Nk’u Rwanda twiteguye gufasha u Burundi kuva mu bibazo burimo – Perezida Kagame
Nk’u Rwanda twiteguye gufasha u Burundi mu buryo bushoboka kuva mu bibazo burimo. Ibi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Ukuboza 2016 nyuma y’Inama y’Umushyikirano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye, umukuru w’igihugu Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku biherutse gutangazwa n’umuhuza […]
Sudani y'Epfo: UNMISS yashimye uko ingabo z'u Rwanda ziherutse kwitwara muri Nyakanga
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2016, zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cya UNMISS kiri mu mujyi wa Juba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu butumwa yatanze muri uyu munsi mukuru, Umugaba Mukuru w’agateganyo w’ingabo za UNMISS […]
Guterana amagambo hagati ya Kiliziya na leta y'u Rwanda mu mushyikirano
Kiliziya Gatulika yateranye amagambo n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku kibazo cyo kuba iri dini ryasaba imbabazi ku ruhare rwaryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asubiza Musenyeri Filipo Rukamba ati “Ikibazo ni uko tutemera ko kiliziya gatulika yakoze Jenoside, Jenoside ntabwo ari kiliziya yayiteguye, ntabwo ari kiliziya yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, Abakirisitu […]
Abakarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside nibo bayikwirakwiza-Bizimana Jean Damascene
Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeraga kugezwaho ibibazo bitandukanye mu nama y’umushyikirano bigikomeje kubangamira iterambere ry’igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Bizimana Jean Damascene yagarutse ku kibazo cy’abanyamahanga bakomeje kwidegembya kandi harimo n’abari baramaze gukatirwa ariko bakaza kurekurwa batarangije ibihano byabo. Mu kiganiro yatanze, Bizimana […]
Amafoto: Isanga David yasubijwe na polisi 11,400$ n’amafaranga 560,000 y’u Rwanda yari yibwe
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakobwa babiri; Nikuze Louange na Twizerimana Sarafine bari bafatanyije kwiba umukoresha wabo, Isanga David akayabo k’amafaranga 560,000 y’Amanyarwanda ndetse n’Amadolari y’Abanyamerika 11,400. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo gufatanwa aya mafaranga bajyanywe gufungwa, mu gihe nyirayo usanzwe ari umucuruzi yasubijwe amafaranga ye. Bivugwa ko aba bakobwa kugirango babashe kwiba sebuja, babanje […]
“Turashima amaraporo twabonye meza ariko agabanuke” Habineza Frank mu mushyikirano
Umuyobozi w’ishyaka rishinzwe kurengera ibidukikije (Green Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda, Habineza Frank yashimye igitekerezo cy’inama y’igihugu y’umushikirano ariko agaragaza bimwe mu byo iyi nama ikwiye kwitaho bititabwaho. Ibi Habineza yabivuze kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016 ubwo inama y’igihugu y’umushyikirano 14 yari igeze ku munsi wayo wa kabiri mu mwanya wo kwakira […]
Uganda: Kizza Besigye ngo arambiwe kwitaba inkiko kwa hato na hato ataburana
Umunyepolitiki wo muri Uganda Kizza Besigye yatangaje ko arambiwe ibikorwa bya leta ya museveni byo gukomeza kumutumiza mu nkiko kwa hato na hato ndetse rimwe na rimwe ntaburane kuko nta byaha bigaragara aba ahamwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro Besigye yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016, yavuze ko ibyo ari gukorerwa na Museveni bibangamira […]
Ubuhahirane: Impamvu z’umutekano zituma bamwe mu banyekongo bahitamo kurara mu Rwanda
Ubuhahirane ku mipaka ibiri ihuza Gisenyi na Goma ni magirirane. Abanyekongo baza bakurikiye imibereho myiza n’umutekano, Abanyarwanda bakajyayo gushaka ubumenyi , amafaranga n’akazi. Mu masaha ya mu gitondo, abantu baba ari benshi ku mipaka, sibo babona saa kumi n’ebyiri zigera ngo umupaka ku ruhande rwa Kongo ufungurwe, kuko uw’u Rwanda wo utajya ufungwa. Uru rujya […]
Amafoto: Isanga David yasubijwe na polisi 11,400$ n’amafaranga 560,000 y’u Rwanda yari yibwe
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakobwa babiri; Nikuze Louange na Twizerimana Sarafine bari bafatanyije kwiba umukoresha wabo, Isanga David akayabo k’amafaranga 560,000 y’Amanyarwanda ndetse n’Amadolari y’Abanyamerika 11,400. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo gufatanwa aya mafaranga bajyanywe gufungwa, mu gihe nyirayo usanzwe ari umucuruzi yasubijwe amafaranga ye. Bivugwa ko aba bakobwa kugirango babashe kwiba sebuja, babanje […]
Agence Bloomberg yashyize Kabila ku karubanda igaragaza uko yikubiye ubukungu bw’igihugu
Nyuma y’iperereza ryakozwe mu gihe cy’umwaka n’ikinyamakuru Bloomberg, kizobereye ibijyanye n’inkuru z’ubukungu, ibiganiro n’abantu bisaga 10 ndetse n’inyandiko zo mu buyobozi zasuzumwe, iki kinyamakuru cyagaragaje ko perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo afite ibigo bisaga 70 mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu zimwinjiriza we n’umuryango we amamiliyoni Magana y’amadolari. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi nkuru […]
Menya inkomoko y’umuhango wa gipagani wo kwizihiza Isabukuru y’amavuko
Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo byakusanyirijwe mu bitabo n’inyandiko zitandukanye zo hambere zose zivuga ku munsi w’isabukuru y’amavuko ukunze kwizihizwa n’abatari bake, abenshi ntibazi ko uyu munsi ufite inkomoko mu mihango n’imigenzo bya gipagani. Dore ibyanditswe mu gitabo cyiswe Bibiliya ya Satani ( The Satanic Bible) (Anton Szandor LaVey, (Air) cyangwa igitabo cya Lusiferi cyanditswe mu […]
Charly na Nina bategerezanyijwe igishyika i Bujumbura aho bazataramira kuri Noheri
Abahanzikazi nyarwanda, Charly na Nina bategerezanyijwe igishyika mu gihugu cy’u Burundi, aho bitezweho kuzataramira Abarundi mu ndirimbo zabo zitandukanye, mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bujumbura ahitwa Lacoste kuri Noheri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru UBMNews cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana na bamwe mu bakunzi b’umuziki ngo bagire icyo batangaza ku kuntu […]
Indwara ya Zika yagaragaye bwa mbere mu gihugu cya Tanzania
Nyuma y’uko hakwirakwiriye amakuru asaba abantu kwirinda ikwirakwira ry’agakoko gatera indwara ya Zika hirya no hino ku isi, iyi ndwara yamaze kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania. Ibi byemejwe n’Umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi ku ndwara z’abantu NIMR ishami rikorera muri Tanzaniya ko muri iki gihugu hagaragaye iyi ndwara. Dr Mwele Malecela, ni umushakashatsi muri uyu […]
Amina J Mohammed wo muri Nigeria yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni wungirije
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres kuri uyu wa kane, yagize minisitiri w’ibidukikije wa Nigeria, Amina J. Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wa Loni uzamwungiriza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Guterres yabitangaje abinyujije kuri Stephane Dujarric, umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ucyuye igihe, Ban Ki-moon. Guterres yanatangaje ko abandi bagore babiri bazajya mu myanya yo hejuru muri Loni; […]
Ikibazo cy’abana b’abakobwa bishora mu buraya kimaze gufata indi ntera mu Rwanda
Ikibazo cy’uburaya ni kimwe mu bibazo byugarije sosiyete nyarwanda aho kimaze gufata indi ntera muri iki gihe, ugasanga cyane kibasiye abana b’abakobwa ahanini bamaze kuba abangavu ndete biganjemo abataye amashuri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni kenshi muri za raporo zisohoka, iki kibazo usanga ari kimwe mu bibazo bigenda bigarukwaho cyane ndetse ukumva ko biri mu nzira yo […]
Rubavu: Abafite ubumuga biteza imbere bagaha akazi n’abatabufite
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bagaragara mu mirimo myinshi ibateza imbere, igateza imbere igihugu, batibagiwe no guha akazi abatabufite. Bagaragara cyane mu makoperative y’ubwikorezi bw’imizigo yambukiranya umupaka, hifashishijwe amagare manini atwara hafi toni y’ibicuruzwa. Baboneka kandi mu bucuruzi bw’amakarita y’itumanaho, mu myuga inyuranye no mu mikino. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ugeze mu Mujyi wa Rubavu, […]
Shampiyona ku munsi wayo wa 9 irabanzirizwa na Deribi ikomeye
Imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Rwanda iraba ikinwa guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru ku bibuga bitandukanye mu ntara zose z’igihugu, iyi mikino irabanzirizwa n’uhuza ikipe iyoboye urutonde rw’agateganyo na Mukura VS [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umukino witezwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ni uza guhuza ikipe ya Rayon […]
Amerika: Perezida Obama yeruye ku mugaragaro ko agiye guhangana na Vladmir Putin
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016, Perezida Obama yikomye Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ko yaba yaragize uruhera mu kwica amatora yo muri Amerika yinjira mu buryo butemewe ku mbuga zo guhanahana amakuru za Hilary Clinton mu gihe cy’amatora. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo Perezida Barack Obama yagejeje ku itangazamakuru yagize ati”ibyo twavuze tuzanabikora. Tuzereka u […]
Burundi: Abashinjwa kugira uruhare mu itoroka ry’umunyururu wasize yishe umupolisi bakatiwe
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cy’u Burundi hongeye kumvwa urubanza rw’abantu bane bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’umupolisi witwa Deodinga wiciwe muri hotel Palasso mu gace ka Shatanya mu mujyi wa Gitega. Ibi bikaba byarabaye kuwa Kabiri ushize ubwo uyu mupolisi yari aherekeje imfungwa ishinjwa kuba mu bishe Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze akuriye inzego […]
Perezida Kagame yasabye kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagikeneye inkunga z’amahanga
Perezida Paul Kagame yasabye abagize guverinoma gushyiraho igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutagikeneye inkunga y’amahanga muri gahunda yarwo y’iterambere. Ibi umukuru w’igihugu akaba yarabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza 2016 ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Kagame yavuze ko kwiringira inkunga z’amahanga ngo wishyure ibintu bifitiye Abanyarwanda akamaro ari ikibazo cyerekeranye […]
Centrafrica: Loni yashimye uko abapolisi b'Abanyarwanda bacunze umutekano ku munsi w'ubwigenge
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikorera mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrika MINUSCA, Brig Gen Moumouni Zankaro yavuze ashima uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1 bagize mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu birori biherutse kuba muri iki gihugu ubwo bizihizaga umunsi w’ubwigenge ndetse n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo yavuze […]
Polisi y’u Burundi yabujije amahwemo Ababiligi
Abapolisi b’u Burundi kuri uyu wa kane bazindukiye mu gikorwa cyo gusaka inzu zituwemo n’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cy’Ububiligi mu buryo butunguranye, ni igikorwa polisi yasobanuye ko cyarebaga Abarundi bose ariko ababikurikiraniye hafi bemeje ko hasatswe gusa inzu zicumbitsemo Ababiligi gusa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru cya SOS MĂ©dias cyandikira mu Burundi cyanditse ko inzu zasatswe ari […]
DRC: Imbuga nkoranyambaga zirafungwa
Abategetsi ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bashinzwe itumanaho bategetse ibigo batanga interineti ko guhagarika imbuga nkoranyambaga zose zo muri iki gihugu guhera ku cyumweru ku wa 18 Ukuboza 2016 umunsi umwe mbere y’uko Perezida Kabila arangiza manda ze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Whatapp na Instagram zizafungwa zikurikiye imikino y’umupira w’Amaguru muri […]