Centrafrique: Abasirikare ba ONU bategetse abakobwa gusambana n'imbwa ku ngufu
Abategetsi ba ONU baravuga ko batangiye gukora iperereza ku bivugwa ingabo zabo zari mu Centrefrique zaba zarakoze ibikorwa bibi byo gusambanyisha abakobwa inyamaswa. Mu mwaka ushize abana 69 bafashwe ku ngufu bikozwe n’abakozi 10 ba ONU. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa mu muntu rivuga ko hari umusirikare wa ONU yategetse abakobwa bane gusambanywa n’imbwa bahagarikiye icyo […]
U Buhinde: Ikiraro cyari kiri kubakwa cyasenyutse abasaga10 bahasiga ubuzima
Byibuze abantu barenga 10 birakekwa ko ari bo basize ubuzima mu mpanuka y’ikiraro cyari kikiri kubakwa ahantu hagendwa cyane mu mujyi wa Karkuta ho mu Buhinde . Abantu benshi ngo baheze mu bisigazwa by’iki kiraro mu gihe hari gukorwa ibishoboka ngo abakiri bazima batabarwe nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi cy’u Buhinde avuga. Ravindra Kumar Gupta, […]
Ntabwo mukwiye gukoresha imyanya yanyu mu guhonyora uburenganzira bw'abaturage no kwigwizaho umutungo – Kagame
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe yasoje Itorero Imbonezamihigo ryari rihuje abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 836 baturutse mu gihugu hose. Mu ijambo yabagejejeho, yabibukije inshingano zabo, anabasaba kujya basohoza ibyo biyemeje kuko ngo bimaze kugaragara ko ngo hari ibivugirwa mu itorero ariko ntibikorwe. Iri torero rikaba ryaberaga i […]
RDC: Moise Katumbi umukandida mushya ku mwanya wa Perezida
Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila ryiswe G7 ryamaze kwemeza ko Moise Katumbi wigeze kuba guverineri w’intara ya Katanga kuzahagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mezi 9 ari imbere ubwo Perezida Kabila azaba arangije manda ye ya kabiri. Iri huriro ryijeje Moise Katumbi inkunga yo kumushakira abayoboke ari nako […]
Abasirikare bifotoreje ku murambo w’ikihebe bari bamaze gutobaguza amasasu- AMAFOTO
Muri Irak abasirikare kabuhariwe (special force)barashe urufaya rw’amasasu ikihebe cyo mu mutwe wa ISIS cyashakaga kwiturikirizaho igisasu, bifotoreza ku murambo wacyo bishimira iyo ntsinzi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mirror, ngo iki cyihebe cyari kigiye kwiturikirizaho bombe bakica kitarabirangiza, mu kugaragaza umunezero batewe n’igikorwa cy’ubutabazi bari bakoze bagiye bakifotorezaho cyapfuye. Andi mashusho yafashwe yerekanye umusirikare wa Irak […]
Jacob Zuma yahawe iminsi 105 yo kwishyura amafaranga ya leta yakoresheje mu nyungu ze
Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yananiwe kurinda no kubaha itegeko nshinga ry’igihugu cye none urukiko rwamuhanishije kwishyura amwe muri miliyoni 16$ yatanze mu kuvugurura inzu ye bwite ayakuye mu isanduku ya leta nk’uko urukiko rwanzuye kuri uyu wa Kane. Nyuma yo gutangaza amahano yakozwe n’uyu muyobozi, urukiko rwamuhaye iminsi 105 yo kuba yishyuye akayaboo […]
Impamvu 7 zishobora gutera umugore guca inyuma umugabo we
Bimaze kugaragara ko ingo nyinshi uko bukeye n’uko bwije zigaragaramo gucana inyuma, ku mpande zose ariko ku bagore hari impamvu zikomeye zituma baca inyuma abagabo babo zishobora no kuba intandaro yo gutandukana burundu. 1.Kutagaragarizwa amarangamutima Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma abagore baca inyuma abagbo babo, nk’uko bizwi ko igitsina gore hafi ya bose […]
Kenya: Hasojwe imyitozo yahuzaga abasirikare n'abapolisi bo muri EAC
Abasirikare, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba basoje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016 imyitozo yiswe Ushirikiano Imara bakoreraga mu Kigo cya gisirikare cya Embakasi, i Nairobi muri Kenya. Iyi myitozo yari ifite intego yo kongerera ubumenyi abasirikare, abapolisi n’ abasivile gukorera hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya […]
N’ubwo asinzirira aho yicaye, Perezida Mugabe ngo asabwa kuyobora indi manda
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 29 Werurwe 2016, Aho perezida Robert Mugabe yari yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Tokyo (Japan), atangaza ko abaturage bashaka ko agomba kwiyongeza indi manda ari ku butegetsi. Perezida Mugabe yashimangiye ko bamwe mu baturage binubira ko amaze igihe kinini ari ku butegetsi badakwiye kumunenga, […]
Wari uzi ko abantu 3 bapfa buri munota bazize igituntu?
Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, abaturage barasabwa gukomeza gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda no kurandura indwara y’igituntu. Ibi byagarutsweho ubwo bamwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda bari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda igituntu ndetse no kumenya kwivuza neza igihe bacyanduye. Ibijyanye […]
Umusore udasanzwe imodoka yamunyuze hejuru asigara ari mutaraga- REBA AMAFOTO
Mu Buhinde, Amandeep Singh uzwi ku izina rya Iron Man w’imyaka 34 y’amavuko, ntazi ikitwa ubwoba mu buzima bwe kuko yanyuzwe hejuru n’imodoka ntiyagira icyo aba. Uyu mugabo wiyise Iron asanzwe agaragaza ubuhangange aho akunze kwiyerekana aterura abagabo akoresheje amenyo ye n’ibindi biremereye. Si ibyo gusa kuko amena amabuye ya rutura akoresheje ikiganza, akanakurura ipikipiki(moto) […]
Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyakoze Stromae mu nkovu
Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyo mu Bufaransa cyakoze mu nkovu umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu gisohoreye inkuru igaragaraho igishushanyo cya Stromae ari kuririmba ya ndirimbo ye yise Papa ou t’es bagaragaza ibice by’amaboko yacitse n’amaguru bimusubiza ngo hano na hariya. Ibi bintu bikaba byababaje umuryango wa Stromae bikomeye. Nubwo […]
Monusco yongerewe umwaka wo gukomeza gukorera muri Congo
Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe oye umwanzuro wo kongerera Monusco umwaka umwe kuri manda yari ifite kanasaba ko amatora yo muri Congo yazaba mu mutuzo. Loni ikaba ifite impungenge z’uko ubugizi bwa nabi bushobora kwiyongera hitwajwe ko perezida Kabila ashaka kuguma ku butegetsi. Umuryango w’Abibumbye ufata icyemezo cyo kongerera […]
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yagiranye inama n’abavuga rikumvikana bagera ku 100 bo mu kagari ka Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge, muri aka karere, ibasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abo baturanye kubahiriza uburenganzira bw’abana. Ibi babisabwe ku itariki 29 Werurwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u […]
Perezida Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda
Ku italiki ya 30 Werurwe , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’abapolisi bagera kuri 300 bagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda( Police High Council), ikaba n’urwego rukuru Polisi ifatiramo ibyemezo bijyanye n’imiyoborere yayo. Perezida Kagame aganira n’abagize iyo nama, yabashimiye akazi keza bakora maze abaha impanuro n’umurongo bagenderaho ngo buzuze inshingano zabo. […]
Nyagatare: Umunyeshuri muri kaminuza afunzwe azira ubujura
Gombaniro Paul w’imyaka 26 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 16 zigizwe na mudasobwa ngendanwa(laptops) 15 n’imwe nini(desktop), mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye. Iperereza ryakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare rigaragaza ko uyu Gombaniro ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, yagiye yiba mudasobwa maze akaza […]