Dr Habineza avuga ko kumwangira ko yiyamamariza aho yihitiyemo ari intandaro yo kubura abaturage
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Habineza Frank yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo aho yakiriwe n’abaturage bacye ariko na none benshi ugereranyije n’aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wabanje, ibi ngo bikaba biterwa no kuba aho aba yasabye kwiyamamariza, inzego z’ibanze […]
Nta wo muri opozisiyo ugaragara nk’uwaba Perezida, nta wabujijwe ndetse n’Abapadiri-Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko nta muntu wigeze abuzwa guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda. Mu nkuru y’ikinyamakuru Jeune Afrique iri mu gifaransa ifite umutwe ugira uti: « Rwanda, Louise Mushikiwabo : ‘ Personne n’est empà ªché de se présenter à  la présidentielle ‘ ugenekereje mu kinyarwanda igira iti: Rwanda, […]
Amatora 2017: Abanyarwanda bakabakaba miliyoni 7 nibo bemerewe gutora Perezida wa Repubulika
Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje urutonde ndakuka rw’abemerewe gutora mu matora ya perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama uyu mwaka. Urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, nyuma yuko Abanyarwanda bahawe igihe cyo kwikosoza no kwiyandikisha kuri lisiti y’itora dore uko imibare y’abazatora iteye. Abazatora bose hamwe ni 6,897,076. Abagore bangana […]
REB n’abamenta ruracyageretse mu nkiko, inzitizi no gusubikwa bibonwa nko gutinza urubanza nkana
Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017, hari hateganijwe inama ntegura rubanza rwa kabiri abamenta (Abarimu bigisha abandi Icyongereza)baregamo ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruyimurira tariki ya 27 Nzeri ngo nta myiteguro yabaye. Icyiciro cya kabiri cy’abamenta barega REB kigizwe n’abamenta 20 bataburanye mu cyiciro cya mbere, nk’uko bitangazwa […]
Imiti igabanya ubukana hari abayiha amatungo, abayishyira ku bisebe n'abakayigurisha abandi !!
Bamwe mu baturage baravuga ko hari abafata imiti igenewe abanduye virusi itera Sida bakayiha amatungo yarwaye, mu gihe abandi bayishyira ku bisebe hakaba hari n’abayigurisha abandi, ibi bikorwa byose ngo ntibikwiye kuko byagira ingaruka kandi iba yatwaye akayabo. Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ngo igura miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ku ihabwa umuntu […]
Yishe umukobwa we w’imyaka 15 amuziza gusambana n’umuhungu bakundanaga
Umubyeyi w’umugabo yahondaguye umukobwa we w’imyaka 15 kugeza amwishe amuziza gusambana n’umuhungu wari inshuti ye atabanje kubisabira uburenganzira nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Zimbabwe. Igipolisi cya Zimbabwe muri Midlands kivuga ko kiri gushakisha uyu mugabo wiyiciye umwana witwa Benjamin Mpanduki, nyuma yo gushinjwa kwica umukobwa we, Pamela Believer Mpanduki. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyina w’uyu mwana witwa […]
Dr Frank Habineza yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Umukandida wa Green Party, Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko imisoro y’ubutaka izaba yamaze kuvaho mu kwezi kwa Cyenda naramuka atowe. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu Murenge wa Kibungo, Akagali ka Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma, ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama. […]
Kicukiro: Ibihumbi by’abaturage byazindukiye kwakira umukandida Paul Kagame- AMAFOTO
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’abarwanashyaka b’indi mitwe ya politiki bishyize hamwe nayo, bateraniye mu karere ka Kicukiro ari benshi bakira umukandida wabo, Paul Kagame, wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho. Umahango wabereye mu Murenge wa gahanga, mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ku wa 19 Nyakanga 2017, Abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba babukereye […]
RDC : Urukiko Rwisumbuye rwa Lubumbashi rurasuzuma ubujurire bwa Moà ¯se Katumbi
Urukuko rwisumbuye rwa Lubumbashi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rurasuzuma ubujurire bwa Moà ¯se Katumbi ku bijyanye n’igifungo cy’imyaka 3 yakatiwe muri Kamena 2016 ku gukoresha inyandiko mpimbano. Kuri uyu wa kabiri washize, Katumbi yanze abacamanza 29 muri 30 bagize urwo rukiko rwa Lubumbashi. Arasaba ko urwo rubanza ruburanishwa n’urundi rukiko nkuko Radio Okapi ibitangaza. […]
Chameleone yatunguye abantu avuga icyo azakora nareka umuziki
Umuhanzi Jose Chameleone, kuri uyu wa 17 Nyakanga, ari mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV The Beat, yatunguye abantu kubera ibyo yatangaje avuga ko nareka umuziki azajya gukora ubworozi bw’inyamaswa. Uyu muririmbyi ubwo yabazwaga icyo azakora mu hazaza he, anabazwa gahunda afite mugihe azaba atagikora umuziki, yavuze ko mubuzima bwe yikundira inyamaswa ko nareka muzika […]
Haribazwa aho imbaraga zakoreshejwe mu gutangiza ikoreshwa rya Passport Nyafurika zagiye
Kuwa 17 Nyakanga 2017, umwaka umwe wari ushize Afurika Yunze Ubumwe itangije Passport Nyafurika, mu nama ya 27 ya A.U yabereye I Kigali mu Rwanda, aho iza mbere zahawe perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na perezida Idriss Deby Etino wa Tchad. Nyuma y’iki gihe gishize ariko, ngo imbaraga zakoreshejwe iki gikorwa gitangizwa zisa nk’izakendereye. Nk’uko […]
Muhazi: Kwamamaza umukandida wa FPR byaranzwe no kwishimira ibyo yabagejejeho
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu Karere ka Rwamagana byakomereje mu murenge wa Muhazi ahahuriye abaturage benshi Gahunda yo kwamamaza Paul Kagame yaranzwe no kuvuga ibigwi ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho kubera Paul Kagame. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ko baje kwishimira ibyo bagejejweho […]
Exclusive : Amakuru y’ikoranabuhanga ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora arinzwe hejuru ya 98%
Mu gihe gitambutse mu nkuru zijyanye n’amatora yagiye aba ku isi dufatiye nko ku byabaye mu mwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubufaransa havuzwe iby’uko hari ibihugu by’amahanga ya kure byaba byarashoboye kwinjirira serivisi zitegura amatora maze zigahinduramo byinshi byanatumye ibyayavagamo bikemangwa. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru Bwiza.com twegereye Mike Shima Senga umukozi […]
Turkiya: Abakozi 6 ba Amnesty International barimo umuyobozi wayo batawe muri yombi
Abaharanira uburenganzira bwa muntu 6 b’abanyamahanga batawe muri yombi mu gihugu cya Turkiya, barimo n’umuyobozi w’ishami rya Amnesty International muri Turkiya, Idil Eser, aho bafashwe n’igipolisi kibasanze muri hotelo bari bari gukoreramo inama y’umutekano bashinjwa gufasha abiyahuzi. Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rwa Instabul rwategetse ko aba bantu bazarekurwa ari uko babanje kuburanishwa nk’uko […]