye mu kigo cya gisirikare cya Babylone giherereye i Kinshasa, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi. Igisirikare cya RDC (FARDC) […]

Perezida Touadéra ku gitutu cyinshi cy’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique akomeje kotswa igitutu cyinshi na Leta y’u Burusiya, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu. Uyu mutwe unazwi nka Russian Expeditionary Corps (REK), usanzwe ucungwa ukanagenzurwa na Guverinoma y’u Burusiya. Africa Intelligence ivuga ko igitutu Perezida Touadéra akomeje […]

RDC iravuga ko mu byo iryoza Kabila harimo ‘kwerekeza mu Rwanda’

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko mu byo iryoza Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu harimo kwerekeza mu Rwanda. Mu kwezi gushize ni bwo Joseph Kabila umaze igihe aba mu buhungiro ni bwo yatangaje ko ateganya gusubira muri RDC aciye mu burasirazuba bw’iki gihugu. Nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko […]

Imirwano yasakiranyirije M23 na Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi, yasakiranyirije umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Imirwano y’impande zombi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu duce twa Tchofi na Kasheke two muri Teritwari ya Kalehe, ndetse no mu twa Kabamba na Mabingu two muri Teritwari […]

Adil Erradi muri APR FC?

Uwahoze ari umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohamed ukomoka muri Maroc, yatangaje ko yiteguye kugaruka muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu naramuka ahawe amahirwe yo kongera kuyitoza. Ibi bije nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC butangaje ko bwatandukanye na Darko Nović n’abandi batoza bakoranaga ku bwumvikane bw’impande zombi. Erradi, wasize APR FC ayihesheje ibikombe bibiri […]

RDC: Abaganga bakangishije leta ko bashobora kwimukira mu Rwanda

Abaganga b’abanye-Congo bateguje leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bashobora kwimukira mu Rwanda, mu gihe yaba itabishyuye amafaranga y’ibirarane by’imishahara ibabereyemo. Aba baganga babigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, ubwo bari mu myigaragambyo isaba leta kubishyura. Ni imyigaragambyo yabereye i Kinshasa mu murwa mukuru. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abo […]

Trump yakuriyeho ibihano Syria

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri yatangaje ko yakuyeho ibihano igihugu cye cyari cyarafatiye Syria. Trump yabitangarije i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yari yitabiriye inama y’ihuriro ku shoramari. Yagize ati: “Ndaza gutegeka ihagarikwa ry’ibihano kuri Syria, mu rwego rwo kubaha amahirwe y’ubuhangange. Ni cyo gihe iyo ngo bashashagirane. […]

Dore uko wacana ukubiri no kunuka inkweto n’ibirenge

Abantu benshi bakunze kubira ibyuya mu birenge cyane cyane igihe bambaye inkweto zifunze, bamwe bikabaviramo kunuka mu birenge; ku buryo binabatera ipfunwe. Kunuka ibirenge bitewe n’inkweto, bishobora kuba iby’akanya gato, urugero nk’igihe wakoze urugendo rurerure, cyangwa bigaterwa n’ubwoko bw’amasogisi, cyangwa n’intweto ubwazo, ariko hari n’abo bibaho karande bigahinduka nk’uburwayi. Ariko hari n’abo bibaho karande, n’iyo […]

Kamerhe yashyiriye Museveni ‘ubutumwa bwihariye’ bwa Tshisekedi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aherutse mu ruzinduko rw’akazi i Kampala rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko rwabaye hagati y’itariki ya 9 n’iya 12 Gicurasi, Kamerhe akaba yararukoze nyuma yo kwitabira inama y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika. Radio RFI ivuga ko ruriya ruzinduko rwa […]

APR FC yirukanye umutoza Darko Novic

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, yirukanye umunya-Serbia Darko Novic wari umutoza wayo mukuru. Uyu mugabo yari umutoza w’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu kuva mu mwaka ushize, ubwo yayigeragamo asimbura Umufaransa Thierry Froger. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo APR FC yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ya […]

Depite Sindayiheba aravuga ko induru yamurokoye gushimutwa

Depite Jean Baptiste Sindayigaya wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, aravuga ko yafashwe n’abagabo bane barimo uwari ufite imbunda bashakaga kumushimuta, gusa bakaza kumureka nyuma yo guha induru umunwa. Uyu mudepite avuga ko yahuriye na ririya sanganya ahazwi nka Gare du Nord, mu mujyi wa Bujumbura. Yabwiye BBC ko abagabo bamufashe bashatse kumwinjiza ku […]

Aba ‘bouncers’ bo ku tubari ntibakenewe ku bibuga: Abanyamakuru 

Abanyamakuru biganjemo aba siporo bamaganye imyitwarire ya bamwe mu ba sekirite bo ku bibuga bazwi nk’aba Stewards, nyuma y’uko umwe muri bo agaragaye ahutaza umufana. Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo Rayon Sports yari yahuriye na Police FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umwe mu ba sekirite yagaragaye akubita umufana […]

Ramaphosa yasubije abatekereza ko yicaranye na Kagame umuriro wakwaka

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko abatekereza ko umuriro wakwaka mu gihe yaba yicaranye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bibeshya. Ramaphosa yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi we na Perezida Paul Kagame bitabiriye ikiganiro kijyanye n’nama ya Africa CEO Forum iri kuhabera. […]

L’avocat de Patrick Muyaya face à la vérité dans l’affaire de l’enlèvement de Gisele Nebale Busima

L’affaire Gisele Busima Nebale est de celles-ci, une tragédie révélant l’abus de pouvoir, l’atteinte à la liberté individuelle, et un traitement cruel et inhumain qui dépasse les frontières du droit. Gisele Busima Nebale qui entretenait une relation avec Patrick Muyaya jusqu’en décembre 2021 est une citoyenne congolaise et détentrice de la nationalité américaine, qui a […]

Amakamyo 120 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC amaze guca mu Rwanda 

Amakamyo abarirwa muri 30 yari yikoreye ibikoresho bya gisirikare by’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabinyujije mu Rwanda abicyuye. Ku gicaminsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ni bwo ariya makamyo yahagurutse i Rubavu yerekeza ku Rusumo mu karere ka Kirehe, mbere yo gukomereza i Chato muri […]

Kimaka: Gen. Mubarakh Muganga yatanze isomo ku basirikare ba UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Gatandatu yatanze isomo ku basirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimoka muri Uganda. Ni isomo ryibanze ku bijyanye n’uko Abanyafurika bakwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura na byo. Ni isomo by’umwihariko ryibanze ku butumwa ingabo z’u Rwanda zijyamo mu mahanga biciye mu masezerano […]

Goma: M23 yafatiye mu mukwabu abarimo FDLR n’imbunda

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10 na chargeurs zazo. Ni umukwabu M23 yakoreye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi. Umukwabu w’inzego z’umutekano za M23 washimwe na Meya w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien wasabye abaturage gutanga amakuru y’abo […]

Museveni yimye Kabila inzira imujyana i Goma

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, biravugwa ko yangiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma. Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano. Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma. Amakuru avuga […]

Intambara y’u Buhinde na Pakistan yafashe indi ntera

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera. Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”. Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 […]

Nyirantarengwa ya M23 kuri Wazalendo na FARDC zihishe muri Walungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu iminsi irindwi ingabo za RDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bihishe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walungu, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gushyira intwaro hasi. Teritwari ya Walungu iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva muri Gashyantare uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi biganjemo aba Wazalendo […]

FDNB irigamba kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke. Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora […]

Ntazinda wahoze ari Meya wa Nyanza yababariwe n’umugore we arafungurwa

Ntazinda Erasme wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza mbere yo guhagarikwa kuri ziriya nshingano, kuri uyu wa Gatanu yafunguwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri afunzwe. Ntazinda yari amaze igihe aburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo. Urukiko rwamurekuye nyuma y’uko ku wa 3 Gicurasi umugore we yari yarwandikiye agaragaza ko […]